Category: Uncategorized

  • Mc Becky, Miss Uwase Vanessa, Shaddy Boo na F… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gukataza ari nako benshi baribyaje umusaruro, yaba mu buryo bwiza cyangwa ububi. Mu bitangazamakuru ni kenshi wagiye wumva bamwe mu banyarwandakazi biyemerera ko ari aba 'Slay Queen' abandi bakabihakana bivuye inyuma, ahanini biturutse ku gisobanuro cy'iri zina nk'uko twabigarutseho haruguru. Miss Uwase Vanessa Raissa, Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, Mc Becky n'abandi bagiye bagaragaza icyo batekereza kubitwa aba 'Slay Queen'.

    Miss Uwase Vanessa Raissa, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015

    Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015, ndetse abasha kuba igisonga cya mbere nyuma ya Nyampinga Kundwa Doriane. Mu mwaka 2020 yihanangirije abamwitaga Slay Queen. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaranditse ati 'Reka mbwire neza abakobwa bari kumbwira ko batekerezaga ko nanjye ndi slay queen. Munyumve neza… Ndi gukora ubucuruzi nteganya no kwagura, iyo ntari muri ubwo bucuruzi umutwe wanjye uba uri muri mudasobwa kuko mfite no kwiga kandi mbatumiye mu birori byo gusoza kaminuza muri Nyakanga. Ntabwo nambara imyenda myiza n'inkweto kurusha abandi cyangwa ngo mpfundure za champagne buri weekend mu tubyiniro kubera ko ntanga umusanzu mu muryango wanjye kuko nkibana nawo, kandi ndanizigamira kuko nteganya gukomeza icyiciro cya 3 cya kaminuza nkimara kurangiza icyiciro cya 2 umwaka utaha.'

    Miss Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019

    Miss Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, muri 2021 icyo gihe uyu mukobwa yagaragaje uburakari bukomeye avuga ko ntawe ukwiye kumushyira mu gatebo k'abo bakobwa batekereza indyo nziza no kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina, ubwenge bugerwa ku mashyi. Icyo gihe yashyize hanze n'umuvugo w'iminota 04 n'amasegonda 07' uvuga ku buzima bwa 'Slay Queen' uko babayeho, uko umuryango mugari ubafata, ukanavuga ko batakabaye bashyirwaho amakosa yose y'ubuzima babamo.
    Alliah umukinnyi wa cinema Nyarwanda ubumazemo iminsi itari micye

    Alliah, umukobwa uri mu barambye mu ruganda rwa cinema nyarwanda, ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru niba ari Slay Queen yamusubije ko ababazwa n'abamwita indaya (Slay Queen) n'ubwo atabaha agaciro kuko azi ko ababivuga abenshi ari abatagira icyo bakora.

    Fofo Dancer wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga wemera ko ari Slay Queen

    Mu mwaka washize, InyaRwanda yagiranye ikiganiro kihariye n'umukobwa benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Fofo Dancer, icyo gihe yemeye ko ari Slay Queen. Mu magambo ye yaragize ati 'Ndi Slay Queen, iyo unkeneye ngusanga iwawe, iwanjye cyangwa aho ushaka nkagukorera ibyo ushaka. Mbyina dance zitangaje'.

    Rurangiranwa mu Rwanda ku mbuga nkonyambaga, shaddy Boo

    Rurangiranwa mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo, abajijwe niba ari Slay Queen yarasubije ati 'Ntabwo navuga ko ntari 'slay' bitewe n'uko burya iyo ugiye 'like' ukiyerekana wasireyinze wambaye neza, 'you know' ibintu byose ukabishyira hanze 'I don't know' sinavuga byose uba uri gusireyinga. Ntabwo njya numva ikibi kirimo….'

    Mc Becky umuvugabutumwa mu bitaramo, rwiyemezamirimo, n’ibindi

    Mc Becky Umuvugabutumwa bwiza, umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel n’ibiterane by’insengero zinyuranye akaba na rwiyemezamirimo, Rebecca Uwizeye uzwi cyane nka Becky Hillary; abajijwe nawe ku gisobanuro cy'ijambo 'Slay Queen' yagize ati 'Aba Slay Queen ku bwanjye numva ari abantu badafite icyerekezo (vision), Ni abantu babaho mu buzima badafite, akajya nko kuri Hotel aga snapchating, akajya nk'aha ku kibuga cy'indege akavuga ngo 'we move' kandi ataribyo ari ibyo gutwika, muri rusange ni abakobwa batagira vision'. 

