Category: Uncategorized

  • Akarere ka Kirehe kahize gushyira ‘Gisaka Rac… – #rwanda #RwOT

    Ku ya 1 Ukwakira 2022, Akarere ka Kirehe kakiriye isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Gisaka Race’ ryaryoheye abo mu bice bitandukanye byako, bituma ubuyobozi bw’akarere buhiga kugira isiganwa ngarukamwaka.

    Imitegurire y’isiganwa yasabye imbaraga nyinshi mu bigaragarira amaso, bijyanye n’uko Akarere ka Kirehe gaherereye kure y’Umujyi wa Kigali, byumvikanisha ko hateguwe ahacumbikirwa abaje mu isiganwa, ibibatunga ndetse n’ibindi byangombwa byose.

    Kubw’ubufatanye bwa FERWACY, Akarere ka Kirehe n’abandi baterankunga batandukanye, isiganwa ryateguwe neza kandi ryitabirwa n’abafana buzuye ku mihanda ya Rusumo – Nyakarambi – Cyunuzi, bigaragaza urukundo n’urukumbuzi abanya-Kirehe bari bafitiye umukino w’amagare.

    Abantu bari benshi ku mihanda

    Iri siganwa rya Rwanda Cycling Cup ni ubwa mbere ryari rigeze i Kirehe, ndetse bari bamaze imyaka 9 batabona abakinnyi b’Amagare babigize umwuga, kuko ubwo baherukaga ibirori nkabyo ari muri 2013, ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

    Gisaka Race yegukanwe na Manizabayo Eric mu cyiciro cy’abagabo basiganwa ahareshya na Kilometero 102.8, mu bagore hatsinda Nzayisenga Valentine, mu ngimbi hatsinda Tuyizere Hashimu naho mu bangavu Nyirahabimana Claudette ahiga abandi.

    Uretse kandi isiganwa ry’abakinnyi basanzwe mu makipe azwi na FERWACY, hanabaye isiganwa ryo gushaka abanyempano b’umukino w’amagare i Kirehe, ryegukanwa na Havugimana Emmanuel mu bagabo ndetse na Mukabikorimana Leatitia mu bagore.

    Mukabikorimana Leatitia ni we wahize abandi bagore mu batarabigize umwuga

    Aganira n’abanyamakuru, Meya Rangira Bruno w’Akarere ka Kirehe yishimiye ko Gisaka Race yafashije mu kwizihiza Umunsi wo Gukunda igihugu, ashimangira ko izaba ngarukamwaka.

    'Gisaka Race yari igamije kudufasha kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ariko iri no muri gahunda yo guteza imbere Siporo ndetse no gushimisha abaturage. Nk’uko mwabibonye yitabiriwe cyane, haba ku bakinnyi no ku baturage baje kureba igare.”

    Yakomeje ati “Iyi gahunda tuzakomeza kuyikora, izaba Ngarukamwaka aho tuzajya dukorana na FERWACY kandi tuzakomeza no gufatanya mu zindi gahunda mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare mu karere kacu.”

    Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yavuze ko banyuzwe cyane n’imigendekere ya Gisaka Race.

    Yagize ati “Amaso arabaha namwe, byarenze uko twabitekerezaga, ku mihanda hose abantu bari bahari. Byagaragaye ko mu Karere ka Kirehe bakunda umukino w’amagare cyane, ni ukuri, ku rwego rwa FERWACY twanyuzwe ku rwego rwo hejuru.”

    Meya, Rangira Bruno (ibumoso) na Murenzi Abdallah bahemba Manizabayo Eric wabaye uwa mbere mu bagabo

    Murenzi kandi yijeje ko FERWACY izafatanya n’Akarere ka Kirehe mu kuzamura abanyempano bashya ihereye ku bagaragaye ku munsi wa Gisaka Race, ku buryo bazavamo abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’isi izabera mu Rwanda muri 2025 ndetse n’andi marushanwa.

