Category: Uncategorized

  • Strawberry yarokotse urupfu nyuma yo gufatira umugizi wa nabi mu modoka yitwaje icyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'Umunyarwandakazi uri kubarizwa i Kampala mu Gihugu cya Uganda yarokotse urupfu mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nzeri 2022 ubwo yari yasohokeye ahitwa Munyonyo ari gusangira n'inshuti ze.

    Muri ayo masaha yari atashye amaze gusangira n'inshuti ze, ahamagara imodoka isanzwe itwara abagenzi (Taxi voiture) ijya kumutwara ariko atungurwa no kuyisangamo umusore witwaje icyuma wari wihishe mu ntebe inyuma.

    Strawberry yagize ati 'Nari nagiye kureba inshuti zanjye, tumaze gusangira mu ma saa tanu z'ijoro ntashye mpamagara 'taxi voiture' ngo ingeze mu rugo. Ihageze rero uyitwaye yampamagaye ndasohoka ariko kuko nzi ko hari igihe ziba zirimo abagizi ba nabi byansabye kubanza kuyigenzura.'

    Uyu mukobwa yatunguwe no kubonamo umugabo witwikiriye amashashi aryamye mu ntebe z'inyuma.

    Yahise avuza induru yiyambaza za nshuti ze zari zitaragera kure, zihageze zikubitwa n'inkuba nyuma yo kubona ko hari harimo umugabo wihishe mu modoka.

    Polisi yahise ihagera, ifata uyu mugabo imusangana icyuma n'imbunda y'igikinisho.

    Strawberry yavuze ko abajura nk'aba basanzwe bavugwa cyane i Kampala aho ngo bakorana n'abatwara za Taxi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/strawberry-yafatiye-umugizi-wa-nabi-mu-modoka-yitwaje-icyuma

  • Kiyovu Sports yatsinze umukino wa 3 yikurikiranya iyobora shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yunze mu rya mukeba wayo Rayon Sports nayo itsinda umukino wa 3 wikurikiranya muri shampiyona yakomeje kuri uyu munsi.

    Iyi kipe yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 inahita iyobora urutonde rwa shampiyona by'agateganyo AHO inganya byose na Rayon Sports.

    Ibitego bya Kiyovu Sports byabonetse hakiri kare,bitsinzwe na Bienvenue Mugenzi ku munota wa 2 na Erisa Ssekisambu ku munota wa 19 kuri penaliti.

    Igitego cy'impozamarira cya Gorilla cyatsinzwe na Iradukunda Siméon ku munota wa 90.

    Ku nshuro ya mbere muri shampiyona,Mukura VS iri mu bibazo by'ubukungu yabonye amanota 3 itsindiye mu rugo Espoir FC ibitego 2-0 bya Vincent Habamahoro na Kubwimana Cédric.

    Uko imikino yose yagenze:

    GORILLA FC 1-2 KIYOVU SPORTS
    RUTSIRO FC 1-1 MARINES FC
    ESPOIR FC 0-2 MUKURA VS

    URUTONDE

    1. Kiyovu Sports 9pts +4
    2. Rayon Sports 9pts +4
    3. Gasogi Utd 7pts +2
    …
    14.Police FC 0pt – 2
    15.Bugesera 0pt – 3
    16. Rwamagana City 0pt -4

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yatsinze-umukino-wa-3-yikurikiranya-iyobora-shampiyona

  • Minisitiri Mbabazi yitabiriye ijonjora rya Ar… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y'i Kanombe muri Kigali, habereye amajonjora ya Art Rwanda Ubuhanzi, ari na yo yashyize akadomo ku gushakisha abanyempano bazahatana ku rwego rw'Igihugu.

    Abanyempano babarizwa mu Karere ka Nyarugenge ni bo basorejwe. Hari abagaragaje impano mu kuririmba, kwandika inkuru z'abana, gukina ikinamico, ubugeni, ubusizi n'ibindi.

    Aba banyempano basuwe kandi baganirizwa n'abayobozi bari barangajwe imbere na Minisitiri Mbabazi ari kumwe n'Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Robert Masozera n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kugaragaza impano z’abana b’Abanyarwanda, kandi impano ni ikintu gikomeye.

    Avuga ati 'Art Rwanda-Ubuhanzi igamije kwagura impano z’urubyiruko. Buriya impano ni ikintu gikomeye mu buzima. Impano z’abahanzi cyangwa abahanzi bagaragaza uko sosiyete iteye. Ni isoko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza cyangwa kugaragaza ibyifuzo by’umuntu.”

    Mbabazi avuga ko iyi gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi ifasha urubyiruko kwiteza imbere, kandi ikaba isoko yo kwihangira umurimo.

