Category: Uncategorized

  • Imva ya Padiri Alex Kagame iratabarizwa #rwanda #RwOT

    Mu Bitabo byinshi yanditse, Padiri Kagame yagarutse ku murage w’amateka y’u Rwanda ndetse no ku ntekerezo (Philosophie)nyarwanda.

    Alexis Kagame yavutse mu mwaka wa 1912. Yavukiye ahitwaga Kiyanza mu Buriza, ubu ni muri Rulindo.

    Yatabarutse afite imyaka 69 y’amavuko. Nyuma gato y’urupfu rwe, yashyinguwe mu irimbi rusange ryo ku Kabutare, ubu ni muri Huye.

    Ni irimbi ricungwa n’abafurere b’urukundo.

    Icyakora iyo ubonye uko imva ye imeze muri iki gihe, ubona ko yangiritse k’uburyo n’amagambo yari yanditseho yasibamye.

    Kuri ubu imva ye yarangiritse imeraho n’ibyatsi, ndetse amagambo yari yanditseho arasibama.

    Kuba imva y’umuntu w’ingirakamaro nka Padiri Alexis Kagame iri kwangirika birababaje.

    Yari ingirakamaro ku Rwanda k’uburyo hari abadatinya kuvuga ko nta muhanga u Rwanda wigeze ubaho nkawe mu Banyarwanda bazwi kugeza ubu.

    Birumvikana ko bamwe ari abahanga mu rwego runaka, ariko we yakomatanyaga ibintu byinshi akabimenya kandi ku rwego ruhanitse.

    Padiri Bernardin Muzungu( nawe yari intiti ikomeye mu Rwanda) yavugaga ko kera akiri umunyeshuri wa Padiri Alexis Kagame muri Seminari yahoraga ababwira gusoma ibitabo no kwandika.

    Frère Bizimana Simon, umwe mu bagize umuryango w’Abafurere b’Urukundo bacunga irimbi Padiri Kagame ashyinguyemo i Rulindo yabwiye IGIHE ko ibijyanye no kwita ku mva ya Musenyeri Alexis Kagame byabazwa Cathedrale ya Butare kuko yari Umupadiri wayo.

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba we avuga ko 'bagiye kureba’ uko iyo mva ya Musenyeri Alexis Kagame yakubakwa neza, ikanitabwaho.

    Ati : ' Ni ukongera kuyikora igasa neza ; hari n’abandi bapadiri batatu bahari, bikagira ukuntu bisa neza. Ni imva zakozwe kera, numvaga atari ngombwa kuzihindura zose ariko ni ugutuma nyine icya, ikagira isuku.'

    Mu irimbi rya Kabutare aho Musenyeri Alexis Kagame ashyinguwe, hari izindi mva zikoze neza, bigaragaraga ko zitabwaho, ariko hari n’izishaje zititabwaho.

    Yatangiye amashuri abanza mu 1925 mu Ishuri rya Leta Mbiligi Gatolika mu Ruhengeri, icyo gihe yari afite imyaka 13.

    Yaharangije nyuma y’imyaka itatu mu 1928, asaba kujya mu Iseminari nto i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu 1929, aharangiriza mu 1933 akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kugeza abaye umupadiri mu 1941.

    Kubera ubuhanga bwe budasanzwe, yabaye inshuti ikomeye y’Umwami Mutara III Rudahigwa ndetse amwemerera gukusanya ibitekerezo by’Abiru ngo abyandikemo ibitabo.

    Yabaye mu Nama y’Ubuyobozi bwa Ruanda-Urundi kuva muri 1956 kugeza kubwigenge bw’u Rwanda mu mwaka wa 1962.

    Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda guhera mu 1963, aba umwarimu w’amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati muri Kaminuza ya Lubumbashi.

    Mu mwaka 1980, yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare.

    Papa Yohani Pawulo wa II niwe wamugize 'Musenyeri w’icyubahiro’ ku ya 4 Nyakanga 1981.