    Ni byinshi twavuga kuri aba bakobwa bakunze kwita aba Slay Queen, nawe ufite uko ubafata cyangwa icyo wungutse nyuma yo gusoma iyi inkuru, wifuza gutanga inyunganizi cyangwa igitekerezo kubyo twagarutseho muri iyi nkuru wakwandika igitekerezo cyawe, ubundi tugasaranganya ubumenyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120485/mc-becky-miss-uwase-vanessa-shaddy-boo-na-fofo-dancer-bavuga-iki-ku-ijambo-slay-queen-120485.html

  • AMAFOTO yAbana bIngagi 20 bazitwa amazina – #rwanda #RwOT

    Uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, watumiwemo abayobozi batandukanye n’ibyamamare baturutse hirya no hino ku Isi.

    Izi ngagi zibarizwa muri Pariki y’Ibirunga, iherereye mu Burengerazuba bushyira Uburasirazuba bw’u Rwanda.

    Abana 20 nibo bazahabwa amazina, bavutse mu mezi 12 ashize. Imibare igaragaza ko kuva uyu muhango watangira mu 2015, abana 354 ari bo bamaze kwitwa amazina.

    Ingagi ihaka amezi icyenda nk’umuntu. Mu 2010, ingagi zari muri Pariki y’Ibirunga zari 480 ariko zageze kuri 604. Mu 2019, Pariki y’Igihugu yinjije hafi miliyari 22 Frw.

    Abantu 21 nibo batangajwe bazita amazina kuri iyi nshuro ya 18 uyu muhango ugiye kuba.

    Barimo Prince Charles Philip uzita izina yifashishije ikoranabuhanga, ni mu gihe abandi basigaye bose bazaba bahari imbona nkubone.

    Hari kandi Gilberto Silva wakiniye ikipe ya Arsenal, Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint-Germain na Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea FC.

    Kwita Izina bijyana n'ibikorwa by'imyidagaduro biba byateguwe birimo nk'abahanzi baririmbira abitabiriye uyu muhango n'ibindi.

    Kuva saa moya (7:00) kugeza saa mbili n'iminota 45' (8:45), ibi birori byo Kwita Izina bizatangizwa n'abashyushyarugamba bakurikirwe na ba Dj basusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye bazavanga.

    Kuri gahunda bigaragara ko saa 8:45 kugeza saa tatu, itorero ribyina imbyino gakondo zisarurutsa abantu. Bazakurikirwa n'abahanzi barimo Zawad, Young Sckot, Maylo, The Bless, Okama, Bwiza, Afrique, Chriss Eazy, King James na Platini.

    Hari kandi Mico The Best, Senderi, Intore Tuyisenge n'abibumbiye muri Mashirika barimo Rafiki, Ish Kevin, Alyn Sano na Peace Jolis bazakina umukino.

    Menya abana 20 bazitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

    1. Uyu mwana yavutse ku wa 26 Mata 2022 kuri Umutungo mu muryango wa Sabyinyo.

    2. Yavutse ku wa 1 Nzeri 2022 kuri Umuteguro mu muryango wa Hirwa.

    3. Yavutse ku wa 4 Nzeri 2022 kuri Umuco mu muryango wa Noheli.

    4.Yavutse ku wa 15 Nzeri 2021, ni umwana wa Ubuntu mu muryango wa Igisha

    5.Yabonye izuba ku wa 15 Kanama 2021, ni umwana wa Ubufatanye mu muryango wa Musilikali.

