
Category: Uncategorized
-
Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa (…) -
Neptune yakoranye indirimbo na Bruce Melodie:… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 02 Nzeri 2022, bavuze ko n'ubwo atari ihangana ry'aba DJ bo muri Nigeria n'abo mu Rwanda ariko abakunzi babo bazitoranyiriza abahize abandi kuko impande ziteguye.
Mu magambo ye, DJ Pius yagize ati:'Ikingenzi muri iki gitaramo ni ukwerekana abavanzi b'umuziki bashoboye, niba ari abo mu Rwanda cyangwa Nigeria.'
Dj Neptune uri mu bagezweho muri Africa kandi banarambye muri uyu mwuga amazemo imyaka 21, nawe yagize icyo avuga ku gitaramo no kuba amaze iminsi mu Rwanda ati:'Nibyo koko maze icyumweru kirenga kuko hano hamaze kuba nko mu rugo.'
Akomeza agira ati:'Ariko na none nari ndi mu Rwanda ubundi nkajya Kampala mu bikorwa bitandukanye, harimo no gufata amashusho y'indirimbo nakoranye n'umuhanzi waho ikindi  hano mpafite imishinga.'
Asoza yavuze ko yiteguye mu gihe cya vuba gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie.
Uyu mugabo w'inararibonye yabwiye aba DJ bo mu Rwanda ko ibanga ritumye agera kubyo agezeho harimo gukora cyane, gukunda ibyo akora no guhanga udushya ibyo n'abandi bagakwiye kuba aribyo bakora niba bifuza kugera kure.
Yavuze kandi ko mu Rwanda abahanzi bakora umuziki mwiza, afite icyizere gikomeye ko ibyo bizatuma ugera kure bitari cyera.
DJ Pius kimwe n'abandi ba DJ bose bakaba bashimye Shooter Lounge yabatekerejeho ikabahuza ndetse kuri Camidoh, asanga byaba byiza iki gitaramo kiba ngaruka mwaka kandi kikazagera no kubandi ba DJ bo mu bindi bihugu ntibibe u Rwanda na Nigeria gusa.
Mu gusoza kandi yaba abanya Nigeria n'abo mu Rwanda basabye abantu kuzabana nabo, kandi bagakomeza gushyigikira imyidagaduro nyafurika kuko ifite umwihariko wayo.
Aba Dj bo mu Rwanda na Nigeria biteguriye kuryohereza abantu muri Camp Kigali kuri uyu wa gatandatu
Camidoh n’abakobwa bo muri Gorilla GamesÂ
Kuri uyu wa Gatandatu muri Camp Kigali haraca uwambaye
-
Bruce Melodie yafunguwe nyuma yo kwitendekwah… – #rwanda #RwOT
Amakuru meza ari kuvugwa ni uko umuhanzi Bruce Melodie yamaze gufungurwa ndetse ubu akaba amaze gukora Sound Check, ndetse akaba yamaze no kwiyereka itangazamakuru nk'uko umunyamakuru Fatakumavuta bari kumwe muri iki gihugu yabitangaje.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Fatakumavuta yatangaje ifungurwa rya Bruce Melodie riherekejwe n'amafoto maze avuga ibjyanye n'urugendo rwe mbere y'igitaramo ari bukorere mu mujyi wa Bujumbura.
Yifashishije amashusho ari ku rubyiniro, Fatakumavuta yagize ati''Akimara Gufungurwa @brucemelodie ahise ajya gukora sound check aho igitaramo kiri bubere kuri Zion Beach ndetse no kwiyereka Itangazamakuru. Aciye umugani mu kinyarwanda ko 'ntacyabuza impala gucuranga'.''
Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa Gatatu, ku gicamunsi yahise afatwa n'abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa 'ubwambuzi bushukana.'
![]()
Bruce Melodie agifungurwa
Kuri uyu wa Kane ahagana isaa 14h00 ku masaha y'i Bujumbura n'i Kigali, nibwo umuhanzi Bruce Melodie wari ufungiwe mu Burundi yishyuye amafaranga angana na Miliyoni 30 Fbu yishyuzwaga, kugira ngo yidegembye.