    Alexis Kagame bari barise Père des Sciences Historiques Rwandaises cyangwa Se-mateka, yitabye Imana afite imyaka 69 azize indwara y’umutima.

    Yaguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imva-ya-Padiri-Alex-Kagame-iratabarizwa

  • Ikibanza cyiza cyane kigurishwa ku giciro cyiza i Kanombe #rwanda #RwOT

    Iki kibanza kigurishwa ni cyiza kandi kiri ahantu heza, i Kanombe mu Busanza. Kiri kumuhanda ahantu heza, kikaba gifite Ubuso bwa 700Sqm. Kiri haruguru y’umuhanda, kikaba kigurishwa 13,000,000 Frw. Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788328340

    Source : http://www.ukwezi.rw/25/article/Ikibanza-cyiza-cyane-kigurishwa-ku-giciro-cyiza-i-Kanombe

  • Drogba yamwise’Ishami’ Sauti Sol ‘Kwisanga : Menya amazina yahawe Abana b’Ingagi #rwanda #RwOT

    Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Charles, wise umwana wa mbere wahawe izina uyu munsi, yabanje kuramutsa Abanyarwanda ati 'Muraho' avuga ko yishimiye kuba yaratumiwe na RDB muri uyu muhango wo kwita Izina.

    Yavuze ko ubwo yasuraga u Rwanda muri Kamena uyu mwaka, yabonye uburyo u Rwanda ari Igihugu cyiza gifite ibyiza nyaburanga bibereye ijisho, birimo Ibirunga, akaba yise Umwana w’Ingagi Izina 'Ubwuzuzanye‘.

    Salima Mukansanga wise umwana w’Ingagi ukomoka mu muryango 'Igisha‘, akaba yamwise Izina 'Kwibohora’. Ati 'Narihisemo kugira ngo nerekane uruhare rwo kwibohora no kwisanzura nk’umusingi wo kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’ubukerarugendo.'

    Stewart Maginnis usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo IUCN kiri mu bibungabunga ibidukikije, yise umwana w’Ingagi izina rya 'Nyirindekwe’. Naho Naomi Schiff usanzwe ari umukinnyi w’amasiganwa y’imodoka akaba n’umunyamakuru, we yise umwana w’Ingagi izina rya 'Imbaduko’.

    Sir Ian Clark Wood washinze ikigo Wood Foundation we yise Umwana w’Ingagi, izina rya 'Ubusugire’. Naho Itzhak Fisher wabaye Umuyobozi Mukuru wa RDB we yise Umwana w’Ingagi izina rya 'Ntare‘.

    Dr Cindy Descalzi Pereira, inzobere mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima we yise Umwana w’Ingagi izina rya 'Ubwitange’. Thomas Milz, uri mu buyobozi bw’Inama ya Volks Wargen mu bice binyuranye, we yise Ingagi izina rya 'Ruragendwa’.

    Hakurikiyeho umuhanzi w’ikirangirire Youssou N’Dour watangiye aririmba imwe mu ndirimbo ze, akaba yise umwana w’Ingagi izina rya 'Ihuriro’. Juan Pablo Sorin wakiniye Paris Saint Germain yise umwana w’Ingagi izina rya 'Ikuzo’.

    Kuddu Sebuna uyobora Ikigo Africa Wildlife Foundation yise umwana w’Ingagi izina rya 'Indatezuka’.

    Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), wavuze mu Kinyarwanda, yavuze ko yari akumbuye Ingagi ariko kandi ko yari anakumbuye Abanyamusanze. Yise umwana w’Ingagi 'Turikumwe’.

    Iri jambo yarikoresheje ubwo yasezeraga ku Banyarwanda ajya kuyobora OIF, agira ati 'One est ensamble' asezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi, kandi koko imvugo yabaye ingiro.

