Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Umwana w’imyaka 17 yafashwe afite… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda yahawe n’abaturage babonye uyu mukobwa, bavugaga  ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda umwana yakuye mu karere ka Kayonza aho yakoreraga akazi ko mu rugo. Ubwo yahuraga n’abaturage bavuga ko babonye afite ubwoba ameze nk'ushaka inzira yacamo itemewe imujyana mu gihugu cya Uganda, bahita batangira kumuhata ibibazo bashidikanya kuburyo yasubizaga bituma bamushyikiriza ubuyobozi.

    Uyu mukobwa bamaze kumubaza aho yajyaga yariye indimi, ariko ageze aho avuga ko yari ajyanye uwo mwana muri Uganda. Yemeye ko uwo mwana yari ajyanye yashakaga kumunyuza inzira zitemewe (Panya), nk'uko byemezwa n’abaturage.

    Uyu mwana w’umukobwa yashyikijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekanye icyatumye ashaka gutwara  umwana yibye ababyeyi be .

    InyaRwanda yagerageje kuvugana  n’abayobozi bayobora muri kariya gace ariko ntibyakunda, tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n’iyi nkuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120618/nyagatare-umwana-wimyaka-17-yafashwe-afite-umwana-wimyaka-3-yari-yibye-amujyanye-muri-ugan-120618.html

  • Nel Ngabo yataramiye muri Canada, yunamira Bu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, yakoreye mu nyubako y'imyidagaduro ya Union française de Montreal iherereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

    Nel Ngabo yaririmbiye muri Canada mu gihe ageze kuri 70% ategura album ye ya Gatatu. 

    Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo yakubiye kuri album ye ya mbere n'iya kabiri, mu rwego rwo kunyura abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu n'abandi bahatuye.

    Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, ahera ku ndirimbo ye yise 'Solo' akomereza kuri 'Sawa', 'Nzagukunda', 'Agacupa', 'Mutuale' yakoranye na Bruce Melodie, 'Low Key', 'Byakoraho', 'Imyaka 3' ya Cassanova yasubiyemo n'izindi.

    Igice cya kabiri cy'iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba indirimbo nka 'Want you back', 'Nzahinduka', 'Fresh' na 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman.

    Mbere y'uko asoza igitaramo cye cya mbere muri Canada, yasabye abakunzi b'umuziki gufatanya nawe kuririmba indirimbo ebyiri z'umuririmbyi Buravan uherutse kwitaba Imana.

    Byari mu rwego rwo kumwunamira. Yaririmbye indirimbo 'Malayika' yatumye Buravan ahangwa ijisho mu rugendo rwe rw'umuziki, anaririmba 'Oya'.

    Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, asoreza ku ndirimbo 'Zoli' ndetse na 'Nywe'.

    Iki gitaramo Nel Ngabo yagihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Prince Salomon, Boulest, Albina Sydney, Li K HPB n’abandi.  

    Nel Ngabo yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Canada 

    Inkumi zo muri Canada ntizacitswe n’iki gitaramo cy’umuhanzi wo muri Kina Music 

    Wari umwanya wo kubyina ukizihirwa koko! 

    Imbaga y’abantu yahuriye mu gitaramo cya mbere Nel Ngabo yakoreye Canada 

    Nel Ngabo byageze aho yitera idarapo ry’u Rwanda…. 


    Mu gitaramo nk’iki ukora uko ushoboye ugatahana ifoto y’urwibutso 

    Mu gitaramo hagati, Nel Ngabo yafashe umwanya wo kunamira Buravan   

    Mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Malaika’ na ‘Oya’ za Buravan


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120617/nel-ngabo-yataramiye-muri-canada-yunamira-buravan-amafoto-120617.html

  • Manchester United yakuye Arsenal mu kwa buki… – #rwanda #RwOT

    Umukino wari ubureye ijisho doreko wanasozaga umunsi wa 6 wa shampiyona, Manchester United yihereranye Arsenal itsinda ibitego 3-1. Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 17:30 PM za Kigali ubera kuri sitade ya Manchester United.

