
Category: Uncategorized
-
APR FC itsinze US Monastir mu mukino wa mbere wa CAF Champions League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa (…) -
APR FC yatangiye imikino nyaufurika neza #rwanda #RwOT
Igitego 1 ku busa APR FC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia cya Mugunga Yves mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2022-23 gifashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuzurira indege ijya gukina umukino wo kwishyura bafite icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro aho bazaba basabwa kuzanganya gusa.
APR FC yagiye kwakira uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahana ya Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 ibizi neza ko igomba gutsinda US Monastir ndetse ibitego byinshi kugira ngo ibone impamba ihagije iyitwara muri Tunisia mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nzeri 2022.
Umutoza Adil Mohammed akaba yari yahisemo kubanza ku ntebe y’abasimbura kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel utigeze unakandagira mu kibuga.
APR FC yatangiye umukino ubona isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3 yabonye koruneri yatewe na Ishimwe Christian, Mugunga ashyiraho umutwe ariko umunyezamu awukuramo Nshuti Innocent agerageje kuwusubizamo bawusubiza Christian ateye mu izamu unyura hejuru gato yaryo.
APR FC yakomeje gushyira igitutu kuri US Monastir yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 18, ni ku mupira Omborenga Fitina yahinduye imbere y’izamu Nshuti Innocent agashyiraho umutwe maze Mugunga Yves ahita ashyira umupira mu rushundura n’umutwe.
Ku munota wa 27 Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awohereza muri koruneri yatewe na Christian, Nshuti ashyiraho umutwe usanga Mugunga wateye mu izamu umupira ugahura na Clement washatse gutsindisha ivi ariko umunyezamu ahita awufata.
APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse inabona amahirwe ariko abasore ba yo ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye imbere ya Monastir itahiriwe n’gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
US Monastir yagarutse mu gice cya kabiri ubona yatuje ndetse igerageza gushyira igitutu kuri APR FC ariko kubona igitego mu izamu rya Ishimwe Pierre ntibyaborohera.
APR FC itari yagaragaye mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yaje kubona amahirwe ku mupira Niyibizi Ramadhan yacomekeye Mugunga Yves ku munota wa 60 ariko ashyizeho umutwe umunyezamu Ben Said awohereza muri koruneri.
Ku munota wa 65 Niyibizi Ramadhan yavuye mu kibuga aha umwanya wa Kwitonda Alain Bacca, ni nako ku munota wa 72 Nshuti Innocent yahaye umwanya Rwabuhihi Aime Placide. Yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 86 Bizimana Yannick asimbura Mugunga Yves.
Ku munota wa 78 US Monastir yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayemo kurarira.
Ikipe ya US Monastir yakomeje gusatira ishaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abasore ba APR FC bashakaga igitego cya kabiri bababera ibamba, umukino urangira ari 1-0.
Umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022 aho APR FC isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu kindi cyiciro. Ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahura na Al Ahly mu ijonjora rya 2.
Igitego cya Mugunga ni cyo cyatandukanyije impande zombi
Abafana ba APR FC bo bari baje ari benshiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatangiye-imikino-nyaufurika-neza
-
Umugabo wo muri Kangondo yafunzwe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside #rwanda #RwOT
Umuturage w'imyaka 41 wo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera witwa Shikama Jean de Dieu, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.
Uyu mugabo ni umwe mu banengaga gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka 'Bannyahe'. Yafunzwe nyuma y'amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n'igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.
Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk'abagiye 'gukorerwa Jenoside'.
Ni amajwi avuga ko ari impuruza, ko Leta y'u Rwanda yateguye 'Jenoside kuri Bannyahe'.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo ku wa 10 Nzeri 2022 akekwaho ibyaha bitatu. Ubu afungiye kuri Station ya RIB i Remera.
Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri birimo icyo gukurura amacakubiri n'icyo gupfobya Jenoside.
RIB isobanura ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'Itegeko.
Ivomo: IGIHE
-
AMAFOTO yaranze umukino wa mbere wa APR FC na… – #rwanda #RwOT
Iyi kipe bisingiza ‘Nyamukandangira mu kibuga kikasa imitutu’ yabonye intsinzi y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu gihe nyamara benshi bahaga amahirwe Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia.
