Category: Uncategorized

  • Yiswe Umwami wibitaramo! Iminsi irabarirwa k… – #rwanda #RwOT

    Iyo utereye amaso uyu mwaka, usanga uyu muhanzi atarigeze agira umwanya wo kuruhuka ugereranyije n'ibitaramo yakozemo bitandukanye, ahantu hatandukanye birimo ibyo yakoreye muri Amerika, mu Burayi ndetse no muri Afurika.

    Nta karuhuko ashyizemo nyuma yo gutaramira muri Canada aho yakoreye ibitaramo bigera muri bitatu. Na mbere yaho yari akubutse muri Afurika, harimo nk'igitaramo cy'amateka yakoreye mu Rwanda no muri Uganda ategerejwe i Michigan.

    The Ben ukunda gutumirwa mu bitaramo bitandukanye, ababyitabiriye bagenda babyirahira bitewe n'igikundiro kidasanzwe uyu muhanzi afite. Ikundiro afite agicyesha indirimbo ze zizihira benshi nk'abazimize.

    Mu bigaragarira amaso mu bitaramo nka bitanu biheruka, uyu muhanzi yakoze amateka ndetse aha ibyishimo abakunzi n'abafana be mu buryo butandukanye burimo nko kubyinana nabo kubegera no kuririmbana.


    The Ben ategerejwe muri Michigan

    Ageze muri Uganda, yasanze abantu bamwiteguye ndetse babasha no kumwereka urukundo mu bitaramo bitatu bitandukanye aheruka kuhakorera. The Ben ageze mu Rwanda ho byabaye akarusho kuko ni we muhanzi w'umunyaRwanda wenyine umaze gukorera amateka muri BK Arena nta munyamahanga bari kumwe.

    Kuri iki cyumweru, The Ben ategerejwe muri Leta ya Michigan ahitwa Grand Rapids ahazwiho gukunda umuziki we by’umwihariko hari n'abanyaRwanda benshi bamukunda mu buryo budasanzwe.


    Kubera ibitaramo byinshi ari gukora muri iyi minsi kandi agatanga ibyishimo ku babyitabiriye, abafana be bakunze kumugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko ari umwami w’ibitaramo. 

    Igitaramo agiye gukorera i Michigan, kizatangira saa mbiri z'ijoro z’ijoro. Kugeza ubu kugura itike, wakwifashisha izi numero 2039288422. Mu bazafatanya n'uyu muhanzi harimo abavanzi b'imiziki (Djs) barimo Dj Lyon, Dj Will ndetse na Dj Rafiki.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121524/yiswe-umwami-wibitaramo-iminsi-irabarirwa-ku-ntoki-the-ben-agataramira-muri-michigan-121524.html

  • Police FC ikwiye amasengesho #rwanda #RwOT

    Niba ari amasengesho y’iminsi ingahe bigasaba no kwiyiriza, simbizi, gusa ni uko ikipe y’abashinzwe umutekano ikwiye amasengesho nyuma y’uko amanota 3 akomeje kuba inzozi.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 igeze ku munsi wa, ikipe ya Police FC imwe mu makipe atangira shampiyona ari mu makipe ahataniye igikombe nta nota ba rimwe irabona, ibintu biyibayeho bwa mbere.

    Ni ikipe itagize ikintu na kimwe ibura, ihembera igihe ndetse n’amakuru akaba avuga ko n’abaguzwe amafaranga ya bo bayabonye, muri rusange nta kibazo kidasanzwe kiri muri iyi kipe cyane ko n’umutoza n’abakinnyi nta wufitanye ikibazo n’undi.

    Police FC mbere yo gutangira shampiyona yatandukanye n’umutoza Frank Nuttall kubera ko yananiwe kubahesha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, yamusimbuje Mashami Vincent watangiye kwicarira intebe ishyushye kubera kubura intsinzi.

    Iyo urebye abakinnyi Police FC ifite ni abakinnyi bamenyereye shampiyona, bafite ubunararibonye kandi beza ku buryo nta muntu wakumva ko yamara imikino 3 itaratsinda.

