Category: Uncategorized

  • Ibisobanuro bya RSSB byabaye iyanga imbere y'Abadepite #rwanda #RwOT

    Imbere ya  Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'umutungo by'Igihugu (PAC), Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwatanze ibisobanuro bidashyitse 'iyanga' ku mikoreshereze y'imisanzu y'abanyamuryango n'uburyo ikusanwa, imishinga yadindiye, ishoramari ridasobanutse n'ibindi.

    Igenzura ryakozwe n'ubugenzuzi bw'imari ya Leta bwagaragaje ko hari imishinga RSSB yashoyemo imari ifite agaciro ka Frw 2,167,336,740, yanditse mu gitabo cy'imitungo cyayo ariko ikaba itarigeze ikorerwa igenagaciro ngo hamenyekane agaciro nyakuri kayo kugeza ku wa 30 Kamena 2019. Hakaba nta busobanuro bwatanzwe ku cyatumye iyo mitungo itagaragara muri raporo y'igenagaciro ry'ishoramari rya RSSB.

    Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze  ati  'Isesengura twakozwe twabonye ko aho RSSB ishora imari inyungu ni nkeya ndetse bimwe mu bikorwa yashoyemo imari yatangiye guhomba ku buryo izo investment zatangiye gusibwa mu bitabo kubera ko inyungu itazaboneka[…]tukaba dusaba ko ibintu bijyanye n'ishoramari babyiga neza[…]RSSB yakagombye gushora imari ahantu ibona inyungu[…]harimo imishinga itarangira, imishinga  yatinze harimo umushinga wa batsinda[ …]imwe yatangiye mu 2014, indi itangira 2016 ariko kugeza uyu munsi ntirarangira.'

    Yakomeje avuga ko nubwo RSSB ifite inshingano zo gushora imari, igomba gushora imari ahantu hayungukira.

    Kubaka inzu ziciriritse i Batsinda byagiye nka nyomberi

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko uwo mushinga watangiye ari uwo kubaka inzu ziciriritse, ukaba wari  ufite agaciro ka miliyari 15 mu myaka ine ishize, ubu ukaba waragejejwe ku gaciro ka miliyari zisaga 30 hakazubakwa inzu z'abifite mu gihe watangiye ugenewe ab'amikoro aciriritse.

    'Ntimwigeze mugaragaza icyashingiweho mu kuzamura agaciro ka ziriya nzu[…] izindi nazo ndagirango mutagaragarize impamvu zitubakwa ngo zuzure hakaba hashize imyaka irenga ine.'

    Perezida wa Komisiyo yakomeje ati 'Umushinga w'Akagera Game Lodge watangiye mugomba gushyiramo miliyoni 800 birangira mushyizemo miliyoni 10. Mu gihe ishoramari ryanyu muri za company ritagomba kurenga 30% ariko dufite ingero nyinshi z'aho mwagiye mushora 100%'

    Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya RSSB, Mukeshimana Marcel yemeye ko mu ishoramari rikorwa n'iki kigo harimo ibibazo. Ati 'Nk'uko mubivuze harimo ibibazo kandi turabyemera.'

    Image

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

    Ku kijyanye no kongera ishoramari mu mushinga wa Akagera game lodge, Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko hari hagamijwe kongera inyungu.

    Perezida wa PAC ati 'Niyo mpamvu mufitemo imigabane ya 70%?'  Umuyobozi wa RSS nta gisubizo gitomoye yatanze.

    Ibaruramari ku ishoramari muri UDL

    Igenzura ryagaragaje ko RSSB itigeze yishyura UDL igiteranyo cy'amafaranga angana na Frw1,011,535,835 yakoresheje ubwo yari ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imishinga itanu (5) irimo Kinyinya, RSSB Tower III, Batsinda Phase II, Muhanga project, and Vision Commercial Center ariko nyuma bikaba ngombwa ko RSSB ariyo ubwayo iyishyira mu bikorwa. Ibi bikaba byaratumye agaciro nyakuri k'iriya mishinga RSSB yagaragaje muri raporo kaba understated ho ariya mafaranga yagombaga gusubizwa UDL nkuko bikubiye mu nyandikiko z'imikoranire bagiye bagirana.

