
Category: Uncategorized
-
Madamu Jeannette Kagame yashimye ibikorwa bya Inkomoko kuko ari impano kuri bose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo (…) -
Cricket: u Rwanda rwatangiye rutsinda Nigeria… – #rwanda #RwOT
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri ubera mu gihugu cya Botswana, ari naho iyi mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi iri kubera.
U Rwanda rwatangiye rukubita udutipa (Batting) mu gihe Nigeria yo yatangiye Itera udupira (Bowling). Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 97 muri Overs 17, ikipe ya Nigeria isohora abakinnyi bose b’u Rwanda.Â
Mu gice cya kabiri Nigeria yasabwaga amanota 80 ntabwo byayihiriye kuko yatsinze amanota 70, ndetse muri Overs 17 u Rwanda narwo rwari rwamaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria, umukino urangira ku manota 79 y’u Rwanda kuri 70 ya Nigeria.
Ishimwe Gisele Kapiteni w’ikipe y’igihugu niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino Ku wa kabiri tariki 6 Nzeri, nibwo u Rwanda ruzakina umukino wa kabiri uzabahuza na Malawi. Ikipe izegukana igikombe niyo izahagararira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, izabera muri Afurika Y’Epfo muri Mutarama umwaka utaha.
Abangavu b’u Rwanda bari guhatanira itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket -
Umuhanzi The Ben agiye kwamamaza ikipe ya Orion Basketball Club mu myaka itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand (…)
-
Pablo Sorn na Didier Drogba basuye amakipe y… – #rwanda #RwOT
Aba bombi bamamaye kubera ruhago bamaze iminsi 3 mu Rwanda, aho bazanywe na gahunda ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ku ya 2 Nzeri abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize, bahawe amazina.
Muri uwo muhango, umwana w’ingagi wari watoranirijwe Didier Drogba yahawe izina rya ‘Ishami’, mu gihe Juan Pablo Sorín we yatanze izina rya ‘Ikuzo’.
![]()
Sorín na Drogba
Kuri uyu wa Gatandatu, aba bombi basuye amakipe y’abato yo mu Karere ka Rubavu aho yakoreraga imyitozo kuri Stade Umuganda, bagira inama zitandukanye abakinnyi.
Sorín ukomoka muri Argentine yavutse mu 1976, akinira amakipe atandukanye yo muri America y’Epfo ndetse n’ i Burayi arimo Lazio, Juventus, Villareal, FC Barcelona ndetse na Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda.
![]()
Sorín n’abana
Ku rundi ruhande, Yves Didier Tebily Drogba w’imyaka 44 na we ni icyamamare muri ruhago, by’umwihariko iya Africa yamamayemo guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21.
Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire, Drogba yamamaye i Burayi mu makipe ya Guingamp na Marseille yakiniye mu buto mbere yo kujya muri Chelsea yo mu Bwongereza, aho yayifashije bigaragara mu gutwara igikombe cya mbere cya Champions League muri 2012.
Uretse i Burayi kandi, Drogba yakiniye Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa nyuma yerekeza muri America, aho yakiniye Montreal Impact na Phoenix Rising mbere yo guhagarika gukina umupira muri 2018.
![]()
Drogba akata umupira
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Ifoto y’urwibutso
-
Didier Drogba na Juan Pablo bahaye impanuro abana bakunda umupira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite (…)
-
Kicukiro: Abayobozi b’Imidugudu bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo. (…)
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,385 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu (…)
-
Abakinnyi 10 bahenze ku isoko ry’igura muri iyi mpeshyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Isoko ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahindura amakipe ku mugabane w’u Burayi mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ryafunzwe tariki ya 1 Nzeri 2022, abakinnyi benshi bahinduye amakipe ariko umwe ni we wenyine wagejeje kuri miliyoni 90 z’amapawundi.
Abakinnyi bahinduye amakipe ni benshi ntabwo wabavuga ko ubarangize, gusa muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 10 bahenze kurusha abandi aho 8 muri bo bagiye muri shampiyona y’u Bwongereza.
10. Richarlison de Andrade – Totten Ham
Ni rutahizamu w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Everton mu Bwongereza akaba ayaramaze kwerekeza muri Totten Ham yo mu Bwongereza na yo, yataznweho miliyoni 55 z’amapawundi. Anganya agaciro na mwene wabo Raphinha wakiniraga Leeds mu Bwongereza akaba yarerekeje muri FC Barcelona muri Espagne.
9. Erling Haaland â” Manchester City
Ni rutahizamu wavuye mu ikipe ya Dortmund mu Budage yerekeza muri Mancehster City. Uyu musore w’imyaka 22 akaba yaratwenzweho miliyoni z’amapawundi 57.1.
8. Marc Cucurella â” Chelsea
Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniraga Brighton mu Bwongereza yerekeje muri Chelsea na yo yo mu Bwongereza atanzweho miliyoni 62 z’amapawundi ku myaka ye 24 y’amavuko.