Mu minota yose y’umukino wayoboye n’abasifuzi bo mu Burundi, APR FC yakinnye biryoheye amaso ndetse nubwo itabonye ibitego byinshi, yagerageje gusatira izamu inshuro nyinshi, hatitawe ko bakinaga n’ikipe yavuye muri Africa y’amajyaruguru, aho umupira wateye imbere.
Igitego rukumbi cyinjijwe na rutahizamu Mugunga Yves ku ruhande rwa APR FC, cyari gihagije kugira ngo abafana ba Nyamukandagira bagende ibilometero bisaga 120 baririmba, ubwo bavaga i Huye mu Majyepfo y’ u Rwanda ahabereye umukino, bataha i Kigali.
![]()
Mugunga (29) na bagenzi be bishimira igitego
Ku munota wa 77 w’umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yateye umupira mu izamu, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira ndetse biteza amahane kuko bitumvikanwagaho. Mu gusohoka, abasifuzi bari bacungiwe umutekano na Polisi y’ u Rwanda kugira ngo hatagira ubahutaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Darko Novic wa US Monastir yashimangiye ko APR FC yabarushije umukino mwiza, by’umwihariko mu kwakira imipira ya kabiri, byatumaga US Monastir itabona uburyo bwo gukina cyangwa kurema uburyo buvamo ibitego.
Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Umukino ujya gutangira
![]()
![]()
![]()
Ababanje mu kibuga ba APR FC
![]()
![]()
![]()
![]()
Nshuti Innocent atanga umupira wavuyemo igitego
![]()
![]()
Mugunga Yves yishimira igitego
![]()
![]()
![]()
![]()
Abafana bari bahari
![]()
![]()
![]()
Hadutse amahane ubwo US Monastir yateraga mu izamu, umusifuzi akavuga ko baraririye
![]()
![]()
![]()
![]()
Abatoza ba APR FC mu kazi gakomeye
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Umukino wari ukomeye
![]()
![]()
Ombolenga Fitina agerageza gutambutsa umupira
![]()
![]()
![]()
![]()
Abafana ba US Monastir bari bake
![]()
![]()
![]()
Nyiragasazi ufana APR FC
![]()
![]()
![]()
![]()
Abasifuzi basohotse bakikijwe na PolisiAMAFOTO: NGABO Serge – InyaRwanda.com
-
Canada: Ev. Bella Kabirigi yateguye igiterane… – #rwanda #RwOT
Bella Kabirigi yibwira abatamuzi ko ari umukobwa “ukunda cyane Imana na Mwuka Wera” ndetse akaba yaramaramaje mu kuyikorera. Ni umuramyi ariko cyane cyane ni umuvugabutumwa, ni zo ‘domain’ z’umuhamagaro akoreramo kuva Imana yamuhamagarira kuyikorera. Akorera umurimo w’Imana muri Canada mu Mujyi wa Montréal mu Itorero Reedemed Gospel Church.
Ev. Bella ukorera Imana mu mpano zitandukanye, kuri ubu yateguye igiterane kidasanzwe yise “The Smoke of Worship” bisobanuye mu Kinyarwanda “Umwotsi w’Umubavu wo Kuramya Imana”. Insanganyamatsiko yacyo yayikuye muri Zaburi 86:9 havuga ngo 'Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.'
Iki giterane kizaba tariki 01/10/2020 kibere muri Canada muri Montreal [1871 rue Saint Louis Montréal. Qc.] Kizatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroza kugeza saa Yine z’ijoro. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Bella avuga ko iki giterane kitazaba inshuro imwe, ahubwo azakomeza kujya agitegura mu bihe bitandukanye.
Ni igiterane kizakorwamo imirimo itandukanye ariko mu rwego rwo kuramya Imana hamwe n’abaramyi batandukanye b’amazina azwi barimo Kimberly Adé uzaba avuye i Toronto, Moses Mugisha uzaba uvuye muri Ottawa ndetse na Miriam Budju Hunter wo muri Montréal.
Kimberly Adé uri mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane, ni umuhanzikazi ukomeye muri Canada ndetse aherutse gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach ufatwa nk’umuhanzikazi nimero ya mbere mu muziki wa Gospel ku mugabane wa Afrika. Igitaramo yatumiyemo Sinach cyabaye tariki 19/08/2022. Ni igitaramo cyiswe “Sinach Live in Concert”.