    Iyi kipe mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukina 3 kuko uwa APR FC wabaye ikirarane, gusa benshi batewe impingenge n’amakipe amaze kuyitsinda.

    Iyi kipe imaze kwinjizwa ibitego 4 ni mu gihe mu minota 270 bamaze gukina ubusatirizi bwa yo nta gitego barabasha gutsinda.

    Byatangiye tariki ya 19 Kanama babambirwa i Golgotha na Sunrise FC yabatsinze 1-0, bakurikijeho Rayon Sports na yo ibatsinda 1-0 tariki ya 8 Nzeri 2022 ni mu gihe ejo hashize tariki ya 2 Ukwakira 2022 Gasogi United yabatsinze 2-0.

    Police FC tariki ya 13 Ukwakira ikaba izakurikizaho Bugesera FC na yo yagize intangiriro mbi, ni ikipe Mashami Vincent yahoze atoza mbere y’uko ajya mu ikipe y’igihugu.

    Police FC mu ihurizo ryo kubona amanota 3

    Ubusatirizi bwa Police FC nta gitego na kimwe burabona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-ikwiye-amasengesho

  • 'Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo' Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo #rwanda #RwOT

    Rachel Mugorewase ni umudamu washinze umuryango ''TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE''. Uyu muryango ugamije kurandura amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y'amateka mabi yaruranze.

    MUGOREWASE Rachel ni umudamu wiboneye ubwe, mu gihe yari akiri muto, ivangura n'itotezwa ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri jenoside yabakorewe muri 1994. Muri 1994. MUGOREWASE Rachel we n'umuryango we bahungiye muri Kongo (DRC) yitwaga Zayire icyo gihe aho impunzi zakomeje kwigishwa amacakubiri, urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    MUGOREWASE n'umuryango we baje kugira amahirwe yo gusubizwa mu gihugu n'ingabo z'u Rwanda  nyuma y'igihe kinini biruka mu mashyamba ya Kongo. Akigera mu Rwanda yasanze ibyo yigishijwe akiri muri Kongo ari ibinyoma ahubwo abona u Rwanda rushya rushishikajwe no kubanisha abanyarwanda mu bumwe n'ubwiyunge n'iterambere kandi bagahabwa uburenganzira bumwe n'amahirwe angana. Niyo mpamvu nawe yashinze uwo muryango ngo nawe atange umusanzu we mu kubuka u Rwanda

    Nkuko akomeza abivuga, Rachel yahereye ku bagoreka amateka bagamije inyungu za politiki maze afata iya mbere mu kubyamagana cyane cyane ababeshya ko ingabo z'u Rwanda zishe impunzi z'abanyarwanda kandi ahubwo zarabacyuye. Yagarutse ku buryo abamamaza ayo mateka agayitse ari ukubera inyungu za politiki bakavuga ibyabereye muri Kongo bataranahageze. 

    Rachel yagize ati 'Ibi ni inyungu za politiki no gushaka kuroga urubyiruko. Twebwe twageze Tingi Tingi, Walikale na Mbandaka nitwe tuzi uburyo ingabo z'u Rwanda zadutabaye. Leta y'u Rwanda ntabwo yatwishe ahubwo yaduhaye ubuzima'

    Yagarutse ku buryo impunzi zaguye muri Kongo zazize ibindi harimo indwara z'ibyorezo kubera amazi mabi, gutwarwa n'imigezi abandi bicwa n'abakongomani nkiyo babateraga mu mirima yabo bakarya ibiribwa birimo. 

    Rachel yasoje avuga ko Inkotanyi ari ubuzima kandi ko Inkotanyi zitagomba gushimwa n'abarokotse gusa ahubwo ko yaba uwasigaye mu Rwanda, waba warahungiye mu mashyamba ya Kongo bose inkotanyi zabagaruriye ubuzima. 

    Mugorewase Rachel ashimirwa na Uwamahoro Marie Claire wahingiwe isambu ye mu budehe bwateguwe na Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge mu Ruhango

    Mugorewase Rachel n'AbanyaRuhango bahingira Marie Claire

    Rachel ahora yifuza ko Abanyarwanda baba Umwe.

