Category: Uncategorized

  • Mu birori bibereye ijisho umunyamakuru Clarisse Uwimana yasabwe aranakobwa, aha nyirabukwe umwambaro wa Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Uwimana Clarisse wa B&B FM yasabwe ndetse anakobwa na Festus Bertrand aho yahaye nyirabwukwe umwambaro wa Rayon Sports.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 ubera Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

    Imbere y’inshuti n’abavandimwe bari babukereye baje kubashyigikira maze ababyeyi ba Clarisse bemera inkwano batanga umukobwa wa bo.

    Clarisse kandi yasohowe mu nzu n’umuhanzi Intore Masamba ni mu gihe mu bamwambariye harimo umuhanzikazi Butera Knowless.

    Umunyamakuru wa televizyo Rwanda, Evelyne Umurerwa ni we wari Maraine wa Clarisse Uwimana.

    Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Bayingana Aimable wabaye perezida wa FERWACY, Uwihanganye Fuade ukorana na Clarisse kuri B&B FM, Mahoro Nasri wa Flash FM wari wambariye Festus n’abandi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bakaba bagiye gusezerana imbere y’amategeko muri Kiliziya ya Sainte Famille nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Heaven Garden Rebero.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

    Byose byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

    Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “navuze nti yego”.

    Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.

    Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

    Festus Bertrand aje gusaba Clarisse Uwimana

    Festus ategereje urubavu rwe Uwimana Clarisse

    Clarisse Uwimana ku munsi we udasanzwe yari yabukereye

    Evelyne Umurerwa ni we wari Maraine wa Clarisse Uwimana

    Umuhanzi Intore Masamba ni we wasohoye Clarisse Uwimana

    Ibyishimo byari byose bati “wa munsi twari dutegereje ni uyu wageze”

    Ababyeyi bamaze kubyemeza, Clarisse bamutanza kwa Festus

    Bati “mwakire dusangire byose ni iby’Isi”

    Umuhanzikazi Butera Knowless yari mu bambariye Clarisse Uwimana

    Clarisse Uwimana yahaye nyirabukwe impano y’umupira wa Rayon Sports

    Yishimiye impano yahawe

    AMAFOTO: SHEMA Aine Julien / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-birori-bibereye-ijisho-umunyamakuru-w-imikino-ukunzwe-clarisse-uwimana-yasabwe-aranakobwa-amafoto

  • Dore ibyiza byo kunywa mu rugero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Kanama buri mwaka ku isi hose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa mu rugero mu rwego rwo gushishikariza abantu kutanywa inzoga nyinshi. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-ibyiza-byo-kunywa-mu-rugero

  • Ingabo za Uganda ziravugwaho gutwika inkambi y’impunzi z’Abanye-Congo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Banye-Congo bo mu Mujyi wa Bunagana bahunze imirwano ya FARDC na M23, berecyeje mu Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’uyu mujyi wo muri DRCongo.

    Bahise bahinira hafi bahita baca ingando mu gace ka Kisoro gaherereye hafi y’umupaka uhuza ibi Bihugu byombi batanabisabye ubuyobozi muri Uganda.

    Minisiteri y’Impunzi muri Uganda, ivuga ko ibyakozwe n’izi mpunzi z’Abanye-Congo, binyuranyije n’amategeko, kuko batigeze baka ubuhungiro ndetse bagakambika hafi y’Igihgu cyabo bari bahunze.

    Iyi Minisiteri yasabye inzego z’umutekano muri aka gace kwirukana izi mpunzi zigasubira aho zaturutse cyangwa zikajyanwa mu nkambi z’impunzi zemewe.

    Hari n’amakuru avuga ko abasirikare ba Uganda bagiye muri iyi nkambi, bakayitwika mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022.

    Izi mpunzi ziri gusabwa gusubira mu mujyi wa Bunagana, mu gihe zifite ubwoba bwo kujya mu gace kari kugenzurwa n’umutwe wa Bunagana kuko inzego za Leta zabateye ubwoba ko abemeye kuba muri aka gace, bazafatwa nk’abashyigikiye uyu mutwe.