    Antony uherutse kugurwa na Manchester United ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe na benshi nyuma yaho umutoza Erik Ten Hag afashe umwanzuro wo kumubanza mu Kibuga.

    Ntabwo uyu musore yangushye abantu kuko ku munota wa 35 yaje gufungura amazamu ku mupira yateye ahagaze mu nguni y’ibiryo awuteresha akaguru k’imoso. Igice cya mbere cyarangiye nta yindi kipe ibashije kubona igitego, gusa amakipe yombi yatakanaga n’ubwo Manchester United yacungiraga ku mipira yihuta.

    Antony umukino we wa mbere muri Manchester United yahise atsinda igitego 

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Manchester United: De Gea, Dalot, Varane, Martinez, Malacia, McTominay, Eriksen, Antony, Bruno Fernandes, Sancho, Rashford.Arsenal: Ramsdale, White, Saliba, Gabriel, Zinchenko, Sambi Lokonga, Xhaka, Saka, Odegaard, Martinelli, Jesus.

    Igice cya kabiri cyangiye Manchester United ishaka uko yakongera umubare w’ibitego, ari nako ku rundi ruhande Arsenal nayo yashakaga uko yakishyura ndetse ikarwana no kuzuza imikino 6 idatsindwa.

    Ku munota wa 59 Erik Ten Hag yahisemo gukuramo Antony, Cristiano Ronaldo yinjira mu kibuga. Nyuma y’umunota umwe gusa ku burangare bwa ba myugariro ba Manchester United, Saka yaje gutsinda igitego cyo kuganya, umupira usubira ibubisi. Ni igitego cyabaye nk’igisembura Manchester United, kuko nyuma y’iminota 6 gusa Rashford yaje kubona igitego cya kabiri, cyateye kwiheba ku ruhande rw’Arsenal.

    Ku munota wa 74 Arsenal yakoze impinduka, Martin Odegaard asimburwa na Emile Smith Rowe Albert Sambi Lokonga asimburwa na Eddie Nketiah. Naho Oleksanr Zinckenko aha umwanya  Fabio Vieira.

    Rashford yahagurukije umufana wese wa Manchester United 

    Aba bakinnyi bakijyamo baherekejwe n’igitego cya 3 cya Manchester United kikaba icya kabiri cya Rashford yatsinze ku munota wa 75. Ku munota wa 80 Harry Maguire yasimbuye Martinez wari wagize ikibazo cy’imvune, naho  Casemiro nawe asimbura Rashford watakaga kubabara itako.

    Nyuma y’iminota 2 Arsenal nayo yakoze impinduka ishaka uko yakwishyura Takehiro Tomiyasu yinjira mu kibuga asimbuye Ben White. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, Umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo ntihagira ikiba, Arsenal iba itakaje amanota yayo ya mbere.

    Manchester United yabaye ikipe ya mbere ihagaritse Arsenal muri uyu mwaka ndetse Erik Ten Hag yongera kwigaragaza nk’umutoza Uzi amakipe makuru nyuma ya Liverpool yari yatsinze mbere.

    Arsenal iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15, mu gihe Manchester United igeze ku mwanya wa 5 n’amanota 12 irushwa inota rimwe na Manchester City ya kabiri, Arsenal ikayirusha amanota 2.

    Manchester United yujuje imikino 4 idatsindwa 

    Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 6 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120616/manchester-united-yakuye-arsenal-mu-kwa-buki-iyinyagira-ibitego-3-1-amafoto-120616.html

  • Kumira badahekenke byatumye Miss Elsa Iraduku… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara mu mashusho agaragaza Iradukunda Elsa agira ati:'Ifi n'ubugari' n'andi Mama we agira ati:'Aka nkate n'aka ubundi mbe ndasoje.'

    Bigaragara ko rwose umukino wari uteguye kandi buri umwe ashaka kwemeza abandi.

    Na none ariko Iradukunda Elsa yaciye amarenga yo gukunda amafi cyane, nk'aho yumvikana agira inama Mama we yo kurya ubugari we akaza kurya amafi.