    Amakosa yagaragaye mu igenagaciro ry'ishoramari rya RSSB

    RSSB yashoye imari mu bigo 33 ku gaciro ka Frw 416,006,601,877 ariko muri ibi bigo, bitanu nibyo byonyine habarwa agaciro k'ishoramari ryayo muri byo hakoreshejwe uburyo bwa 'quoted share prices' naho ibindi bigera kuri 28 ntawo hakoreshwa ubu buryo ahubwo hakoreshwa uburyo bugiye butandukanye bigatuma haba icyuho mu igenagaciro k'ishoramari bafite muri ibyo bigo.

    Igenagaciro ry'ishoramari

    • Igenagaciro ry'ishoramari rifite agaciro ka Frw 162,643,708,345 ryashingiye kuri 'financial statements' za mbere y'itangwa rya raporo y'imari yo ku wa 30 Kamena 2019 aho ryashingiye kuri raporo y'imari yoku wa 31 Ukuboza 2018;
    • Agaciro nyakuri(fair value)k'ishoramari rya RSSB muri Eastern Province Investment Corporation (EPIC)kagaragajwe muri raporo y'imari yo ku wa 30 Kamena 2019 hiyongereyeho amafaranga anganaga Frw 782,537,267 (overstatement), ibi bikaba byaratewe nuko bagendeye ku byari biri muri raporo y'imari y'umwaka wabanje yo ku wa 30 Kamena 2018 yakozwe hashingiwe kuri financial statement zo ku wa 31 Ukuboza 2017 naho financial statement zo ku wa 31 Ukuboza 2018 zagombaga gushingirwaho kugira ngo hatangwe agaciro nyakuri ntazari zihari.

    Raporo ku ishoramari yatanzwe hatagendewe ku makuru aboneye kugira ngo hagaragazwe agaciro nyako k'ishoramari.

    Angana na Frw 1,593,797,165 yashoye muri Rwanda Foreign Holding Investment Company (RFHI) ariko igenagaciro ry'iri shoramari rikaba ryarashingiye ku makuru yakuwe muyindi company iki kigo cyashoyemo imari. RFHI ikaba itarigeze itanga raporo y'imari kuri RSSB kugira ngo biyifashe kumenya imikorere y'iki kigo na performance yacyo.

    Igenzura kandi ryagaragaje ko RSSB yagaragaje amafaranga yashoye muri COGEBANQUE arengaho angana na Frw 83,103,800 (overstatement) bitewe n'amakosa yakozwe ku cyemezo k'imigabane ifite muri iyo Banki ariko nyuma cyarakosowe ntibanakosora ibyari byatanzwe muri raporo.

    Igenzura ryagaragaje kandi ko RSSB yagaragaje amafaranga makeya(understatement) aburaho angana na Frw 12,642,624 kuyo yashoye muri New forest company holding ltd nandi angana Frw 74,138,118 abura kuyo yashoye muri AFREXIM Bank. Hagaragaye kandi amafaranga arenga(overstatement) angana na Frw 159,059,085 kuyo yashoye muri SAFARICOM plc.

    Ibi bikaba byaratewe no gukoresha exchange rate zitari ukuri ubwo habarwaga agaciro k'ishoramari RSSB ifite muri izo company.

    Image

    Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Kamuhire Alexis yavuze ko inama bagiriwe batabasha kuzishyira mu bikorwa, kuko ngo izashyizwe mu bikRSSB mu myaka ibiri ishize zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 31% gusa. Yongeyeho ko bimwe mu bibazo iki kigo gifite bishingiye ku kuba badakoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, bavuze ko uyu mwaka ari uwa kabiri, RSSB yitaba abagize iyi komisiyo, ariko ikaza ingendo ari yayindi ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo.

    Photo: Rwanda Parliament

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Ibisobanuro bya RSSB byabaye iyanga imbere y'Abadepite appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/05/ibisobanuro-bya-rssb-byabaye-iyanga-imbere-yabadepite/

  • U Burayi bushobora gukura Gaz muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Budage nka kimwe mu bihugu by’u Burayi gifite ubukungu cyashingiraga cyane kuri Gaz ituruka mu Burusiya, bwatangaje ko buzabona izakoreshwa mu gihe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burayi-bushobora-gukura-gaz-muri-afurika

  • Edith Nibakwe yizihije imyaka 10 amaze mu ita… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabereye muri ‘Centre’ ya Kicukiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 4 Nzeri, aho Nibakwe n’inshuti ze bari babukereye bishimira imyaka 10 amaze akora umwuga w’itangazamakuru, ndetse bungurana ibitekerezo ku byateza abagore imbere ndetse bigatuma barushaho kugira umuryango mwiza.

