Category: Uncategorized

  • Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Gorilla FC, Espoir itsindwa na Mukura y’abakinnyi mbarwa #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ikaba igiye mu karuhuko iyoboye urutonde n’amanota 9 inganya na Rayon Sports.

    Uyu munsi nibwo habaye imikino 3 isoza umunsi wa 3 wa shampiyona aho na shampiyona yahise ihagarara kubera imikino y’ikipe y’igihugu.

    Kiyovu Sports ikaba yari yasuye Gorilla FC ndetse iza no kuyitsinda 2-1, ibitego byose bya Kiyovu Sports byabonetse mu gice cya mbere.

    Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane ishaka igitego, byaje kuyihira inakibona hakiri kare ku munota wa 2 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue. Coutinho yateye ishoti rikomeye umunyezamu awukuramo ariko kubyuka ngo awukurikire biranga usanga Bienvenue wahise awushyira mu rushundura.

    Kiyovu Sports yari yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 19 kuri penaliti yatsinzwe na Ssekisambo Erisa ku ikosa ryari ryakorewe Coutinho.

    Kiyovu Sports yakomeje kurusha cyane Gorilla FC ndetse inayihusha uburyo butandukanye batabashije kubyaza umusaruro.

    Gorilla yaje kuruhuka ku munota wa 56 ubwo myugariro wa Kiyovu Sports, Mbonyingabo Regis yabonaga ikarita itukura, ni nyuma yo guhabwa amakarita 2 y’umuhondo.

    Iradukunda Simeon yaje gutsindira Gorilla FC igitego cy’impozamarira ku munota wa nyuma ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

    Indi mikino yabaye, Mukura VS ifite abakinnyi 13 kuko iri mu bihano itemerewe kwandikisha abashya, yatsindiye Espoir FC iwayo ibitego 2-0 ni mu gihe Marines FC yanganyije na Rutsiro FC 1-1.

    Uko imikino y’umunsi wa 3 yagenze

    Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

    Gasogi United 1-0 Bugesera FC
    Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
    APR FC vs Police FC (warasubitswe)

    Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

    Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
    AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

    Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

    Espoir FC 0-2 Mukura VS
    Gorilla FC 1-2 Kiyovu Sports
    Rutsiro FC 1-1 Marines

    Coutinho yagoye cyane Gorilla

    Ntabwo byari byoroshye

    Mugenzi Bienvenue watsinze igitego cya mbere

    Bishimira igitego cya Ssekisambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-y-abakinnyi-10-yatsinze-gorilla-fc-espoir-itsindwa-na-mukura-y-abakinnyi-mbarwa

  • Amakimbirane mu miryango, inkomoko y’ikibazo cy’abana bo ku muhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amakimbirane-mu-miryango-inkomoko-y-ikibazo-cy-abana-bo-ku-muhanda

  • Twiteguye gukorana n’Umwami Charles III w’u Bwongereza – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukorana na we. Ni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/Twiteguye-gukorana-n-Umwami-Charles-III-w-u-Bwongereza-Perezida-Kagame

  • Ibiganiro kuri Telefone hagati ya Perezida Kagame n’Umwami Mushya w’u Bwongereza #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru Umwamikazi Elizabeth II atanze. Ku mugoroba wo ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 08 Nzeri 2022, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye ku Isi yose ko Queen Elizabeth II yatanze.

    Nyuma y’itanga rya Queen Elizabeth II, yahise asimburwa n’umuhungu we King Charles III ubu wamaze kuba Umwami w’u Bwongereza.

    Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami King Charles III.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko yongeye 'kwihanganisha Umwami Charles III ku bw’itanga ry’umubyeyi we Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II.'

    Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’Umwami Charles III mu nzira zigamije kugera ku ntego z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

    Perezida Paul Kagame kandi ni we uyoboye uyu muryango wa Commonwealth kuva muri Kamena uyu mwaka ; inshingano yahawe ubwo mu Rwanda haberaga inama ya CHOGM ihuza abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.

    Ni inama yitabiriwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma, yaje ahagarariye umubyeyi we nyakwigendera Queen Elizabeth III.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibiganiro-kuri-Telefone-hagati-ya-Perezida-Kagame-n-Umwami-Mushya-w-u-Bwongereza

  • Ethiopiya:Jenerali yigambye kwirukansa Abarwanyi ba Tigray #rwanda #RwOT

    Komanda w'abarwanyi bo mu karere ka Tigray kibasiwe n'intambara ko mu majyaruguru ya Ethiopia yavuze ko batakaje umujyi uri hafi y'imipaka y'aka karere n'igihugu cya Eritrea baturanye.

