Category: Uncategorized

  • Umukinnyi umwe rukumbi ukina hanze muri 25 b’Amavubi bahamagawe guhangana na Libya #rwanda #RwOT

    Dylan Georges Francis Maes ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda wahamagawe mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 23 bagomba gucakirana na Libya.

    Amavubi U23, yahawe umutoza Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru aho agomba kungirizwa na Gatera Moussa, bamaze guhamagara abakinnyi 25 bagomba guhangana na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

    Umukino ubanza ukaba uteganyijwe kuzabera muri Libya tariki ya 22 Nzeri 2022 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 27 Nzeri 2022.

    Mu bakinnyi bahamagawe benshi basanzwe bakina mu Rwanda uretse myugariro Dylan Georges Francis Maes wa Alki Oroklini muri Cyprus.

    Uyu mukinnyi ushobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa se ku ruhande rw’ibumoso yugarira, si ubwa mbere ahamagawe kuko no muri muri 2018 yari yahamagawe mu Mavubi atarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Abakinnyi 25 bahamagawe

    Dylan Maes yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-umwe-rukumbi-ukina-hanze-muri-25-b-amavubi-bahamagawe-guhangana-na-libya

  • DR Congo:Abana basaga 200 bakuwe mu nyeshyamba zabakoreshaga Gisirikare #rwanda #RwOT

    Byibura abana bagera kuri 200, nibo babashije gukurwa mu nzara z'abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo,aho ibakoresha nk'abasirikare bayifasha mu bikorwa byabo by'urugomo bitandukanye.

    Kubakura muri iyo mitwe babifashijwemo na MONUSO, nayo byabanje kugora kuko bamwe muri bo usanga barahinduye ibitekerezo kubera kubaremamo imico ya kinyeshyamba.

    Iyi mibare yatangajwe n'itsinda rirengera abana rikorera Bunia, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, mu bikorwa byabo barimo byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abana bajyanywe mu gisirikare ku ngufu (DDR).

    Imiryango itari iya leta igamije kurengera abana muri ako gace ,yasabye Leta ya Congo kugira uruhare rusesuye mu kurengera abana no gukumira byimbitse imyitwarire igayitse ishyira ubuzima bw'abana mu kaga.

    Banaboneyeho umwanya wo kwamagana bashikamye imitwe yitwaje intwaro ishyira mu gisirikare abana bato,isaba aho bakiri kubareka bakajya kwitabwaho mu miryango yabo.

    Mu guca akarengane mu bana burundu, Imiryango itari ya leta,ababyeyi n'amatsinda agamije kurengera abana muri Congo,ari gukora urugendo rugamije kwamagana abana bajyanwa mu gisirikare imbura gihe.

    Umuyobozi w'itsinda rigamije krengera umwana muri Monusco/Bunia, Jean zama, yahamagariye abayobozi b'imitwe ya CODECO, FPIC na FRPI yazengereje Bunia kwemera umutekano ukagaruka no kurekura abana bagikoresha ngo baubizwe mu buzima busanzwe.

    Mu gihe iyi mitwe yazengereje uburasirazuba bwa Congo yakwinangira gukura abana mu gisirikare,yadwanywa n'amahanga yose bishingiye ku kurengera uburenganzira bw'umwana nk'uko amategeko mpuzamahnga yo kurengera umwana abiteganya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/dr-congo-abana-basaga-200-bakuwe-mu-nyeshyamba-zibakoreshaga-gisirikare

  • Abasore 2 b'impanga bashatse umugore umwe kubera urukundo bakundana #rwanda #RwOT

    Abavandimwe b'impanga basa muri Kenya baciye ibintu kuri interineti nyuma yo kuvuga ko bashakanye n'umugore umwe kandi vuba aha bazakira umwana wabo wa mbere.

    Aba basore bagaragaye bambaye amashati asa, batumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwerekana ko basangiye uburiri bumwe.