    The post 'Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo' Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/aho-bagejeje-batwangisha-inkotanyi-niho-ngeze-nigisha-ibyiza-byazo-rachel-mugorewase-wakuwe-mu-mashyamba-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aho-bagejeje-batwangisha-inkotanyi-niho-ngeze-nigisha-ibyiza-byazo-rachel-mugorewase-wakuwe-mu-mashyamba-ya-kongo

  • Burya si buno, ibigarasha n'abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n'imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, ubwo Abanyarwanda bifuriza u Rwanda ineza bizihizaga imyaka 32 FPR — Inkotanyi  itangije urugamba rwabohoye iki gihugu, za nkorabusa z'ibigarasha n'abajenosideri  zibarirwa ku mitwe y'intoki zo zahuriye i Buruseli  mu Bubiligi mu cyo bise imyigaragambyo yo kwibuka 'Jenoside yakorewe Abahutu'.

    Nubwo izo nzererezi zari zararitse isi yose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse zikaniyambaza bamwe mu bakongomani baba i Burayi, amakuru aherekejwe n'amashusho dukesha abari mu Bubiligi, aragaragaza ko iyo ngirwa-myigaragambyo yabuze abayitabira, kuko haje abatarenga 50. 

    Imbyino y'abagome yabuze uyikiriza,  mu gihe mu mijyi myinshi  hirya no hino ku isi, nk'i Génève mu Busuwisi,  Abanyarwanda babarirwa mu gihumbi bo bari babukereye, maze mu mudiho n'indirimbo zirata ubutwari bw'intwari zabohoye u Rwanda, bongera kwerekana ko nta na rimwe abagenzwa no gutukana no gusenya bazigera baruta abashima ibyiza u Rwanda rudahwema kugeraho, baharanira kubirinda no kubyongera.

    Uretse ko ikimwaro kitica,  ba bana b'abajenosideri bo muri Jambo Asbl, za mpuzamugambi zo muri FDU/FDLR-Inkingi, bya byigomeke byo muri 'Idamange Movement', n'abandi barindagiriye mu Burayi, bagombye kubona ko ibyo bamazemo imyaka isaga 28, byo kugoreka amateka y'u Rwanda no guharabika abayobozi barwo, ntacyo byagezeho nta n'icyo bizigera bigeraho. Burya ariko isoni zigirwa n'ufite umutima, kandi aba bo sinzi niba baranawigeze.

    Hari abasesenguzi ariko basanga ibigarasha n'abajenosideri batayobewe ko ibikorwa byabo bibi ntacyo bizatanga. Ahubwo babikora bagirango  bashuke ababacumbikiye n'ababagaburira ko bafite impamvu yo kuba mu buhungiro. Barabizi ko iyo 'mapping Report' birirwa baririmba imaze imyaka n'imyaniko yaragizwe imfabusa, kuko ibiyikubiyemo ari ibirego bitagira epfo na ruguru.

    Ntibayobewe ko na  Loni yasanze  abateguye icyo cyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, baragikoranye ubuswa no kubogama bikabije. Ingirwa banyapolitiki baracyatayanjwa muri 'Mapping Report', kandi ari indirimbo yaharurutswe.

    Birazwi amaso y'umugome ntajya abona ibyiza. Ba nyir'ibiganza byamennye amaraso  ntibashobora kwakira ibibazaniye amahoro.  Abonse amashereka y'ingengabitekerezo ya giparmehutu banze gusangira n'abandi Banyarwanda ku ntango y'ubumwe, ahubwo bo baracyagotomera iyuzuye amacakubiri  n'umwiryane.

    Icyiza ariko ni uko abo ari mbarwa, ugereranyije n'abashishikajwe no kubaka u Rwanda rutubereye twese. 