    Mu nyuma ikipe yarimo Miss Elsa Iradukunda, Mama we na murumuna we niyo yahize abandi yegukana igihembo cy'ibihumbi 100Frw, ihize iy'abandi bavandimwe.

    Muri aya marushanwa, umwanya wo guhecyenya ukaba wari hafi ya ntawo, kuko bigaragara ko buri umwe icyagoranaga ari ukugeza ubugari mu kanwa ubundi agahita amira.

    Miss Elsa Iradukunda akaba ari we wahize abandi mu marushanwa y'ubwiza yo mu mwaka wa 2017, hari haciyeho iminsi itari micye adakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

    Mu bitekerezo byagiye bitangwa n'ababonye aya mashusho ku mbuga zitandukanye, bagaragaje ko rwose binejeje binagaragaza urugwiro n'urukundo rwuje umuryango wabo.

    Aha Miss Elsa yarimo ahangana n'umuvandimwe wose bashishikaye

    Aha Mama wabo yarimo ahangana n'umukobwa we

    Itsinda rya Miss Elsa Iradukunda, murumuna we na Mama wabo niryo ryegukanye igihemboMiss Elsa Iradukunda ari muri ba Nyampinga bacisha macye kandi bagira urugwiro no kwiyoroshya.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120613/kumira-badahekenke-byatumye-miss-elsa-iradukunda-nikipe-ye-bahiga-abandi-mu-mukino-wumurya-120613.html

  • Inyubako y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ubus… – #rwanda #RwOT

    Imikino ine ya mbere y’umutoza Carlos Alós Ferrer irangiye atabashije kubona amanota 3 kuko amaze gutsindwa imikino 2, anganya imikino 2 aho yatsinzwe na Senegal na Ethiopia, anganya na Mozambique na Ethiopia.

    Ni imibare afite isa neza n'iy’umutoza yasimbuye ubwo yafataga ikipe. Mashami Vincent ubwo yahabwaga Amavubi mu 2018, mu mikino ine ya mbere yanganyije imikino 2 atsindwa 2. Umukino wa mbere yatsinzwe na Cote D’Ivoire ibitego2-1, atsindwa na Guinea ibitego 2-0, anganya na Guinea, nyuma anganya na Central African ibitego 2-2. Itandukaniro riri kuri aba batoza babiri ni uko Mashami Vincent muri iyi mikino ine yabonyemo ibitego 4, mu gihe Carlos Alós amaze gutsinda igitego 1.

    Mashami Vincent watandukanye n’Amavubi kubera umusaruro mucye, yabashije kugeza Amavubi mu mikino ya 1/4 cya CHAN

    Carlos Alós Ferrer akiza mu Mavubi yatangiye gukora impinduka mu bakinnyi, ikipe itangira kugaragaramo amasura mashya. Mu mikino ibiri ya mbere Carlos yari yahamagaye abakinnyi, abenshi bavuze ko ntako atagize ariko abakinnyi yahamagaye ku nshuro ya kabiri abantu ntabwo babakiriye neza, kuko bavugaga ko hari abakinnyi batari bakwiye guhamagarwa kuko badaheruka gukina.

    Mu bakinnyi bavugwaga harimo Mvuyekure Emery, umunyezamu mukuru wa Police FC, Rwatubyaye Abdul ukinira Rayon Sports ariko akaba yaraherukaga gukina umukino w’irushanwa Carlos ataragirwa umutoza w’Amavubi. Tuyisenge Jacques nawe abanyarwanda bamugarutseho bavuga ko atari mu bihe byiza byo gukinira ikipe y’igihugu, kuko n’ikipe akinira atabanzamo.

    Carlos Alós Ferrer akiza ntiyahamagaye Haruna Niyonzima utari warigeze abura mu Mavubi, adafite imvune cyangwa amakarita 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Ethiopia, Carlos Alós abajijwe kuri aba bakinnyi, yavuze ko hari abo yabonye n’abo atabonye. Yagize ati” Tuyisenge Jacques ni rutahizamu ufite uburambe mu kibuga, namubonye mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye mbona namwitabaza. Rwatubyaye Abdul nabonye amashusho ye mbona yadufasha, gusa ntabwo namubonye akina ariko kumuhamagara ni amahitamo yanjye.”

