Category: Uncategorized

  • Uganda yishyuye RDC igice cya mbere cy'ihazabu yaciwe nk'indishyi y'akababaro #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutabera ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ivuga ko Uganda yahaye icyo gihugu igice cya mbere kingana na miliyoni 65 z'amadorari y'abanyamerika nk'ihazabu yategetswe kuriha kubera ntambara yateje muri icyo gihugu.

    Urukiko mpuzamahanga rwaciye Uganda ihazabu ya miliyoni 325 z'amadorari y'abanyamerika yo guha DR Congo nk'indishyi y'akababaro kubera intambara yateje mu burasirazuba bw'icyo gihugu mu myaka isaga 25 ishize.

    Urwo rukiko rushinja Uganda ko yakoreye muri icyo gihugu cyo mu karere k'ibiyaga bigari ibyaha bitari bike byibasiye ikiremwamuntu, harimo n'ubwicanyi.

    Ni urubanza rwari rumaze igihe kitari gito, rukaba rwari rwaratangiye mu 1999 mu rukiko rukuru rwa ONU.

    Mu kwa mbere uyu mwaka, uru rukiko mpuzamahanga rwategetse ko Uganda itegetswe kuriha iyi hazabu mu bice bitanu, kimwe kingana na miliyoni 65 z'amadolari.

    Kubona Uganda ihaye leta ya Congo izi miliyoni 65 z'amadorari y'abanyamerika ni ikimenyetso ko imigbanire hagati y'ibi bihugu bibiri yateye imbere cyane.

    Ni ikintu kandi kidakunze kubaho ko igihugu kanaka cyemera ko cyishe amategeko mpuzamahanga.

    Mu 2005, urukiko mpuzamahanga rwavuze ko igitero cya Uganda mu burasirazuba bwa Congo cyatumye abasivile bicwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/uganda-yishyuye-rdc-igice-cya-mbere-cy-ihazabu-yaciwe-nk-indishyi-y-akababaro

  • King Charles III yafashwe n’ikiniga ararira y… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi 3 Umwamikazi Elizabeth II atanze, nibwo umuhungu we Charles yahise agirwa Umwami w’Ubwongereza ku mugaragaro mu birori byabereye  mu mujyi wa London mu ngoro ya St. James, aho yambitswe  ikamba ry’Umwami ndetse akanagirwa umuyobozi w’umuryango wa Commonwealth. Umwami Charles III nyuma yo kwimikwa kwe yagaragaje amarangamutima ye avanze n’amarira, ubwo yerekezaga ku rwibutso rw’Umwamikazi Elizabeth II.

    Nyuma yo kuva mu birori byo kwimikwa, King Charles III yerekeje ku ngoro y'i Bwami ya Buckingham Palace aho yakiriwe n’abantu benshi imbere yayo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cy’Ubwongereza yitwa ‘God Save The King’. Uko baririmbaga ni nako bazamuraga amafoto ye, hamwe n'aya Queen Elizabeth II uherutse gutanga afite imyaka 96. Ibi byateye agahinda King Charles III wari wicaye mu modoka, atangira kurira.

    King Charles III yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yerekezaga ku rwibutso rw’Umwamikazi.

    The Sun yatangaje ko King Charles III yahise asohoka mu modoka asanganira abantu benshi bari imbere y’ingoro y'i Bwami, ndetse ahita yerekeza ku rwibutso rw’Umwamikazi Elizabeth II rwakozwe n’abaturage, ndetse narwo ruherereye imbere y’ingoro ya Buckingham Palace. Uru rwibutso rugizwe n’indabo nyinshi, amafoto y’Umwamikazi Elizabeth II, inyandiko zimusezera ndetse na buji (Candles). 

    King Charles III yasuhuje abari bamutegerereje imbere y’Ibwami.

    King Charles III imbere y’urwibutso rw’Umwamikazi Elizabeth II.

    Ubwo King Charles III yageraga kuri uru rwibutso rwakorewe Nyina Elizabeth, yasaga n'ufite agahinda ndetse yanagaragaye yihanagura amarira mu maso. Nyuma yo gufatwa n’ikiniga, umugore we Camilla yamuhumurije maze bakomeza binjira i Bwami. The Sun ikomeza ivuga ko kuva Umwamikazi yatanga abantu benshi bakomeje kuza guhagarara imbere y’Ibwami, banashyira indabo ku rwibutso rwe rwakozwe mu gihe hategerejwe umunsi wo kumutabariza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120842/king-charles-iii-yafashwe-nikiniga-ararira-yerekeza-ku-rwibutso-rwumwamikazi-elizabeth-ii-120842.html

  • Miss Mutesi Jolly yasabye abantu kumutora mu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: 'Muraho bantu banjye, duhataniye ibihembo byo muri Zambia byitwa Zikomo mu byiciro bibiri birimo 'Best Stylist' na 'Motivational Speaker'.'