    Muri videwo yashyizwe kuri You tube yashyizwe hanze n'uwitwa Nicholas Kioko, yagaragaje izi mpanga zivuga ko zitunze umugore umwe kandi ko bafitanye umubano ukomeye.

    Impanga Teddy na Peter bavuze ko batarashyingiranwa na Emily byemewe n'amategeko nubwo baba mu nzu imwe kandi bidatinze bagiye kubyara umwana wabo wa mbere.

    Teddy yagize ati: “Turi umuryango, dore umugore wacu, njye na murumuna wanjye, turi impanga.Dusangiye umugore umwe kuko turi impanga.Turabana, dusangiye uburiri bumwe. Turi impanga.

    Ku ruhande rwe, Emily yagize ati 'Bombi ni abatware banjye. Mbakunda bombi. “

    Uyu mukobwa yavuze ko yahuriye ku rusengero kandi ahana nimero na Peter utari ufite terefone akoresha iya murumuna we baravugana.

    Peter yavuze ko uyu mukobwa amaze kubabwira ko atwite, bemeye inshingano kuko bafitanye umubano ukomeye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasore-2-b-impanga-bashatse-umugore-umwe-kubera-urukundo-bakundana

  • Kigali: Urukundo akunda imbwa rwatumye azigurira irimbi #rwanda #RwOT

    Umutoza w'imbwa Daniel Bagaragaza ibyishimo bye ni ukuba hafi yazo, kuzitaho, kuzivuza, ndetse nawe yiyita 'imbwa nkuru'. Ikirenzeho yaguze ikibanza akigira irimbi ryo guhamba imbwa mu cyubahiro avuga ko zikwiye.

    Gutoza imbwa no kuzitaho abikora nk'umwuga mu mujyi wa Kigali aho abafite imbwa bazimuzanira akazitoza kumvira no kubana neza n'abantu kurushaho.

    Izi mbwa azita 'abanyeshuri' be, avuga ko azigisha ikinyabupfura ndetse izipfuye agaharanira ko zihambwa neza mu kwitura umubano mwiza ziba zaragiranye na benezo.

    Mu mijyi, nka Kigali, uwapfushije imbwa adafite ubutaka bwite agorwa no kubona aho ayihamba, bamwe baracyazijugunya muri za ruhurura cyangwa mu bihuri biri hafi kuko nta buryo bwagenwe bwo kuzihamba.

    Bagaragaza avuga ku mpamvu akunda imbwa bihebuje, agira ati: 'Nasanze imbwa ariryo tungo, aricyo kintu cyo kubana nacyo mukaba inshuti nyanshuti idahemuka.

    'Numva nifuza nko kubona imbwa nka 500 nzicayemo hagati, ishaka amazi nkayiha ishaka utwo kurya nkayiha…mu by'ukuri ni ikintu gikomeye kuri njyewe iyo ndi hagati y'imbwa, kandi nkanongeraho ko ari njye mbwa nkuru.'

    Nubwo imbwa zigira akamaro mu ngo Bagaragaza avuga ko ababazwa n'abataziha agaciro, abazikorera iyicarubozo, abazima ibiryo, abatazivuza iyo zirwaye, ndetse n'abazihamba nabi.

    Iki cya nyuma cyatumye afata icyemezo kidasanzwe, avuga ko yaguze ubutaka bwa miliyoni 17Frw i Kigali akabugena kuba irimbi ry'imbwa gusa.

    Avuga ko nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gutoza imbwa i Kigali aribwo yatangiye kujya ashengurwa n'uko zifatwa iyo zapfuye.

    Ati: 'Bikagenda bimpangayikisha ubwo abanyeshuri [imbwa] nigishije mu gihe ubuzima bwabo burangiye…iyo agiye [apfuye] bamujyana mu mufuka bagiye kumujugunya muri za ruhurura.

    'Nibwo natekereje kuri ibi bintu [irimbi ry'imbwa], binongeye ntange umusada mu kubungabunga ibidukikije.'