Uyu Toussaint Bankuwiha usanzwe utegura ibitaramo mu Burundi akaba n'umwe mu baherwe bavuga rikijyana muri kiriya gihugu, akimara gucakira Miliyoni 30 yahise asaba iyindi ndishyi ya Miliyoni 30 Fbu.
Nyuma y'iminota micye, Bruce Melodie yahise afatirwa mu nzira ajya kuri hoteli acumbitsemo, maze asubizwa mu gasho ka Polisi y'u Burundi.
Bruce Melodie agifungurwa yahise ajya ku rubyiriniro mbere y’igitaramo
![]()
Ahagiye Kubera igitaramo cya Bruce Melodie mu masaha make
![]()
Dj Brianne ku rubyiniro mbere y’igitaramo
![]()
Bruce Melodie Melodie n’umujyanama we Gael ku rubyiniro
-
Yari Umwami wabaraperi! Ibigwi n’amateka bya… – #rwanda #RwOT
Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanywe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.
Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Hiphop, dore ko yafatwaga nk’Umwami wayo mu Rwanda ndetse nawe ubwe yajyaga yiyita Kabaka 'Umwami'.Â
Yari umwanditsi w’umuhanga cyane byagera mu mirapire ye bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n’icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari mu Rwanda, aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly ndetse yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo ‘Ku musenyi’.
Nyuma y’uko Jay Polly yitabye Imana, benshi bamuvuzeho amagambo agaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe rutunguranye banasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo umuryango we, ndetse bwaje gushyirwaho.
Jay Polly mu gihe cyo kumushyingura habaye ibidasanzwe ku bafana be batiyumvishaga ko koko Jay Polly yitabye Imana, kuko guhera aho yari atuye bajya kumusezeraho bwa nyuma ndetse n'aho yashyinguwe I Rusororo, abantu bageze n'aho bananira inzego z'umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.
Iby'ingenzi wamenya ku muraperi Jay Polly witabye Imana
Jay Polly wari ukiri umugabo w'igikwerere witabye Imana ku myaka 33, ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y'umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n'itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop igwiza igikundiro mu mitima y'Abanyarwanda.
Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n'ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
Mu muziki, Jay Polly yahesheje ikuzo 'rap'
Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.
Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002 ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.
Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n'abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ''Nakupenda'', iririmbwe mu Kinyarwanda n'Igiswahili.
Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ''Ngwino'', ariko iby'iri tsinda biza kuzamba nyuma y'igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ''Kwicuma'', ''Sigaho'', ''Umenye ko'', 'Target ku mutwe'' n'izindi.
Jay yageze mu bushorishori bw'umuziki w'u Rwanda
Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika intege nyuma y'uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine ari nako byagenze kuri Jay Polly. Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka 'Deux Fois Deux', ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'' n'izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.
![]()
Jay Polly yitabye Imana afite umushinga w’indirimbo na Davido wavuze ko amwemera
Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w'irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe 'Umwami wa Hip hop'.
Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw'umuziki.
Jay Polly mu bihe bya 'beef' na P Fla
P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.
Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise 'Imperial Mind State' yaje guhinduka “Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya “Quiet Money”.
We na bagenzi be bahise bagirana urwango, batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.
Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise 'No more Drama' bahuriyemo na G-Bruce, bagaragaza ko bongeye kwiyunga.
Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda, akanashyiramo amaraso mashya.
Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise 'Wiyita Iki?' batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa.
Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy. Icyo gihe Stone Church yakoze indirimbo zitandukanye zirimo 'Imirimo', 'Ndakuzi' na 'Ndi Iniga'.
Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi babo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise 'For Someone'. Mu minsi ishize mu bihe bya Coronavirus aba bahanzi bakoranye ibitaramo byashimishije benshi.
N'ubwo Jay Polly ari mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe ku rwego rwo hejuru, urugendo rwe ntirwabuzemo ibizazane bitandukanye.
