Category: Uncategorized

  • Rusizi:Impanuka ikomeye ihitanye abantu Bane barimo uruhinja #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyakabuye muri aka Karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

    Uwaduhaye amakuru, yavuze ko iyi mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, ikaba yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi.

    Yavuze ko ubwo yasubiraga i Nyabitimbo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ari bwo yakoze impanuka, igata umuhanda, ikagwa mu kabande.

    Amakuru avuga ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima barimo abaforomo babiri b’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe w’umubyaza, n’undi muntu umwe utaramenyeka.

    Naho umushoferi w’iyi mbangukiragutabara n’umubyaza, na bo bari muri iyi modoka, bakomeretse bikomeye bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi.

    Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye abantu bane.

    SSP Rene Irere avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Impanuka-ikomeye-ihitanye-abantu-Bane-barimo-uruhinja

  • Abakunzi ba filime z’Ikinyarwanda bashyizwe igorora na Canal+ ibazanira shene nshya ihebuje #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu mezi atatu ashize ikigo cya Canal+ cyatangaje ko cyaguze Zacu Entertainment yari isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda.

    Ubu shene nshya ya ZACU TV guhera tariki 3 Ukwakira iratangira kugaragara kuri buri mufatabuguzi wa Canal+ guhera kuwaguze ifatabuguzi rihendutse ry’amafaranga 5.000 Frw gusa.

    Iyi shene nshya 'Zacu TV’ izajya yerekana filime ziri mu Kinyarwanda ijana ku ijana. Ni televiziyo izaba ifite porogaramu z’umwihariko nka filime z’uruhererekane nyarwanda kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, izi zikabamo izasohotse n’izitarasohoka.

    Ku nshuro ya mbere ariko kandi iyi shene izajya yerekana filime z’uruhererekane zo mu Gihinde ariko zashyizwe mu Kinyarwanda.

    Iyi shene izajya iba ifite filime z’umwihariko buri joro mu cyumweru, umuziki ndetse n’amakuru agezweho mu myidagaduro.

    Zacu TV igiye kuba shene ya kane izagaragara kuri Canal+ iri mu rurimi rw’umwimerere mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Novegasy, Sunu Yeuf na Maboke TV.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga iyi shene ku mugaragaro, umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bishimiye kunguka shene nshya izajya yerekana filime zo mu Kinyarwanda zikundwa n’abatari bake mu Rwanda.

    Wilson Misago washinze Zacu TV akaba ari nawe uyiyobora n’ubwo yaguzwe na Canal+, yabwiye abanyamakuru ko iyi shene igiye kuba igisubizo ku isoko rya sinema nyarwanda.

    Ati 'Zacu TV ikintu igiye kumara ni ukwagura isoko kuko izo mwabonye harimo izo twishyura amafaranga, hari ayo tuzajya tubaha ngo babashe gukora inziza.'

    Iyi shene nshya ya Zacu izajya igaragara kuri nimero 99 ku mashene ya Canal+. Filime zisanzwe zizwi zizajya zicaho hariho PAPA SAVA, BAMENYA n’izindi, izi zose zikaba ntahandi zizajya zigaragara kuko n’izacaga kuri Youtube zitazongera kuhaca.

    Clementine Tugendhat ushinzwe amashene yo muri Canal+ Interanational yavuze ko iki kigo gifite ubushake bwo gufasha filime nyarwanda ku buryo inziza mu zizajya ziba zatambutse kuri Zacu TV zishobora no kujya zishyirwa mu ndimi z’amahanga zikaba zanaca ku mashene mpuzamahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Abakunzi-ba-filime-z-Ikinyarwanda-bashyizwe-igorora-na-Canal-ibazanira-shene-nshya-ihebuje

  • Abaturage bambuye umukozi wa RIB imbunda hakorwa inama ikitaraganya #rwanda #RwOT

    Mu masangano y’umurenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, n’umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ku itariki ya 28/09/2022 mu gishanga cya Cyambogo gihuriweho n’iriya mirenge, abaturage bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe basagariye abakozi ba RIB.

