Category: Uncategorized

  • WASSAC yahaswe ibibazo ku mishinga yagombaga gutwara miliyoni 440 #rwanda #RwOT

    Iyo mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mushinga mugari wiswe 'WASAC Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP)' watangiye mu 2017 ugamije gushyiraho ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura.

    Ni inguzanyo igihugu cyafashe. Umushinga wagombaga kumara imyaka ine.Ubwo wakorerwaga igenzura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 hari hamaze gukoreshwa 19% byayo nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yabivuze.

    Miliyoni 360 z’amadolari ntabwo zari zatangwa ndetse nta n’imishinga yayo yari yategurwa ku buryo icyizere cy’uko azakoreshwa yose kirimo kiragabanuka.

    Ati 'Ni umushinga wagombye kudukemurira ibibazo by’amazi ariko uyu munsi turacyafite ibibazo by’amazi ndetse haracyari Abanyarwanda bakinywa amazi ya Nyabarongo, amazi atemba bakayanywa uko ameze. Ni ikibazo gikomeye.'

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yavuze ko amafaranga ashobora gusubirayo adakoreshejwe kandi ko 'ryaba ari ishyano kubera ko ari inguzanyo igihugu kiba cyafashe agomba gukoreshwa ariko haniyongeraho n’ibihano bingana n’ibihumbi 856 by’amadolari.'

    Umuyobozi wagateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko muri uyu mushinga mugari harimo imishinga y’ubwoko yo kubaka inganda z’amazi no kuyakwirakwiza n’iy’isuku n’isukura.Yose hamwe ni 20 hakaba harimo 16 y’amazi n’ine y’isuku n’isukura.

    Ku mishinga y’amazi Umuhumuza yavuze ko bagombaga gushaka rwiyemezamirimo ukora ibishushanyo no kubaka. Icyo cyiciro cyarihuse ndetse kirimo ibikorwa birindwi byarangiye mu Mijyi yunganira Kigali.

    Yakomeje agira ati 'Dufite ikindi cyiciro cy’imishinga umunani cyasabaga kubaka inganda, kuri cyo tubona amafaranga ntabwo twari dufite inyigo zimbitse, byasabaga ko tubanza gukora inyigo tugashaka rwiyemezamirimo wubaka nyuma.'

    Depite Uwineza Beline ati 'Twabonye inguzanyo tutiteguye ?'

    Umuhumuza ati 'Dusaba umushinga twari dufite imishinga dufitiye inyigo zimbitse, turi bushake rwiyemezamirimo uhita yubaka ariko twari dufite n’ikindi gice kidafite inyigo twemeranywa n’umuterankunga ko tuzabanza tugakora inyigo. Ikibazo aho cyavuye ni ubukererwe bwo gukora izo nyigo.'

    Depite Uwineza ati 'Ubukererwe ni bande babugize ? Uko ubivuga wagira ngo ni abantu bari hanze ya WASAC. Bisobanuye ko ubukererwe bw’abayobozi ba WASAC ari bwo buduteza gucibwa ariya mafaranga ?'

    Umuhumuza ati 'Ni twebwe, ahenshi twabanje gutinda mu byo gutanga amasoko n’igihe cyo gushyira mu bikorwa. Twagize imbogamizi z’uko amasezerano menshi twayasinye mu 2019/2020.'

    Umuhuzabikorwa w’imishinga muri WASAC, Rwibasira Xavier na we yemeye ko habayeho ubukererwe ariko ko nyuma yo gusurwa hari intambwe bateye.

    Ati 'Mu by’ukuri twarakereye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, nyuma y’uko Umugenzuzi w’Imari adusuye, uyu munsi turi kuri 35,5% ndetse turi kuri 48% muri Mutarama umwaka utaha.'

    'Imishinga y’amazi basanze yarakererewe ubu yose yararangiye, ubu irakora neza, mu mishinga umunani yari yarakerewe, ubu itandatu muri yo iri ku rwego rwo gutangirwa amasoko. Mu 2024 iyi mishinga yose izaba yararangiye kandi itanga amazi.'

