Category: Uncategorized

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,195 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-2-195

  • Umunyarwandakazi Neema wari umaze kubaka izin… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto n'amashusho ya Neema, bamwifuriza iruhuko ridashira.

    Abantu benshi batandukanye bahise batangira gutungurwa n'ibiri kuba kugeza ubwo inyaRwanda.com yatangiye gushaka amakuru y'uyu munyamideli n'icyamwishe.

    Mu kiganiro inyaRwanda yagirange na bamwe mu bazwi mu myidagaduro ndetse bari inshuti z'uyu mukobwa, bavuze ko yasanzwe mu modoka yapfuye.

    Aganira na inyaRwanda, umufotozi kabuhariwe Manzi Felix Sebihogo yavuze ko yabwiwe na bene wabo ko Neema bamusanze mu modoka yapfuye.

    Yagize ati 'Yego Neema yapfuye nanjye sindamenya amakuru yose neza, umucousin (mubyara) we yambwiye ko bamusanze mu modoka yapfuye, gusa nawe yahise ankupa yari ababaye cyane.'

    Neema Jeannine yasanzwe mu modoka yapfuye 

    Uyu mukobwa wari uherutse mu Rwanda mu gihe gishize, yari umwe mu bakunzwe cyane imbere mu gisata cy'imideli bitewe n'uburyo yari amaze kukizamurira izina.

    Mu busanzwe, uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bitewe n'akazi ko kumurika imideli yari afite mu ma kompanyi akomeye, yajyaga mu bihugu bitandukanye by'isi.

    Neema yifashishwaga n'ibigo bikomeye mu kwamamaza ibikorwa byabo

    Umuhanzi Kenny Sol, Okkama n'abandi ni bamwe mu bari baziranye na Neema ndetse banashavujwe n'urupfu rwe mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Abinyujije kuri status ya whatsap ye, Kenny Sol yagize ati 'Warakoze Mana kudutiza Neema, yatubereye imfura, yatubereye umugisha, yatwigishije urukundo ntiyatubereye gito. Urakoze kumwisubiza kandi turazi neza ko uzamutuza aheza kurusha aho asize, icyubahiro gikomeze kibe icyawe kuko uri Imana ishobora byose RIP Ngerero tuzagukumbura.'


    Neema abamuzi bavuga ko yari umwana mwiza

    Okkama nawe ati 'Yari mwiza imbere n'inyuma, Neema sindiyumvisha uburyo udusize, Allah azagutuze aheza'.

    Nta makuru menshi aramenyekana ku cyaba cyishe Neema, gusa inyaRwansa.com turakomeza kubakurikiranira iby'iyi nkuru ariko tunavugisha abo mu muryango we. 

    Neema yari umwe mu banyamidelikazi beza




    Neema yari umunyamideli ukomeye

    Ubutumwa bwa Okkama kuri Neema

    Ubutumwa bwa kenny Sol kuri Neema

    Amakompanyi akomeye Neema yakoragamo

    Amwe muri aya makompanyi yashavujwe n'urupfu rwe


    Imana imuhe iruhuko ridashira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121539/umunyarwandakazi-neema-wari-umaze-kubaka-izina-mu-mideli-yasanzwe-mu-modoka-yapfuye-amafot-121539.html

  • Yujuje imyaka 10 – JIBU irakataje ku ntego y… – #rwanda #RwOT

    Jibu yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, iba ikigo cya mbere cyatangije uburyo bwa ‘Tap Water Bottle’ aho ijerekani yabugenewe ikoreshwa n’ushaka kunywa amazi asukuye, akagera mu mubiri ari ntamakemwa.

    Kuva muri 2012, iki kigo cyahaye uburenganzira ibindi bigo 57 kugira ngo bakorane mu buryo bw’ubucuruzi buhuriweho (Franchising) aho ibyo bigo bitunganya amazi ku buryo bumwe, bikayageza ku banyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Abantu basaga 400 bafite akazi ka buri munsi mu bikorwa bya Jibu, mu gihe kandi mu ntara zose z’u Rwanda habarirwa abacuruzi basaga 4000 bageza amazi ya Jibu ku baturage.

    Iki kigo gikorera mu bihugu 8 by’Africa, gishishikariza kandi kigafasha abantu kuva mu buryo bwa kera bwo kunywa amazi yavomwe ku mugezi, bagakoresha uburyo bwa ‘Tap Water Bottle’ aho amazi aba yaratunganijwe n’inararibonye.

    Incamake ku buryo amazi ya Jibu atunganywa

    Uretse amazi, Jibu inatunganya ifu y’umwimerere itekwamo igikoma ndetse na Gas igezweho, aho iki kigo kinashishikariza abanyarwanda gutekesha ‘LPG Gas’ aho kuba inkwi n’amakara byangiza imyanya y’ubuhumekero bw’umuntu.

    Mu ngingo nkuru n’icyerekezo cya Jibu harimo gufasha ba Rwiyemezamirimo bo mu Ntara zose z’ u Rwanda bakageza ku baturage ibi bikenerwa by’amazi, Ifu ndetse na Gas isanzwe icuruza.