    Yatanze urugero avuga ko ikorwa rya filime imwe rishobora gutuma abantu barenga 300 babona akazi.

    Avuga ko muri iki gihe cya nyuma ya Covid-19, aho ubukungu burimo kwiyubaka, urubyiruko rukwiye kwiyubaka kandi rugakungukira kugaragaza ibibarimo.

    Ati “Twumva ko urubyiruko rwishakishije ubwarwo rukareba imbere, ibibarimo, ni ibiki bindi bashoboye, ni ibiki bindi bashobora gusohora hanze, igihugu kikishima. Turashaka n’abahanzi benshi, ari mu bikorwa byabo bakora, imivugo cyangwa ikinamico, ibihangano by’ubuvanganzo n’ibindi bituma n’Abanyarwanda bishima.”

    Gatoto Sympathique ni umwe mu baragaragaje impano muri iri rushanwa. Uyu musore ni umuhanga mu gukina ikinamico, ndetse yabashije gukomeza.

    Yabwiye itangazamakuru ko yakozwe ku mutima no kuba abagize Akanama Nkemurampaka banyuzwe n’impano ye bakamuha ‘Yes’ esheshatu.

    Yavuze ko yasutse amarira, bikora ku mutima abagize Akanama nabo basuka amarira. Ati “Ntabwo nari nziko ndi burire ngo nabo barire […] Navuga nti ni ibyishimo kandi ni umugisha. Nahoze ntegereje iki gihe mu myaka 15 yose ntegereje igihe nk’iki ng’iki.”

    Avuga ko yari yarakomanze henshi acibwa intege, ku buryo na Nyina yajyaga amubaza icyo abona azasarura kuri iyi mpano yiziritseho. Uyu musore yavuze ko hashize amezi atanu Nyina yitabye Imana.

    Avuga ko intsinzi agezeho ayicyesha Nyina, kuko yagiye amubwira amagambo amutera imbaraga. Ati “Iyi ntsinzi ndayitura Mama.”

    Yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi igiye guhindura ubuzima bwe, kandi impano ye izagira icyo imarira we n’umuryango we.

    Uyu musore akimara kugaragaza impano, Minisitiri Mbabazi yamusuhuje amukora mu ntoki, yamubwiye ati “Komera muhungu wanjye tuzagufasha.”

    Umunyamuziki Nirere Shanel uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko mu gihe amaze akora muri iri rushanwa, yabonye impano nyinshi bigaragaza ko urubuga nk’uru rwari rukenewe. Ati “Turi kubona impano zishimishije mu ngeri zitandukanye.”

    Nirere avuga ko yatunguwe no kubona abakiri bato bakora filime, bakabikora badafite ubushobozi buhambaye no gushyigikirwa, bigaragaza ko babonye gishyigikira ‘bakora ibihambaye’.

    Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko kuba Imbuto Foundation iha agaciro ubuhanzi, bitera imbaraga n’undi mwana wese wifitemo impano.

    Ati “Iyo tubona nka Imbuto Foundation iri guha agaciro ubuhanzi, ni ukuvuga ngo na wa mwana mu rugo iwabo bazabona ko koko ko ari ibintu bifite agaciro…”

    Yavuze ko muri iki gihe, impano itunze nyirayo. Bitandukanye no hambere. Ati “Numva ari ibintu binshimishije kandi bimpa n’icyizere.”

    Abajijwe niba mubamunyuze imbere hari abo yabonyemo bazatera ikirenge mu cye, yavuze ko iri rushanwa ryubakiye ku gushakisha impano ya buri umwe, kandi yihariye.

    Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura abanyempano no gufasha ba nyirazo kuzibyaza inyungu rigiye gukomereza ku rwego rw'Intara mu cyiciro cya kabiri.

    ArtRwanda-Ubuhanzi itegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n'Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA).

    Abitabira iri rushanwa bahatana mu byiciro bitandatu birimo Ubugeni, Indirimbo n'Imbyino, Imideli, Ikinamico n'Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n'Ubuvanganzo. 

