Papa Yohani Pawulo I, wategetse Kiliziya Gatolika iminsi 33 gusa mu 1978, Vatican yamushyize mu rwego rw'abahire â” intambwe ya nyuma mbere yo kugirwa umutagatifu.
Abantu ibihumbi bari bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican muri uwo muhango wari ukuriwe na Papa Francis. Umwaka ushize, Papa Francis yavuze ko uyu Pawulo I ari we wakijije mu buryo bw'igitangaza umukobwa wo muri Argentine, igihugu Francis akomokamo.
Vatican yavuze ko ababikira babiri ari bo bamusanze yapfuye.
Gusa mbere, Vatican yari yavuze ko umupadiri ari we wamugezeho mbere yapfuye â” nabwo bagorwa no gusobanura uko abagore bageze mu cyumba bwite cya Papa.
Kugira ngo umuntu agirwe umuhire, hagomba kuba igitangaza kitirirwa amasengesho ye nyuma y'urupfu rwe.
Igitangaza cyitiwe uyu mugabo ni ugukira k'umukobwa w'imyaka 11 nyuma y'uko ababyeyi be bari batuye amasengesho yabo Yohani Pawulo I
Mu myaka 1,000 ishize, abapapa umunani nibo gusa bagizwe abatagatifu. BBC
Igipolisi muri Canada cyatangaje ko abantu 10 bishwe batewe ibyuma mu duce 13 mu byiciro bibiri gusa, ahitwa mu mugi wa Saskatchewan uhana imbibe na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Usibye aba bishwe ,kuri ubu ngo abanda bagera kuri 15 nabo bajyanwe mu bitaro nyuma yo kubasanga batewe ibyuma ariko batarashiramo umwuka.
Amakuru ava mu perereza ryambere avuga ko abagizi ba nabi bateraguye ibyuma abantu nta gutoronya.icyakora igipolisi ntikiratangaza icyaba cyateye abo bagizi banabi kwitwara gutyo.
Babiri bakekwa kuba inyuma y'ubwo bwicanyi baracyashakishwa na polisi ariko kugeza ubu ntirabasha kumenya neza irengero ryabo. Bivugwa ko abaguye muri icyo gitero bari bagiye kureba umukino wa Football ngaruka mwaka wahuzaga amakipe ya Roughriders na Winnipeg Blue Bombers ahitwa Regina nk'umurwa mu kuru w'iyo ntara.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho (…)
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yahahamagariye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo uyu mugabane ubashe kwihaza mu biribwa.
Ibi yabigarutseho nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRF, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri 'AGRF', iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2022.
Ikibazo cy'ibiribwa bidahagije ku mugabane wa Afurika n'uburyo gishobora gukemuka uyu mugabane ukihaza ndetse ugasagurira amasoko niryo ni cyo kiri kugarukwaho cyane muri iyi nama.
Minisitiri w'Intebe yavuze ko 'Gukemura ikibazo cy'ibiribwa bidahagije muri Afurika bigomba gutangirana no kugabanya umusaruro w'ibiribwa wangirika udakoreshejwe, ubarirwa hagati ya 30% na 40% by'umusaruro wose mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ikoreshwa ry'ifumbire n'imbuto za kijyambere ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi bizubaka ubudahangarwa bw'urwego rw'ibiribwa.'
Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko hubakwa ubufatanye buhamye hagati ya leta n'abikorera.
Perezida w'ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRAA, Dr. Agnes Kalibata we yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe akomeye ukwiye kubyaza umusaruro bityo ntukomeze gutakaza amafaranga ujya kugura ibiribwa mu mahanga.
Iyi nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya 12, nyuma yuko yari imaze igihe itaba bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Yitabiriwe nababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk' abakuru b'ibihugu, abafasha b'abakuru b'ibihugu ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw'iterambere ry'ubuhinzin'ubworozi. biteganyijwe ko izamara iminsi 5.
Raila Odinga â” umukandida watsinzwe â” avuga ko amatora yabayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga ngo bigeze ku nstinzi mukeba we William Ruto.
Abanyamategeko ba Ruto n'aba komisiyo y'amatora bahakanye ibi birego.
Iyi ni inshuro ya gatatu Odinga aregeye urukiko yamagana ibyavuye mu mtora.
Mu myaka itanu ishize uru rukiko rwakoze amateka rutesha agaciro ibyavuye mu matora rutegeka ko haba andi, Odinga wari wareze ariko yanze kuyitabira.
Ruto na Odinga bavuze ko bazemera umwanzuro w'uru rukiko ku mpaka zo kuri aya matora.