    Hamwe mu hatunganyirizwa amazi ya Jibu

    Aho bacuruza aya mazi, bakirana abakiriya ubwuzu n’urugwiro

    Bijyanye nk’uko aya mazi aboneka mu turere twose tw’u Rwanda, akoreshwa hose mu miryango

    Aya mazi atwarwa mu macupa yabugenewe afite ingano zitandukanye, ku buryo ukora Siporo cyangwa urundi rugendo abasha kuyitwaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121519/yujuje-imyaka-10-jibu-irakataje-ku-ntego-yo-kugeza-amazi-meza-ku-banyarwanda-121519.html

  • Triathlon: Hakizimana na Uwizeye nibo begukan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, Ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon mu Rwanda 'RTF',  ryateguye irushanwa rya kane  muri uyu mwaka w'imikino ribera mu  Karere ka Rwamagana nyuma y'imyaka 7 ritahabera.

    Rwamagana Duathlon National Championship 2022 yari ifite intera ya Kilometero 27,5 aho abasiganwa bahagurukiye ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana, banyura umuhanda werekeza ahasuzumirwa ibinyabiziga, bafata umuhanda munini Rwamagana-Kigali, bageze imbere gato ya Gare y'Akarere ka Rwamagana, bakomeje inzira yerekeza ahazwi nko mu Cyarabu, bagaruka aho batangiriye.

    Uyu mukino uba ukubiyemo amarushanwa 3 kwiruka n’amaguru, gusiganwa ku igare ndetse no koga, ariko kuri iyi nshuro ntabwo boze

    Ku ikubitiro, aba bakinnyi basiganwe kilometero 5  n'amagaru, aho bazengurutse inshuro ebyiri. Nyuma  bazengurutse iyi ntera inshuro 8 ku igare basoza bakoze kilometero 20, basoza basiganwa ku maguru aho bakoze intera ya kilometero 2,5.

    Mu bagabo, Hakizimana Felicien ni we wegukanye iri rushanwa aho yakoresheje isaha 1, iminota 11 n'amasegonda 20. Yakurikiwe na Iradukunda Eric (1h13'40') naho ku mwanya wa 3 haza Tuyisenge Samuel  (1h13'43'), aba bombi bakaba bakinira ikipe ya CS Karongi.

    Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Hakizimana Felicien yavuze ko ryari rikomeye gusa ko icyamufashije ari imyitozo y'imbaraga amaze iminsi akora. Akomeza avuga ko agiye gukomeza kwitegura kugira ngo mu marushanwa ari imbere  harimo na shampiyona y'Afurika azitware neza.

    Mu cyiciro cy'abagore, iri rushanwa ryegukanywe na Uwizeye Valentine ukinira Ikipe ya CS Karongi  aho  yakoresheje isaha 1, iminota 22 n'amasegonda 3. Yakurikiwe na Nyirarukundo Rosette wakoresheje isaha 1, iminota 24 n'amasegonda 46 naho ku mwanya wa 3 haje  Mutimukeye Saidate wakoresheje isaha 1 n'Iminota 25.

    Nyirarukundo Rosette akaba ari we wari wegukanye irushanwa riheruka, ryabereye i Gicumbi muri Nzeri 2022.

    Uretse aba bakinnyi bakinnye mu cyiciro cy'abanyamwuga, hanahembwe abakinnyi bakinnye nk'abatarabigize umwuga. Nkubiri Boniface  ufite imyaka  52 y'amavuko, Nizeyimana Eric ukinira ikipe ya Gicumbi na Bikorimana Theoneste wa Rwamagana bahembwe nk'abakinnyi bagaragaje guhatana  n'ubwo bakoresheje amagare atari aya kinyamwuga.

    Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis yavuze ko irushanwa ryagenze neza kuko iyo risojwe nta mpanuka cyangwa ikindi cyaritambamiye biba ari byiza. Yakomeje avuga ko bishimira n'ubwitabire muri rusange cyane cyane ku ruhande ry'abagore.

    Mbaraga Alexis umuyobozi w’iri shyirahamwe 

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yishimiye imikoranire iri hagati y'Akarere na RTF aniyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri uyu mukino  cyane cyane mu bakiri bato, kugira ngo mu minsi iri imbere hazabe hari abakinnyi bakomeye babaserukira ndetse banaserukira igihugu. 

    Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yashimiye uko irushanwa ryagenze nyuma y’iryaherukaga kuhabera mu 2015 

    Abakinnyi batangiye irushanwa bagenda n’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121534/triathlon-hakizimana-na-uwizeye-nibo-begukanye-rwamagana-duathlon-national-championship-20-121534.html

  • Abagabo gusa: Umugore wawe natwita uzirinde i… – #rwanda #RwOT

    Umugore wawe natwita uzirinde ibi bintu bikurikira mu rwego rwo kwirinda kumwangiza:

    1.      Ujye wirinda kumuhutaza murebana

    Mu gihe umugore wawe yiteguye kubona umwana, ntabwo uba wemerewe kumukubita cyangwa kumuhutaza akureba. Ntuzigere umukoraho uko byaba bimeze kose, ntukamuhutaze. Nuramuka ubikoze, ubuzima bwe buzaba buri mukaga.

