Category: Uncategorized

  • Charles III yarahiriye kuba umwami w'u Bwongereza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w'u Bwongereza mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James's Palace i London.

    King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza mu muhango watambutse 'bwa mbere' imbona nkubone kuri Televiziyo.Ibikorwa by'ibwami byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y'urupfu rwa se w'umwamikazi.

    Mu ndahiro ye, King Charless III yasezeranyije kubakira 'ku rugero rwiza' Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko yumva neza inshingano zimutegereje.

    Umwami yarahiriye imbere y'akanama kagizwe n'abagize Akanama k'Abiru cyangwa Privy Council – itsinda ry'abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n'abari mu mirimo ubu, n'abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) – hamwe n'abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n'umukuru w'umujyi wa London.

    Uyu muhango kandi witabiriwe n'ababaye ba Minisitiri b'Intebe 6 barimo Theresa May na Boris Johnson baheruka.

    Kwimikwa kwashyizweho umukono n'abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w'intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n'umutegetsi mukuru wo muri leta – ushyirwaho n'ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w'intebe – uzwi nka Lord Chancellor.

    Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w'u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati 'Mana rengera Umwami'.

    Charles III yahindutse umukuru wa Commonwealth, ishyirahamwe ry'ibihugu 56 byigenga hamwe n'abaturage miliyari 2.4. Muri 14 muri ibi bihugu, hamwe n'Ubwongereza, Umwami ni we mukuru wa leta.

    Ibi bihugu, bizwi ku izina rya Commonwealth realms, ni: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwami-charles-iii-yimitswe-ku-mugaragaro-amafoto

  • Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye #rwanda #RwOT

    MUbwo hakinwaga umukino ubanza wa CAF Champions League ku ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC, yegukanye intsinzi ibanza mu mukino bahuyemo na US Monastir itsinze igitego kimwe ku busa.

     Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo yari iheruka kwakira umukino wayo wa mbere wahuje Amavubi ndetse n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia.

    Muri uyu mukino, APR FC yatsindiwe igitego kimwe cyabonetse mu minota 90 y'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Mugunga Yves ubwo hari ku munota wa 18.

    US Monastir yari imaze iminsi ibiri mu Rwanda yabonye uburyo bw'igitego ubwo hari ku munota wa 79 ariko umusifuzi wo ku ruhande avugako habayeho kurarira kwa Rutahizamu w'iyo kipe, bityo binatuma iminota 90 irangira APR FC ibonye intsinzi.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe y'ingabo z'igihugu ntabwo bihagije ngo yizere gukomeza mu kindi kiciro cy'ijonjora rya kabiri kuko mu mpera z'icyumweru gitaha, USA Monastir izakira APR FC mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.


    Uyu mukino kandi wari uwa mbere umutoza mukuru wa APR FC Adil Erradi Muhammed yari atoje kuva amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga.


    Biteganyijwe ko hatagize igihinduka, kuwa kabiri w'icyumweru gitaha, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC aribwo izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura.

    The post Amafoto — APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatsinze-us-monastir-1-0-mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-wabereye-kuri-sitade-ya-huye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yatsinze-us-monastir-1-0-mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-wabereye-kuri-sitade-ya-huye

  • Uburyo abakobwa bashobora gushimisha abakunzi babo batagombye kuryamana nabo #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bafata urukundo mu ngeri nyinshi ndetse bakanaruha ubusobanuro butandukanye bitewe n’inyungu baba babifitemo. Ni muri urwo rwego rero usanga abenshi bibwira ko urukundo ari ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi n’abenda kuzabana ugasanga baryamanye mbere y’uko basezerana.

    Ibi akenshi rero biterwa n’ubusobanuro abakundana baba bahaye ijambo urukundo ndetse bigakurikirwa n’ingaruka nyinshi kuko hari igihe umwe aba amaze kugera ku cyo yashakaga bityo agasigara afata wa mugenzi we nk’abandi bose cyangwa uko yishakiye.

    Ikibazo cyakunze kugaragara cyane n’icy’abaryamana mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko cyangwa no mu itorero kandi ari yo gahunda nyamukuru bari bafitanye. Aha, inzobere mu bijyanye n’umubano Matthew Hussey, yatangaje itandukaniro hagati y’urukundo rugamije kuryamana n’urukundo rugamije kubana cyangwa ruzaramba.