    Depite Mukabalisa Germaine, yavuze ko ibyo uyu muyobozi yavuze bitamunyuze ashingiye ku gihe umushinga umaze ibikorwa byawo bitava aho biri ndetse igihugu kimaze gucibwa ubukererwe buremereye.

    Ati'Kutubwira ko bakosoye ubu bakaba bageze kuri 35% ntibikuyeho ko umugenzuzi w’imari yasanze bari kuri 19% kandi twaratangiye kwishyura amafaranga y’ubukererwe. Nagira ngo nkugaragarize ko nta cyatunyura kirimo.'

    WASAC yavuze ko yemerwe imyaka ibiri y’inyongera ku buryo ibikorwa by’iyi mishinga byose bizarangira.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle,imbere ya Komisiyo ya PAC ku makosa y’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta arimo ibibazo bimaze igihe kinini

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/WASSAC-yahaswe-ibibazo-ku-mishinga-yagombaga-gutwara-miliyoni-440

  • Minisitiri wavuzwe cyane mu Masezerano yo kohereza Abimukira mu Rwanda yeguye #rwanda #RwOT

    Priti Patel ndetse na Nadine Dorries wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Umuco, Itangazamakuru n’Umuco, bandikiye Boris Johnson amabaruwa y’ubwegure bwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022.

    Banditse izi baruwa mbere yuko Boris Johnson ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 kugira ngo ahe umwanya Liz Truss wamusimbuye watowe kuri uyu wa Mbere.

    Aba bari muri Guverinoma y’u Bwongereza, beguye mbere yuko Liz Truss atangira kuyobora Igihugu cyabo.

    Undi muyobozi weguye kandi ni Ben Elliot wari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya Conservative Party, wifurijwe ishya n’ihirwe iri shyaaka rye mu cyerekezo cye gishya.

    Nadine Dorries, yatangaje ko yagombaga kuguma ku mwanya we ariko ko nyuma yo kugisha inama umutima, yumvise atakomezanya na Guverinoma nshya kuko yumva atatenguha iyo yahozemo.

    Priti Patel mu ibaruwa ndende yananyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yifuza kuzagaruka muri Guverinoma ariko ko yagejeje kuri Boris Johnson ubwegure bwe.

    Madamu Patel waje i Kigali mu muhango w’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kohereza abimukura mu Rwanda, yavuze ko azashyigikira Minisitiri w’Intebe mushya byumwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

    Yagize ati 'Ndashimira Liz Truss ku bwo gutorerwa kuba umuyobozi mushya kandi nzamuha inkunga nka Minisitiri w’Intebe mushya.'

    Yavuze ko ari we uzafata icyemezo cyo kuba yakomezanya n’iyi Guverinoma nshya mu gihe Minisitiri w’Intebe yazamugirira icyizere.

    Patel yikije cyane kuri ariya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, aho yavuze ko uburyo bwonyine bwo gufasha Guverinoma y’u Bwongereza guhangana n’iki kibazo cy’abimukira bajyayo ku bwinshi, ari iyi nzira bahisemo yo kugirana imikoranire n’u Rwanda.

    Patel yasabye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss gushyigikira aya masezerano Igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda.

    Yagize ati 'Nta wundi muti w’iki kibazo gikomereye Guverinoma atari uguca intege ukwinjira kw’abimukira baza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, yagiye igerwa intorezo kenshi dore ko indege yagombaga kuzana aba mbere tariki 14 Kamena 2022, yasubitse urugendo rwayo habura iminota micye ngo ifate ikirere nyuma yuko Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rusubikishije uru rugendo.

    Icyo gihe Priti Patel, yahise atangaza ko ntakizabuza Guverinoma y’u Bwongereza gukomeza uyu mugambi ndetse ko kuva uwo munsi bahise batangira gutegura urugendo rw’indi ndege.

    Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Priti Patel hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku byerekeye abimukira n’abasaba ubuhungiro

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-wavuzwe-cyane-mu-Masezerano-yo-kohereza-Abimukira-mu-Rwanda-yeguye

  • Abahinzi ntibakibasha kwigondera igiciro cy'ifumbire #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi baravuga ko nubwo batangiye igihembwe cy'ihinga bagifite ikibazo cy'ifumbire igihenze ku isoko, kuko igurwa umugabo igasiba undi.

    Igihembwe cy'ihinga cya 2022/2023 A, cyatangiye gisanze hari bamwe mu bahinzi bagifite ibibazo bitandukanye birimo kubura inyongeramusaruro zihagije.

    Itangazamakuru rya Flash ryageze mu gishanga cya UTEXRWA giherereye mu murenge wa Gisozi ,mu Karere ka Gasabo, rihasanze abahinzi bari guhinga, hari abari gutera imbuto n'abari gusarura kugira ngo bazabone uko batera imbuto, batangirane n'iki gihembwe bari guhinga.

     Bamwe muri bo baravuga ko nubwo batangiye iki  igihembwe cy'ihinga, bafite ikibazo cy'ifumbire igihenze, bagasaba Leta kubashyiriraho nkunganire.

    Umwe yagize ati 'Imbogamizi twahura nayo imvura iramutse idutengushye, ikindi kibazo dufite ni uko ifumbire ihenze cyane ku isoko, kugira ngo umuhinzi ayigondere ntibyoroshye. Twasaba Leta ko yashyiramo nkunganire.'

    Mugenzi we ati 'Igishanga dukoreramo kiruzurirwa, twasaba ko bakidutunganyiriza kugira ngo tuzabashe gutanga umusaruro.'

    Undi yungamo ati 'Imyaka yacu irarengerwa iyo imvura iguye, ikindi ni uko n'imbuto zabuze, nk'ubu imbuto y'ibigori ntayo.'

    Perezida w'Urugaga rw'Abahinzi n'Aborozi mu Rwanda IMBARAGA, Munyakazi Jean Paul, arasaba abahinzi gutangira guhinga kugira ngo iyi mvura izasige ibihingwa byabo bitangiye kuzamuka, kandi bakibuka kwizigama kuko ifumbire mvaruganda igiciro cyayo gikomeje gutumbagira, gusa ngo n'uruhare rwa Leta rurakenewe .

    Yagize ati 'Ntekereza ko ifumbire y'imvaruganda ikomeje guhenda, usanga bigoranye kugira ngo abahinzi bashobore guhangana n'ibyo biciro, ariho duhera dusaba Leta ko  yakongera uruhare rwayo, kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro ku buryo bugaragara.'

    Umuyobozi mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda   RAB, Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi gutangira guhinga ndetse bakiyandikisha muri 'Smart nkunganire' kugira ngo babashe guhabwa nkunganire ya Leta

    Yagize ati 'Nkuganire iri kuri bose nta munyarwanda ukumiriwe kuri nkunganire, turasaba abahinzi kujya muri smart nkunganire, kandi nk'uko tubizi ibiciro ku Isi byarazamutse by'ifumbire, gusa Leta yashyizemo nkunganire kugira ngo abaturage badakomeza guhura n'ibibazo.'

    Ikigo RAB kigaragaza ko guhenda kw'ifumbire  mvaruganda ahanini byatewe n'intambara y'Uburusiya na  Ukraine,  gusa hari ikigega bakoze kugira ngo ifumbire ivuye hanze ibashe kubikwa hadategerejwe ivuye hanze burikanya, nk'uko byagendaga mu bihe bya mbere, ibyo bagaragaza ko bizongera umusaruro uturuka mu buhinzi.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, ikomeje gukangurira abahinzi gukomeza kwitabira gukora no gukoresha ifumbire y'imborera, nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire mvaruganda.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abahinzi ntibakibasha kwigondera igiciro cy'ifumbire appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/06/abahinzi-ntibakibasha-kwigondera-igiciro-cyifumbire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinzi-ntibakibasha-kwigondera-igiciro-cyifumbire

  • Rusizi : Baratabariza umugore umaze amezi 10 yaraburiye irengero umugabo we, Inzu igiye kumugwaho #rwanda #RwOT

    Germaine, atuye mu Mudugudu wa Rwamiko, mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi.