    Ubwo abakozi ba RIB batatu bari baturutse i Kigali, ndetse n’umukozi ushinzwe ubucukuzi mu Karere ka Gakenke, bari bagiye mu gikorwa cyo kugenzura abacukura muri icyo gishanga, bakihagera abo bacukuraga bahise babarwanya.

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko abacukuraga amabuye mu kurwanya abo bakozi ba RIB, bavuga ko baje kubabuza gucukura, batemye umwe mu bakozi ba RIB bamwambura pistolet, na telefoni yari afite ndetse n’amapingu.

    Imbunda yaje kuboneka mu masaha y’umugoroba.

    Ku wa 29/09/2022 guhera saa munani (14h00) muri Centre ya Ngambi habereye inama igitaraganya irimo abayobozi b’inzego za Leta n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intera n’Uturere.

    Mayor w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yagaragarije abaturage ko ibikorwa by’urugomo, no kurwanya inzego z’umutekano bigayitse bidakwiriye kuranga umunyarwanda w’iki gihe.

    Yashoje asaba abacukura amabuye muri kiriya kinombe kutazahirahira basubira yo na rimwe.

    Lt Col Gatabazi Celestin yihanangirije abaturage kutazasubira ibikorwa bigayitse birimo no gutinyuka inzego z’umutekano.

    Yasobanuye ko abantu nka bariya bakwiriye gukurikiranwa, bagafatwa bakaryozwa ibyo bakora.

    Yasabye abaturage gutanga intonde z’abantu bose bazwiho urugomo kugira ngo ku bufatanye bazafatwe babibazwe, hanyuma abaturage bazima babone umutekano.

    Abaturage basezeranyijwe ko uzongera gutinyuka inzego z’umutekano azirwanya, hazakoreshwa imbaraga zikwiye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abaturage-bambuye-umukozi-wa-RIB-imbunda-hakorwa-inama-ikitaraganya

  • RIB yataye muri yombi Uwafunzwe Imyaka 12 ashinjwa gusambanya abana b’abahungu icyenda #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Ukwakira 2022, nibwo uyu musore yatawe muri yombi, aho bivugwa ko iki cyaha cyo gusambanya abana b’abahungu icyenda yagikoze mu bihe bitandukanye by’ukwezi kwa Nzeri 2022.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko amakuru uru rwego rufite agaragaza ko uyu musore yasambanyaga aba bana ubwo babaga bagiye gutashya mu ishyamba.

    Iki cyaha uyu musore akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeka, Umudugudu wa Pamba II.

    Abana bikekwa ko basambanyijwe n’uyu musore bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda y’amavuko. Kuri ubu boherejwe kuri Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Nyamata ngo bakorerwe isuzuma ndetse banitabweho.

    Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Si ubwa mbere uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana kuko yafunguwe tariki 4 Kamena muri 2020 amaze imyaka 12 muri gereza, icyo gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.

    Ni icyaha yakoze mu 2008, akaba yaratawe muri yombi ku mu mwaka wa 2008. Mayira icyo gihe yatawe muri yombi afite imyaka 19 y’amavuko.

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo gusambanya umwana bikorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwakoze iki cyaha iyo agihamijwe n’Urukiko ahabwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB buragenera ubutumwa abaturarwanda muri rusange bwo kugumya kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.

    Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi kwita ku bana babo bakajya babukurikirana ndetse bakamenya aho babohereza n’aho batagomba kubohereza.

    Ati 'Ababyeyi barasabwa kwirinda kujya bohereza abana babo ahantu habongerera ibyago byinshi byo kuba bahohoterwa. Turasaba ababyeyi gukaza kwita ku bana babo. Aho babona bakeka ko hakorerwa ibyaha nk’ibyo bahatunge agatoki. Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ni uko umwana yaba uw’umuhungu kimwe n’umukobwa bose bashobora gusambanywa nubwo ab’abakobwa aribo bibasirwa cyane.'

