Category: Uncategorized

  • Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo risohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Bwana Didier Maboko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/didier-shema-maboko-yahagaritswe-ku-mirimo

  • Shema Maboko Didier wari umunyamabanga wa MINISPORTS yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Shema Maboko Didier wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe kuri izi nshingano yari amazeho hafi imyaka 3.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Shema Maboko yahagaritswe ku nshingano ze.

    Iri tangazo rigira riti “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane mu ngingo yaryo ya 112. None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko, yahagaritswe ku mwanya n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

    Tariki ya 4 Ugushyingo 2019 nibwo Shema Maboko Didier wabaye umusifuzi mpuzamahanga w’umukino wa Basketball, icyo gihe akaba yari umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Shema Maboko Didier yahagaritswe ku nshingano ze nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shema-maboko-didier-wari-umunyamabanga-wa-minisports-yahagaritswe

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,131 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-2-131

  • Misiyo ya Ntwali John Williams n'abamutumye yaburijwemo n'abaturage ba Kangondo na Kibiraro #rwanda #RwOT

    Ntwali John Williams kimwe n'abandi barwanya Leta y'U Rwanda, bihisha inyuma ya politiki, ubuvugizi ndetse n'uburenganzira bwa muntu kugirango batambutse ibitekerezo byabo bwite. Ni kimwe na baba Jenosideri bahungiye mu bihugu by'iburayi bigize abaharanira uburenganzira bwa muntu.

    Gahunda yose ya Leta bayuriraho yaba iterambere rikorerwa abaturage cyangwa imishinga ikomeye ya Leta. Hashize igihe barigize abavugizi b'abaturage ba Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe babashuka ngo bange kwemera gahunda yo kubimura bagatuzwa ahantu heza mu Busanza.

    Twese turabizi ko abaturage benshi ba Kangondo na Kibiraro ubuzima babagamo bwari buteye inkeke cyane cyane mu gihe cy'imvura. Abenshi kuko bari mu gishanga batabaga ingunguru mu gishanga ikaba umusarani ubundi imvura yagwa imyanda igatemba.

    Ntwali John William aherutse gukora ikiganiro atabariza abo baturage, akavugana nabo aba yashutse bakavuga ibyo ashaka. Nyuma yo kubona izo nkuru yifashishije amafoto y'abasirikari ba RDF na polisi y'igihugu berekeza mu butumwa bw'akazi muri Mozambique ashaka kwerekana ko bari Kangondo, ubundi agataka nkaho abaturage ba Kangondo bari gukorerwa iyicarubozo.

    Abamaze kwimurwa batangaje kera ko hari abantu babajyaga mu matwi bakababwira kunangira. Ntwali John Williams si ubwambere yitambika gahunda za Leta yihishe inyuma y'itangazamakuru. Ariko se uyu Ntwali John William ninde? Reka tugaruke kuri ya nkuru twabagejejeho ubushize akavuga ko azajyana Rushyashya mu butabera. Rushyashya yamuvuze uko ari.

    Ntwali John William ni muntu ki?

    Ntwali William avuga ko aharanira uburenganzira bwa Muntu, akaba n'umunyamakuru ku rwego rw'Umwanditsi mukuru nk'uko abyivugira. Nyamara akazi ke ni mpemuke ndamuke akwirakwiza ibihuha. Byatangiye bite? Ntwali yashatse gushakira amaronko mu bihugu by'iburayi ariko agendeye ku itike yo kuba umunyamakuru wahunze urwego rwa Leta noneho akabona uruvugiro kuko muri kamere ye guceceka ntibyamushobokera.

    Nyuma yo kubura amaronko i burayi, Ntwali yakomeje guharabika Leta akora n'ibyaha byinshi kugirango agere ku mugambi we wo kwerekeza mu Bufaransa yitwa ko ahunze. Yakomeje gukwirakwiza ibihuha aho raporo za Human Rights Watch (HRW) akorera zimuvugiye yumva abaye igitangaza.

    Kuvugwa na  HRW cyangwa Reporters without Borders, ntabwo bigaburira Ntwali nubwo yirirwa muri ambasade avuga ko nta kazi ashobora kubona, agomba gushaka ikimutunga. Yigize umuvugizi w'abanyapolitiki aho ubu ahembwa na Diane Rwigara n'abandi ngo amuvugire. Waba ushaka guharabika umuntu cyangwa urwego? Ishyura Ntwali John William uzabigeraho.

    Ntwali nta nzira atanyuze ngo yangize isura y'igihugu; yagiye ubwe yihisha yarangiza akavuga ko yashimuswe n'inzego z'umutekano mu rwego rwo kugirango za Ambasade yirirwamo cyangwa imiryango itandukanye bumve ko Leta imuhohotera hanyuma bamufashe kugera ku nzozi ze.