    Abitabiriye ibirori byiswe ‘Women Of Impact Evening’ bari barimbye mu myambaro y’umweru, baganiriye ku ngingo zitandukanye mu gihe cy’amasaha ane, bagirana inama, bungurana ibitekerezo ndetse bishimira gusangira amafunguro yari yateguwe.

    Bakihagera babanje gusenga, basangira imbuto baranifotoza mbere y’uko Edith Nibakwe afata umwanya wo kuganiriza abitabiriye, arabashimira ndetse abasangiza ku mateka ye mu mwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka 10.

    Nibakwe Edith

    Nibakwe yavuze ko yishimira ko amaze igihe cy’imyaka 10 mu mwuga akunda w’itangazamakuru, aho yahuriye n’abantu bo mu ngeri n’inzego zitandukanye, bikamuteza imbere umunsi ku wundi.

    Uyu mugore watangiriye Itangazamakuru kuri Radio na Televiziyo Izuba, yasangije abari bateranye amateka ye y’urugendo rurerure rwe, aho yanyuze ku bitangazamakuru bya Autenthic, Radio10, Radio France International (RFI), ITV (Tanzania), Isango Star akorera kuri ubu, n’ibindi.

    Nyuma y’aho yavuze ko muri 2021, ubwo yatekerezaga ko agiye kuzuza imyaka 10 akora itangazamakuru, yanatekereje umushinga yakora mu rwego rwo gutanga undi musaruro ku gihugu n’ubundi binyuze mu itangazamakuru, ariko ku buryo bwe bwihariye.

    Aha niho yakuye igitekerezo cyo gutangiza umushinga ‘Women Of Impact’ ugamije guteza imbere abagore, arebeye ku kuba abakobwa n’abagore bafite imbogamizi n’inzitizi nyinshi zituruka kuri Sosiyete, zirimo n’izibatera ihungabana n’ibindi bibazo by’ubuzima.

    Ibirango bya Women of Impact

    Nk’uko Edith abivuga, yatekereje gutangiza umushinga wa ‘Women Of Impact’ hagamijwe gukangurira abagore guharanira kuzana impinduka nziza, binyuze mu biganiro byo ku nzego zitandukanye, gukora ihuriro ndetse n’imishinga ihuriweho.

    Nyuma y’aho, Mudakikwa Pamella na we usanzwe ari umunyamakuru yayoboye ikiganiro cya’abatumirwa cyavugaga ku ngingo zitandukanye, ahahawe umwanya abarimo umunyamakuru Aissa Cyiza wavuze ku ruhare rwabo mu itangazamakuru mu gukemura ibibazo bigaragara muri sosiyete, Umulisa Josiane wavuze ku buryo bwo kurera abana barindwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’abandi.

    Hanaganiriwe kandi ku zindi ngingo zitandukanye ahanini ziganjemo izerekeranye n’uburyo bukwiriye bwo kurera abana, ahagarutswe ku kurera muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, Uruhare rw'umugore mugukumira inda z'imburagihe mu bana b'abangavu, Uruhare rw’isengesho mu rugo n’ibindi.

    Edith wa Isango Star na Aissa Cyiza wa Royal FM

    Mujawayezu Beatrice usanzwe ari umushoramari ndetse akaba impuguke mu bushabitsi, yatanze ikiganiro cyihariye ku bukungu ndetse akangurira abagore bose kwinjira mu nzira zo kubyaza amafaranga andi, asobanura ko bidasaba ko amafaranga aba menshi cyane kugira ngo abyare andi, ahubwo bisaba kuyigira imishinga neza.

    Mujawayezu usanzwe afatanya na Edith Nibakwe mu mishinga ya Women Of Impact yashimangiye ko ubuzima bufite intego bukwiriye buri mugore, kuko ari kimwe mu bituma abasha kwiteza imbere.

