Category: Uncategorized

  • Amavubi akubitiwe ahareba i Nzega abura itike… – #rwanda #RwOT

    Umukino w’Amavubi wabereye mu karere ka Huye, ahari ikinyuranyo cy’ibilometero 43 ngo ugere i Nzega ya Nyamagabe ahakubitiwe abagabo benshi mu kinyejana gishize, wabihiye abafana bayo, ku bw’uko Amavubi yatsinzwe kandi atanasatiraga ngo nibura habure amahirwe.

    Ikipe ‘Wallia Ibex’ ya Ethiopia yaherukaga gusezererwa n’ u Rwanda ku nshuro ebyiri ziheruka za CHAN, yahagaze kigabo imbere y’abafana bari buzuye Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu, isezerera Amavubi.

    Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ukayoborwa na Gatogato George ukomoka i Burundi, woroheye ikipe y’igihugu ya Ethiopia yaje gukina ishaka intsinzi yari ihwanye no kubona itike ya CHAN isigaje amezi ane ngo ibe. Uyu mukin warangiye ari igitego kimwe cya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda.

    Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma wabereye mu Majyepfo y’ u Rwanda, nyuma y’uko mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyirije ubusa ku busa kuri Stade ya Benjamin Mkapa muri Tanzania, aho Ethiopia yakirira imikino, mu gihe itarabona Stade yemewe na CAF imbere mu gihugu.

    Igitego kimwe cya Wallia Ibex cyinjijwe na rutahizamu Dawa Hutesa ku munota wa 24′ w’umukino, nicyo cyatandukanije amakipe yombi, Ethiopia ibona itike izayerekeza muri Algeria, ahazakinirwa CHAN 2023 muri Mutarama.

    Amavubi yabanje mu kibuga

    Ibihe by’ingenzi by’umukino;

    Ku munota wa kabiri w’umukino, Nishimwe Blaise yahawe umupira neza na Tuyisenge Jacques, Amavubi abona uburyo bwa mbere bw’igitego, ariko umupira ugannye ku izamu ufatwa neza n’umunyezamu wa Ethiopia, Bereket Amare.

    Mu minota 10 ibanza, umupira wakiniwe mu kibuga hagati, aho Niyonzima Sefu na Mugisha Bonheur ku ruhande rw’Amavubi bahanganaga na Yohannes Gamo na Bogale Asnake ndetse na Gatuoch Panom ku ruhande rwa Ethiopia.

    Ku munota wa 13 w’umukino, Nishimwe Blaise yongeye kubona uburyo bw’igitego ku ruhande rw’Amavubi, anyura kuri ba myugariro ba Wallia Ibex ya Ethiopia yitonze, ariko ateye ishoti, umupira ufatwa n’umunyezamu Bereket.

    Ku munota wa 15, Ethiopia nayo yasatiriye izamu bwa mbere, bikomotse ku gucunga nabi kw’abugarizi b’Amavubi kwatumye umunyezamu Ntwari Fiacre asohoka mu izamu nabi, ariko rutahizamu Emmanuel Aregawi ateye umupira ujya hanze.

    Ku munota wa 24′ Ethiopia yafunguye amazamu, kuri ‘Coup Franc’ nziza yatewe na Dawa Hutesa ikaruhukira mu izamu, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Serumogo Ally, hafi y’ Urubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 28, Serumogo Ally wakiniraga Amavubi inyuma ku ruhande rw’iburyo, yongeye gukinira nabi Solomon Abicho wa Ethiopia, ahita yerekwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi w’Umurundi, Gatogato George wari hagati mu kibuga.

    Hagati y’umunota wa 30 n’uwa 40, Umupira wakinirwaga ku mpande, Niyonzima Claude na Tuyisenge Arsene bagerageza gutanga imipira myinshi kuri Tuyisenge Jacques na Nishimwe Blaise, ariko ntihagira igitanga umusaruro.