    Yongeraho ati: 'Reka tubiharanire maze dukomeze kwagura umubano. Sura urubuga rwabo utore ni ubuntu, mu kuri musure urubuga mutore umukobwa wanyu wirwanyeho kandi ni iby'icyubahiro kuba umwe mu bahatanye.'

    Ibihembo bya Zikomo Africa bikaba bihabwa abantu bakoze kurusha abandi mu bihugu byabo muri Africa mu byiciro birimo umuziki, imideli, ishoramari, ubugeni n'ibindi bitandukanye.

    Nyuma y'amatora abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye bakazajya kwakira ibihembo byabo mu birori by'agatangaza bizabera muri Lusaka, Zambia bizasusurutswa n'abahanzi bakomeye muri Africa barimo Awilo Longomba, kuwa 15 Ukwakira 2022.

    Mutesi Jolly atewe ishema no guhatanira ibihembo bya Zikomo AfricaWamutora unyuze kuri www.zikomoawards.com ukamuhesha amahirwe yo kwegukana ibyiciro 2 ahatanyemo

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120846/miss-mutesi-jolly-yasabye-abantu-kumutora-mu-bihembo-ahataniye-bya-zikomo-africa-120846.html

  • Bizzow Bane akomeje kubanikira! Uko wahesha a… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, nibwo hafunguwe ku mugaragaro amatora y'abahatanye mu bihembo bya Tiktok Rwanda.

    Aya matora amaze amasaha mbarwa afunguye akaba akomeje kwerekana ko ibi bihembo byaje bikenewe, aho abantu bakomeje gutora bifashishije urubuga rwa events.noneho.com.

    Umusore witwa Bizzow kugeza ubu akaba ari we uyoboye abandi mu majwi, uretse kandi uwifuza gutora yanyura ku rubuga hari n'uburyo bwo gukoresha kode ariyo *559*60# ugakurikiza amabwiriza.

    Uzahiga abandi muri Tiktok Rwanda urubuga rutera ibyishimo benshi kubera ibiruberaho, azahebwa miliyoni 1Frw y'amafaranga y'u Rwanda.

    Harimo kandi no kugirwa Brand Ambssador w'imwe muma kompanyi z'abaterankunga b'ibihembo bizajya bitangwa buri mwaka.

    HESHA AMAHIRWE UMUNTU UKUNDA KURI TIKTOK UMUTORA

    Reba abahatanye n'uko wabasha kubatora: 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120852/bizzow-bane-akomeje-kubanikira-uko-wahesha-amahirwe-uwo-ukunda-yo-kwegukana-miliyoni-mu-bi-120852.html

  • Playoffs: REG BBC yigaranzuye Patriots BBC bi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari ubereye ijisho, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, ubera kuri BK Arena i Remera. Wari umukino w’imbaraga, ubushake ndetse no kwanga kurekura ku ikipe ya REG BBC, yari yatsinzwe umukino ubanza.

    Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 65 kuri 65, byatumye hongerwaho iminota y’inyongera. Muri iyo minota, REG BBC yakoze icyari gikenewe itsindamo amanota 14, mu gihe Patriots BBC yatsinzemo amanota 5 gusa. Muri uyu mukino, Patriots Basketball Club yatsinze umukino wa mbere yatsinze agace kabanza amanota 25-18.

    Agace ka kabiri, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze amanota 18-17. Aha umukino wari utangiye kwegerana cyane mu gutsinda amanota. Agace ka gatatu, ikipe ya REG Basketball Club yazamuye umwuka itsinda amanota 18-12  mbere y’uko itsinda amanota 12-10. Umukino usanzwe warangiye amakipe anganya amanota 65-65, biba ngombwa ko hongerwaho iminota 5 ibaze (5 minutes Chronometré).

    Patriots BBC yari yatsinze umukino ubanza amanota 75 kuri 70. Umukino wa 3 uraba kuri iki cyumweru aho ikipe iri butsinde izaba isigaje umukino umwe, igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

    Umukino wo kuri iki cyumweru uratanga ishusho y’ikipe ishobora kwegukana shampiyona 

    Iminota 5 yongeweho REG yatsinzemo amanota 14

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120839/playoffs-reg-bbc-yigaranzuye-patriots-bbc-bitesha-agaciro-imikino-3-ibanza-120839.html

  • Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abar… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ahumuriza abari mu bihe bitoroshye. Umwe mu bakunze iyi ndirimbo yanyujije ubutumwa bwe kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo ati “Urakoze cyane, umunsi umwe, [Imana] izaterura abanzi idimbe hasi. Nyirubwite yiyizire pe”. Undi ati “Amen. Mbega indirimbo nziza! Mutuzaniye Nyirubwite yiyizire rwose,.. imbere cyane mukozi w’lmana”.