    The post Burya si buno, ibigarasha n'abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n'imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/burya-si-buno-ibigarasha-nabajenosideri-mubimenye-ntimuzigera-murusha-ubwinshi-nimbaraga-abahagurukiye-kubaka-uru-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burya-si-buno-ibigarasha-nabajenosideri-mubimenye-ntimuzigera-murusha-ubwinshi-nimbaraga-abahagurukiye-kubaka-uru-rwanda

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez #rwanda #RwOT

    Ubwo umukuru w'igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yari amaze iminsi mu gihugu cya Singapore, kuri iki cyumweru  yakurikiye isiganwa ry'amamodoka rizwi nka Singapore Grand Prix 2022.

    Mbere y'uko Perezida Kagame akurikira iri rushanwa ryatwawe na Sergio Ropez ukomoka mu gihugu cya Mexique, yabanje kugiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, anitabira isangira ryateguwe na Minisitiri w'Intebe Lee Hsien Loong.


    Sergio Michel Pérez Mendoza, uzwi nka Checo yatwaye iri wiganwa rya grand Prix kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2022 asize abarimo igihangange Lewis Hamilton na Sebastian Vettel.

    Uko abasiganwa basoje iri sangwa mu myanya 10 ya mbere :

    1. Sergio Perez
    2. Charles Leclerc
    3. Carlos Sainz
    4. Lando Norris
    5. Daniel Ricciardo
    6. Lance Stroll
    7. Max Verstappen
    8. Sebastian Vettel
    9. Lewis Hamilton
    10. Pierre Gasly

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yakurikiye-isiganwa-singapore-grand-prix-2022-ryatwawe-na-sergio-perez/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yakurikiye-isiganwa-singapore-grand-prix-2022-ryatwawe-na-sergio-perez

  • Akanyamuneza mu maso y’umunyarwenya Rusine wateye umugongo Power FM agasubira kuri KISS FM #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yumvikana kuri Power FM, umunyarwenya Rukundo Patrick wamamaye nka Rusine yasubiye kuri KISS FM yahozeho.

    Rusine wari umaze amezi 7 kuri Power FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo yongeye gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Kiss FM.

    Uyu musore wari wakiriwe nk’umutumirwa mu kiganiro 'Breakfast With The Stars', Isheja Sandrine na Andy Bumuntu bagikora nyuma bahise bamwakira nk’umunyamakuru mushya uzajya wumvikana muri iki kiganiro cya mu gitondo.

    Rusine usanzwe ari n’umukinnyi wa filime nyarwanda zitandukanye akaba n’umunyarwenya uheruka gukora igitaramo yise 'Inkuru ya Rusine’, asubiye kuri Kiss FM nyuma y’uko avuye kuri Power FM ya Uncle Austin bakoranaga ikiganiro kuri iyi radiyo.

    Rusine yari yabanje kwakirwa nk’umutumirwa

    Rusine Patrick yahise noneho anakirwa nk’umunyamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/akanyamuneza-mu-maso-y-umunyarwenya-rusine-wateye-umugongo-power-fm-agasubira-kuri-kiss-fm

  • Bugesera: Uwigeze gukatirwa imyaka 12, akurik… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafunguwe nyuma y’imyaka 12 yari amaze ari umugororwa kubera icyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa ukiri  muto. Yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’imyaka ibiri avuye muri gereza kuko yarangije igihano cy’imyaka 12 yari yakatiwe n’urukiko mu mwaka wa 2020.

    Uyu musore afungiwe kuri station ya RIB mu murenge wa Kamabuye, icyo akekwaho cyo gusambanya abana 9 b’abahungu, bivugwa ko yagikoreye abana bagera ku icyenda bari hagati y’imyaka 6 n’imyaka 9.

    Abana akekwaho gusambanya bavuga ko yabafatiraga aho bagiye gutashya (gusenya inkwi) mu mudugudu wa Ramba ya kabiri, akagari ka Kampeta mu murenge wa Kamabuye.

    Dr Murangira B .Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko ibi byabayeho ariko agira inama ababyeyi kurinda abana baho kujya ahantu haba intandaro yo gutuma  bakorerwa ihohoterwa.

    Ati”Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ko umwana yaba uw’umukobwa kimwe n’uw’umuhungu bose bashobora gusambanywa nubwo  abakobwa aribo bibasirwa cyane.”