    Ku munota wa 42 w’umukino, Ethiopia yongeye kubona uburyo bwiza bw’igitego, ariko Biruk Barcha ananirwa kurenza umupira kuri Niyigena Clement, mbere y’uko Haruna Niyonzima w’Amavubi arekura ishoti rikomeye, umupira uhaca hejuru y’izamu.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ikipe y’igihugu ya Ethiopia iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa ndetse yerekana guhuza hagati mu kibuga, byatumaga itagira igitutu na gitoya.

    Abafana bo bari benshi 

    Igice cya kabiri kigitangira, Carlos Ferrer utoza Amavubi yasimbuje, mu kibuga hava Mugisha Bonheur ukina hagati, hinjira Muhozi Fred usatira.

    Ku munota wa 55′ Ethiopia yasimburije abakinnyi babiri icyarimwe, mu kibuga hava Mesud Musa na Gugsa Beshah, hinjira Keanean Maleko na Remdane Yousef, ari nako umupira wakinirwaga hagati mu kibuga.

    Ku munota wa 60′ habayeho gusimbuza abakinnyi babiri, havamo Niyonzima Sefu na Tuyisenge Arsene, hinjira Nshuti Savio na Irdukunda Bertrand, mbere y’uko Ethiopia isimbuza bwa gatatu, rutahizamu Asnake Bogale, asimburwa na myugariro Hailu Bunare.

    Muhozi Fred watangiranye n’igice cya kabiri yafashije Amavubi gusatira inshuro nyinshi ndetse no gutera amashoti mato mato ku izamu rya Ethiopia hagati y’umunota wa 60 na 70, ariko Debebe Dada na Salomon Abicho bari mu bwugarizi bwa Wallia Ibex bakomeza guhagarara neza.

    Ku munota wa 72′ Ethiopia yabonye uburyo bukomeye cyane bw’igitego, nyuma yo guhanahana neza kwa Dawa Hotesa na Emmanuel Aregawi, borohewe no guca mu bwugarizi bw’Amavubi, ariko Ntwari Fiacre wari mu izamu ababera ibamba, umupira arawurenza.

    Ku munota wa 75′ Amavubi yongeye gukora impanduka ndetse isoza gahunda yo gusimbuza abakinnyi 5, mu kibuga hava Nishimwe Blaise na Serumogo Ally, hinjira Nkubana Marc na Nsabimana Eric ‘Zidane’.

    Ku munota wa 80 w’umukino, Ethiopia nayo yashyize akadomo kuri gahunda zo gusimbuza, Desta Bereket asimbura Emmanuel Aregawi.

    Mu munota icumi ya nyuma, umupira wongeye gukinirwa mu kibuga hagati, abanyezamu b’impande zombi bakomeza guhagarara bwuma, batagerwaho n’amashoti.

    Nyuma y’iminota 90′ isanzwe y’umukino, hongereweho iminota 4, itagize Icyo ihindura. Umukino urangira abasore ba Ethiopia batahukanye intsinzi.

    Ikipe y’ u Rwanda inaniwe kujya muri CHAN 2023, mu gihe yabashije kwitabira mu nshuro eshatu ziheruka, uhereye kuyabereye mu Rwanda muri 2016, iyabereye muri Marooc muri 2018 ndetse n’iyaherukaga kubera muri Cameroon muri 2021, aho Amavubi yageze muri ¼.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120592/amavubi-akubitiwe-ahareba-i-nzega-120592.html

  • Agiye kugaruka i Kigali! Padiri Uwimana yagiz… – #rwanda #RwOT

    Padiri Uwimana ahawe izi nshingano z’ibijyanye na Roho (Spirital) muri Paruwasi Gatolika ya St Elisabeth nyuma y’imyaka 3 amaze mu Budage aho yagiye ku mpamvu z’amasomo. 

    Kuwa 27 Kanama 2022 ni bwo Mgr Dr Neymeyr wa Erfurt yagize Padiri Jean François Uwimana ukuriye ibijyanye na Roho muri Paroisse St. Elisabeth, akaba ari na we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri iyi Paruwasi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Padiri Uwimana yagize ati: “Ndumva bitazangora cyane kuko ni hafi ya Université (Kaminuza) ntibitazambuza gukomeza gahunda z’amasomo”. Yavuze kandi ko agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k’igihe gito mbere yo gutangira neza iyo mirimo no gukomeza amashuli.