    Liyetona Jenerali Tadesse Worede yabwiye radio yo muri ako karere ko abasirikare ba Ethiopia bafatanyije n'abasirikare ba Eritrea bafashe umujyi wa Sheraro.

    Leta ya Ethiopia na leta ya Eritrea nta cyo zirabitangazaho, kandi kuba itumanaho ridakora muri ako karere byatumye bigora BBC kuba yakwemeza aya makuru mu buryo bwigenga.

    Umujyi wa Sheraro uri mu ntera ya kilometero 50 uvuye ku mupaka.

    Jenerali Tadesse yanavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia bafashe umujyi wa Addi Arkay, uri ku mupaka hagati ya Tigray n'akarere bituranye mu majyepfo ka Amhara, wari umaze umwaka urenga uri mu maboko y'ingabo za Tigray.

    Jenerali Tadesse yavuze ko abasirikare ba leta ya Ethiopia bafite gahunda yo “kugenzura [imijyi ya] Axum, Adigrat, Shire no kwinjira muri Mekelle [umurwa mukuru wa Tigray]”.

    Yongeyeho ko intego ya nyuma bafite ari “ukwambura intwaro” ingabo za Tigray.

    Yagize ati: “Abaturage ba Tigray bugarijwe n'igitero gihuriweho gishobora kwitwa icya mbere kinini cyane kibayeho kugeza ubu”.

    Impande zombi zirwana muri iyi ntambara zashinjwe ubugizi bwa nabi.

    Leta ya Ethiopia ahanini imaze igihe icecetse ku bijyanye n'amakuru y'imirwano.

    Muri iki cyumweru, umugaba mukuru w'ingabo za Ethiopia, Maréchal Berhanu Jula, yavuze ko abasirikare be “barimo gushobora kuburizamo ibitero byagabwe” n'ingabo za Tigray, ariko ntiyatanga amakuru arambuye.

    Hashize ibyumweru bitatu imirwano yongeye kubura, ikuraho agahenge kari kamaze amezi atanu.

    Kandi nubwo hakomeje kwiyongera ubusabe bwuko imirwano ihosha, imirwano yo ikomeje gutangazwa mu bice bitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/etiopiya-jenerali-wa-tplf-arigamba-kwirukansa-a%EF%BB%BFbarwanyi-ba-tigray

  • Rubavu: Abikorera biyemeje guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-abikorera-biyemeje-guhindura-isura-y-umujyi-wa-gisenyi

  • Abanya-Turukiya bagiye gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’ubukerarugendo n’ibijyanye no kwakira abantu, rushobora kuba rugiye kubona andi maboko, nyuma y’uko abashoramari bo muri Turkey bibumbiye mu kitwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/abanya-turukiya-bagiye-gushora-imari-mu-bukerarugendo-bw-u-rwanda

  • Ibyo Habyarimana yakoreye i Kampala mu 1993 n’uburyo yashatse guteranya Kagame na Col Kanyarengwe #rwanda #RwOT

    Iby’uyu mugambi wa Habyarimana bigarukwaho mu gitabo 'Vers un nouveau Rwanda ?’ cy’Umunyamakuru w’Umubiligi, François Misser.

    Muri iki gitabo François Misser agaragaza ko muri Nzeri mu 1993, nyuma y’iminsi mike FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, Habyarimana wari Perezida yagiriye uruzinduko muri Uganda kugira ngo ahure na Paul Kagame icyo gihe wari uyoboye Ingabo za RPA.

    FPR Inkotanyi yanzuye ko Paul Kagame abonana na Habyarimana ariko ari kumwe na Col Alexis Kanyarengwe wari Chairman w’iri shyaka.

    Icyo gihe bagombaga guhurira na Habyarimana i Entebbe muri Uganda.

    Nyuma yo kubona ko Kagame aje ari kumwe na Kanyarengwe, Habyarimana yisubiyeho avuga ko adashaka kubonana nabo kuko Kagame yazanye n’undi muntu kandi yashakaga ko babonana ari bonyine.

    Mu kiganiro Kagame yagiranye na Misser François yamubajije impamvu yanze kujya kubonana na Habyarimana wenyine.

    Kagame yavuze ko ibyakozwe na Habyarimana byari umugambi wo gushaka kubiba amoko muri FPR-Inkotanyi.

    Ati 'Habyarimana buri gihe yagiye ashaka kugaragaza ko intambara iri hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda ari ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi, yashakaga gukoresha ibyo ngo ateze umwuka mubi hagati yanjye na Kanyarengwe.'