    Mu gusoza ibiganiro, Edith Nibakwe yashimangiye ko ‘Women Of Impact’ igamije kuzamura abagore mu bukungu n’ubuzima, ashimira abitabiriye ibirori bose, anasaba ko bose bakomeza gushyigikirana no gufatanya mu bikorwa by’iterambere, bizageza buri mugore ku buzima bwiza.

    Rutayisire Aisha uyobora ibiganiro bya Radio Voice Of Africa ari mu bashyigikiye Nibakwe

    Pamella Mudakikwa yari ahari



    Bwiza Connie na Nibakwe Edith

    Pam Mudakikwa na Edith Nibakwe

    Mujawamariya na Nibakwe


    Byari ibyishimo

    AMAFOTO: WOMEN TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120667/edith-nibakwe-yizihije-imyaka-10-amaze-mu-itangazamakuru-asobanura-byinshi-ku-mushinga-wom-120667.html

  • Kizajya kiba buri kwezi! Luc Buntu yahembuye… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye tariki 04 Nzeri 2022 kibera kuri Prayer House – Kicukiro kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro. Cyaririmbyemo Luc Buntu ndetse na Olivier The Legend. 

    Ni igitaramo cyateguwe Prayer House ikuriwe na Kavutse Olivier ku bufatanye na RG Consult imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye aho izwi cyane kuri ‘Jazz Junction’ imaze kuba ubukombe.

    Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije na cyane ko ari ubwa mbere iki gitaramo kibaye ndetse kwinjira bikaba byari ukwishyura. 

    Ku munsi w’igitaramo, amatike yaguraga 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP naho muri VVIP itike imwe yari 50,000 Frw. Mu minsi ya mbere y’igitaramo, amatike yari ari ku biciro biri munsi gato y’ibyo twavuze haruguru.

    Luc Buntu wakoreye umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ndetse akawukorera mu matorero akomeye hano mu Rwanda, yahembuye imitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo “Igicaniro Concert Series”.

    Bafatanyije nawe kuramya Imana mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo “Shimwa Mana”, “Ntutinye” n’izindi. Nyuma yo kubona ko benshi bari banyotewe cyane no gutaramana nawe, Luc Buntu yavuze ko azongera akabaratamira kuri Prayer House.

    Yashimye Imana yamushoboje muri iki gitaramo, anayishimira ku bwo kumutungura ‘Surprise’ akabasha kuba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo. 

    Yavuze ko ubwo Kavutse Olivier yamugezagaho ubusabe bwo kuririmba muri ibi bitaramo by’uruhererekane, yabyumvise vuba ahita amwemerera. Yatangaje ko ubu agarutse mu muziki nyuma y’igihe yari amaze atumvikana.

    Ibi bitaramo “Igicaniro Concert Series” bizajya biba buri Cyumweru cya mbere cy'ukwezi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n'abandi kuramya no guhimbaza Imana. 

    Bizajya biririmbamo umuhanzi mukuru ndetse n’umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo gushyigikirana no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda.

    Kavutse Oliver, Umuyobozi wa Prayer House itegura ibi bitaramo, yashimiye cyane abitabiriye ibi bitaramo bibaye ku nshuro ya mbere anaboneraho gusaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kujya bitabira cyane ibi bitaramo.

    Yasobanuye ko ibi bitaramo bigamije guteza imbere umuziki wa Gospel no gushyigikira abaramyi bitanga uko bashoboye bagamije guhembura imitima y’abantu. Yasabye n’abahanzi kujya bitabira ibi bitaramo kandi bakishyura mu gushyigikira bagenzi babo.

    Uyu mugabo usigaye utuye muri Canada n’umuryango we, yavuze ko nta nyungu y’amafaranga afite muri ibi bikorwa, ahubwo ko ari inyunyu z’abahanzi, abakristo n’abakunzi b’umuziki. 

    Yatangaje ko umuhanzi uzajya uririmba muri ibi bitaramo “Igicaniro Concert Seried”, hari ibahasha irimo amafaranga atavuze umubare azajya atahana. 