    Gusa uyu mutwe wa M23 wo ugiye kuzuza amezi atatu ugenzura uyu mujyi wa Bunaga uhana imbibi na Uganda, wasabye Abanye-Congo, bahunze gutahuka bakaza kuko muri uyu mujyi ibintu ari amahoro.

    Bamwe mu bari bahunze, baranahungutse ku bushake, basubizwa mu ngo zabo aho ubu batekanye.

    Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana tariki 12 Kamena 2022, kuva icyo gihe urawugenzura ndetse wakomeje kubwira Leta ya Kinshasa n’amahanga ko udafite kurekura uyu mujyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-za-Uganda-ziravugwaho-gutwika-inkambi-y-impunzi-z-Abanye-Congo

  • Imyitwarire y’abakinnyi bashya b’abanyamahanga mu maso y’umutoza wa Rayon Sports, ikibura ngo Moussa Camara atangire gukina #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko atagize umwanya uhagije wo gukorana n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga kuko baje shampiyona igiye gutangira ariko akaba abona barimo kugenda bamera neza umunsi ku munsi nk’uko abyifuza.

    Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 yongeyemo abakinnyi batandukanye yaba abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda, gusa abakinnyi benshi b’abanyamahanga baje ku munota wa nyuma.

    Mu bakinnyi b’abanyamahanga baje harimo umunya-Nigeria wari usanzwe ukinira Bugesera FC, Rafael Osalue, umurundi Mbirizi Eric, umunyatanzaniya w’umunyezamu Ramadhan Kabwili, umunya-Kenya Paul Were ndetse n’abakinnyi 2 bakomoka muri Mali, Boubacar Traore ndetse na Moussa Camara wanyuze muri iyi kipe 2016-17 we akaba yaraje nyuma y’abandi bose.

    Aba bakinnyi bose ubona batarahuza neza na bagenzi ba bo basanze mu Rwanda uretse Mbirizi Eric na Rafael Osalue bagaragaza kuba bari hejuru y’abandi.

    Umutoza Haringingo Francis avuga ko yagize ikibazo cy’uko atabonye umwanya uhagije wo kwitegurana n’aba bakinnyi ariko na none bakaba barimo bagenda bitwara neza bajya ku rwego abifuzaho.

    Ati 'twagize ikibazo navuga ko shampiyona yatangiye mbere ntabwo twiteguye neza, n’aba bakinnyi bagiye baza turi mu mikino ugasanga ntabwo bari hejuru ariko muri rusange barimo kugenda babizamo neza kuko urebye uko Paul Were yaje n’uko ameze ubu hari ikintu kiyongereye, ukareba Rafael, ukareba Mbirizi ukareba uburyo bose barimo kugenda bitwara, muri rusange barimo kugenda baza natwe turimo kugeragaza kubashyira mu buryo bwiza kugira ngo bashobore kuduha umusaruro ukwiye.'

    Agaruka ku mpamvu abakunzi ba Rayon Sports batarimo kubona Moussa Camara, yavuze ko atari guhita amukinisha atarareba urwego rw’imyitozo afite, gusa ngo mu mikino iri imbere bazamubona.

    Ati 'Kuri Moussa Camara na we nyine ndimo ndareba nta myitozo myinshi yakoze kumushyira mu mikino ntazi uko ahagaze neza nibaza ko ari yo mpamvu mutabona ariko arimo arakora imyitozo nibaza ko mu mikino iri imbere mushobora kumubona.'

    Haringingo Francis kandi yavuze ko ubu bamaze kuva ku isoko abakinnyi afite bahagije kandi yizeye ko bazamuha umusaruro yifuza, n’aho ibindi ngo ni ugutegereza isoko rikongera gufungurwa ariko muri rusange abakinnyi yifuzaga yarababonye.