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwitinyuka rukagaragaza impano mu rwego rwo kwiteza imbere 

    Gatoto Sympathique ni umuhanga mu gukina ikinamico, yifitemo impano yo gukurura amarangamutima y'uwo ashaka kwigana


    Minisitiri Mbabazi yakozwe ku mutima n'impano ya Gatoto- Bararamukanya 

    Abayobozi banyuzwe n’impano zitandukanye babonye, banashimira abagize akanama nkemurampaka ku musanzu batanze muri ArtRwanda-Ubuhanzi


    Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera


    Umunyabugeni Bushayija Pascal uri mu Kanama Nkemurampaka ka Art Rwanda ubuhanzi


    Umunyamuziki Nirere Shanel yashimye Imbuto Foundation yashyizeho uru rubuga rwo kugaragaza impano


    Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ni umuraperi, umwanditsi w’indirimbo ndetse unazitunganya


    Mani Martin ni umuhanzi uririmba Injyana ya Afrobeat, umwanditsi w’indirimbo ubimazemo imyaka irenga 15


    Rwema Umutoni Laurène ni uwashinze Inzu y'imideli ya 'Uzi Collections.' Impano ye n’uburambe afite mu mideli ntishidikanywaho


    Iradukunda Pacifique ni umunyabugeni. Yakoze ibihangano birimo icyo yise 'No problem', 'Kiddish happiness', 'Joy'


    Nshimiyimana Manasse ni umuhanzi uririmba, afite ubuhanga mu guhanga indirimbo zubakiye ku magambo meza 

    Iriza Rania Shaffy w'imyaka 18 yaserutse byihariye aherekejwe n'abacuranzi babiri n’umutunganyiriza indirimbo (producer) barimo se na musaza we



    Mizero Ahingeneye Hyacinthe ni umuhanga mu gukora imyambaro itandukanye


    Shumbusho Isaac ni umuhanga mu gufata amashusho no kuyatunganya


    Kwizera Emmanuel ni umusizi. Yavuze umuvugo yageneye urubyiruko kuko arufata nk'iterambere ry'ahazaza h'igihugu 

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera n'umuhanzikazi Nirere Shanel 

    Uhereye ibumoso: Mani Martin, Mazimpaka Kennedy na Rwema Umutoni Laurène washinze Inzu y'imideli ya 'Uzi Collections.'


    Uhereye ibumoso: Nirere Shanel, Bushayija Pascal, Riderman n'Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Aimable Twahirwa

    Kanda hano urebe amafoto menshi:

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121026/minisitiri-mbabazi-yitabiriye-ijonjora-rya-art-rwanda-ubuhanzi-akangurira-urubyiruko-kwiti-121026.html

  • Umunyabigwi Roger Federer agiye guhagarika gukina Tennis #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi muri Tennis, Roger Federer, yemeje ko igikombe cya Laver Cup 2022 aricyo cya nyuma azakina mu mwuga we hanyuma agasezera ku mugaragaro

    Kuri uyu wa kane,tariki ya 15 Nzeri 2022,nibwo Federer wakunzwe kurusha abandi bakinnyi bose mu mukino wa Tennis, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko atazongera gukina uyu mukino nk'uwabigize umwuga.

    Yavuze ko atazongera kugaragara mu marushanwa 4 akomeye muri Tennis akinwa buri mwaka [Grand Slams] n'ibindi bikombe bitandukanye byitabirwa n'ababigize umwuga muri uyu mukino [ATP masters] nyuma y'igikombe cya Laver, kizabera mu cyumweru gitaha kuri O2 Arena i Londres.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 y'amavuko asezeye amaze gutwara Grand Slams 20 n'ibikombe 103 bya Tennis muri rusange.

    Uyu musuwisi w'umuhanga cyane yari amaze igihe kinini afite imvune y'ivi yanze gukira ndetse nta rushanwa na rimwe yitabiriye uyu mwaka.

    Mu butumwa burebure, Federer yashimye buri wese wamufashije mu mwuga we kandi agaruka ku rugendo rudasanzwe yagiye muri iyi siporo.

    Ati”Ku muryango wanjye wa Tennis , umuryango ndetse n'abandi. Mu mpano zose Tennis yampaye mu myaka yashize, ikomeye, nta gushidikanya, ni abantu nahuye nabo

    Inshuti zanjye, abo twahanganye, ndetse cyane cyane abafana baha siporo kubaho. Uyu munsi, ndashaka kubagezaho amakuru mwese.

    “Nkuko benshi mubizi, imyaka itatu ishize nahuyemo n'imbogamizi nyinshi zirimo imvune ndetse no kubagwa. Narakoze cyane kugira ngo ngaruke mu buryo bwuzuye bwo guhatana. Ariko kandi nzi ubushobozi bw'umubiri wanjye n'imbibi,kandi ubutumwa bwawo kuri njye burumvikana.

    Mfite imyaka 41, nakinnye imikino irenga 1500 mu myaka 24, tennis yamfashe neza kurenza uko nabitekerezaga, none ngomba kumenya igihe nyacyo cyo kurangiza umwuga wanjye wo guhatana.

