Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC mu mukino w… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ku isaha ya saa 15:00. Amakipe yombi yakiniye mu kirere cyiza kuko hari amafu avanze n’akayaga katurukaga mu ishyamba ryo ku rya nyuma. Umukino watangiye amakipe yigana ndetse adashaka kwirekura. Kiyovu Sports yanyuzagamo igasatira izamu rya Espoir FC, ariko ntibone uburyo bw’igitego.

    Ku munota wa 10 Kiyovu Sports yabonye Koroneri yatewe neza na Bigirimana Abedi, ariko umupira umuzamu awohereza hanze. Ku munota wa  22  Amissi Bigirimana yateye umupira muremure, umunyezamu wa Espoir FC awukuramo. Espoir FC nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya  Kiyovu Sports, ariko uburyo bw’igitego bukabura.

    Kiyovu Sports yarushije Espoir FC guhererekanya umupira mu kibuga hagati, ariko kugera imbere y’izamu bikanga. Byumvuhore Tresor yari yagoye abakinnyi ba Kiyovu ndetse n’abandi ba myugariro, byatumye umutoza wa Kiyovu Sports asaba abakinnyi gutera imipira ya kure. Kuva ubwo Bigirimana Abedi na Amissi Bigirimana batangiye gutera imipira yakure yatangiye kugora umunyezamu Patience, ndetse imipira myinshi akayishyira muri Koroneri.

    Ku munota wa 40 Ahishakiye Jacques yaje kugira ikibazo cy’imvune byatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya, asimburwa na Mutijima Gilbert.

    Nshimiyimana Ismael umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu, umusifuzi yongeraho iminota 4, nabwo amakipe arananiranwa ajya kuruhuka nta mpinduka zibaye. Igice cya kabiri kigitangira Kiyovu Sports yakoze impinduka, Muhozi Fred ajya mu kibuga asimbura Danny Nsabimana.

    Ku munota wa 46 Espoir FC yahushije igitego ku mupira Samson yakase imbere y’izamu, ariko habura umuntu uterekamo.

    Ku munota wa 50 Espoir FC yahererekanyije umupira Samson Ikechukwu awuhereza Eric Niyonsaba atera umupira muremure, ugana mu nguni Kimenyi atari arimo umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu ujya yanze.

    Nyuma y’iminota 5 gusa, Kiyovu Sports nayo yokeje igitutu Espoir FC ku mupira wazamukanwe na Bigirimana Abedi ahereza Ismael, nawe wahise atanga umupira kwa Serumogo Ali akase umupira abakinnyi ba Espoir FC bawushyira muri Koroneri. Ku munota wa 60 Espoir FC yakoze impinduka ishyiramo abakinnyi 3 barimo Ininihazwe Cornelle, Issa Bigirimana na Jerome. Basimbura Kwizera Tresor, Byumvuhore Tresor na Musasizi John.

    Uko iminota yagendaga yigira imbere niko Kiyovu Sports yasatiraga izamu rya Espoir FC, ndetse bari kubona Koroneri nyinshi. Ku munota wa 70 Kiyovu Sports nayo yongeye ikora impinduka, Mugenzi Bienvenue yinjira mu kibuga Bizimana Amassi ava mu kibuga. Mugenzi Bienvenue yahise akina nka nimero 9, Erisa Ssekisambu anyura ku ruhande rw’ibumoso.

    Ku munota wa 78 Myugariro wa Espoir FC Herry Issah yaje guhabwa ikarita itukura kubera gutinza umukino no kubwira nabi Umusifuzi. Kuva Mugenzi Bienvenue yajya mu kibuga yatangiye guhindura ibintu, ndetse agerageza no kwishakamo ibitego agendeye ku mipira yateraga mu izamu n’umutwe. Umukino ugeze ku munota wa 85 waje guhagarara, kubera ko ingobyi y’abarwayi yari yajyanye umukinnyi wa Espoir FC ku bitaro ntiyagaruka.

    Umukino wagarutse bongeraho iminota y’inyongera igera kuri 11. Ku munota wa 94 Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere ku mupira wazamukanwe na Bigirimana Abedi awuhereza Mugenzi Bienvenue, nawe wahise awuha Nshimiyimana Ismael atera adahagaritse umupira uruhukira mu izamu.

    Kiyovu Sports yakomeje kwataka ibinyujije kuri Muhozi Fred wagumye kugora abakinnyi ba Espoir FC, ndetse ku munota wa 98 yaje kuzamukana umupira awuhereza Bigirimana Abedi bahise bategera mu rubuga rw’amahina, iba penariti ayiteye ikubita ku giti cy’izamu umupira uragaruka.

