Category: Uncategorized

  • Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. #rwanda #RwOT

    Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwarekuye umujenosideri Laurent Bucyibaruta watsembye Abatutsi  benshi mu duce tunyuranye tw'iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye Perefe.

    Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, nibwo urukiko rw'abaturage rw'i Paris rwari rwahamije uyu Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse rumukatira igifungo cy'imyaka 20.

    Nyuma rero y'amezi 2 gusa yari amaze muri gereza,  uwo mwicanyi yarekuwe ngo kuko afite uburwayi 'bukomeye', akaba afunguwe by'agateganyo, mu gihe ubujurire bwe bugisuzumwa.

    Kurekura uyu mwicanyi ruharwa byababaje imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irimo 'IBUKA', isanga iki cyemezo gitonetse inkovu z'abo Bucyibaruta yagize imfubyi n'abapfakazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye itangazamakuru ko  bidakwiye gukinisha ibihano byahawe abajenosideri, kuko byaba ari ugupfoya ibyaha ndengakamere byabahamye. Bwana Ahishakiye asanga kwitwaza uburwayi ukarekura umuntu nka Bucyibaruta bidasobanutse, kuko muri gereza hari uburyo buhagije bwo kwita ku barwayi.

    Alain Gauthier ukuriye impuzamiryango'CPCR', nayo irengera ubutabera n'inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, we yavuze ko nta cyizere ko urubanza rw'ubujurire bwa Bucyibaruta rwazihutishwa akaba yasubizwa muri gereza, kuko hari izindi manza  z'abajenosideri zamaze imyaka zigitegereje kuburanishwa mu bujurire. Muri izo manza twavuga nk'urwa Octavien Ngezi, Tito Barahira,na Pascal Simbikangwa zasabye imyaka 2 ngo hafatwe icyemezo mu bujurire.

    Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78 yahungiye mu Bufaransa mu mwaka w'1997, aho yageze avuye mu mashyamba ya Kongo.

     

    The post Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubucamanza-bwo-mu-bufaransa-bwatonetse-inkovu-zabarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubucamanza-bwo-mu-bufaransa-bwatonetse-inkovu-zabarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Amakuru mashya ku rubanza rwa Dr Christopher Kayumba , Hajemo Abacamanza Bashya #rwanda #RwOT

    Ukuriye iburanisha yavuze ko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe rwatangiwe n’umwe.

    Kayumba na we yazamuye inzitizi z’uko afunze mu buryo bw’akato ndetse akaba ataranabona inyandiko z’ibirego.

    Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomereza kuri gereza ya Mageragere.

    Yaba uregwa ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyo kujyana urubanza muri gereza.

    Ni urubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ariko bigoranye kuko amajwi atumvikanaga neza.

    Inshuro nyinshi Kayumba wari muri gereza yasabwaga guha umwanya urukiko ngo rubaze ibibazo ariko agakomeza kuvuga byumvikana ko itumanaho hagati y’impande zombi ryarimo ibibazo.

    Inzitizi ya mbere yatanzwe n’urukiko ni iy’uko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.

    Babiri bashya ngo bagomba guhabwa igihe cyo gusobanukirwa dosiye mbere y’uko bakomezanya n’uwo barusanzemo.

    Inzitizi zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye y’ibirego nyuma y’umwaka afunze.

    Yavuze kandi ko afunze mu buryo bw’akato kandi hari abakoze ibyaha bikomeye bafunganywe n’abandi.

    Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze ko ashyirwaho amananiza mu guhura n’uwo yunganira.

    Umucamanza yavuze ko urubanza rusubikwa rukazongera guterana ku itariki ya 14 y’ukwezi gutaha.

    Kuri iyi nshuro urukiko ngo ruzaba ruri muri gereza ya Mageragere.

    Ni icyemezo cyamaganwe na Kayumba wavuze ko ibi ari ugushyira urubanza mu muhezo kugira ngo akomeze guhohoterwa nta bantu babimenye.

