Category: Uncategorized

  • RIB yataye muri yombi Shikama wagaragaye cyane mu Kibazo cya Bannyahe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hari amajwi yakwirakwijwe #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yagiranye na Jalas TV, humvikanyemo ijwi ry’uyu mugabo Jean de Dieu Shikama agereranya ibyavuzwe nUmuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda n’ijambo Dr Léon Mugesera yigeze kuvugira ku Kabaya akangurira abantu gukorera Abatutsi Jenoside.

    Muri iki kiganiro kandi humvikanyemo ijwi ry’Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yemeza ko Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki ya 10 Nzeri 2022 , akwekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri n’icyaha cyo gupfobya Jenoside.

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko Shikama yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza amajwi aho yumvikana agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimura abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri ndetse na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe ho mu Murenge wa Remera.

    Shikama afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Remera mu gihe ngo dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

    Mu biganiro byabaye ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n’imbaga y’abatuye muri Kangondo na Kibiraro. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

    Ati 'Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw’amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.'

    Icyo gihe Shikama yavuze ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y’inzu bazahabwa indishyi ikwiye y’amafaranga.

    Ati” Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo”

    Naho Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n’ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y’inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y’Akarere ka Gasabo wemeza ko n’ukeneye ingurane y’amafaranga agomba kuyahabwa , ati” Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho”

    Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y’inzu akayihabwa ndetse n’ushaka iy’amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati” Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n’ubuyobozi , ntabwo aribyo ”

    KANGONDO : Tuzatera akabariro gute turyamanye n’abana ? Mwibeshyera Perezida Kagame si we uturenganya

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/RIB-yataye-muri-yombi-Shikama-wagaragaye-cyane-mu-Kibazo-cya-Bannyahe-ashinjwa-ibyaha-birimo-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-Hari-amajwi-yakwirakwijwe

  • BK Group yamuritse irushanwa 'Rap City’ ryo kuzamura impano z’abakiri bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bk-group-yamuritse-irushanwa-rap-city-ryo-kuzamura-impano-z-abakiri-bato

  • #COVID19: Nta muntu wanduye mushya ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-nta-muntu-wanduye-mushya-ku-cyumweru

  • Benin yasabye u Rwanda umusada mu kurwanya ibyihebe biyugarije #rwanda #RwOT

    Leta ya Benin yatangiye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y'ibikoresho n'ubunararibonye mu guhangana n'ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y'Igihugu.

    Umuvugizi wa Perezidasi ya Benin Wilfried Houngbédji, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP), ashimangira ko Ingabo za Benin zoherejwe muri ako Karere k'Amajyaruguru mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba yigaruriye ibice bitandukanye by'ibihugu by'abaturanyi ari byo Nigeria ndetse na Burkina Faso.

    Bivugwa ko ibyo mitwe y'iterabwoba igaba ibitero ku basivili, ikabasahura, igatwika ibyabo ndetse ikanarenzaho kugaba ibitero ku nzego z'umutekano. Ubufatanye bw'u Rwanda na Burkina Faso bwitezweho gufasha mu kongerera imbaraga ingabo za Benin zoro mu birindiro.

    Yagize ati: 'Nk'uko bimeze kuri Niger na Burkina Faso, turimo kuganira n'u Rwanda mu birebana n'inkunga y'ibikoresho no kutwungura ubumenyi no kusangiza ubunararibonye. Ariko amasezerano ashobora gusinywa ntaho azaba agaragaza iyoherezwa ry'ingabo z'u Rwanda.'

    Ayo makuru yaje akurikira inkuru yatangajwe n'Ikinyamakuru Africa Intelligence, cyibanda ku nkuru za Politiki n'ubukungu zicukumbuye zo muri Afurika cyagaragaje ibiganiro bikomeje hagati ya Kigali na Cotonou bigamije kohereza amagana y'ingabo z'u Rwanda mu Majyaruguru ya Benin.

