
Category: Uncategorized
-
Rayon Sports itsinze Marine FC, Kiyovu Sports itsindirwa mu rugo na Sunrise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo (…) -
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa 'Wilmar International’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar (…)
-
Koperative Umwalimu Sacco yasubije abarimu bashaka kugabanyirizwa inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, butangaza ko budateganya kugabanya inyungu busaba abafata inguzanyo ihabwa Abarimu, kubera ibiciro birimo kuzamuka (…)
-
Hamenyekanye impamvu Inkotanyi zahisemo gutangiza urugamba tariki ya 01 Ukwakira 1990 #rwanda #RwOT
Mu gitondo cy'umunsi nk'uyu tariki 1 Ukwakira 1990, isasu rya mbere ryavugiye i Kagitumba muri perefegitura y'Umutara (ubu ni muri Nyagatare), riba imbarutso y'inzira ndende yo gutaha ku bihumbi by'Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 barameneshejwe iwabo.
Ni umunsi wahinduye amateka y'u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko 'igihugu cyuzuye' ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.
Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n'abasore n'inkumi b'Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y'ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y'umuriro.
Mu mateka ya RPA n'ay'u Rwanda muri rusange, itariki 1 Ukwakira nta gisobanuro cyihariye yari ifite mbere ya 1990, nubwo FPR Inkotanyi n'ingabo zayo batapfuye kuyihitamo gusa.
Mu gitabo 'A Thousand Hills: Rwanda's Rebirth and the Man Who Dreamed It' cy'umunyamakuru Stephen Kinzer, agaragaza ko gutoranya iyo tariki byari bisobanuye byinshi muri icyo gihe.
Guhera kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 1990, ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo byari byugarije abana ku Isi.
Mu bakuru b'ibihugu na Guverinoma 71 bari bitabiriye, hari harimo Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda. FPR Inkotanyi yari ibizi neza ko aba bakuru b'ibihugu bibiri bazaba bakiri muri Amerika kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 1990.
Umunyamakuru Kinzer avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda, byari bigoye kwisuganya ngo ingabo zibone amabwiriza ahagije yo kurwanya ingabo zabateye, nk'uko byakagenze Perezida ari mu gihugu.
Benshi mu ngabo za RPA zatangije urugamba, bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Uganda barangajwe imbere Gen Major Gisa Fred Rwigema.
Ntabwo babaga hamwe, bari bari mu bice bitandukanye bya Uganda, kandi kugira ngo igitero gikunde bagombaga kuba bari hamwe.
Rwigema wari Umugaba Mukuru Wungirije w'Ingabo za Uganda nta buryo bundi yari kubona bwo kwimura abasirikare abavana mu birindiro bimwe abajyana ahandi, adafatiranye Museveni ari hanze y'igihugu.
Ibyo nabyo Kinzer avuga ko byorohejwe n'uko tariki 9 Ukwakira, ari yo tariki Uganda yizihirizaho umunsi w'ubwigenge. Bivuze ko abasirikare bagombaga kuvanwa mu birindiro bimwe na bimwe hakiri kare, bakajya kwitegura imyiyereko yo ku munsi w'ubwigenge.
Muri ayo matariki byoroheye abagaba b'ingabo za RPA kwimuriramo n'ingabo zifite inkomoko mu Rwanda, zibasha gukusanyirizwa hamwe nta wundi Muyobozi mu ngabo za Uganda ubiciye iryera kuko byakorwaga nk'uburyo bwo kujya kwitegura umunsi w'ubwigenge.
Kinzer ati 'General Fred Rwigema yamenyesheje Museveni ibyo kwimura ingabo. Kubera ko Museveni ari we wari umukuriye yari i New York, nta wundi musirikare wari gutinyuka kumubaza uburyo akusanya abasirikare ibihumbi bibiri ahantu hamwe bafite inkomoko mu Rwanda. Rwigema yabategetse kugenda bagana ku mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda ngo bitegure urugamba.'
Guhera tariki 30 Nzeri, nibwo amakamyo yuzuye abasirikare yatangiye kwisuka mu Karere ka Ankole kari mu Majyepfo ya Uganda, mu bice byegereye umupaka w'u Rwanda.
Abasirikare baje bitwaje intwaro nyinshi ziganjemo izo bari basahuye bubiko bw'intwaro bwa Uganda.
Ahagana saa yine z'igitondo tariki 1 Ukwakira byose bimaze kujya ku murongo, nibwo itegeko ryatanzwe bambuka umupaka wa Kagitumba, bwa mbere baba bakandagiye ku butaka bw'u Rwanda bahoraga babwirwa mu nkuru.
