Category: Uncategorized

  • Ubwongereza bwabonye Minisitiri w’Intebe Mushya w’Umugore #rwanda #RwOT

    Uyu Mary Elizabeth Truss watorewe kuyobora iri shyaka agahita anatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yari asanzwe muri Guverinoma y’u Bwongereza agiye kuyobora kuko yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

    Yatowe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ku majwi 57% mu gihe Rishi Sunak bari bahanganye yagize 43%, mu matora y’icyiciro cya nyuma.

    Boris Johnson asimbuye kuri uyu mwanya yatangaje ubwegure bwe muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yuko yari abo mu ishyaka rye bari muri Guverinoma bari bamaze kwegura bitandukanya na we ku byo bamushinjaga birimo guha akazi uwari ukurikiranywe mu butabera.

    Liz Truss watorewe gusimbura Boris Johnson, afite imyaka 47 y’amavuko asimbuye Boris Johnson na we wagiyeho asimbuye Theresa May na we wavuyeho yeguye.

    Biteganyijwe ko Liz Truss atangira iyi mirimo mishya kuri uyu wa Kabiri nyuma yo guhura n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

    Liz Truss abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma ya Margaret Thatcher na Theresa May.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ubwongereza-bwabonye-Minisitiri-w-Intebe-Mushya-w-Umugore

  • Bidasubirwaho William Ruto yemejwe nka Perezida Mushya wa Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Karambu Koome, yavuze ko Ruto wahagarariye ihuriro Azimio la Umoja ari we watsinze amatora yabaye tariki ya 9 Kanama 2022.

    Tariki ya 15 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’amatora yigenga (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto yatsinze amatora n’amajwi 50.49%, naho Raila Odinga agira amajwi 48.85%.

    Raila Odinga yavuze ko yibwe amajwi, yemeza ko ari we watsinze amatora, ndetse atanga ikirego.

    Urukiko rwatesheje agaciro icyo kirego cye.

    Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda zirimo Raila Odinga – nta shingiro zifite.

    Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.

    Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi — ingingo zigera ku munani — zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.

    Umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga.

    Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.

    Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko 'ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.

    Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo 'bivanye ku munota wanyuma' wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

    Yagize ati : 'Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko 'cyijimye’.'

    Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.

    Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu.

    Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Bidasubirwaho-William-Ruto-yemejwe-nka-Perezida-Mushya-wa-Kenya

  • Nyuma y'isezererwa ry'Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru zisize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itakaje amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwayo, ni nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Ethiopie igitego kimwe ku busa.


    Nyuma yo gusezererwa kw'Amavubi, hahise hatangazwa urutonde rw'amakipe yamaze kubona itike yo kuzakina aya marushanwa azabera mu gihugu cya Algeria umwaka utaha wa 2023.

    Amakipe yabonye itike ni:Algeria, Morocco , Libya, Uganda, Ethiopia, Sudan, Madagascar, Mozambique, Angola, Senegal, Mali, Niger, Ghana, Mauritania,Dr Congo, Congo,Cameroon Na Cote D'ivoire.

    Biteganyijwe ko tariki ya mbere Ukwakira 2022 aribwo hazaba tombola y'uko amakipe azahura mu matsinda hitegurwa imikino ya CHAN2023.


    Nyuma yaho ikipe y'igihugu yakinaga uyu mukino, ku rundi ruhande amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda yakinaga imikino ya gishuti, kuri Rayon Sports yaraye isoje imikino ya gishuti ikina an Singida Bigstars yo muri Tanzania, ni umukino warnagiye amakipe yombi anganyije 0-0.


    Usibye uyu mukino wakinwe, ku wagatanu kandi Rayon Sports yari yanganyije na URA FC igitego kimwe kuri kimwe, naho Kiyovu SC yo yaraye itsinze Bullf FC yo mu gihugu cya Uganda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Elissa Ssekisambu.

    The post Nyuma y'isezererwa ry'Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yisezererwa-ryamavubi-amakipe-18-yo-yamaze-kubona-itike-ya-chan2023-rayon-sports-yasoje-imikino-mpuzamahanga-ya-gishuti-inganya-na-singida-bigstars/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yisezererwa-ryamavubi-amakipe-18-yo-yamaze-kubona-itike-ya-chan2023-rayon-sports-yasoje-imikino-mpuzamahanga-ya-gishuti-inganya-na-singida-bigstars

  • Musanze : Abayobozi Baje kumwirukana mu nzu basanga hapfiriyemo umuntu #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Sibomana Phelomene ucumbitse mu Mudugudu wa Kamutara mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, asanzwe avugwaho ingeso mbi zirimo kwicuruza no gusinda.

    Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bumaze iminsi busaba uyu muturage gusubira mu Mudugudu yaturutsemo wo mu Kagari ka Mburabuturo gahana imbibi n’aka yaje gucumbikamo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, Ubuyobozi bw’Ibanze bwabyutse buza gusaba uyu muturage kubahiriza iki cyemezo cyo kuba yasubira aho yaturutse gusa busanga urugi rw’aho atuye rufunze.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamutara, Muhawenimana Marcelline yabwiye RADIOTV10 ko ubwo bageraga ku rugo rucumbitsemo uyu mugore, basanze hafunze, bagahamagara ariko bakabura ubikiriza.

    Yavuze ko byaje kuba ngombwa ko bakoresha imbaraga bagafungura iyi nzu, bagasanga hapfiriyemo umugore witwa Ntirenganya Angelique bivugwa ko yari yaraye acumbikiwe n’uyu muturage uvugwaho ingeso mbi.

    Uyu muyobozi avuga ko bahise bajya gushakisha uyu wari wacumbikiye nyakwigendera, bakaza kumubona avuga ko yari yazindukiye mu kazi mu gihe abaturanyi bavuga ko yari yaramukiye mu nzoga.

    Ubuyobozi buvuga kandi ko uyu muturage atari yabaruje uyu yacumbikiye mu gihe bizwi ko muri aka gace, umuntu wese ujemo adasanzwe ahatuye, umucumbikiye abimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bwiyambaza ubuzikuriye ndetse n’inzego z’iperereza aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rwihutira kuhagera, rugahita rujyana umubiri wa nyakwigendera mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

    Uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwahise rutangira gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mugore.

    Abaturanyi b’uyu mugore, bavuga ko yaba uyu witabye Imana ndetse n’uwamucumbikiye, bombi basanzwe bazwiho kutirwara neza ndetse ko yari yamucumbikiye nyuma yo gusangira inzoga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Musanze-Abayobozi-Baje-kumwirukana-mu-nzu-basanga-hapfiriyemo-umuntu

  • Umusaza w’i Nyabihu yasanzwe amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 63 y’amavuko yari afite umuryango w’abantu batanu mu Mudugudu wa Twumba mu Kagari ka Marangara.

    Ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’iki cyumweru nibwo umwana we yavuye gukura ibijumba asanga Se amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu.

    Umugore wa Tulinamungu witwa Mukndutiye Florence yari yagiye gusura bene wabo mu Murenge wa Kintobo.

    Uyu mugore wabanaga na Tulinamungu ni uwa kabiri kuko uwambere yitabye Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Byukusenge Emmanuel yavuze ko uyu musaza batabaye bagasanga yiyambuye ubuzima.

    Nta bibazo byihariye bizwi n’ubuyobozi yaba yari afitanye n’abo mumuryango we cyangwa n’abaturanyi muri rusange.

    Gitifu Byukusenge ati 'Umuntu ni mugari ushobora gusanga afite ibindi bibazo byihariye umuntu aba atari yamenya, inzego zibishinzwe zagiye gukora ibizami (autopsie) bizamenyekana.'

    Nta rwandiko cyangwa ubutumwa bwihariye nyakwigendera yasize nk’ikimenyetso cy’impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera basabwe kujya bagaragaza ibibazo bafite kuko kwiyahura atari umuco nyarwanda.

    Umurambo wa Tulinamungu Juvenal wahise ujyanwa ku bitaro bya Shyira aho wagiye gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusaza-w-i-Nyabihu-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi-ukoze-mu-nzitiramibu

  • Kigali : Ukekwaho kwica sebuja 'yarashwe agerageza gutoroka' #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Sekanabo Valence w’imyaka 32 wari umucuruzi, mu Mudugudu wa Binunga, tariki 17 Kanama, 2022 yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

    Nyuma inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zaje guta muri yombi, Ndungutse Wellars, uri mu kigero cy’imyaka 30 akekwaho gukora kiriya cyaha.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Binunga, nibwo uyu muturage yaje kwerekana uburyo yishemo Sekanabo n’aho bikekwa ko yakoreye icyaha, arasawa n’inzego z’umutekano 'agereageza gutoroka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, yemeje ko uyu wakekwaga gukora ubugizi bwa nabi, yagerageje gutoroka araswa n’inzego z’umutekano.