    Ati: “Nasabye ikiruhuko gito mbere y’uko ninjira neza muri iyo mirimo. Nka nyuma y’ibyumweru 2 gusa ndumva nzaba ndi mu Rwanda, ubwo bazashaka uzaba ansomera Misa”. 

    Twamubajije impamvu y’ikiruhuko yatse avuga ko akumbuye cyane abakunzi be, umuryango n’izindi nshuti amaze igihe kitari gito atabona ndetse akaba afite ibikorwa bijyanye n’umuziki n’ibindi ashaka  gukorera mu Rwanda.

    Mu gutebya kwinshi, Padiri Uwimana yavuze ko yizeye ko atazabura mu bakunzi be bo mu Rwanda abamugurira kamwe k’ibitoki kuko katamugwa nabi kandi aho aba katahaba. 

    Tumubajije ikindi kizamushimisha nagera mu Rwagasabo, yagize ati :”Ubu  nk’abandi badage bose biyubaha muri weekend, nsigaye nifasha nk’agakoko n’uducupa nka tungahe, ubwo hagize ungurira kamwe ntibyangwa nabi.”

    Inshingano Padiri Uwimana yahawe azazifanya n’amasomo akomeje. Yavuze ko yatangaye ubwo Musenyeri yamutumagaho akamubwira ko ari we uzaba akuriye Abapadiri bahasoma Misa muri Paroisse, ati “Tekereza kuyobora abazungu ari wowe mwirabura gusa uri muri Team iyoboye”.

    Arakomeza ati “Ahubwo habuze gato ngo nange da, kuko ntari niteguye ko muri 3 (abazungu 2 nanjye), Musenyeri avuga ko ari njye uba umuyobozi.  Professor Gabel na Padri Joachim na njye Jean François Uwimana mutoto wa Rwanda. Kandi barakuze kundusha ibaze”.  

    Amwemyura yongeye ati: “Wasanga Musenyeri Neymeyr yashatse ko umusore ari we ukurira abandi kugira ngo abafite imyaka yigiye hejuru ataba ari bo bamujyana kuri ‘rythme’ ya gisaza ahubwo umusore abatere ‘courage’”.

    Nk’uko Padiri yakomeje abisobanura, avuga ko muri ubu butumwa ahawe ibya Organisation bindi (finances, amashuli, ibikorwa bizanamo abandi bayobozi) bishinzwe mbere na mbere abakristu babiri Musenyeri yatoranyije. Impamvu ni uko binasaba umwanya munini kandi Padiri Uwimana akaba agikomeje kwiga. 

    Avuga ko azajya yita ku bakristu cyane cyane mu mpera z’icyumweru, avuye ku ishuli. Ati: “Weekend nabonetse, kuwa Gatanu nimugoroba, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo nzajya mbafasha, keretse hagize nk ikiba cyihutirwa kitakorwa n’ undi “.

    Izi nshingano Padiri Uwimana yahawe ni uburyo bushya abadage batangije bwo kuyobora amaparuwasi bunatuma abakristu barushaho kugira paroisse iyabo koko kandi ntihagire ibipfa nk’igihe bafite Padiri utaboneka buri munsi nka Padiri Uwimana uri kwiga. 

    Ubu buryo buri gukorerwa igerageza mu maparuwase abiri ya Diocese ya Erfurt ahitwa St Laurentius na St Elisabeth [aho aho padiri Jean François Uwimana yahawe inshingano]. Padiri yatubwiye ko hari n’ahandi hake nka Köln (Kolonye) bwatangiye.