    Amaze amezi 10 atazi aho umugabo bashakanye yagiye.

    Inzu yamusizemo, amabati yayo arashaje cyane, irava.Avuga ko agahenge yari afite ari uko muri iki gihe hari impeshyi.

    Ubwo impeshyi irimo kurangira ngo arabunza imitima yibaza we n’umwana we, aho bari buhungire imvura yo mu mezi ari imbere.

    Ati 'Iyi nzu ntiyubatse, ntisakaye iyo imvura iguye irava, nijoro ndabyuka nkicara. Umuyaga uraza nkakinga ko yangwaho, nta hantu mfite mpungira imvura y’ukwa cyenda. Niteguye urupfu.'

    Uyu mugore asaba ubufasha bwo kubakirwa, cyangwa agahabwa isakaro.

    Germaine avuga ko ikibazo cye yagerageje kukibwira ushinzwe imibero (SEDO) mu Kagari atuyemo ka Kigenge, amubwira ko atari akizi.

    Abaturanyi be basabye kudatangaza amazina yabo, na bo bavuga ko batewe impungenge n’imibereho y’umuturanyi wabo. Ngo na bo bahora bikanga ko inzu izamugwaho.

    Basaba Leta n’undi wabona ubufasha, gufasha Germaine agahabwa isakaro cyangwa akubakirwa inzu.

    Umwe ati 'Umuturanyi ahora ataka ko inzu igiye kumugwaho, turabibona tukabura icyo twabikoraho. Amabati arapfumaguye, imvura iragwa akabura aho yikinga yamurembya akaza kugama.'

    Undi ati 'Uyu mubyeyi akwiriye inzu. Nk’abaturanyi tugira igishyika cy’uko inzu yamugwaho n’umwana we. Ntacyo dufite twamufasha, turasaba Leta ko yamufasha akabona isakaro.'

    Ubuyobozi bw’Akagari ka Kigenge bwatangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye bukizi.

    Gusa, buvuga ko atari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa kuko hari abandi banyagirwa kandi bafite inzu zituziye (ibikanka) bakiri gukorerwa ubuvugizi bwo guhabwa isakaro.

    NYIRANEZA Anonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigenge ati 'Iyo nzu nta myaka itatu iramara umugabo we ayubatse, urutonde dufite ntabwo tumufiteho. Ntitwamwubakira hari abafite ibikanka bidasakaye, bari gukorerwa ubuvugizi ngo bahabwe isakaro.'

    Yavuze ko mu ngingo y’imari y’umwaka utaha nibongera (ubuyobozi bwo hejuru) gusaba abandi bafite ibibazo, ko ari bwo Germaine na we 'twamushyiraho agakorerwa ubuvugizi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Baratabariza-umugore-umaze-amezi-10-yaraburiye-irengero-umugabo-we-Inzu-igiye-kumugwaho

  • BK yanyagiye Cogebank ibitego 19 mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS bongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rihuza amabanki yose (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/bk-yanyagiye-cogebank-ibitego-19-mu-mikino-ihuza-amabanki-mu-rwanda

  • Abakinnyi 20 AS Kigali igomba guhagurukana mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali yamaze gutoranya abakinnyi 20 agomba guhagurukana mu Rwanda yerekeza muri Djibouti guhangana ASAS Djibouti Telecom mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

    Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 saa 13h.

    Iyo urebye mu bakinnyi 20 Cassa Mbungo André yatoranyije, intwaro ze zose nta n’imwe yasize bakaba biteguriye urugamba.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera muri Djibouti tariki ya 10 Nzeri 2022 ku kibuga cya Stade du Ville ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2022.

