Category: Uncategorized

  • Umwamikazi wu Bwongereza yatanze ku myaka 96 – #rwanda #RwOT

    Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana nyuma ho umwaka avuye mu bitaro ubuzima bwe butameze neza, ku moamvu zitigeze zitangazwa.

    Amakuru yatambutse kare mu bitangazamakuru binyuranye, yavugaga ko umuryango we wari umuri hafi aho yari arwariye i Balmoral muri Scotland. Umuhungu we mukuru, Prince Charles, niwe wahise amuzungura, aba umwami.

    Umwamikazi Elisabeth II Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120786/umwamikazi-wu-bwongereza-yatanze-ku-myaka-96-120786.html

  • Amashyari ni menshi muri Showbiz – Sedy Djano… – #rwanda #RwOT

    Sedy Djano ari mu bagize uruhare mu kumenyekanisha no kuzamura impano z’abagabo batatu Peter, Paul na Andrea aho yabahurije muri filime y’uruhererekane yitwa “Twitonze” yatangiye gusohoka muri Kamena 2020. Ni filime yakozwe binyuze muri “Be Kind Family” umuryango watangijwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza watangijwe n’uyu muhanzi.

    Mu muziki, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Be Kind” yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda ari bo Riderman na Social Mula ndetse na “Don’t judge me” yakoranye na Uncle Austin. Izindi ndirimbo ze harimo; “Ntabe ari njye” yakoranye na Serge Iyamuremye na “Turagushima” yakoranye na Gikundiro, Kadogo na Mussa.

    Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya, Sedy Djano agarukanye iyo yise “Riratse” yifashishijemo umunyarwenya Rusine Patrick ugezweho muri iyi minsi. Ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu bacamo muri iyi minsi, ikaba yarashibutse ku nkuru ye mpamo.

    Sedy Djano agarutse mu muziki

    Sedy Djano yabwiye inyaRwanda ko impamvu yari acecetse mu gihe kingana n’imyaka ibiri “ni uko mu muziki nyarwanda nabonye tudashyigikirana, kuko abo wizeraga ko ari bo bagufata ukuboko muri uru rugendo, ahubwo ni bo bafata iya mbere mu kuguca kwa kuboko barwanya iterambere ryawe”.

    Yahishuye ko yagiriwe ishyari bimuca intege. Ati “Amashyari ni menshi muri Showbiz yacu. Rero mu myaka 2 ishize nari nyimaze mu gahinda ari nako nikoreshaga akanama. Ariko ubu nagarutse noneho n’imizigo ikubita irandurana n’imizi. Nta mpamvu yo gucika intege mu gihe Imana ikidutije iminsi yo kubaho. Ubu ndagarutse rero kandi ndi tayali gupambana mpaka ku ntsinzi”.

    Sedy Djano umuhanzi ukora umuziki usingiza Imana n’ufasha abantu mu buzima busanzwe akaba n’umushoramari muri cinema, yunzemo ati “Gusa tujye tuzirikana ko iyi si tuyirimo si yo iturimo, ejo umunsi wacu nugera tuzayivamo twigendere”.

    “Ese ni ibihe bikorwa byiza wifuza kuzasiga muri iyi si? Ubuse nanjye koko murashaka kuzumva ibihangano byanjye no gushaka kunshyigikira ntakiriho koko? Biteye agahinda, ab’isi ntitugikunda ibyiza”.

    Yavuze ku ntego afite nyuma yo kugaruka mu muziki, ati “Gusa njye ngarutse kuhashumikana ibyiza! Waba unzi cyangwa utari wamenya, nyarukira kuri YouTube yanjye wihere ijisho. Nuvayo, ukomeze imbere gato duhurire kuri Instagram yanjye @sedy_djano turusheho kumenyana ubundi tuhatwikire rimwe”.

    “Iyi ndirimbo irimo inyigisho zirenze pe, kutayumva ni uguhomba” Sedy avuga kuri iyi ndirimbo imugaruye mu muziki. Yavuze ko “ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu duhura nabwo umunsi ku munsi, bwaba bwiza cyangwa bubi aho abenshi usanga twihiringa amanywa n’ijoro dushakisha amaramuko ariko mu nzira ducamo ntihaburemo undi muntu wifuza kuduhutaza”.

    Yagarutse ku masomo y’ubuzima ari mu ndirimbo ye, ati “Rero muri iyi ndirimbo hakubiyemo inyigisho zidukangurira kudacika intege mu buzima, kudahutaza undi muntu uwariwe wese kuko ejo arashobora kubariwe ukugoboka”.