    Uyu mushakashatsi avuga ko hari uburyo bwinshi umukobwa ashobora kwereka umuhungu ko amukunda ariko bataryamanye. Ibi ngo umukobwa agomba kubikora atagendeye ku idini asengeramo, cyangwa indi myizerere runaka ahubwo akabikora kuko afite intego runaka.

    1. Kwereka uwo musore ko umurutishije abandi.

    Umukobwa weretse uwo bakundana ko amukunda kuruta abandi, bituma uwo musore nawe amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n’uburyo abona yitwara mu bandi.

    2. Kwisanzura ku bandi bahungu ariko mu buryo butabangamiye uwo mukundana.

    Iyo umukobwa yisanzurana n’abandi barimo abahungu ku buryo bukabije, uwo bakundana atangira kubona ko ari umuntu usanzwe bityo bikaba byanamuha urwaho rwo kumubwira ibyo yishakiye.

    3. Kubanza kumva ko imibonano atari yo ijya mbere.

    Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego imwe yo kubaka urukundi rurambye, biroroha cyane kubyumvisha uwo bakundana. Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.

    4. Gusangira no kumuha umwanya uhagije wo kuganira.

    Iyo uwo mukundana abona umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n’ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n’imyizerere yawe.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/uburyo-abakobwa-bashobora-gushimisha-abakunzi-babo-batagombye-kuryamana-nabo

  • Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bafite hagati y'imyaka  13-17 biga mu mashuri yisumbuye i Kigali by'umwihariko mu bigo 19 byo mu Karere ka Kicukiro bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi' kimukanwa bateramo imboga n'imbuto hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imirire.

    Binyuze muri Association Mwana Ukundwa ku bufatanye na New York Academy of Sciences, abanyeshuri bo mu bigo byavuzwe bakoze imishinga ishobora kuba igisubizo cy'ikibazo cy'imirire hakoreshejwe ubutaka buto ku batuye mu Mujyi wa Kigali, bamwe muri bo bakoze 'Akarima ko mu Mujyi' bateramo imboga n'imbuto kandi umuntu akaba yakimukana.

    Taliki 01 Mutarama 2022 kugeza 31 Nyakanga 2022, nibwo uyu mushinga watangiranye n'abanyeshuri 550 bo mu mashuri icyenda yo mu Karere ka Kicukiro bari mu matsinda 118.

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi muri 'New York Academy of Sciences',  Meghan Groome, yavuze ko abanyeshuri batoranijwe bagaragaje ubudasa mu gukora imishinga myiza.

    Yagize ati 'Uyu ni umushinga uzamara imyaka itatu, uzagera ku banyeshuri 3000 bo mu mashuri yisumbuye biganjemo abakobwa. Icyo dukora muri iyo gahunda nuko itsinda ry'abanyeshuri batandatu ryishyira hamwe rikareba ikibazo kijyanye na 'science' ubwabo bakagikorera ubushakashatsi hanyuma bagahanga agashya kagamije gusubiza cya kibazo.'

    Amahirwe ku bakoze imishinga myiza

    Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire, yakomeje avuga ko mu mujyi wa Kigali nta butaka buhari ku buryo buri muturage yabasha kugira akarima mu nsi y'urugo aho asoroma imboga cyangwa aho akura imbuto. Ati 'Ariko kandi hifashishijwe 'science' birashoboka ko umuntu yarya imboga n'imbuto ahinze mu buso buto.

       Meghan Groome

    Umuyobozi w'u Rwunge rw'amashuri rwa Kicukiro, Rugasire K. Euzebius yavuze ko uyu mushinga waziye igihe.

    Ati 'Ni ikintu cyadushimishije cyane kuko urebye ubumenyi abana bafite muri aya mezi macye gusa bamaze muri uyu mushinga wakumirwa. Ntabwo ari ubwa mbere byari bikozwe mu Rwanda kuko mu mashuri yigenga afite ubushobozi birakorwa. Ubu rero icyadushimishije nuko biri gukorwa mu mashuri asanzwe y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na 12. Aba bana mu by'ukuri bari kubona buno bumenyi ni ba bana bitari byoroshye kuzabubona twebwe byaradushimishije cyane kuko no mu muryango aho bibijyana ni muri ya miryango imiryango ifite ibibazo by'imirire.'

    Rugasire yakomeje avuga ko kugirango aba bana babashe kuvumbura no kugirango imishinga yabo igerwego, ibigo byose biri muri uyu mushinga byahawe internet, amafaranga y'itumanaho ndetse n'abarimo batoranijwe bafasha abanyeshuri bafashwa mu bijyanye na Transport.