    Icyo gitangazamakuru cyatangaje ko umubare w'ingabo z'u Rwanda ukwiriye kuba wateganywa mu cyiciro cya mbere ubarirwa muri 350, kigakomeza kinahamya ko ushobora no kwikuba kabiri.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangarije AFP ko adashobora kugira byinshi avuga kuri iyo ngingo, ariko yemeza ko hasanzwe haari umubano n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi.

    Umugaba w'Ingabo za Benin Gen. Fructueux Gbaguidi, aheruka kuzindukira mu Rwanda muri Nyakanga ishize, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda bigamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi mu bya gisirikare.

    Ibihugu bikora ku Nyanja y'Atalantika nka Togo, Ghana na Côte d'Ivoire, bikomeje gushaka imbaraga n'ubumenyi mu bya gisirikare mu rwego rwo kurinda imipaka yabyo na Mali, Niger na Burkina Faso nyuma y'ibihe bidasanzwe byaranzwe n'ibitero by'inyeahyamba.

    Ibyo bihugu bihangayikishijwe n'uko haba hari imitwe y'ibyihebe yatangiye gushaka abayoboke mu baturage babyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/benin-yasabye-u-rwanda-umusada-wo-kurwanya-ibyihebe-biyugarije

  • Maniraguha Eloi na Omoro Saniyah bahize aband… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y'Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryiswe 'Mako Sharks Sprint Gala', aho abakinnyi 154 bo mu makipe 7 yo mu Rwanda bahataniye imidari mu buryo bune bwo koga.

    Irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryateguwe n'Ikipe ya 'Mako Sharks' isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali, hitabira amakipe ya; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, CSK Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na VJN Swimming Club.

    Iri ruhanwa ryatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo, ryatangiye i Saa Tatu za mugitondo (09:00) risozwa i Saa Kumi (16:00) z’umugoroba, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yaryo.

    Abakinnyi bo mu byiciro by’abagore n'abagabo bakinnye mu buryo bw’umwe kuri umwe muri FreeStyle, Breaststroke, Backstroke ndetse no mu buryo bwo kuvanga abakinnyi b’abagore n’abagabo bagize ikipe buzwi nka ‘Relay’.

    Irushanwa nyirizina ryatangiriye ku cyiciro cy'abakinnyi bari hagati y'imyaka 9-10 aho bakinnye basiganwa ahareshya na metero 25, risorezwa kuri Relay, aho abakinnyi basiganwe intera ihwanye na metero 100 (100m).

    Mu cyiciro cy'abagabo, Maniraguha Eloi wa Mako Sharks yahize bagenzibe, mu gihe mu bagore uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah nawe ukinira ikipe ya Mako Sharks yakiniraga kuri Pisine ya Green Hills Academy, aho isanzwe ikorera imyitozo.

    Maniraguha Eloi

    Ku giteranyo cy’amanota y’amakipe, Mako Sharks yahize andi yose yegukana igikombe ifite amanota 3232, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi yagize amanota 879 mu gihe Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu yagize amanota 713 ikegukana umwanya wa gatatu.

    Iri rushanwa ryarebwe na Minisitiri wa Siporo, Madame Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umunyamabanga wa Komite Olempike y'u Rwanda, Kajangwe Joseph, umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Kabera Jean Bosco n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

    CP Bosco Kabera yari ahari

    Aganira n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda James yavuze ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kumenya uko urwego rw’abakinnyi b’amakipe yo Koga mu Rwanda ruhagaze, kuko imyitozo yonyine idashobora kwerekana uko umukinnyi ahagaze.

    Bazatsinda unasanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda, ‘RSF’ yashimye ko amakipe yose yitabiriye yagaragaje urwego rwiza, bityo byashimishije abariteguye kuko banabonye abashyigikira abakinnyi barimo abatoza, ababyeyi n’abandi.