Abacamanza barashingira umwanzuro wabo ku bintu icyenda byatanzwe nk'impamvu z'abarega.
Abasesenguzi bavuga ko, bitandukanye n'izindi manza, uru rugoye gucyeka ibiruvamo.
Inzobere mu mategeko zo ziravuga ko hari ibintu bitatu bishoboka kuva muri aba bacamanza.
Ko bashobora kwemeza ibyavuye mu matora ko Ruto ari we watsinze, gusesa aya matora bagategeka ko haba andi, cyangwa guha intsinzi uwatanze ikirego, Raila Odinga.
Umwanzuro w'uru rukiko uteganyijwe none kuwa mbere ushobora guhindura ishusho ya politiki ya Kenya no kuba intango y'ivugurura ry'amategeko agenga amatora.
Hagati aho, umutekano wakajijwe ku mihanda yegereye uru rukiko mu murwa mukuru Nairobi, ndetse ntabwo ibinyabiziga byemerewe kuhanyura.
Umukuru wa polisi ya Kenya yasabye rubanda gukurikira itangazwa ry'imyanzuro y'uru rukiko kuri za televiziyo bari mu ngo zabo.
Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram, Bazongere Rosine yagize ati: “Nyiri iyi numero ‘+255767663344’ akomeje kwandikira abantu batandukanye abasaba amafaranga….”.
Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa akabumenyesha (Tag) Rwanda National Police na RIB , Rosine yatangaje ko ahangayikishijwe n’uyu muntu ukomeje kuganira n’abantu batandukanye mu ishusho ye avuga ko biteye inkeke, gusa aburira buri wese kutagira uwo yemerera kuyobywa ngo atange amafaranga abwirwa ko ari kumufasha.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bwageze kuri Rosine, mu kiganiro uyu muntu yagiranye n’umwe mubo yayobeje yagerageje kumwereka ko ari Rosine wa nyawe, kandi ko afite ikibazo ashaka ko yaba amugurije amafaranga maze akazamwishyura nyuma.
Bazongere Rosine yabwiye InyaRwanda.com ko ahangayikishijwe n’uyu muntu gusa avuga uwo ari we wese azafatwa. Ati “Uyu muntu arampangayikishije kandi urabona ko agerageza kuganiriza (Chat) abantu banzi, akabaka amafaranga. Rero namubwira ko isaha n’isaha azafatwa, gusa icyo nasaba abanyarwanda kimwe n’abandi bose ni ukwigengesera cyane, ntihagire ubashuka kuko sinjye rwose. Njye nta kibazo mfite kandi ntabwo ndi kwaka amafaranga”.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 2, Gasogi United ikaba yatunguriwe i Kigali inganya na Etincelles FC.
Uyu munsi habaye imikino 4 ni mu gihe ejo hazaba umwe, ku wa Kane habe 2 ni mu gihe indi mikibi ibiri uwo Mukura yagombaga kwakiramo AS Kigali n’uwo Bugesera FC yagombaga kwakiramo APR FC yahindutse ibirarane kubera imikino Nyafurika AS Kigali na APR FC zifite.
Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yari yakiriye Marines itarabasha kuyihatsindira, ni nako byaje kugenda kuko Musanze FC yaje kuyitsinda ibitego 3-1.
Ibitego bya Victor Omondi ku munota wa 24, Peter Agbelov ku munota wa 48 na Ben Ocen ku munota wa 60 ni byo byahesheje Musanze FC amanota 3.
Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC.
Gasogi United yari yabukereye yizeye amanota 3 yaje gukorwa na Etincelles mu maso aho yayibanje igitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Niyonsenga Ibrahim.
Iyi kipe kucyishyura byayisabye kwiyuha akuya aho cyaje kwinjira ku munota wa 87 gitsinzwe na Ngono Guy Herve.
I Golgotha, Sunrise FC ntabwo yorohewe, habuze gato iba yahabambwiwe na Gorilla, ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije 1-1.
Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 17 cyaje kwishyurwa na Manishimwe Yves ku munota wa 46.
Undi mukino, akagozi ka Rwamagana City kacitse ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Gorilla FC yayitsindaga igitego kimwe cya Nizeyimana Jean Claude Rutsiro maze umukino ukarangira ari 1-0.
