Category: Uncategorized

  • EPL: Liverpool yakozwe mu jisho, Chelsea itsi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko amakipe yo mu Bwongereza, kimwe n’ahandi hose amaze iminsi mu biruhuko bya FIFA, aho imikino yari yarahariwe amakipe y’ibihugu, Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023 yasubukuriwe ku munsi wa munani.

    Arsenal yakomeje kugumana umwanya wayo wa mbere muri Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham mu mukino wa ‘London Derby’ wabereye kuri Stade ya Emirates, byatumye Arsenal yuzuza intsinzi 7 mu mikino 8.

    Arsenal yatangiye neza umukino isatira nk'ibisanzwe, byanatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 20′ gitsinzwe na Thomas Partey, nubwo bitatinze ngo cyishyurwe na Harry Kane wa Tottenham winjije Penaliti ku munota wa 31′ ahana ikosa Gablier Maghlaes yari akoreye Richarlison.

    Arsenal bishimira igitego

    Ku munota wa 49′ Arsenal yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Gabriel Jesus, mbere y’uko Tottenham isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kubera ikarita y’umutuku yeretswe myugariro Emerson Royal.

    Arsenal yakajije ubusatirizi ku ikipe ituzuye, ihita inabona igitego cya gatatu cyinjijwe na Granit Xhaka, kinatuma umukino urangira ‘The Gunners’ iyoboye n’ibitego 3 kuri 1 cya Spurs.

    Mu wundi mukino, Liverpool idahagaze neza, yongeye gutakariza amanota ku kibuga cyayo, ubwo yanganyaga ibitego 3-3 na Brighton Hove & Albion, byatumye ihagarara ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa Shampiyona, nyuma yo gusarura amanota 10 gusa mu mikino 7.

    Leandro Trossard ni we watsinze ibitego 3 byose bya Brighton Hove & Albion, mu gihe Liverpool yo yatahanye ibitego bibiri bya Roberto Firmino ndetse na kimwe bakuye kuri myugariro Adam Webster wa Brighton witsinze ku munota wa 63.

    Trossard (11) nyuma yo gutsinda Liverpool ibitego bitatu yahagurukije abafana

    Mu wundi mukino, Chelsea n'umutoza wayo Graham Potter babonye amanota 3, nyuma yo gutsinda Ha Mana Crystal Palace ibitego 2-1, mu mukino werekanye ko Chelsea igomba gukosora byinshi mu busatirizi kugira ngo ibitego birumbuke.

    Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Pierre Aubameyang wishyuraga icyari cyatsinzwe na Odsonne Edouard wa Crystal Palace, mu gihe Connor Gallagher ari we winjirije Chelsea igitego cy’intsinzi, ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 90′ umupira ukaruhukira mu rushundura.

    Aubameyang yatsindiye hagati ya ba myugariro yerekana ko agikomeye

    Mu yindi mikino, AFC Bournemoth na Brentford banganyije Ubusa ku busa, NewCastle itsinda Fulham ibitego 2-1, Everton itsinda Southampton 2-1 naho West Ham United itsinda Wolves ibitego 2-1.

    Kuri iki Cyumweru, hategerejwe imikino ibiri ya Premier League, ariyo; Uzahuza Manchester City na Manchester United ndetse n’uwo Leeds United izakiramo Aston Villa, mu gihe umukino usoza iy’umunsi wa 8 wa Shampiyona izakinwa ku wa Mbere, aho Leicester City izakira Nottingham Forest.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121482/epl-liverpool-yakozwe-mu-jisho-chelsea-itsinda-ha-mana-arsenal-yongera-gutanga-isomo-121482.html

  • PNL: SC Kiyovu na Mukura VS&L zasitaye ku rug… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, ni bwo ku bibuga bitandukanye hasubukuwe imikino ya Shampiyona ya 2022-23, nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ibibuga byarahariwe amakipe y’ibihugu, bigatuma Shampiyona zihagarikwa.

    Mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Rayon Sports ndetse umukino ukomera kubwo guhangana kw’impande zombi, ariko byose birangira Rayon Sports itsindiye amanota 3 y’umunsi, yongeza intsinzi ku zindi.