    Muri iyi ndirimbo “Umuriro Urotsa”, Theo Bosebabireba aragira ati “Ni ikibazo cy’igihe, naho ubundi gutabarwa ko uzatabarwa. Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite ubajugunyamo, bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abarwaza. Noneho rero ikorere uburiri bwawe utahe, nyirubwite ariyiziye kandi ni we ubitegetse”. 

    “Mirongo itatu n’umunani (38) irahagije, baguca hejuru bagukandagira bakagutangamo. Nyiri ubwite ntiyakubaza amashuri wize, Nyiri ubwite ntiyakubaza aho ukomoka, Nyiri ubwite ntitakubaza ibyo utunze, Nyiri ubwite ntiyakumva amabwire y’abantu,..”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yavuze ko kwita indirimbo ye ‘Umuriro urotsa’ yashakaga gusaba abantu ko kujya bakinisha ibindi “ariko Imana bayitondere, bayubahe, ntabwo ari iyo gukinisha cyangwa se ntabwo ari iyo kumenyera”. 

    “Hari ibintu abantu bakora utakwita nk’ibyaha bikomeye nk’uburyo bwo kwishyira hejuru, uburyo bwo gusuzugura abantu, ndavuga nti nabyo si ibintu byiza, abantu bajye bakina n’ibikinika. Kugereranya rero n’umuriro, inshuro nyinshi hari ahantu Imana yagiye irwanisha umuriro. Umuriro uri mu bintu byagiye bigaragara ko Imana iwukoresha”. 

    Theo Bosebabireba ari mu bihe byiza cyane muri iyi minsi, na ADEPR igiye kumufungurira imiryango yongere kuririmba mu nsengero zayo

    Yavuze ko Imana nayo ari umuriro akurikije ingero ziboneka muri Bibiliya. Yatanze urugero rwa Eliya ari ku musozi Karumeri aho yasenze hakamanuka umuriro ugatwika igitambo, ariko yarabanje aravuga ati ‘Mana nzi ko usanzwe unyumva’. Yatanze urundi rugero kuri Meshaki, Saduraka na Bedenego, ubwo bari bajugunywe mu muriro hakazamo undi wa gatatu. 

    Yavuze urugero rwa kane aho Eliya yari yarahuze Umwami, bamwoherereza ingabo ngo zimurwanye, akavuga ati ‘Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ubatwike’, umuriro ukamanuka. Theo ati “Urumva rero Imana nayo ni umuriro. Abantu bajye bakina n’ibindi, umuriro utazabotsa!”.

    Theo Bosebabireba ukubutse i Burundi, magingo aya ari kubarizwa mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu Karere ka Kirehe ahitwa i Gahara ni ho yakoreye ivugabutumwa ejo kwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022. Yavuze ko igiterane yatumiwemo gikomereza i Gasarabwayi mu Karere ka Kayonza kuri iki Cyumweru.

    Avuga ko i Burundi byagenze neza cyane mu biterane bitatu yari yatumiwemo yaba icyabereye i Muramvya, Kibogoye (hafi y’aho bita mu Bugarama) aho yamaze iminsi ine kuva kuwa kane kugeza ku Cyumweru ndetse n’i Makamba mu Itorero ry’Abangilikani mu biterane binini cyane byitabiriwe n’abantu ibihumbi.

    Yakomereje ivugabutumwa i Nyabunyegeri mu Mujyi wa Bujumbura muri Komine yitwa Mutimbuzi ahakorera igiterane cy’iminsi ibiri, gusa w avuga ko umunsi wa mbere yahageze bwije bityo akaba abara umunsi umwe. Yahakoreye igitaramo gikomeye anahafatira amashusho y’indirimbo ye “Umuriro urotsa”. Yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu mpera z’icyumweru gitaha.

    Theo Bosebabireba ategerejwe muri Mozambique mu giterane yatumiwemo n’umukozi w’Imana witwa Prophet Eric Uwayesu, uyu akaba ari umunyarwanda utuye muri icyo gihugu. Ni igiterane kizamara imnsi itatu kuva tariki 16 Nzeri kugeza tariki 18 Nzeri 2022. Azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bagera ku munani (8) b’amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri Mozambique.