    Umukino warangiye Kiyovu Sports icyuye amanota atatu ndetse iba ikipe ya mbere itsinze imikino 2 yikurikiranya binayemerera kurara ku mwanya wa mbere.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kiyovu Sports:
    Yves KIMENYI
    Ali SERUMOGO
    Olivier TWAHIRWA
    Thierry NDAYISHIMIYE
    Hakim BUGINGO
    Ismail Nshimirimana
    Frodouard MUGIRANEZA
    Erisa Ssekisambu
    Abedi Bigirimana
    Amissi Bizimana
    Denny NSABIMANA

    Espoir FC

    Patience NIYONGIRA
    Tresor KWIZERA
    Forgence TWAGIRIMANA
    Henry Issa
    Jacques AHWISHAKIYE
    Tresor BYUMVUHORE
    Tresor Ndikumana
    John Musasizi
    Philbert SHYAKA
    Eric NIYONSABA
    Samson Ikechukwu

    Nyuma y’umukino abatoza bagize icyo batangaza

    Alain Andre utoza Kiyovu Sports yavuze ko atumva uburyo bahushije ibitego. Yagize ati “Wagira ngo hari umuntu wari wadufungiye ahantu, ntabwo byumvikana uburyo twahushaga ibitego.”

    Abajijwe kuburyo umukino wasubitswe, yavuze ko ari ubwa mbere abibonye. ” Ni ubwa mbere mbonye aho umukino uhagarikwa kubera imbangukiragutabara. Ntabwo nabishakaga ariko byamfashije kuko byakuye ikipe ya Rutsiro FC mu mukino.”

    Bisengimana Justin yatangaje ko ibyo yari byapanze yakunze mu gice cya mbere gusa. Yagize ati”
    Ni ibintu bisanzwe gutsindwa nari napanze ibintu mu gice cya mbere kandi byagenze neza, ariko ibintu byatangiye kwanga nyuma y'aho tubonye ikarita itukura. Ibisobanuro byose baduhaye ntacyo byari bivuze umukino wari gukomeza ugakinwa nk'uko byari byakozwe.  Haburaga iminota 5 gusa, bongeraho iminota 11 byatwiciye gahunda twari dufite ndetse ahubwo biha amahirwe Kiyovu Sports.”

    Amissi Bigirimana nawe ari mu bakinnyi bigaragaje 

    Patience Niyongira umunyezamu wa Espoir FC yagiye ayitabara mu bihe bitandukanye akuramo amashoti ya kure 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120749/kiyovu-sports-yatsinze-espoir-fc-mu-mukino-waranzwe-nushya-amafoto-120749.html

  • Mu Rwanda ni urugo- Akari ku mutima wa Sauti… – #rwanda #RwOT

    Ibi wabibaza itsinda ry'abaririmbyi rya Sauti Sol yatumiye muri siporo rusange [Car Free Day], bakoreye mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

    Umubano wa Sauti Sol na Perezida Kagame unumvikana cyane mu ndirimbo 'Nerea' bakoranye na Josh na Amos, aho bamugarukaho- Ibi bituma iri tsinda rikomeza kuba ku mitima y'abanyarwanda banyuzwe n'inganzo yabo, iri cyane mu rurimi rw'Igishwahili n'Icyongereza.

    Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n'amasegonda 33'. Mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Sauti Sol yongeye gushimangira ko bafite ku mutima Perezida Paul Kagame.

    Bahawe indangururamajwi uko ari bane, bahisemo agace gato ko mu ndirimbo 'Nerea' baririmba kumvikanamo Perezida Kagame-Abarenga ibihumbi 50 bari mu Kinigi mu Karere ka Musanze bavugije akaruru k'ibyishimo, bafatanya n'iri tsinda kuririmba ako agace.

    Sauti Sol yongeye kandi kuririmba iyi ndirimbo 'Nerea' mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Night' cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina abana 20 b'ingagi, wabereye mu Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo.

    Iki gitaramo kitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, umunyabigwi mu mupira w'amaguru Didier Drogba wakiniye Chelsea, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamazi, Umuyobozi w'Ubukerarugendo, Michaela Rugwizangoga n'abandi banyuranye.

    Iri tsinda ntiryari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo barimo Youssou N'Dour, umunyapolitiki wavuyemo umunyamuziki wo muri Senegal, Mike Kayihura ndetse na Ruti Joel.