    Marine FC yafunguye amazamu ku munota wa 12′ nyuma y’aho umunyezamu Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports yashatse gutanga umupira n’umutwe, awuteye nabi usanga Mugisha Desire wa Marine FC wawuruhukirije mu rushundura.

    Ku munota wa 28, Mbirizi Eric wa Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura, mbere y’uko Mugisha Desire wa Marine FC yerekwa ikarita y’umutuku ku munota wa 40′ azira gukinira nabi myugariro Ndizeye Samuel wa Rayon Sports.

    Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu Andre Willy Onana yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri, abafana ba ‘Gikundiro’ bari buzuye Stade, bishimira gusoza igice cya mbere bayoboye umukino.

    Ku munota wa 60 w’umukino, Andre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, Marine igabanya umurindi gakeya, ariko nyuma abasore ba Rwasamanzi bongera kotsa igitutu ‘Gikundiro’ nubwo bari 10 mu kibuga.

    Mu minota 10 ya nyuma, Marine FC yari kuri Stade isanzwe yakiriraho imikino, yashyuhije ubusatirizi bwayo ishaka ibiego byo kwishyura, ndetse irema uburyo burenga bune bw’igitego, ariko ibasha kubona ikindi gitego kimwe gusa cyinjijwe na Gitego Arthur.

    Imbere y’imbaga y’abafana bari bitegeye imisozi ya Rubavu, Aba-Rayon babyinnye intsinzi y’ibitego 3-2, basubira mu mujyi wa Kigali bacinya akadiho.

    Aba-Rayon baririmba ‘Murera’

    Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yo yakiniraga mu mujyi wa Kigali, aho yatanze andi makipe yose, yagaragaje imbaraga nke iwayo, isitara ku muryango, itsindirwa kuri Stade ya Kigali na Sunrise FC ibitego 2-1.

    Gutsindwa k’urucaca byaje nyuma y’aho iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro adahagije, yatumye abakinnyi bangs gukora imyitozo yo mu gitondo cyo Kuwa 29 Nzeri, ndetse bigatuma Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal asaba kwegura ku mwanya we, ibyo yahakaniwe n’abanyamuryango.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera yatsinze Etincelles ibitego 3-1 kuri Stade ya Bugesera naho Mukura VS&L yari iwayo kuri Stade ya Huye ihatsindirwa na Gorilla ibitego 3-2, byatumye abafana bayo bakomeza kugira impungenge.

    Imikino iteganyijwe ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 (15:00)

    • Police Fc vs Gasogi United
    • Rutsiro FC vs AS Kigali
    • Rwamagana FC vs APR FC
    • Musanze FC vs Espoir FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121480/pnl-sc-kiyovu-na-mukura-vsl-zasitaye-ku-rugo-rayon-sports-itsindira-i-rubavu-121480.html

  • Pappy Patrick yatangiye kuririmba mu ndimi z’… – #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Patrick [Pappy Patrick] utuye muri Canada ari naho akorera umuziki, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yayikoze mu buryo bwa ‘Video Lyrics’ kugira ngo abantu bayirebe atari ukumva gusa.

    Yavuze umwihariko wayo, ati “Niyo mpereyeho mu zo ndirimba mu ruzungu (indimi z’amahanga) kuko dukeneye gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga yose nk’uko byanditswe. Yavuze ko ari we ubwe wakoze umudiho (Beat), Melody (Ururirimbo). Kwandika no kuririmba nabyo ni we wabikoze.

    Arakomeza ati “Nakoze iyi Zouk mu kanya mba ntafitemo akazi nk’uko ubizi ibintu byinshi ni kuri computer (mudasobwa), waba ufite interineti yihuta bikaba akarusho. Indirimbo zo turazandika, tukazibika uko tubonye umwanya n’uburyo mu gihe gikwiye hamwe no gusenga tukazisangiza isi”.

    Ati “Ubutumwa nyamukuru bukubiyemo, bushingiye ku ijambo nasomye mu Abakorinto ba mbere igice cya cumi, umurongo wa mirongo itatu numwe (1 Corinthians 10:31), urebye naba ndi kurya cyangwa ndi kunywa njye ngira umuco wo gusenga kuri buri kimwe, buri gihe kandi ni umwitozo mwiza wo kuba hafi y’Imana twirinda amoshya n’ibigusha”.