    Ntwali abikora ashaka ko amenyekana. Ariko kamere ye kubeshya n'ubutiriganyi ni karande. Yabeshye umwana utarageza imyaka y'ubukure wari ufite imyaka 17, ko azamushakira akazi igihe yasubiye iwabo muri Camerouni kuko amavugisha bwa mbere yamuvugishaga nk'umunyamahanga uvuka muri Camerouni. Umwana tudashatse kuvuga amazina ye, yagiye yitabira ubutumire bwa Ntwali kugeza igihe amujyanye muri Lodge imwe iherereye I Remera, umwana yamenya ubutekamutwe bwe akabibwira inzego za Leta.

    Ibi mbivugiye kugaragaza ko Ntwali atari Umunyamakuru cyangwa ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa Muntu nkuko abyivugira, ahubwo n'umuntu utunzwe no guharabikana kuko biba muri kamere ye, abeshya aharabika isura y'igihugu ndetse no mu buzima bwite busanzwe nkuko yabeshye uwo mwana.

    The post Misiyo ya Ntwali John Williams n'abamutumye yaburijwemo n'abaturage ba Kangondo na Kibiraro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/misiyo-ya-ntwali-john-williams-nabamutumye-yaburijwemo-nabaturage-ba-kangondo-na-kibiraro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=misiyo-ya-ntwali-john-williams-nabamutumye-yaburijwemo-nabaturage-ba-kangondo-na-kibiraro

  • Byinshi ku kibazo cyo kurangiza vuba nuburyo… – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cyo kurangiza vuba kivugwa, igihe umugabo asohora byihuse no mu buryo adashobora gucunga ubwe. Muri make, ni ugusohora mbere y'uko ubishaka cyangwa mbere y'igihe ubyifuza.

    Hari igihe urangiza, nyuma y'akanya gato igikorwa cy'imibonano gitangiye, cyangwa se bikaba utaranatangira; nko mu gihe cyo gusomana, cyangwa se ibindi.

    Iki kibazo gikunze kuba ku bagabo, gitera ipfunwe no kutigirira icyizere.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umugabo 1 muri 5, agira ikibazo cyo kurangiza vuba igihe kimwe mu buzima bwe, gusa benshi bigeraho bigashira. Bitangira kwitwa uburwayi, igihe biba inshuro zose, ukagera ku rwego rwo kudashimisha uwo mwashakanye.

    Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n'iki?

    Ikinyamakuru Sante Plus Mag gitangaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutera ikibazo cyo kurangiza vuba. Izikunze kugaragara cyane ni;

    -Izituruka ku bibazo mu mitekerereze, nko kuba ufite umunaniro (stress) mwinshi, kwigunga n'ibindi bitandukanye bishobora kwibasira ubushobozi bw'ubwonko n'amarangamutima.

    -Kuba warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    -Mu gihe utishimiye uko umubiri wawe uteye

    -Kuba wigunze cyane (depression)

    -Kugira ubwoba bwo kurangiza vuba

    Gusa, kugeza ubu ubushakashatsi buracyakorwa kugira ngo hemezwe niba, hari imiterere y'umubiri ituma abagabo bamwe bishobora kugira iki kibazo abandi ntibakigire.

    Izindi mpamvu harimo;

    -Kuba utishimiye uwo mubana cyangwa mufite ibibazo mu rukundo rwanyu

    -Kutabasha gushyukwa

    -Imisemburo itari ku rugero rukwiye

    -Infection mu nzira y'umuyoboro w'inkari kimwe no mu ruhago

    -Kuba hari ibinyabutabire byitabazwa mu ihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) bitari ku rugero rukwiye

    Ibimenyetso by'ibanze bikunze kugaragaza ikibazo cyo kurangiza vuba:

    -Gusohora (cyangwa se kurangiza) biba buri gihe utabishaka cyangwa hashize umwanya muto utangiye gukora imibonano cyangwa se ibindi bishobora gutuma urangiza.

    -Kugabanuka k'ubushake ndetse no kwishimira igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina, bitewe no kurangiza vuba

    -Kumva ufite ipfunwe, ikimwaro no kwigaya

    Uburyo bivurwa:

    -Kurangiza vuba bivurwa bitewe n'ibimenyetso ugaragaza. Mu gihe uri kubwira ibibazo byose muganga, ni ngombwa kumubwiza ukuri kandi weruye, kuko bizagufasha kuvurwa no gukira neza.

    -Kuko akenshi, aba ari ikibazo kiri mu ntekerezo zawe, kuganira n'inzobere bigufasha kumenya neza umuti w'ikibazo n'ibyagufasha kukirwanya.