Ev. Bella Kabirigi yabwiye inyaRwanda.com ko afite kwizera kwinshi ko ubuzima bw’umuntu wese uzitabira iki giterane butazongera kuba uko bwari bumeze. Yavuze ko hari uruhisho [surprise] ku bazitabira bose. Ati “Turizeye neza tudashidikanya ko ubuzima bwawe butazongera kuba uko bwari ukundi kubera Imana. Hari ibyo itubikiye muri iki giterane. Ibindi ni surprise z’Imana”.
![]()
Bella Kabirigi ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa
![]()
Ev. Bella Kabirigi yinjiye mu ruhando rw’abategura ibiterane by’imbaraga
![]()
Kimberly Adé uzaririmba mu giterane cya Ev. Bella, aherutse gutumira Sinach
![]()
Ev. Bella yatumiye Kimberly mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana
![]()
Ev. Bella Kabirigi yateguye ku nshuro ya mbere igiterane kidasazwe yise “The Smoke of Worship Conference”
-
Byinshi kuri EDVISA – Igisubizo n’inzira yize… – #rwanda #RwOT
Hari benshi bakuranye inzozi zo kuminuriza muri Canada ariko bakarinda bagera mu zabukuru batagiyeyo ndetse rimwe na rimwe batanabigerageje, biturutse ku bababwira amagambo y’urucantege ko kubona Visa yerekezayo ari ingorabahizi ndetse bamwe bakabwirwa ko bidashoboka.
Hari kandi benshi bagana inzira zimwe na zimwe zerekeza muri Canada ariko bakaririra mu myotsi ku ikubitiro, bitewe n’abambuzi bashukana ndetse n’abiyitirira gutanga Serivisi za Visa n’izindi zijyanye n’amasomo, bagamije kurya utwa rubanda.
Benshi mu bamamyi biba abantu bitwaje kubeshya ko bafasha abakeneye kwiga muri Canada kimwe n’ibindi bihugu bya kure, usanga ntaho bakorera hazwi hahari, nta byangombwa byemewe bafite ndetse nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bakora izo Serivisi.
Inzira iba ndende ndetse ikagorana cyane iyo umuntu ashaka kwiga muri Canada ariko akaba adafite amakuru afatika ava ku bahabaye cyangwa abafite uburenganzira bwo gushakirayo abantu amashuri nk’uko bisobanurwa na Mulindabigwi Ignace uyobora ikigo cya EDVISA.
EDVISA ni ikigo kiyobowe n’impuguke ziganjemo ababaye muri Canada, gikorera mu mujyi wa Kigali, aho gifasha abashaka kwiga muri kaminuza zitandukanye za Canada, mu buryo bwemewe na Leta y’ u Rwanda kandi bwizewe.
Murindabigwi Ignace washinze ikigo cya EDVISA, ni umunyarwanda umaze imyaka 18 atuye muri Canada, akaba ari umujyanama mu bijyanye na serivisi z'abanjirira n'abasohoka muri Canada ndetse ari mu rugaga rw'abakora uwo mwuga rwitwa ICCRC.
![]()
Mulindabigwi Ingace
Mulindabigwi avuga ko impamvu hari abantu bavuga ko kubona VISA zo kujya kwiga muri Canada bigoye, ari uko akenshi nta makuru ahagije baba bafite.
Ati 'Ibya Canada mbikora nk'umuntu wabyigiye, ubifitiye uburenganzira, mu bunararibonye no mu byo tuba twarize ibyiciro byose bicamo tuba tubizi, icyo dusaba abantu ni ubufatanye kugira ngo inama tubagira bazikurikize uwo mushinga tuwufatanye kandi akenshi iyo tubikurikije tugera ku ntego zacu.'
Mulindabigwi avuga ko mu bihe bimwe na bimwe, ikigo cyabo kiganwa n'abantu batandukanye bababwira ko hari abandi bantu bababeshye ko bazafasha kubona VISA zibemerera kujya kwiga muri Canada ariko bikarangira batazibonye.