    Bazatsinda James uyobora Mako Sharks

    Min. Munyangaju Mimosa yari ahari

    Mako Sharks bishimira igikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120858/maniraguha-eloi-na-omoro-saniyah-bahize-abandi-muri-mako-sharks-sprint-gala-yitabiriwe-na–120858.html

  • Ruti Jol yasohoye indirimbo Cyane yitegura… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi amaze imyaka umunani ari mu muziki, ariko yatangiye kuwukora by'umwuga mu myaka itatu ishize ari nabwo izina rye ryakomeye ahanini biturutse ku ndirimbo yacuranzwe cyane, yiharira telefoni, ubukwe n'ahandi yise 'Igikobwa'.

    Kuwa 10 Nzeri 2022, nibwo yasohoye iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 02' yafatiye mu bice bitandukanye by'u Rwanda nko mu Mujyi wa Kigali n'ahandi.

    Ni indirimbo bigaragara ko yagizwemo uruhare n'abantu barenga 20, barimo abagaragara amashusho n'abandi barimo Producer X one the Beat wayikoze mu buryo bw'amajwi, na Olaf Datus wayikoze mu buryo bw'amashusho (Video).

    Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amezi ane nta ndirimbo ashyira hanze, ahanini bitewe n'uburwayi ndetse n'urupfu rwa Buravan babanaga mu inzu imwe.

    Yaherukaga gusohora indirimbo yise 'You'. Ruti Joel yabwiye InyaRwanda ko atekereza kwandika indirimbo 'Cyane', yashakaga kumvikanisha ko nta myaka bisaba kugira ngo umuntu abe intore ihamye.

    Ashimangira ko yayanditse ‘kugira ngo nereke abantu ko ubutore ntaho buhuriye n’imyaka se cyangwa n’iki’.

    Ruti ati 'Umwana wese uko yaba angana kose, ashobora kuba intore nziza. Mu njyana zose akaba intore, ibintu byose akaba umunyarwanda nyine’.

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari integuza ya Album agiye gusohora ‘mbere y’uko uyu mwaka urangira’. Album ye yayise 'Rumata' izina rye bwite.

    Yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo 10 kandi za gakondo. Ati “Mbafitiye album ya gakondo, ariko iyi ‘Cyane’ ikaba iri mu njyana nyarwanda.'

    Ruti avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ijya kumera kimwe n'iyo Buravan yakoraga, ataritaba Imana. 

    Uyu muhanzi yari amaze igihe ashyize imbere gukora indirimbo, zumvikanisha ko umuco nyarwanda ukungahaye ku njyana zahiga iz'amahanga.

    Ibi byumvikana kuri album ye yise 'Twaje' iriho indirimbo nka 'Big Time', ari nayo ya nyuma Buravan yashyize hanze mbere y'uko yitaba Imana.

    Ruti Joel ati 'Cyane cyane niba mwabyumvise (Aravuga indirimbo 'Cyane’) ni injyana ijya kumera nk’iyo twakoraga na Nkongi (Buravan).'

    Yungamo ati “Izi ni njyana nyarwanda turi gukoraho, turi kugerageza gukoraho kugira ngo umuco wa Kinyarwanda n’umuziki wa Kinyarwanda ugire umwihariko kandi ubashe no kubyinika.”

    Zimwe mu ndirimbo ze zigize album zamaze gusohoka, ndetse avuga ko uyu mwaka wa 2022 urangira yayumvishije abafana be n'abakunzi b'umuziki.


    Ruti Joel yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Cyane' iri mu njyana gakondo 

    Ruti yavuze ko mbere y'uko uyu mwaka urangira azashyira hanze album ye nshya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CYANE' YA RUTI JOEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120855/ruti-joel-yasohoye-indirimbo-cyane-yitegura-kumurika-album-ya-mbere-video-120855.html

  • Rubavu: Abarimu bashimiye Perezida Kagame wab… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango watangiriye ahazwi nko 'Kugisaha' mu Murenge wa Gisenyi, abarezi bose bakoze urugendo rubageza kuri Stade Umuganda aho ibirori byabanjirijwe n'umupira w'amaguru, wahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ndetse n'abarezi bo muri aka Karere.