    Ati 'Iri zina njye ndumva ari ryo riryoshye cyane uyu munsi. Turikumwe ni akabebe keza cyane, namwise Turikumwe ariko naza gusura nyirakuru mu Bufaransa nzajya mwita 'on est ensamble’'

    Dr. Evan Antin usanzwe ari umuvuzi w’amatungo akaba atambutsa n’ibiganiro by’inyamaswa, yise umwana w’ingagi izina 'Igicumbi’. Neri Bukspan na we ukora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, yise umwana w’Ingagi 'Indangagaciro’.

    Laurene Powell Jobs washinze umuryango wa Emerson Collective we yise umwana w’Ingagi 'Muganga Mwiza’. Dr Frank Luntz washinze umuryango Luntz Global yise umwana w’Ingagi 'Baho’.

    Umukinnyi wa Film Uzo Aduba yahaye umwana w’Ingagi izina rya 'Imararungu’. Umukinnyi wa ruhago, Gilberto Silva wakiniye Arsenal we yise Umwana w’ingagi 'Impanda’. Moses Turahirwa uyobora inzu y’Imideri ya Moshions yise umwana w’Ingagi izina rya 'Kwanda’.

    Rurangiranwa Didier Drogba muri ruhago y’Isi, yatangiye agira ati 'Muraho !' umwana w’Ingagi yamuhaye izina rya 'Ishami’.

    Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, uko ari bane bahagurukiye rimwe, batangira bagira ati 'Abanyarwanda beza cyane muraho !' Babanje kuririmba agace gato k’indirimbo yabo yitwa Nerea, aho bagaragaza abanyabigwi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame. Umwana w’Ingagi wahawe izina n’aba bahanzi, bamwise 'Kwisanga’.

    Didier Drogba yamwise Ishami
    Sauti Sol bamwita Kwisanga

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Drogba-yamwise-Ishami-Sauti-Sol-Kwisanga-Menya-amazina-yahawe-Abana-b-Ingagi

  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame mu batangiye mu irerero ryatangijwe muri Village Urugwiro #rwanda #RwOT

    Mu Biro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda (Urugwiro Village) hatangijwe ku mugaragaro irerero ry'abana bato ryiswe 'EZA-Urugwiro ECD centre'.

    Umwuzukuru wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba imfura y'umukobwa we Ange Kagame,ari mu bana bari bitabiriye ifungurwa ry'iri rerero rishya mu muhango wayobowe na Nyirakuru,Madamu Jeannette Kagame

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, aho uyu muhango wo gutangiza iri rerero ry'abana bato 'EZA-Urugwiro ECD centre', wanitabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye.

    Iri rerero ryatangijwe muri 2021 ku bufatanye bw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

    Imbuto Foundation itangaza ko iri rerero ryatangiye riha serivisi ku bakozi b'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, kuri uyu wa Kane hakaba habaye igikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere kigizwe n'abana 17 bagiye gutangira amashuri y'incuke muri uyu mwaka w'amashuri.

    Iri rero ritanga seriviri ku bana bafite kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu mu rwego rwo gufasha ababyeyi byumwihariko abamama gushobora konsa abana babo no mu gihe bari mu kiruhuko cyo kwibaruka.

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iryo rerero rigezweho rifasha abana b'abakozi ba Perezidansi gukura mu mpagarike no mu bwenge.

    Eza-Urugwiro ECD Centre' yatangijwe n'Ibiro bya Perezida ku bufatanye n'Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

    Abana bakirwa ni abari hagati y'amezi atatu n'imyaka itatu, mu rwego rwo gufasha ababyeyi by'umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa neza abana babo no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.

    Nadine Umutoni uyobora NCDA, yavuze ko iryo rerero ari urugero rw'iza rw'ibikenewe gukorwa mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n'iby'abikorera.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/umwuzukuru-wa-perezida-kagame-mu-batangiye-mu-irerero-ryo-muri-urugwiro-village

  • Amakuru mashya ku rubanza rwa Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge zagaragajwe n’uwunganira Karasira Aimable mu mategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2022, mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ubwo yahabwaga ijambo, Me Gatera Gashabana yagaragaje imbogamizi zo kwinjira muri dosiye, ku buryo batabashije gutegura neza urubanza. Bityo ngo ntabwo biteguye kuburana.