Mu 2012, Jay Polly yari yikuye amata ku munwa ubwo yumvikanaga avuga ko 'abanyamakuru bo mu Rwanda ari amadebe', nyuma y'uko hari hasakaye inkuru zavugaga ko yaba yarafungiwe muri Kenya.
Iki kibazo cyafashe indi ntera kuko abanyamakuru batangiye kwanga gucuranga indirimbo ze, kandi icyo gihe uburyo bundi bumenyekanisha ibihangano nka YouTube bwari butaratera imbere mu Rwanda, ku buryo umuhanzi ushaka kubaka izina yagombaga kunyuza ibihangano bye kuri radio.
![]()
Jay Polly yari inshuti y’urubyiruko
Mu mwaka wakurikiyeho, Jay Polly ntiyagaragaye mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star bitewe no kutumvikana n'abanyamakuru, kandi ari bo batoraga abitabira iryo rushanwa. Nyuma uyu musore yaje gusaba imbabazi, ndetse aza kongera kubaka umubano we n'abanyamakuru ndetse n'abafana be, uretse ko hari byinshi yahombeye muri ibyo bikorwa.
Nyuma yo kwegukana igihembo cya Guma Guma, Jay Polly yakomeje kuvugwa mu bibazo byo gushwana n'inzu yamufashaga mu gutunganya umuziki, ariko ibintu biza kujya habi mu 2018 ubwo yafungwaga azira gukubita umugore we.
Uyu mugabo yaje kuva mu buroko, atangira imikoranire n'inzu itunganya umuziki ya The Mane ariko nayo ntibakorana igihe kirekire, kuko yayishinje kutubahiriza amasezerano y'imikoranire bagiranye.
Muri Mata uyu mwaka, nabwo Jay Polly yongeye gufungwa ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi aho Polisi yamufatanye n'abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.
Icyo gihe Jay Polly yasobanuye ko atagize uruhare mu bikorwa byo kwangiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Yitabye Imana mu gihe yari ategereje kujya mu rukiko ku wa 2 Ukuboza 2021.
![]()
Jay Polly yari akunzwe n’abatari bake
![]()
Jay Polly yaherekejwe mu cyubahiro
![]()
Umusozi wose wari wuzuye abantu baje kumushyingura
-
Kuva kuri Prince Charles kugera kuri Mukansan… – #rwanda #RwOT
Ni mu muhango ukomeye wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, ibyamamare, abaturage mu ngeri zinyuranye n'abandi bumva bahuriye ku kubungabunga ibidukikije.
Mu ijambo rye, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, wari umushyitsi Mukuru yashimye buri wese witabiriye uyu muhango 'wagenze neza' n'abantu 20 batoranyijwe bise amazina abana b'ingagi.
Yavuze ko mu izina rya Perezida Kagame 'nejejwe no kwitabira uyu muhango'. Yashimye abaturage bo mu Karere ka Musanze, ku bwo gukomeza kwita kubidukikije.
Ngirente yashimye abaturiye Pariki zose zo mu gihugu, kuko ari abafatanyabikorwa mu gukomeza kubungabunga urusobe rw'ubuzima.
Yavuze ko buri wese wise izina n'abandi ari inshuti z'u Rwanda. Avuga ko Kwita Izina ari kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo.
Ngirente yavuze ko abaturiye Pariki bagenerwa 10% by'umusaruro wa Pariki. Abasaba gukomeza kumva akamaro k'ubukerarugendo, gufata neza ba mukerarugendo, kubahiriza umutekano kugira ngo ibyiza by'ubukerarugendo bikomeze kubageraho.
Ngirente yavuze ko hari umushinga wo kwagura pariki y'Ibirunga witezweho guteza imbere ubukerarugendo. Ashishikariza abashoramari mu gushora imari muri uru rwego.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangiye ijambo rye avuga ko umunsi wa mbere mwiza mu buzima bwe, ni igihe yamenye igisobanuro cy'izina rye.
Yavuze ko hamwe n'uruhare rwa buri umwe, ingagi zabungabunzwe mu buryo bwose bushoboka.