    Yavuze ko yamaze kubwirwa n’abamufunze ko bazamugirira nabi nk’uko bigenda ku banzi b’igihugu bose.

    Umunyamategeko we na we yavuze ko atiteguye kwitabira iri buranisha ndetse ko ashobora kwikura muri uru rubanza mu gihe rutaburanishirizwa mu rukiko rusanzwe.

    Yavuze ko akorerwa ibintu bibi kuri gereza ariko ntiyabyeruye, bityo ko atiteguye kuburanirayo.

    Yasabye ko yakwizezwa umutekano mu gihe urukiko rwagumisha urubanza mu cyumba kigenwe na gereza ifunze Kayumba.

    Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rwiteguye kuburanira aho urukiko ruzemeza ndetse ko butumva impungenge z’uyu munyamategeko.

    Umucamanza yashimangiye ko urubanza rugomba kubera muri gereza cyakora ngo mu gihe habaho impinduka yabimenyesha ababuranyi.

    Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa cyenda mu 2021, aregwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga.

    Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.

    Kayumba yatawe muri yombi yari amaze gutangaza ishingwa ry’ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

    Inshuro nyinshi yagiye yumvikana mu biganiro mu itangazamakuru anenga ibikorwa by’ubutegetsi buriho ndetse akaba yarumvikanaga nk’utabushyigikiye.

    Kuri bamwe, icyaha cyo gusambanya ku gahato ngo cyaba ari igihimbano kigamije kumucecekesha muri politiki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rwa-Dr-Christopher-Kayumba-Hajemo-Abacamanza-Bashya

  • Umunyapolitiki ukomeye muri Congo yemeje ko ari ku ruhande rwa M23 yitsa ku Rwanda na Uganda #rwanda #RwOT

    Mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage ba Bukavu, yibanze ahanini ku kibazo cy’umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Vital Kamerhe,yavuze ko imbaraga Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikoresha kirwanya umutwe wa M23 atari igisubizo kirambye ku mutekano w’Uburasirazuba bw’igihugu cye.

    Yagize ati :'Imbaraga z’intambara ntabwo arizo zakabaye ziza imbere. Hakabaye ibiganiro hakumvwa ibyo M23 isaba, Leta igomba kuyisaba gushyira intwaro hasi mu gihe itegereje ko ibyo yatanze nk’ubusabe bwigwaho'

    Vital Kamerhe avugako n’ubundi nta nyungu Leta ya Kinshasa ifite mu kuba M23 ikomeje kuba mu mujyi wa Bunagana, bityo kuganira n’uyu mutwe ari umuti urambye.

    Ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu bituranyi, Vital Kamerhe avuga ko u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kwicara bagakemura ibibazo bafitanye biciye mu biganiro. Kamerhe yemeza ko n’ubusanzwe nta kintu kidasanzwe ibihugu byombi bipfa, cyaruta iby’Ubudage bwakoreye ibihugu by’Uburayi ariko ubu bwongeye kwihuza n’ibihugu bwahemukiye bakaba bari mu muryango umwe w’Ibihugu by’u Burayi.

    Vital Kamerhe yageze mu mujyi wa Bukavu ahaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba a(18h00) wo kuwa 15 Nzeri 2022.

    Vital Kamerhe yaherukaga mu mujyi wa Bukavu mu mwaka 2018 aho yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza Perezezida Tshisekedi witeguraga guhangana mu matora yabaye mu mpera z’uwo mwaka.