    Igikombe cya Laver mu cyumweru gitaha i London kizaba ari cyo gikorwa cyanjye cya nyuma cya ATP. Birumvikana ko nzakina Tennis nyinshi mu bihe biri imbere, ariko ntabwo azaba ari muri Grand Slams cyangwa mu kuzenguruka hirya no hino.

    Iki ni icyemezo kibabaje kuko nzakumbura ibyo ingendo zose zampaye, ariko ku rundi ruhande, hari byinshi byo kwishimira. Nibwira ko ndi umwe mu bantu bagize amahirwe ku isi, nahawe impano idasanzwe yo gukina Tennis, kandi nabikoze ku rwego ntigeze ntekereza ko nzageraho.”

    Uyu mukinyi wimyaka 41 ntabwo yongeye gukina kuva asezerewe muri kimwe cya kabiri cya Wimbledon 2021 akabagwa ivi ku nshuro ya gatatu.

    Azasezerera mu gikombe cya Laver kizabereye i London,kuva ku ya 23-25 ​​Nzeri aho azaba ari mu ikipe y'Uburayi hamwe n'inshuti ye magara,Rafael Nadal,na Novak Djokovic bahanganye cyane.

    Mu mwuga we udasanzwe, Federer yakusanyije ibikombe bitandatu bya Australian Open, umunani bya Wimbledon, ibikombe bitanu bya US Open ndetse na French Open imwe.

    Yatwaye bya nyuma bya ATP inshuro esheshatu ndetse anegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike yo mu 2008 ari kumwe na mugenzi we Stanislas Wawrinka mu bakina ari babiri, mu gihe ikipe ye y'Ubusuwisi yatwaye igikombe cya Davis mu 2014.Yamaze ibyumweru 237 ari nimero ya mbere ku isi ndetse yari amaze imyaka isaga 20 atorwa n'abafana nk'umukinnyi ukunzwe kurusha abandi bose muri Tennis.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyabigwi-roger-federer-agiye-guhagarika-gukina-tennis

  • Umuhanzikazi Gisele Precious yahitanwe n'urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

    Umuramyi Gisele Precious wari ukomeje kwigarurira imitima ya benshi yatabarutse nkuko amakuru yamenyekanye ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 abitangaza.

    Iyi nkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagaragaza ko bababajwe n'urupfu rwe.

    Ikinyamakuru InyaRwanda cyavuze ko umwe mu bo mu muryango wa Gisele Precious, yakibwiye ko uyu muhanzikazi atari arwaye,yapfuye bitunguranye.

    Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

    Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y'ukwezi kumwe yari amaze yibarutse imfura ye.

    Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzikazi-gisele-precious-yahitanwe-n-urupfu-rutunguranye

  • Rwanda Mountain Gorilla Rally igiye kuba ku nshuro ya 22 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally” riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika rizaba kuva tariki ya 23 kugeza 25 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/rwanda-mountain-gorilla-rally-2022-igiye-kuba-ku-nshuro-ya-22

  • Umuramyi Gisèle Precious yitabye Imana asize uruhinja rutarageza ukwezi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nsabimana Gisèle Precious yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022 nibwo iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugore uheruka kurushinga na Niyonkuru Innocent akaba amusugiye uruhinja rutaruzuza ukwezi rwavutse tariki ya 28 Kanama 2022.

    Gisèle Precious akaba yaguye iwe mu rugo aho yari atuye i Rubavu, yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017, asengera muri ADEPR Gatenga.

    Yamenyekanye mu zindi zitandukanye nka 'Urampagije', 'Niwe', 'Inzira zayo', 'Umusaraba' yaherukaga gusohora n’izindi.

    Nsabimana Gisèle Precious yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuramyi-gisele-precious-yitabye-imana-asize-uruhinja-rutarageza-ukwezi

  • Umuramyi Gisele Precious yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 ni bwo umuramyi Gisele Precious yitabye Imana. Iyi nkuru y’incamugongo yashenguye benshi barimo umuryango we, abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange.

    Umwe mu bo mu muryango wa Gisele Precious, yabwiye inyaRwanda ko uyu muhanzikazi atari arwaye. Uyu munsi ni bwo yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi ari naho yaguye.

    Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga. Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe yari amaze yibarutse imfura ye.

    Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze. 

    Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi birimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye. Mu bijyanye n’umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.

    Gisele Precious yitabye Imana

    Gisele Precious yari aherutse kurushinga na Niyonkuru Innocent

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121025/umuramyi-gisele-precious-yitabye-imana-121025.html

  • Angola: Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye irahira rya João Lourenço #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahizwa rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutsinda amatora, ugiye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/angola-minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yitabiriye-irahira-rya-joao-lourenco