Ati 'Hari abajya baza kutugisha inama barabaciye amafaranga y'ikirenga ugasanga mu by'ukuri inzira baciyemo ari inzira zitaboneye. Hari abaza batubwira bati 'batwijeje ko bazatubonera visa mu gihe runaka, rimwe na rimwe ntibabake ibikenewe byose ukabona ko baba bagamije inyungu zabo.'
![]()
Mulindabigwi kandi avuga ko mu bo iki kigo cyafashije, barimo ababa barabanje gushakishiriza ahandi, ariko kubera guhabwa Serivisi zidasobanutse bagasa n’abacika intege, rimwe na rimwe bakumva ko kubona Visa bidashoboka, nyamara atari ko biri ahubwo byose bituruka ku babaha amakuru atuzuye.
Kazenga Kim Alain ni umwe mu bize muri Canada bafashijwe na EDVISA. Avuga ko yafashijwe n’iki kigo mu kubona Kaminuza, agatangira gukurikirana amasomo muri Nzeri 2017 kugeza asoje muri Kamena 2022.
Kazenga ushimira ubunyamwuga bwa EDVISA, avuga ko muri Canada yahakuye ubumenyi busanzwe bw’ishuri ndetse n’ubwo mu kazi kuko yahabonye imirimo, akaba yizeye kuzakoresha amahirwe yabonye agateza imbere u Rwanda.
Mully Christa ni undi munyeshuri wize muri Canada afashijwe na EDVISA. Avuga ko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa, nyuma EDVISA ikahagoboka.
Yagize ati “Nasabye Visa inshuro ebyiri binanirana, ariko nyuma naje kumenya Ignace ‘Mulindabigwi’ mubajije ko yamfasha, ansubiza ko bishoboka cyane. Yansobanuriye inzira zose dutangira bushya, amfasha gushaka ‘Admission Letter’ na Visa, nyuma birakunda, ubu ndi kuminuza muri Biomedical Science.”
Guillaume Rutembesa ni umubyeyi wakoranye na EDVISA ikamufasha kubona VISA z'abana be bagiye kwiga muri Canada. Yemeza ko ari abanyamwuga batandukanye n'abandi baba bishakira indonke
Ati 'Bamfashije kwegeranya ibisabwa mbona visa z'abana kandi babashakira n'amashuri, ibyo rero bikaba ari ibintu bitandukanye n'ibindi bigo twumva kuko bo babikora mu buryo bwa kinyamwuga.'Â
![]()
Rutembesa Guillaume wafashijwe na EDVISA
Mulindabigwi umaze imyaka 18 akorera muri Canada, mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Africa, yanashinze ikigo cyitwa Capella Immigration Service gikorera muri Canada, aho gifasha muri Serivisi z’ibyangombwa by’imikorere.
Kugeza ubu EDVISA imaze gufasha abanyeshuri b'abanyarwanda basaga 300 utabariyemo abandi bafashijwe na Capella Immigration Services kubona VISA mu byiciro bitandukanye.
Uretse gufasha abantu gukusanya ibyangombwa bikenewe, EDVISA ifasha abanyeshuri guhitamo amashuri na kaminuza byemerewe kwakira abanyeshuri mpuzamahanga.
EDVISA ifite icyicaro gikuru mu nyubako ya Makuza Peace Plaza muri block B muri etage ya 6, ni ikigo cyemewe kandi cyahawe uburenganzira na Leta y’ u Rwanda. Gifasha abanyeshuri kwiga muri kaminuza zikomeye zo mu mijyi myiza ya Ottawa, Montreal, Edmonton, Quebec, Toronto n’ahandi hose muri Canada.
-
Byongeye kunkura ivumbi ku maso – Pappy Patri… – #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ni bwo Pappy Patrick yarokotse impanuka y’imodoka ariko Imana ikinga ukuboko. Yari kumwe na bagenzi be b’ubyiruko basengana berekeza ku mupaka wa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati “Twari tugiye muri camp y’ijoro rimwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abakristo ahantu bita Mclaren island, Long sault”.
Avuga ko kubera kutamenyera uwo muhanda n’amakorosi menshi ndetse n’imodoka nyinshi zikagendera ku muvuduko wo hejuru, yaje kurenga umuhanda ariko ntiyagira icyo aba. Ati “Narenze umuhanda ngongana n’ibiti bikikije umuhanda, ariko mvamo ndi muzima”.