    Ati: “Guha agaciro ikiremwa muntu muri rusange utarobanuye ku butoni kuko uyu munsi ushobora kunyima akazi, nyamara mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere tugahura warakubiswe njye meze neza ukifuza ubufasha bwanjye. Rero iyi si ntisakaye uyirimo wese yanyagirwa”.

    Yavuze ko impamvu yahisemo gukoresha Rusine “ni uko ari umuntu uzi neza ingorane z’ubuzima, ndetse n’ubuzima bwe hakaba hari aho buhuriye n’iyi ndirimbo “Riratse”. Ati “Ni ni umu ‘Actor’ mwiza ushoboye ndetse nkunda cyane. Aca bugufi, ni inyangamugayo anaha agaciro buri umwe wese”.

    Asoza avuga ko “Riratse’ isubizamo abantu ibyiringiro. Ati “Uyu munsi ushobora kuba uri mu mwijima w’icuraburindi, ariko humura kuko Itara rigiye kukwakira nawe ku mutima wawe habe umucyo. Gusa, ubuzima nibuduhira, ntitukibagirwe aho twavuye ngo tumere nka ba bandi usanga babayeho nk’abatazapfa aho usanga umuntu ari umuhemu ukibaza ikibumutera ukakibura”.

    “Ugasanga umuntu agufitiye ishyari ntacyo mupfa. Undi ukamusaba akazi agafite akakakwima. Umuherwe ugasanga aramena ibyo kurya, umuturanyi we amaze kabiri atarya, umutindi waje amusaba akamwirukana nabi ari nako amutuka, anamuvuma. Ariko igitangaje ni uko ejo iyo muhuye ikarita yarihindurije, usigaye ubayeho neza, we yarakubiswe nibwo yibukako iyi si idasakaye. Let's be humble before this life humbles us!”.

    Ikinyamakuru cyo muri Amerika giherutse kumwandikaho inkuru y’uburyo ashyigikirana yisunze umuziki

    Sedy Djano yateguje izindi ndirimbo nshya

    Yahishuye ko ishyari ryo muri Showbiz ryamuciye intege

    Sedy Djano ni inshuti y’ibyamamare bitandukanye

    Ari mu bashyigikiye cyane impano za Peter, Paul na Andrea

    Rusine ni we wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo nshya ya Sedy Djano

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “RIRATSE” YA SEDY DJANO

    REBA HANO INDIRIMBO “BE KIND” YA SEDY DJANO FT RIDERMAN & SOCIAL MULA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120748/amashyari-ni-menshi-muri-showbiz-sedy-djano-agarukanye-indirimbo-riratse-yubuzima-bukakaye-120748.html

  • Rayon Sports yakamuye amanota 3 kuri Police F… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino usoza umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku isaha ya saa 18:00. Umukino wagiye gutangira Police FC irwana no kudatsindwa umukino wa 2 ,mu gihe Rayon Sports yashakaga gushimangira ko umukino ikinira ku itara iba yageze i Bwami.

    Umukino ugitangira ku munota wa kabiri gusa, Musa Esenu yateye umupira ugana mu izamu uca hejuru gato urarenga. Bwari uburyo bwa mbere Rayon Sports ibonye bugana mu izamu. Ku munota wa 4 Police FC yabonye Koroneri yateye nabi, umuzamu arawufata.

    Mu minota 15 gusa byari bihagije kubona ko ubwugarizi bwa Rayon Sports butameze neza uhereye kuri Rwatubyaye Abdul wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports kuva yagaruka, ariko akaba yarimo kurangwa n’ubwumvikane bucye hagati ye na Ndizeye Samuel.


    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Ramadhan Kabwiri
    Didier MUCYO
    Abdul RWATUBYAYE
    Samuel NDIZEYE
    Elie GANIJURU
    Eric Mbirizi
    Francois MUGISHA
    Blaise NISHIMWE
    Willy Onana
    Musa Esenu
    Paul Were

    Koroneri ya mbere Rayon Sports yayibonye ku munota wa 16 ariko ntiyagira icyo itanga. Ku munota wa 20 Danny Usengimana yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune, hinjiramo Pappy Sibomana.