    Muri iki gitaramo, Sauti Sol yaboneyeho no gutangaza ko tariki 24 Nzeri 2022 izagaruka i Kigali mu gitaramo.

    Bifashishije konti yabo ya Instagram, bagaragaje ko banyuzwe no gukorana siporo n'Umukuru w'Igihugu, basaba ko siporo rusange yagera no muri Kenya.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Sauti Sol yashyize ifoto kuri konti yabo ya Instagram ibagaragaza bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Bashimye Perezida Kagame na Madamu Jeannnette Kagame, bavuga ko mu Rwanda hazahora ari mu rugo.

    Bati 'Niba iwabo w’umuntu ari aho umutima we ubarizwa, u Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri. Turashimira Perezida Kagame n'umufasha we (Madamu Jeannette Kagame).'

    Bakomeza bati 'Turashimira na Visit Rwanda kubwo kudutumira mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi, ku nshuro ya 18. Abanyarwanda mwese turabakunda, turabashimira urukundo no kudushyigikira, reka tuzasubire ubutaha.'

    Ibi biruzuzanya n'ibyo batangaje ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina, aho bashimangiye ko mu bihe bitandukanye batumiwe mu Rwanda kandi buri gihe biyumva nk'abari mu rugo.

    Youssou N'Dour yongeye guhura na Perezida Kagame

    Tariki ya 23 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, bahuye n'abahanzi barimo Fally Ipupa, Alpha Blondy na Youssou N’Dour.

    Ni nyuma y'ibirori byo gutaha ku mugaragaro Stade Abdoulaye Wade byabaye ku wa 22 Gashyantare 2022.

    Youssou ni umuhanzi wabaye icyatwa muri Senegal nzima, Afurika iramumenya n'ahandi.

    Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo, umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora n'ubucuruzi na Politiki.

    Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu 2012 kugera mu 2013 yari Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'The Lion', 'Birima', '7 Seconds' n'izindi zamwaguriye izina, yataramiye abanyarwanda mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Night'. Yagaragaje ko yari akumbuye n'ibihumbi by'abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo.

    Ni andi mateka yiyongereye ku bigwi bye- Kuko iki gitaramo yagikoreye imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Youssou N'Dour ni umwe mu bantu 20 bise izina abana 20 b'ingagi, mu muhango wabereye mu Kinigi, ndetse igitaramo cye kitabiriwe n'abantu benshi bari mu muhango wo Kwita Izina.

    Nyuma y'igitaramo, Youssou N'Dour yasohoye ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Yandika ashima uko bamwakiriye mu bushuti ati 'Ndashimira Paul Kagame uko twakiriwe.'

    Mu mafoto yasohoye, harimo n'imugaragaza mu biganiro harimo Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika, Stephanie Nyombayire. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120741/mu-rwanda-ni-urugo-akari-ku-mutima-wa-sauti-sol-na-youssou-ndour-bahuye-na-perezida-kagame-120741.html

  • Ihere Ijisho uburanga bwumukunzi wa Franckax… – #rwanda #RwOT

    Ni gake cyane uzabona ba gafotozi berekana abakunzi babo n'ubwo baba bakundwa n'abakobwa batagira ingano, bitewe n'uko baba bafite ubuzima bwabo binyuze mu mafoto.

    Gusa n'ubwo bimeze gutyo, kuri Franck Axel ho siko bimeze kuko ni gake cyane uzajya mu bitaramo ngo ntubone ari kumwe n'umukunzi we, n'ubwo yaba yitwaje na kamera cyangwa basohotse.

    Usibye Franck kandi n'uyu mukobwa akunda kwerekana ko Franck ariwe mukunzi we w'ibihe byose, ndetse ibihe byose iyo baba bari kumwe cyane cyane n'amafoto afiteho niwe uyafotora.

    Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe ndetse uyu musore amafoto ye akaba yirahirwa n'abatari bake, bitewe n'igikoresho yakoresheje ndetse n'uburyo yayafashemo.

    Nta byinshi uyu mukobwa azwiho, gusa akenshi mu bitaramo bitandukanye ntajya ahatangwa ari kumwe n'inshuti ze zitandukanye cyangwa se batarikumwe, mu gihe ari kumwe n'umukunzi we.


    Franck n’umukunzi we Murigande

    Mu bihe bitandukanye Franck akunda gufotora perezida, ndetse iyo hari igikorwa cyabaye kijyanye no gutembera u Rwanda, ari muri ba kizigenza baba bayoboye mu mafoto.