7. Matthijs de Ligt â” Bayern Munich
Uyu musore w’imyaka 23 ukomoka mu Buholandi akina mu mutima w’ubwugarizi, akaba yaravuye muri Juventus mu Butalini yerekeza muri Bayern Munich mu Budage atanzweho miliyoni 63.3 z’amapawundi.
6. Alexander Isak â” Newcastle United
Ni rutahizamu w’umunya-Sweden w’imyaka 22 wakiniraga Real Sociedad muri Espagne ubu akaba yaramaze kwerekeza muri Newcastle United mu Bwongereza imutanzeho miliyoni 66.7 z’amapawundi.
5. Casemiro â” Manchester United
Carlos Henrique Casimiro umunya-Brazil w’imyaka 30 wamenyekanye nka Casemiro muri ruhago, yakiniraga Real Madrid muri Espagne, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yarerekeje muri Manchester United mu Bwongereza atanzweho miliyoni 67.3 z’amapawundi.
4. Darwin Nunez â” Liverpool
Uyu ni rutahizamu w’umunya-Urguay wakiniraga Benefica muri Portugal akaba yarerekeje muri Liverpool mu Bwongereza atanzweho miliyoni 71.5 z’amapawundi.
3. Aurelien Tchouameni â” Real Madrid
Ni Umufaransa w’imyaka 22 wakinaga mu kibuga hagati muri Monaco mu Bufaransa ubu akaba yaramaze kwerekeza muri Real Madrid muri Espagne aguzwe miliyoni 76.2 z’amapawundi.
2. Wesley Fofana â” Chelsea
Ni myugariro w’umufaransa w’imyaka 21 wakiniraga Leicester City mu Bwongereza akaba yarerekeje muri Chelsea yo mu Bwongereza atanzweho miliyoni 76.5 z’amapawundi.
1. Antony Matheus dos Santos â” Manchester United
Ni rutahizamu w’imyaka 22 ukomoka muri Brazil wakiniraga Ajax mu Buholandi ni we mukinnyi wahenze muri iyi mpeshyi aho yerekeje muri Manchester United mu Bwongereza atanzweho miliyoni 90.5 z’amapawundi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-bahenze-ku-isoko-ry-igura-muri-iyi-mpeshyi-amafoto
-
Abise amazina abana 20 bingagi bahuriye mu m… – #rwanda #RwOT
Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2022, byari ibirori mu kiyaba cyo mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, aho ibihumbi by'abantu bari bategereje kumenya amazina ahabwa abana 20 b'ingagi bavutse mu mezi 11 ashize.
Ni umuhango watambutse imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda, imbuga nkoranyambaga nka Twitter n'izindi, abantu bazifashisha mu gusangizanya ibyishimo n'ibidasanzwe byaranzwe n'uyu muhango wihariye.
Wabaye ku nshuro ya 18. Abise amazina bahurije ku kuvuga ko ari amahirwe adasanzwe buri umwe yahawe, kandi ni bihe buri wese azakumbura.
Bavuze ko bashimira urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda n'uruhare rwa buri umwe mu kubungabunga ibidukikije.
Igikomangoma cy'u Bwongereza, Charles wabimburije abise amazina yize umwana w'ingagi 'Ubwuzuzanye' bisobanuye kuzuzanya hagati y'umuntu, ibidukikije n'isi atuye.
Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2022 yabonye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Nyuma y'ibirori byo Kwita Izina, abise amazina bahuriye mu Karre ka Rubavu mu musangiro wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gitangaza ko uyu musangiro waranzwe no kuganira no kumenyana, kwerekwa aho gushora imari mu Rwanda n'ibindi.
Uyu musangiro wabereye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu. Clare Akamanzi yashimye abise amazina, abashishikariza gukomeza kwita ku bana bise amazina, no kugaruka gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye kandi mu gihe cya vuba.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwita Izina ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Akamanzi yavuze ko urwego rw'ubukerarugendo rumaze kuzamukaho 80% ugereranyije n'uko byari bimeze mbere y'icyorezo Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.Â
Kanda hano urebe amafoto yaranze Kwita IzinaÂ
Kuri uyu wa Gatandatu abise amazina abana 20 b’ingagi bahuriye mu musangiroÂ
Didier Dloga wakiniye FC Barcelona yise umwana w’ingagi ‘Ishami’Â
Abise amazina abana b’ingagi bashishikarizwa kuzisura mu bihe bitandukanyeÂ
Wari umwanya wo kuganira no kungura ibitekerezo ku ngingo zitandukanyeÂ
Clare Akamanzi uyobora RDB yashimye abise amazina b’ingagi, abasaba kuzongera gusura u RwandaÂ
Rigobert Uwiduhaye, yashushyanyije mu buryo bw’imbona nkubone ingagi akoresheje amarangiÂ
MENYA AMAZINA ABANA B’INGAGI BAHAWEÂ
Ishimwe Gisele Kapiteni w’ikipe y’igihugu niwe watowe nk’umukinnyi w’umukinoÂ
Abangavu b’u Rwanda bari guhatanira itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket 







