Category: Uncategorized

  • Muhanga: Hakuweho urujijo ku ibura ry'Amazi, bivugwa ko ibigega biyakira byubatswe nabi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura( WASAC) mu karere ka Muhanga, Sematabaro Joseph yakuyeho urujijo ku ibura ry'Amazi mu bice bigize umujyi wa Muhanga, aho bamwe mu bawutuye bari baziko ibigega bishya byubatswe byagombaga gukemura ibibazo by'Ibura ry'amazi ariko na n'uyu munsi bakaba nta bisubizo. Ahamya ko ibigega byubatswe bidashobora gukemura ikibazo kuko amazi abijyamo ubwayo adahagije.

    Avuga ku mpungenge z'abaturage bahora bataka kutagira amazi kandi babona ibigega byarubatswe, Sematabaro yagize ati' Nibyo dufite ikibazo cy'ibura ry'amazi mu bice bigize umujyi wa Muhanga ariko hari umushinga duteze amaso ushobora kuzadufasha kubona amazi bityo bikagabanya umubare w'abavuga ko batayabona'.

    Akomeza yemeza ko ibigega byubatswe hagamijwe kongera ibikorwaremezo, ariko ko uruganda ruhari rudashobora kubihaza kuko usanga amazi rutunganya adashobora kubyuzuza, ko ahubwo amaso bayahanze umushinga wa Kagaga uzatanga amazi menshi.

    Bwana Sematabaro Joseph/WASAC Muhanga.

    Yagize ati' Ibi bigega byubatswe kugirango bifashe kujya bibika amazi ariko uruganda ntabwo rubasha gukora amazi menshi ku buryo twayatanga ngo tugire nayo dusigaza. Duhanze amaso umushinga utegereje uzawukora kuko amafaranga yose yamaze kuboneka kandi uzatanga amazi menshi azahaza ibice byegereye akarere ka Muhanga muri Kamonyi na Ruhango'.

    Abaturage bafite ayahe makuru?

    Bamwe mu baturage bemeza ko bafite amakuru ko ikigega cyubatswe n'Abashinwa cya Metero Cube 500 cyakagombye kugira ibyo gikemura ku baturage bamwe ku birebana n'amazi.

    Musonera Tharcisse, avuga ko yumvise abandi baturage bavuga ko iki kigega cyashyizwemo amazi kikanyenya mu rubavu (kuva kw'amazi) maze bagatinya gushyiramo amazi. Yagize ati' Abatuye muri kino gice bafite amakuru ko iki kigega cyongeweho vuba gishobora kuba cyarashyizwemo amazi kikava (kunyenya) maze bagatinya gushyiramo amazi'.

    Musanabera Drothea, avuga ko urebye uko umushinga wakozwe wakagombye kuba werekana ikindi kinyuranyo kuko bari baziko amazi aziyongera ariko ntacyo babonye kuko ngo n'ejo bundi baherutse koza ikigega kimwe umujyi wose ubura amazi.

    Sematabaro Joseph, yabwiye umunyamakuru ko aya makuru abaturage bafite ari ibihuha. Avuga ko ikigega cyubatswe n'Abashinwa biciye mu mushinga wa AFDB bikurikiranwa na Wasac nta kibazo gifite. Ahamya ko bagerageza gushyiramo amazi kugirango kitazangirika, ko ahubwo bibagora ko bacyuzuza mu gihe n'icyambere cyaba kituzuye.

    Sematabaro, avuga kandi ko aba bashinwa bubatse amavomo rusange 10 ndetse hanatangwa amazi ku baturage bari mu kiciro cya mbere n'icya kabiri basaga 1000.

    Ikigega gishya cyubatswe cya Metero cube 500.

    Ubusanzwe uruganda rwa Gihuma rwubatswe mu mwaka w'1988 rutahwa ku mugaragaro n'uwari Perezida wa Repuburika y'U Rwanda icyo gihe Habyarimana Juvenal, rutangira gutunganya amazi asaga Metero Cube ibihumbi bine (4000 m3)ku munsi ariko ikigega ubwacyo cyakira Metero Cube ibihumbi 2000. Iki bubatse cyakira Metero cube 500 ariko hari ibindi bigega bifata amazi.

    Umujyi wa Muhanga ukenera nibura Metero cube ibihumbi 6,500 z'amazi buri munsi ku bafatabuguzi bari mu ngo ibihumbi 12. Isoko y'amazi ya Kagaga igiye gukorwa izatanga Metero Cube zisaga ibihumbi 22 ku munsi. Ni amazi azatangwa mu bice by'uturere twa Ruhango na Kamonyi twegereye umujyi wa Muhanga. Isoko izafatirwaho amazi ni umugezi wa Bakokwe uri hagari y'Umurenge wa Kabacuzi na Cyeza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/10/muhanga-hakuweho-urujijo-ku-ibura-ryamazi-bivugwa-ko-ibigega-biyakira-byubatswe-nabi/

  • GASOPO ku bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko Gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ari ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda.

    Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugirango urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga.

    Imibare yatanzwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko mu mpanuka 12 zahitanye ubuzima bw’abantu zabaye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, 6 muri zo zatewe n’abashoferi barangariraga muri telefone.

    Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibi byatumye hongerwa ibikorwa byo kurwanya iyi myitwarire idahwitse kandi yangiza ubuzima bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga.

    Yagize ati : 'Mu bikorwa byakozwe hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kane, mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga.'

    Yongeyeho ko ibi bikorwa bikomeje ngo abantu bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga bafatwe kandi bahanwe.

    Mu mujyi wa Kigali hafashwe abashoferi 246, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abashoferi 11, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi 7, mu Ntara y’ Iburengerazuba hafatwa abashoferi 6, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.

    SSP Irere, yagiriye inama abashoferi bumva ko gukoresha telefone utayishyize ku gutwi mu gihe utwaye imodoka ari bwo buryo bwiza, ababwira ko bibujijwe kuko byateza umushoferi kurangara bikamuviramo gukora impanuka.

    Ati : 'Ntabwo byemewe na gato mu gihe utwaye imodoka, telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda, nimwirinde gukoresha telefone mutwaye ibinyabiziga, ni mwubahe amategeko y’ umuhanda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/GASOPO-ku-bakoresha-telefone-batwaye-ibinyabiziga

  • Bwa mbere Yverry yagaragaje umugore we mu mashusho y'indirimbo yamuhimbiye #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo Yverry yanifashishijemo amashusho yafashwe mu bukwe bwe n'umugore we Uwase Vanessa, aha akaba ari naho ashingira avuga ko isobanuye byinshi mu rugo rwe.

    Isohotse nyuma y'iminsi mike bibarutse imfura yabo. Yverry avuga ko yayikoreye uyu mubyeyi bamaze amezi arenga atatu babana nk'umugore n'umugabo.

    Muri Kamena 2022 nibwo Yverry yarushinze na Uwase, mu ntangiriro za Nzeri 2022 bibaruka imfura yabo, umwana w'umukobwa.

    Yverry yemereye IGIHE ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoreye umugore we bakoranye urugendo rw'imyaka hafi itatu y'urukundo, icyakora yongeraho ko buri wese ashobora kuyisangamo mu gihe yaba afite uwo bakundana.

    Avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu buzima bwe. Ati “Ni indirimbo idasanzwe, ibaze ko ari ubwa mbere umugore wanjye agiye mu mashusho y'indirimbo yanjye. Ikindi kirenze kuri ibyo ni uko harimo n'imfura yanjye nubwo yari ataravuka.”

    Uyu muhanzi nubwo avuga ko ari indirimbo yakoreye umugore we ahamya ko buri wese yayifashisha ayitura umuntu bakundana, mu gihe yakumva amagambo ayirimo amufasha.

    Iyi ndirimbo Yverry ayisohoye nyuma yo gushinga sosiyete ye nshya yise 'Native', izajya imufasha hamwe n'abandi bahanzi, ikora ibijyanye no gukora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho ndetse ikanafata amafoto.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-yverry-yagaragaje-umugore-we-mu-mashusho-y-indirimbo-yamuhimbiye

  • Amajyane yakoreshejwe n’Umwamikazi Elizabeth… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha atari menshi cyane Umwamikazi Elizabeth wa II atanze azize uburwayi, aho yapfiriye mu gace ka Balmoral mu gihugu cya Scotland. Ibi byababaje benshi cyane ndetse kugeza ubu benshi batangiye ibikorwa byo kwibuka no guha icyubahiro Elizabeth II, watanze afite imyaka 96. Muri ibi bikorwa biri gukorwa nyuma yo gutanga kwe, harimo n’ishyirwa ku isoko kwa bimwe mu bikoresho byakoreshwejwe nawe akiriho.

    Isosiyete y’Ubucuruzi yitwa eBay ikorera kuri murandasi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira ku isoko amajyane yo mu bwoko bwa ”Tea Bag’ yakoreshejweho n’Umwamikazi Elizabeth II. The New York Post yatangaje ko aya majyane yavuye mu gikoni cy'i Bwami mu 1998, avanyweyo n'umukozi watekeraga Umwamikazi icyo gihe.