    Padiri Uwimana yagizw ushinzwe ibijyanye na Roho z’Abakristo

    Padiri Uwimana ni we ukuriye Abapadiri basoma Misa muri Paruwasi St Elisabeth

    Mbere yo gutangira inshingano nshya yahawe, Padiri Uwimana agiye kugaruka mu Rwanda mu karuhuko k’iminsi micye

    REBA HANO “UWACU” INDIRIMBO PADIRI UWIMANA AHERUKA GUSOHORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120593/agiye-kugaruka-i-kigali-padiri-uwimana-yagizwe-umuyobozi-wa-roho-muri-paruwasi-st-elisabet-120593.html

  • Nagize amahirwe yo kumumenya – Mimi umugore w… – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Kanama 2022, ni bwo inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango ivuga ko Cyabukombe, umubyeyi watumye Meddy avamo umunyamuziki, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi.

    Uyu mubyeyi witabye Imana afite imyaka 66 y'amavuko, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa 28 Kanama 2022.

    Abatanze ubuhamya, bahurije ku kuvuga ko yari umubyeyi wakundaga gusenga, kandi wakoraga uko ashoboye ngo abe bamererwe neza.

    Meddy yavuze ko Nyina yitanze uko ashoboye, abakundisha Se ndetse mu bushobozi bucye yari afite biga mu bigo byiza by'amashuri.

    Hari aho yavuze 'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama, igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'

    Yungamo ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'

    Meddy yavuze ko Nyina yari umuntu udasanzwe, ku buryo yamwise 'Medard' biturutse ku muvugabutumwa wamubwirije akamufasha kwinjira mu gakiza.

    Umugore wa Meddy ariwe Mimi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, avuga ko ibyumweru bitatu bishize byari umubabaro udashira.

    Yavuze ko yabuze umuntu mwiza w'agatangaza 'ijuru ryunguka malayika'. Uyu mugore yavuze ko na n'uyu munsi acyumva amajwi ya Cyabukombe ahamagara kuri telefoni umuhungu we Meddy baganira.

    Yabwiye Meddy ko 'Mama wawe yari umuntu wihariye kandi ndi umunyamahirwe kuba naramumenye'.

    Akomeza avuga ko azakomeza kuzirikana ibihe yagiranye n'uyu mubyeyi 'nibuka ukuntu Mama wawe yari uw'agatangaza'.

    Mimi yabwiye Meddy ko uwo ari we uyu munsi ari uruhare rwa Nyina. Avuga ko yigishije Meddy byinshi ariko 'icy'ingenzi yakwigishije gukunda Imana n'umutima wawe wose'.

    Mimi yavuze ko Cyabukombe atitaga ku bana be gusa, ahubwo kuri buri wese uri iruhande rwe. Yavuze ko hari byinshi abona muri Meddy bizatuma umubyeyi we akomeza kwibukwa ibihe n'ibihe.

    Yasabye Imana guha imbaraga Meddy zo gukomera muri ibi bihe bikomereye umutima. Avuga ko Cyabukombe ari aheza mu ijuru.

    Uyu mugore yihanganishije umuryango wose, avuga ko awukomeje, abakunda, kandi avuga ko umubyeyi wabo 'azaguma mu mitima yacu'.

    Tariki 25 Ukuboza 2018, nibwo amafoto ya mbere yasohotse umubyeyi wa Meddy [Cyabukombe] yakiriye mu rugo we Mimi witeguraga kumubera umukazana.

    Icyo gihe, abantu batandukanye bahise batangira kuvuga ko igihe cy'ubukwe bw'abo buri hafi nyuma y'igihe bari bamaze mu munyenga w'urukundo.

     

    Mimi yavuze ko ibyumweru bitatu bishize byaranzwe n'agahinda n'umubabaro udashira nyuma yo kumenya ko Nyirabukwe yitabye Imana 

    Meddy yashyinguye umubyeyi we, amushimira urukundo yabakunze 

    Mimi yavuze ko Meddy ari uwo ari we uyu munsi kubera Nyina, kandi yamutoje byinshi birangajwe imbere no gusenga 

    Meddy yavuze ko Nyina we ari we acyesha inganzo, kandi yamwigishije byinshi yubakiyeho mu muziki we


    Mimi yavuze ko umubyeyi wa Meddy azahora yibukwa 

    Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe ku wa 28 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo 

    Kanda hano urebe amafoto menshi mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Meddy 

    IJAMBO RYA MEDDY MU MUHANGO WO GUHEKEREZA UMUBYEYI WE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120589/nagize-amahirwe-yo-kumumenya-mimi-umugore-wa-meddy-yashenguwe-nurupfu-rwa-nyirabukwe-120589.html

  • Nana wo muri City Maid yahawe impano yimodok… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto n'amashusho Nana yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko yanyuzwe n’impano nziza yahawe n’umukunzi we ndetse ko yishimira cyane imbaraga akoresha kugira ngo yishime.