    Uwo musore icyaha cyo gusambanya aba bana nikimuhama, azakatirwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 133 , mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, cyo kuwa 30 Kanama 2018. 

    Umuntu mukuru usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa ku mpamvu ku mpamvu z’inyoroshyacyaha.

    Inkomoko: Radiotv10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121505/bugesera-uwigeze-gukatirwa-imyaka-12-akurikiranyweho-gusambanya-abana-9-babahungu-121505.html

  • Capt. Ibrahim Traoré wunze mu rya Sankara agahirika ubutegetsi ku myaka mike ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w'igihugu ukiri muto muri ako karere.

    Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw'uwo yahiritse ku 'ingamba zidatanga umusaruro' mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.

    Capt Traoré kuwa gatanu yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iba coup d'etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile.

    Traoré w'imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y'ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n'amajyaruguru ya Burkina Faso.

    Muri Mutarama(1) yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya demokarasi.

    Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR.

    Uburyo butandukanye bwakoreshejwe na Damiba n'ubutegetsi bwe bw'inzibacyuho — burimo gukaza igisirikare, gushyiraho abategetsi ba gisirikare mu ntara zirimo urugomo rukabije no gukaza ibitero mu majyaruguru n'uburasirazuba — byananiwe kunesha ibitero by'imitwe y'inyeshyamba ku basivile no ku basirikare.

    Ikigo ACLED Info gikora ubusesenguzi bw'amakuru, kivuga ko Burkina Faso yasimbuye umuturanyi wayo Mali ku kuba izingiro ry'ubugizi bwa nabi muri uyu mwaka, ibyateye imyigaragambyo isaba kwegura kwa Damiba.

    Kuva mu 2015 haba coup d'etat yatumye bahita basesa umutwe w'ingabo zidasanzwe, igisirikare cya Burkina Faso cyugarijwe n'urwicyekwe no kutishimira uko ibintu bimeze.

    Ubushake mu ngabo bwaragabanutse kubera ibitero bihoraho kandi bikaze by'inyeshyamba, n'uburyo bucyeya bwa gisirikare bwo kwirwanaho, cyane cyane mu bice byegereye imipaka.

    Capt Traoré agifata ubutegetsi, hahise haba intambara y'amagambo hagati y'uruhande rwe n'urwa Lt Col Damiba, bituma haba ubwoba bw'intambara yo kurwanira ubutegetsi.

    Gusa ku cyumweru byatangajwe ko Damiba yeguye, biha umwanya Traoré wo kugenzura ubutegetsi no kuyobora igisirikare cyugarijwe n'inyeshyamba mu gihe kinini cy'igihugu, n'akarere ka Sahel muri rusange.

    Capt Traoré yavutse mu 1988 atangirira amashuri ye i Bondokuy, umujyi wo mu burengerazuba bw'igihugu mu ntara ya Mouhoun.

    Nyuma yerekeje mu mujyi wa kabiri w'igihugu, Bobo-Dioulasso, kwiga amashuri yisumbuye.

    Mu mashuri yisumbuye Traoré yari azwi nk'umusore 'ucecetse' ariko 'w'umuhanga cyane'.

    Ishyirahamwe ry'abanyeshuri b'abasilamu rya Burkina Faso (AEEMB) naryo rivuga ko Traoré yari 'umusore muto utuje cyane'.

    Mu 2006, yagiye kwiga muri Université Joseph kizerbo mu murwa mukuru Ouagadougou aho yarangije afite amanota y'ikirenga.

    Mu 2009 yinjiye mu gisirikare hashize imyaka ibiri ahita azamurwa bwa mbere mu ntera. Yakoze kandi amahugurwa yo kurashisha intwaro za muzinga muri Maroc.

    Nyuma yahise yoherezwa mu ngabo zirashisha intwaro ziremereye mu karere ka Kaya hagati mu gihugu cye.

    Mu 2014 yahawe ipeti rya lieutenant.