Indi mikino y’umunsi wa 2 iteganyijwe
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022
Kiyovu Sports vs Espoir FC
Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022
Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe) Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe) Police FC vs Rayon Sports
Ni mugihe Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Nzeri 2022, Ikigo WASACÂ Â kitabye PAC ariko abadepite bayigize ntibanyuzwe n'ibisobanuro by'Umukozi ushinzwe imitangire y' Amasoko ya Leta muri WASAC, ku makosa agaragara mu masoko iki kigo cyatanze.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagenzuye WASAC, mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize, asanga ko ibitabo by'ibaruramari by'iki kigo bidatanga ishusho y'ukuri y'uburyo imari ya Leta icunzwe, kandi ngo iki ni ikibazo gikomeye kinateye  impungenge ni uko gihora kigaruka buri mwaka.
Inganda zitunganya amazi 18 ariko 10 muri zo zirakora ku kigero kiri hasi, kuko  kiri hagati ya 38% na 72% ndetse ko iki kigero kiri hasi cyane, ugereranyije n'uburyo igihugu gikeneye amazi, ikindi ni uko zimwe zangiritse ariko ntizasanwa, ndetse harimo n'izindi zidakora rwose.
Mubijyanye no gusaranganya amazi muri Kigali ngo ubu ingo zibona amazi umunsi umwe mu minsi ine, ikigero cy'Amazi atakara nacyo ngo cyarazamutse kigera 45,6% .
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ikibazo gikomeye cy'uburyo amafaranga yose ya WASAC hafi ya yose agenda ku ruganda rumwe rwa Kanzenze rutwara kandi rugatanga amazi ari ku kigero cyo hasi, ugeranyine n'amafaranga arugendaho.
Hari umushinga wo gukwirakwiza amazi wahombye Miliyoni 440 z'amadorali, kandi ngo niwo wagombaga gukemura burundu ikibazo cy'amazi.
Amakosa mu mitangire y'amasoko ya Leta  ni ikibazo cyagaragajwe nk'icyabaye akarande muri WASAC, kuko muri iki kigo hakunze kugaragara ukutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta.
Rimwe mu masoko yatinzweho ni iryo gusana imiyoboro yangiritse ryarengeje agaciro kari karateganyijwe rirengaho 27%.
Ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yamaze umwanya mu munini asobanura ndetse akanyuzamo agasa n'ushaka kujya impaka n'abagize PAC, kubwo kutumvikana kuri zimwe mu ngingo.
Nyuma yo kutanyurwa n'ibisonauro ku mitangire y'amasoko ya Leta muri WASAC, Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yasabye inzego bireba kugenzura abakozi ba WASAC, abadashoboye bagasezererwa.
Ati 'Aha ngaho turi kuvuga imisoro y'abaturage ntabwo ari amafaranga y'umuntu uwariwe wese, mwebwe murimo muratanga amafaranga uko mwiboneye ukumva utuje? Gute se? wumva utuje ku mafaranga abanyarwanda babona yanabavunnye? Ubundi twajyaga tuvuga ngo ibibazo muri Wasac, ariko urabona ibintu ahantu bipfira, PS(Umunyamabanga wa Leta Uhoraho) muzashake umwanya muganire murebe aho ibibazo biri, niba ari abantu batuma sisiteme itagenda neza, ibintu umuntu azi ntabwo biba byarizwe n'umuntu umwe.'
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Abimana Fidele yiseguye kuri PAC, kukuba ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yaranzwe no guhakana amakosa yakozwe kandi agaragara.
Ati 'Aya ni amakosa yakozwe n'umuntu ntabwo bisaba ko umuntu aba inzobere kugira ngo ayumve, ntabwo wasobanura ko isoko ry'umwaka umwe biba bigaragara, bigaragarira buri wese, n'icyo amategeko ateganya igihe isoko ryaregengeje ingengo y'imari.'
Kuri ubu bibarwa ko ubu Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), kuva cyashingwa muri 2014, kigeze ku gihombo cya Miliyari 19. Â
Iki kigo gitungwa agatoki ko gishyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, ku kigero cyo hasi kingana na 37%.
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yisobanura imbere ya Komisiyo ya PAC.
Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 (…)
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Liz Truss yahuye n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kugira ngo atangire imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Liz Truss w’imyaka 47 yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15 kuva bwatangira kuyoborwa n’Umwamikazi Elizabeth. Ni umugore ugereranywa na Margaret Thatcher nawe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1979 na 1990.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo yatorewe gusimbura Boris Johnson weguye muri Nyakanga. Yahigitse Rishi Sunak bari bahanganiye uyu mwanya wo kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateur.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Truss, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe.
Congratulations @trussliz on your election as Prime Minister of the UK. We look forward to further strengthening the existing close ties between the UK and Rwanda and wish you success.