Category: Uncategorized

  • AMAHANO i Gicumbi : Umugabo aravugwaho gusambanya abakobwa be babiri, umwe yarega bigatanga ubusa #rwanda #RwOT

    Byabereye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, Akagari ka Muhondo muri uyu mwaka.

    Uyu mukobwa waganiriye BTN, yavuze ko hashize igihe ababyeyi be batandukanye agasigarana na se umubyara mu mu rugo ari nabyo byamuhaye urwaho rwo kumusambanya.

    Ati 'Mama na papa baje gutandukana twebwe abana bato dusigarana na Papa hanyuma aza kugira ingeso mbi amfata ku ngufu mfite imyaka 13.'

    Ngo si ubwa mbere uwo mugabo akoze ayo mahano kuko yabikoze no ku mwana we mukuru nk’uko uyu mwana abivuga.

    Ati 'Ntabwo ari njye papa yabikoreye gusa kuko na mukuru wacu yarabimukoreye'.

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma y’aho bibereye yahise agira ipfunwe ryo gukomeza kuba mu rugo akahava. Avuga ko icyatumye atabimenyekanisha harimo ubwoba no kuba mukuru we yarabibwiye ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

    Uwo mugabo yabajijwe icyo avuga kubyo umukobwa we amushinja, undi abihakana yivuye inyuma avuga ko bamubeshyera ahubwo ari akagambane yakorewe n’umugore we kuko batandukanye.

    Ati 'Ibyo n’ibintu ni uruvangitirane kuko hari n’ubundi nashwanye na mama we turanatandukana anshinja kuryamana na mukuru w’uwo mwana, rero ibyo bitekerezo byose abikuru kuri nyina.”

    Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko bagiye guhura n’umwana bagacukumbura icyo kibazo maze agahabwa ubutabera.

    Ati 'Tugiye guhura na we ducukumbure icyo kibazo nk’ubuyobozi kuko nta mpamvu yo kutarenganurwa.'

    Meya Nzabonimpa yaburiye abantu bishora muri ibyo byaha ko inzego z’ubuyobozi zitazabihanganira kandi ko guhohotera abana ari icyaha kidasaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Gicumbi-Umugabo-aravugwaho-gusambanya-abakobwa-be-babiri-umwe-yarega-bigatanga-ubusa

  • Musanze: Bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi meza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musanze, baravuga ko babangamiwe no kutagira bimwe mu bikorwaremezo, birimo imihanda n'amazi meza kuko bibazitira mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Mu murenge wa Musanze mu tugali twa Garuka na Kabuzungu, abahatuye bakomeje kubangamirwa no kutagira ibikorwaremezo birimo amazi n'imihanda ari bimwe mu bibazitira mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash basabye ubuyobozi ko byakemura iki kibazo kuko kibagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye

    Umwe yagize ati 'Iterambere ryo mu kagali ka Nyamaruye mu murenge wa Musanze ni ikibazo kuko nta terambere tugira, bitugiraho ingaruka nyinshi, abana bajya ku ishuri bakererewe ntibanasubire mu masomo neza,  bakava ku ishuri bajya gushaka amazi.'

    Mugenzi baturanye ati'Amazi aha ni ikibazo kuko no kumesa imyenda biratugora, ugasanga ufashe urugendo rw'isaha ujya kuyashaka. Ugiye nko gushora inka ni ikibazo, ntiwazivomerera ukora urugendo rurerure ngo bikunde.'

    Usibye iki kibazo cy'amazi bagaragaza ko no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko bitoroshye bitewe n'imihanda mibi.

    Yagize ati 'Nawe urabibona, gutega na moto biranga ngo essanse yarazamutse n'amapine yabo arangirika, ugasanga ni ikibazo gikomeye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramli Janvier, avuga ko ikibazo cy'ikorwa ry'imihanda cyane cyane ku mirenge ikora kuri parike y'igihugu y'ibirunga kizwi, kandi ko mugihe bitarakemuka abaturage baba bifashisha imiganda rusange kugira ngo imihanda ibe nyabagendwa.