    Iri rimbi riri i Kigali ahitwa mu Birembo mu karere ka Gasabo, uwapfushije imbwa ye yishyura 30,000Frw kugira ngo ahabwe agace k'ubutaka ko guhambamo iyo ntozo ye.

    Gusezera neza inshuti
    Amategeko agena imiterere y'amarimbi mu Rwanda, agena gusa uko bashyingura abantu, ntabwo agena uko bigenda ku nyamaswa zibana nabo nk'imbwa.

    Ni mugihe kandi umubare nyawo w'imbwa abantu boroye mu ngo zabo mu Rwanda utazwi neza.

    Mu muhango muto wo gushyingura imbwa yitwa Maxi yari ifite imyaka 8, Bagaragaza yaherekejwe n'abandi bantu bacye.

    Ati: 'Kuri Maxi, ibi ntimubibone ko ari ibidasanzwe, tugirire neza, dusezere neza ku nshuti y'umuryango, tumukorere ibya nyuma bishoboka.'

    Gratien Munyentwari, umusore uri mu baherekeje Bagaragaza, we yitwaje umusaraba, ese iyi mbwa yari inkirisitu?

    '[umusaraba]Ni ikintu cyo kugira ngo tujye tubasha kwibuka aho iriya mbwa yacu tuyisize.' Niko Munyentwari, nawe ukunda imbwa, abisobanura.

    Ati: 'Numvaga nanjye bimbabaje cyane ndavuga nti 'ntatwaye umusaraba kugira ngo njye mbasha kuyitandukanya n'izindi naba ngize nabi'. Nkimara kuwushyiraho kuriya numvise mbaye nk'umuntu uruhutse.'

    Umugabo w'ikigero cy'imyaka yo hejuru ya 70 wari hano hafi y'iri rimbi areba uko bahamba imbwa, yabwiye BBC ko ibi ari igikorwa cyiza.

    Ati: 'Imbwa zarapfaga bakazishyira mu mukoki aha ngaha, umuvu ukaza amazi akajya mu mugezi hepfo iyo bakavoma, zigapfira mu muhanda, ariko ibi byaradushimije kubona habonetse irimbi ry'imbwa.'

    Mu Rwanda, n'ahandi henshi ku isi, imbwa ni inyamaswa ibana n'abantu kuva amateka yabo yatangira kwandikwa, nk'uko inzobere mu mateka zibivuga.

    Hamwe na hamwe nko mu Rwanda imbwa igaruka mu mibereho y'abantu aho izwi 'nk'inshuti idahemuka'. Gusa hari abadaha agaciro uwo mubano, nk'uko Bagaragaza abivuga.

    Yifuza ko ibyo bihinduka, ubudahemuka bw'imbwa bukiturwa gufatwa neza, kuvuzwa, kwitabwaho ndetse no guhambwa neza mu gihe cy'urupfu.

    Mu gihe nta rindi rimbi rizwi ry'imbwa riri mu Rwanda, amavuriro yazo yo amaze kuba atatu mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-urukundo-akunda-imbwa-rwatumye-azigurira-irimbi

  • Kenya: Perezida Ruto yiyemeje kugabanya igiciro cy’ifu n’icy’ifumbire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa Gatanu ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2022, yasezeranyije abaturage b’icyo gihugu ko azakorana (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kenya-perezida-ruto-yiyemeje-kugabanya-igiciro-cy-ifu-n-icy-ifumbire

  • Bariye amoko atatu y’inyama! Injira mu birori… – #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Meat & Greet byabaye tariki 11 Nzeri 2022 bibera muri M Hotel mu mujyi wa Kigali. Kubyitabira byasabaga kwishyura 25,000 Frw yo kwiyakira no kuba wambaye imyenda y’amabara y’umweru n’ikigina (White and Brown”. Byitabiriwe n’abantu batari bacye, gusa amakuru avuga ko hari abatinye kubijyamo kubera gutinya itangazamakuru.