    Luc Buntu yari akumbuwe cyane! Yeretswe urukundo rwinshi

    Byari ibihe bihembura umutima

    Batambiye Imana biratinda

    “Igicaniro Concert Series” cyabafashije kuganira n’Imana

    Olivier The Legend ni we muhanzi ukizamuka wabimburiye abandi kuririmba muri ibi bitaramo

    Patient Bizimana umaze iminsi i Burayi, yitabiriye iki gitaramo ahagarariye abandi baramyi

    “Nitwa Pastor Kavutse Olivier” – Kavutse yabwiye abari muri iki gitaramo ko ari Pasiteri w’urubyiruko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120668/kizajya-kiba-buri-kwezi-luc-buntu-yahesheje-umugisha-abitabiriye-igitaramo-igicaniro-cyate-120668.html

  • Kwiyandikisha mu marushanwa yo kumenyekanisha… – #rwanda #RwOT

    • Umuziki ni kimwe mu bintu bifasha imigendekere n'imibereho myiza ya muntu, kandi umwe mu bahanga muriwo yavuze ko uvuga wese yabasha kuririmba bivuze ko buri umwe iyi mpano aba ayifite ariko na none abantu bagenda barutanwa mu kubikora neza.

    Gusa na none kugira ngo ubashe kumenya urusha abandi bigendera ku bintu bitandukanye, akenshi bikunze gushingirwa ku marushanwa anyuranye akorwa n'abahanzi bataramenyekana cyane cyangwa n'abamenyekanye n'ubwo bihindurirwa inyito ntibyitwe amarushanwa bikaba ibihembo.

    Kenshi usanga iyo amarushanwa ateguye neza aha umurongo impano z'abayitabira, ndetse benshi mu bahanzi bayanyuramo  bakagera kure yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Kuri ubu hakaba hagiye kuba amarushanwa azasiga amurikiye isi abahanzi bashoboye batari bazwi yiswe 'One Nyota Music Competition', igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere.

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'umwe mu bari kuyategura, yasobanuye impamvu za nyazo zatumye bategura aya marushanwa agira ati:'One Nyota Music Competition ni irushanwa ryubatse mu buryo buhesha agaciro umunyempano, uhereye ku byiciro birigize ndetse n'itsinda rigari riri kuritegura.'

    Asobanura impamvu yo gutegura iri rushanwa ati:'Hari abahanzi benshi batangiye n'abandi bataratangira ariko usanga barabuze aho banyura, n'ubwo bose tutazabageraho cyangwa ngo tubafashe mu rugendo rwabo rw'umuziki ariko turifuza ko buri mwaka tuzajya tuba dufite impano nshya idasanzwe tumurikiye isi.'

    Yinjira mu buryo irushanwa ryubatse ati:'Mumaze iminsi mubona amatangazo avuga ko guhera kuri uyu wa 05 Nzeri 2022 abahanzi bashoboye bumva bifuza kugera kure bakohereza amashusho yabo y'umunota umwe baririmba, kuri nimero ya WhatsApp +250723693793 ubundi abazahiga abandi nyuma y'uko kwiyandikisha bisojwe bakazamenyeshwa ko bakomeje.'

    Yongeraho ati:'Turifuza byibuze kuzafata abazakomeza bagera kuri 30, ni umubare ushobora kwiyongera ariko utajya munsi. Dufite abafatanyabikorwa turi gukorana nabo aho hazafatwa umwanya wo kubatoza, ubundi bakazafatwa amashusho umwe kuwundi aririmba azashyirwa kuri Youtube, ndetse hagashyirwaho n'uburyo bw'amatora binyuze ku rubuga buzasozwa hamwe n'amanota azatangwa n'akanama nkempurampaka hatangajwe 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma.'

    Avuga ku cyiciro cya nyuma yagize ati:'Icyiciro cya nyuma hazabaho uburyo bwo kunyura imbere y'akanama nkempuramaka ndetse abakunzi b'abahanzi nabo bongere gushyirirwaho uburyo bwo gutora, ku buryo umuhanzi uzatangazwa ko ari we ugiye gufashwa mu gihe kingana n'umwaka wakongerwa bitewe n'ubwumvikane bw'impande zombi azaba koko abikwiye.'