    Icyakora agaragaza ko  uko ubushobozi bugenda buboneka, imihanda igenda ikorwa.

     Ku Kibazo cy'amazi agaragaza ko amazi agenda yegerezwa abaturage ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere, mu kwegereza amazi meza abaturage.

    Umuhoza Honore

    The post Musanze: Bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi meza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/07/musanze-bakora-urugendo-rwisaka-bagiye-gushaka-amazi-meza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-bakora-urugendo-rwisaka-bagiye-gushaka-amazi-meza

  • Gasabo: Ikibazo cy'amakimbirane mu mirynago itarasezeranye kigiye guhagurukirwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy'ababana batarashyingiranwe imbere y'amategeko, bigakurura amakimbirane mu ngo.

    Ikibazo cy'amakimbirane mu miryango ndetse n'ubuharike giherutse kugarukwaho, mu bibazo abaturage bagejeje ku buyobozi bw'Akarere ka Gasabo.

    Aba bagore bo muri aka karere bavuga ko bashakanye n'abagabo babo ariko bakaza kubihinduka bakabata, ndetse bakabashakira abandi bagore.

    Barasaba ubuyobozi bw'aka karere kubarenganura, kuko imitungo baruhanye n'abagabo babo, yaguye mu binganza by'abandi bagore baharitswe, none bo barimo bangarana n'abana babo.

    Umwe yagize ati'Nashakanye n'umugabo 2002 twubaka amazu tubyarana abana babiri, nyuma umugabo avuga ko abana atari abe. Nakorewe ihohoterwa pe ryo mu nzu no hanze, no mu gitanda, umugabo wanjye na bashiki be bafatanya kuntoteza bansohora mu nzu, umugabo tumaze gutana njyana n'abana banjye. Icyo twasaba Leta ni ukuturenganura.'

    Mugenzi we ati 'Ikibazo nkifitanye n'umugabo wanjye, twabyaye abana batatu b'abakobwa aranta ngo nabyaye abakobwa. Inzu twari dufite ebyiri yazizanyemo undi mugore, namusaba ubufasha akabunyima.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo, buravuga ko iki kibazo aho kigaragaye begera iyo miryango bakayiganiriza, icyakora umuyobozi Nshingwabikorwa w'aka karere Madamu Umwari Pauline, avuga ko aho binaniranye biyambaza inzira z'amategeko.

    Yagize ati 'Buriya imiryango ibana idasezeranye akenshi irangira ifite amakimbirane, ni yo mpamvu dufite gahunda yo kubashishikariza gusezerana, iyo dusanze imiryango ifitanye amakimbirane turabaganiriza tukabagira inama kugira ngo bagire umuryango muzima.'

    Kugeza ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo, bwemereye abaturage batarasezerana kubera ubushobozi kubakoreshereza ibirori, mu gihe bazaba bamaze kugira ubushake bwo gusezerana imbere y'amategeko.

    Ikibazo cy'imiryango ibana idasezeranye, kigarukwaho nka kimwe mu bikomeje gutera amakimbirane mu miryango, ashobora no kugeza ku bwicanyi.

    Ntambara Garleon

    The post Gasabo: Ikibazo cy'amakimbirane mu mirynago itarasezeranye kigiye guhagurukirwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/07/gasabo-ikibazo-cyamakimbirane-mu-mirynago-itarasezeranye-kigiye-guhagurukirwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-ikibazo-cyamakimbirane-mu-mirynago-itarasezeranye-kigiye-guhagurukirwa

  • Uganda:Igitaramo gikunzwe cyasabiwe guhagarikwa,kubera iki? #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko ya Uganda yasabye ko iserukiramuco ngarukamwaka rya muzika rizwi nka Nyege Nyege riteganyijwe mu minsi micye iri imbere mu mujyi wa Jinja mu burasirazuba bwa Kampala, rihagarikwa.

    Umwe mu bagize Inteko yavuze ko iyi 'konseri' ari 'urubuga rwo kubiba ubusambanyi'.

    Martin Magara, minisitiri w'ubukerarugendo we yarengeye iryo serukiramuco avuga ko ari igikorwa giteza imbere ubukerarugendo.