    Yagize ati”Icyo navuga ni ‘Ndishimye cyane’, kandi birumvikana ko nishimye. Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye ku bw’iyi mpano nziza wampaye. Nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda”.

    Nana kuri ubu agiye kumara umwaka mu gihugu cy'u Bubiligi aho byavugwaga ko yagiye mu mushinga wo gutegura ubukwe ariko ubu imyiteguro yabwo ikaba igeze kure.

    Nana yanyuzwe n'imodoka yahawe

    Nana ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filime zica kuri Televiziyo mu Rwanda. Azwi cyane ku izina ‘Nana’, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y’uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana. 

    Usibye gukina filime, ni n’umuririmbyi akaba n’umunyamideri. Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa ‘Nana Fashion Shop’ yitiriye izina rye muri cinema.

    Ibyishimo byari byose nyuma yo guhawa imodoka

    Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo, ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa.

    Nana ahagaze imbere y'imodoka yahawe

    Nana yayigenzuye areba ko ari iya nyayo

    Nyuma yo kuyigenzura yanayicayemo

    Nana yerekanye ko ari imodoka yari akeneye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120588/nana-wo-muri-city-maid-yahawe-impano-yimodoka-mbere-yubukwe-bwe-na-damas-amafoto-120588.html

  • Amerika igiye kugurisha Taïwan intwaro: Byarakaje u Bushinwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kongera kugurisha intwaro zifite agaciro ka Miliyari 1.1 y’Amadalori kuri Taïwan,mu gihe u Bushinwa bufata (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amerika-igiye-kugurisha-taiwan-intwaro-byarakaje-u-bushinwa

  • Musanze: Hari ibyiza byinshi bungukira mu Kwita Izina Ingagi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20, wabaga ku nshuro ya 18, abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Musanze, bavuze ko hari ibyiza byinshi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/musanze-hari-ibyiza-byinshi-bungukira-mu-kwita-izina-ingagi

  • U Rwanda rutsinzwe na Ethiopia rubura itike ya CHAN 2023 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 – 0 ibura (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/u-rwanda-rutsinzwe-na-ethiopia-rubura-itike-ya-chan-2023

  • Rachel Mbuki yatungujwe impano yimodoka ya M… – #rwanda #RwOT

    Rachel wabaye Miss Universe Kenya, yamaze kwibikaho indi modoka muri parikingi ye yahawe. Ni impano y’imodoka ya BMW Platinum Edition Porsche Cayenner ihagaze miliyoni 86.4Frw.

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Umugabo wanjye yankoreye ikintu uyu munsi antunguza impano y'imodoka ya 2023 Platinum Edition Porsche Cayenne.'

    Akomeza ashima umugabo we agira ati: 'Murakoze Preston mugabo mwiza umukobwa wese yakwifuza kugira, ndagukunda cyane.'

    Ababonye ubu butumwa bamurase amashimwe banamwifuriza gukomeza guhirwa.

    Rachel asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yamamaye cyane ubwo yahagarariraga Kenya mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Universe, icyo gihe yari afite imyaka 18.

     Kuva ku myaka itandatu, yakoreraga televiziyo zitandukanye. Kuri ubu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye kandi bubatse izina mu mideli bakomoka muri Kenya.