    Akarere ka Kirehe ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba. Gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw'u Rwanda, ku birometero 133 uvuye mu Mujyi wa Kigali, aho gahana imbibi n’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi. Gatuwe n’abaturage bagera kuri 417,602 ku buso bwa 1,118,5 Km².

    Manizabayo Eric yishimira intsinzi imbere y’abafana bari benshi

    Abatarabigize umwuga bari babukereye

    Abo muri FERWACY n’abayobozi ba Kirehe bishimiye imikoranire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121499/akarere-ka-kirehe-kahize-gushyira-gisaka-race-ku-ngengabihe-ya-buri-mwaka-121499.html

  • Peter Nasasira yasabye anakwa Miss Mutesi Lea… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya 11:05 ni bwo umuhango watangiye mu buryo bwimbitse, Inganzo Ngali zitangira zikora mu gahogo ari nako abakobwa n'abasore bo muri iri Itorero bacinya akadiho.

    Nyuma y'ibiganiro by'imiryango, ku isaha ya saa 12:02 ni bwo Peter Nasasira agaragiwe n'abasore bikwije mu myambaro y'amabara y'umweru n'umukara, amarinete y'umukara n'amasaro mu ijosi, bakiriwe mu ihema, maze nyuma yo kwimurika no guhabwa ibyicaro Mutesi Lea ajya kumenyeshwa ko hari abaje bamushaka kandi yamaze gutangwa ngo ajye iw'abandi.

    Miss Lea yasohowe n'abahanzikazi Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku muco gakondo, ari nako abarimo Musafiri Charles na Shema Joshua bakora mu murya w'inanga banahuza amajwi n'ingoma ya Kinyarwanda bazwi muri Band yitwa Ifeza.

    Ku isaha ya 12:21 nibwo agaragiwe n'abakobwa bambaye imikenyero iri mu ibara rya orange na basaza be bambaye amakote, bageze mu ihema ryabereyemo uyu muhango ari nako amajwi y'abaririmbyi ajya mbere na Dj Drip uri kuzamuka neza mu kuvanga umuziki akomeza kunyura abitabiye ibi birori. 

    Peter ku isaha ya 12:32 ni bwo yahujwe n'umukunzi amugwa mu byano, nyuma yo kumushyikiriza indabo no kumwambika impeta.

    Mu busanzwe Mutesi Lea Byusa yamamaye muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, aho yavugishije benshi kubera ubwiza bwe barimo na Alikiba.

    N'ubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba, ariko yakomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro cyane binyuze mu ikompanyi ya Kigali Protocal iri mu zimaze kuba ubukombe muri serivisi za Protocol.

    Iyi kompanyi kandi ikaba yashyigikiye uyu mukobwa aho Umukundwa Josue wayishinze ari mu basore bambariye umusore n'abakobwa bambariye Lea bakaba ari abayibarizwamo dore ko ari nawe wa mbere ushyingiwe muri bo.

    Umuhango wo gusaba no gukwa Miss Lea, wabereye mu busitani buherereye ku musozi wa Rebero ahitwa Golden Garden. We n'umukunzi we Peter Nasasira bashyigikiwe n'inshuti n'imiryango, itorero Inganzo Ngali niryo ryasusurukije uyu muhango.

    Umunyamakuru Bazil Uwimana ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru ni we wari umusangiza w'amagambo.

    Peter yasabye anakwa Miss MutesiAmwambika impetaBahoberanye biratindaMiss Mutesi na musaza weMurumuna wa Mutesi Lea na bamwe mu bakobwa bo muri Kigali Protocal nibo bamwambariyeByari ibyishimo kuri buri umweAnge na Pamella 

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121491/peter-nasasira-yasabye-anakwa-miss-mutesi-lea-amafoto-121491.html

  • Nyanza: I Kibilizi bafite icyizere cyo kongera guhinga imyumbati bakeza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyanza-i-kibilizi-bafite-icyizere-cyo-kongera-guhinga-imyumbati-bakeza

  • Bigoranye APR FC yabonye intsinzi, Police FC itsindwa na Gasogi United #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bigoranye-apr-fc-yabonye-intsinzi-police-fc-itsindwa-na-gasogi-united

  • #rwanda #RwOT

    Umwe mu basirikare bo mu ngabo z'Umuryango w'Abimbumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) yaraye yishwe arashwe n'abantu bitwaje ibirwanisho.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n'ingabo z'uwo mumuryango rirashinja umutwe w'abasivili b'Abanyamulenge wa Twirwaneho kuba ari bo bishe uwo musirikare ariko uwo mutwe urabihakana.