    Yavuze ko abakerarugendo barenga 8,000 bo mu mahanga bamaze gukatisha 'tickets' zo kwitabira icyo gikorwa.

    Anita Among, umukuru w'Inteko ya Uganda yavuze ko iyi nteko itakwemera guteza imbere ubukerarugendo ku ibikorwa bibi ku bana.

    Minisiteri ishinzwe imyifatire yahaye uburenganzira iryo serukiramuco ishingiye ku kuba nta bana bemererwa kurijyamo kandi ko nta muntu urijyamo yambaye ubusa.

    Nyege Nyege ni kimwe mu bikorwa bya muzika bikurura abantu benshi mu karere no kure yako, izamo abahanzi benshi bo muri Africa n'ababa hanze y'umugabane.

    Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko iba ku nshuro ya karindwi, ariko buri gihe ni ibitaramo byakuruye impaka nyinshi.

    Mu 2018, Nyege Nyege yabanje guhagarikwa ishinjwa gushishikariza ubusambanyi mu kivunge ariko nyuma yemererwa gukomeza kubera ubusabe bwa benshi muri rubanda.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-igitaramo-gikunzwe-cyasabiwe-guhagarikwa-kubera-iki

  • Kayonza : Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya abaturage akabaka amafaranga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga.

    Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira abayoboke be ko yenda kubazanira umushinga uzajya ufasha abana babo, ukabarihirira amashuri kugeza basoje kaminuza ndetse ukanabaha ibindi bikoresho byose nkenerwa.

    Ngo yababwiye ko abashaka kuwinjiramo bazajya batanga ibihumbi 100 Frw abasaba kubwira n’abandi baturage babyifuza kumugana bakiyandikisha.

    Abaturage bo mu tugari twa Gitara, Rubimba, Cyarubare, Rubumba, hakaniyongeraho abo mu mirenge ya Mwiri na Murama batanze ayo mafaranga.

    Abaturage baremeye barirya barimara bamwe banagurisha imitungo yabo bashakisha amafaranga barayamuzanira kuburyo ngo yanditse abaturage 250 buri umwe atanga ibihumbi 100 Frw, bivuze ko yakiriye miliyoni 25 Frw.

    Nyuma y’amezi umunani ngo bamubazaga aho umushinga ugeze akinumira bahitamo kumurega mu buyobozi.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yavuze ko uwo mupasiteri yamaze gutabwa muri yombi azira kwaka abaturage amafaranga.

    Gitifu Gatanazi yavuze ko ubusanzwe kwaka abantu amafaranga ugiye kubaha ubufasha bitemewe ngo kuko uwo mushinga n’ubundi iyo awuzana wari kujyamo abaturage batishoboye.

    Yavuze ko kuba umuntu atishoboye ukanamwaka ibihumbi 100 Frw bidakwiye.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukora ibintu batagishije inama ubuyobozi, ababwira ko hari abatekamutwe benshi bizeza abantu ibitangaza bakabatwara amafaranga yabo

    Kuri ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe dosiye ye itegereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Pasiteri-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-kubeshya-abaturage-akabaka-amafaranga

  • Rubavu : Umunye-Congo wari umaze iminsi atagaragara yasanzwe mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Yankese Christian yaherukaga kugaragara ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari avuye gucuranga muri kolari, ubundi arataha araryama, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara.

    Uyu mugabo ukomoka muri DRC yari amaze iminsi nta muntu uzi amakuru ye aho byanatumye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bujya gushakisha bukamena inzu yabagamo bukinjiramo bugasanga yapfuye.

    Inshuti za nyakwigendera zirimo n’abo bari basanzwe bakorana umurimo w’Imana wo gucuranga mu rusengero rwa Restauration Church, zabwiye RADIOTV10 ko yibanaga akaba yari azwiho kwitonda cyane.

    Uwitwa Kamabu Augustin yavuze ko yari amaze iminsi amubonana ibibazo ku buryo hari n’igihe yamubajije uburwayi yaba afite, ariko akanga kugira icyo amutangariza.