Kamanzi yashimye Madamu Jeannette Kagame wifatanyije n'Abatuye mu Kinigi n'abandi mu Kwita Izina. Ati 'Twishimye cyane kuba twongeye kuba turi kumwe namwe mu birori byo kwita izina uyu munsi.'
Yavuze ko ubu ubukerarugendo bumaze kuzamuka kuri 80% ugereranyije n'uko byari bimeze mu gihe cya Covid-19, kandi hari icyizere 'cy'uko bizakomeza uko'.
MENYA AMAZINA YAHAWE ABANA B'INGAGI 20
-Prince Charles
Igikomangoma cy'u Bwongereza, Charles yatangiye ijambo rye agira ati 'Muraho'. Yashimye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyamuhaye umwanya wo Kwita Izina, avuga ko ubwo yari mu Rwanda muri Nyakanga 2022 yashimishijwe no kumenya umuhango wo Kwita Izina.
Avuga ko bigaragaza kubungabunga urusobe rw'ubuzima rwa none n'ejo hazaza. Umwana yise izina ni uwo mu muryango Agasaro.
Umwana yamwise 'Ubwuzuzanye' bishatse kuvuga kuzuzanya hagati y'abantu n'ibidukikije'. Avuga ko nta gushyigikira ibidukikije 'twese twabura'.
-Uzo Aduba
Umwana yise izina avuka mu muryango wa Noheli kuri Nyina Umuco. Yamwise 'Imararungu'.
-Dr Evan Antin
Yavuze ko yishimiye Kwita Izina abana b'ingagi. Yavuze ko iyo ubungabunze ubuzima bw'ingagi, uba urinze buri kimwe.
Umwana yise izina avuka mu muryango wa Susa. Yamwise 'Igicumbi'.
-Neri Bukspan: Yazanye n'umugore we
Umwana yise izina avuka mu muryango wa 'Musilikali'. Yamwise 'Indangagaciro'.
-Dr Cindy Descalzi Pereira:
Umwana w'ingagi yamwise 'Ubwitange'. Yavutse muri Nzeri 2021. Yavuze ko iri zina yarihisemo mu rwego rwo kwizihiza abitanze 'kugira ngo tube turi hano'.
-Didier Drogba:
Umwana yise izina avuka mu muryango wa Muhoza, yamwise 'Shami'. Yavuze ko yarihisemo mu rwego rwo kugaragaza ukwaguka ku muryango w'ingagi.
-Itzhak Fisher: Yagize ati 'Muraho'. Yavuze ko uyu muhango umwibutsa byinshi mu bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima.Â
Umwana yise avuka kuri Akamaro, Umwana yamwise 'Imbaduko'.
Yavuze ko buri wese afite uruhare mu kubugabunga ubuzima bw'ingagi.
-Laurene Powell Jobs
Yise 'Muganga Mwiza' ingagi yo mu muryango Susa
-Itzhak Fisher-Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya RDB
Umwana yamwise 'Intare'
-Dr Frank I. Luntz
Umwana yamwise 'Baho' avuka mu muryango wa Susa.
-Stewart Maginnis: Yagize ati 'Muraho'. Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwitabira uyu muhango. Uyu mwana yavutse mu 2021, yamwise 'Nyirindekwe'.
Avuga ko yahisemo iri zina mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwo gusigasira ibidukikije.
–Thomas Milz â”Umuyobozi wa Volkswagen
Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba ari umwe mu bitabiriye uyu muhango. Avuga ko umwana w'ingagi yamwise 'Ruragendwa' ashingiye ku buryo u Rwanda rwakira abashyitsi n'abandi.
–Salim Mukansanga: Umwana yise izina yavutse tariki 15 Nzeri 2021, avuka mu muryango wa Igisha ku mubyeyi witwa Ubuntu. Umwana yamwise 'Kwibohora'.
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo iri zina kugira ngo yerekane uruhare rwo kwibohora, umusingi n'iterambere by'ubukerarugendo.
–Louise Mushikiwabo:
Yatangiye ijambo rye agira ati 'Baturage ba Kinigi ndabaramukije. Nari nkumbuye ingagi ariko nari mbakumbuye namwe.'