Asobanura ko ibi byamubayeho byose “mu kanya nk’ako guhumbya ku buryo abo twari kumwe twahungabanyeho gato mu mutwe kubera ‘unexpected inconvenience’ [ibyo batari biteze]”.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Pappy Patrick yashimye Imana mu buryo bukomeye. Yavuze ko impanuka yakoze, yamuhumuye amaso abasha kubona imbaraga z’Imana kuri we.Â
Ati “Imana yahabaye, turayishimira harimo nanjye kandi byongereye cyane kunkura ivumbi ku maso kugira nitegereze neze impuhwe n’imbabazi z’Imana bikinzigamye. “It is a wake up calling” niba hari ibyo ntari gutunganya neza niminjiremo agafu kuko igihe n’igihe nagenda nk’abandi bose”.
![]()
Pappy Patrick yasutse amarira y’ibyishimo nyuma yo kurokoka impanuka
Avuga ko yabonye isomo rikomeye. Ati “Nacishijwe bugufi nanone no kwibuka ko iri cumbi ntazi igihe nzarivamo nkataha mu ijuru. Ubuzima bwacu burangira mbere y’uko tubimenya. Twitegure kuko n’abakomeye urupfu rurabapfukamisha bakabyemera kuko nta kujurira, urubanza ruba rwakaswe, icyemezo kuri wowe kuva ku Mana cyasinywe, aho niho rero mbonera ko ari “Nyakubahwa’”.
Uyu musore uhimbaza Imana mu njyana zitandukanye akomeza avuga ko Imana “Idufiteho ububasha ariko twe ntabwo tuyifiteho”. Ati “Mucyo tuyigandukire rero nk’uko umugeni agandukira umukwe. Umuntu yagenda ariko urwibutso rwiza rwasigara iteka”.Â
Arakomeza ati “Igikuru reka ijwi ryacu rizahore rishimira rihimbaza Imana no mu gihe ururimi rwanze kuvuga cyangwa mu gihe umubiri watashye, ubuhamya bwawe imusozi buzasigare bwirangira nk’aho nyirubwite akihibereye”.
Pappy Patrick ati “Umenya agaciro k’ikintu iyo kikubayeho, ni na yo mpamvu abanyarwanda baca umugani ngo; “Ntawutinya ishyamba atinya icyo bahuriyeyo”, kandi ngo “Igiti ntikigutokora ijisho kabiri”. Kuba tukiriho ni amasengesho yanyu n’ubushake bw’Imana, turabishimiye”.
![]()
Pappy Patrick amaze imyaka irenga 5 atuye muri Canada
Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’indirimbo ‘Nyakubahwa’ aheruka gushyira hanze mu buryo bw’amashusho, ubu arimo kwisuganga ngo akore izindi. Avuga ko gukora indirimbo kuri we ari ugusenga kuko bituma yumva “wakwiherera ukaririmbira Imana wenyine indirimbo nyinshi nshya”.
“[Kabone] naho yaba nta n’umuntu nu’mwe uhari, ugacurangira Imana, biruhura umutima kandi gusenga si ugusaba gusa. Indirimbo idufasha kumva wegereye aheza cyane kandi unyuzwe unishimiye Imana, Yesu Kristo, naho utasenga ngo uhanure, cyangwa uvuge indimi. Buri wese agira uburyo bwe aganira n’Imana, igikuru ni uko iba imwe y’ukuri nyayo Yesu”.
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Nkurunziza Patrick ari we Pappy Patrick yavuze ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yise “Nyakubahwa”, yatekereje ukuntu umuntu aba ku isi akidegembya akora ibyo ashaka kandi hejuru ye hari “Nyiri Ububasha” wavuga rimwe hakagira ikiba, cyaba cyiza cyangwa ikibi kijya kuba Imana yavivuye.
Yavuze ko yiyemeje gucinyira inkoro Imana. Ati “Maze kubona aho umupira uri kurengera namenye ubwenge bw’aho kuwurengurira mbifashijwemo n’Imana. Umuvuno wanjye ni ugucinyira inkoro “Nyakubahwa Uhoraho Nyiribihe” nkamubyinira mu bwana, mu busore ndetse no mu masaziro uko azaba akinzigamye kose mu buzima nzaba mbayemo kuri iy’isi”.