    Yakomeje avuga ko uyu mugambi wa Habyarimana wari ugamije kurakaza Kanyarengwe kugira ngo abone ko adahabwa agaciro muri FPR Inkotanyi kuko ari Umuhutu.

    Ati 'Yashakaga kurakaza Kanyarengwe abinyujije mu kuvuga ko ashaka kuganira gusa na Kagame mu gihe nari munsi ya Kanyarengwe ukurikije uko imiyoborere y’ishyaka yari iteye muri icyo igihe, yari Chairman ndi Vice-Chairman.'

    'Yashakaga ko Kanyarengwe yiyumva nk’umuntu uri hasi ndetse agatangira gutekereza ko Kagame hari ibyo ari kumvikana na Habyarimana mu bwihisho.'

    Yari afitanye amasinde na Habyarimana

    Col Kanyarengwe utarashakwaga na Habyarimana muri ibi biganiro yamaze igihe kinini ari umuntu we wa hafi kugeza ubwo bashanwaga bapfa ko yashatse kumuhirika ku butegetsi.

    Col Alexis Kanyarengwe yavutse mu 1938 muri Perefegitura ya Ruhengeri. Ku butegetsi bwa Kayibanda yahawe inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Iseminari yo ku Nyundo.

    Uyu mugabo kandi yabaye mu itsinda ryitwaga 'Les onzes Caramades du 5 Juillet’ ry’abagejeje Habyarimana ku butegetsi nyuma yo guhirika Kayibanda.

    Nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi, Kanyarengwe yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma ya mbere ya Habyarimana ndetse abenshi bakaba baramubonaga nk’uza ku mwanya wa kabiri mu buyobozi bw’igihugu.

    Mu Ukuboza mu 1980, Kanyarengwe yaje guhunga igihugu ajya muri Tanzania.

    Uyu mugabo yahunze nyuma yo gushinjwa umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Habyarimana, aho bivugwa ko yari awuhuriyeho na Major Théoneste Lizinde waje no gutabwa muri yombi.

    Habyarimana amaze kurahirira manda ya mbere nyuma yo gutsinda amatora yiyamamajemo wenyine mu Ukuboza 1978, yashyizeho Guverinoma nshya.

    Iyo Guverinoma yamenyekanye muri Mutarama 1979 ariko iza Kanyarengwe yahinduriwe umwanya, avanwa ku kuba Minisitiri w’Umutekano agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo. Mu Ugushyingo uwo mwaka Lizinde nawe yakuwe ku buyobozi bw’urwego rw’iperereza.

    Ntabwo aba bagabo babyishimiye ndetse batangiye kubona neza ko bari kwigizwa inyuma nyamara bari mu b’imena bacuze umugambi wagejeje Habyarimana ku butegetsi mu 1973.

    Hari amakuru avuga ko Habyarimana n’aba-Camarades 11, bari bemeranyije ko nibamara gufata ubutegetsi buri umwe azayobora manda imwe y’imyaka itanu, nyuma agahereza undi. Mu 1979 byaragaragaraga ko bitubahirijwe ndetse bitazanubahirizwa.

    Muri Nzeri mu 1990 Kanyarengwe yaje kwisunga kuri FPR Inkotanyi, mbere y’ukwezi kumwe ngo FPR itere u Rwanda.

    Bivugwa ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba FPR Inkotanyi byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

    Uretse kuba yarashakaga kumuhirika ku butegetsi iki cyemezo cya Kanyarengwe cyarushijeho kurakaza Habyarimana wasigaye amubona nk’umugambanyi.

    Kuva icyo gihe Perezida Habyarimana yahise atangira gufunga no gutoteza abantu bamwe byari bizwi ko bari inshuti za hafi za Kanyarengwe cyangwa bavaga mu karere kamwe.

    Kanyarengwe yinjira muri FPR Inkotanyi yagizwe visi perezida wayo ariko yahise ayibera perezida mu Ukwakira mu 1990 ubwo Gen Fred Gisa Rwigema yicwaga ku rugamba.

    Taliki ya 15 Gashyantare 1998, Kanyarengwe yakuwe ku mwanya wo kuba chairman wa FPR Inkotanyi maze asimburwa na Paul Kagame.

    Habyarimana na Kanyarengwe bahoze ari inshuti z’akadasohoka, baza kwangana urunuka nyuma

    Kanyarengwe Alex, yitabye Imana tariki 13 Ugushyingo 2006 azize uburwayi. Yashyinguwe mu irimbi ry’i Remera mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyo-Habyarimana-yakoreye-i-Kampala-mu-1993-n-uburyo-yashatse-guteranya-Kagame-na-Col-Kanyarengwe