    Umupira w’amaguru w’u Rwanda watangiye gucanga Carlos Alós Ferrer.

    Carlos Alós uri gutoza ikipe y’igihugu nkuru ya mbere, yahamagaye abakinnyi 24 yagombaga kwifashisha muri iyi mikino ibiri ya Ethiopia, ariko urutonde rukimara kujya hanze bitangira kwivanga. Byatangiriye kuri Ndizeye Samuel wari wahamagawe ariko bazagusanga yarakiniye ikipe y’igihugu y’Uburundi y’abato, ndetse kubona ibyangombwa byo gukinira Amavubi byagorana. Uyu musore yahise asimbuzwa Bishira Ratif, myugariro wa As Kigali. Niyonzima Olivier Seif haje gusohoka amakuru ko yasubijwe mu rugo kubera imvune yari yahamawe afite, ariko abaganga bamupimye basanga ni muzima. Tuyisenge Arsène uherutse kugurwa na Rayon Sports yari yamaze gusimbura Niyonzima Olivier, bose bahita baguma mu Mavubi.

    Carlos Alós Ferrer nibwo ari gutoza ikipe y’igihugu ya mbere nkuru

    Ibi ntibyarangiriye aha kuko mu bakinnyi bose bahamagawe nta n’umwe wasezerewe, ariko uburyo bakoreshejwe mu mikino ibiri byateye urujijo.

    Carlos Alós Ferrer yagaragaje guhuzagurika

    Abakinnyi 5 bari babanje mu kibuga muri Ethiopia, ntabwo bongeye kubanzamo mu Rwanda. Abo bakinnyi ni Niyibizi Ramadhan, Iradukunda Jean Bertrand, Ruboneka Jean Bosco, Ndayishimiye Thierry na Bishira Ratif. Muri aba bakinnyi kandi, [3] Bishira Ratif, Ndayishimiye Thierry, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka Jean Bosco bahise bakurwa mu bakinnyi 18 bakoreshejwe ku mugoroba washize.

    Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, ntibari mu bakinnye 18 bo muri Tanzania, Nishimwe Blaise na Tuyisenge Jacques bagiye mu kibuga basimbuye, Tuyisenge Arsène yari muri 18 ariko ntiyakoreshwa. Aba bakinnyi bose tuvuze haruguru baraye babanje mu kibuga.

    Ubwo yabazwaga kuri izi mpinduka ndetse no kuba abenshi bavuga ko akina yugarira, Carlos yasubije ko ibyo yari agambiriye yabigezeho. “Mu mukino ubanza twashakaga kugarira, kugira ngo tubone umusaruro uzatwemerera gukina neza tugeze mu Rwanda. Ibyo twari tugamije twabigezeho, ndetse ntabwo twatsinzwe. Uyu munsi rero twashakaga gukina dusatira izamu kugira ngo tubone ibitego, n’ubwo bitakunze.”

    Abanyarwanda bo mu majyepfo y’u Rwanda bari bongeye kubona Amavubi akina nyuma y’umukino waherukaga mu 2018, ubwo u Rwanda rwanganyaga na Central African 2-2.

    Uhereye mu 2013 ikigero cya 60% cy’abakinnyi binjira mu ikipe y’igihugu, usanga batujuje impamvu zituma umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Abenshi usanga bahamagarwa kubera ibyo bakoze mbere ariko mu makipe bakinira badahagaze neza, abandi ugasanga bakiniye ikipe y’igihugu nta mukino n’umwe bakiniye amakipe y’igihugu y’abato.

    Carlos mu bakinnyi yahamagaye niwe ufite ikigero kiri hejuru cy’abakinnyi baje ariko amakipe bakinira badahagaze neza, kugera n'aho yahamagaye abakinnyi badakina ahubwo baje kwivuriza mu Mavubi.