    6. Yavutse ku wa 10 Mutarama 2022, ni umwana wa Tamu mu muryango wa Susa.

    7. Yavutse ku wa 10 Kamena 2022, kuri Ruhuka mu muryango wa Noheli.

    8. Yavutse ku wa 28 Nzeri 2021 kuri Nsanganira mu muryango wa Ntambara

    9. Yavutse ku wa 8 Mata 2022, kuri Urahirwa mu muryango wa Ntambara

    10. Yavutse ku wa 13 Ukuboza 2021, ni umwana wa Umwe mu muryango wa Noheli

    11. Yavutse ku wa 4 Ukwakira 2021, ni umwana wa Umwari mu muryango wa Susa

    12. Yabonye izuba ku wa 31 Gicurasi 2021, avuka kuri Umutuzo mu muryango wa Amahoro

    13. Yavutse ku wa 13 Nzeri 2021, kuri Nyina witwa Igitangaza mu muryango wa Mutobo

    14. Ni umwana wa Gwira wavutse ku wa 19 Ukuboza 2021 mu muryango wa Pablo

    15. Uyu mwana yavutse ku wa 21 Mutarama 2022, kuri Nyina Bukima mu muryango wa Musilikali

    16. Yavutse ku wa 29 Mata 2022, ni umwana wa Agasaro mu muryango wa Muhoza

    17. Ni umwana wa Twiyubake mu muryango wa Muhoza

    18. Undi mwana yavutse kuri Akamaro mu muryango wa Kureba

    19. Ni umwana wa Izihirwa wavutse ku wa 12 Ukwakira 2021, mu muryango wa Musilikare

    20. Hazitwa izina umuryango mushya wa Kwitonda wagutse muri Gicurasi 2021

    AMAFOTO Y'ABA BANA BAZITWA AMAZINA KURI UYU WA GATANU:


    Umwana wa Umutungo


    Umwana wa Umuteguro


    Umwana wa Umuco


    Umwana wa Ubuntu


    Umwana wa Ubufatanye


    Umwana wa Tamu


    Umwana wa Ruhuka


    Umwana wa Nsanganira


    Umwana wa Urahirwa


    Umwana wa Umwe


    Umwana wa Umwari


    Umwana wa Umutuzo


    Umwana wa Kwisanga Group


    Umwana wa Igitangaza


    Umwana wa Gwira


    Umwana wa Bukima


    Umwana wa Agasaro


    Umwana wa Twiyubake


    Umwana wa Izihirwe


    Umwana wa Akamaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120540/amafoto-yabana-bingagi-20-bazitwa-amazina-120540.html

  • Rwanda – Uganda: Abaminisitiri b’Ububanyi n’A… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Uganda, General  Ondongo Jeje Abubakhar wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, bagiranye ibiganiro birebana na politike ndetse na dipolomasi. Aba ba Minitiri baganiriye no ku birebana n’umutekano mu karere, ubucuruzi n’ishoramari  mu karere ibihugu bya Uganda n'u Rwanda biherereyemo. Aba ba Minitiri bishimiye uburyo kuzahura umubano w’ibihugu byombi birimo kugenda neza.

    Iyi nama yahuje abaminisitiri b’u Rwanda na Uganda, yabaye ikurikira ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, dore ko Joel Kaguta Museveni aheruka mu Rwanda ubwo yitabiraga inama ya Chogm muri  Kamena  2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120541/rwanda-uganda-abaminisitiri-bububanyi-namahanga-baganiriye-kuri-politike-na-dipolomasi-byi-120541.html

  • Itanga inguzanyo nta ngwate! SPENN yahuguye a… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ubuyobozi bwa SPENN bwaganirije abakorera muri iyi nyubako kuri serivisi batanga n'ibindi.

    SPENN irizihiza imyaka ine ishize igeza ku banyarwanda serivisi z'imari bakoresheje ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga bifashishije telefoni za 'smart phone', gusaba inguzanyo, kohereza amafaranga kuri konti za banki n'ibindi.

    Iki kigo kinafasha abantu kwishyura amazi n'umuriro, kwishyura ibicuruzwa, kwizigamira, kwishyurira icyarimwe abakozi ukoresha (umushahara) n'ibindi.

    SPENN yatangiriye muri Norway igaba ishami bwa mbere mu Rwanda, ikomereza ahandi harimo nko muri Tanzania, Phillipines, Zambia n'ahandi.

    Abakorera mu nyubako ya Norrsekn baganirijwe ku kwifashisha aba Agents ba SPENN mu gihe bashaka gushyira 'Application' yayo muri telefoni, cyangwa se bakifashisha uburyo bwa 'Play Store'.

    Beretswe ko SPENN ifite serivisi nyinshi zirimo no kwishyuriraho amatike yo kujya mu bitaramo, gufata inguzanyo wishyura mu gihe cy'iminsi 14 ku buntu ariko iyo utinze kwishyura ushyiraho inyungu ya 0.9%, kubona inguzanyo ya I&M n'ibindi.

