Category: Uncategorized

  • Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye yakira ikipe ya US monastir yo muri Tunisia, kuri ubu umutoza w'iyi kipe yamaze kwemererwa gutoza iyi mikino nyuma y'igihe atemererwa kuyitoza.

    Nkuko byatangajwe n'urubuga rwa internet rwa APR FC, batangaje aya makuru bavuga ko kuri ubu yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo atahukane intsinzi muri iyi mikino dore ko iyi kipe yagiye agorwa no kuba itarifite umutoza mukuru.

    Kubona ibyangombwa byo gutoza abakinnyi be ku ruhando rw'amahanga bikaba bigiye kongera imbaraga zisumbuyeho ku bakinnyi bitegura iyi mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Biteganyijwe kko iyi kipe ndetse n'umutoza wayo urugamba rwo ku ruhando mpuzamahanga rutangira bahura na US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa Kenda zuzuye 15h00.

    Kuri uyu wa kane ubwo hasozwaga imikino ya shampiyona y'u Rwanda y'umunsi wa Kabiri, ikipe Police FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Willy Esombe Leandre Onana ku ishoti yatereye kuri ryekeza mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahunda bityo ntiyabasha kuri kuramo igitego kimwe cyatandukanyije impande zombi kibone uko.

    Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports byatumye isanga Kiyovu SC ku mwanya wa mbere aho imikino ibiri imaze gukinwa aya makipe yombi amaze kuyitsinda yose uko yakabaye.

    Kuri Police FC yo iri ku rutonde rw'amakipe atarabasha gutsinda umukino n'umwe yo na Marines FC na Rwamagana City FC.

    The post Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=adil-erradi-mohammed-yabonye-ibyangombwa-bimwemerera-gutoza-imikino-mpuzamahanga-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-wasize-rayon-sports-itsinze-police-fc-1-0

  • U Bwongereza bwabonye Umwami mushya, Charles III #rwanda #RwOT

    Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry’ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.

    Nyuma y’uko se abaye umwami, Igikomangoma William ni we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami.

    BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres.

    Ni umuhango ubera imbere y’abajyanama b’ibwami, bagizwe n’abahoze ari abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya wa Londres.

    Ubusanzwe ni umuhango witabirwa n’abantu 700 ariko kuba bizaba mu buryo bwihuse, BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane. Nko mu mwaka wa 1952 ubwo Umwamikazi Elisabeth yimaga, abajyanama bitabiriye bari 200.

    Muri iyo nama, Umuyobozi w’Abajyanama b’ibwami Penny Mordaunt atangaza ku mugaragaro itanga ry’Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.

    Hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, baniyemeza kumwubaha no kumufasha.

    Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne. Nyuma hazabaho kuvuza impande zimuha ikaze, ubundi bitangazwe ku mugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.

    Indirimbo y’igihugu izahindurwa ahavugwaga ‘God Save the Queen’ habe ‘God Save the King’.

    Igikorwa cya nyuma kizaba kwimika umwami mushya. Ni umuhango ushobora gutinda kubera imyiteguro ikomeye iwubanziriza. Nk’Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ariko yimitswe muri Kamena 1953.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Bwongereza-bwabonye-Umwami-mushya-Charles-III

  • Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II  watanze #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yunamiye Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II watanze, anihanganisha n'umuryango we.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y'amavuko.

    Mu Butumwa       Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yihanganishije umuryango we, anashima umusanzu w'umwakazi Elizabeth II, mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth). 

    Ati 'Muri uyu mwanya w'agahinda k'itanga rya Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth, turazirikana imyaka 70 y'ubuyobozi bwe mu bihugu bya Commonwealth. Commonwealth igezweho y'iki gihe ni umurage asize.'

     Yakomeje agira agira ati 'Nihanganishije Umwami (Charles III), Umugabekazi n'umuryango  w'ibwami muri rusange ndetse n'abaturage b'Ubwami bw'u Bwongereza, na Commonwealth.'

    In this moment of sorrow at the passing of Her Majesty Queen Elizabeth II, we recall her 70 years of stewardship of the Commonwealth of Nations. The modern Commonwealth is her legacy. (1/2)

    — Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022

    I extend my deepest condolences to His Majesty the King, Her Majesty the Queen Consort, and the entire Royal Family, as well as the people of the United Kingdom and the Commonwealth. (2/2)

    — Paul Kagame (@PaulKagame) September 8, 2022

    The post Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II  watanze appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/09/perezida-kagame-yunamiye-umwamikazi-elizabeth-ii-watanze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yunamiye-umwamikazi-elizabeth-ii-watanze

  • Umwamikazi Elizabeth II aratanze nyuma y’imyaka 70 ku ngoma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwamikazi-elizabeth-ii-aratanze-nyuma-y-imyaka-70-ku-ngoma

  • Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-59002

  • Onana yafashije Rayon Sports kugumana icyubahiro kuri Police FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yabonye amanota 3 bigoranye nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali.

    Rayon Sports yatsinze iki gitego ku munota wa 79 bigoranye,nyuma y'ishoti rutahizamu Essomba Willy Onana yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina aroba umunyezamu Habarurema Gahungu wari uhagaze nabi.