    Abakinnyi 20 AS Kigali ijyana muri Djibouti:

    1.NTWARI Fiacre (GK)
    2.AUDHIAMBO Peter (GK)
    3.DUSINGIZIMANA Gilbert
    4.RUGIRAYABO Hassan
    5.BISHIRA Latif
    6.KWITONDA Ally
    7.AHOYIKUYE Jean Paul
    8.KALISA Rachid
    9.NIYONZIMA Olivier Seifu
    10.NIYONZIMA Haruna
    11.LAWRENCE Auchieng Juma
    12.TUYISENGE Jacques
    13.SHABAN Hussein
    14.SALI Boubacar
    15.NYARUGABO Moise
    16.RUKUNDO Denis
    17.RUCOGOZA Eriassa
    18.MUGHENI Kakule Fabrice
    19.MAN Ykre
    20.NDIKUMANA Landry

    AS Kigali irahagurukana abakinnyi 20

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-20-as-kigali-igomba-guhagurukana-mu-rwanda

  • Uruntu runtu muri COGEBANQUE , Abayobozi bakuru batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Taarifa dukesha iyi nkuru yamenye neza ko hari abayobozi bakuru muri iyi Banki batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’inguzanyo witwa Georges Ndizihiwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubucuruzi witwa Joel Kayonga.

    Bajyanywe kubazwa ibya ruswa no gusasegura umutungo babikijwe na rubanda kandi amakuru avuga ko muri iyi dosiye harimo n’umwe mu bafite imigabane minini muri iyi Banki.

    Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda kandi ubusanzwe iyo iki cyaha gihamye ugikekwaho ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amande atarenze miliyoni Frw 5.

    Amakuru avuga ko aba bagabo bombi basinyiye umwenda rwiyemezamirimo witwa David Byuzuza ungana na Miliyari Frw 4, uyu ariko ayo mafaranga ayakoresha nabi.

    Uyu Byuzuza ni rwiyemezamirimo ukorera umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya COGEBANQUE kandi akayigiramo n’imigabane.

    Iby’uko bariya bantu bafunzwe byemejwe n’Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE witwa Guillaume Ngamije Habarugira.

    Yabwiye Taarifa ko bariya bagabo batawe muri yombi bakaba bari gukorwaho iperereza.

    Ku rundi ruhande, yemeje ko nawe ari kubazwa n’Ubugenzacyaha kuri kiriya kibazo, akabazwa nk’umuyobozi mukuru wa Banki ivugwamo kiriya cyaha.

    Ngo Telefoni y’umunyamakuru wa Taarifa yayitabye ahagana saa tatu z’ijoro akiri mu Biro, ari kuganira n’abo kiriya kibazo kireba.

    Yavuze ko 'nta byinshi yavuga ku idosiye iri gukorwaho iperereza.

    Ikinyamakuru Taaarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko cyaje kumenya ko iriya nama yarangiye mu masaha akuze y’ijoro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uruntu-runtu-muri-COGEBANQUE-Abayobozi-bakuru-batawe-muri-yombi

  • AMAHANO i Gatsibo : Abasore babiri baguwe gitumo botsa inyama z’imbwa bamaze kuzigaburira abantu babiri #rwanda #RwOT

    Aba basore bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022 bakaba bafatiwe mu Mudugudu Rwimbogo mu Kagari ka Marimba ariko ngo ubusanzwe bakaba bakomoka mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama.

    Amakuru yizewe avuga ko aba basore kugira ngo bafatwe byaturutse ku baturage babiri bababonye bokeje inyama bababaza icyo botsa bababwira ko ari agahene ko mu ishyamba, ngo bahise babegera babaha ku nyama batangira kurya umwe agira amakenga ababaza uruhu rw’iyo hene cyangwa umutwe wayo.

    Ubwo batangiraga gushakisha aho biciye iri tungo ngo barebe koko niba ari ihene ngo baguye ku mutwe w’imbwa n’uruhu rwayo bamenya ko ariyo babagaburiye.

    Aba baturage ngo bahise bahuruza ubuyobozi busanga koko ni imbwa babaze ndetse ngo bakaba bari banafite umugambi wo kujya kugurisha inyama zayo mu gasantere kari hafi aho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ko bafashe abaturage babaze imbwa, avuga ko kuri ubu babashyikirije RIB kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

    Ati ' Bafashwe babaga imbwa bivugwa ko bashakaga no kujya gucuruza inyama zayo, twabafashe tubashyikiriza RIB , ndumva ku bijyanye n’ibihano bahabwa aribo babisobanura.'

