Category: Uncategorized

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE NGOMA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU WA BATAKANWA Joseph NA UWAMAHORO Josee UFITE UPI:5/06/12/01/543 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA UMURAMBI,AKAGALI KA AKAGARAMA, UMURENGE WA RURENGE,AKARERE KA NGOMA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 07/09/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11:00H00) KUGEZA TARIKI YA 14/09/2022 I SAA TANU Z'AMANYWA (11:00HOO).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788624553

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-ngoma

  • Undi musirikare ukomeye muri FDLR yishwe n’amarozi #rwanda #RwOT

    Amakuru ava Tongo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko Col.Murume yashizemo umwuka ku wa Mbere nijoro akaba yarafashwe n’indwara idasobanutse igahita imuhitana.

    Umwe mu barwanyi ba FDLR wo ku rwego rwa ofisiye uri Kirama yavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi afitanye ibibazo na Gen Ntawunguka Pacific Omega, ndetse ko atakiri umwizerwa nyuma y’uko bari bamenye ko uyu mukoloneri avuka mu cyahoze ari Kigali-Ngari kandi abitwa abanyendunga bafatwa nk’abagambanyi muri FDLR.

    Uyu musirikare Kandi yakomeje avuga ko nyakwigendera yaba yararogewe mu nzoga y’urwagwa abakongomani bita gasigisi yari yanyoye mu kabari kari ahitwa Kawunga ku mugore bivugwa ko ari inshoreke ya Maj.Bizabishaka umukozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri FDLR.

    Kuva Col.Murume yasoma kuri iyo nzoga yatangiye kuruka no gucisha hasi kugeza ubwo ashiriyemo umwuka.

    Col.Murume ni muntu ki ?

    Col.Rwabarinda Joseph yavukiye muri Komini Rubungo, Perefegitura ya Kigali-Ngali ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yinjiye mu ngabo za Leta EX FAR muri 1985, akora amahugurwa mu bijyanye n’itumanaho rya gisirikare akaba yaragiye mu Bufaransa, ndetse n’u Bubiligi.

    Ubwo ingabo za FAR zatsindwaga, Murume yari afite ipeti rya Ajida aho yari umukozi ushinzwe itumanaho rya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

    Mu 1996 Col.Murume yinjiye mu bacengezi aho yari afite ibirindiro muri Pariki y’Ibirunga n’ubundi ashinzwe itumanaho mu karere k’imirwano kari kayobowe na Col.Karegeya Claudien uzwi ku mazina ya Ndege.

    Guhera mu mwaka wa 1998 Murume yabaye umwarimu mu by’itumanaho mu Mashuri makuru ya gisirikare ESM na ESO by’umutwe wa ALIR.

    Mu 2000 yahawe amahirwe yo kwinjizwa mu mahugurwa yiswe CPCR amugira Ofisiye mu gihe cy’umwaka yasoje afite ipeti rya Lieutenant.

    Col. Murume apfuye afite inshingano za OTR (officier de transmission) muri FDLR-FOCA.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Undi-musirikare-ukomeye-muri-FDLR-yishwe-n-amarozi

  • Uko Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 'yaburiye’ muri Amerika #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 31 Kanama 2022, nibwo Mugisha Samuel w’imyaka 24, wigeze kwegukana isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho byari biteganyijwe ko azitabira irushanwa rya 'Maryland Cycling Classic’ ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, ariko ikipe ye (ProTouch Cycling Team) ivuga ko ageze ku kibuga cy’indege cya Dallas ngo yahise abura.

    Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya ProTouch, amashusho yafashwe na camera zifotora ibibera aho ku kibuga cy’indege (CCTV) yerekana Mugisha Samuel anyura aho bagenzurira za pasiporo nyuma ahita agenda yinjira mu modoka yari irimo abantu bigaragara ko 'yari azi neza.’

    Iyo kipe y’amagare yo muri Afurika y’Epfo Mugisha akinira, ishimangira ko kubura kwe, bigaragara ko bitajemo agahato.