    Uyu mufotozi ubwo abakinnyi ba Paris Saint Germain baheruka mu Rwanda niwe wabafotoye, ndetse amafoto ye aba ariyo akoreshwa, ndetse na Didier Drogba mu kwita izina anasura u Rwanda niwe wamufotoye.

     

    Umukunzi wa Franck Axel akunda kugaragara mu bitaramo bitandukanye

    Franck niwe wafotoye Didier Drogba aza mu Rwanda

    Franck Axcel niwe wafotoye Naomischiff

    Franck niwe wafotoye abakinnyi ba Paris Saint Germain

    Imbere ya Sergios Ramos, na Navas, Franck abatunga Camera

    Franck Axel ni umwe mu bafotora Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120737/ihere-ijisho-uburanga-bwumukunzi-wa-franckax-gafotozi-ufotora-perezida-kagame-amafoto-120737.html

  • Iyo ukihagera itumanaho rirabura! Ibyo wameny… – #rwanda #RwOT

    Muri Mexico muri America y'amajyepfo hagati mu butayu bwa mapimi hari agace kitwa zone of silence, muri ubu butayu nk'uko byitwa ni nako hameze, haratuje nta jwi na rimwe wakunva rihaturuka.

    Zone of silence ifite umwihariko wo kuba agace gafite imbaraga zidasanzwe, muri aka gace ntihakoreshwamo ibikoresho by'ikorabuhanga birimo nka telephone, mudasobwa ndetse n'ibindi birimo satelite n'isaha ni nayo mvano y'irizina rya zone of silence.

    Indege zigerageza guca hejuru y'ubu butayu zibura itumanaho zigakora impanuka, kuva byatangira kuba hamaze kugwa indege zisaga 36 harimo 5 zabashakashatsi.

    Mu mwaka w' 1930 umupilote w'indege w'umunya Mexico witwa Francisco Sarabia yanyuze hejuru y'ubutayu bwa mapimi mu gace ka zone of silence n'indege ye bwite, maze ahageze ikururwa n'imbaraga zidasanzwe zirayimanura umupilote yagerageza kuyizamura biranga  afate umwanzuro wo kuyimanura akayitura rwagati mu butayu. Niwe muntu wa mbere wahageze, ni nawe wamenye ibyaho mbere y'abandi.


    Muri aka gace hoherejwe impuguke na companyi yitwa Pamex mu gukora ubushakashatsi, ziyobowe na Eng. Henley Derapinia ndetse na bagenzi be bari kumwe, bahageze ibikoresho by'ibushakashatsi bari bitwaje byahise bizima byongera gukora bahavuye.

    Kugeza ubu n'ubwo nta kimenyetso gifatika cy'imbaraga zidasanzwe za rukuruzi zikurura zikanazimya ibikoresho by'ikoranabunga zikorera muri ubwo butayu, aba mbere mu bashakashatsi b'abahanga muri America baracyashaka kumenya icyihishe inyuma y'izo mbaraga n'impamvu yazo. Kuva mu mwaka 1930 kugeza ubu 2022, hashize imyaka 92 ibibera muri aka gace bikiri amayobera kubatuye isi.

    Ivomo: science.howstuffworks.com, atlasobscura.com…

    Umwanditsi: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120739/iyo-ukihagera-itumanaho-rirabura-ibyo-wamenya-ku-gace-kari-mu-butayu-bwa-mapimi-kiswe-akit-120739.html

  • Kiyovu Sports itsinze Espoir FC mu mukino wahagaze iminota 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-itsinze-espoir-fc-mu-mukino-wahagaze-iminota-10

  • Ihere ijisho uburanga bwa Raven wiyahuye, wari umukunzi wa 600 Breezy(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko uyu mukobwa yitaba Imana mu butumwa yanditse yavuze ko nta muntu numwe ashinja ibyo agiye gukora ahubwo ariwe unaniwe ubwe.

    Mu butumwa yandikiye 600 Brezzy yagize atiAti”Ndananiwe mukundwa nahoze muri iyi ntambara mbere y'uko duhura nari ntegereje igihe cya nyacyo ubu ni ubwa gatatu nkwandikira ubutumwa nkubu”.

    Akomeza agira ati”Ntabwo ari ikosa ry'uwo ariwe wese, narananiwe, nataye icyizere mu gihe kirekire gishize.Ariko ngerageza kubihisha ubwo ndimo nkwandikira. Ndimo no kwibuka ibihe byacu by'ibyishimo n'amashusho, ntekereza n'umugeni mwiza nari kuzavamo aha ndi ni 05 z'umugoroba iki kiraro kirasa neza”.