    Ati 'Twaba ducuranga nkajya kubona nkabona arekeye gucuranga, hashira nk’iminota ibiri nkabona arongeye aracuranze. Ashobora kuba yari afite ikibazo cye kihariye atashakaga kumenyesha abantu.'

    Uyu muturage uvuga ko amaze imyaka itatu aziranye na nyakwigendera, yavuze ko ku cyumweru bari bafite ikiraka bagomba kujya gucurangamo ariko akaza kumubura ndetse yanamuhagamara akumva telefone ye ntiriho.

    Ati 'Numvaga ari ikibazo gisanzwe, ndamwihorera, na nimogoroba ndamuhamagara ndamubura, ngeze ejo nimugoroba mbonye ko ibintu bidasanzwe ngera hano nsanga urufunguzo mu rugii, ndigendera.'

    Abari basanzwe baturanye mu gipangu kimwe, bavuga ko nyakwigendera yari umugwaneza ku buryo badakeka ko haba hari uwamugiriye nabi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera mu gihe umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunye-Congo-wari-umaze-iminsi-atagaragara-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Gasogi yatsinze igitego kitavuzweho rumwe, Rw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri, hasubukuwe Shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Rwanda National Primus League’ hakinwa imikino ine ibanziriza indi y’umunsi wa Kabiri, yose yatangiriye rimwe i Saa Cyenda z’Amanywa.

    Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United yakiriye inanganya na Etincelles FC y’ i Rubavu igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino warangiye abanya-Rubavu bitotomba.

    Etincelles FC itozwa na Bizumuremyi Radjab, yatangiye umukino neza, ibona igitego cyinjijwe na Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 18, ari na cyo cyasoje iminota 45 y’igice cya mbere.

    Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagerageje amashoti menshi ku izamu rya Etincelles, ariko rutahizamu Maxwell Ndoumekou ntiyagaragaza urwego rwiza kuko yahushije uburyo bwinshi bwabazwe.

    Ku munota wa 85′ Myugariro wa Etincelles Isaa Papi yagonganye na Niyitegeka Idrissa wa Gasogi United mu rubuga rw’amahina, abasifuzi bose bemeza ko Etincelles FC ihanishwa Penaliti, mu gihe abakinnyi bayo bavugaga ko aho uwa Gasogi United ari we wakoze ikosa.

    Herve Ngono Guy yaboneje mu izamu Penaliti, yishyurira Gasogi United igitego yari yatsinzwe, ariko gikomeza kutavugwaho rumwe ku bakinnyi n’abayobozi ba Etincelles FC batashye batanyuzwe.

    Abafana ba Gasogi United

    Mu wundi mukino, Rwamagana FC yakirira kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, yahatsindiwe igitego kimwe ku busa na Rutsiro FC, aho cyinjijwe na rutahizamu Nizeyimana Jean Claude bakunda Kwita ‘Rutsiro’.

    Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yatsinzwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona, bigaragaza ko Rwamagana FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri bidatinze.

    Ku rundi ruhande, Stade Ubworoherane ya Musanze FC yakomeje gukomerera Marine FC, kuko kuva aya makipe yombi yabaho, Marine itarakura intsinzi i Musanze na rimwe.

    Kuri uyu wa Kabiri, nabwo Musanze FC yatsinze byoroshye Marine ya Rwasamanzi Yves ibitego 3-1, byinjijwe na Ben Ocean, Victor Omondi ndetse na Peter Agblevol.

    Kuri Stade ya Golgotha i Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yatengushye abafana bayo, inganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1) na Gorilla FC, aho Sunrise yinjirijwe na Rutonesha Hesborn, igitego cyishyuwe na Yves wa Gorilla FC.

    Ku mugoroba wo kuwa Kabiri habaye imikino ine mu gihe kuri uyu wa Gatatu hateganijwe umukino umwe uhuriza Kiyovu Sports na Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ejo Kuwa Kane tariki 8, hategerejwe umukino w’umunsi uzahuza Rayon Sports na Police FC ukabera kuri Stade ya Kigali, mu gihe imikino yagombaga guhuza APR FC na Bugesera FC ndetse n’uwa AS Kigali na Mukura VS&L yo yasubitswe, kuko APR na AS Kigali bari kwitegura imikino Nyafurika.