    Yavuzweho kwibagisha amabere n’amataye ngo agire imiterere ikurura abagaboYishimiye impano y’imodoka y’agatangaza yahaweIri mu bwoko bw’imodoka zigezweho za BMW PorscheNi ibyishimo bikomye kuri Rachel Mbuki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120585/rachel-mbuki-yatungujwe-impano-yimodoka-ya-miliyoni-864frw-amafoto-120585.html

  • Amavubi yatsindiwe kuri Stade nshya, asezerwa atageze muri CHAN 2023 #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Ethiopia cyafashije Ethiopia kubona itike ya CHAN 2023 isezereye Amavubi yakiniraga muri stade nshya.

    Uyu munsi nibwo Amavubi yakiriye Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023, ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije muri Tanzania 0-0.

    Ni umukino Amavubi yakiriye kuri Stade Huye, akaba ari na wo mukino wa mbere yari agiye gukiniraho nyuma y’uko ivuguruwe ikemererwa na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rubizi neza ko rusabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo rwizere kuba rwabona itike ya CHAN.

    Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gukora amakosa menshi arimo no guhuzagurika cyane cyane mu kibuga hagati ku ruhande rw’u Rwanda aho wabonaga Seif utarakinnye umukino ubanza na Blaise Nishimwe wagiyemo asimbura batarimo guhuza neza na Mugisha Bonheur na we wasaga n’utari mu mukino.

    Aya makossa yatumye mu gice cya mbere abasore b’u Rwanda babiri babona amakarita y’umuhondo yahawe Mugisha Bonheur na Serumogo Ally wayihawe ku munota wa 20 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Ethiopia inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa niryo ryaje kuvamo igitego cya Ethiopia kuri kufura yatewe neza na Dawa Hutessa Dukele.

    Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko n’ubundi akomeza kurushwa na Ethiopia, nta mahirwe yigeze abona uretse nk’ishoti ryo ku munota wa 45 Haruna Niyonzima yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira ukanyura hejuru y’izamu gato. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Umutoza Carlos Alos Ferrer yatangiye igice cya kabiri akora impinduka akuramo Mugisha Bonheur hinjiramo Muhozi Fred.

    Amavubi yatangiye gusatira cyane, ashyira igitutu kuri Ethiopia ndetse agenda arema amahirwe nubwo kuyabyaza umusaruro byabanje kugorana.

    Ku munota wa 60 Amavubi yakoze impinduka 2 havamo Niyonzima Olivier Seif na Tuyisenge Arsene hinjiramo Iradukunda Jean Bertrand na Nshuti Dominique Savio.

    Amavubi yakomeje gushaka igitego ariko biragorana kugeza ku munota wa 72 ubwo Fiacre yarokoraga Amavubi akuye umupira ku kirenge rutahizamu wa Ethiopia.

    Carlos yakoze impinduka za nyuma ku munota 74 Nishimwe Blaise na Serumogo Ali bahaye umwanya Nsabimama Eric Zidane na Nkubana Marc.

    Abasore b’ikipe y’igihugu bageregeje uburyo bushoboka bwose ariko uko iminota yashiraga ni nako amahirwe y’u Rwanda muri CHAN 2023 yagendaga ayoyoka. Umukino waje kurangira ari 1-0 maze u Rwanda rusezererwa rutabonye iyi tike.

    Amavubi yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsindiwe-kuri-stade-nshya-asezerwa-atageze-muri-chan-2023

  • Bukuru na Butoyi baherutse guhabwa ubutaka na… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 hakozwe igikorwa cy'ubukangurambaga ku banyarwanda baba mu Rwanda, mu kubahamagarira kugira uruhare mu buzima bw'abababaye. 

    Ni igikorwa aba bakobwa bari bakunze gukora aho baba muri Canada, ariko bifuje no kugikorera mu Rwanda kugira ngo ufite umutima wo gufasha abe yabigiramo uruhare mu guhindura icyerekezo cy'ubuzima bw'abana badafite amikoro.

    Muri Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013, Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi, bagaragarije Perezida Kagame bamubwira ko bakeneye aho bagurira ibikorwa by'Umuryango 'Shelter Them Batarure' wita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage.

    Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabemereye ubutaka. Mu 2015 aba bakobwa baje guhabwa ubutaka bungana na hegitare 2.5 buri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye. Igice kimwe cyubatswemo Ikigo Mbonezamikurire, ikindi kigenerwa amacumbi y'abatishoboye mu gihe hari n'igikorerwamo ubuhinzi.