    MUNGWAMURINDE, umurezi ku mashuri abanza ya Kayanza yo mu Murenge wa Nyundo yavuze ko bishimye cyane muri rusange, ndetse ko bashimira n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu magambo ye yagize ati: 'Turishimira cyane ibyiza twagezeho, cyane cyane tukishimira inkuru nziza yatugezeho yo kumva ko umushahara wa mwarimu wongerewe mu Rwanda. Mu by'ukuri abarimu bari barahimbwe amazina nka; gakweto,… yajya kugura intoryi bakazita inyama ya mwarimu, abamotari ndetse n'abafundi kimwe n'abandi birirwaga bavuga ko bahemba mwarimu'.

    Ati: 'Mbere abarimu bakoraga uyu murimo bumva basuzuguritse  cyane, ndetse n'ababyeyi babyaye abana bakaba abarimu bakumva ko ntacyo bazabamarira bakanumva ko batakwemerera abandi bana babo kujya mu mashuri nderabarezi, ariko kugeza ubu imyumvire yamaze guhinduka.

    Kwigisha ni umuhamagaro. Mbere twigishaga neza cyane, rero ubu bigiye kwiyongera ndetse tuzitabira buri kimwe kigamije guteza imbere uburezi n'uburezi bw'umwana'.

    Abarimu bo mu Karere ka Rubavu, bageneye H.E Paul Kagame impano y’icumu n’ingabo

    Muri uyu muhango havuzwe imivugo ishima Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, bamuvuga imyato, bavuga ko uwari 'gakweto' ubu yicazwa ahakomeye nyuma yo kongerwa amafaranga ku mushahara bari basanzwe bahembwa.

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François, yashimiye abarimu bo mu Karere ka Rubavu kubw'igitekerezo cyiza bagize cyo gutegura uyu munsi kimwe n'ubwitange bwabo, abizeza ubufatanye. Ati: 'Turifatanyije cyane muri iki gikorwa cyo gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubwo kubahoza ku mutima, turabizi neza ko abarezi bafatiye runini imibereho y'isi'.

    Ati: 'Nta muntu n'umwe wagize icyo ageraho atanyuze imbere y'abarezi. Ibikorwa birivugira rero, kandi ndatekereza ko ubutumwa bwarangije kumugeraho. Muri kamere muntu iyo ukoreye abantu ibintu byiza bikabageraho babasha kugushimira, kandi nawe ntabwo azahwema kubashakira ibisubizo nk'uko bisanzwe.

    Barezi rero nagiraga ngo mbabwire ko tutazahwema gufatanya namwe mukazi katoroshye ko kurerera u Rwanda. Ejo heza h'igihugu cyacu rero  hari mu biganza  by'aba ba mama n'aba papa ndetse n'urubyiruko rw'abarezi beza. Nimwe mutoza indangagaciro abana bacu mufatanyije n'ababyeyi, mukabumbabumba ruriya ruhinja tuzi mukabavanamo umuntu usobanutse, ibyo rero birakomeye ku buryo usibye n'abantu babashima n'Imana yamaze kubivivura'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo ildephonse, yayoboye umuhango wo gutanga impano 'y'ingabo n'icumu' bifite icyo bisobanuye mu muco Nyarwanda, abarezi bageneye Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame. Aba barezi bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kongererwa amafaranga baguza, ku buryo bajya bafata amafaranga abemerera kwigurira imodoka ziborohereza mu rugendo rw'akazi.

    Tubibutse ko kongezwa umushahara kwa mwarimu byatangajwe tariki ya 1 Kanama 2022, maze abarezi bo mu mashuri abanza n'amashuri yisumbuye bararana akanyamuneza ku mitima yabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120847/rubavu-abarimu-bashimiye-perezida-kagame-wabongereye-umushahara-bavuga-ko-bifuza-kuzagura–120847.html

  • Yashyingiranwe n'umukunzi we bakundanye bakiri mu mashuri abanza #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka ahitwa Mberengwa yashyingiranwe n'umukunzi we bakundanye guhera mu mashuri abanza, nyuma y'imyaka 52 bakundanye.