    Amajyane yakoreshejwe n’Umwamikazi Elizabeth yashyizwe ku isoko kuri $12.000 angana na miliyoni 12 Rwf.

    Uyu mukozi akaba yarajyanye agakarito k'amajyane ya Tea Bag akuye i Bwami kakoreshejwe n’Umwamikazi, akakagurisha. Nyuma y’imyaka 24, aya majyane yari abitswe n’ikigo cy’ubuziranenge muri Amerika cyitwa Institute of Excellence in Certificates n Aunthenticity.

    Iki kigo kikaba cyayahaye sosiyete y’ubucuruzi ya eBay ari nayo yayashyize ku isoko, aho ari kugurishwa $12.000. Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda abyara miliyoni 12Rwf. The New York Post ivuga ko aya majyane agiye kugurwa aka kayabo nyuma y’imyaka 24 akoreshejwe n’Umwamikazi Elizabeth II, ndetse hari n’ibindi bikoresho yakoresheje nabyo byashyizwe ku isoko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120813/amajyane-yakoreshejwe-numwamikazi-elizabeth-yashyizwe-ku-isoko-ku-kayabo-ka-miliyoni-12rwf-120813.html

  • Bralirwa yasinyanye amasezerano na BK Arena y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, nibwo Bralirwa na BK Arena bashyize umukono kuri aya masezerano mu muhango wabereye muri bimwe mu bice bigize iyi nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni nyuma y'uko abayobozi ba Bralirwa babanje gusura bimwe mu bice bigize BK Arena, bakerekwa ahari 'stand' yabo bazajya bacururiza ibinyobwa byabo n'ibindi.

    Ni amasezerano y'imyaka itatu ariko ashobora kwiyongera, kandi Heineken izajya igaragara ku byapa byo muri BK Arena n'igihe hari ibikorwa biri kuberamo nk'imikino, ibitaramo by'abahanzi n'ibindi Heineken igaragare ku nyakira-mashusho nini za BK Arena.

    Umuyobozi wa Bralirwa, Étienne Saada yashimye buri wese wari muri uyu muhango, ahereye ku batumirwa, abacuruzi, by'umwihariko abakiriya bagira uruhare mu iterambere ry'umunsi ku munsi ry'uru ruganda. Ati 'Muri ab'agaciro.'

    Étienne yavuze ko bishimiye amasezerano y'iterambere bagiranye na BK Arena yubakiye ku gufasha abantu kwishima binyuze mu muco, siporo, imyidagaduro n'ahandi. Ati 'Ibi biri mu ndangagaciro za Heineken na Bralirwa muri rusange. Bivuze ikintu kinini muri iyi mikoranire. Turishimye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ibinyobwa bya Bralirwa nka 'Cheetah Energy', ibidasembuye n'ibindi bizajya bigaragara muri BK Arena.

    Avuga ko hari ibikorwa byinshi bazatangaza mu minsi iri imbere, kandi nta gihe kinini gishize basinye amasezerano n'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, FERWABA, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw. Ati 'Tuzakoresha aha hantu [BK Arena] mu gutangaza amakuru meza. Ni iby'ingenzi kuri twe gukorera hano.'

    Étienne yavuze ko BK Arena 'habaye mu rugo' kandi 'namwe ni iwanyu (mu rugo)'.

    Umuyobozi wa QA Venue Solutions [Ikigo cyatsindiye gucunga BK Arena mu gihe cy'imyaka irindwi], Kyle Schofield yavuze ko BK Arena ari inyubako ya buri wese, kandi bafite intego ihamye yo kuba igicumbi cya siporo n'imyidagaduro muri Afurika yose.

    Kyle yavuze ko kugera iyi ntego bisaba ubufatanye n'abandi, ari nayo mpamvu uyu munsi basinye amasezerano na Bralirwa.

    Uyu muyobozi yavuze ko gukorana na Bralirwa ari ibintu byiza kandi byereka buri wese ko buri kimwe gishoboka.

    Kyle yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize bahawe gucunga BK Arena bishimira intambwe bari gutera, 'harimo n'amasezerano bagiranye na Bralirwa'.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine yabwiye InyaRwanda ko aya masezerano bagiranye na BK Arena akubiyemo gucururiza ibinyobwa byabo muri iyi nyubako y'imyidagaduro.

    Ati 'Twasinyanye amasezerano hamwe na BK Arena yo kuba turi abatanga ibinyobwa hano muri Arena igihe habaye ibikorwa runaka byaba ari ibitaramo, imikino […] Abakiriya baje hano kureba imikino, ibitaramo cyangwa ibikorwa bijyanye n'umuco nibyo bazajya banywa igihe cyose bazaba bari hano.'