    Muri raporo yatanzwe na ProTouch, umuyobozi w’iyo kipe agira ati ' Twategereje amasaha ari hagati y’ane n’atanu, nyuma umwe mu bategura irushanwa arampamagara kuri telefoni, ambwira ko bamubuze. Nagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye ariko ntiyitaba, arabura'.

    'Ntiyigeze avugisha umuntu n’umwe mu bo bakinana mu ikipe, nta n’ubwo yavuganye n’ubuyobozi bw’Ikipe. Hahise hakorwa raporo ko hari umuntu wabuze, nyuma barebye mu mashusho ya CCTV, babona ko yanyuze aho bagenzurira za pasiporo, arimo avugira kuri telefoni, arasohoka ahita yinjira mu modoka yarimo abantu babiri, yari azi neza. Yarabiteguye. Twagerageje kumuvugisha ku mbuga nkoranyambaga, tuvugana n’abandi bakinnyi b’amagare b’Abanyarwanda baba muri Amerika, ariko bavuga ko nta makuru ye bazi'.

    Ikipe y’amagare ya ProTouch yatangaje ko Mugisha yageze muri Amerika ku itariki 31 Kanama 2022, nyuma agategura uko aza gufatwa n’abandi bantu, aho kujyana n’Ikipe ye muri Hoteli nk’uko byari byateguwe. Mu minsi yakurikiyeho, ngo nta makuru y’uwo mukinnyi yigeze amenyekana, kuko atigeze agaragara ahaberaga amarushanwa yari yagiye yitabiriye cyangwa se ngo aboneke aho ikipe yari icumbitse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-Mugisha-Samuel-watwaye-Tour-du-Rwanda-yaburiye-muri-Amerika

  • Nyir'ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko #rwanda #RwOT

    Uyu musore Singirankabo Bikorwa Freeman akomeje gusarira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aharabika u Rwanda ari nako aroga urubyiruko rumutega amatwi, rutarasobanukirwa ko ari umutekamutwe.

    Uyu mwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha, yavukiye i Butare (Huye) mu w'1981, akaba umwana wa kabiri mubana bane. Nyina Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika ku mwanya w'umujyanama wa kabiri. 

    Burya koko ngo nyakibi ntirara bushyitsi, uyu mugore amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w'ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi ko kubanisha neza u Rwanda Rwamutumye. Ibyo kandi akabifatanya no kurema udutsiko tw'abarwanya Leta y'ubumwe akoresha utunama twa hato na hato muri ambassade.  Akabi gasoza ayandi yose yakoze rero, nuko yateruye amafaranga y'amasade akayigurirmo inzu, maze agatangira iy'ubuhunzi gutyo. 

    Maze uyu muco w'ubusambo no kudashima bya Baziruwiha, yabiraze umwe mubahungu be ariwe Singirankabo Freeman Bikorwa ubu abarizwa muri Leta ya Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba icyo ashtize imbere, icyo ashyize imbere ni uguharabika u Rwanda, guhembera urwango no gukurura amacakubiri. 

    Mariane Baziruwiha, nyina wa Freeman Bikorwa Singirankabo

    Abazi neza Mariane baziruwiha, bemeza ko nacyera ngo yari yarigize umunanu, uhereye i wabo ku ivuko i Cyangugu, ubwo yarangizaga ikiciro cya mbere cya kaminuza, agahabwa kuba umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri cyangugu, maze 

    Ni koko  isuku igira isoko, ubu umwana na nyina bakomeje ubuyobe bwo guharabika urwababyaye rukabakamira.

    Iteka agaragaza u Rwanda nk'ahantu haganje ikibi, aho warenganywa ukimwa ubutabera n'ibindi. Mu mvugo y'ingayi, arerura ati: 'Igihugu cy'u Rwanda cyarashimuswe.'

    Iyi ntamenya iri kurira ku muziro ntikurikira n'ibigezweho ngo yumve uko ab'amahanga baza kwigira i Rwanda uko bazana amahoro n'umutekano mu bihugu byabo.