    Muri uyu mukinoPolice FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku mupira Danny Usengimana yacomekewe agacika ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko umunyezamu Kabwili akawumutanga.

    Ku munota wa 35 Musa Esenu yahushije uburyo bukomeye ku mupira yacomekewe na Paul Were mu rubuga rw'amahina ariko myugariro Moussa Omar arawumutanga.

    Rayon Sports yashoboraga kurangiza igice cya mbere iyoboye ariko umutwe Onana yateye awuherejwe na Paul Were ku munota wa 40 wakuwemo n'umunyezamu Gahungu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Ku munota wa 66 Rwatubyaye Abdul yarokoye ikipe ya Rayon Sports ku mupira Sibomana Patrick yazamukanye awuha Rutanga nawe awuha Zidane ariko ateye mu izamu Rwatubyaye Abdul aritambika awukuramo.

    Ku munota wa 75,Police FC yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Sibomana Patrick yasigaga ab'iny'uma ba Rayon Sports atera mu izamu umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Andre Onana yahagurukije abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi ku munota wa 79 ubwo yaherezwaga umupira na Arsene arawufunga,acenga myugariro wa Police FC abona Gahungu yasohotse niko guhita amuroba.

    Police FC n'imwe mu makipe Rayon Sports ishobora cyane kuko mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe mu myaka 7 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 8, Police FC itsindamo 2 banganya 2.

    Police FC nta nota na rimwe irabona muri shampiyona kuko mu mikino 2 imaze gukina yaratsinzwe.

    Umukino w'umunsi wa mbere yatsinzwe na Sunrise FC 1-0, ni mu gihe Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/onana-yafashije-rayon-sports-gutsinda-police-fc

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA YUMUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    MU RWEGO RWO GUSHYIRA MU BIKORWA ICYEMEZO CY'UMWANDITSI MUKURU CYO KUGURISHA INGWATE CYO KUWA 28/07/2022, ORG (MORTGAGED PROPERTY) – O22081063 KUGIRA NGO HISHYURWE UMWENDA UMUKIRIYA ABEREYEMO BANKI.

    UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE Me UMULISA Josephine ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA 3 ARI NAYO YA NYUMA.

    BINYUZE MU BURYO BW'IKORANABUHANGA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BURIMO INZU IGERETSE RIMWE UFITE UPI: 1/03/08/03/5943 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA REBERO, MU KAGARI KA GAKO, UMURENGE WA MASAKA, AKARERE KA KICUKIRO, MU MUJYI WA KIGALI. 

    INGENGABIHE Y'UBURYO  CYAMUNARA ZIZAKURIKIRANA MU BURYO BW’IKORANABUHANGA.

    3. Kuva 10/09 kugeza 17/09 2022 Saa Sita (12h00) 

    UWO MUTUNGO UTIMUKANWA UFITE UBUSO BUNGANA NA 304 SQM UFITE AGACIRO 

    FATIZO KANGANA NA 154,719,000 Frw BITYO INGWATE Y'IPIGANWA YA 5% INGANA NA 7,735,950 Frw ISHYIRWA KURI KONTI 00040-06965754-29 IRI MURI BANKI YA KIGALI (B.K) YANDITSE KURI MINIJUST AUCTION FUNDS ICUNGWA NA MINISITERI Y'UBUTABERA.

    USHAKA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO BINYUZE MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURI www.cyamunara.gov.rw ARI NAHO MUSANGA IFOTO Y'UMUTUNGO 

    UZATSINDIRA UMUTUNGO AZISHYURA KURI KONTI YA UMULISA JOSEPHINE NO 01720640005 IRI MURI BANK OF AFRICA Rwanda Plc.

    GUSURA UWO MUTUNGO BIKORWA IMINSI YOSE.

    ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BABAZA KURI NOMERO ZA TELEFONE IGENDANWA ZIKURIKIRA: 0787329840

    BIKOREWE I KIGALI KU WA: 08/09/2022  

    UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE 

    Me UMULISA Josephine.

               

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120791/itangazo-rya-cyamunara-yumutungo-utimukanwa-120791.html

  • Umwamikazi w'u Bwongereza yatanze #rwanda #RwOT

    Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022, ku myaka 96 y'amavuko.Yari amaze imyaka 70 ku ngoma.

    Umwamikazi yimye ingoma mu 1952 kandi yiboneye impinduka nyinshi mu mibereho y'abantu.

    Nyuma y'urupfu rwe, umuhungu we w'imfura Charles, wahoze ari igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk'umwami mushya.

    Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Umwami yagize ati: “Urupfu rwa mama nkunda Nyiricyubahiro Umwamikazi, ni akababaro gakomeye kuri njye no ku bagize umuryango wanjye bose

    …… Nzi ko igihombo cye kiragera mu gihugu hose, mu Bwami no muri Commonwealth, ndetse ku bantu batabarika ku isi.”

    Ingoro ya Buckingham yasohoye itangazo rigira riti: “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.