    Vital Kamere nta gihe kinini amaze afunguwe, nyuma y’uko yari amaze umwaka muri gereza akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’urubanza rwiswe uw’Iminsi 100, yaregwagamo kunyereza miliyoni 50 z’Amadorali ya Amerika ubwo yari umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umunyapolitiki-ukomeye-muri-Congo-yemeje-ko-ari-ku-ruhande-rwa-M23-yitsa-ku-Rwanda-na-Uganda

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE NYAGATARE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:5/02/09/03/1983 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA MUSHERI,AKAGALI KA MUSHERI, UMURENGE WA MUSHERI,AKARERE KA NYAGATARE.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 13/09/2022 I SAA KUMI NEBYIRI Z'UMUGOROBA (18:00H00) KUGEZA TARIKI YA 20/09/2022 I SAA KUMI NEBYIRI Z'UMUGOROBA (18:00HOO).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0785345782

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-nyagatare-66104

  • Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

    .Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Umusaraba’
    .Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati 'Kugeza ubwo nageze ahantu heza cyane…'

    Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo nka Niwe, Urampagije ndetse n’iyo yari aherutse gushyira hanze yitwa Umusaraba, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.

    Inkuru y’akababaro y’urupfu rwe, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ahagana saa moya (19:00′).

    Umuvandimwe wa nyakwigendera yabwiye RADIOTV10 ko Gisele Precious yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu bwogero (douche) bagahita bamujyana kwa muganga ariko akaza kugwayo.

    Gisele Precious usize uruhinja rutaruzuza ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri yari muzima ndetse umwe mu nshuti ze za hafi, yabwiye RADIOTV10 ko bari bavuganye.

    Iyi nshuti ya nyakwigendera yakozweho cyane n’urupfu rwe, yagize ati 'Yari yampamagaye mu gitondo ambaza niba meze neza kuko nanjye maze iminsi ndwaye, mubwira ko meze neza.'

    Akomeza agira ati 'Ni inkuru ibabaje cyane kuko urumva asize uruhinja rw’ukwezi kumwe. Ni agahinda kenshi, ariko nyine nyagasani yamukunze kuturusha.'

    Gissle Precious n’umugabo we bamaze igihe gito bashyingiranywe, bari bibarutse imfura yabo tariki 28 Kanama 2022.

    Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidahaduro byumwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaje agahinda gakomeye ko kuba u Rwanda rubuze umunyempano.

    Bavuga ko bibabaje kuba uyu muhanzi nyarwanda yitabye Imana nyuma y’igihe gito hari undi witabye Imana ; Burabyo Dushime Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Nyarwanda-yitabye-Imana-azize-urupfu-rutunguranye

  • Mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,(FERWAFA) ryamaze gutangaza ko kuri ubu babonye umuyobozi wa Tekiniki ku rwego rw'igihugu, babinyujije ku rubuga rwa Twitter batangaje ko Umufaransa Gérard Buscher ariwe muyobozi wayo.

    Ni nyuma yaho ubwo hari wa 6 Nyakanga 2018, FERWAFA yatangaje ko Habimana Hussein yagizwe Umuyobozi mushya wa Tekinike mu gihe cy'imyaka ibiri, asimbuye umuholandi Hendrik Pieter weguye mu 2016 gusa uyu nawe yamazeho iyo myaka gusa.

    Ibi bikaba bivuze ko u Rwanda ndetse na FERWAFA muri rusange hashize imyaka isaga ibiri ntamuyobozi wa Tekiniki wari uhari, akaba ariyo mpamvu bahisemo guha izi nshingano Gérard Buscher.

    Ari kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart ndetse na Gérard Buscher w'imyaka 61 y'amavuko bashyize umukono w'amasezerano y'imyaka abiri, akaba mu nshingano ze harimo guteza imbere umupira w'amaguru uhereye mu bakiri bato.

    Gérard Buscher yabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu gihe cy'umwaka umwe akaba yarakinaga nka rutahizamu, yanakinnye mu makipe atandukanye y'iwabo harimo Nice, Valenciennes, Montpellier, Brest ndetse n'andi atandukanye.


    Yatoje kandi mu gihugu cya Tunisia mu makipe atandukanye arimo AS Marsa na Stade GabèsienCS Hammam-Lif yaherukagamo nk'umutoza mukuru hagari ya 2018-2019.