    Igice cya mbere cyenda kurangira, Rayon Sports yabonye Koroneri yatewe na Paul were umupira ushyirwa ku mutwe na Mucyo Didier Junior, umupira ugana mu izamu Gahungu awukuramo mu buryo bwari bugoye benshi kwemera. Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y’inyongera itagize icyo itanga amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

    Miggy arimo gukumbagurikana na Mbirizi Eric muri Koroneri 

    Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikora impinduka, Martin Fab ava mu kibuga hinjira ntirushwa Aime. Ku munota wa 63 Police FC yabonye koroneri yatewe na Rutanga Eric, umupira awuha Sibomana Patrick adafunze ahita atera mu izamu umupira Ramadhan Kabwiri awushyira hanze.

    Ntabwo Police FC yatuke kuko yakomeje gucungira ku mipira itungura, yaje kongera kotsa igitutu Rayon Sports ku mupira wazamukanwe na Sibomana Patrick awuhereza Rutanga Eric, nawe awuhereza Nsabimana Eric wahise atera ishoti rirerire umupira Rwatubyaye awukuramo umunyezamu yaguye ahandi.

    Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

    Habarurema Gahungu
    Mugiraneza Jean Baptiste
    Rutanga Eric
    Moussa Omar
    Hakizimana Amani
    Nsabimana Eric
    Iyabivuze Osee
    Ndayishimiye Antoine Dominique
    Usengimana Danny
    Twizeyimana Martin Fabrice
    Nkubana Marc

    Ku munota wa 68 Rayon Sports yakoze impinduka  Nishimwe Blaise ava mu kibuga asimburwa na Patrick. Ku munota wa 75 Rayon Sports yongeye ikora impinduka, Tuyisenge Arsène asimbura Paul were naho Nkurunziza Félicien yinjira mu kibuga asimbuye Ganijuru Elie Ishimwe.

    Police FC yari ifite abafana bambaye impuzankano zisa inyuma yabo hari abandi ba Police.

    Bidatinze na Police FC yahise ikora impinduka ku munota wa 78, Nshuti Savio yinjira mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Antoine. Ku munota wa 79 gusa ku mupira wa mbere Tuyisenge Arsène yari afashe yawuhereje Onana Essomba Willy wari mu kibuga hagati, areba uko umunyezamu wa Police FC yari ahagaze yohereza umupira muremure uruhukira mu izamu Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere.

    Nyuma y'aho Rayon Sports itsinze igitego, umukino watangiye gukinirwa mu kibuga hagati ndetse Police FC igashaka uburyo yakishyura ariko abakinnyi bo kubikora. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo biguma uko, umukino urangira Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu yikurikiranya.

    Rayon Sports nk’ibisanzwe abafana bayo nabo bari babucyereye 

    Rayon Sports ibaye ikipe ya kabiri itsinze imikino 2 yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kiyovu Sports niyo kipe yari yabikoze mbere ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0. Police FC ifite umutoza mushya Mashami Vincent imaze imikino ibiri idatsinda, nyuma y’umukino ufungura shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.

    Nyuma y’umukino abatoza bagize icyo bavuga

    Umutoza Haringingo utoza Rayon Sports yavuze ko n’ubwo abonye amanota atatu ariko wari umukino wamugoye. Yagize ati” Ni umukino navuga ko wari ukomeye, kuko ikipe ya Police FC imenyereye shampiyona kandi yakoze impinduka nyinshi. Twabarushije kuguma mu mukino ariyo nayo mpamvu twaje kubona igitego kimwe, ariko muri rusange wari umukino ukomeye.”

    Ishoti rirerire rya Onana Gahungu yashatse kurwana naryo biranga

    Umupira wakubise mu izamu mu mbere ugaruka imbere ya Gahungu

    Umutoza Mashami Vincent utoza Police FC yavuze ko impamvu batsinzwe, babonye amahirwe bakayatakaza. Yagize ati ” Ngira ngo twatangiye dukora neza ku mpande zombi mwabibonye. Kuko twari twatakaje umukino ubanza twaje twifuza gutsinda ndetse tubona amahirwe yo gutsinda ariko tuyapfusha ubusa. Tutsinzwe igitego kubera ikosa abakinnyi banjye bakoze batakaje intego kandi umukinnyi nk’uriya nta kindi yagukorera.”

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 aho  inganya amanota na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego izigamye. Police FC uburi iri ku mwanya wa 14 n’ubusa bw’inota aho ikurikorwa n’ikipe ya Rwamagana City na Marine FC nazo zitarabona inota.