    Raven mu gusoza avuga ko ikimuteye gukora ibyo agiye gukora arambiwe kubaho mu buzima bw'ikinyoma akaba ariyo mahitamo ya nyuma afite.

    Umuraperi 600 Breezy uri mu bihe bitamworoheye byo kubura umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri yasabye Imana imbaraga zo kumukomeza cyane ko uwo yabuze yari akimukunda.

    Ati” Yari imyaka ibiri y'agatangaza buzima bwange Raven. Mana ndagukeneye ndagusabye mfasha koko n'iki nakoze kuburyo nkwiye ibi? untwaye inshuti magara n'umukunzi wange”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-raven-wiyahuye-wari-umukunzi-wa-600-breezy-amafoto

  • Bigoranye Kiyovu Sports yakuye amanota kuri Espoir FC mu mukino wahagaze iminota 16 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahagaze iminota 16 kubera kubura Ambulance ku kibuga, Kiyovu Sports bigoranye yatsinze Espoir FC igitego 1-0.

    Wari umukino w’umunsi wa kabiri Kiyovu Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino yagiye gukina nyuma yo gutsinda na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa mbere.

    Kiyovu Sports wabonaga itari mu mukino neza ariko yagiye igerageza amahirwe atandukanye harimo amashoti ya Nkusi Denis, Coutinho ariko ntibyabahira amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Igice cya kabiri cy’umukino Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane ubona yisirisimbya imbere y’izamu rya Espoir FC ariko ubusatirizi bwa yo bugorwa no kubyaza umusaruro imipira yahindurwaga na Serumogo Ali.

    Eric Niyonsaba wa Espoir FC yagerageje ishoti ku munota wa 53 ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Bigirimana Abedi yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 60 ni nyuma y’umupira mwiza wahinduwe na Serumogo ariko yashyiraho umutwe ugaca hanze gato yaryo.

    Issah Herry wa Espoir FC yahawe ikarita itukura ni nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino yanga kujya ku ngombyi ageze hanze y’ikibuga yongera kukigikandagiramo batamuhaye uburenganzira, umusifuzi Patrick amuha indi ikarita y’umuhondo bihita biba umutuku.

    Kuva ku munota wa 82 umukino wahagaze kubera Ambulance itari ku kibuga, ni nyuma y’uko yari yatwaye umukinnyi wa Espoir FC, Ahishakiye Jacques kwa muganga mu gice cya mbere.

    Komiseri w’umukino yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino ni nyuma yo kubona yatinze cyane itagaragara ku kibuga.

    Umukino wahagaze iminota igera kuri 16 yose hategerejwe Ambulance, umukino waje gukomeza nyuma y’uko igeze ku kibuga.

    Kiyovu Sports yaje gukambika ku izamu rya Espoir FC ishaka igitego, byaje kuyihira ubwo mu minota y’inyongera Nshimiyimana Ismail yayitsindiraga igitego cya mbere.

    Kiyovu Sports yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Abedi, Abedi yaje kuyitera ariko umupira ukubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

    Umunsi wa 2

    Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022

    Musanze FC 3-1 Marines
    Gasogi United 1-1 Etincelles
    Sunrise FC 1-1 Gorilla FC
    Rwamagana City 0-1 Rutsiro FC

    Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022

    Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022

    Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe)
    Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe)
    Police FC vs Rayon Sports

    Wari umukino utoroshye

    Byasabye iminota y’inyongera

    Umunyezamu wa Espoir FC yatsinzwe igitego kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-kiyovu-sports-yakuye-amanota-kuri-espoir-fc-mu-mukino-wahagaze-iminota-16

  • Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/Perezida-w-Urukiko-rw-Ikirenga-muri-Mozambique-yasuye-Ingabo-z-u-Rwanda

  • Bitunguranye, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w'Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d'Etat #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi baterana amagambo mu ruhame hagati ya Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w'Intebe we Alain Guillaume Bunyoni washinjwaga gutegura Coup d'Etat, byafashe indi ntera kuko Bunyoni yeretswe umuryango nkuko yari yarategujwe na Ndayishimiye. Bunyoni yasimbujwe na Gervais Ndirakobuca watowe n'inteko ishinga amategeko 113/113