    Singirankabo ni inkoramutima ya Nahimana Thomas wirukanywe mu Gipadiri azira inda nini no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Ubu baragaragaza ubufatanye mu gukwiza ibinyoma byambaye ubusa bisebya u Rwanda n'abanyarwanda. 

    Uyu muhungu wamaze kwinjira mukiragano gishya cy'abarazwe ingengabitekerezo ya genocide barimo abuzukuru ba PARMEHUTU Mbonyumutwa baba mu ishyirahamwe ryabagome ryitwa Jambo asbl, bakomeje kwishyirahamwe ngo barebe ko bazabasha kurangiza umugambi ababyeyi babo bananiwe kurangiza.

    Nta gushidikanya ko ubu burozi ashaka kwicisha urubyiruko rw'u Rwanda yabwonse kuri nyina Baziruwiha Mariane na n'ishuti za Nyina. 

    Mu 1995, uyu Baziruwiha mwene Ntibayimenya Anastase, uzwi mubambari ba Parmehutu i Nyamasheke ya Cyangugu, mbere yo guhabwa inshingano muri Ambasade y'u Rwanda yababanje gukora indi mirimo ahanini ijyanye n'imishinga y'ubuhinzi. Yigeze kuba umuyobozi w'umushinga wari ugamije guteza imbere ubuhinzi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, gusa hamaze gutahurwa ko yanyereje amafanga y'uyu mushinga arirukanwa.

    Birumvikana neza rero ko isuku igira isoko, Byagorana kubona akana k' ingurube kativuruguta mubyondo. Aho niho umuhungu Singirankabo atera 

    Singirankabo wize ikoranabuhanga ariko akaba atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, abifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw'u Rwanda, gusebyano kubibanya no amacakubiri murubyiruko rw'u Rwanda agamije gushaka amaronko kuri YouTube. 

    Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ibinyoma nk'ibi birashaje kuburyo nta rubyiruko rukibiha umwanya

      

    The post Nyir'ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyirikirimi-kibi-freeman-bikorwa-singirankabo-wonse-amashereka-ya-parmehutu-aracyahumanya-urubyiruko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyirikirimi-kibi-freeman-bikorwa-singirankabo-wonse-amashereka-ya-parmehutu-aracyahumanya-urubyiruko

  • Liverpool yanyagiwe, Lewandowski atsinda Hatt… – #rwanda #RwOT

    UEFA Champions League 2022-2023 yanzitswe n’imikino ibiri yo kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, aho Borussia Dortmund yatsindaga Copenhagen ibitego 3-0, naho Chelsea igatsindwa na Dynamo Zagreb, igitego kimwe ku busa, byanatumye umutoza Thomas Tuchel yirukanwa.

    I Zagreb ubwo bishimiraga gutsinda Chelsea

    Kuri uwo munsi kandi, Manchester City yatsinze Sevilla ibitego 4-0, Benfica itsinda Maccabi Haifa 2-0, Real Madrid itsinda Celtic 3-0, Liepzing itsindirwa mu rugo na Shaktar Donestk 1-4, Red Bull Salzburg na AC Milan banganya 1-1 naho Paris Saint Germain itsinda Juventus ibitego 2-1.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, nabwo hakomeje imikino y’umunsi wa mbere, ahari hatahiwe amakipe yo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

    Liverpool niyo yabaye umutwe w’inkuru nyinshi, nyuma yo kunyagirirwa mu Butaliyani ibitego 4-1 na Napoli, bigakurikira kuba imaze iminsi idahagaze neza muri Shampiyona y’ u Bwongereza, aho iri ku mwanya wa 7.

    Liverpool nayo byanze

    Ibitego bya Napoli byatsinzwe na Piotr Zielensky winjije bibiri, Zambo Anguisa ndetse na Giovani Simeone wakinaga umukino wa mbere wa UEFA Champions League, mu gihe icy’impozamarira ku ruhande rwa Liverpool cyatsinzwe na Luis Diaz.

