
Category: Uncategorized
-
Dorcas na Vestine bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abahanzi Dorcas na Vestine baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10. -
Leta yongereye ubushobozi amashuri ya Tekiniki ishyiramo miliyari 8Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary (…)
-
Onana mu Mavubi? FERWAFA yakomoje ku banyamahanga barimo kuganirizwa ngo bazakinire ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', rivuga ko hari abakinnyi b’abanyamahanga barimo kuganirizwa ngo babe bahabwa ubwenegihugu ubundi bakinire ikipe y’igihugu Amavubi.
Ibi si bishya mu ikipe y’igihugu Amavubi cyane ko urebye abahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, bari biganjemo abakomoka mu bindi bihugu.
Ibi byaje gukomwa mu nkokora 2014 ubwo u Rwanda rwahanwaga kubera gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye ari we Daddy Birori nk’umunyarwanda nyamara hari ibindi byangombwa akiniraho yitwa Etekiama Agiti Tady.
Kuva icyo gihe u Rwanda rwafashe gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa nta byo kongera kubatiza abanyamahanga.
Bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwaba rwafashe umwanzuro wo gusubira kuri iyi gahunda ndetse ko no mu banyamahanga barimo baganirizwa harimo na rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Leandre.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye itangazamakuru ko ari byo hari abarimo kuganirizwa ariko mbere na mbere bakaba bagomba kubanza kwiyumva nk’abanyarwanda.
Ati 'Njye nirinda no kubita abanyamahanga kuko iyo umuntu yakiniye ikipe y’igihugu aba yabaye umunyarwanda, aho ni ukubanza ukahubaka ntibibe n’ibyangombwa gusa ariko no mu mutwe ukamwubaka akaza gukinira u Rwanda yumva ko ari umunyarwanda kandi afite n’indangagaciro z’ubunyarwanda kandi biroroshye.'
Yakomeje avuga ko na none batahindura ikipe yose bazana nk’ababiri cyangwa batatu ndetse ko hari n’abo batangiye ibiganiro, ariko ngo iyo gahunda iri mu y’indi mikino na bo ntibahejwe.
Ati 'Icyo nababwira ni uko iyo gahunda iba mu y’indi mikino natwe tudahejwe, harimo abo turimo tuganira birashoboka, ntabwo na none twafata ikipe y’igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza 2 cyangwa 3 dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho rimwe muzumva byabaye.'
Iyo urebye mu y’indi mikino nka Basketball ndetse na Volleyball bijya bikorwa abakinnyi bagahabwa ubwenegihugu bagakinira u Rwanda, nko muri Volleyball umwaka ushize rwarabihaniwe kuko hari abo rwakinishije mu gikombe cy’Afurika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yemeje ko hari abakinnyi barimo kuganirizwa ngo bazakinire Amavubi -
Ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze, bugira buti 'Yari aherekejwe n’uhagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda, Col Nicolas Dufour. Baganiriye ku buryo bwo guha ingufu imikoranire isanzweho mu by’ingabo.
Umubano n’imikoranire mu by’ingabo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bisanzwe bihagaze neza byumwihariko kuva aho uw’Ibihugu byombi wongeye kumerera neza kuva aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron atangirije intambwe nshya mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu yari agendereye, Gen Thierry Burkhard ; banagirana ibiganiro.
Ni ikiganiro cyagarutse bibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse banaganira ku mubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’igihe gito ubutabera bw’u Bufaransa, butangarije ko buhagaritse iperereza ryakorwaga ku bari abasirikare b’iki Gihugu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

- Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yari kumwe n’ugaharariye inyungu z’Igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda
Ubushinjacyaha bw’u Bufaranda, bwahagaritse iri perereza buvuga ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza ko abo abasirikare baba baragize uruhare yaba urwo gufasha, urwo guha inkunga abakoraga Jenoside cyangwa urundi urwo ari rwo rwose.
Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakunze kugaragaza uruhare rw’abo basirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 aho bafashije Interahamwe n’abandi bari bamaze gukora Jenoside, guhungira mu cyahoze ari Zaire.