    Mu mishanga yakozwe n'aba banyeshuri hagamijwe gushaka igisubizo cy'ubutaka butoya bwo mu mujyi wa Kigali, abanyeshuri biga muri GS Nyanza nibo bakoze umushinga wahize iyindi bise 'Growing Vegetable'. Buri munyeshuri mu bari muri uyu mushinga akaba yarahembwe amadorali 250.

    Mu banyeshuri 479 batsinze, 460 (96%) biga mu bigo icyenda byo mu Karere ka Kicukiro bakoze imishinga myiza, bahawe amahirwe na New York Academy of Sciences yo kwinjira muri Junior Academy of Sciences,  aho basabana n'abanyeshuri bakiri bo hirya no hino ku isi bagasangira ubumenyi bubafasha kuvumbura ibintu bitandukanye bijyanye na 'science'.

    [email protected]

     

    The post Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/10/kigali-bifashishije-science-bakora-akarima-ko-mu-mujyi-kazahangana-nikibazo-cyimirire/

  • Charles III yemejwe nk’Umwami w’u Bwongereza #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwemeza umwami ubanziriza uwo kumwimika. Ni ubwa mbere mu mateka y’ubwami bw’u Bwongereza uyu muhango watambukijwe kuri televiziyo mu buryo bw’imbonankubone.

    Bwa mbere uyu muhango ubaho hari mu 1603 ubwo Umwami James VI wa Ecosse yabaga Umwami James I w’u Bwongereza ubwo ibi bihugu byombi byihuzaga.

    Umwami Charles yarahiriye inshingano nshya, ashima Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma, anasezeranya ko iminsi ye y’ubuzima asigaje ku Isi azakorera igihugu nta kwizigama.

    Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w’u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati 'Mana rengera Umwami'.

    Kwemezwa umwami ni umuhango uyoborwa n’Inteko y’Abiru, itsinda ry’abadepite n’abandi bakomeye mu nzego nkuru z’igihugu. Hari kandi ba Ambasaderi bo muri Commonwealth, Umuyobozi w’Umujyi wa Londres n’abandi.

    Nyuma yo kwemezwa nk’umwami, Charles yahise aca iteka ko umunsi Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa uzaba ari ikiruhuko mu gihugu hose. Kugeza ubu ntabwo itariki uwo muhango uzaberaho iratangazwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Charles-III-yemejwe-nk-Umwami-w-u-Bwongereza

  • Bamwe mu bakinnyi baterese abasifuzi, hari inkuru z’urukundo rwa bo zatangijwe no gushyamirana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni inkuru nyinshi z’urukundo rw’abakinnyi cyane ab’umupira w’amaguru zigenda, gusa si kenshi uzumva umukinnyi yateretanye n’umusifuzi, gusa na none si uko bitabaho.

    Umukinnyi mu kibuga uretse ikipe baba bahanganye ariko na none aba ahanganye n’umusifuzi kuko aba ari we ushinzwe guca impaka hagati y’amakipe yombi, umukinnyi ukoze amakosa akaba yamuhana.

    Mu nkuru zitari nyinshi twabashije kubona z’abakinnyi baterese abasifuzi, muri izo nke hari aho urukundo rwatangijwe no kutumvikana hagati y’umusifuzi n’umukinnyi.

    Tariki ya 13 Kanama uyu mwaka ni bwo umusifuzikazi mpuzamahanga w’Umuholandi, Shcona Shukrula abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko amaze igihe ari mu rukundo na myugariro wo ku ruahnde rw’ibumoso wa FC Emmen mu Buholandi, Jeff Hardeveld.

    Bavuganye bwa mbere tariki 13 Kanama 2021 ubwo uyu myugariro yari ahawe ikarita y’umutuku ku mukino batsinzwemo na FC Eindhoven 1-0, mu kuva mu kibuga yerekeza mu rwambariro yagiye yitatomba asanga Shcona wari umusifuzi wa kane bavugana nabi, kuva icyo gihe batangiye kujya bavugana kugeza aho abatangiye bavugana nabi bahise bavamo abakunzi.

    Urukundo rwabo rwatangijwe no gushyamirana

    Muri 2016 myugariro ukomoka muri Slovakia, Vajecka Lubomir icyo gihe yakiniraga FC Nizna we ntabwo yashyamiranye n’umusifuzi ngo bivemo inkuru y’urukundo ahubwo nyuma y’amasegonda make umukino utangiye, imbere y’abafana 400 yaratunguranye maze arapfukama ashingira ivi hasi Petra Lepackova wari umusifuzi wo ku ruhande maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Nyuma y’uyu mukino uyu musifuzi yavuze ko ari wo munsi ukomeye mu buzima bwe.