    Yagize ati 'Mu rukerera nibwo yazanywe n’inzego z’umutekano (avuga mu rukerera rwo ku wa Gatandatu) aje kuzereka ibikoresho, icyuma yamwicicishije. Uwo Ndungutse yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka, ashaka gutoroka, na bo bahita bamurasa.'

    Uyu muyobozi yemeza ko uwarashwe atari asanzwe ari umuturage w’Akagari ka Murama kuko yaje gukorera uwo mugabo avuye muri Kibagabaga.

    Ivomo : BTN TV

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ukekwaho-kwica-sebuja-yarashwe-agerageza-gutoroka

  • Kayonza: Afunzwe akekwaho kwiba umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-afunzwe-akekwaho-kwiba-umwana

  • Karongi : Umusore yishe nyina amukubise Umuhini #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo mu Kagali ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera mu masaha ya saa cyenda zo mu mu gitondo cyo kur’uyu wa 4 Nzeri 2022.

    Amakuru avuga ko uyu musore yatashye nijoro yasinze agatongana na nyina aho abanyerondo baje kumutwara ngo bakajya kumuganiriza ariko ngo ahagana saa munani inzoga zimaze kumushiramo baje kumugarura.

    Nyuma yo kugenda ngo baje kumva urusaku rwinshi nuko barahurura basanga nyina yamaze kwivuganwa n’umuhungu we akoresheje umuhini.

    Inkuru dukesha igihe ivuga ko ngo uyu muhungu yari asanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Umusore-yishe-nyina-amukubise-Umuhini

  • Bruce Melodie yongeye kwandikisha izina rye m… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabereye kuri Zion Beach n'ubundi ahari habereye igitaramo cya mbere, nyuma y'uko aho bari gukorera Mess Des Offciers hajemo ibibazo n'ubundi byaturutse kubyo yahuriye nabyo i Burundi akihagera.

    Atitaye ku kuba ari ahantu yakoreye bwa mbere, atitaye ku kuba igitaramo cyigijweho umunsi umwe kuwo cyari kuberaho, umuhanzi Bruce Melodie yakoreye amateka muri iki gihugu.

    Uwabashije kuganira na inyaRwanda.com ku wari wibereye aho iki gitaramo cyaberaga, yavuze ko guhera mu masaha ya kare ab'inkwakuzi bari batangiye kuza.

    Muri iki kiganiro na inyaRwanda.com kandi yavuze ko butangiye kwira amamodoka yari yuzuye, ku buryo byari bigoye kubona aho usiga imodoka kuko zari zuzuye.

    Bruce Melodie yanyuzwe n'uburyo Abarundi bazi indirimbo ze

    Uyu muhanzi wakoze igitaramo yegereye abakunzi be cyane, yacurangirwaga n'itsinda ry'abahanga rya Symphony Band, mu gihe abarimo Dj Brianne barimo kuvangavanga imiziki.

    Usibye Bruce Melodie kandi muri iki gitaramo harimo abahanzi b'abarundi barimo nka Double Jay, Kirikou, Rappy boy_rapkiller, trey_zo n'abandi.

    Iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye, mugihe kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi 20 by'amarundi ahasanzwe, ibihumbi 50 n'ibihumbi ijana mu myanya y'icyubahiro.

    Bruce Melodie yabahaye umwanya barabyinana

    Iki gitaramo kibaye nyuma y'icyakibanjirije nacyo cyakubise kikuzura, aho kwinjira muri icyo gitaramo itike ya menshi yari miliyoni eshatu, ibihumbi 350, ibihumbi 200, n'ibihumbi 100 ahasanzwe.

    Bruce Melodie yateraga bakikiriza

    Bruce Melodie yaririmbaga bamukoraho

    Amafoto n'amashusho y'urwibutso bayafashe karahava

    Bruce Melodie yabasezeranyije ko azagaruka nyuma yo gutaha batanyuzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120621/bruce-melodie-yongeye-kwandikisha-izina-rye-mu-burundi-ahakorera-igitaramo-gikomeye-amafot-120621.html