    Abana b'umwamikazi bose bagiye i Balmoral, hafi ya Aberdeen, ubwo abaganga bari bamaze gushyira umwamikazi mu kumwitaho byihariye.

    Mu masaha y'igitondo, nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane. Minisitiri w'Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n'amakuru aza guturuka ibwami.

    Kuva muri Nyakanga ubuzima bw'Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugagwa ko yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n'izabukuru.

    Umwamikazi Elizabeth yatangiye mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane ndetse yajyaga kuruhukira mu mpeshyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-w-u-bwongereza-yatanze

  • Itangazo: KAMAGAJU MUNYANEZA Constance yasabye guhindura amazina akitwa SHUMBUSHO Constance #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAMAGAJU MUNYANEZA Constance yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa SHUMBUSHO Constance mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kamagaju-munyaneza-constance-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Amateka y'Umwamikazi Elizabeth II waciye agahigo ku kuramba ku ngoma #rwanda #RwOT

    Umwamikazi Elizabeth II, wari urambye ku ngoma kurusha abandi mu mateka y'Ubwongereza, yatangiye I Balmoral ku myaka 96, nyuma yo kumara ku ngoma imyaka 70.

    Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2022,yari Umwamikazi wa kabiri w'Ubwami bw'u Bwongereza (United Kingdom), bugizwe n'ibihugu bine: England, Scotland, Wales na Northern Ireland.

    Amazina ye yose ni Elizabeth Alexandra Mary Windsor, yavutse ku itariki 21 Mata 1926. Usibye kuba umwamikazi w'Ubwami bw'u Bwongereza, ni n'umwamikazi w'ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo ikitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n'igihugu kitwa Tuvalu.

    Elizabeth wa 2 yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w'abatware b'umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n'umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth wa 2 yitiranwa na nyina.

    Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y'uko umuvandimwe we Edward wa 3 yeguye, bityo Elizabeth nk'umwana w'impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se.

    Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y'igihugu mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry'igisirikare cy'i bwami), ryabagamo abakorerabushake b'abagore.

    Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy'u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w'umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Aribo Charles (Igikomangoma cya Wales); Anne; Prince Andrew, uyobora umujyi wa York na Prince Edward, wari umutware w'igihugu kitwaga Earl of Wessex, hatarabaho ukwihuza kw'ibihugu bigize Ubwami bw'u Bwongereza.

    Elizabeth yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, ni uko ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora ibihugu birindwi byigenga, biri mu muryango wa Commonwealth ari byo: Ubwami bw'u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa, Pakistan, n'igihugu cyitwaga Ceylon (Sri Lanka), ndetse ahita agirwa n'Umuyobozi wa Commonwealth.

    Elizabeth II, ku myaka 70 ku ngoma, ni we mwamikazi w'u Bwongereza wari umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma, ni na we mukuru w'igihugu w'umugore mu mateka umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

    Uwa hafi ugereranywa nawe ni umwamikazi Victoria wategetse imyaka 63 (1837 – 1901), naho ku rwego rw'amahanga ntabwo ari kure cyane y'umwami Louis XIV w'Ubufaransa wategetse imyaka 72.

    Ku myaka 96 ni umwihariko we mu bami n'abamikazi b'Ubwongereza. Elizabeth II ni umwe mu bongereza 138,000 bagize hejuru y'imyaka 95, kandi benshi muri aba ni abagore.

    Uretse Elizabeth II, abandi bami babiri gusa nibo barengeje imyaka 80 y'amavuko, abo ni Victoria na George III. Nta wundi mwami w'Ubwongereza wari ku ngoma ari mu myaka 90.

    Tariki 06 Gashyantare(2) nibwo Elizabeth II yujuje imyaka 70 ari ku ngoma,hanyuma akorerwa ibirori bidasanzwe.

    Ingoma y'Umwamikazi Elizabeth II yabonye ibihe bitandukanye birimo iby'intambara, guhinduka k'ubwami (Empire) hakaza Commonwealth, kurangira kw'intambara iteruye izwi nka Guerre Froide/Cold War hamwe no kwinjira k'Ubwongereza — no kuva kwabwo — mu Ishirahamwe ry'Uburayi.

    Ingoma ye yabayemo Abaminisitiri b'Intebe 15 guhera kuri Winston Churchill, wavutse mu 1874, hamwe na Liz Truss, wavutse imyaka 101 nyuma mu 1975, akaba yarahuye n'Umwamikazi mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Ku ngoro ya Buckingham Palace i London,abantu benshi bari barindiye kumenya amakuru y'Umwamikazi bahise barira cyane bamaze kumenya inkuru y'urupfu rwe.

    Nyuma yo gutanga k'umwamikazi, umuhungu we w'imfura,Prince Charles,wahoze ayoboye Wales, azayobora umuhango wo kumwunamira nk'Umwami mushya akaba n'umukuru w'amaleta 14 y'umuryango wa Commonwealth.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibyaranze-ubuzima-bw-umwamikazi-elizabeth-ii-waciye-agahigo-ku-kuramba-ku-ngoma