Mu minota mike bari bamaze kwigarurira ako gace kari karinzwe n'abasirikare ba Leta mbarwa.
Iyi tariki niyo yabaye imbarutso y'urugamba rwamaze imyaka ine, rusozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 28.
IVOMO: IGIHE
-
Abakiriya ba BK bashobora gufungura konti bifashishije telefone ngendanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje (…)
-
Arahigishwa uruhindu kubera kwica mugenzi we amuziza ubugari #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2022, ubwo aba bagabo bombi bari barimo gusangira, baje gushyamirana bapfa ubugari basangiraga.
Mutoro ngo yahise afata icyuma cyari kiri aho hafi agitera uyu mugenzi we witwa Mungare Busene mu kaguru.
Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Kizito Mutoro yavuze ko ibi bikimara kuba bahise bajyana Mungare Busene kwa mu ganga ariko apfa batarahagera kubera ko yari yamaze gutakaza amaraso menshi.
Kugeza ubu inzego z’umutekano zatangiye gushakisha Mutoro wahise ucika.
-
Tanzania: Abadepite ntibavuga rumwe ku itegeko rirebana n’uburozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe bamwe bavuga ko itegeko rigena ibyerekeye uburozi n’imyuka itagaragara ridakenewe, muri iki gihe Isi igezemo cya Siyansi na Tekinoloji, abandi (…)
-
Gen Muhoozi yahishuye Urwibutso afite kuri Gen Fred Rwigema #rwanda #RwOT
Ibi abitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, ifatwa nk’izingiro ryo kubona umucyo ku Banyarwanda.

- Gen Fred Gisa Rwigema
Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo bamwe mu banyarwanda bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo babohore igihugu cyabo, ubutegetsi bwariho.
Mu gitondo cyo kuri iyo tariki nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi.
Gusa ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yarishwe.
Icyo gihe byaciye intege mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.
Uretse Fred Gisa Rwigema mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, barasiwe i Ryabega mu Karere ka Nyagatare.
Urwibutso rwa Gen Muhoozi kuri Gen Rwigema â¦.
U Rwanda na Uganda bifitanye amateka akomeye kuko bamwe mu Banyarwanda bafashije iki gihugu kwirukana ingoma ya Idi Amin Dada.
Fred Rwigema ni umwe mu bafashije igisirikare cya Uganda cy’ubu, cyari kigizwe n’inyeshyamba za NRA, gufata ubutegetsi mu 1988.
Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.
Yagize ati 'Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.'
Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.

- Lt Gen Muhoozi
-
FLN Yimennye Inda yisanisha n’Ibyavuzwe na Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT
Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abawuhozemo bibumbiye muri GAERG, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 na 18 iyo miryango yari imaze itangijwe. wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena umwaka ushize wa 2021 , Gen James kabarebe yakomoje ku bigamba ko bazatera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.
Yavuze ko nubwo ari benshi nta bushobozi bafite bwo kubikora cyane ko nabo ubwabo batumvikana.
Yagize ati 'Ibyo mwumva ngo abanzi ni benshi, bose ubateranyije ni ubusa. Nta kintu kibarimo ni ibyuka gusa. Mumbwire niba barigeze bicara hamwe ngo bizihize imyaka bamaze barwanya Igihugu nk’uku mwicaye. Ubashyize muri iki cyumba ugasohoka wasanga bose bicanye.'
Gen James Kabarebe yakomeje avuga ko imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu nka FDLR na FLN itabibasha ,usibye kumva ngo barahari gusa, atanga urugero rw’uko bahora basubiranamo bya hato na hato kubera ingingo badahurizaho.
Ibi nibyo Chantal Mutega umuvugizi wa FLN, aheraho avuga ko ibiri kuba muri CNRD/FLN bimeze nk’ibyo Gen James Kaberebe yavuze ku mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati :' ibiri kutubaho muri CNRD/FLN ni nka byabindi Gen Kabarebe yavuze ko tujyenda turyana aho tugeze hose ! hari abantu baremye agatsiko muri FLN, bagenda bakwirakwiza ibihuha n’ibinyoma bisenya CNRD/FLN ndetse bagashaka no kugirira nabi bagenzi babo.'
Chantal Mutega yavuze aya magambo, ashingiye ku makimbirane amaze iminsi hagati y’abayobozi bakuru Ba CNRD/FLN byumwihariko hagati ya Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare.
Ubu kubera aya amakibirane CNRD/FLN imaze gucikamo ibice bibiri bihanganye bapfa ubuyobozi n’umutungo bakura mu misanzu y’ababashigikiye no mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biba mu binombe biherereye muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nka Hewa Bola banafite ibirindiro.