    Martine yashimangiye ko ibinyobwa by'uruganda rwa Bralirwa bizacururizwa muri BK Arena, yaba Bralirwa yagize uruhare mu itegurwa ry'ibyo bikorwa biri kuhabera cyangwa se nta ruhare yabigizemo.

    Ati 'Niba hari umuntu wateguye igitaramo ariko twebwe tutayiteye inkunga ntabwo twebwe tuzajya tugaragara ariko tuzaba dufite ibinyobwa abantu bazabasha kunywa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko aya masezerano ashobora kuzongerwa mu gihe cy'umwaka umwe.

    Yavuze ko aya masezerano anagamije gufasha abakunzi ba Bralirwa kwisanga muri BK Arena, basanganirwa n'ibinyobywa by'uruganda. 

    Ati 'Mu ndangagaciro za Heineken harimo gushimisha abakunzi b'ibinyobwa byacu. Twahuje rero kugira ngo tubashe kuzuzanya. Twongere iyi nzu tuyigire inzu y'abakunzi b'ibinyobwa byacu, kugira ngo bazajye baza bisange, bumva ko n'icyo banywaga mu rugo n'aho mu kabari na hano baza kubihasanga.' 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120818/bralirwa-yasinyanye-amasezerano-na-bk-arena-yo-kuhacururiza-ibinyobwa-byayo-amafoto-120818.html

  • Perezida Kagame yategetse kururutsa Ibendera… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Africa y’i Burasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza igihe Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa.

    Umwamikazi Elizabeth Windsor w’u Bwongereza yatanze ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 8 Nzeri 2022, azize uburwayi nk’uko byemejwe n’Ingoro ya Buckingham.

    Ku mugoroba w’ejo hashize, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ashima umusanzu Umwamikazi Elizabeth yatanze mu gihe cy’imyaka 70, anihanganisha umuryango we, Abongereza muri rusange ndetse n’ibihugu byo mu muryango w’abavuga icyongereza wa Commonwealth.

    Elizabeth II Alexandra Mary Windsor wari umaze imyaka 70 ayobora Ubwami bw’u Bwongereza, yavukiye i London mu 1926, yima ingoma muri Gashyantare 1952 asimbuye Se, George VI. Biteganijwe ko azatabarizwa nyuma yo kwimikwa k’umwami Charles III wamusimbuye ku ngoma.

    Itangazo rya Minisitiri w’Intebe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120814/perezida-kagame-yategetse-kururutsa-ibendera-ry-u-rwanda-hunamirwa-umwamikazi-elizabeth-ii-120814.html

  • Bruce Melodie yahishuye ijambo yakunze kubwirwa na OPJ w'aho yari afungiwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma yo gukorera ibitaramo bibiri mu Burundi bibanjirijwe no kubanza kuhafungirwa.

    Bruce Melodie yatawe muri yombi akigera mu Burundi ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, akurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana.

    Kuri uyu wa Gatanu,uyu muhanzi yakiriwe n'itangazamakuru ryo mu Rwanda,avuga ko yanyuzwe n'uburyo Abarundi bakunda umuziki we ndetse anabashimira uburyo batahwemye kwitabira ibitaramo bye.

    Ati 'Abarundi ndabashimira ukuntu bitabiriye ibitaramo byanjye.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikibazo cya hatari.ntimubizi se mwebwe uko nirirwa nsimbuka hamwe na hamwe.Hari Abarundi batekereje ko narakariye u Burundi ariko siko bimeze.

    Ikindi ndashimira Leta y'u Rwanda n'iy'u Burundi.Umutekano w'Umunyarwanda ku butaka bw'u Burundi ntaho uhuriye n'ikibazo cyanjye kuko icyanjye nakigiranye n'Umurundi umwe.Ugerayo uziko ufite ikibazo ugakubitana n'ufite icya nyacyo.”

    Bruce Melodie yahishuye amagambo yakunze kubwirwa na OPJ w'aho yari afungiwe.Ati “OPJ witwa Firmini [wari umufunze],yari umuntu mwiza.Hari akajambo yakundaga kumbwira ngo “hewe,tekana nta na kimwe” nko kuvuga ngo “nta kibazo na kimwe.”

    Bruce Melodie abajijwe niba avuye i Burundi ikibazo gikemutse, yavuze ko hari ibyarangiye n'ibindi bigikomeje, icyakora yirinze kubigarukaho ku buryo bwimbitse avuga ko ibintu bikiri mu butabera n'amategeko bigoye kubivugaho.