    Agaruka kandi kubashobora kumva umuntu umwe atabawe akitinya ati:'Nibyo koko ni One Nyota umuhanzi umwe impano imwe, ariko hazakorwa ibishoboka byose uwageze muri semifinal kuko ari na we uzamenyekana abandi bose amakuru yabo azagirwa ibanga kubwo kubaha impano zabo, azabasha kumenyekana no kuba yagira umufasha mbega gutuma aticuza kuba yarageze mu marushanwa, ahubwo akayabona nk'umuyoboro uboneye.'

    Asoza avuga intego bihaye ati:'Dufite imbogamizi y'uko hari amarushanwa yagiye aza abantu bagakora ariko ntibamenye uwatsinze, cyangwa yanatangazwa ntihamenyekane icyakurikijwe ariko turi kugerageza ibishoboka ngo dusobanure neza irushanwa ryacu.'

    Uzahiga abandi muri irushanwa akazakorerwa indirimbo zigera ku 10 z'amajwi ndetse zirimo n'iza mashusho agafashwa kuzimenyekanisha n'ibindi byatuma abasha gutera imbere nk'uko Umuyobozi wa CHUFA ikompanyi ifite mu nshinga aya marushanwa yabivuze.'

    Ariko na none akavuga ko ibihembo bishobora kuziyongera gusa uko byagenda kose nta mafaranga bazatanga ahubwo byose bazagenda babivunja mu bikorwa, kuko intego bafite y'imyaka 10 ari uko byibuze bazaba bafite abahanzi banyuze muri iri rushanwa bageze kure byibuze barenze 10, harimo abatsinze n'abandi bagize amahirwe kubera irushanwa ryabo rya One Nyota Music Competition.

    Kugeza ubu ushaka kwiyandikisha nk'uko twabivuze haruguru yohereza amashusho y'umunota umwe kuri nimero ya WhatsApp ya +250723693793, ku bindi bisobanuro akaba yahamagara kuri +250788274763 cyangwa akabandikira anyuze kuri Instagram yitwa 'ase_inganzo'.Kwiyandikisha byatangiye ndetse aba mbere bamaze kohereza amashusho yabo y’umunota umwe baririmba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120658/kwiyandikisha-mu-marushanwa-yo-kumenyekanisha-abahanzi-bashya-yiswe-one-nyota-music-compet-120658.html

  • Massamba yoherereje Youssou NDour impano yi… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Youssou N'Dour wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye mu muco wa Senegal, yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena, abantu bataha bakinyotewe.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bise izina abana 20 b'ingagi mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru. Umwana w’ingagi yamwise ‘Ihuriro’.

    Igitaramo cye yakoreye i Kigali kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na Madamu Jeannette, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi batandukanye.

    Youssou N'Dour ari ku rutonde rw'abahanzi b'ibikomerezwa baganiriye na Perezida Macky Sall na mugenzi we Perezida Kagame muri Gashyantare 2022, nyuma y'umuhango wo gutaha ku mugaragaro Stade Abdoulaye Wade.

    Ni umuhanzi wabaye icyatwa muri Senegal nzima, Afurika iramumenya n'ahandi. Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo, umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora n'ubucuruzi na Politiki.

    Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu 2012 kugera mu 2013, yari Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal. Indirimbo ye nka 'The Lion, Birima, 7 Seconds, n'izindi zamwaguriye izina.

    Nyuma yo gukorera igitaramo mu Rwanda, umuhanzi mugenzi we Massamba Intore yamwoherereje impano y'inanga.

    Massamba yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe kinini aziranye na Youssou, akaba inshuti ye. Ati 'Naraye mpaye Youssou N'Dour 'cadeau' y'Inanga. Yishimye cyane. Ejo barayimuhaye akimara gukina (kuririmba).'

    Kuva kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Masamba ari kumwe n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza aho bitabiriye iserukiramuco Jamafest riri kubera mu gihugu cy'u Burundi, rizasozwa ku wa 12 Nzeri 2022.

    Uyu muhanzi yavuze ko yavuye mu Rwanda yarateguriye impano Youssou, atuma Igor Sentore, hanyuma ayishyikiriza Youssou N'Dour nyuma y'igitaramo.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Masamba yagize ati 'Sinabashije gutaramana namwe muri 'Kwita izina Gala dinner', noherejwe muri Mission I Burundi Jamafest hamwe n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza. Ariko nohereje Igor ngo ampere Youssou Ndour Inanga. Ni umuhanzi nkunda kandi nemera cyane.'