    Yaramutunguye amuterera ivi mu mukino hagati

    Muri Turikiya, umukinnyi wakinaga mu batarabigize umwuga, Mehmet Ali Babayiğit yakundanye ndetse aza gukora ubukwe n’umusifuzi w’umugore, Melek İmamoğlu, hari nyuma yo kumusifura ko yararariye.

    Ibi byabereye mu Ntara y’Amagepfo ya Mardin. Uyu mukinnyi nyuma yaje gutangaza ko nyuma yo kumusifura ko yarariye yafashe umupira agiye kumubwira nabi amutonganya avuga ko yarenganye maze amugeze imbere ibyo yari agiye kuvuga arabyibagirwa bitewe n’ubwiza yari amubonanye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo kugeza aho baje no gukora ubukwe.

    Yari amaze kumusifura ko yaraririye

    Yamugeze imbere abura icyo amubwira

    Stade byabereyemo ni naho bifotoreje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakbamwe-mu-bakinnyi-baterese-abasifuzi-bamwe-inkuru-z-urukundo-rwa-bo-zatangijwe-no-gushyamirana-amafoto-innyi-baterese-abasifuzi-bamwe

  • U Rwanda Rwarekuye imfungwa 1803 #rwanda #RwOT

    Izi mfungwa zafunguwe by’agateganyo nk’umwanzuro wemejwe n’inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 8 Nzeri 2022 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Ifungurwa ry’aba bafungwa rije rikurikira ubusabe bw’abarimo umuyobozi wa Transparent International Rwanda,Ingabire Marie Immaculee utarahwemye kugaragaza ko ubucucicike bukabije mu magereza yo mu Rwanda ari ikibazo gikomeye.

    Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda bwo mu mwaka 2021 bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.

    Ubucucike mu magereza bwariyongereye mu myaka itatu ishize kuko wavuye kuri 136% bugera ku 174%.

    Gereza ibarwa nk’irimo ubucucike bwinshi kurusha izindi mu Rwanda ni Gereza ya Muhanga ifite ubucucike bwa 222%, bivuze ko abayifungiwemo bakubye hafi 3 abagomba gufungirwamo.

    Abatungwa agatoki kubigiramo uruhare ni inzego zirimo Abashinjacyaha n’abacamanza.

    Ubu bushakashatsi bwa TIR bwarebaga ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubundi buryo bwo kugorora mu Rwanda, bwagaragaje ko ubucucike mu magereza bukomeza kurushaho gutumbagira.

    Kugeza ubu Gereza zo mu Rwanza, zifungiyemo abarenga ibihumbi 87 .

    Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda, avuga ko kuba umuntu ukurikiranyweho icyaha yaburana adafunze ari ihame, akaba yafungwa mu gihe hari impamvu zikomeye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-Rwarekuye-imfungwa-1803

  • Bruce Melodie waruciye akarumira ku kayabo yishyuye n’urubanza afite i Burundi, yasohoye indirimbo ishima Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda uheruka gufungirwa mu Burundi, Bruce Melodie yasohoye indirimbo ishima Imana yakomoye ku isengesho yavugiye mu gihome.

    Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo Bruce Melodie yafungiwe i Burundi n’inzego z’umutekano zamushinjaga ubwambuzi yakoreye Bankuwiha Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo ntabashe kujya kuririmbayo ndetse ntasubize amafaranga yari yahawe.

    Uyu muhanzi kugira ngo arekurwe ndetse anakore ibitaramo bye yari afiteyo bivugwa ko yishyuye ibihumbi 2 by’amadorali, miliyoni 30 z’amarundi Toussaint yavugaga yakoresheje mu kumwitegura ndetse n’andi miliyoni 12 z’indishyi y’akababaro.

    Gusa hari n’andi makuru yavuze ko inzego z’ubutabera mu Burundi zahise zibyinjiramo aya mafaranga bayaka Toussaint barayafatira ndetse bikaba bigomba kujya mu manza.

    Ku munsi w’ejo ubwo yari ageze mu Rwanda, Bruce Melodie yemeje ko iki kibazo yari agifitanye na Toussaint ariko abajijwe ku by’amafaranga yishyuye n’uru rubanza aryumaho avuga ko ntacyo yabitangazaho kuko biri mu nzego z’ubutabera rero ashobora kwikanga yavuze ibidakwiye.