Arakomeza ati “Ubuzima nta formula bugira, ni yo mpamvu nkangurira buri umwe kwegera Imana kuko tutazi isaha n’umunsi kandi amaso aberaho kubona”.Â
“Ingero zirahari nyinshi z’abicuza gukorera no kwigiraho inshuti y’Imana bitagikunze cyangwa se bagashaka guhindukirira Uhoraho byimazeyo kubera ko ibyo bari biringiye bibatengushye. Si uguca urubanza ahubwo ibanga ni uko iyo uri kumwe nayo [Uhoraho], ntakigutungura cyangwa kigutere ubwoba kuko yanesheje n’urupfu”.
![]()
Pappy Patrick aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Nyakubahwa”
![]()
Avuga ko Imana ari Nyakubahwa ashingiye ku kuba ari yo ishoboye byose
![]()
Yakoze impanuka y’imodoka ubwo we na begenzi we bajyaga ku mupaka wa Canada na USA
-
CAF CL: APR FC itsinze US Monastir, Abapolisi… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, Stade Mpuzamahanga ya Huye yakiriye umukino w’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa ‘CAF Champions League’ aho APR FC yatsinze Union Sportive Monastrienne y’ i Monastir muri Tunisia.
Ni umukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y’i Kigali, uyoborwa n’abasifuzi b’ i Burundi, batashye bafitiwe umujinya n’abakinnyi ba US Monastir bavuga ko basifuriwe nabi.
Igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC ni cyo cyatandukanije amakipe yombi, muri uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi bwa mbere mu mateka yayo.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yaranzwe no gusatira cyane kwa APR FC yakiniraga imbere y’imbaga y’abafana bayo ndetse yashakaga kubona impamba yo kuzajyana muri Tunisia, mu mukino wo kwishyura uteganijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ku munota wa 78′ w’umukino, rutahizamu Aliou wa US Monastir yaboneje umupira mu izamu rya APR FC, we na bagenzi be bihutira kwishimira igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kurarira. Ibi byatumye abakinnyi b’abanya-Tunisia batera amahane ku basifuzi.
Nyuma y’iminota yose y’umukino yarangiye APR FC itsinze 1-0, abapolisi bihutiye mu kibuga, barindira hafi umutekano w’abasifuzi, ubwo hikangwaga ko bashobora gutezwaho impagarara n’abakinnyi ba US Monastir batari bishimiye imisifurire.
Biteganijwe ko umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na US Monastir uzabera i Monastir, kuri Stade ya Mostafa Ben Janet ku mugoroba wo kuwa 18 Nzeri 2022. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
-
Kigali: Abanyamerika bakijijwe ibiyobyabwenge… – #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko itsinda ry'abagize Teen Challenge Oklahoma bageze mu Rwanda kuwa 03 Nzeri 2022, bagasanganirwa na Teen Challenge Rwanda ihagarariwe na Pastor Willy Rumenera unayihagarariye muri East Africa, batangiye ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Tariki 8 Nzeri 2022 bakoreye ibikorwa byabo mu Karere ka Musanze ahahuriye abagera kuri 400 baje gukurikirana ibikorwa byabo n’ibanga ryafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo burundu.Â
Kuwa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 bakomereje ubu bukangurambaga ahitwa mu Kove muri Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Abagera kuri 700 biganjemo urubyiruko ni bo bitabiriye iki gikorwa, bumva ububi bw’ibiyobyabwenge n’uko Yesu ari inzira yo gutandukana nabyo burundu.Â
Urubyiruko rwaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’urwo mu Rwanda, rwahoze mu bubata bw'ibiyobyabwenge, rwatanze ubuhamya bw’uburyo rwahindutse rukabivamo kubera Ijambo ry’Imana.
Abitabiriye iki gikorwa bumvise ijambo ry'Imana banakurikirana ibihangano by'abahanzi bavuye mu biyobyabwenge babarizwa muri Teen Challenge Rwanda. Intero kuri bose yari “Ibiyobyabwenge oya mu izina rya Yesu”.
Pastor Willy yagize ati: 'Amadayimoni y'ibiyobyabwenge n'ubusinzi ahunge mu izina rya Yesu kandi Imana yabohoye abashyitsi bacu kuva muri Oklahoma ikize ababameze batyo bose.'