Yavuze ko umwana yise izina avuka mu muryango wa Ntambara, izina yamwise ni 'Turikumwe'.
Yavuze ko rifte igisobanuro kinini ku Banyarwanda nyuma y'urugendo bamaze kugenda, no gushyira hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo.
Ati 'Iri zina rero njyewe ndumva ari ryo rishyoshye uyu munsi.' Uyu mwana yise izina yavutse tariki 8 Nzeri 2022.
Yashimye abagize uruhare mu gutegura uyu munsi wo Kwita Izina ku nshuro ya 18.
-Youssou N'Dour
Ati 'Nishimye kuba ndi hano.' Yavuze ko umwana w'ingagi yise izina yavutse muri Gicurasi 2021. Uyu mwana yamwise ‘Ihuriro’ avuka mu muryango witwa Amahoro.
-Naomi Schiff
Yise 'Imbaduko' ingagi yo mu muryango Kureba
-Kaddu Sebunya: Umuyobozi wa African Wildlife Foundation
Umwana yamwise 'Indatezuka'. Yavuze ko 'abaye umwana wa gatatu mu muryango wanjye'.
-Gilberto Silva- Wakiniye Arsenal
Yavuze ko kuva yagera mu Rwanda yakiriwe neza. Umwana yamwise 'Impanda' avuka mu muryango wa Sabyino.
Silva yavuze ko ejo hashize yasuye Pariki y'Iburunga yirebera ingagi.
-Sauti Sol â” Abanyamuziki bo muri Kenya
Batangiye baririmba indirimbo yabo bise 'Nerea’. Bavuga ko bishimiye kuba mu bise izina. Uyu mwana bamwise 'Kwisanga' avuka mu muryango wa Kwisanga.
Sauti Sol yavuze ko mu bihe bitandukanye bataramiye mu Rwanda 'kandi twishimira kugaruka mu rugo'. Ati 'Imana ihe umugisha u Rwanda.'
–Juan Pablo Sorin: Yakiniye Paris Saint-Germain
Uwana yise izina yavutse muri Nzeri 2021 mu muryango wa Noheli. Izina yamwise ni 'Ikuzo'. Yashimye ikipe ya Paris Saint-Germain yamufashije kugira ngo aze Kwita Izina.
-Moses Turahirwa: Washinze Moshions
Umwana yise avuka mu muryango wa Musilikali, yamwise 'Kwanda'.
-Sir Ian Clark Wood, KT, GBE: Uyu mugabo yavuze ko uyu muhango umushimishije kandi uzahora ku mutima we. Yashimye Perezida Kagame, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente n'abandi ku ruhare bagira mu gukomeza kubungabunga ibidukikije.
Umwana yise izina yavutse mu 2021 avuka kuri Gwira, yamwise 'Ubusugire'. Avuga ko yahisemo iri zina mu kwizihiza gushyira hamwe kw'Abanyarwanda mu kurengera ibidukikije.
![]()
Minisitiri w’Intebe. Dr Edouard Ngirente yashimye abaturiye Pariki y’Ibirunga ku bw’uruhare mu kuyibungabunga![]()
Itorero Mashariki ryarimo Alyn Sano, Rafiki n’abandi ryasusurukije benshi![]()
![]()
![]()
Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rukomeje kwiyubakaÂ
![]()
Madamu Louise Mushikiwabo umwana w’ingagi yamwise ‘Turi kumwe’
![]()
Moses Turahirwa [Uri hagati] washinze inzu y’imideli ya Moshions
![]()
Itsinda rya Sauti Sol ryavuze ko ryishimira buri gihe gutumirwa mu Rwanda
![]()
![]()
![]()
Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salim![]()
![]()
![]()
Umuhanzi Senderi Hit yaririmbye muri uyu muhango
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
-
Guhera ku wa mbere abayobozi baratangira kwitaba PAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 iratangira guhamagaza abayobozi (…)
-
Bruce Melodie yarekuwe, ibitaramo bigiye gukomeza #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi ibiri afungiwe i Burundi, Bruce Melodie yarekuwe ndetse n’ibitaramo agomba gukorera i Burundi bigiye gukomeza.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie yagiye i Burundi aho yari afiteyo ibitaramo 2 icyo ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.