    Imigendekere y’iki gikorwa yanyuze abacyitabiriye biba akarusho ku bagiteguye barangajwe imbere na Rebecca Uwizeye uzwi nka Mc Becky. Kunezerwa kwe nawe ushobora kubyumva kuko byamusabye kuva i Kampala aho yari amaze igihe kinini, aza i Kigali gutegura ibi birori.

    Inama n’impanuro z’ubuzima busanzwe byatangiwe muri ibi birori, byashibutsemo itsinda ryitwa Fearless Team. Ni itsinda rizahoraho aho abarigize bazajya bizigama buri kwezi, “tugatezanya imbere, ndetse n’ugize ikibazo tukamugoboka”.

    Abitabiriye ibi birori biyemeje kubyuka bakarabagirana, bakava mu bunebwe. Ni intego bihaye bagendeye ku cyanditswe cyo muri Yesaya 60:1 havuga ngo “Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye”. Biyemeje kandi kugira inshuti z’umumaro, kureka gusuzugura akazi kandi bagasenga cyane.

    Mc Becky wateguye ibi birori yari yambaye ikanzu y’ikigina nziza cyane kandi ihenze

    Bishimiye kandi “uburyo amafunguro yari ateguye”. Bariye inyama baraniyongeza na cyane ko hari “hateguwe amako atatu y’inyama [Ifi, Inkoko n’Inka] n’ibindi byinshi”, ukongeraho no kuba ibi birori byari bifite umwihariko wo kuganira ku byabateza imbere ariko bakaganira barimo no kurya inyama.

    Mc Becky yanyuzwe bikomeye n’imigendekere y’iki gitaramo. Yabwiye inyaRwanda ati “Cyagenze neza cyane, abantu bitabiriye, nubwo benshi batinye kuza kubera itangazamakuru. Ariko abaje, icya mbere bari bambaye neza, bari bishimye pe! Basabanye, haba ‘introduction’ yo kwibwirana neza, ibyo abantu bakora kugira ngo tujye dushyigikirana”.

    Ibindi byaranze ibi birori ni ibiganiro byo kuvuga ku ndoto (Dreams), kubazwa ibibazo bigasubizwa no kuganira na ba rwiyemezamirimo batandukanye. Abitabiriye ibi birori, wibuke ko bose bari bambaye umweru n’ikigina. Bari baberewe cyane, ari na yo mpamvu bahawe umwanya uhagije wo kwifotoza no guhemba umuntu waje yambaye neza kurusha abandi.

    Uwitwa Bobete ni we wahize abandi mu kwambara neza. Yari yambaye yikwije mu ikanzu ndende y’umweru de ndetse witegereje neza ubona ko iyo kanzu ishobora kuba ifite igiciro gihanitse. Impeta n’agakomo yari yambaye ku kuboko kw’ibumoso, nabyo byari umweru. Si ibyo gusa, ahubwo n’amaherena ye yari umweru. Yari yambaye isaha irabagirana n’inkweto zenda gusa ikigina.

    Niba nta mweru nta n’ikigina kujya muri ibi birori wari kuba ugiye kuvangira abandi!

    Muri ibi birori havukiyemo itsinda ryahawe izina rya “Fearless Team”, rigamije gutinyura abafite intinyi y’ubuzima. Bafashe ingamba zo gukora imyenda nka T-shirts n’ingofero byanditseho Fearless Team. Biyemeje kudatinya ubuzima, ahubwo bagahangana nabwo, bihangira imirimo yabateza imbere, bitinyuka, bafite inzozi nini, ariko bashobora gutangirira kuri bicye (Dream big but start small).

    Mc Becky wateguye ibi birori bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko ibiheruka byabereye i Gisenyi mbere ya Covid-19, ni umuvugabutumwa, rwiyemezamirimo n’umushyushyarugamba ukomeye mu bitaramo, ubukwe n’Ibiterane. Ubuhanga n’ubudasa bwe mu gususurutsa abantu ni bimwe mu byo acyesha igikundiro afite. 

