
Category: Uncategorized
-
Brig Gen Freddy Sakama yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru (…) -
Dore ibiribwa 10 wafata igihe wiyemeje kureka inzoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata (…)
-
Perezida Touadéra yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, (…)
-
Gakenke: Koperative yiguriye imashini ya Miliyoni 120Frw ikaranga ikawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamuryango ba Koperative 'Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite (…)
-
Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo hakinwaga agace ko gusiganwa ku magare kiswe Gisaka Race kabera mu karere ka Kirehe, ni kamwe mu duce kagize Rwanda Cycling Cup 2022.

Iri siganwa ryakozwe kuri uyu wa gatandatu ku ntera ya KM 102.8 ku bagabo n'abatarengeje imyaka 23, abakobwa bo bakoze KM 87.6, mu gihe mu bakiri bato b'abahungu nabo bakoze iyo ntera kimwe no mu bakobwa bakiri bato.

Ni agace kegukanywe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio mubagabo, mubakobwa umwanya wa mbere wegukanywe na Nzayisenga Valentine Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club, mu bakiri bato mu bahungu umwanya wa mbere watwawe na Tuyizere Hashimu ukinira Les Amis Sportifs naho abakobwa bato Nyirahabimana Claudette wa Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere.

Mu gusoza iri siganwa, Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ku buryo bateguye neza umukino w'Amagare wahabereye akaba yavuze ko n'ubwitabire bushimishije, yanashimiye kandi inzego z'umutekano zo muri ako Karere kuko isiganwa ryakozwe neza mu mutekano.

Naho mu mupira w'amaguru, shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere yakinwaga kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by'igihugu imikino ikaba yakinwe.

I Kigali kuri sitade ya Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1, ku ruhande rwa Kiyovu yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Erisa Ssekisambu kuri Penaliti naho kuri Sunrise FC yo yatsindiwe na Babua Samson na Yafesi Mubiru.
Mu wundi mukino, ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Rayon Sports 3-2, kuri Gikundiro yatsindiwe na Essombe Willy onana watsinze bibiri ndetse na Mbirizi Eric, kuri Marines yo yatsindiwe na Mugisha Desire ndetse n Gitego Arthur.Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC yatsindiwe mu rugo ibitego 3-2, ibyo bitego byose bya Gorilla FC bikaba byatsinzwe na Muhammed Bobo Camara.
Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yabonye itsinzi yayo ya mbere nyuma yaho uyu mwaka w'imikino utangiriye, ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Muri rusange uko imikino yagenze:
Kiyovu SC 1-2 Sunrise FC
Marines FC 2-3 Rayon Sports
Bugesera FC 3-1 Etincelles FC
Mukura VS 2-3 Gorilla FC
Uko imikino yindi ikinwa kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022:

Rwamagana City vs APR FC
Police FC vs Gasogi United
Rutsiro vs AS Kigali
Musanze FC vs Espoir FC

The post Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race appeared first on RUSHYASHYA.
-
Minisitiri Mbabazi yasabye abari mu buhanzi guhuriza hamwe ibikorwa byabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, ku ya 30 Nzeri 2022 yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibyiciro (…)
-
Musanze: Hari ababyeyi bahangayikishijwe n’iterabwoba bashyirwaho n’abana babaka umunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze badafite imitungo ihagije, baremeza ko bahorana ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abana babo, mu gihe batabahaye (…)
-
Abakiriya ba BK bashobora gufungura konti bifashishije telefone ngendanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje (…)
-
Koperative Umwalimu Sacco yasubije abarimu bashaka kugabanyirizwa inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, butangaza ko budateganya kugabanya inyungu busaba abafata inguzanyo ihabwa Abarimu, kubera ibiciro birimo kuzamuka (…)
-
Abasirikare n’Abapolisi bongerewe ubumenyi mu kurinda abana gushorwa mu gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’abasikare n’abapolisi b’u Rwanda 20, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abandi, mu birebana no kurengera abana no (…)