    Karim Kamanzi wakiniye Amavubi mu 2004, yatangirije InyaRwanda ko guhamagarwa mu ikipe y’igihugu biba ari igihembo cy’uko witwaraga mu ikipe ukinira. Yavuze ko kandi iyo babaga bazi ko Amavubi azahamagarwa, bakoraga ibishoboka byose imikino ya hafi bakitwara neza. Yashoje avuga ko kuri ubu abakinnyi bajya mu Mavubi bisa nk'aho ari ukujya gushaka iminota yo gukina, kugira ngo bazitware neza mu makipe yabo.

    Uko mbibona

    Umupira w’amaguru mu Rwanda imyaka ibaye myinshi utanga ibimenyetso by'uko wubatse nabi, kandi bigira ingaruka ku ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe asanzwe. Ubundi iyo umupira w’igihugu wubatse nabi, bisaba ko abatoza b’ikipe y’igihugu baba bari hejuru ari abahanga kandi bafite ibigwi by’ibyo bagezeho, bibemerera gushaka umusaruro w'ako kanya.
    Siporo y’u Rwanda yubatse macuri by'umwihariko mu mupira w’amaguru, ariko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer arahuzagurika kandi yaje kwigira ku gihugu, aho kugiha umusaruro.

    Abakinnyi babanje mu kibuga muri Tanzania 

    Abakinnyi babanje mu kibuga i Huye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120608/inyubako-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-nubushobozi-bwa-carlos-utoza-amavubi-byatangiye-gusek-120608.html

  • Ibyo gufungwa, abamwijunditse. Bruce Melodie… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n'itangazamakuru ryo mu Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022.

    Ni ikiganiro cyari kigamije ahanini kuvuga ku bibazo yagiranye n'umunyemari Toussaint wamufungishije, iby'uko yahinduye gahunda y'igitaramo cya kabiri yari gukora kuri uyu wa Gatandatu akakimurira kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 n'ibindi.

    Bruce yavuze ko ‘affiche’ yamamaza igitaramo cye mu Burundi yagombaga kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 17 Kanama 2022, bihurirana n'inkuru y'urupfu rwa Buravan.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Katapila' yavuze ko icyo gihe yavuganye n’abashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki, banzura ko bazashyira hanze 'affiche' ku wundi munsi, mu rwego rwo guha agaciro Buravan. Ati “Nazana (nanze kuzana) ibirori kandi hari agahinda mu muryango?”

    Yavuze ko ku munsi wakurikiyeho ari bwo Yanga yitabye Imana, ‘nabwo turongera turasiba (kwamamaza ibi bitaramo bye mu Burundi)'.

    Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Melodie yafashe umwanya wo kwihanganisha umuryango wa Buravan, uwa Yanga ndetse n’uw’umubyeyi wa Meddy. Ati “Abantu bagiye, bagiye tukibakunze. Ariko nanone ubuzima burakomeza.”

    Uyu muhanzi yavuze ko umunsi azapfa nta muntu ukwiye kuzagahagarika ibyo yarimo, kuko ubuzima burakomeza.

    Bruce yavuze ko nyuma yo gutangaza ibitaramo bye mu Burundi, abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bamuhundagajeho ibitutsi baramwijundika, kubera ko byari mu gihe cy’urupfu rwa Buravan na Yanga.

    Avuga ko nta kibazo yabigizeho, kuko umubabaro 'wabakoresheje nanjye washoboraga no kunkoresha gukora ikindi’.

    Umujyanama we Gael, yavuze ko ibi bitaramo Bruce Melodie ari gukorera mu Burundi bigamije no guha umwanya abahanzi bo mu Burundi, kandi biri mu rwego rwo kwegera abakunzi be.

    Gael avuga ko yavukiye kandi akurira mu Burundi, ari nayo mpamvu bazakomeza kuhakorera ibitaramo.

    Yunganirwa na Bruce Melodie wavuze ko kuba yarageze mu Burundi agafungwa bitavuze ko ‘ncitse hano’, ahubwo azakomeza kuhakorera ibitaramo bitandukanye.