    SPENN ni kimwe mu bigo bikorera mu nyubako ya Norrsken ikoreramo ibigo bya ba rwiyemezamirimo, n'abandi bafite imishinga y'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuganiriza abakorera muri iyi nyubako mu rwego rwo kubasobanurira birambuye imikorere y’iki kigo.

    Ati 'Twifuje guhura na kompanyi nyinshi zikorera muri iyi nyubako ya Norrsken kugira ngo tubabwire icyo dukora, tubereke ibyo dukora, kandi tubasabe kuduha ibitekerezo kuko abenshi mu by'ukuri bakoresha SPENN yaba ku giti cyabo cyangwa se mu kwishyura imishahara, abantu babagurishaho […] Ni uburyo bwo kumenya abakiriya bacu, kumenya kandi n'abantu bakora muri Norrsken uko bumva SPENN.'

    Haguma yakomeje avuga ko mu gihe cy'imyaka ine bamaze ku Isoko, bakiriye ibitekerezo by'abantu batandukanye bashima imikorera ya SPENN. 

    Yavuze ko mu gihugu hose ubu bafite abakiriya ibihumbi 400 na ba agent 600, kandi buri munsi bari kuzamuka yaba mu bakozi ba SPENN, mu mibare y'amaduka atanga serivisi z'iki kigo n'ibindi.

    Uyu muyobozi yavuze ko guhugura abakorera muri Norrsken biri muri gahunda batangiye yo kwegera abantu bakoresha iyi application, ndetse ko mu minsi ishize baganiriye n'abatuye mu Ntara, abakorera mu masoko, kompanyi zicuruza internet n'abandi.

    Haguma yavuze ko kuba agent wa SPENN bisaba kuba telefoni ya 'smart phone' ibasha gufata neza amafoto, afite icyemezo cy'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) kimwerera gukorera 'business', afite Irangamuntu n'ibindi.

    Mu byo baganirije abakorera muri Norrsken harimo n'inguzanyo itangwa na SPENN. Haguma yavuze ko yizera neza ko ubu buryo bazanye “nta wundi muntu urabikora mu gihugu aho ushobora kubona inguzanyo ubikoreye kuri telefoni yawe nta muntu muhuye, nta ngwate nta nyandiko wujuje'.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi bashingiraho kugira ngo batange inguzanyo. Harimo kugenzura niba utarafashe ahandi inguzanyo ntuyishyure, kuguha amafaranga macye macye ari nako ugenda uyishyura kugeza nibura ku nguzanyo y'ibihumbi 500 Frw.

    Nelly Rwagitara ukorera muri kompanyi yitwa Pesachoice, yabwiye InyaRwanda ko hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa ya SPENN ajyanye na 'SPENN Business' harimo nko kuba umukoresha yakoresha iyi 'application' yishyura abakozi bose.

    Uyu mukobwa yavuze ko amaze igihe akoresha SPENN ariko 'uyu munsi menye ko umukoresha wanjye ashobora kunyishyura akoresheje SPENN'.

    Nelly yavuze ko akoresha cyane SPENN agura ama inite yo guhamagara. Avuga ko yanasobanukiwe birambuye ku bijyanye no kuba SPENN itanga inguzanyo nta nyungu.

    Ati 'Ugize Imana ukabona umuntu ukuguriza amafaranga atari bufate inyungu runaka, ni ikintu cyiza cyane. Ni ibintu byiza kumva ko bashobora gutanga inguzanyo idafite inyungu.' Yavuze ko yamenye SPENN biturutse ku kuba bakorera mu nyubako imwe ya SPENN.

    Yunganiwe na Mugenwa Mark Abel ufite kompanyi yitwa Rokkup, uvuga ko yungutse byinshi ku mikorera ya SPENN n'ubwo amaze igihe ayikoresha.

    Uyu musore yavuze ko kuba SPENN ifasha abantu guhererekanya amafaranga nta kiguzi, ari ibintu buri wese akwiye kwishimira kandi agakoresha. Avuga kandi ko kuba inatanga serivisi yo kubona inguzanyo nta nyungu, azashishikariza benshi kuyigana.

    Mark yanavuze ko kimwe mu byiza bya SPENN ari uko iyo wizigamiyeho amafaranga bakungukira 4% ku mwaka. 