    Meya Gasana yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda hari amatungo aribwa n’andi ataribwa, bakaba babafunze kugira ngo barengere abantu be kugura inyama z’imbwa ngo bazirye nyamara batanabizi.

    Yavuze ko amategeko namara kureba neza niba hari ibihano bahabwa cyangwa se niba barekurwa ngo biraza gukurikizwa hanyuma banagirwe inama.

    Ivomo : Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Gatsibo-Abasore-babiri-baguwe-gitumo-botsa-inyama-z-imbwa-bamaze-kuzigaburira-abantu-babiri

  • Yayifotorejeho gusa! Miss Mutesi Jolly yahish… – #rwanda #RwOT

    Miss Shanitah nyuma yo kwegukana iri Kamba yemerewe ibihembo bitandukanye birimo igihembo nyamukuru kigizwe n'imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya, igura miliyoni 44 z'amafaranga y'u Rwanda, ndetse akazajya ahabwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

    Mu kiganiro (Space) cyabaye kuri uyu wa gatanu kuri Twitter mu masaha akuze, Miss Mutesi Jolly yahishuye ko ariwe wishyuye Miss Umunyana Shanitah amafaranga y'amezi atandatu.

    Ubwo yumvikanishaga ko we na Miss Shanitah nta kibazo bafitanye ndetse bari kurebera hamwe ukuntu ikibazo cy'imodoka cyakemuka cyane ko aricyo cyari cyabaye imbarutso, Miss Mutesi Jolly yasobanuye iby'uyu mushahara.

    Mu byumvikana akimara gusobanura iby'aya mafaranga, abantu bahise bumva ko ibibazo byo muri Miss East Africa byatangiye mbere, kugeza ubwo n'aho amafaranga atangira kwishyurwa na Visi Perezida w'irushwana aho kwishyurwa n'irushanwa ubwaryo.

    Miss Jolly yagize ati''Nta kibazo gihari kuko iyaba cyari gihari umubaze (Sanitah) n'amezi atandatu ninjye wayamwishyuye.''

    Ubwo irushanwa rya Miss East Africa ryamaraga kubona nyiraryo, Miss Shanitah yifotoreje ku modoka nk'ibisanzwe byitwa ko ari iye kuko byanashobokaga ko ahita ayicyura ariko byari ukuyobya uburari kuko atayihawe.

    Ku wa 27 Mutarama 2022 nibwo hasohotse inkuru ivuga ko iyi modoka igiye kugurishwa, kuko ifite ikibazo cy'uko ukuboko itwarirwaho atari uko mu Rwanda.

    Imodoka Miss Shanitah yifotorejeho yaragurishijwe

    Kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi makuru kuri iyi modoka yagiye hanze, gusa Miss Mutesi Jolly akaba yaravuze muri icyo kiganiro ko biri gukurikiranwa kugira ngo Miss Shanitah abone imodoka ye.

    Amakuru Miss Shanitah yakomeje kubaza gusa bamuhoza ku cyizere, ari nako asaba Miss Jolly kumufasha kubona imodoka yemerewe akamubwira ko nawe ari kubikurikirana ngo ibonerwe umukiliya, gusa nta gisubizo gihamye yaje kubona.

    Miss Shanitah Yakomeje guhatiriza abaza no ku ruhande rwa Rena events yo muri Tanzania, nabo bamubwiye ko bari kubikoraho.

    Amakuru yizewe dufite ni uko yagerageje no kwifashisha Ambasade ya Tanzania mu Rwanda gusa nta makuru ahari y'icyo bamufashije.

    Miss Jolly nka Visi Perezida w’irushanwa niwe wiyambikiye Miss Shanitah ikamba

    Amezi abaye icyenda imodoka ikiri gushakirwa umukiliya, ndetse mu minsi ishize abategura iri rushanwa babwiye Miss Shanitah ko bagiye kumuha amafaranga akigurira imodoka ariko amakuru yizewe ahari ni uko buri gihe bamubwira ko bagiye kohereza amafaranga ariko bikarangira ntayo abonye.