    Yavuze ko uko ukora ikintu cyane kigera aho kikaba ubuzima (Lifestyle) ntibibe umutwaro cyangwa agahararo ngo ejo ubivemo. Ati “Guhozaho ni urufunguzo, abenshi turarambirwa ariko gutegereza no gukora cyane twihanganye bituvana ku rwego rumwe bikatugeza ku rundi.”

    Yungamo ati “Rero iyo ucitse intege ku bwo kudahozaho, ni wowe uba wizize. Ni hamwe kuri wa munsi namwe mutayobewe bamwe bazavuga bati ‘Mwami twarakuririmbiraga, Mwami twafashaga abantu, Mwami twarasengaga, twarahanuraga tukabwiriza inkuru nziza’, nawe ati ‘Sinigeze mbamenya na gato’”.

    Pappy Patrick yashyize hanze indirimbo iri mu Cyongereza

    Uyu muramyi avuga ko igihe umarana n’inshuti zawe cyangwa umryango wawe cyangwa igihe umarana n’Imana, ni cyo kerekana uburemere n’agaciro uba wabihaye. Ati “Niyo mpamvu mu ruzungu bavuga “Time isi monet” [Igihe ni amafaranga], rero igihe cyawe watanze ku bintu runaka cyangwa umuntu runaka ndetse n’Imana ni uko bimeze”.

    Arakomeza ati “1 Corinthians 10:31 Imana iba iduhugurira guca bugufi kuko kenshi iyo itugaburiye, ikatwambika, benshi nanjye ndimo twibagirwa vuba ntitube tukibasha no gusenga, bikagenda bigabanuka keretse iyo ugiriwe ubuntu Mwuka Wera akagusanga uaragera kure mu gutana”.

    Avuga ko muri byose isengesho riza imbere. Ikindi ni uko ikibazo atari aho umuntu asengera cyangwa abo basenga ahubwo ni “wowe hamwe n’Imana”. Ati “Turashimira Imana ko hasigaye iminsi itagera kuri 90 days ko dusoze uyu mwaka. Hari bennhi bitakunze ariko twe byarashobotse tuba tukiri kuririmba Imana tunavuga ubutumwa mu buryo bushobotse”.

    Yakomeje ishimwe rye ku Mana ati “Duhimbaza Imana tubikunze nta kindi tubitezemo atari umutima wishimiye ubyo ukora kandi ukabohora abakeneye ubutumwa bwiza. Dushobora kugaragara ukundi mu maso y’abantu ariko igikuru ni uko umutimanama wacu uhamanya n’Imana ko turi guharanira kwera umunsi ku wundi kuko turi mu isi yanduye”.

    Yavuze ko Isi iri ku muduko udasanzwe mu ikoranabuhanga n’ibindi byinshi ariko ikintu “nasorezaho ni uguhanura abakristo kumenya kwifata, kumenya kwirinda no gushungura cyane”. Aragira ati “Singombwa ngo umuntu avuge cyane cyangwa akwereke byinshi ahubwo reka tugire ubwenge butari ubw’isi ndtese n’amaso atarareba ibigaragarira n’igitamabambuga”.

    Yatangiye kubwiriza amahanga mu buryo bweruye yisunze ururimi rukorshwa na benshi ku Isi

    Pappy Patrick yasabiye buri umwe wese kuzasoza umwaka amahoro ndetse no kuzayoborwa n’Uhoraho umwata utaha wa 2023. Yunzemo ati “Wenda mbibifurije kare ariko njye mbitekerazoho mbere y’uko biba nta kintu gitungura usenga ndetse n’Imana”.

    “Rero ni byiza kwitegurira ijuru ntibibe ibintu bitunguranye ngo usigare cyangwa wisange habi kandi iyo utegura wari kuba nibuze uzimo duke mu twagufasha kwegera Imana ahazaza ndetse no kubera umumaro abakuri iruhande muri uru rugendo rwo ku isi”.