    Ubwo butaka bahawe na Perezida Kagame, babwubatseho ishuri rifasha abana baturuka mu miryango itishoboye uhereye mu ishuri mbonezamikurire ECD ariko bifuza no kubaka ishuri ribanza rizakomeza gufasha abo bana nkuko Josephine Murphy Bukuru yabigarutseho.

    Bukuru na Butoyi basabonura ibijyanye no kubaho kw'abana

    Ati 'Turifuza kubaka ishuri ribanza kugira ngo abana bacu bakomeze kubona uburere bwiza kandi n'uburezi bufite ireme. Ubu dufite ishuri ry'incuke twifuza ko bazajya bakomereza no mu ishuri ribanza ryacu.'

    Ubusanzwe umwana ufashwa na Shelter Them, yishyurirwa ishuri n'umuryango we ugafashwa mu buryo butandukanye mu rwego rwo kuzamura no guhindura imibereho yabo.

    Kuri ubu, uyu muryango watangijwe n’aba bakobwa ufite abana basaga 200 barimo 89 biga mu ishuri rya ECD ryubatswe n'uyu muryango, 56 biga mu mashuri abanza, 27 biga mu mashuri yisumbuye ndetse n'abana barindwi biga muri Kaminuza.

    Umuhanzikazi Daniella ni umwe mu bitabiriye banagira umusanzu batanga wo gufasha abana

    Umuyobozi Mukuru wa Shelter Them Batarure, Joselyne Alexandre Butoyi, bivuye mu byo bagiye bageraho bitari gushoboka, yagaragaje ko akenshi abakiri mu bibazo birengagizwa. Yavuze ko icyo bashyize imbere ari ugufasha abana kugira icyerekezo cy'ubuzima.

    Ati 'Byari ibintu byo kutibagirwa abantu b'iwacu. Turi abanyarwanda kandi turiyizi. Turi abantu b’agaciro. Intumbero ya Shelter Them ni ugufasha umwana akazavamo umuntu w'umugabo. Dufashe umwana kubona amahitamo ye y'ubuzima.'

    Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gufasha abana bikwiye gukorwa n'umuryango kugira ngo bimwe mu bibazo byugarije abavuka mu miryango itishoboye bishakirwe umuti.

    Bagaragaje ubushake bwo gufasha aho umwe yashoboraga gutanga ubufasha bwo kurihira umwana ishuri, abandi bakiyemeza amafaranga mu bushobozi bwa bo.

    Iradukunda Marcel ni umwe mu bana basoje kwiga Kaminuza abikesha Shelter Them, yagaragaje ko uyu muryango wamuhinduye uwo ari we uyu munsi.

    Ati 'Navukiye mu muryango ukennye, byari bigoranye kubona ibyo nkenera byose kugira ngo nige. Ahazaza hanjye ntabwo hagaragaraga. Naje guhura na Shelter Them, bamfasha kwiga ndetse bakomeza gufasha n'umuryango wanjye. Ubu ibyo narotaga ntibikiri inzozi kuko byabaye impamo.'

    Umwana ufashwa na Shelter Them wiga mu ishuri ry'incuke, yishyurirwa ibihumbi 30 Frw buri kwezi kandi n'umuryango we ugafashwa.

    Ibi birori byasusurukijwe n'abahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana barimo, Aime Uwimana, James na Daniella ndetse na Baraka na Janielle.

    Umubyeyi wabo yanyuzwe cyane

    Abana barishimye

    Abantu benshi banyuzwe n'uburyo uyu muryango wita ku bana

    Christelle Kabagire ni we wari umusangiza w'amagambo

    Marcel yavuze ubuhamya bwe n'ukuntu uyu muryango wamenye ubuzima bwe kugeza n'ubu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120587/nyuma-yo-guhabwa-ubutaka-na-perezida-kagame-bukuru-na-butoyi-bashinze-umuryango-shelter-th-120587.html