    Urubambyingwe rwa Gasogi United

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120707/gasogi-yatsinze-igitego-kitavuzweho-rumwe-rwamagana-ikomeza-nabi-uko-shampiyona-y-u-rwanda-120707.html

  • #COVID19: Abantu 3 banduye babonetse mu bipimo 1,970 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-3-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-970

  • Muhanga: Bamwe mu bagana ibiro by'ubutaka baranenga serivisi barimo guhabwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bagana ibiro bishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka (One Stop Center) mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bibasaba gutegereza igihe kirekire kugirango bahabwe serivisi zijyanye n'ibyangombwa. Bavuga ko imvano ya byose ari ihagarikwa rya bamwe mu bakozi bakoreraga ku masezerano y'akazi.

    Mugemana Narcisse, umwe mu baturage utishimiye itangwa rya Serivisi muri ibi biro, avuga ko yasabye icyangombwa cyo guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, akirukanswa hafi ukwezi kose abwirwa ko ushinzwe kumuha icyangombwa ntawuhari.

    Yagize ati' Twasabye ibyangombwa duhinduza icyo ubutaka bwemerewe gukoreshwa ariko biratangaje kubona mara ukwezi kurenga ngisabye, bahora bambwira ko uzakimpa adahari ngo nintegereze'.

    Rukundo Safari Dieudonne, avuga ko yagabanyije isambu ye kugirango buri mwana abone ubutaka bwe, ariko ngo iyo ageze mu biro bamubwira ko serivisi ashaka uwakagombye kuyimuha adahari yahagaritswe mu kazi.

    Yagize ati' Twasabye ko tugabanywa ubutaka bwacu maze buri wese agahabwa icyangombwa cye ariko iyo ugezeyo usanga nta bakozi bahari. Bambwiye ko uzampa serivisi adahari kandi twebwe duhora dusiragizwa, amakuru akavuga ko bahagaritse bamwe mu bakozi'.

    Mukankiko Sperancia, avuga ko n'ubusanzwe serivisi zatangirwaga muri ibi biro zari zisanzwe zikemangwa kubera ruswa zivugwamo akavuga ko bishoboka ko aba bakozi bahagaritswe kubera ayo makuru avugwa.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ibikorwaremezo, Imiturire n'Imikoreshereze y'Ubutaka, Eng Nzabonimpa Onesphore avuga ko icyuho kigaragara cyane. Ahamya kandi ko n'aba bakozi batongerewe amasezerano batarayahagarikirwa hari ibibazo by'abakozi kuko nk'ubu ngo bakagombye kuba bafite amakozi 17 none hari abakozi 5 gusa.

    Yagize ati' Dufite icyuho mu bakozi kuko hari abakozi 3 baherutse guhagarikirwa amasezerano y'akazi, ariko bataranayahagarikirwa n'ubundi twari dufite icyuho ariko noneho byariyongereye cyane. Twakagambonye kugira abakozi 17 ariko nk'umujyi ukura kandi wegereye Kigali mu mpapuro twakagombye kuba dufite 24, ubu rero dufite abakozi hagati ya 5 n'u 8 ariko hari abakoze ibizamini nibaza icyuho kizagabanuka'.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko aba bakozi koko bahagarikiwe amasezerano ndetse hari hashyizweho gahunda y'uko mu gihe aba bakozi batangaga serivisi bataraboneka hazajya hiyambazwa abakozi bo mu turere twa Ruhango na Kamonyi bagafasha mu gutanga izi serivisi abaturage baba basabye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/07/muhanga-bamwe-mu-bagana-ibiro-byubutaka-baranenga-serivisi-barimo-guhabwa/

  • AMAFOTO:Abayobozi bakuru bavanze imiziki bishimirwa na benshi #rwanda #RwOT

    Ibyo benshi bafataga nk'inzozi byarangiye mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2022 biba impamo ubwo kuri Chillax Lounge i Nyarutarama, abayobozi batandukanye bagaragaje impano zabo mu kuvanga imiziki.