    Yashimiye abantu bose bakunda umuziki wa Gospel, ati “Nshimiye muri rusange abakunda indirimbo zihimabza Imana bose aho bava bakagera, ariko banasenga mu kuri no mwuka, ndetse n’abatarava mu mwijima ndabasabiye umugisha ku Mana ndetse no guhindukira bakaza mu mucyo”.

    Mu guzoa, yashimiye itangazamakuru, ati “Namwe murakoze banyamakuru bose mudufasha Imana ijye iborohereza ibahe umugisha mu kazi kose mukora mu gusakaza inkuru nziza ku bantu. Muri umuyoboro mwiza wo gucishamo ubutumwa bugasakara kuri beshi Imana ijye ibibibukira”.

    Gusenga Imana ni cyo yifuza abantu bose gushyira imbere

    Akunzwe mu ndirimbo yise “Ku murongo”

    Akorera umuziki muri Canada

    Kuticisha irungu abakunzi be ni byo yiyemeje

    REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA PAPPY PATRICK IRI MU RUZUNGU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121476/pappy-patrick-yatangiye-kuririmba-mu-ndimi-zamahanga-ahera-kuri-whatever-i-do-pray-121476.html

  • Arsenal yihanije Tottenham,Liverpool ikomeza kugana ahabi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yakomeje kugumana umwanya wayo wa mbere muri Premier League nyuma yo gutsinda Tottenham mu mukino w'ishyiraniro wabereye kuri Stade ya Emirates.

    Ikipe ya Mikel Arteta yihariye umukino cyane kuva utangiye kugeza urangiye bituma itsinda umukino wayo wa 7 mu mikino 8 imaze gukina ndetse ikomeza kwerekana ko uyu mwaka w'imikino iri hejuru cyane.

    Nubwo ikipe ya Spurs yari yishyuye igitego yatsinzwe hakiri kare ikarita itukura yahawe myugariro wayo Emerson Royal mu gice cya kabiri ku ikosa yakoreye Gabriel Martinelli,yayikuye burundu mu mukino

    Ikipe ya Arsenal yatangiye neza umukino isatira nk'ibisanzwe,byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Thomas Partey ku ishoti yatereye muri metero 25 uvuye ku izamu.

    Spurs yabonye amahirwe mbere yo kuruhuka ubwo ikosa rya Gabriel kuri Richarlison mu rubuga rw'amahina ryatumye hatangwa penaliti yinjijwe neza na Harry Kane ku munota wa 31.Iyi penaliti yabaye igitego cya 14 Kane atsinze Arsenal mu mikino 18 amaze guhura nayo.

    Iki igitego kandi cyabaye icya 100 Kane yatsindiye hanze y'ikibuga cy'ikipe ye muri Premier League avuye kuri penaliti.

    Ikipe ya Arsenal yongeye kugaruka mu mukino ubwo umunyezamu wa Spurs, Hugo Lloris yakuragamo ishoti yari atewe na Bukayo Saka,hanyuma myugariro we Romero ananirwa gukuraho umupira biha amahirwe Gabriel Jesus yo gutsindira Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 49 w'umukino.

    Uburakari bwa Antonio Conte bwarushijeho kuba bwinshi ubwo myugariro we Royal yakandagiraga nabi Martinelli, bituma umusifuzi Anthony Taylor amuha ikarita itukura.

    Conte yagerageje kwinjiza mu kibuga abandi bakinnyi ariko ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 67 yatsinzwe igitego cya 3 gitsinzwe na Granit Xhaka ku mupira mwiza yahawe na Martinelli.

    Uyu mukino warangiye ari ibitego 3-1 bya Arsenal ndetse ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 21 mu gihe Tottenham yari itsinzwe bwa mbere yagumanye amanota 17.Arsenal ifite akandi kazi gakomeye ku cyumweru aho izakira Liverpool.

    Ku rundi ruhande,Liverpool ikomeje kujya ahabi kuko uyu munsi yanganyije ibitego 3-3 na Brighton yari yakiriye.