Deborah waje ayoboye itsinda ry'abavuye muri Amerika na we yagize umwanya wo kubwiriza, gusa mbere abanza guha umwanya Seth umwana w'imyaka 14 wabaye imbaga y'ibiyobyabwenge kuva akiri muto cyane kugeza amenye Yesu ubwo yageraga muri Teen Challenge, akiyemeza kubivamo.
Seth ati: 'Mfite imyaka 14, nakuriye mu muryango w'Abakirisitu, gusa mu bwana bwanjye nagize inshuti mbi zatumye ntangira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Nahereye ku rumogi, ngenda nzamuka, nkoresha ibikomeye birimo Xanax, birenga ibyo ntangira no kujya mbigurisha. Nahoraga mu bibazo ku ishuri nkahora ngirana ibibazo n'ababyeyi.'
Akomeza agira ati: 'Ababyeyi banjye bari barankuyeho amaboko, mpora mfatwa n'inzego z'umutekano kugera ubwo bajyanye muri Teen Challenge bamenyesha inkuru nziza ya Yesu Kristo, ubu maze amezi 7 ntakoresha ibiyobyabwenge.'
Deborah yongeye gufata umwanya atangira agira ati: 'Dufite abakobwa n’abahungu biganjemo abafite imyaka iri hagati ya  14 na 17. Iyo baje batugana baba bafite ibibazo byinshi byiganjemo iby'ubusambanyi, kwitakariza icyizere, bikabatera gushaka kwiyahura biyangiza umubiri.
“Ikirenze kuri ibyo, ntibaba bumva ibyo tubabwira kuko baba bavuga ko batemera Imana barayitereye icyizere bibaza aho yari iri ubwo bageraga mu bibazo. Nubwo biba bitoroshye ariko twizera imbaraga za Yesu Kristo bityo biradufasha tukabigisha ijambo ry'Imana kuko ryo rishoboza byose.'Â
Muri ubu bukangurambaga bw kurwanya ibiyobyabwenge bakinnye umukino ufite igisobanuro cy'ubuzima umuntu anyuramo kuva avutse. Ni umukino ugaragaza ko yaba mu byiza n’ibibi, Yesu wabambwe aba ateze amaboko ngo yakire umwizera amurangamiye yifuza ko amufasha.
Uyu mukino washimangiwe n’icyigisho cyiza cya Deborah watanze ingero ku bantu bari abanyabyaha ruharwa barimo Umusamaliyakazi na Sawuli waje guhinduka Pawulo ariko bose Yesu Kristo arabigaragariza ahindurira ubuzima bwabi bubi buba ubw'amashimwe.
Si abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa batanze ubuhamya kuko na Ndahayo Espoir w'imyaka 24 ubarizwa muri Teen Challenge Rwanda yasangije abantu urugendo yanyuzemo ruteye ubwoba kuva mu mwaka wa 2012. Yavuze ko yakoresheje urumogi akajya yitera inshinge, acura amafaranga, aranafungwa.
Ku bw’ubuntu bw’Imana, yaje kumenya Imana, biba akarusho ubwo yisangaga muri Teen Challenge kuko yahise atandukana burundu b’ibiyobyabwenge. Yavuze ko ubu ari umusore ushima Imana akaba ari n'umugabo wo guhambya ibyo Imana ikora.
Muri iki gikorwa hasengewe abarwayi n’abemeye kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo.
Ibikorwa bya Teen Challenge Rwanda n'abashyitsi bayo baturuka muri Oklahoma bahoze bakoresha ibiyobyabwenge ariko bakaza kubireka, bikazakomereza i Kabuga mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri na tariki 11 Nzeri 2022.
![]()
Deborah yatanze ubuhamya bw’ukuntu Yesu yamufashije kuva mu biyobyabwenge
Byari ibyishimo ku bitabiye gahunda ya Teen Challenge bumvise ubuhamya bagira n’umwanya wo gusirimba ivumbi riratumuka![]()
Bafashe n’umwanya wo kubyinira Imana
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael – INYARWANDA
-
Pasiteri yakatiwe igifungo cy'imyaka 50 azira gusambanyiriza abana 4 mu masengesho #rwanda #RwOT
Umupasitori washutse abana bane b'abakobwa hanyuma akabasambanyiriza mu masengesho ya nijoro, yakatiwe gufungwa imyaka 50 n'urukiko rwa Mombasa,muri Kenya.