-
Musanze: Hari abageze mu zabukuru bababajwe n’amafaranga yabo yaburiwe irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abageze mu zabukuru basaga 200 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu bari mu gihirahiro kubera amafaranga yabo (…)
-
Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi bahitamo kwiyubaka no kunga ubumwe – Madamu Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yagaragaje ubudaheranwa Abanyarwanda (…)
-
Perezida Kagame yahagaritse Shema Didier wari… – #rwanda #RwOT
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Paul Kagame, Bwana Shema Maboko yahagaritswe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi 22.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, riragira riti “None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”
Mu itangazo, ntihavuzwe impamvu yo guhagarikwa kwa Shema Maboko Didier ndetse ntihatangajwe niba ahagaritswe by’agateganyo cyangwa burundu.
Bwana Shema Maboko Didier wahoze ari umusifuzi wa Basketball yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ku ya 4 Ugushyingo 2019, aho yatangiriye imirimo mu gihe kimwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa uyiyobora.
![]()
Itangazo rya Minisitiri w’Intebe
-
Umuramyi Isaac Gafishi yashyiriye hanze icyar… – #rwanda #RwOT
“Don’t give up”, “Be still” na “You made a way” ni zo ndirimbo Isaac Gafishi yashyize hanze kuri Youtube. Hari izindi eshatu nazo yasohoye ariko zo ziri ku zindi mbuga zicuruza umuziki. Zose zihuriye ku kuba ziri mu rurimi rw’Icyongereza.
Isaac Gafishi avuga ko nubwo Covid-19 yahinduye ibintu byinshi, ariko atari yo yatumye abura mu muziki ahubwo byatewe n’ishuri. Ati: “Ikintu cyatumye mbura cyane ni ishuri narimo ndangiza ukongeraho na Guma mu Rugo, urebye Covid-19 yabigizemo uruhare runini. Ni buzima busazwe”.
Uyu muhanzi yabwiye inyaRwanda ko indirimbo “Don't give up” iri mu zo yasohoye mu minsi micye ishize, yanditswe mu 2017 ubwo yari avuye mu gihe cyo gukoramo indirimbo. Gusa, mbere yaho ni ukuvuga mbere ya 2017, yahuye n’uburwayi bwatumye adakomeza gukora umuziki nk’uko byari bisanzwe
INKURU WASOMA – USA: Umunyarwanda Isaac Gafishi w’imyaka 22 wifuza kubaka amahoteli mu Rwanda no muri Ethiopia ni muntu ki?
Avuga kandi ko kuba uwa mbere ku ishuri mu kwiruka ku maguru, nyuma akaza kurwara, byatumye agira impungenge z’uko ashobora kuzasubira ku ishuri atameze neza muri uyu mukino w yagize umwuga. Umutoza we yaramwihanganishije amubwira bitagoye cyane kuko baziga amezi atatu gusa, anamubwira ko azakomeza kumutoza akanamufasha kurya neza.
Nyina yamubwiye ko naba mu by’Imana, nayo “izinjira mu byanjye”. Yavuze ko yakurikije inama yahawe n’umubyeyi we, biba inzira igoye ariko “Imana yarahambereye”. Avuga ko kurwara kwe bitamusubije inyuma mu mwuga we wo kwiruka n’amaguru, ahubwo yarongeye asubira ku mwanya we wa mbere ku bwo kwiyegereza Imana no gukora imyitozo.
Ati “Muri make ubutumwa ni ukuvuga ko iby’Imana yakuvuzeho izabishitsa”. Yasabye abantu kudacibwa intebe n’ibyo bari kunyuramo biruhije, abasaba kubyereke Imana.
Isaac Gafishi yabwiye inyaRwanda ko tariki 06 Nzeru 2022 yashyize hanze indirimbo esheshatu arizo: “Don't give up”, “You made a way”, “Be still”, “Joy”, “I surrender” na “Letter to mother”. Iyo ateranyine indirimbo zose hamwe amaz gukora kuva yakwinjira mu muziki, asanga zigera ku icyenda.