    Yasabye ko urubanza rwakimurwa maze bagahabwa igihe cyo gutegura urubanza.

    Me Gashabana yanagaragaje ko bagize imbogamizi z’abanyamakuru basigaye bagoreka imvugo by’umwihariko ku bwisobanure bwabo mu rukiko, bakavuga amagambo yuzuye urwango, aho yatanze urugero rwa Uwimana Agnes ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umurabyo TV.

    Yasabye Inteko iburanisha ko bazagira icyo bakora kugira ngo abanyamakuru nk’abo bagoreka imvugo mu buryo butandukanye n’ubwavuzwe, babikosore.

    Uhagarariye ubushinjacyaha yagaragaje ko ibyo umwunganizi wa Karasira avuga byakabaye byaragaragajwe mbere, kandi bakagombye kuba barashyize imbaraga mu mitegurire y’urubanza.

    Yavuze ko kuba bataragaragaje imbogamizi bagiye bahura nazo mbere, biri mu bikomeje gutinza iburanisha.

    Ariko ngo bigendanye n’ibyo amategeko ateganya, bakwiye guhabwa igihe koko cyo gutegura urubanza, ariko itariki bahawe ikaba iya nyuma ku buryo iburanisha ritazongera gusubikwa.

    Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Me Gatera Gashabana, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 7 Ukwakira 2022.

    Karasira yari yagejejwe ku rukiko, ariko ntabwo yigeze asohoka mu modoka yamuzanye.

    Uyu yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kumenyekana cyane kuri YouTube avuga amagambo akomeye arimo ayaketswemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri ubu amaze umwaka urenga afunzwe, akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ibi byaha arabihakana.

    Urubanza rwe mu minzi rwagiye rusubikwa inshuro zitandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rwa-Karasira-Aimable

  • Agahinda ka Bruce Melodie wishyuye akongera agafungwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yumvikanye avuga ko ideni yishyuzwaga mu Burundi yaryishyuye ariko n’ubundi bikaba iby’ubusa akagumya agafungwa yishyuzwa miliyoni z’umurengera.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie yagiye i Burundi aho yari afiteyo ibitaramo 2 icyo ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

    Akigera muri iki gihugu yaje gufatwa arafungwa ashinjwa ubwambuzi yakoreye uwitwa Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo i Burundi 2018 ariko ntageyo.

    Uyu mugabo yishyuzaga Bruce Melodie ibihumbi 2 by’amadorali nk’amafaranga yari nyamuhaye mbere ndetse na miliyoni 30 z’Amarundi yakoresheje ategura iki gitaramo.

    Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yumvikana Bruce Melodie mu gahinda asobanura uko iki kibazo giteye.

    Ati 'Uko bimeze ubu ngubu, nahawe miliyoni 2 zo kuza kuririmba i Burundi mu 2018 ariko hari n’andi mafaranga ngomba kuzahabwa mpageze hanyuma haba impamvu itanturutseho ariko amasezerano yavugaga ko ikibazo cyose cyaza kidatewe n’umuhanzi cyangwa n’uwateguye igitaramo cyaba, nta ruhande na rumwe rukwiye kubiryoza.'

    Yakomeje avuga ko bagerageje kumvikana ndetse n’ibyo basabwaga bakabyishyura ariko bahita bongera baramufunga bamusaba izindi miliyoni 30 z’indishyi y’akababaro.

    Ati 'Byabaye birarangira banyaka miliyoni 60 (z’amarundi) tuvugana na bo tubaha miliyoni 30 mu buryo bwo koroshya ikibazo, ibyo birangiye turayabaha miliyoni 30 z’amarundi baratubwira ngo ntabwo zihagije twongere tubahe izindi 30 ni ko guhita bansubizamo.'