    Mu wundi mukino w’itsinda A ririmo aya makipe yombi, Ajax yanyagiye Ranger ibitego 4-0, mu gihe mu itsinda B, Atletico Madrid yatsinze FC Porto 2-1, Club Brugge igatsinda Bayer Leverkusen 1-0.

    Mu itsinda C, Barcelona yanyagiye Viktoria Plzen ibitego 5-1, birimo Hattrick ya Robert Lewandowski, igitego cya Franck Kessie n’icya Ferran Torres, naho impozamarira Plzen, ibonwa na Jan Sykora. Mu wundi mukino, Bayern Munchen yatsinze Inter Milan 2-0.

    Lewandowski ahagaze bwuma

    Mu itsinda D, Sporting CP yo muri Portugal yatsindiye Eintrantch Frankfurt mu Budage ibitego 3-0, naho Totenham itsinda Marseille ibitego 2-0 byose byinjijwe n’umunya-Brazil Richarlison.

    Imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League izakinwa mu Cyumweru gitaha, Kuwa 13 no Kuwa 14 Nzeri 2022.

    Richarlison nyuma yo gutsinda Marseille

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120755/liverpool-yanyagiwe-lewandowski-atsinda-hattrick-uko-umunsi-wa-mbere-wa-uefa-champions-lea-120755.html

  • Imiriro muri Californiya yahitanye babiri, abanda bategekwa guhunga #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bapfuye abandi ibihumbi basabwa guhunga imiriro y'ikomeye yadutse muri leta ya Californiya, mu burengerazuba bwa leta zunze ubumwe za Amerika.

    Iyo miriro yatewe n'ubushyuhe burenze urugero bwagaragaye kuri uyu wa kabiri.

    Amazu atari make yatwitswe n'uwo muriro ubwo wadukaga mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Los Angeles, utwika amahegitare hafi 1000 mu masaha ari munsi ya 24 gusa.

    Abazimya imiriro bavuze ko abantu babiri bamaze kumenyekana ko bishwe n'indimi z'uwo muriro, uwundi umwe yatwawe mu bitaro kuvurwa ubushye.

    Imirenge irenga 3.000 yategetswe guhunga, amashuri yose arafungwa.

    Kugeza ubu, icyakongeje uwo muriro ntikiramenyekana. Gusa iperereza ryo rirakomeje kiracatohozwako.

    Californiya iri mu bihe by'ubushyuhe bukabije, aho ibipimo bishyitse kuma degre Celsius 43 ku musi hafi mu bice byinshi by'iyo leta.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/imiriro-muri-californiya-yahitanye-babiri-abanda-bategekwa-guhunga

  • Abantu 15 Bishwe n'Inkangu ku Musozi wa Rwenzori muri Uganda #rwanda #RwOT

    Abantu 15 bahitanywe n'inkangu mu karere ka Kasese ku musozi wa Rwenzori uri mu burengerazuba bwa Uganda.

    Abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi baravuga ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Aka karere gakunze kurangwamo ibiza by'inkangu n'imyuzure kubera ibibazo ahanini bishingiye ku mihindagurikire y'ibihe.

    gusa ngo inzego zishinzwe kwita ku buzima zikomeje ubutabazi no kureba ko zarokora aba bagihumeka barengewe n'itaka.

    si ubwambere inkangu nk'izi zibaye mu ntara ya Kasese n'ahandi hitwa mbare na Bududa kuko iziheruka zishe ababarirwa muri 200

    Voa yatangaje ko inkangu nk'izi ziterwa n'imyuzure zikunze kuba buri mwaka, kuburyo Leta ya uganda yafashe icyemezo cyo kubimura mu manegeka bamwe barinangira, ari nabo bongeye kwicwa n'inkangu

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abantu-15-bishwe-n-inkangu-ku-musozi-wa-rwenzori-muri-uganda

  • Uko Mugisha Samuel usiganwa ku magare 'yaburiye’ muri Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/uko-mugisha-samuel-usiganwa-ku-magare-yaburiye-muri-amerika