    Onana Essomba Willy watsinze igitego atangiye urugendo rwavuyemo ishoti yateye Police FC 

    Rwatubyaye Abdul yongeye guhura na Mugiraneza Jean Baptiste baherukana mu Ikipe y’igihugu  

    Umukino wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye 

    AMAFOTO: Ngabo Serge Mutuyimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120788/rayon-sports-yakamuye-amanota-3-kuri-police-fc-mu-mukino-wagapingane-amafoto-120788.html

  • Ngororero: Ba Mutimawurugo basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe #rwanda #RwOT

    Abagize Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Ngororero basinyiye guhashya ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo kugira imiryango yo mu midugudu itarangwamo amakimbirane, umuryango utarangwamo imirire mibi n'igwingira, umuco w'isuku n'isukura ku isonga n'ibindi.

    Ni igikorwa cyabaye ejo hashize muri gahunda y'inama rusange isanzwe y'inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere ka Ngororero. Hasinywe kandi imihigo ya 2022 — 2023 hagati y'ubuyobozi bw'akarere, imirenge n'Inama y'Igihugu y'Abagore ( CNF).

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere ka Ngororero Mukeshimana Marie Claire yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wahaye umugore ijambo, agatuma atinyuka none ubu umugore akaba agira uruhare mu iterambere ry'igihugu cye.

    Yavuze ko umugore wa Ngororero atazapfusha ubusa ayo mahirwe yahawe  ahubwo ko azafata iya mbere mu gushyira imbaraga ahakiri intege nke  harebwa ibibazo bicyugarije umuryango bakabikemura.

    Yibutsa ko kuri ubu umugore yahawe byose. Yagize ati : ' BDF ni kimwe mu bisubizo Perezida wa Repubulika  yaduhaye kugira ngo hatezwe imbere imishinga mito n'iciriritse aho umugore ufite umushinga cyangwa wihangiye umurimo  yishingirwa ku kigero cya 75%.'

    Nk'uko abishimangira ngo inkunga zihabwa umugore wikorera igihe yujuje ibisabwa ngo zatuma umugore agira aho agera yubaka umuryango utekanye.

    Uhagarariye Police mu Karere ka Ngororero J. Kayihura yibukije abagore ko bifitemo imbaraga zikomeye cyane ko ari ba mutima w'urugo.

    Yagize ati : ' Umutima n'urugingo rukomeye. Abagore muri ibihangange. Mufite imbaraga zitagaragara. Mubyara abana mukabaha uburere. Ni ibintu tubashimira.'

    Yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu burere bw'abana hagamijwe kugira umuryango utekanye, aho abawugize bafatanyiriza hamwe gushaka igisubizo kibibazo biwugarije.

     Ishoramari si iry'abagabo gusa

    Mukahigiro Laurence, utuye mu murenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero, akaba ari umupfakazi ukora  ubukorikori, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yari umukene cyane, aza guhera kuri duke atangira adoda amatapi, akora ibikapu byo mu bikongorwa by'ibisheke, inkoko  ziva mu rufunzo bikaba byaratumye abasha kugera ku rwego yitabira amamurikabikorwa mpuzamahanga aho ajya mu bindi bihugu kumurika ibihangano bye.

    Ni ibikorwa yatoje bagenzi be yabashije kubumbira muri koperative, akaba amaze kurihira bamwe mu bana bafite imiryango itishoboye  amashuri. Kuri ubu,  afite umudari wo ku rwego rw'igihugu, wo kuba ari indashyikirwa mu bukorikori.

    Ni igikorwa gishimwa na Sano Emmanuel, uhagarariye abikorera mu Karere ka Ngororero ariko akavuga ko umubare w'abagore batinyuka kwikorera ukiri hasi cyane ugereranyije n'abagabo.

    Yibutsa abagore ko ishoramari atari iry'abagabo gusa ahubwo ko n'abagore baryinjiramo bigashoboka . Ati : ' Amahirwe arahari agenewe abagore. Nimuyabyaze umusaruro muri benshi bityo, bigirire umumaro umuryango wose.'

    Mu mpanuro z'umushyitsi mukuru Annoncée Manirarora, yashimye ibimaze kugerwaho n'abagore bo mu Ngororero, akebura ba mutima w'urugo, avuga ko  bahawe byose ariko  ko hari ibyo atishimiye, agira ati : ' Niba twemera ko turi kujyana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ntabwo ari twe dukwiye kuba aba mbere mu kugwingiza abana. Turambiwe igisuzuguriro. Ese turi mu ngamba cyangwa turajenjetse? Ibintu bimwe nitutabirakarira ntabwo bizakunda.  Reka imbaraga twahawe tuzikoreshe.'