    Aba-Djs bari bateguwe barimo Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi wari DJ BK, Clare Akamanzi wa RDB yari Dj VisitRwanda, Umunyemari Sina Gerard ari Dj Akabanga, Kampeta Sayinzoga wa BRD yagizwe Dj Kampz, Arthur Asiimwe uyobora RBA yiswe Dj Hafiyawe na Julienne Oyler wa Inkomoko wiswe Dj Jupac.

    Ibi birori byari bitandukanye cyane n'ibindi ushobora kuba waritabiriye birimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru kuko akenshi wasangaga bicaye mu myanya y'icyubahiro bari gususurutswa.

    Binyuze mu gikorwa cyiswe 'Battle of the Djs' bagiye bashyirwa mu matsinda y'abantu babiri, bagacurangira abatabiriye ibirori ukunzwe cyane akaba atsinze undi.

    Itsinda rya mbere ryari rigizwe na Dj BK na Dj Akabanga, irya kabiri ryari irya Dj Hafiyawe na Dj Jupac naho iryagiyeho nyuma ni irya Dj VisitRwanda na Dj Kampz.

    — Dj BK yemeje abantu muri 'Buga Dance'

    Irushanwa ryo guhanganisha aba-djs ''Battle of the Djs'', ryatangiye hacuranga Dj BK, Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali. Yinjije neza mu mwuka wo kubyina abari bategerezanyije amatsiko iki gikorwa.

    Yatangiye acuranga 'In Da Club ya 50 Cent', abantu bose amaboko bayashyira mu bicu akabyiniro aba aragafunguye. Yakomereje ku zindi ndirimbo zo mu bihe byo hambere nka 'No Diggity' ya Blackstreet, Dr. Dre na Queen Pen.

    Bidatinze yahise ashyiramo izigezweho nka 'Particula' ya Major Lazer yafatanyije na Dj Maphorisa, Nasty C, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.

    Dj BK yiyeretse abafana be bya nyabo ubwo hajyagamo 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno, mugani w'abubu yahatwitse. Iyi ndirimbo iri mu zikunzwe yabyinwe na bose ndetse Karusisi aratungurana abyina 'Buga Dance' babyina bamanuka bazamuka, abari aho hose bati 'aratwemeje'.

    — Dj Akabanga, kwamamaza ntiyari kubitangwa

    Umunyemari Sina Gerard ubwo yageraga ku rubyiniro mu minota icumi bahaga buri muntu yabanje indirimbo itaka urusenda rwe Akabanga, abantu bose batera induru hejuru.

    Yakomeje mu ndirimbo zabyinwe mu myaka yo hambere abatari urubyiruko bari bitabiriye ibi birori abashyira mu birere mu ndirimbo nka 'Vuli Ndlela' ya Brenda Fassie, 'Tinda Tine' ya Mariam n'izindi.

    Uko byagaragaye Dj Akabanga yari yateguye kuko kubanzamo Akabanga byatumye abafana bakomeza kwishima kugeza iminota ye irangiye.

    — Dj Jupac yari yateguye bigeze mu kuririmba arigaragaza

    Mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa 2 Nzeri 2022, hasohotse amashusho ya Julienne Oyler uyobora Inkomoko ari kubyina 'Umuriro Watse' ya King James mu Kinigi, bigaragara ko imyiteguro yayitangiye kare.

    Dj Jupac ubwo umwanya we wageraga yagaragaje itandukaniro asusurutsa abantu biratinda. Nta muntu ushobora guhakana ko yari yateguye kuko yazanye n'imyenda itandukanye yo kujyana 'stage'.

    Ubwo yari mu birori bisanzwe yari yambaye umupira wa Inkomoko ariko ahamagawe mu kurushanwa yabanje kuririmba ajya hasi mu bafana yambaye umupira uriho ifoto ya 2Pac, anaririmba indirimbo y'uyu muhanzi yise 'Changes'.

    Yaririmbye karahava abonye ko abari inyuma batari kumureba neza afata intebe ahagaraho ngo bose baririmbane bamureba ahirengeye.