    Nyuma yo kubanzwa ibitego 2-0 na Leandro Trossard wa Brighton,Liverpool yagarutse mu mukino irabyishyura ibifashijwemo na Roberto Firmino hanyuma Brighton yitsinda icya 3.Brighton yaje kwishyura iki gitego mu minota ya nyuma gitsinzwe na Trossard watsinze ibitego 3 muri uyu mukino.

    Chelsea n'umutoza wayo Potter babonye amanota 3 nyuma yo gutsinda bigoranye Crystal Palace ibitego 2-1 mu mukino wari ugoranye cyane.

    Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Aubameyang wishyuraga icyari cyatsinzwe na Edouard,mu gihe Connor Gallagher ariwe wahaye amanota 3 The Blues ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 90 rijya mu rushundura.

    Kuri iki cyumweru,Manchester United iracakira na Manchester City mu mukino utegerejwe na benshi.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yihanije-tottenham-liverpool-ikomeza-kugana-ahabi

  • Rayon Sports yakomereje umuvuduko kuri Marines FC,Kiyovu Sports ihabwa isomo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yikuye I Rubavu bigoranye nyuma yo gutsinda Marines FC y'abakinnyi 10 ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Rayon Sports yari imaze iminsi itoroherwa na Marines FC bahuriye kuri Stade Umuganda,yabanje guhabwa gasopo ku munota wa 10 ubwo Desire Mugisha yatsindiraga iyi kipe ya gisirikare igitego cya mbere.

    Icyakora Marines FC ntiyabashije kwihagararaho igihe kinini kuko yishyuwe ku munota wa 26 na Mbilizi Eric ndetse ibintu biza kuyibana bibi ubwo yahabwaga ikarita itukura yahawe uyu mukinnyi wayitsindiye Desire Mugisha.

    Rayon Sports yahise ibyaza umusaruro aya mahirwe maze ku munota wa 43 Leandre Willy Onana atsinda igitego cya 2 cyasoje igice cya mbere.

    Leandre Willy Onana yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 57,aha agahenge Marines FC ubusanzwe ikunda kuyishyura mu minota ya nyuma.

    Marines FC ntiyacitse intege kuko yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Gitego Arthur ku munota wa 83,umukino urangira utyo.

    Rayon Sports yujuje amanota 12 kuri 12 kuko imikino yose imaze gukina yarayitsinze mu gihe Kiyovu Sports yahagamwe na Sunrise FC uyu munsi.

    Sunrise ibifashijwemo na rutahizamu Babuwa Samson yafunguye amazamu ku munota wa 41 bitma bajya kuruhuka iyoboye.

    Ku munota wa 70, Hassan Mubiru yatsindiye Sunrise igitego cya kabiri,ihita ihagarika umuvuduko wa Kiyovu Sports yari imaze imikino 3 yose itsinda.

    Kiyovu Sports yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 72 gitsinzwe na Ssekisambu Erisa kuri penaliti, ni nyuma y'uko Manishimwe Yves akoreye umupira mu rubuga rw'amahina.

    Uko imikino yose yagenze:

    Marines FC 2-3 RAYON SPORTS
    MUKURA VS 2-3 Gorilla FC
    KIYOVU Sports 1-2 Sunrise FC
    Bugesera FC 3-1 Etincelles

    Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

    Police FC vs Gasogi United
    Rutsiro FC vs AS Kigali
    Rwamagana vs APR FC
    Musanze FC vs ESPOIR FC

    Urutonde rw'agateganyo:

    1. Rayon Sports 12/12
    2. Kiyovu Sport 9/12
    3. Gasogi United 7/9
    4. Gorilla FC 7/12
    5. Sunrise FC 7/12

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakomereje-umuvuduko-kuri-marines-fc-kiyovu-sports-ihabwa-isomo

  • Uganda na RDC mu itsinda rimwe: Uko tombola ya #CHAN2023 yagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/uganda-na-rdc-mu-itsinda-rimwe-uko-tombola-ya-chan2023-yagenze

  • Musanze: Ikipe y’abakozi b’Akarere yanyagiye iy’abapadiri 4-1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/musanze-ikipe-y-abakozi-b-akarere-yanyagiye-iy-abapadiri-4-1