    Ati 'Simbizi neza niba ndamutse mvuze uko bihagaze kandi bikiri mu mategeko ntaba nkozemo amakosa, gusa mbijeje ko bizagenda neza.'

    Bruce Melodie yafungishijwe n'umukire witwa Toussaint Bankuwiha usanzwe ari umushabitsi mu Burundi,anategura ibitaramo bakomeye.

    Uyu ngo hari amafaranga yari yamwishyuye mu myaka yashize ubwo Bruce Melodie yari afiteyo igitaramo ariko kikaza gusubikwa.

    Yavuze ko Bruce Melodie amufitiye amadorali 2000$ [Miliyoni 2 Frw] yamuhaye ubwo yari yamutumiye mu gitaramo.

    Aranamwishyuza miliyoni 30 FBU [Arangana na 15, 161, 384.94 Frw] yahombye muri icyo gitaramo, ngo yayakoresheje mu mwiteguro y'igitaramo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-yahishuye-ijambo-yakunze-kubwirwa-na-opj-w-aho-yari-afungiwe

  • “Nibiba ngombwa hazakoreshwa itegeko”-Leta ibwira abanze kwimuka muri Bannyahe #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangaje ko abaturage bazakomeza kwinangira banga kwimuka ku bw'ibikorwa by'inyungu rusange, izitabaza ingufu.

    Muri abo harimo abasanzwe batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Byavuzwe n'uwungirije umuvugizi wa leta y'u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda.

    Ibiganiro akarere ka Gasabo kongeye kugirana n'abatuye ako gace byaranzwe n'ubwumvikane buke, nk'uko byagiye bigenda mu bihe byabanje ku bagiye basimburana kuri iki kibazo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwali kuri iyi nshuro yabahamirije ko babishaka batabishaka bagomba kwimuka.

    Ati ” Ni ihame ko mugomba kwimuka hano aho umushinga w'inyungu rusange uzagarukira.Mubimenye rero,mugomba kwimuka…Hano hantu mugomba kuhimuka,n'itegeko murabizi….”

    Hari imiryango yamaze kurega Umujyi wa Kigali wabimuye ariko akarere ka Gasabo kagaragaje ko icyemezo cy'urukiko kitabuza ko aba baturage bakwimuka.

    Madamu Umwali yagize ati “Urukiko niruza hari abazavuga ngo mumpe amafaranga,njyewe nzaguma aha.Nturi munsi y'ubuyobozi,ntiwubaha amategeko y'igihugu?.Iyo ubuyobozi bwarebye mu nyungu rusange nta muntu ugomba kuva muri gahunda ,ntabwo bibaho.”

    Abaturage bakomeje gutsimbarara bavuga ko abayobozi bakurikiza amategeko bakabaha ingurane mu mafaranga n'abashaka kujya mu mazu bubakiwe bakajyayo.

    Umwe yagize ati “Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho.Itegeko rivuga ko ku bw'ibikorwa by'inyungu rusange hagomba gutangwa ingurane ikwiye kandi yumvikanweho.Ntabwo turi kumvikana ku ngurane.”

    Aba baturage baravuga ko hari umushoramari ugiye kubaka aho batuye amazu ko atari inyungu rusange nkuko bivugwa cyane ko ngo ayo mazu azubaka ntacyo azabamarira.

    Leta ikomeza gushimangira ko aho aba baturage batuye bagomba kuhimuka kuko atari heza.Umuvugizi wungirije wa Leta y'u Rwanda Alain Mukuralinda ati “Rimwe na rimwe abantu batinya kuvuga ibintu cyangwa bakabica ku ruhande.Niba abantu batuye ahantu n'abandi bahatuye ku ruhande bakahita muri Bannyahe,nuko ari heza se?.

    Mukuralinda yavuze ko ibiganiro by'ubwumvikane bizakomeza ariko abazatsimbarara hazakoreshwa ingufu.

    Ati “Kwigomeka bihanwa n'amategeko mu gitabo cy'amategeko mu Rwanda birahanwa.Kwigomeka ku buyobozi,ku mupolisi uri mu kazi ke birahanwa.Nibiba ngombwa hazakoreshwa itegeko.

    Ibiganiro birahari,n'uyu munsi n'ejo bundi,kugeza igihe ibintu bigomba gushyirirwa mu bikorwa.”

    Ikibazo cy'Umujyi wa Kigali n'abatuye muri Bannyahe banze kwimuka kimaze imyaka 5 ndetse bamwe bimukiye mu mazu bubakiwe abandi bajya mu nkiko basaba amafaranga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nibiba-ngombwa-hazakoreshwa-itegeko-leta-ibwira-abanze-kwimuka-muri-bannyahe