    Azwi mu bitaramo bya Groove Awards Rwanda, United Christian Church (UCC) iyoborwa na Apotre Rwandamura Charles, n’ahandi. Anazwiho kandi ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye. Yinjiye mu ruhando rw’abategura ibitaramo bikomeye, abishimangira mu birori aherutse gukora “Meat and Greet” byabereye kuri M Hotel. Avuga ko ibi birori azajya abitegura buri mwaka.

    “Bobete” ni ryo zina benshi bamuziho, ni we wahize abandi mu kwambara neza

    Yahawe igihembo ku bwo kuba uwa mbere mu kwambara neza! 

    Ibi birori byabereye muri M Hotel imaze kubaka izina mu kuberamo ibirori bikomeye

    Hari hateguwe amafunguro ateye amabengeza, ushobora guhita ugira inzara kandi umaze kurya

    Bariye amoko atatu y’inyama kandi ukiyarurira nta muntu uzihagazeho!

    Abanyabirori bari bashyizwe igorora

    Icyo bita umuteguro!

    Bakase cake itangaje iri mu ishusho y’amadorali ya Amerika

    Iyi cake ikoze mu ishusho y’amadorali bayikase mu gutangiza “Meat and Greet”

    “Reka nshwekure ntakererwa muri Meat and Greet”

    Nta rungu ryari rihari kuko bumvaga imiziki isingiza Imana

    Jacky Flower, mushiki wa Mr Kagame ari mu bitabiriye ibi birori by’abasirimu b’i Kigali

    Habayeho umwanya wo kwifotoza buri umwe uko abyumva

    Ibyishimo birahenda – ni ko Mc Becky akunze kuvuga

    Ni ibirori byaranzwe no kuganira no kumva amagambo y’inkomezi mu bushabitsi

    Iyo bamwe bavuga “inyama” bakunze kuvugishwa, niyo mpamvu ibi birori byarimo n’urwenya

    Buri umwe yasangije bagenzi be ibanga ry’ubutsinzi n’iterambere

    Fearless Team ni agace kamwe k’umusaruro w’ibi birori

    Uhereye ku musatsi kugera ku ikanzu yaserukanye, yari yajyanishije na ‘Dress code’ y’ibi birori uretse gusa isakoshi

    Iyo agira inkweto z’umweru cyangwa z’ikigina birashoboka ko yari guhiga abandi mu kwambara neza

    Hari abifuza ko ibi birori byajya biba kenshi gashoboka

    Mc Becky na mugenzi we wari wakoze ku misatsi rikaka – iyo hahembwa uwasokoje neza menya nta wari kumuhiga

    Yari yambaye ikanzu nziza cyane, isaha na telefone z’abifite

    Kwifotoza byahawe umwanya munini – birumvikana nta foto ntacyabaye!

    Kwifotoza neza ni ibintu bye!

    Itegereze neza insokozo y’uyu uri hagati urahita uvuga nka ba bandi uti “Cyakoze”

    Bombi bakaraze imisatsi bati ntitugomba gucikwa na “Meat and Greet”

    Abitabiriye ibi birori nta n’umwe wigeze anywa inzoga, byari Gospel ijana ku ijana

    Ushobora gukeka ko abambaye umweru bari bironze!

    N’aba Rasta bari bahari!!

    Habanje kubaho umwanya wo kumenyana, baganira baziranye

    Bafataga amafunguro banumva umuziki wacurangwaga na Dj ushobora kuba yaribagiwe akambara ipantalo n’ikote bitemewe (ibara)

    Baganiriye ku bijyanye n’uko bavamo ba rwiyemezamirimo bagatanga akazi ku bandi

    Mc Becky yishimiye cyane imigendekere y’ibi birori yakoze ku nshuro ya kabiri

    Ifoto y’urwibutso y’abari bambaye Ikigina gusa

    Ifoto y’urwibutso y’abari bambaye umweru gusa

    Ibi birori byari bibereye ijisho

    Byaba ari igihombo kujya mu birori nk’ibi ugataha utifotoje, Jacky Flower we ntiyabishobora!