    Ku rundi ruhande RIB irakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nkibi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Uwafunzwe-Imyaka-12-ashinjwa-gusambanya-abana-b-abahungu-icyenda

  • Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Formula One’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yahuye-n-umuyobozi-mukuru-wa-formula-one

  • Daniel Niyigena yasabye anakwa Fofo-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Mu birori byabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022, Fofo yasabwe anakobwa n'umukunzi we Paterne HP.

    Uyu musore wegukanye Fofo asanzwe ari umuhanzi w'umurundi, ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania.

    Kuri ubu Paterne HP atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Fofo na Paterne bashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe, biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Papa Sava, Mama Sava n'abandi.

    Mu busanzwe Fofo ari mu bakinnyi bakomeye mu ruhando rwa cinema nyarwanda.

    Uyu mwari kandi yamamaye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022.

    Ku mbuga nkoranyambaga, akurikirwa n'abatari bacye bakururwa n'impano ye, abandi bagakururwa n'imiterere ye yihariye.

    Daniel yambika impeta fofo

    Kari akanyamuneza kuri bose

    Bahoberanye biratinda

    Daniel asanzwe ari umuhanziFofo ari mu bakinnyi ba filimi bahagaze neza mu RwandaNiyitegeka Gratien yari gushyigikira FofoSiperansiya na Digi Digi ntibatanzweFofo mu maboko ya basaza beKari akanyamunezaFofo ari no mu bakobwa bitabiye Miss Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121492/daniel-niyigena-yasabye-anakwa-fofo-amafoto-121492.html

  • Miss Mutesi Lea na Peter Nasasira basezeranye… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango wabereye muri EAR Remera, aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu. Ni nyuma y'uko bari basezeranye imbere y'amategeko mu kwezi kwa Nzeri 2022.

    Mu masaha y'igitondo cy'uyu wa 02 Ukwakira 2022 kandi, nibwo Miss Mutesi yari yasabwe anakobwa na Peter Nasasira mu muhango wasusurukijwe na Ange na Pamella, unayoborwa n'Umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru Bazil Uwimana.

    Kuri uyu munsi w'amateka kandi, Lea na Peter bashyigikiwe n'inshuti zabo ziganjemo abakobwa banyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022 nka Uwimana Clementine Fique, Umuhoza Pascaline, Umutesiwase Raudwa na Lynda Priya.

    Miss Lea na Peter basezeranye kubana akaramataKari akanyamuneza ku maso ya buri umweLea yari yarahogoje benshiLea yamamaye mu marushanwa y’ubwizaAbasore n’inkumi babagaragiyeHarimo benshi banyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda ndetse banakomeza kugaruka mu bikorwa by’imyidagaduro bya buri munsi

    Ifoto y’urwibutso ya Miss Lea, umugabo we Peter n’ababambariye

    Bagendaga bagacinya inzira yose nyuma yo gusezeranaAMAFOTO: NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121498/miss-mutesi-lea-yarushinze-na-peter-amafoto-121498.html

  • Fofo yasezeranye na Daniel muri Chapelle ya S… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Mlimani Garden ku musozi wa Rebero, Fofo n'umukunzi we bagiye guhamiriza isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu muri Chapelle ya Sainte Famille.

    Gusezeranya aba bageni bombi bikaba byatangiye ku isaha ya 16:00. Amasomo yasomwe muri uyu muhango, yagarutse ku isezerano rya nyaryo ko atari irishingiye ku irari, ahubwo ari ku rukundo.

    Aba bombi bakaba bari bamaze igihe kitari gito baziranye. Niwemubyeyi Noella uzwi nka Fofo,  asanzwe ari umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga no muri cinema nyarwanda.

    Yanitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2022.

    Ubwo Fofo n’umukunzi bageraga kuri ChapelleByari umunezeroUbwo Fofo na Daniel bari bagiye guhamya isezerano ryaboKorali yasusurukije ibirori byabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121496/fofo-yasezeranye-na-daniel-amafoto-121496.html

  • Burundi: Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryemeje ko umupaka uhuza iki Gihugu n'u Rwanda ufunguye #rwanda #RwOT

    Joseph Ntakirutimana, uwungirije(icyegera) umunyamabanga mukuru w'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022 yatangarije abayoboke b'iri shyaka aho bari bateraniye ko umupaka (Ruhwa) uhuza iki gihugu n'u Rwanda ufunguye. Yihanangirije uwo ariwe wese washaka kuwukoresha mu buryo butemewe nk'abakora ubucuruzi bwa magendu n'ibindi.

    Mu ijambo rye aho abarwanashyaka bari bateraniye mu Ntara ya Cibitoke ku kibuga cy'ubupira cyo muri Komine Rugombo, Joseph yagarutse ku bikorwa by'umukuru w'Igihugu cy'u Burundi bigaragaza ko ashyize imbere ineza y'Abanyagihugu. Avuga ko umupaka w'u Burundi n'u Rwanda kuri Ruhwa wafunguwe ariko asaba ko abantu bawukoresha neza.

    Yasabye abarwanashyaka guca ubwenge bagakora ubucuruzi neza ariko kandi bakirinda gukora magendu. Yibukije buri wese kuba maso agatanga amakuru ku bakora ibitemewe. Ahamya ko umupaka wafunguwe, ko abantu bakwiye kwirekura bagakora ubucuruzi bufatiye ku byemewe n'amategeko.

    Joseph Ntakirutimana, yasabye akomeje bamwe mu bashobora gukora ubucuruzi butemewe nka magendu kurya bari menge, yibutsa na bamwe baba batangiye gutekereza gukora ibitemewe ko batazihanganirwa ndetse asaba akomeje buri wese kuba maso agatanga amakuru abantu nk'abo bagafatwa.

    Radiyo na Televiziyo y'u Burundi (RTNB) dukesha iyi nkuru, igaragaza uyu mutegetsi abwira abarwanashyaka aho bari bateraniye ko abo bakora ubucuruzi bwa magendu cyangwa se Forode ko aribo bica ubucuruzi. Yaburiye uwitwa umuyobozi wese ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano baba barigeze gukorana n'abacuruzi nkabo mu buryo butemewe kuzibukira, bakamenya ko ubu nta mikino.

    Ntakirutimana, yasabye kandi yibutsa abarwanashyaka ba CNDD-FDD ko bakwiye guhora bazirikana aho bavuye, bagashyigikirana ndetse bagaharanira guhora bafashanya. Urugendo rwakozwe n'abarwanashyaka b'iri shyaka riri ku butegetsi, rwari rugamije gucyeza no gushyigikira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Evaliste Ndayishimiye ku ngingo nziza afata zo guteza imbere abenegihugu.

    Mu byo Abarwanashyaka ba CNDD-FDD bashimira Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi Evaliste Ndayishimiye harimo; Gusubira kunga ubucuti n'ibindi Bihugu, Uburyo yashatse igisubizo ku ibura ry'ibicuruzwa nkenerwa birimo; Isukari, Umuceri, Ibikomoka kuri Peterori, Ifumbire n'ibindi.

    Mu buryo bweruye, ibihugu byombi yaba u Rwanda ndetse n'Igihugu cy'u Burundi nta tangazo birashyira ahagaragara ryemera ku buryo bweruye ko imipaka koko ifunguye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/02/burundi-ishyaka-cndd-fdd-riri-ku-butegetsi-ryemeje-ko-umupaka-uhuza-iki-gihugu-nu-rwanda-ufunguye/