    Yibukije abagore ko bahawe amahirwe yose ashoboka ko bityo, bakwiye kugira ibikorwa byinshi, amagambo akaba make.

    Mu Karere ka Ngororero, abagore bageze kuri  53% by'abaturage batuye ako karere.

    Yanditswe na Rose Mukagahizi

     

     

    The post Ngororero: Ba Mutimawurugo basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/08/ngororero-ba-mutimawurugo-basabwe-kudapfusha-ubusa-amahirwe-bahawe/

  • Uburinganire bwuzuye bw'umugabo n'umugore bushobora kuzafata imyaka 300 kugirango bugerweho #rwanda #RwOT

    Uburinganire bwuzuye bw'umugabo n'umugore nibukomeza kugenda ku rugero ruriho bizafata imyaka hafi 300 kugira ngo bugerweho, nk'uko Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) ubivuga. 

    Uburinganire ni imwe mu ntego 17 z'iterambere rirambye (SDGs) isi yiyemeje kugeraho nibura mu mwaka wa 2030.

    Sima Bahous, umukuru w'ishami rya UN rishinzwe abagore, yasabye ko hashorwa imari mu iterambere ry'abagore n'abakobwa kugira ngo uburinganire bwongere kwihuta.

    Sima yagize ati: 'Uko dutinda guhindura ibi bintu, niko twese bizatugaruka.'

    Gender Equality by Design': Building a More Inclusive (and Productive) Workplace - Knowledge at Wharton

    Iri shami rya ONU rivuga kandi ko kugira ngo abagore bahagararirwe bingana n'abagabo mu myanya y'ubutegetsi mu mirimo nabyo bizafata imyaka 140, n'imyaka 40 ngo ibyo bishoboke mu nteko zishinga amategeko.

    Iyi raporo ivuga kandi ko kugira ngo intego yo guca gushyingirwa kw'abana igerweho mu 2030 bizasaba ko umuhate bishyirwamo ukubwa inshuro 17 kurusha uwo mu myaka 10 ishize.

    Iyi raporo ivuga ko 'niba ibintu bikomeje kugenda uko bimeze ubu, abandi bagore n'abakobwa benshi muri Africa yo munsi ya Sahara bazaba bari mu bukene bukabije mu 2030 kurusha uko bari ubu.

    Inzobere zivuga ko guheza inyuma umugore ahanini biterwa n'imico, imibereho n'amateka byakomeje kwigizayo abagore mu butegetsi n'ibijyanye nabwo.

    Nyamara ubushakashatsi bw'Umuryango w'abibumbye bwemeza ko iyo abagore bari mu myanya y'ubutegetsi bafasha cyane kuvugurura ibigendanye n'uburinganire n'amategeko.

    Abagore mu nteko muri Africa

    @BBC

    The post Uburinganire bwuzuye bw'umugabo n'umugore bushobora kuzafata imyaka 300 kugirango bugerweho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/08/12853/

  • Babiri b’indashyikirwa mu barangije muri PIASS bahembwe za miliyoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/babiri-b-indashyikirwa-mu-barangije-muri-piass-bahembwe-za-miliyoni

  • BK Arena igiye kumurikwa mu gitaramo cyatumiw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo n'ibirori bikomeye bizaba ku wa 17 Nzeri 2022, byiswe 'Rap City'. Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, BK Arena iri kwifashisha imbuga nkoranyambaga ishishikariza abiyumvamo impano mu njyana ya Hip Hop, guhatana mu irushanwa yateguye rizasozwa ku munsi w'ibi birori.

    Ishingiye ku bitaramo bikomeye byabereye muri iyi nyubako ibihumbi by'abantu bakagaragaza ko bishimira bikomeye abaraperi, BK Arena yahisemo kubatumira no kubateza imbere inashyiraho irushanwa yise 'Rap City' rigamije kuzamura abiyumvamo impano.

    Ushaka guhatana muri iri rushanwa asabwa gukurikira imbuga nkoranyambaga za BK Arena kuri Twitter no kuri Instagram.

    Yifata amashusho ari hagati y’amasegonda 30′ na 45′ aririmba arapa, hanyuma akayashyira kuri murandasi mbere y’uko tariki 9 Nzeri 2022 zigera.