    Ati 'Ahandi hantu henshi dushyira amafaranga ntabwo yunguka, kandi n'ubwo kuyibikaho amafaranga byoroshye no kuyakurakuho biroroshye.' 

    Kanda hano urebe amafoto menshi 

    Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert yavuze ko bahuguye abakorera muri Norssken kugira ngo babahe ibitekerezo ku kuntu babona serivisi SPENN itanga 

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SPENN, Kabera Aime wari umusangiza w'amagambo muri iki gikorwa 

    Abakorera mu nyubako ya Norrsekn basobanuriwe ko gukoresha SPENN nta kiguzi, urishyura cyangwa ukohereza nta kiguzi cy'amafaranga uciwe 

    Umukozi muri kompanyi Pesachoice, Nelly Rwagitara avuga ko bishimishije kuba SPENN itanga inguzanyo idasaba ingwate 

    Abafite telefoni zitari 'Smart Phone' bakoresha serivisi za SPENN bakanze *580# 

    Abakorera muri Norrsken babwiwe ko SPENN ifite uburyo bwa POS [akamashini gakoreshwa mu kwishyura] 

    Mu gihugu hose hari aba agent ba SPENN 600 bafasha abantu gukoresha iyi application


    Umuyobozi wa kompanyi Rokkup, Mugenwa Mark Abel yavuze ko amaze igihe akoresha SPENN kandi ko yanyuzwe na serivisi itanga  

    Abari bafite ibibazo bibanze cyane ku nguzanyo itangwa na SPEEN, uko umukoresha yishyura abakozi akoresha akoresheje iyi application n'ibindi



     Imyaka ine irashize SPENN iri ku isoko ry’u Rwanda


    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120534/itanga-inguzanyo-nta-ngwate-spenn-yahuguye-abakorera-muri-norrsken-ku-mikorere-yayo-amafot-120534.html

  • Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo gikomeye… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na “Ibyo Ntunze” ifatwa nk’idarapo ry’umuziki we, n’izindi zirimo: “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 419 mu mezi 11 imaze kuri Youtube.

    Kuri ubu uyu muramyi ari mu myiteguro yo gutaramana n’abakunzi be ndetse n’abandi bose bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaherukaga gukora igitaramo cye bwite mu mwaka wa 2018, ibisobanuye ko amaze imyaka 4 akumbuwe adakora igitaramo. Igitaramo cya kabiri agiye gukora mu mateka ye, kizaba tariki 30/10/2022.

    “Intego yacyo kizaba kitwa ‘Unconditional love’, tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze nta kindi” Bosco Nshuti aganira na InyaRwanda.com. Yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise ‘Unconditional Love’ ari ukubera ko “Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo”.

    Yavuze ko afitiye uruhisho abakunzi b’umuziki we. Ati “Mfite byinshi byiza binyuze mu ndirimbo, izo abantu bazi n’izindi nshya nzaririmbamo kuko ndi gutegura kandi ibintu byiza. Ariko tuzibanda ku kuvuga urukundo ruhebuje twakunzwe nta kiguzi”.

    Bosco Nshuti ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Uretse kuririmba ku giti cye, anabarizwa mu makoli amaze kuba ubukombe ari yo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody choir y’abaririmbyi buje ubuhanga bukomeye. Ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015. 

    Impano ye yamuritswe bwa mbere imbere y’imbaga n’umuramyi Dominic Ashimwe mu gitaramo cyabereye muri New Life Bible Church Kicukiro mu mpera z’umwaka wa 2016. Muri iki gitaramo cya Dominic, uyu muhanzi yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Ibyo Dominic Ashimwe yavuze mu myaka 7 ishize, byabaye impamo.

    Tariki 2/09/2018 ni bwo Bosco Nshuti aheruka gukora igitaramo cye bwite “Ibyo Ntunze Live Concert”, cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe barimo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Papi Clever na Silowamu choir. Cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’amagana. Nyuma y’imyaka 4, kuri ubu yateguye ikindi gikomete kizaba tariki 30/10/2022.

    Atangaje igitaramo nyuma y’iminsi 18 yerekanye umukunzi!

    Hashize iminsi 18 Bosco Nshuti yerekanye bwa mbere umukunzi we bitegura ku rushinga. Yamwerekanye ubwo berekanwaga mu rusegero rwa ADEPR Mbugangari i Rubavu mu gutangiza umushinga w’ubukwe bwabo. Umukunzi wa Bosco Nshuti, yitwa Vanessa Tumushime, bakaba bamaranye imyaka 3 bakundana. Berekanwe mu rusengero tariki 14 Kanama 2022.