Akigera muri iki gihugu yaje gufatwa arafungwa ashinjwa ubwambuzi yakoreye uwitwa Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo i Burundi 2018 ariko ntageyo.
Uyu mugabo yishyuzaga Bruce Melodie ibihumbi 2 by’amadorali nk’amafaranga yari nyamuhaye mbere ndetse na miliyoni 30 z’Amarundi yakoresheje ategura iki gitaramo.
Ku munsi w’ejo hashize Bruce Melodie yemeye kwishyura aya mafaranga ariko amaze kuyishyura ariko Toussaint avuga ko agomba kwishyurwa na miliyoni 30 z’indishyi z’akababaro bituma agumya gufungwa.
Uyu munsi uyu muhanzi akaba yarekuwe aho bivugwa ko yishyuye izindi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, amakuru akaba avuga ko yahise akomereza Zion Beach aho agomba gutaramira uyu munsi cyane ko imyiteguro yari yakomeje.
Bruce Melodie yarekuweSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yarekuwe-ibitaramo-bigiye-gukomeza
-
Nana yashimiye byimazeyo umukunzi we wamuhaye impano y'imodoka(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Abinyujije mu butumwa buherekejwe n'amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Nana yagaragaje ko yanyuzwe n'impano nziza yahawe n'umugabo ndetse ko yishimira cyane imbaraga umukunzi we akoresha kugira ngo yishime.
Yagize ati” Icyo navuga ni wow kandi birumvikana ko nishimye”.Ati”Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye kubw'iyi mpano nziza wampaye, nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda”.
-
Madamu Jeannette Kagame yatangije Imbonezamikurire y’Abana Bato muri Village Urugwiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imbonezamikurire y’abana bato (ECD) muri Village urugwiro ryiswe 'Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri (…)
-
Uruganda rwa SKOL rwatangije icyiciro cya kab… – #rwanda #RwOT
Ni gahunda yatangijwe mu mpera za 2021 bivuye ku gitekerezo cya Maïté Relecom, usanzwe ari nyiri ikigo cya Unibra Group ari nabo bafite uruganda rwa SKOL Brewery.
Uru ruganda rwatangaje ko buri mwaka hazajya hatangwa buruse ku bana b'abakozi bakora muri uru ruganda bagafashwa kwiga neza no kubona ibikoresho by'ibanze kugira ngo ababyeyi babo bakomeze gushyira umutima ku kazi.
Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bitegura gutangira umwaka w'amashuri wa 2022-2023, SKOL Brewery yatangije icyiciro cya kabiri cyo gutanga iyi buruse kugira ngo abandi banyeshuri batangire gufashwa binyuze muri iyi gahunda.
Ku ikubitiro buruse ya SKOL yari yatanzwe ku banyeshuri 59 biga mu yisumbuye n'abandi batandatu biga muri Kaminuza.
Umwe mu bakozi bungukiye muri iyi gahunda yo kwishyurira abana be batatu amashuri agaragaza ko byamukuyeho umutwaro bituma abasha no kwizigamira.
Ati 'Iyi gahunda ya buruse itangwa na SKOL inyishyurira amafaranga y'ishuri nagombaga kwishyura ku bana batutu.Â
Ibi byamfashashije kwizigamira amafaranga no gushora mu iterambere ry'umuryango. Ndashimira cyane umukoresha wanjye kuba yaratekereje iki gikorwa cy'indashyikirwa.'
Imwe mu ntego za SKOL Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y'abakozi bayo n'imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
Ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd, bugaragaza ko itangizwa rya gahunda ya buruse igamije kubaka ubushobozi ku rubyiruko rw'u Rwanda, binyuze mu gufasha abana b'abakozi b'uruganda no kugira uruhare mu burezi bwabo kandi bwishimiye umusaruro uri kuvamo nyuma y'umwaka umwe gusa iyi gahunda itangijwe.
![]()




