    Mu ruhame Ndayishimiye yavuzeko ntawe ukorera Coup d'Etat General ahubwo ko abo bishyira hejuru bazajya hasi. Byabaye uyu munsi kuko nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashyizeho umukandida witwa Gervais Ndirakobuca ngo asimbure Bunyoni, yemejwe n'amajwi 113/113 by'abagize inteko y'u Burundi (abadepite n'abasenateri)

    Mu Burundi, Bunyoni yari yarigize indakorwaho kugeza naho agaye mu ruhame Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu bijyanye na ruswa amasosiyeti hafi ya yose acukura amabuye y'agaciro, Bunyoni afitemo imigabane. Igihe mu Burundi hasyirwagaho Urwandiko rw'Inzira (passport) Bunyoni yashyizeho company y'abahinde aho hafi kimwe cyakabiri cy'amafaranga yagurwaga passport yajyaga mu mufuka wa Bunyoni.

    Yihenura kuri Perezida Ndayishimiye wamugaye imbere y'abaturage ko yigize intakoreka, Bunyoni yamusubijeko umuntu ukuvuga imbere y'abantu ujye ushimira Imana kuko uba umusumba.

    Aya magambo yafashwe nkaho atinyutse umukuru w'igihugu. Ibi kandi byaje bikurikira amagambo yavuzwe n'umugore wa Bunyoni ko Imana yamubwiye ko umugabo we azaba Perezida.

    Agaruka ku myitwarire ya Bunyoni, Perezida Ndayishimiye ntabwo yariye iminwa yagize ati

    'Uri umuntu usoma Bibiliya ntiwakwigira igihangange ndababwiza ukuri kuko Imana ishobora kugukubita umunsi umwe ikagushyira hasi n'umuryango wawe, abantu bagasigara bibaza icyaha wakoze bakakibura.'
    Yakomeje avuga ko uyu munsi hari abantu usanga bishyira hejuru mu bayobozi b'u Burundi nyamara bakirengagiza ko ubuhangange bafite babuhawe n'igihugu.

    Ati 'Hari umuntu usanga aho kwemera kwicisha bugufi, yigira igihangage, ati njyewe ndakomeye, nta n'umwe ukivuga mu gihugu, nta mategeko akivuga ni njye utanga amategeko.'

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutabera bukwiriye guhangana n'abantu bafite iyi myitwarire, kuko 'Ntawe ukina n'igihugu' ko 'ugitera akageri cyo kikagutera umugeri'.

    Muri iri jambo Perezida Ndayishimiye yatanze urugero kuri Maconco wabaye umutware n'Umukwe w'Umwami Mwezi Gisabo, ariko bikaza kurangira ashatse guhirika sebukwe.

    Ati 'Muribuka mwezi? Maconco yigometse kuri Mwezi. Maconco aravuga ati ndashaka ya ntebe wicaraho. Mwezi ati 'Naguhaye intara urayitwara, ntacyo ntaguhaye, none ushaka n'igihugu?'

    'Mwezi yohereza ingabo zijya kurwanya Maconco. None Maconco iyo atagira iyi myitwarire hari icyo yari kuba? Yapfuye atabaye Umwami. Yibazaga ngo kuko ari umukwe w'umwami azaba umwami. Kandi umwami ntacyo atari yaramuhaye, yamuhaye umukobwa, amuha intara aratwara, ariko we akomeza avuga ko ashaka intebe y'ubutware.'

    Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kumuhirika ku butegetsi.
    Ati 'Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati kuko bazapfa batageze muri uyu mwanya. Umu-Général hari umuntu wamukangisha coup d'Etat? Uwo muntu ni nde ? Azaze ntacyo duhangane. Ku izina ry'Imana nzamunesha.'

    Ndayishimiye yavuze ko uyu muntu ushaka kumuhirika ku butegetsi afite imyitwarire nk'iy'isake yabanaga n'intama mu rugo rumwe ariko ikaza gushaka kuyigambanira ngo bayibage, gusa biza kurangira ba nyiri urugo bafashe umwanzuro wo kubaga isake.

    Ibibazo byo muri CNDD FDD byatangiye muri 2010 aho barwanira imyanya bivuye aho umuntu akomoka kandi buri wese akagira akazu ke. Ni ukubitega amaso!!

    The post Bitunguranye, Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w'Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d'Etat appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bitunguranye-perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-yirukanye-minisitiri-winteba-bunyoni-yashinjaga-gutegura-coup-detat/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitunguranye-perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-yirukanye-minisitiri-winteba-bunyoni-yashinjaga-gutegura-coup-detat