    -Hashobora no gukorwa ibizamini bitandukanye, mu rwego rwo kureba urugero rw'imisemburo yawe (cyane cyane testosterone).

    Uko wabyirinda

    -Nubwo nta buryo bwihariye buhari bwo kwirinda kurangiza vuba, hari ibyo wakora bikagufasha;

    -Kwita ku buzima bwawe, cyane cyane ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ukirinda kwikinisha cyane.

    -Mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, ntugomba kumva ko ari ikibazo gikomeye cyane, ngo utangire kwirenganya cyane no kwiciraho iteka, ushobora kuganira n'umufasha wawe kugira ngo mwirinde gushwana.

    Imiti ikoreshwa:

    -Nubwo uburyo bukoreshwa cyane ari ubusanzwe, soma birambuye ibyagufasha guhangana n'iki kibazo mbere yo gutekereza imiti, hari igihe biba ngombwa ko wandikirwa imiti yagufasha gutinda kurangiza.

    -Imiti ikunze gukoreshwa cyane ni iyo kuvura kwiheba bikomeye (depression), izwi cyane ni nka fluoxetine, clomipramine, na sertraline (Zoloft).

    -Izwi cyane yindi ni iyitwa sildenafil (Viagra), tadalafil (Cialis) n'indi.

    -Ikibazo cyo kurangiza vuba kiba ku bagabo benshi, ariko bikikiza nyuma y'igihe. Nubwo waba ukoresha imiti bwose, uburyo wowe ubyakiramo nibwo bugafasha guhangana n'icyo kibazo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121056/byinshi-ku-kibazo-cyo-kurangiza-vuba-nuburyo-wabirwanya-121056.html

  • Best Public Universities in Uganda 2022 list #rwanda #RwOT

    List of the best public Universities in Uganda 2022The prevailing […]

    The post Best Public Universities in Uganda 2022 list appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/public-universities-uganda/

  • Abakozi bo ku Bibuga by'Indege mu Bufaransa Bahagaritse Akazi #rwanda #RwOT

    Abakozi bakorera mu nzego zitandukanye ku bibuga by'indege byo mu Bufaransa bari mu myigaragambyo.

    Ni nyuma yo guhagarika akazi basaba kongererwa imishahara no kongera abakozi baza kubasimbura kuko bakora amasaha menshi bitewe n'ubuke bwabo.

    Ingendo z'indege zasibijwe muri rusange bitewe n'uko guhagarika akazi.Amakuru aravuga ko ingendo zahagaritswe zibarirwa ku gihumbi, zirimo izari guharuka ziva mu Bufaransa zerekeza mu bindi bihugu, n'izari kuva mu bindi bihugu zerekeza mu Bufaransa.

    Zimwe muri Sosiyete zahagaritse indege nyishi harimo na Air France yahagaritse ingendo zigera kuri 400 mu 800 byari biteganijwe ko ikora uno munsi.

    Mu bibuga by'indege Ubufaransa bufite, 16 muri byo hatanzwe servisi nkeya, na ibindi bifungwa burundu birimo icya Montpellier, La Rochelle, Rennes na Melun.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abakozi-bo-ku-bibuga-by-indege-mu-bufaransa-bahagaritse-akazi

  • Bruce Melodie asohoye indirimbo ebyiri nyuma yo gufungurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bruce-melodie-asohoye-indirimbo-ebyiri-nyuma-yo-gufungurwa

  • Nick Minaj yagejeje ikirego mu nkiko cy'umunyamakuru wamutangajeho amakuru y'ibinyoma #rwanda #RwOT

    Uyu muraperikazi yajyanye umunyamakuru witwa Marley Green wamutangajeho amakuru y'ibinyoma.

    Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko muri 2021 ubwo Nick Miaj yari amaze igihe gito yibarutse umunyamakuru Marley Green yashyize kuri Youtube Chanel ye amashusho avuga impamvu Nick Minaj atagaragaza umwana we ari uko yavukanye ubumuga kandi avuga ko uwo mwana yabitewe n'ibiyobyabwenge byo ku kigero cyo hejuru uyu muraperi akoresha atigeze ahagarika no mu Gihe cyo gutwita kwe.

    UmunyamategekoJudd Burtsein uhagarariye Nick Minaj yavuze ko umukiriya we yababajwe n'amakuru y'ibihuha yamuvuzweho akanangiza izina rye avuga ko kandi akeneye indishyi y'akababaro angana na $75000.

    Nick Minaj ajyanye iki kirego nyuma y'iminsi atangaje ko arambiwe amakuru y'ibihaha amuvugwaho kandi ko agiye gutanga urugero mu minsi mike ku banyamakuru bameze gutyo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-minaj-yagejeje-ikirego-mu-nkiko-cy-umunyamakuru-wamutangajeho-amakuru-y