    The post Mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-cyimyaka-ibiri-iri-imbere-umufaransa-gerard-buscher-niwe-wagizwe-umu-umuyobozi-wa-tekinike-mu-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-cyimyaka-ibiri-iri-imbere-umufaransa-gerard-buscher-niwe-wagizwe-umu-umuyobozi-wa-tekinike-mu-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda

  • Umuhanzi Precious yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-precious-yitabye-imana

  • Imana izadushyiriramo imiyaga tukibone – Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves avuga ko yizeye ko Imana uyu mwaka izabafasha bakegukana igikombe cya shampiyona babuze ku isegonda rya nyuma umwaka ushize.

    Umwaka w’imikino wa 2022-23 ugeze ku munsi wa 3 aho Kiyovu Sports na Rayon Sports ziyoboye shampiyona n’amanota 9/9 zikaba zitaratsindwa umukino n’umwe.

    Kiyovu Sports ni ikipe yakubanye umwaka w’imikino ushize ndetse ibura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma.

    Ibi nibyo kapiteni wa yo, Kimenyi Yves avuga ko n’uyu mwaka ari yo ntego cyane ko nta kintu kinini batakaje.

    Ati “Navuga ko ari yo ntego kuko urebye nta kintu kinini cyatakaye, wenda uretse abakinnyi bake bavuyemo n’abatoza, urebye n’imikino tumaze gukina urabona ko abakinnyi barashaka icyo gikombe twabuze umwaka ushize. “

    Ahamya ko abakinnyi iyi kipe ifite biteguye guhangana ndetse n’Imana ikabafasha bakaba bacyegukana.

    Ati “Ku bakinnyi dufite, ari mu kibuga no ku basimbura tumeze neza numva ko rwose Imana izadushyiriramo imiyaga tukakibona.”

    Imyaka ibaye myinshi iyi kipe y’urucaca itazi uko igikombe cya shampiyona kimera cyane ko igiheruka mu 1993, kuva icyo gihe yakomeje kukirukaho ariko kugeza uyu munsi ntacyo irabona.

    Kimenyi avuga ko we na bagenzi be biteguye guhatanira igikombe cya shampiyona bakakibona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-izadushyiriramo-imiyaga-tukibone-kimenyi-yves

  • Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri Telefoni n'Umwami Charles III #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n'Umwami w'u Bwongereza, Charles III, amwihanganisha ku bw'urupfu rw'umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II.

    Kagame yavuze ko we na Charles III banaganiriye ku guteza imbere intego z'umuryango wa Commonwealth.

    Umuhango wo gutabariza Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uteganyijwe ku wa Mbere w'icyumweru gitaha,tariki ya 19 Nzeri.

    Uyu muhango uzahuza abantu benshi bakomeye, ariko batarimo Vladimir Putin uyobora u Burusiya.

    Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma hamwe n'abandi banyacyubahiro barenga 500 nibo bategerejwe i Londres. Aho uyu muhango uzabera, hakira abantu 2200.

    Abantu bo mu miryango y'ibwami hirya no hino mu Burayi bategerejwe muri uyu muhango. Barimo Umwami w'u Bubiligi, Philippe n'Umwamikazi Mathilde cyo kimwe n'Umwamikazi w'u Buholandi, Willem-Alexander hamwe n'Umugore we, Maxima.

    Umwami Felipe wa Espagne nawe yaratumiye cyo kimwe n'imiryango y'ibwami mu bihugu birimo Norvège, Suède na Denmark.

    Mu bandi bakomeye batumiwe muri uyu muhango, harimo Perezida wa Amerika, Joe Biden. Harimo kandi Perezida w'u Budage, u Butalitani, Koreya y'Epfo na Brésil.

    Umwami w'Abami w'u Buyapani, Naruhito; Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya na Emmanuel Macron b'u Bufaransa baratumiwe.

    Nta ntumwa n'imwe y'u Burusiya, Belarus na Mynmar yigeze itumirwa muri uyu muhango. Bivugwa ko impamvu Putin atatumiwe ari ukubera ibibazo bya Ukraine bikomeje gufata indi ntera muri iyi minsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagiranye-ikiganiro-kuri-telefoni-n-umwami-charles-iii