    Inanga ni igikoresho gakondo kibajwe mu giti cyitwa umwungo. Igizwe n'ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo n’igituza.

     

    Massamba Intore yoherereje Youssou N'Dour impano y'inanga kuko ari muhanzi w'inshuti ye y'igihe kirekire-Igor Sentore ni we wayimushyikirije 

    Massamba yavuze ko atabashije kuririmba mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Dinner' kubera ko yagiye mu butumwa bw'akazi

    Youssou N'Dour yashimye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120659/massamba-yoherereje-youssou-ndour-impano-yinanga-120659.html

  • Moto yibwe yafashwe yarambitswe ibirango bishaje kandi ari nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/moto-yibwe-yafashwe-yarambitswe-ibirango-bishaje-kandi-ari-nshya

  • Sauti Sol igiye gukorera igitaramo i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Sauti Sol, yavuze ko yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye kandi 'buri gihe twiyumva nk’abari mu rugo.' Ati “Imana ihe umugisha u Rwanda.”

    Iri tsinda ni ryo ryise izina umuryango mushya w’ingagi ubarizwa muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda. Byari no kwishimira ko uyu muryango wakomotse kuwundi witwa Kwitonda bisobanuye ko imiryango yombi ubu igizwe n’umubare wingagi ungana.

    Kuva kwitonda na Kwisanga byabaho, iyi miryango yahuye inshuro nyinshi kandi ntakibazo igirana ahubwo usanga abayigize bisanzura.

    Icyumweru kidasanzwe kuri Sauti Sol i Kigali!

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange, ihuza abanya-Kigali.

    Ibera mu bice bitandukanye by'uyu Mujyi, ikarangwa no kwiruka, kunyonga igare, gusimbuka n'ibindi bifasha benshi kumva bamerewe neza.

    Iyi Siporo yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye, ibyamamare barimo na Sauti Sol.

    Amafoto yashyizwe hanze na Village Urugwiro, agaragaza Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Bien Aime uri mu bagize itsinda rya Sauti Sol, ari kumwe na bagenzi be.

    Abagize iri tsinda kandi bagaragara mu mihanda ya Kigali bakora siporo n'abandi banyamujyi.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, iri tsinda ryatunguranye mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Dinner' cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo yari umunya-Senegal Youssou N'Dour, wahuriye ku rubyiniro n'abarimo Mike Kayihura na Ruti Joel.

    Sauti Sol yasanze ku rubyiniro Youssou N'Dour baririmbana indirimbo '7 Seconds' nyuma baranzika mu ndirimbo yabo bise 'Nerea' ari nabwo batangazaga ko ku wa 24 Nzeri 2022, bazagaruka i Kigali mu gitaramo.

    Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

    Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

    Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

    Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.


    Bien-Aimé Baraza w’itsinda Sauti Sol aramukanya na Perezida Paul Kagame|Byari ibyishimo ku bagize iri tsinda bahura na Perezida Kagame 

    Sauti Sol ni bamwe mu bantu bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 

    Bien-Aimé Baraza wa Sauti Sol ubwo yaganiraga na Madamu Jeannette Kagame mu muhanda bari muri siporo rusange ihuza abantu batandukanye muri Kigali 

    Itsinda rya Sauti Sol ryatangaje ko ku wa 24 Nzeri 2022 rizakorera igitaramo i Kigali 

    Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 18, Sauti Sol yavuze ko yishimira ‘kugaruka mu rugo buri gihe’


    Sauti Sol yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Suzanna’, ‘Tujiangalie’, ‘Melanin’, ‘Sura Yako’ n’izindi. 

    Sauti Sol yise izina umuryango mushya w’ingagi, bawita ‘Kwisanga’



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120638/sauti-sol-igiye-gukorera-igitaramo-i-kigali-120638.html

  • Stars For Jesus 2022: Umwana wo muri Kiliziya… – #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko ibyo umwana atojwe mu buto bwe, akenshi ari byo akora akuze. Aha ni ho havuye n'ubundi igitecyerezo cyo gutangiza amarushanwa ya Stars For Jesus ariko na none hanashingiwe ku iyerekwa rya Rev. Pastor Alain Numa nyiri NumaTok itegura iri rushanwa.

    Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, rikaba kuva ryatangizwa mu byiciro bitatu birigize ari byo; Gucuranga, Kubwiriza no Kuririmba. Abanyempano benshi bamaze kuryitabira. Kuri uyu wa 03 Nzeri 2022, ni bwo hamenyekanye abahize abandi muri Stars For Jesus 2022.

    Igikorwa cyo gusoza aya marushanwa cyabereye kuri Shiloh Prayer Mountain Church i Nyamirambo. Nyuma y'ibikorwa birimo kunyura ku itapi y'umutuku, gusangira ijambo ry'Imana no kurushanwa, abana bagera ku icyenda ni bo begukanye ibihembo, batatu muri buri cyiciro.

    Mu cyiciro cyo gucuranga, umwana witwa Igiraneza Gilbert ufite imyaka 14 wo muri ADEPR Samuduha ni we wahize abandi, akurikirwa na Ishimwe Mucyo Prince w'imyaka 15 wo muri ADEPR, naho uwitwa Gabiro Muhire Kevin w'imyaka 11 usengera mu itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa 7, aba uwa gatatu.

    Mu kuririmba, itsinda ry'abaririmbyi bato bavukana rya The 4 Brothers ni ryo ryahize abandi. Aba bana basengera mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa 7. Iri tsinda ryakurikiwe na One Family One Vision yo muri Bethesda Holy Church – Gisozi, naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Irakoze Naomie wo muri ADEPR.

    Mu cyiciro kubwiriza, Uwikunda Anne Anais ni we ari wabaye uwa mbere. Uyu mwana ni umukirisitu wo mu idindi Gatolika. Yakurikiwe na Shimwa Akaliza Gaella wo EPR Karugira naho Imanirakiza Jeanine wo muri ADEPR Kacyiru aba ari we wegukana umwanya wa gatatu.

    Abatsinze bose bagiye bagira amanota rusange wabarira hejuru ya mirongo 80%. Umwana wa mbere muri buri cyiciro, yahawe ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 60Frw naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 40Frw.

    Itangwa ry'ibi bihembo ryitabiriwe n'ababyeyi b’aba bana, abavandimwe babo n'abakunzi b'umuziki usingiza Imana. Mu bitabiriye kandi harimo Murindahabi Irene umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi barimo abakobwa bakiri bato Vestine na Dorcas. 

    Murindahabi Irene na Peace Nicodem wa Magic Fm mu bitabiriye isozwa rya Stars For Jesus, hano bari kumwe na Akaliza Gaella wabaye uwa kabiri mu kubwirizaAbitabiriye bose bagize umwanya wo kunyura ku itapi y’umutukuMugisha, umuhungu wa Alain Numa yari mu bayobozi ba gahunda kuva icyiciro cya kane cy’iri rushanwa cyatangiraRev.Pastor Alain Numa watangije amarushanwa ya Stars For JesusUwikunda Anne Anais yabaye uwa mbere mu kubwiriza ashyikirizwa sheki y’ibihumbi 100Frw nk’igihembo nyamukuruThe 4 Brothers baheruka gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere babaye aba mbere mu kuririmba – Jacky Flower abaha ururabo mu kubashimira

    Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba ku babyeyi bitabiriye n’abarushanijweUbwo M.Irene yakurikiranaga uko abana biyerekana

    Ifoto y’urwibutso y’abana 3 bahize abandi muri buri cyiciro

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abagabo gusa

    Stars For Jesus ni irushanwa riba buri mwaka

    Ifoto y’urwibutso y’abegukanye ibihembo muri Stars For Jesus 2022 na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Stars For Jesus imaze kugaragaza impano z’abana batandukanye

    KANDA HANO UREBE IBIRORI BYOSE BY’ITANGWA RY’IBIHEMBO BYA STAR FOR JESUS SEASON 4


     AMAFOTO: Feddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120626/star-for-jesus-2022-umwana-wo-muri-kiliziya-gatolika-yabaye-uwa-mbere-mu-kubwiriza-the-4-b-120626.html