    Aya mashusho ayashyira kuri konti ye, agakora ‘Tag'(Kumenyesha) kuri BK Arena, hanyuma agakoresha Hashatg ya #BKARENARAPCITY, #BKARENANIIYAWE ndetse na #BKARENAISYOURS.

    Uhatana kandi asabwa kubwira inshuti ze n’abandi bamukurikira gukanda ‘Like’ kuri iyo video yashyizeho, gutangaho ibitekerezo no gusangiza abandi iyo video.

    Batanu ba mbere bazatumirwa mu kiganiro ‘The Versus Show’ cyo kuri Televiziyo Rwanda, hanyuma havemo batatu bazaririmba muri ibi birori bya ‘Rap City’ bizaba ku wa 17 Nzeri 2022.

    Umwe uzatsinda, azahabwa ibihembo birimo kuririmba muri bimwe mu bitaramo bizabera muri BK Arena.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BK Arena, Uwase Mutimura yabwiye InyaRwanda ko batekereje kwifashisha abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu kumurika BK Arena 'mu rwego rwo guteza imbere abahanzi b'iwacu, n'uruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda muri rusange'.

    Avuga kandi ko biri mu rwego rwo gushyigikira abakora iyi njyana ifite abakunzi benshi, cyane cyane kuva mu myaka ibiri ishize aho abakora iyi njyana bigaragaje cyane.

    Biri no muri gahunda BK Group na QA Venue Solutions (BK Arena venue management company) bihaye yo gukomeza gushyigikira abahanzi.

    Yavuze ko bifashishije imbuga nkoranyambaga za BK Arena bazakomeza gutangaza abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, n'abandi bazagiramo uruhare.

    Uwase avuga ko iki gitaramo kizarangwa n'umuziki wa Hip Hop, aho abahanzi batsinze muri iri rushanwa bazahabwa umwanya wo guhatana buri umwe akagenda aririmba ibizwi nka 'Freestlye' hanyuma hakaba n'igitaramo cy'abahanzi bakomeye.

    Iki gitaramo kizarangwa n'abahanzi bo mu Rwanda bakora injyana nka Kinyatrap, Trappish zose ziri mu murongo wa Hip Hop, Old School n'izindi.

    Umuraperi Fireman yavuze ko igitaramo ‘Rap City’ kizarangwa n’umudiho wa Hip Hop gusa

    Bull Dogg yabwiye “abakoboyi” biyumvamo impano zo kurapa, avuga ko abazatsinda bazabona amahirwe yo kuririmba muri iki gitaramo

    Umwe mu baraperi bazaririmba muri iki gitaramo, Bushali yifashe amashusho ashishikariza abiyumvamo impano kwifata amashusho baririmba 


    Umuraperi Bushali uherutse gusohora indirimbo ‘BAD MAN’ ategerejwe muri iki gitaramo gikomeye 

    Umuraperi Bull Dogg uzwi mu ndirimbo nka ‘Let’s Go’, ‘Byukuri’ yashishikarije urubyiruko kudacikanwa n’aya mahirwe 

    Fireman, umuraperi wahiriwe n’uyu mwaka binyuze mu ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zirimo nka ‘Muzadukumbura’, ‘It’s Okay’ n’izindi



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120772/bk-arena-igiye-kumurikwa-mu-gitaramo-cyatumiwemo-abahanzi-ba-hip-hop-barimo-bull-dogg-na-b-120772.html

  • Impungenge ku buzima bw’Umwamikazi Elizabeth II #rwanda #RwOT

    Byemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, buvuga ko abaganga ba Queen Elizabeth II 'bahangayitse' kubera ubuzima bwe.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Umwamikazi ari i Balmoral ariko ari kwitabwaho n’abaganga.'

    Umuhungu wa Queen Elizabeth II, Igikomangoma Prince Charles, umugore we Camilla ndetse na Prince William, kuri iki gicamunsi berecyeje i Balmoral aho Umwamikazi arwariye.

    Queen Elizabeth II yahuye n’uburwayi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu gihe yari yahuye na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss.

    Liz Truss mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane, yagize ati 'Igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru yatangajwe n’Ubwami mu masaha y’umugoroba.'

    Yakomeje agira ati 'Ibitekerezo byanjye n’iby’Abongereza bose biri kumwe na nyiricyubahiro Umwamikazi ndetse n’umuryango we muri iki gihe.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Impungenge-ku-buzima-bw-Umwamikazi-Elizabeth-II