    Bosebabireba avuye i Burundi ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya “Umuriro Urotsa”

    “Umuriro Urotsa” niyo ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba

    Theo Bosebabireb agiye kujya muri Mozambique ku itike ya Prophet Eric Uwayesu

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “UMURIRO UROTSA” YA THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120836/bagutanze-mu-kidendezi-kuko-bari-bafite-abarwaza-theo-bosebabireba-mu-ndirimbo-umuriro-uro-120836.html

  • Kigali: Polisi yafashe abantu 3 ibacyekaho kwigana no gukoresha inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Nzeri, Polisi y'u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, yafashe abantu batatu bacyekwaho kwigana no gukoresha ibyangombwa bitangwa mu buryo bwemewe n'amategeko n'ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n'ibyigenga.

    Mu bafashwe harimo babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ari bo; bitwazaga uruhushya rubemerera gutwara abagenzi rw'uruhimbano n'icyemezo cy'ubwishingizi bwa moto cya Radiant cy'icyiganano.

    Ubusanzwe uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto rutangwa n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA)

    Undi watawe muri yombi, akuriranyweho kuba ari we wiganaga ibi byangombwa bafatanywe akabibagurisha.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse kuri bamwe mu baturage bamenye amakuru bakayashyikiriza Polisi.

    CSP Africa yagize ati 'Hashingiwe ku makuru yizewe ku bikorwa byabo binyuranyije n'amategeko, Polisi yabanje gufata babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, nyuma yo kubasangana impushya zibemerera gutwara abagenzi n'ibyemezo by'ubwishingizi by'ibyiganano byanditse kuri moto zabo.'

    Yakomeje agira ati 'Bakimara gufatwa bahishuriye Polisi ko ibyo byangombwa babiguze umwaka ushize n'undi muntu wahise ashakishwa nawe arafatwa, basatse mu nzu ye habonekamo ibindi byangombwa by'ibyiganano birimo ibyemezo by'ubwishingizi bwa moto 6 n'ibyemezo by'uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto bigera kuri bine.”

    CSP Africa yunzemo ati 'Hahise hakurikiraho kugenzura ku bufatanye na RURA n'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant, biza kugaragara ko ibyangombwa bafatanywe bitari ku rutonde rw'ibyatanzwe mu buryo bwemewe n'amategeko bityo ko ari ibyiganano.'

    Umwe mu bafashwe yavuze ko umwe yishyuye ibihumbi 15 Frw kugira ngo abone ibyo byangombwa naho mugenzi we avuga ko yamuhaye ibihumbi 30 Frw.

    Aba bose uko ari batatu, bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

    CSP Africa yaburiye abijandika muri bene ibi bikorwa binyuranyije n'amategeko, ashimira kandi uruhare rw'abaturage batanga amakuru y'abacyekwaho gukora ibyaha.

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-polisi-yafashe-abantu-3-ibacyekaho-kwigana-no-gukoresha-inyandiko

  • AS Kigali yatsikiriye i Mahanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yihagazeho mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup inganya na ASAS Télécom yo muri Djibouti ubusa ku busa kuri uyu wa Gatandatu.

    Abakinnyi ba AS Kigali bagerageje gushaka igitego yaba mu gice cya mbere n’igice cya kabiri ariko amahirwe arabura kuko nka Haruna Niyonzima yabuze uburyo bubiri bwari bwabazwe imbere y’izamu.

    Muri uyu mukino, ikipe ya ASAS yari ifite uburyo bwo gusatira rimwe na rimwe ikanahusha uburyo bwabyara ibitego kuko yanagize umupira wagonze igiti cy’izamu rya Ntwari Fiacre.

    Nyuma yo kubona ko ubusatirizi butari kubikora neza, umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo yaje gukora impinduka akuramo Tuyisenge Jacques ashyiramo Nyarugabo Moise waje asangamo Shaban Hussein.

    AS Kigali yakomeje gukina ishaka impamba yayigeza mu mujyi wa Kigali mbere y’uko haba umukino wo kwishyura, gusa ntabwo byakunze.

    Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri saa Cyenda.

    Mu gihe AS Kigali izaba ibashije kwitwara neza mu mukino wo kwishyura ikaba yasezerera ASAS, yazahura na A Nasry yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

    Abakinnyi umutoza Cassa Mbungo André yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga ni Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kakule Mugheni Fabrice, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Hassan Rugirayabo, Niyonzima Olivier Seif, Ahoyikuye Jean Paul, Kwitonda Ally, Juma Lawrence na Shabani Hussein Tchabalala.

    11 ba AS Kigali babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Haruna Niyonzima yari ahagaze neza

    Tchabalala ntako atagize ariko biranga

    Wari umukino utoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsikiriye-i-mahanga-amafoto