    Icyo gihe Bosco Nshuti yabwiye inyaRwanda.com ko ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka wa 2022. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko Imana isohoza icyo yavuze, ati “Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo. Ntacyo yavuze ngo gihere”. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko itariki y’ubukwe bwabo nayo yamaze kumenyekana. Aba bombi bazakora ubukwe tariki 12 & 19 Ugushyingo 2022.

    Bosco Nshuti yateguye igitaramo gikomeye

    Bosco Nshuti hamwe n’umukunzi we bitegura kurushinga

    REBA HANO INDIRIMBO MURI YESU” YA BOSCO NSHUTI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120532/bosco-nshuti-agiye-gukora-igitaramo-gikomeye-yise-unconditional-love-kizabera-muri-camp-ki-120532.html

  • Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse #rwanda #RwOT

    Icyizere cyo kuramba muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyamanutse kigera ku myaka kitagezeho kuva mu 1996, uku kumanuka gukomeje guterwa cyane cyane na Covid-19.

    Amakuru ya leta yerekana ko icyizere cyo kuramba ku munyamerika ukivuka mu 2021 cyari kigeze ku myaka 76 ugereranyije na 79 cyariho mu 2019. Uku niko kumanuka gukomeye mu myaka ibiri kubayeho mu kinyejana kimwe.

    Covid-19 ifatwa nk'impamvu nyamukuru, nk'uko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya leta ya Amerika kibivuga.

    Amakuru avuga ko ikizere cyo kuramba cyagabanutseho imyaka 2.7 hagati ya 2019 na 2021 umwaka w'iyi mibare iheruka ya Amerika.

    Ibarurishamibare ryerekana ko Covid-19 yihariye 50% by'impamvu zo kumanuka kwabayeho hagati ya 2020 na 2021. Naho hagati ya 2019 na 2020 iki cyorezo cyihariye 74% by'impamvu z'uko kumanuka.

    Kwibabaza kutagambiriwe — ibi birimo no kurenza urugero ibiyobyabwenge — kwageze ku gipimo cyo hejuru cyane mu 2021 kugira 15% by'impamvu za kuriya kugabanuka.

    Imfu zivuye ku byorezo, indwara karande z'umwijima no kwiyahura nabyo ni zimwe mu mpamvu zindi zikomeye.

    Imibare ya kiriya kigo cyo kurwanya indwara cya Amerika yerekana kandi itandukaniro riboneka mu cyizere cyo kuramba hagati y'abagore n'abagabo.

    Ku bagabo, icyizere cyo kuramba cyavuyeho umwaka umwe kigera ku myaka 73.2 mu 2021 naho ku bagore cyagabanutseho amezi 10 kigera ku myaka 79.1

    Ikinyuranyo kinini kandi kigaragara kuri za leta zimwe zigize muri iki gihugu, nko mu 2020 muri leta ya Hawaii iyo myaka yari 80.7 naho muri leta ya Mississipi ari 71.9

    Icyizere cyo kuramba muri Amerika ni kimwe mu biri hasi cyane mu bihugu bindi biteye imbere ku isi.

    Urugero mu Bwongereza, mu 2020 ikizere cyo kuramba cyari ku myaka 79 ku bagabo na 82 ku bagore nyuma y'uko kigabanutse bwa mbere mu myaka 40.

    Imibare iheruka yatanzwe na banki y'isi (2020) yerekana ko, Hong Kong n'Ubuyapani aribyo bifite iki cyizere kiri hejuru cyane, imyaka 85, bagakurikirwa na Singapore ku myaka 84.

    Ikizere cyo kuramba mu bihugu birimo Ubusuwisi, Australia cyangwa Norvege kigenda kizunguruka ku myaka 83.

    Muri aka karere, iyo mibare ya Banki y'isi igaragaza ko icyizere cyo kurama muri Sudani y'Epfo ari imyaka 58, DR Congo ni 61, mu Burundi 62, Uganda 64, Tanzania 66, Kenya 67, no mu Rwanda 69.