    Nyuma, uyu musirikare yagiye mu ngabo za ONU ziri mu butumwa muri Mali — zizwi ku izina rya MINUSMA — kandi avugwa mu ngabo 'zagaragaje ubutwari' mu gihe 'cy'ibitero bikomeye' by'inyeshyamba mu karere ka Timbuktu mu 2018.

    Mu 2019, Traoré yarwanye mu gitero cyiswe 'Otapuanu' cyamaze amezi arindwi mu burasirazuba bwa Burkina Faso. Yarwanye kandi mu bitero byinshi byo mu majyaruguru y'iki gihugu.

    Mu 2020 nibwo yahawe ipeti rya kapiteni.

    Kuva muri Werurwe, Traoré yari umukuru w'umutwe w'ingabo zirashisha intwaro ziremereye zikorera mu gace ka Kaya kari hagati hashyira mu majyaruguru ya Burkina Faso.

    Mu magambo ye

    Kuwa gatanu, yavugiye kuri televiziyo ya leta, RTB-TV ati: 'Ingingo twari twiyemeje ku ntango yagambaniwe n'umuyobozi wacu ari we Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba…

    'Kuzahara k'umutekano, ariyo mpamvu y'iki gikorwa cyacu, byashyizwe inyuma y'ibindi ku mpamvu z'ibyifuzo bya politiki bidafatika.'

    Ku cyumweru yabwiye VOA y'Igifaransa ati: 'Ntabwo nafashe icyemezo [cyo gufata ubutegetsi] naratoranyijwe. Bimaze ibyumweru bitatu bitogota.

    'Namaze hafi icyumweru i Ouagadougou mvugana nawe [Damiba]…Ariko nta kimwe. Kandi abantu barabona inzira ya politiki yari yarafashe. Twatanze inzira nyinshi z'ibisubizo ariko amaherezo numvise ko turimo gukina politiki aho gukora icyatuzanye.'

    Kuri uwo munsi kandi yabwiye France 24 ati: 'Ndabizi Ubufaransa ntibwakwivanga bweruye mu byacu. Niba dufite abandi badufasha uyu munsi, mwihita mubona Uburusiya. Abanyamerika ubu ni abafatanyabikorwa bacu, ariko dushobora no gufatanya n'Uburusiya, ntabwo rero ari ikibazo cy'Ubufaransa cyangwa Uburusiya na Wagner.'

    Ku cyumweru abwira abategetsi bo muri guverinoma, yagize ati: 'Ndi muto kurusha benshi muri hano. Ntabwo twifuzaga ibi byabaye ariko nta yandi mahitamo twari dufite…Mu minsi micye ishize, twabangamiye gusinzira kwanyu, twabangamiye gusinzira kw'abatuye Ouaga kubera kurasa.

    'Ibi ntitwabishakaga ariko ibi ni ibintu biba mu buzima…Mu mezi macye ari imbere, tuzakora ibyakabaye byarakozwe mu mezi umunani ashize…Ibintu byose ubu birihutirwa.'

    Abandi bavuga iki?

    Kuwa gatanu, ikinyamakuru cyigenga Wakat Sera ku rubuga rwacyo cyaranditse kiti: 'Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi, kimwe n'uwitwa Thomas Sankara, nawe kandi muri coup d'etat, kimwe nawe kandi ku myaka 34. Ibi byaba ari andi mateka ya Burkina mu gushaka ikindi gihangange?'

    Naho kuri Radio Omenga yo muri Burkina Faso, umuntu utaratangajwe yagize ati: 'Traoré ari hafi cyane y'ingabo ze, afite ubushake n'ubutwari. Ntashobora kumara amezi atandatu atarasanga ingabo ku rugamba.'

    Inkuru ya BBC

    The post Capt. Ibrahim Traoré wunze mu rya Sankara agahirika ubutegetsi ku myaka mike ni muntu ki? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/10/03/capt-ibrahim-traore-wunze-mu-rya-sankara-agahirika-ubutegetsi-ku-myaka-mike-ni-muntu-ki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=capt-ibrahim-traore-wunze-mu-rya-sankara-agahirika-ubutegetsi-ku-myaka-mike-ni-muntu-ki