    Ku munsi w’ejo ubwo yari afunguwe mbere gato y’uko yongera gufungwa, Bruce Melodie yari yatangaje ko nta kintu na kimwe cyamubuza gutaramira Abarundi ko yiteguye gukora ibi bitaramo.

    Bruce Melodie yishyuye arongera arafungwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/agahinda-ka-bruce-melodie-wishyuye-akongera-agafungwa

  • Uko Kayibanda, Mbonyumutwa na Habyarimana babeshywe ubwoko bakoreka u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibintu byafashe indi ntera guhera mu myaka ya 1957 ubwo abari barashyizwe mu bwoko bw’Abahutu, batangizaga icyiswe ‘Impinduramatwara’ (Revolution), igamije kwigaranzura ingoma y’ubwami bashinjaga kubatsikamira, nyamara byose bikozwe n’Abakoloni.

    Ubwoko bwatangiye kwinjizwa mu mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane mu 1932, ubwo hatangwaga bwa mbere indangamuntu zitwaga 'Ibuku’ zabaga zirimo ubwoko bw’umuntu hashingiwe ku byo atunze.

    Nibwo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byahawe inyito nshyashya nk’igikoresho cya politiki cyo guhanganisha Abanyarwanda.

    Iki kinyoma cyoretse u Rwanda gisobanurwa neza mu gitabo “Sur les origines du génocide contre les Tutsi livre II, La fabrication du Hutisme ou l’Idéologie du Génocide contre les Tutsi” cy’inzobere mu mateka Murashi Isaïe, giherutse gusohoka muri Edition Harmattan nk’uko bitangazwa na Igihe.

    Murashi avuga ko ahantu abazungu bahendeye ubwenge Abanyarwanda ari aho nubwo bakoraga amakosa, bayandikaga akaba ariyo asigara nk’ukuri, ari nayo mpamvu yihaye intego yo kwandika ukuri kw’amateka y’u Rwanda anyomoza ayabo.

    Ati “Abakoloni ibintu badushoboje ni inyandiko, kwandika ibintu bitari byo. Hari abantu bakunze kuvuga ngo kugoreka amateka, ntibagoretse amateka barayahanaguye bandika ayabo. Amateka y’u Rwanda twabayemo yatugejeje no kuri Jenoside, ni amateka y’abakoloni mu Rwanda, ntabwo ari amateka y’u Rwanda.”

    Murashi avuga ko ubusanzwe, mu bindi bihugu abantu bitwa ubwoko kuko bafite byinshi bahuriyeho birimo n’ururimi, inkomoko zitandukanye n’ibindi.

    Avuga ko bidahuye n’ibyo Abakoloni bakoze mu Rwanda, kuko ho basanze bahuje umuco, ururimi, abantu bavukana n’ibindi, nyamara ugasanga bashyizwe mu moko atandukanye.

    Ati “Uzasanga muri Congo hari amoko arenga 400, muri Tanzania hari amoko asaga 200, muri Uganda hari amoko arenga ijana. U Rwanda narwo bashatse kurugira nk’ibyo bihugu byose kandi atari ko rumeze.”

    Yakomeje agira ati “Bahimbye amoko muri rusange ariko by’umwihariko bahimba ubwoko bw’abahutu, kuko Umuhutu mu Kinyarwanda bivuze Umututsi wakennye, utakigira inka kuko amafaranga y’u Rwanda kera yari inka. Umuntu wabaga yakennye akajya guhakirwa inka kuri mwenewabo ukizifite, yahindukaga Umuhutu we.”

    Murashi agaragaza ko ijambo Umuhutu atari Ikinyarwanda cy’umwimerere, ahubwo ryatiwe mu ndimi zo muri Congo zirimo Tshiluba, aho bagira ijambo “Mptu”.

    Ati “Iryo jambo rivuze umukene. Ntabwo rero umuhutu ari ubwoko, nta n’imiryango y’Abahutu mu mateka y’u Rwanda ibaho. Nta muntu witwa Muhutu wigeze ubaho abahutu bakomokaho, ariko Mututsi yabayeho, abatutsi bakomokaho, ariko nabo si ubwoko.”