    Ati 'Iyo rero bigeye mu mategeko dore umunyamategeko ng’uyu njyewe ntabyo nsobanukiwe cyane, bibazwa abanyamategeko kandi hari n’amakuru aba akiri ibanga umuntu atatangaza kuko inzego z’Ubutabera ziba zikiri mu kazi ka zo ntabwo nabivugaho birebire.'

    Ku by’urubanza yagize ati 'nari maze kuvuga ko ntari bubivuge? Nari maze kuvuga ko ayo makuru ntazi neza niba nemerewe kuyatanga ni yo mpamvu ndibwirinde kuyatanga kugira ngo ntagira ibyo nangiza. Ntabyo ndibuvugeho kuko ntazi ibyo naba nangije kuko iby’amategeko ntabyo nsobanukiwe.'

    Uyu muhanzi kandi akigera mu Rwanda ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2022, yasohoye indirimbo ishima Imana ikubiyemo isengesho yavugiye muri gereza ubwo yari afunzwe.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Melodie yavuze ko ari nkuru mpamo y’ibyamubayeho i Burundi.

    Ati 'Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, mu bihe bishize nanyuze mu bihe by’umwijima, narasenze ndi muri kasho, indirimbo ivuka mu masengesho yanjye. Iyi ndirimbo ndayibatuye.'

    Iyi ndirimbo yise 'Urabinyegeza' ijambo ry’ikirundi, mu Kinyarwanda ugenekereje ni 'Urabihisha', avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye ubwo yari afungiwe i Burundi ko ku bw’izo mpamvu buri Cyumweru azajya ajya gusenga.

    Bruce Melodie yashimye Imana ku byo yamukoreye i Burundi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-waruciye-akarumira-ku-kayabo-yishyuye-n-urubanza-afite-i-burundi-yasohoye-indirimbo-ishima-imana

  • VIDEO : Mu mvugo ikakaye Abaturage ba Bannyahe barashinja ubuyobozi kubeshyera Perezida Kagame no kubagumura #rwanda #RwOT

    Ni mu biganiro byabaye kuri uyu Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n’imbaga y’abatuye muri Kangondo na Kibiraro.

    Ni ikibazo kimaze igihe kuko mu 2017 ari bwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abari batuye muri utwo duce ingano y’umutungo wabo kugira ngo bazimurwe.

    Mu 2018 bakorewe igenagaciro nubwo bamwe bagiye barihakana abandi bakaryemera.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

    Ati 'Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw’amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.'

    Yakomeje agira ati 'Mu ijambo rimwe tuje kongera kubibutsa ko igihe cyo kwimuka cyageze kandi inzu zaruzuye. Zitaruzura cyari ikibazo ariko ubu zirahari.'

    Ku rundi ruhande ariko abaturage batari bimuka bagaragaje imbogamizi zo kuba badahabwa ingurane ku nzu cyangwa ubutaka bwabo bafite muri aka gace ka Kangondo kugira ngo babashe kujya kugura ahandi cyangwa kwiyubakira ahandi.

    Umwe muri aba baturage witwa Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n’ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y’inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y’Akarere ka Gasabo wemeza ko n’ukeneye ingurane y’amafaranga agomba kuyahabwa , ati” Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho”

    Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y’inzu akayihabwa ndetse n’ushaka iy’amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati” Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n’ubuyobozi , ntabwo aribyo ‘‘

    Undi witwa Shikama avuga ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y’inzu bazahabwa indishyi ikwiye y’amafaranga.

    Ati” Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo”

    Undi muturage avuga ko ubuyobozi bushaka kubateranya na Leta kuko niba bavuga ko umuturage uzanga kwimuka azaba yigometse kuri Leta ndetse ko azakuriranwa n’Itegeko , ati” Ese Umuyobozi we wimuye umuturage ku ngufu atamuhaye ingurane ikwiye , Itegeko rizamukurikirana ni irihe ? '’

    Karegeya nawe utuye muri Kangondo ya Kabiri avuga ko hari n’abantu bimuwe bivugwa ko ari amanegeka kandi mu byukuri ari ahantu hazakoreshwa n’umushoramari bityo ko ari abantu bazanya akaboko karekare mu mitungo abaturage baruhiye.

    KANGONDO : Tuzatera akabariro gute turyamanye n’abana ? Mwibeshyera Perezida Kagame si we uturenganya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Mu-mvugo-ikakaye-Abaturage-ba-Bannyahe-barashinja-ubuyobozi-kubeshyera-Perezida-Kagame-no-kubagumura