    Rafael Osalue wavuye muri Bugesera FC

    Mbirizi Eric yagarageje ko urwego rwe ruri hejuru

    Paul Were ni umwe mu bakinnyi bataremeza neza abakunzi ba Rayon Sports

    Nyuma y’uko agarutse, Moussa Camara ntabwo ariyereka abakunzi ba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imyitwarire-y-abakinnyi-bashya-b-abanyamahanga-mu-maso-y-umutoza-wa-rayon-sports-ikibura-ngo-moussa-camara-atangire-gukina

  • Nyuma yo kurekurwa, Bruce Melodie yataramiye Abarundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/nyuma-yo-kurekurwa-bruce-melodie-yataramiye-abarundi

  • APR FC na AS Kigali zasubikiwe imikino ibiri ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryamaze kumenyesha APR FC na AS Kigali ko imikino ya zo y’umunsi wa 2 n’uwa 3 wa shampiyona ya 2022-23 yasubitswe bitewe n’imikino mpuzamahanga zifite.

    Aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yamaze gusubikirwa iyi mikino bitewe n’uko amatariki imikino Nyafurika iteguweho yegeranye n’amatariki imikino ya yo ya shampiyona iteganyijweho.

    APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, mu ijonjora rya mbere izakina na US Monastir yo muri Tunisia tariki ya 10 nzeri 2022 i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 Nzeri muri Tunisia. APR FC ikaba yagombaga gukina na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri ndetse na Police FC tariki ya 13 Nzeri.

    AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, tariki ya 10 Nzeri izaba iri Djibouti aho izaba yasuye ASAS Djibouti Telecom ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri. Muri shampiyona yari ifite Mukura VS tariki ya 8 Nzeri na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.

    Nk’uko bigaragara mu butumwa bohererejwe n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry bamenyeshejwe ko bazamenyeshwa amatariki mashya iyi mikino ya bo y’ibirarane izaberaho.

    Imikino ibiri ya shampiyona ya APR FC na AS Kigali yasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zasubikiwe-imikino-ibiri-ya-shampiyona

  • Abayobozi 85 bagiye guhatwa ibibazo ku irengero ry’arenga Miliyari 3 Frw #rwanda #RwOT

    PAC izashingira kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho izabaza abayobozi 85 b’inzego za Leta hamwe na 31 b’imishinga itandukanye, ibijyanye n’ayo mafaranga ashobora kuba yaranyerejwe.

    Iyo raporo igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyoni 229 yatanzwe nta nyandiko iyaherekeje, hamwe n’arenga miliyari imwe na miliyoni 243 yaherekejwe n’inyandiko zituzuye.

    Urwego rugenzura imari ya Leta (OAG) rugaragaza ko hari n’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 682 yasesaguwe ku bidafite agaciro kajyanye na yo, ndetse n’arenga miliyoni 45 yanyerejwe cyangwa yibwe.

    OAG ikomeza ivuga ko hari ibikorwa bigera ku 1807 bitagezweho mu mwaka wa 2020/2021, hamwe n’ibindi 805 byakozwe ariko ntibirangire, nyamara byari byateganyirijwe ingengo y’imari ariko ikaburirwa irengero.

    OAG ivuga ko muri 2020/2021 hanabayeho idindira ry’imishinga y’iterambere ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 90Frw, kubera gutinda kubahiriza amasezerano Leta igirana n’abashoramari.

    Raporo ya OAG ivuga kandi ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 41 inzego za Leta zitishyuye ba rwiyemezamirimo bazigezaho ibicuruzwa bitandukanye.

    Inzego zishinzwe Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza, Ibikorwa remezo, Ubucuruzi hamwe n’Imari, ni zo ahanini zitezweho kujya gusobanura ibijyanye na gahunda za Leta zikomeje kudindira kubera kubura ingengo y’imari, nyamara iba yaratanzwe.

    Icyakora OAG ikavuga ko ibyaha byo kunyereza no gusesagura imari ya Leta birimo kugenda bigabanuka, kuko muri 2021 ayaburiwe irengero yarengaga miliyari eshatu mu gihe muri 2020 habuze arenga miliyari eshanu, muri 2019 na bwo Leta yari yahombye arenga miliyari umunani.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abayobozi-85-bagiye-guhatwa-ibibazo-ku-irengero-ry-arenga-Miliyari-3-Frw

  • #COVID19: Abanduye batanu babonetse mu bipimo 4,693 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19 bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-batanu-babonetse-mu-bipimo-4-693