    Uyu muhanzi yavuze ko ikibazo yakigiranye n’umuntu umwe, atari abarundi bose, kandi ntaho bihuriye n’imibanire y’ibihugu byombi.

    Ati “Ntabwo twagenda, kubera ko habaye ikibazo gito ngo tugende tudakoze icyatuzanye […]. Ntabwo ushobora kuba uri mu kazi kawe nugira ikibazo uhite ugasezera, akazi kagomba gukomeza uko byagenda kose.”

    Yavuze ko akomeje akazi ke nk’umuhanzi, ndetse ko hari indirimbo yahimbye iri mu rurimi rw’ikirundi.

    Mu 2014 nibwo Bruce Melodie yataramiye bwa mbere mu Burundi. Yavuze ko icyo gihe nta byinshi yari azi mu muziki, ariko ko urugendo rwakomeje akomeza kwiga ibikenewe ku isoko, mbese ‘yarakuze’.

    Yatanze umucyo avuga ko ikibazo yagiranye n’umunyemari Toussanit cyakemutse, ko ubu ibikurikiyeho biri mu maboko y’abanyamategeko.

    Bruce Melodie yavuze ko yabonye abantu benshi bamubwira ngo ‘Pole’, avuga ko atapfuye ameze neza kandi akomeje ibikorwa bye by’umuziki.

    Uyu muhanzi yavuze ko azi neza ko mu Burundi ko hari abahanzi bashya, ari nabo yakwifuza gukorana nabo. Ati “Abakiri bato bakeneye urubuga nk’uru kugira ngo babashe kugaragara.”

    Yavuze ko igitaramo yagombaga gukora ku wa Gatandatu yakimuriye kuri iki Cyumweru, kubera ko ‘imyiteguro itagenze neza.'

    Asoza ikiganiro yagiranaga n'itangazamakuru, Bruce Melodie yatunguwe n'abasore bamuhaye impano zirimo amafoto ye bashushanyije, umwe muri bo yikura umukufi yari yambaye mu ijosi arawumuha.

    Uyu musore yikuye umukufi yari yambaye maze asanganira Bruce Melodie, awumwambika mu ijosi.

    Nyuma yo kuwuhabwa, Bruce Melodie yagize ati “Ampaye ibiranga igihugu, kandi aka kagaragaza ko nageze hano. Nicyo amateka aberaho, umunsi umwe abantu bazavuga ngo ibi byigeze kubaho. Urakoze cyane.”

    Impano ya mbere y'ifoto yahawe, yavuze ko ari we neza neza ntakwibeshya kwabayeho, kuko bisa neza n'ifoto afite ku indangamuntu. Ati “Uyu ni njyewe kabisa. Ni gutya mba meze, nibyo koko yanshoboye. Kandi ufite impano.' 

    Bruce yavuze ko igitaramo yagombaga gukora ku wa Gatandatu yakimuriye kuri iki Cyumweru kubera ko ‘imyiteguro itagenze neza’


    Uyu musore yabanje kumuha impano y’ifoto ye yashushanyije, arenzaho n’amabara agaragaza idarapo ry’u Rwanda 

    Nyuma uyu musore yagarutse yikuramo umukufi yari yambaye, arawumwambika. Bruce Melodie yamushimye. 

    Itsinda ry’abasore babiri ryahaye impano y’ifoto Bruce Melodie 

    Bruce Melodie ari kumwe n’umujyanama we, yabwiye abamubwiye ‘Pole’ ako ameze neza ibyo yanyuzemo ari ibibaho mu buzima 

    Gael washinze 1:55 Am [Uri ibumoso] yavuze ko ibitaramo bya Melodie mu Burundi bigamije gushyigikira abahanzi bashya muri iki gihugu 

    Bruce Melodie yavuze ko ikibazo yagiranye na Toussaint cyamaze kujya mu biganza by’abanyamategeko  

    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Burundi baganiriye na Bruce Melodie  


    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi




    AMAFOTO: Akeza.net

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120611/ibyo-gufungwa-abamwijunditse-bruce-melodie-yaruhuye-umutima-ahabwa-impano-zirimo-umukufi-120611.html

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye siporo rusange (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-siporo-rusange-amafoto

  • Imyiteguro idahwitse n’urwego rw’abakinnyi -… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’ u Rwanda yasezerewe mu ijonjora rya nyuma ry’imikino ya CHAN 2023, nyuma yo gutsindwa byoroheje na Ethiopia.