    @BBC

    The post Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/01/icyizere-cyo-kuramba-muri-amerika-cyahanantutse/

  • RDC yabujije abakozi bayo bo ku mupaka gutura mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwasabye abakozi barwo bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru batuye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/rdc-yabujije-abakozi-bayo-bo-ku-mupaka-gutura-mu-rwanda

  • Kera kabaye Mutsinzi Ange yaba yasubiye muri Portugal #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukandagira ku butaka bwa Portugal (visa) ngo ajye gukinira ikipe ye ya CD Trofense, ni nyuma y’igihe kinini abyirukaho yarabibuze.

    Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 Amavubi yatsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal tariki ya 2 Kamena, Ange yaje mbere y’abandi aho yari afite gahunda yo gutangira gushaka iyi visa hakiri kare kuko kuyibona bitoroshye, icyo gihe yazanye na Nirisarike Salomon na we wari ufite ibindi byangombwa yirukamo byihutirwa.

    Kuko mu Rwanda nta Ambasade ya Portugal ihari, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ange Jimmy yahise afata umwanzuro wo kujya gushakira visa muri Mozambique kuko ituranye na Portugal akeka ko bizamworohera.

    Uyu musore yakomeje kugorwa kugeza aho na CD Trofense, ikipe yasinyiye imyaka 2 muri 2021 itangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 atarabona ibyangombwa.

    Amakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bantu ba hafi n’uyu musore ni uko ibyangombwa byabonetse ndetse akaba ashobora kuba yaranamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.

    Amakuru avuga ko ikipe ye ya CD Trofense nyuma yo kubona ko yabuze visa ari yo yabyirutsemo irayimushakira kugeza ayibonye.

    Iyi kipe imaze gukina imikino 4 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Portugal aho ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 4 ni mu gihe Moreirense ya mbere ifite 12.

    Mutsinzi Ange Jimmy yamaze kubona visa ya Portugal amaze igihe yiruka inyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-mutsinzi-ange-yaba-yasubiye-muri-portugal

  • Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2022, nibwo ikipe y'igihugu ya Ethiopie yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n'Amavubi wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN2023.

    Uyu mukino ije gukina uteganyijwe kuzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo ukaba uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 guhera ku isaha ya saa cyenda z'umugoroba, mu mikino ubanza wabere muri Tanzania amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo imaze iminsi ikorera imyitozo kuri iyi sitade bazakiniraho kuko kuva igarutse mu Rwanda yahise yerekeza mu majyepfo kugirango irusheho kumenyera ikibuga bazakiriraho uyu mukino.

    Kuri uyu wa gatatu kandi, nibwo Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana basuye iyi sitade iherereye mu karere ka Huye ngo harebwe aho imirimo yo kuyivugurura igeze ndetse no kureba uko yiteguye kwakira imikino mpuzamahanga nyuma y'amezi asaga ane imirimo yo kuyitaho itangiye.

    Mugitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Uganda Revenue Authority yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wa gishuti n'ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

    Nyuma yaho Rayon Sports yakiniye na Vipers igatsinzwa kimwe ku busa, irateganya undi mukino bagomba gukina URA FC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki iya 2 Nzero 2022 , ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ukazabera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo.

    Si uyu mukino gusa utegerejwe kuko ku cyumweru, Gikundiro izasubira mu Kibuga ikina n'ikipe ya Singida Big Stars yo mur Tanzania akaba ari nawo mukino wa nyuma mpuzamahanga bazaba bakinnye mbere yo gusubukura shampiyona k'umunsi wayo wa kabiri bakina na PoLice FC.


    Ibi bibaye nyuma yaho kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2021, iyi kipe yambara umweru n'ubururu yakinnye na Mukura VS yo mu ntara y'amajyepfo, muri uyu mukino wa gishuti ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura 2-1.

    The post Ethiopie yitegura gukina n'Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ethiopie-yitegura-gukina-namavubi-yageze-mu-rwanda-rayon-sports-ikomeje-gutegura-imikino-ya-gishuti-mpuzamahanga-irimo-iyo-izakina-na-ura-fc-na-singida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ethiopie-yitegura-gukina-namavubi-yageze-mu-rwanda-rayon-sports-ikomeje-gutegura-imikino-ya-gishuti-mpuzamahanga-irimo-iyo-izakina-na-ura-fc-na-singida

  • Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana: Hateguwe igikorwa cyo kumwibuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwaka-urashize-jay-polly-yitabye-imana-hateguwe-igikorwa-cyo-kumwibuka