“Ndateganya kuza mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro y’umwaka utaha . Nzaza njye gusura, ndeba uko u Rwanda rumeze” – Ubwo yavugaga ku rugendo ateganya kugirira mu Rwanda. Yunzemo ati “Ubutumwa muri rusange naha abantu ni uko Imana ikiri ku ngoma kandi nta jambo yavuze ngo rihere. Niba hari icyo yakubwiye, “Don't give up”, izabisohoza”.
Isaac Gafishi yasoje avuga ko ibihe turimo ari iminsi ya nyuma, yibutsa abantu ko Covid-19 n’ibindi bisa nayo, byose “ni ibintu twumva mu ijambo ry’Imana ko mugiye cy’imperuka, hazaza indwara z’ibyaduka”. Ati “Rero ni ukuga ngo ni uguhora twiteguye kuko ntawuzi umunsi n’igihe. Baho iminsi yose nk’aho ari umunsi wawe wa nyuma (Live everyday as your last day)”.
Isaac Gafishi yavukiye ku Gisenyi tariki 9 Gicurasi 1996, avukira mu muryango w'abantu 5, akaba ari umwana wa gatanu. Yakuriye mu muryango w'abakristo, akura aririmba muri korali. Yize amashuri abanza mu Rwanda, ayisumbuye ayigira muri Amerika. Aherutse gusoza Master’s muri Psychology na Kinesiology.
Gusiganwa ku maguru ni byo byaharuriye uyu musore inzira y’ubukire dore ko byamuhuje n’umutoza waje kumubera umugisha nk’uko abyitangariza. Avuga ko atitoje kwiruka kuva kera, ahubwo yabitangiye yikinira ubwo yari muri Amerika.
mutoza w’abanyeshuri muri 'High school' yabonye Gafishi yitambukira amusaba kuza kwitabira imyitozo yabo. Yaramwemereye yitabira imyitozo, biramuhira igihembwe kirangira ari uwa mbere mu banyeshuri bose. Yakomeje kubikunda agera ku rwego rwo kuba uwa mbere muri Leta yose ya Texas.
![]()
Isaac Gafishi yanditse indirimbo ku bihe bigoye yamazemo iminsi
![]()
Arashima Imana ko yakomeje kuba uwa mbere mu mwuga we wo kwiruka
![]()
Yasohoreye icyarimwe indirimbo esheshatu
![]()
Isaac aritegurza kuza mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka
![]()
Isaac Gafishi ni umuramyi ufite impano ikomeye mu muziki
![]()
Kwiruka byaramuhiriye, ubu ni umunyamwuga muri uyu mukino
UMVA HANO “DON’T GIVE UP” YA ISAAC GAFISHI
UMVA HANO “YOU MADE A WAY” INDIRIMBO NSHYA YA ISAAC GAFISHI
UMVA HANO INDIRIMBO “BE STILL” YA ISAAC GAFISHI
-
Ibyishimo kuri Teta Diana wataramiye Madamu J… – #rwanda #RwOT
Kuva ku wa 13 Nzeri 2022, Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Suède. Yabanje gusura Ishami ryita ku ndwara z'abana mu bitaro bya Kaminuza ya Karolinska muri Suède.
Muri urwo rugendo, yasobanuriwe imikorere y'ibi bitaro, serivisi bitanga n'ubufasha buhabwa abana binyuze mu mikino.
Madamu Jeannette Kagame kandi yitabiriye inama Mpuzamahanga yize ku ngingo yo kubaka ubufatanye mu kuzana impinduka (Partnering for Change) yateguwe n'umuryango Reach for Change. Ni ku nshuro ya Gatanu iyi nama yari ibaye.
Aha muri Suède, Madamu Jeannette yatanze ikiganiro cyagaragaje uruhare rw'Umuryango Imbuto Foundation yashinze mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho y'abaturage.