    Mu gitabo cye, Murashi avuga ko ubwoko nyakuri bwa Kinyarwanda ari imiryango bakomokamo nk’Abega, Abegesera, Abazigaba, Abacyaba n’abandi.

    Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana babeshywe ubwoko

    Ashingiye ku buryo Abazungu bahimbye amoko mu Rwanda, Murashi avuga ko abategetse u Rwanda kuva kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bashutswe n’abazungu bagahimbirwa ubwoko kugira ngo babakorere.

    Murashi avuga ko amoko amaze imyaka atanya abanyarwanda bakwiriye kuyikuramo kuko ari amahimbano

    Yavuze ko nka Mbonyumutwa Dominique wayoboye u Rwanda nyuma yo kwirukana ubwami, Kayibanda Grégoire waruyoboye rukimara kubona ubwigenge na Habyarimana Juvénal, bamwe bahuriye ku kuba ibisekuru byabo bidakomoka mu Rwanda ku buryo n’amoko biyitiriraga atari ayabo.

    Ati “Nka Mbonyumutwa yari Umututsi, Kayibanda yari Umushi, Gitera yari Umunyoro [Uganda] ntabwo ari Abahutu, ni ibintu byo kubeshya Ababiligi bazanye ngo bagonganishe abantu.”

    Yakomeje agira ati “Nka Mbonyumutwa, naganiriye n’umuntu bari baturanye, bavuga ko ari uwo mu bantu bitwa Abannyori b’Abagesera, bigabanyijemo ibice bibiri, bamwe bakomeza kuba Abatutsi abandi bahinduka Abahutu. Yaranansobanuriye ati ‘Mbonyumutwa tumukubita mu 1959, ni ukubera ko yatugambaniraga, akatubeshya kandi akatubeshyera akoreshwa na ba Perraudin.”

    Mbonyumutwa amaze kuvaho, u Rwanda rwahawe Kayibanda ariko amazeho imyaka icumi mu 1973, ahirikwa na Habyarimana.

    Murashi avuga ko na Kayibanda nubwo yakoreshejwe ngo abazungu bikize Abatutsi n’ingoma ya cyami babitiriraga, na we ubwe batamushiraga amakenga.

    Ati “Kayibanda igisekuru cye mu Rwanda ntikirenga sekuru Rwabanyiga, se ni Rwamanywa. Kayibanda yavukiye i Musambira ariho se yigishaga Gatigisimu, ariko sekuru Rwabanyiga yavuye muri Congo ku ngoma ya Rwabugiri bahunga, baraza babatuza mu Ruhango i Gitisi na Nyamagana, hanyuma se wa Kayibanda arahavukira yiyita Umuhutu kandi yararongoye Umututsikazi.”

    Yongeyeho ati “Kugira ngo bamuvane ku butegetsi baramutinyaga cyane, kuko yari afite baramu be, ba sebukwe benshi b’abatutsi, bakavuga bati na we ashobora kuduhinduka […] Rwagasana Michel intwari y’u Rwanda ni mwene se wabo, ba se baravukana ariko ntabwo bavugaga rumwe. Rwagasana yari umukarani w’umwami Rudahigwa, Kayibanda ari umukarani wa Perraudin. Kugira ngo rero Kayibanda bamwizere byari bigoye.“

    Habyarimana wamusimbuye na we, Murashi avuga ko atari Umuhutu nk’uko yiyitaga kuko inkomoko y’igisekuru ye atari mu Rwanda, ahubwo ari muri Uganda, aho sekuru Rugwiro yaje avanye n’abamisiyoneri.

    Ahubwo ngo we n’abandi bamwe bo mu bice by’Amajyaruguru bakoreshejwe n’abazungu ku nyungu zabo.