    Umukino wa kabiri wabereye kuri Stade ya Huye, wasize werekanye ko gutsinda kw’Amavubi biri kuba ingorabahizi kurushaho naho gukina umupira uryoheye ijisho byo bisa n’inzozi zifazarotorwa vuba.

    Uyu mukino wakurikiye uwo amakipe yombi yanganyirijemo Ubusa ku busa kuri Stade ya Benjamin Mkapa, na wo werekanye neza ko Amavubi acungira ku kugarira kurusha ibindi byose.

    Igitego kimwe cya Ethiopia cyatsinzwe na Dawa Hotesa ku munota wa 24′ cyari gihagije ngo Amavubi asezerewe, kuko atigeze asatira izamu rya Wallia Ibex ku buryo bukanganye.

    Amavubi adakanganye

    Mu Kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Carlos Ferrer yasobanuye ko kuba harabayeho igihe gito cy’imyugeguro ariyo mpamvu ya mbere yatumye Amavubi asezererwa, ariko ahamya ko byose byari inshingano ze, bityo ntawundi yabihigikiraho.

    Yagize ati “Ntabwo twagize umwanya uhagije wo kwitegura, ariko ntabwo ndi aha ngo ndire. byose ni inshingano zanjye, ntabwo ndi umunyamategeko ndi umutoza, ntawundi navuga ko yabiteye.”

    Asubiza ku mpamvu yatumye ahindura abakinnyi cyane mu mukino wa kabiri ugereranije n’abakinnye ubanza, yasobanuye ko umukino yakiriye ari wo wari uwo gukina asatira bitandukanye n’uwa mbere yagiyemo ataramarana igihe n’abakinnyi.

    Yagize ati “Mu mukino ubanza, nta myiteguro ihagije twagize, ntitwanakinnye imikino ya gicuti kandi Ethiopia yagenzuraga umukino, ariko uyu munsi gahunda yari ukurema uburyo bwinshi mu rwego rwo gushaka ibitego.”

    Carlos Ferrer

    Umutoza Carlos Ferrer yakomerejeho asobanura ko amakipe y’ibihugu amaze gukina nayo yose afite abakinnyi bakomeye kurusha abe, ari cyo gituma ikipe ye itiharira umupira.

    Ubwo yabazwaga niba yemeranya n’abavuga ko ‘System’ ye ari ukugarira, yasobanuye ko Senegal, Mozambique na Ethiopia bahuye, byose ari ibihugu bifite abakinnyi bakomeye kurusha abe.

    Yagize ati “Mumbabarire niba hari utishimiye kumva ibi, ariko urebye kuri Senegal, bafite abakinnyi 11 babanza mu kibuga, bose bakina muri Shampiyona Enye zikomeye ku isi, Urebye kandi kuri Mozambique ifite abakina mu cyiciro cya mbere muri Portugal n’umwe muri La Liga, Ntabwo ndi umutoza wugarira ariko mfite kureba ibyo twabasha gukora. Ntabwo dufite Maji (Magic).

    Imikino ine ya mbere y’umutoza Carlos Alós Ferrer irangiye atabashije kubona amanota 3 imbumbe na rimwe, kuko amaze gutsindwa imikino 2 anganya imikino 2. Yatsinzwe na Senegal na Ethiopia, Anganya na Mozambique ndetse na Ethiopia mu mukino wabanje wo gushaka itike ya CHAN.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120612/imyiteguro-idahwitse-nurwego-rwabakinnyi-carlos-ferrer-udafite-magic-yavumbuye-ko-amavubi–120612.html