    Yakomeje ajya kuvanga imiziki ari nako abyina, aha naho yahise ahindura imyenda yambara umupira wo muri House of Tayo.

    Mu kuvanga imiziki yuriye hejuru kugira ngo buri wese amubone ashyiramo indirimbo zitandukanye nka 'Lambadina' ya Teddy Afro.

    — Inana yazamuriye Dj Hafiyawe amanota

    Uwabonye uko Dj Hafiyawe yavanze akajya acishamo akanyuka umuziki ntawe ushobora guhakana ko ibi ari ibintu asanzwe yiyumvamo kandi akunda kuko yagaragaje ubuhanga.

    Imbyino zigezweho ni zo zamuranze mu kuvanga imiziki wumvaga ko yayitondeye ubwo yayihitagamo, yabanje kwibanda ku imaze iminsi yiganjemo iri mu jyana ya 'Reggae'.

    Byafashe indi ntera ubwo yashyiragamo Inana ya Chriss Easy, iyi ni imwe mu ndirimbo zidashobora kubura mu birori mu Rwanda, aha niho yahise yigarurira abitabiriye ibi birori.

    — Dj VisitRwanda in the house

    Clare Akamanzi wari Dj VisitRwanda na we yari yateguye cyane kuko byagaragaye ubwo yageraga ahagombaga kubera ibirori yambaye ishati yanditseho 'Dj VisitRwanda'.

    Yongeye gutungurana ubwo yageraga ku rubyiniro ati 'Dj VisitRwanda in the house' imvugo isanzwe ikoreshwa n'abavanga imiziki babigize umwuga, abafana bose bahise bazamura amaboko mu kumwakira.

    Uyu ni umwe mu ba-Djs bacuranze cyane indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda, nka 'Katerina' ya Bruce Melody, 'Tuza' ya Mike Kayihura. Yanabyinishije abari aho mu ndirimbo zigezweho nka 'Buga' ya Kizz Daniel na Tekno, 'Dior' ya Ruger n'izindi.

    — Dj Kampz yazanye 'Vibes'

    Kwemera ko aba bayobozi bumva umuziki byari byarangiye gusa Dj Kampz [Kampeta Sayinzoga uyobora BRD], yazanye imbaraga zitandukanye n'abandi.

    Dj Kampz ku rubyiniro yahajyanye imbaraga haba mu kubyina no gucuranga indirimbo z'abanyabirori ba nyabo. Ibi ni byo abasanzwe bazi iby'ibirori bita kugira 'Vibes' cyangwa se imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro.

    Uyu abamuteye ijisho kuva kare babibonaga ko yateguye kuko yari yambaye neza yashyizeho n'ingofero.

    Yacuranze indirimbo zitandukanye z'abanyabirori birangira avuye aho bacurangiraga afata indangururamajwi ajya hejuru aho buri wese amureba atangira kubashyushya ari na ko abyina ubona ko asanzwe abizi atari ibyo yize ako kanya.

    Mu ndirimbo yabyinanye n'abafana be harimo 'Who's That Girl' ya Eve na 'Pon de Replay' ya Rihanna n'izindi.

    Yafashe imitima y'abantu bugwate ubwo ashyiragamo 'Twaje' ya Yvan Buravan, uheruka kwitaba Imana abyina amaraba ndetse avuga ko bakwiye kumwibuka. Yasoreje ku ndirimbo 'Garagaza', na yo y'uyu muhanzi.


    Aba ba-Djs buri wese yahawe iminota icumi ashimisha abari bitabiriye ibi birori gusa bagiye bunganirwa n'abavanga imiziki babigizwe umwuga nka Dj Bissoso.

    Inkomoko yavuze ko yateguye iki gikorwa cy'aba-Djs mu kwizihiza imyaka 10 y'ibyiza yagezeho, cyane ifatanyije n'aba bayobozi b'ibigo bitandukanye batasibye kuyiba hafi mu gihe imaze ikorera ku butaka bw'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-abayobozi-bakuru-bavanze-imiziki-bishimirwa-na-benshi