Yagarutse ku kuntu u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ingaruka Jenoside yagize ku muryango Nyarwanda, uko abantu babonaga u Rwanda nk'igihugu kitazongera kwiyubaka n'ibindi.
Jeannette Kagame yavuze ko 40% by'abatuye u Rwanda ari abari munsi y'imyaka 15. Avuga ko mu rwego rwo gufasha uyu mubare, umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi, washatse ibisubizo;
Birimo gutanga buruse ku bihumbi 10 ku bana b'abahanga mu mashuri yisumbuye, gushyira abana 1000 mu bigo mbonezamikurire, abakobwa 5,113 bamaze guhabwa ibihembo kubera gutsinda neza mu ishuri, urubyiruko 3000 rugerwaho na serivisi z'ubuzima n'ibindi.
Tariki 11 Ukuboza 2015, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, Madamu Jeannette Kagame yahaye igikombe Teta Diana nk'umuririmbyi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki.
Icyo gihe hahembwe n'urundi rubyiruko rwageze ku bikorwa by'indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers).
Muri uru ruzinduko yagiriye muri Suede, ejo ku wa kane, Madamu Jeannette Kagame yataramiwe n'Itorero ry'Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu ndetse n'umuhanzikazi Teta Diana.
Teta yaririmbye indirimbo ye yise 'Iwanyu' ifite aho ihurira n’ibiganiro byagarukaga ahanini ku mateka y’u Rwanda (Rwanda today, from fragility to resilience). Hanyuma hanyuramo ibindi biganiro, itorero rirabyina, agaruka gusoza n’izindi ndirimbo nk’eshatu.
Uyu muhanzikazi n'itorero, baririmbye muri uyu mugoroba mu rwego rwo kumurika umuco n’ururimi by’umwihariko bamurikira abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda zitari nke zaturutse hirya no hino mu burayi ndetse na Amerika.
Teta Diana yabwiye InyaRwanda ko yari akumbuye gutaramira Madamu Jeannette Kagame. Ati 'Ni umubyeyi nkunda, nari mukumbuye rwose. Muri rusange twishimye, byari byiza cyane.'
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter yagize ati 'Nishimiye kwongera guhura no kuririmbira umuryango mugari w’abanyarwanda batuye Stockholm, by’umwihariko umushyitsi mukuru Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.'
Akomeza ati 'Mwakoze kuntumira mu nama n’ibiganiro: Rwanda today, from fragility to resilience.'
Â
![]()
Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya SuèdeÂ
![]()
Madamu Jeannette yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska mu gice kivurirwamo abana (Play Therapy Pediatric Department)Â
![]()
Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba [Uri iburyo]
![]()
Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kivuga ku 'bufatanye bugamije impinduka (Partnering for Change)'
![]()
Abaririmbyi n'ababyinnyi b'Abanyarwanda basusurukije abitabiriye ibi biganiro barimo Madamu Jeannette Kagame wari wizihiweÂ
![]()
Ikiganiro cyatanzwe cyagarutse ku mateka y’u Rwanda n’ibimaze kugerwahoÂ
![]()
![]()
Iyi nama n’ibiganiro byitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, baturutse hirya no hinoÂ
Teta Diana yatangaje ko yanyuzwe no kongera gutaramira Madamu Jeannette KagameÂ
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2022 nibwo Teta Diana yataramiye Madamu Jeannette Kagame, Abanyarwanda n’abandi muri SuedeÂ
Yaguze album ‘Iwanyu’ ya Teta Diana
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Kanda hano urebe amafoto menshi:
REBA AMASHUSHO UBWO MADAMU JEANNETTE YASURAGA IBITARO BYA KAMINUZA
-
Abakorerabushake mu kwigisha gusoma no kwandika bahawe amagare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakorerabushake b’umushinga Uburezi Iwacu 363 mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba ni bo bagenewe amagare azaborohereza ingendo mu gukurikirana (…)





