Ivomo:Rwandatribune
-
Impamvu Inkotanyi zahisemo tariki 1 Ukwakira nk’Umunsi w’Urugamba #rwanda #RwOT
Ni umunsi wahinduye amateka y’u Rwanda, biba ihurizo rikomeye kuri Leta ya Juvenal Habyarimana wari umaze igihe yarinangiye, avuga ko 'igihugu cyuzuye’ ku buryo kitabona aho gutuza abacyo bari mu buhungiro.
Iyi tariki ya 1 Ukwakira yari imaze iminsi itegerezanyijwe amatsiko n’abasore n’inkumi b’Inkotanyi, bari baramaze kubona ko inzira y’ibiganiro itagishoboka, ahasigaye ari inzira y’umuriro.
Mu mateka ya RPA n’ay’u Rwanda muri rusange, itariki 1 Ukwakira nta gisobanuro cyihariye yari ifite mbere ya 1990, nubwo FPR Inkotanyi n’ingabo zayo batapfuye kuyihitamo gusa.
Mu gitabo 'A Thousand Hills : Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It’ cy’umunyamakuru Stephen Kinzer, agaragaza ko gutoranya iyo tariki byari bisobanuye byinshi muri icyo gihe.
Guhera kuwa Gatandatu tariki 29 no ku Cyumweru tariki 30 Nzeri 1990, ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo byari byugarije abana ku Isi.
Mu bakuru b’ibihugu na Guverinoma 71 bari bitabiriye, hari harimo Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda. FPR Inkotanyi yari ibizi neza ko aba bakuru b’ibihugu bibiri bazaba bakiri muri Amerika kuwa Mbere tariki 1 Ukwakira 1990.
Umunyamakuru Kinzer avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, byari bigoye kwisuganya ngo ingabo zibone amabwiriza ahagije yo kurwanya ingabo zabateye, nk’uko byakagenze Perezida ari mu gihugu.
Benshi mu ngabo za RPA zatangije urugamba, bari basanzwe ari abasirikare mu ngabo za Uganda barangajwe imbere Gen Major Gisa Fred Rwigema. Ntabwo babaga hamwe, bari bari mu bice bitandukanye bya Uganda, kandi kugira ngo igitero gikunde bagombaga kuba bari hamwe.
Rwigema wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda nta buryo bundi yari kubona bwo kwimura abasirikare abavana mu birindiro bimwe abajyana ahandi, adafatiranye Museveni ari hanze y’igihugu.
Ibyo nabyo Kinzer avuga ko byorohejwe n’uko tariki 9 Ukwakira, ari yo tariki Uganda yizihirizaho umunsi w’ubwigenge. Bivuze ko abasirikare bagombaga kuvanwa mu birindiro bimwe na bimwe hakiri kare, bakajya kwitegura imyiyereko yo ku munsi w’ubwigenge.
Muri ayo matariki byoroheye abagaba b’ingabo za RPA kwimuriramo n’ingabo zifite inkomoko mu Rwanda, zibasha gukusanyirizwa hamwe nta wundi Muyobozi mu ngabo za Uganda ubiciye iryera kuko byakorwaga nk’uburyo bwo kujya kwitegura umunsi w’ubwigenge.
Kinzer ati 'General Fred Rwigema yamenyesheje Museveni ibyo kwimura ingabo. Kubera ko Museveni ari we wari umukuriye yari i New York, nta wundi musirikare wari gutinyuka kumubaza uburyo akusanya abasirikare ibihumbi bibiri ahantu hamwe bafite inkomoko mu Rwanda. Rwigema yabategetse kugenda bagana ku mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda ngo bitegure urugamba.'
Guhera tariki 30 Nzeri, nibwo amakamyo yuzuye abasirikare yatangiye kwisuka mu Karere ka Ankole kari mu Majyepfo ya Uganda, mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.
Abasirikare baje bitwaje intwaro nyinshi ziganjemo izo bari basahuye bubiko bw’intwaro bwa Uganda.
Ahagana saa yine z’igitondo tariki 1 Ukwakira byose bimaze kujya ku murongo, nibwo itegeko ryatanzwe bambuka umupaka wa Kagitumba, bwa mbere baba bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda bahoraga babwirwa mu nkuru.
Mu minota mike bari bamaze kwigarurira ako gace kari karinzwe n’abasirikare ba Leta mbarwa.
Iyi tariki niyo yabaye imbarutso y’urugamba rwamaze imyaka ine, rusozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 28.
Ivomo:IGIHE