    Ati “Bakoze icengezamatwara mu Bakiga kuko bavugaga ngo ni abantu badafite amaraso y’Abatutsi na make […] batoza bariya ba Bagosora ngo nibo Bahutu batavangiye, ariko si Abahutu, ni Abakiga b’i Kabale na Rutshuru. Babatoje bizeye ko bazabasimbuza ba Kayibanda na Mbonyumutwa ba za Gitarama batakizera, kuko bavanze n’Abatutsi cyane.”

    Repubulika ya mbere n’iya kabiri zashyize imbere irondamoko, zicengeza mu banyarwanda ko ntacyo bapfana, ko bamwe ari ba kavukire abandi bakaba abanyamahanga, bagamije kubategeka. Nyamara byose bishingiye ku nyigisho zazanywe n’abazungu !

    Murashi avuga ko ikimutera kwandika amateka y’u Rwanda ari ukugira ngo baba abazungu bayagoretse n’abanyarwanda bayafashe nk’ukuri, bahinduke.

    Ati “Mbyandika no mu Gifaransa kugira ngo abazungu babisome, babimenye ko baduhemukiye, n’abanyarwanda bazabimenye babivemo, tureke gupfa ubusa n’ibinyoma.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-Kayibanda-Mbonyumutwa-na-Habyarimana-babeshywe-ubwoko-bakoreka-u-Rwanda

  • Ingabo z’u Rwanda zongeye kuvugwa ku butaka bwa Congo #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umutekano yahuje ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yabaye kuri uyu wa Gatatu tarikiya 31 Kanama 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubwo yahabwaga umwanya ngo asobanure aho urugamba rwo kurwanya M23 ihanye n’Igisirikare cya FARDC igeze yagize ati :'Ibintu ntibirasobanuka, mu gihe Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’Akanama k’Umutekano ku Isi kataratanga umwazuro. Kugeza ubu haba Ingabo z’u Rwanda na M23 nta numwe urashingura ikirenge ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru. Baracyarwanira gufata ibindi bice bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibi byose kandi bikorwa bahungabanya umutekano w’abaturage'

    Christophe Lutundula yakomeje ashinja M23 kwica impunzi z’intambara no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu , yemeza ko byafashe indi ntera mu bice bigenzura n’abarwanyi ba M23.

    Avuga ko gushyira iherezo kuri ibi bikorwa yita ibya kinyamaswa ari uko imiryango mpuzamahanga yategeka M23 kuva mu bice yafashe nta mananiza , no gusaba ingabo z’u Rwanda kuva ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zigasubira iwabo.

    Kuva kuwa 13 Kamena 2022, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Christophe Lundula ari mu bafashe iya mbere bavuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo ubwazo zaje mu mwambaro wa M23 zifata agace k’igihugu cye.

    Ibi byatumye Abanyekongo benshi babifata nk’ukuri , nyamara uruhande rw’u Rwanda rwo rukaba rutarahwemye kubihakanira kure.

    U Rwanda rwahakanye gushyigikira umutwe wa M23, ahubwo rushinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kurasa ku butaka bw’u Rwanda no gushimuta abasirikare barwo babiri.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu ko ibibazo bya M23 ari icy’Abanye-Congo kandi nibidakemuka bizakomeza bizurungutane.”

    Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu cyumweru gishize kasabye RDC kujya mu biganiro n’u Rwanda no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

    Kwihutira gushinja u Rwanda ibitero bya M23, RDC ibikora ishaka kugaragariza amahanga ko ikibazo atari yo, ahubwo ari izindi mbaraga zituruka hanze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-zongeye-kuvugwa-ku-butaka-bwa-Congo

  • AS Kigali yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yanganyije-na-kiyovu-sports-mu-mukino-wa-gicuti

  • Nyagatare: Abaturage ba Mimuli barifuza iguriro ry’inyama rigezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage b’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bifuza iguriro ry’inyama (Butcher) rigezweho, kuko irihari ari rito kandi rikaba ritabereye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abaturage-ba-mimuli-barifuza-iguriro-ry-inyama-rigezweho