    Becky wagira ngo yarimo abwira mugenzi we ati “Gira vuba nanjye umfotore?”

    Mc Becky yakoreye umuti abasirimu b’i Kigali, bagaruje ayabo rwose!

    Uwatanze amanota y’uwahize abandi mu kwambara neza ubanza atibeshye, Bobete (iburyo) yari aberewe cyane!

    Ibyishimo by’umuryango! Yanze kujya kwishima wenyine asize umwana mu rugo

    Ibirori bya Meat and Greet byerekanye ko abanya-Kigali bazi kwambara kandi bakaberwa

    Abanze kujya muri ibi birori batinya itangazamakuru bashobora kuza kwigaya nibabona aya mafoto!

    Urubyiruko rwiganje mu bitabiriye ibi birori by’akataraboneka byavukiyemo itsinda “Fearless Team” 

    Bye Bye ni ah’ubutaha! Kwinjira muri ibi birori byari ukwishyura 25, 000Frw ugahabwamo ibyo kunywa n’ibyo kurya birimo amoko atatu y’inyama

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120987/bariye-amoko-atatu-yinyama-injira-mu-birori-meat-greet-byabambaye-umweru-nikigina-byavukiy-120987.html

  • Rayon Sports yakomereje ibihe byiza kuri Rwamagana City #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze umukino wa 3 wikurikiranya muri shampiyona,ubwo yatsindaga Rwamagana City ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu.

    Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino,yawuyoboye kuva utangiye kugera urangiye.

    Ku munota wa 26, Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko umunyezamu Mazimpaka Andre yohereza umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko nabwo Mpazimpaka Andre awukuramo.

    Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 44,ku mupira Muvandimwe JMV yarenguye maze Mbirizi akozaho umutwe usanga Musa Esenu aho ahagaze na we ahita atsindisha umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw'amahirwe make umupira ukubita igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 52, Rayon Sports yahererekanyije neza umupira, Onana acomekera umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

    Nyuma y'iki gitego, Rayon Sports yabonye amahirwe menshi ariko ntiyayabyaza umusaruro,umukino urangira ari 2-0.

    Rayon Sports imaze gutsinda imikino yayo yose uko ari 3 ndetse ni iya mbere muri shampiyona.

    Imikino y'umunsi wa 3

    Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022

    Gasogi United 1-0 Bugesera FC
    Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
    APR FC vs Police FC (warasubitswe)

    Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022

    Rayon Sports 2-0 Rwamagana City
    AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)

    Ku wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022

    Espoir FC vs Mukura VS
    Gorilla FC vs Kiyovu Sports
    Rutsiro FC vs Marines

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakomereje-ibihe-byiza-kuri-rwamagana-city

  • Mr Eazi uri i Kigali, yarebye kandi yishimira… – #rwanda #RwOT

    Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Leg Over' ni umwe mu bantu barebye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.

    Rayon Sports yatsinze ibitego 2 ku busa bwa Rwamagana (2-0). Uyu mukino wanyujijwe kuri shene ya Youtube ya Ferwafa imbona kubone. 

    Ku munota 24' nibwo uyu muhanzi yagaragajwe aho yari yicaye muri VIP mu gice kimwe n'aho Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports yari yicaye.

    Andi mashusho yasohotse, agaragaza uyu muhanzi yishimira mu buryo bukomeye intsinzi ya Rayon Sports ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle bakoma amashyi.

    Mr Eazi yatangiye ibikorwa by'ishoramari mu Rwanda, ndetse hashize igihe ashinze Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe yise betPawa, ifite ishami ku Gisimenti i Remera riba irya mbere yagize ku butaka bw'u Rwanda.

    Iri ishoramari rye ryinjiye ku isoko ry'u Rwanda nk'ishoramari rishya mu bijyanye n'imikino y'amahirwe no gutega hamwe n' intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga.

    Gutega kuri betPawa bikorwa binyuze ku rubuga rwa internet rwayo rwa www.betpawa.rw cyangwa kuri porogaramu yayo ya telefoni. Bikorwa n'abafite hejuru y'imyaka 18.

    Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ubu ikorera mu bihugu icumi birimo Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Malawi, Uganda na Zambia n'u Rwanda.

    Uyikinnye imikino ya betPawa abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga 1 Frw, ukaba wakubirwa kugera kuri 500% ku yo wateze.

    Ukina kandi ashobora guhitamo imikino itandatu, ku cyumweru agahitamo uko izarangira hanyuma akagira amahirwe yo gutsindira miliyoni 25.5 Frw.   


    Nyuma y'intsinzi ya Rayon Sports, Mr Eazi yahuye na bamwe mu bakunzi b'umuziki we


     

    Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0 Rwamagana mu mukino wabereye kuri sitade i Nyamirambo 

    Mr Eazi yagaragaje ko yasuye ukoresha izina rya Nomadic.shahrazad kuri Instagram ubarizwa i Kigali 

    Uyu mukobwa ni we Mr Eazi yasuye. Ni umwe mu baherutse kwitabira umuhango wo Kwita Izina





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120988/mr-eazi-uri-i-kigali-yarebye-kandi-yishimira-intsinzi-ya-rayon-sports-120988.html

  • Rayon Sports yakanze ahababaza itsinda Rwamag… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h30′. Rayon Sports ibifashijwemo na Musa Esenu na Paul, yaraye ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Nubwo iyi kipe yari yakiriye ndetse inahabwa amahirwe gutsinda uyu mukino ariko iminota 20 yarangiye itarabona amahirwe afatika yavamo igitego. 

    Guhera ku munota wa 25, Rayon yari yacuritse ikibuga, ku munota wa 26 Mbirizi Eric yagerageje amahirwe ariko Mazimpaka Andre umupira awohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 32, Mbirizi yongeye kugerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko nabwo Mazimpaka Andre awukuramo.

    Uku gushyira igitutu kuri Rwamagana City byaje kubaha igitego ku munota wa 44 gitsinzwe na Musa Esenu ku mupira Muvandimwe JVM yarenguye maze Mbirizi agakozaho umutwe umupira ugasanga Esenu ahagaze neza aterekaho umutwe Mazimpaka Andre abura icyo akora, ndetse igice cya mbere kirangira nta zindi mpinduka zibaye.

    Rwamagana City yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kamanzi Joseph asimbura Uwimana Emmanuel. 

    Ku munota wa 50, Muhindo Benson yateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu. 

    Nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports,  Onana yacomekeye umupira mwiza Paul Were wahise atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 52. 

    Rwamagana City yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 58, rutahizamu Mbanza Joshua havamo Olivier Uwayo.

    Rayon Sports na yo yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Mugisha François Master hinjiramo Rafael Osalue.

    Ku munota wa 85, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Musa Esenu, Paul Were na Ndekwe Felix bavuyemo hinjiramo Rudasingwa Prince,  Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise ni na ko Rwatubyaye wagize akabazo k’imvune yahaye umwanya Mitima Isaac ku munota wa 90. 

    Rayon Sports yakomeje gukina ishaka ibindi bitego ariko nta mahirwe afatika yigeze aboneka maze umukino urangira ari 2-0.

    Shampiyona irakomeza  Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022 hakinwa imikino 3 ariyo;

    Espoir FC vs Mukura VS

    Gorilla FC vs Kiyovu Sports 

    Rutsiro FC vs Marines

    Rwamagana City ikomeje kugaragaza intege zidahagije nyuma yaho imaze gutsindwa imikino 3 ya shampiyona kandi yikurikiranya harimo umukino ubanza batsinzwe na Gorilla FC, umukino batsinzwe na Rutsiro FC ndetse n’uyu mukino. Iyi mikino yose kandi Rwamagana City ntirabasha gutsinda igitego na kimwe mu izamu ry’uwo bahanganye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120991/rayon-sports-yakanze-ahababaza-itsinda-rwamagana-city-ibitego-2-0-120991.html