    Ngarukiye Felix, umuvugizi wungirije wa Twirwaneho yabwiye ijwi ry'Amerika ko nta ruhare bagize mu yicwa ry'uwo musirikare kuko aho ingabo za ONU ziri batahagenzura ahubwo hagenzurwa n'ingabo za leta.

    @VOA

    The post appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/01/13044/

  • Inzozi za Inter Miami zo gusinyisha Lionel Me… – #rwanda #RwOT

    David Beckham, umukinnyi w'umwongereza wabiciye bigacika mu myaka yashize nyuma y'uko abonye imigabane ndetse akagira n'ijambo rikomeye cyane  ku ikipe ya Inter Miami, ubu gahunda afite ni iyo guhuriza abakinnyi beza ku isi muri iyi kipe ya Inter Miami.

    Iyi kipe iri gutegura shampiyona ya MLS (Major League Soccer) 2023, gusa hari abakinnyi b'inyenyeri ihanzeho amaso kurusha abandi mu rwego rwo kugira ngo yigarurire imitima ya benshi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bazitware neza no muri shampiyona.

    Inzozi z'ikipe ya Inter Miami ni Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, kuko uyu mukinnyi kugeza ubu ntarongera amasezerano gusa yavuze ko ahazaza he azahatangaza avuye mu gikombe Cy'isi kizabera muri Quatar ni mu mpera z'uyu mwaka. Uyu mukinnyi w'umunya arigentine si ubwa mbere ahujwe n'iyi kipe ya Inter Miami ndetse na buri mufana wese wa Major League soccer (MLS) n'abatuye Amerika muri rusange, baririfuza kubona rurangiranwa Lionel Messi.

    Lionel Messi ashobora kwerekeza Muri Inter Miami

    Inter Miami kandi irashaka Luis Suarez, umukinnyi wamenyekaniye Muri Liverpool nyuma akerekeza Muri Barcelona, akahava ajya muri Atletco Madrid. 

    Uyu mukinnyi ajya kuva muri Atletico Madrid mu kwezi kwa karindwi yari afite gahunda yo kwerekeza muri Inter Miami gusa ntibyakunda, ahitamo kubanza kujya kunyura mu ikipe yakuriyemo y'iwabo muri Urguay yitwa Club Nacional de football.

    Luis Suarez bidatinze mu kwa 12 k'uyu mwaka arerekeza muri Inter Miami, kuko ibiganiro bigeze kure.

    Undi mukinnyi uri mu bitekerezo Bya Inter Miami na David Beckham Ni Sergio Busquets ufite imyaka 34. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru kitwa MARCA cyatangaje ko uyu mukinnyi w'umunya esipanye (Spanish) ukina hagati mu kibuga, mu mpeshyi itaha azava muri Barcelona akerekeza muri iyikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerca, akajya kwirira amafaranga kuko iyi kipe ihemba agatubutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121484/inzozi-za-inter-miami-zo-gusinyisha-lionel-messi-na-busquets-izazikabya-121484.html

  • Kirehe: Abacuruza imboga n’imbuto bishimiye icyuma bahawe kizikonjesha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba Koperative CODUUIGA y’abacuruzi b’imboga, imbuto n’ibitoki mu Murenge wa Gatore Akarere ka Kirehe, bavuga ko bishimye kubona icyuma (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/kirehe-abacuruza-imboga-n-imbuto-bishimiye-icyuma-bahawe-kizikonjesha

  • Hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye – NCDA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye, utuma abana batajya mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hakwiye-ubufatanye-mu-kubaka-umuryango-utekanye-ncda