Bwana Sammy Maingi Charo wari uzwi nka Pasiteri Aaron Kalama yasambanyije abana bato ndetse atera inda umwe muri bo ubwo bahuriraga mu cyo yise amasengesho y'iwe mu rugo.
Uyu mugabo yari akurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya abana 4 bari hagati y'imyaka 10 na 17.
Amasengesho yakorerwa mu cyumba cy'uruganiriro ariko ngo yahagaraga umwe umwe mu cyumba cyihariye ngo amusengere.
Charo yakoze ibyo byaha ku matariki atandukanye hagati y'Ukwakira 2019 na Nzeri 2020 mu gace ka Kinarani mu Ntara ya Kilifi.
Ubwo yagaragaraga bwa mbere mu rukiko, Pasiteri Charo yahakanye ko atakoze ibyo byaha avuga ko yaharabitswe.
Kugira ngo yemeze iki kirego, Umuyobozi w'Ubushinjacyaha Noordin Haji yahamagaye abatangabuhamya 10.
Ibimenyetso byatanzwe n'uwahohotewe bwa mbere ni uko yagiye kwa pasiteri abifashijwemo na mwuka wera mu gace ka Kwa Micah.
Icyo gihe uwakatiwe yarimo asengera abantu bari mu nzu y'umwe mu bayoboke be.
Uyu mwana yavuze ko mu ijoro rimwe mu masengesho yabo asanzwe, Pasiteri Charo yamuhamagaye mu cyumba cyihariye.
Uyu mwana muto yabwiye urukiko rwa Kaloleni ati: 'Pasiteri yambwiye ko ashaka ko turyamana kugira ngo ubuntu bw'Imana buze kuri njye.'
Uyu mukobwa yavuze ko yaje kubyemera kugira ngo abone ubuntu bw'Imana.
Yakomeje avuga ko yamwihanangirije ko ntawe agomba kubibwira ndetse ubuntu bw'Imana buzajya bumwomaho igihe cyose basambanye.
Ubuhamya bw'uyu mukobwa buhuye neza n'ubwa mugenzi we nawe wagejejwe imbere y'urukiko gusa we yavuze ko yitabiriye ayo masengesho abisanwe na nyina wamubwiye ko agomba kujya aho abandi bakobwa bangana nawe bari.
Uyu mukobwa yavuze ko abantu benshi bitabiraga amasengesho ariko ngo hari igihe pasiteri yavanguraga “intama n'”ihene” bakajya ahantu hatandukanye.
Uyu mukobwa w'imyaka 15 yavuze ko yagendaga ahamagara umwana umwe umwe hanyuma akamusambanya.
Uyu kandi yacurangaga umuziki mwinshi iyo yabaga ari gusambanya umwana kugira ngo hatagira ubyumva.
Aba bana bavuze ko batinye kurega uyu mupasiteri kuko bumvaga ko yabaga yatumwe n'Imana kubahemukira ndetse ko imbaraga Imana yamuhaye yazikoresha akabagirira nabi.
Umwana wa 4 niwe wahagamye uyu mupasiteri kuko yamuteye inda hanyuma bamubajije avuga ko ariwe baheruka gusambana bari mu masengesho ya nijoro.
Hafashwe DNA z'umwana uyu mukobwa yari atwite abanyamategeko basanga zihura 99.99 n'iz'uyu mugabo byemezwa ko ariwe se w'uyu mwana.
Urukiko rwemeje ko uyu mupasiteri agomba gufungwa imyaka 30 ku bana 2 bafite imyaka 15 n'indi 20 ku bandi babiri bafite imyaka 17.Imyaka yose hamwe ni 50.



























































Byari ibyishimo ku bitabiye gahunda ya Teen Challenge bumvise ubuhamya bagira n’umwanya wo gusirimba ivumbi riratumuka