    Favayo Lawrence Chinyere (77) n'umugore we, Irene (70), bakundanye mu 1963 bakiri mu mashuri abanza ndetse bahoze bafite icyifuzo gikomeye cyo kwambikana impeta ariko babigezeho nyuma y'imyaka 52.

    Icyakora bari basanzwe babana gusa basezeranye imbere y'Imana n'abantu nyuma y'uko abana babo, abishywa babo n'abuzukuru babo bababajije icyo babakorera mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize mu kubarera.

    Aba bashakanye mu 1963,gusa gushaka igitunga abana babo icyenda n'abuzukuru 12 byatumye badashobora gushyingiranwa ku mugaragaro.

    Ku wa 3 Nzeri,nibwo aba bombi bageze kuri izi nzozi zabo mu rugo rwabo, mu Mudugudu wa Zivengwa muri Ward B1. Abana babo icyenda bubashye icyifuzo cy'ababyeyi babo.

    Aba bashoboye kurinda urugendo rw'urukundo rwabo kuva 1963. Nubwo Bwana Chinyere yabonye uyu wari kuzaba mugore we bwa mbere mu 1961, byamutwaye imyaka ibiri kugirango amutsindire kuko yamugoye cyane.

    Aganira na Chronicle, Madamu Chinyere yavuze ko yishimiye ko amaherezo yambaye impeta y'ubukwe ku rutoki rwe.

    Ati: “Ikintu gikomeye cyaranze uwo munsi, ni igihe umukunzi wanjye, se w'abana banjye yafunguraga agatimba aransoma. Kuri ubu, ndumva nongeye kuba muto.

    'Buri gihe nifuzaga gukora ubukwe. Natekereje ko ku myaka yanjye, ibyiringiro byose byatakaye. Ubwo abana banjye biyemezaga gutera inkunga ubukwe bwacu, natekereje ko bari gukina. Ntabwo rwose nizeraga ko bishobora kubaho.

    Twateguye ubukwe bwacu kuva muri Gicurasi kandi uko amezi yagendaga ajya imbere byaje kugenda binyereka ko bishobora kuba.

    Uyu mugore yavuze ko bwa mbere yanze umugabo we ubwo yamwegeraga ngo bakundane ndetse ngo uko yamutumagaho abantu akanashaka ko baganira yarabyirengagizaga ariko nyuma y'imyaka 2 yaje kubyemera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yashyingiranwe-n-umukunzi-we-bakundanye-bakiri-mu-mashuri-abanza

  • Ukraine yatangiye kwisubiza uturere twari twarigaruriwe n'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ingabo mu Bwongereza iremeza ko Ukraine irimo gutera intambwe igaragara mu kwisubiza uturere dutandukanye Uburusiya bwari bwarigaruriye.

    Ingabo za Ukraine zemeza ko zigaruriye umujyi wa Izyum. Uburusiya nabwo bwemeje ko bwavuye muri uwo mujyi, ariko buvuga ko bwahavuye ku bushake bwabwo.

    Abasesenguzi batangaza ko kwisubiza umwo mujyi wa Izyum ari intambwe ikomeye kuri Ukraine, kuko biganisha ku kwigarurira inzira Uburusiya bwacishagamo ibikoresho n'ibiryo by'abasirikare babwo bamaze amezi arenga atandatu ku rugamba muri Ukraine.

    Uturere imirwano yakazemo turimo akarere ka Donetsk. Abasesenguzi bakeka ko Uburusiya bushobora kohereza izindi ngabo muri ako karere kari mu maboko ya Ukraine, muri gahunda yo gukazayo ibitero.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yatangiye-kwisubiza-uturere-twari-twarigaruriwe-n-uburusiya