    Abategura Miss East Africa batangaje ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, haribazwa uburyo hazategurwa irindi rushanwa kandi n'undi atarahabwa ibihembo nk'uko yabyemerewe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120649/yayifotorejeho-gusa-miss-mutesi-jolly-yahishuye-ko-ariwe-wishyuye-miss-shanitah-amezi-atan-120649.html

  • Nyuma y’imyaka itatu imikino y’amabanki itaba… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rizamara ukwezi kumwe kuko ryatangiye tariki 3 Nzeri 2022, rikazagera tariki 1 Ukwakira uyu mwaka. Iri rushanwa ryatangiye gukinwa bwa mbere mu 2015, gusa kuri ubu rikaba ryari rimaze imyaka 3 ritaba kubera icyorezo cya COVID-19. Iri rushanwa ryitwa Interbank Sports Tournament kuri iyi nshuro rigiye guhuza za Bank 10, muri Bank zigera Kuri 15 zibarurwa mu Rwanda. Iyi mikino yitabiriwe mu byiciro bitandukanye harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball ndetse no koga.

    Amakipe yitabiriye: duhereye mu mupira w’amaguru, hiyandikishije amakipe 8 ari mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere ririmo Urwego, Bank of Afurika, BK na Congebanque. Itsinda rya kabiri ririmo Equity Bank, Access Bank, I&M Bank na BPR. Imikino izabera ku bibuga bya IPRC Kigali, kuri Sitade Mumena no muri Notre Dame Des Anges i Remera. Amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda niyo azakomeza mu mikino ya 1/2.

    Muri Basketball hitabiriye 7 ashyirwa mu matsinda abiri, itsinda A ririmo BK, I&M Bank na Cogebanque naho itsinda B ririmo Equity Bank, BPR, Ecobank na Access Bank.

    Aha imikino y'amajonjora mu  matsinda izasozwa taliki 17 Nzeri 2022 hanyuma taliki 25 Nzeri 2022 habe imikino ya ½, ubundi taliki 01 Ukwakira 2022 habe umukino wa nyuma n'uwo guhatanira umwanya wa  gatatu.

    Muri Volleyball hitabiriye amakipe 4 ari yo BK, Congebank, Ecobank na BPR. Aya makipe agomba gukina hahati yayo  kugeza taliki 18 Nzeri 2022. Mu mikino ya ½ iteganyijwe taliki 25 Nzeri 2022, ikipe ya mbere izakina n'iya 4 hanyuma iya kabiri ikine n'iya 3, izitwaye neza zihurire ku mukino wa nyuma taliki 01 Ukwakira 2022.

    Mu Koga 'Swimming' irushanwa rizaba  taliki 01 Ukwakira2022 guhera saa tatu (09h00). Abazarushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye birimo 'Freestyle',  'Backstroke', Breaststroke' na 'Butterfly'.

    Mu mikino yabaye mu mpereza z’iki cyumweru, mu mupira w’amaguru Urwego rwatsinzwe na BOA ibitego 14-1, BK itsinda Cogebanque ibitego 19-0, Equity Bank yatsinzw Access ibitego 18-0, naho BPR inganya na I&M Bank ibitego 3-3.

    Muri Volleyball, Cogebank yatsinzwe na Bk amaseti 3-0, Ecobank itsindwa na BPR amaseti 3-0. Muri Basketball BK yatsinze Cogebank amanota 120 kuri 24, Equity itsinda Access Bank amanota 20 ku busa, BRP itsinda Ecobank amanota 53 kuri 17.

    Natacha Haguma, Umuyobozi  wa Kompanyi, GLS ifatanya na RBA  gutegura iri rushanwa yatangaje ko iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igamije gushishikariza abanyamuryango ba RBA  gukora akazi, kandi bafite ubuzima buzira umuze. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120669/nyuma-yimyaka-itatu-imikino-yamabanki-itaba-yongeye-gukinwa-120669.html