    2.      Ntugatume arara yicaye

    Mu by'ukuri buri mugore aba akeneye kuruhuka bihagije cyane. Ntuzigere utuma arara ijoro ryose yicaye rero. Ujye wibutsa umugore wawe utwite kubyuka kare, ndetse no kuryama kare. Byibura ajye ajya kuryama saa 8:30' pm zuzuye kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka.

    3.      Ujye wirinda kumutuka cyangwa kumukankamira

    Irinde gukankamira umugore wawe, by'umwihariko niba atwite. Niba umugore wawe atwite ntuzamuzamureho ijwi cyane. Niba yanakoze amakosa ntuzigere umuzamuraho ijwi.

    4.      Uzajye umuha amahirwe yo kwisanzura, no gukora buri kimwe yifuza n'igihe abyifuriza.

    Imirimo yo murugo yose n'iye, ujye umuha amahirwe n'umwanya wo kubikora neza yitonze.

    5.      Ntugatume ajya mu buriri ashonje.

    Kuko umwana aba akeneye kurya, niyo mpamvu umubyeyi atwarira kurya kandi icyo akeneye cyose uba ugomba kukimuha.

    Mu rwego rwo kugira ngo umwana wawe agire ubuzima bwiza, ugomba kwita kuri mama we.

    Opera news

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121531/abagabo-gusa-umugore-wawe-natwita-uzirinde-ibi-bintu-121531.html

  • Urubyiruko rwishimiye ikoranabuhanga rizarufasha gucunga imishinga yarwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo rwo hirya no hino mu gihugu, barishimira ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gucunga imishinga yabo y’ubucuruzi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/urubyiruko-rwishimiye-ikoranabuhanga-rizarufasha-gucunga-imishinga-yarwo

  • Menya Capt Ibrahim Traoré wahiritse ubutegetsi i Ouagadougou #rwanda #RwOT

    Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w'igihugu ukiri muto muri ako karere.

    Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw'uwo yahiritse ku 'ingamba zidatanga umusaruro' mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.

    Capt Traoré kuwa gatanu yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iba coup d'etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile.

    Traoré w'imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y'ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n'amajyaruguru ya Burkina Faso.

    Muri Mutarama(1) yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya demokarasi.

    Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR.

    Uburyo butandukanye bwakoreshejwe na Damiba n'ubutegetsi bwe bw'inzibacyuho — burimo gukaza igisirikare, gushyiraho abategetsi ba gisirikare mu ntara zirimo urugomo rukabije no gukaza ibitero mu majyaruguru n'uburasirazuba byananiwe kunesha ibitero by'imitwe y'inyeshyamba ku basivile no ku basirikare.

    Ikigo ACLED Info gikora ubusesenguzi bw'amakuru, kivuga ko Burkina Faso yasimbuye umuturanyi wayo Mali ku kuba izingiro ry'ubugizi bwa nabi muri uyu mwaka, ibyateye imyigaragambyo isaba kwegura kwa Damiba.

    Kuva mu 2015 haba coup d'etat yatumye bahita basesa umutwe w'ingabo zidasanzwe, igisirikare cya Burkina Faso cyugarijwe n'urwicyekwe no kutishimira uko ibintu bimeze.

    Ubushake mu ngabo bwaragabanutse kubera ibitero bihoraho kandi bikaze by'inyeshyamba, n'uburyo bucyeya bwa gisirikare bwo kwirwanaho, cyane cyane mu bice byegereye imipaka.

    Capt Traoré agifata ubutegetsi, hahise haba intambara y'amagambo hagati y'uruhande rwe n'urwa Lt Col Damiba, bituma haba ubwoba bw'intambara yo kurwanira ubutegetsi.

    Gusa ku cyumweru byatangajwe ko Damiba yeguye, biha umwanya Traoré wo kugenzura ubutegetsi no kuyobora igisirikare cyugarijwe n'inyeshyamba mu gice kinini cy'igihugu, n'akarere ka Sahel muri rusange.

    Capt Traoré yavutse mu 1988 atangirira amashuri ye i Bondokuy, umujyi wo mu burengerazuba bw'igihugu mu ntara ya Mouhoun.

    Nyuma yerekeje mu mujyi wa kabiri w'igihugu, Bobo-Dioulasso, kwiga amashuri yisumbuye.

    Mu mashuri yisumbuye Traoré yari azwi nk'umusore 'ucecetse' ariko 'w'umuhanga cyane'.

    Ishyirahamwe ry'abanyeshuri b'abasilamu rya Burkina Faso (AEEMB) naryo rivuga ko Traoré yari 'umusore muto utuje cyane'.

    Mu 2006, yagiye kwiga muri Université Joseph Kizerbo mu murwa mukuru Ouagadougou aho yarangije afite amanota y'ikirenga.

    Mu 2009 yinjiye mu gisirikare hashize imyaka ibiri ahita azamurwa bwa mbere mu ntera. Yakoze kandi amahugurwa yo kurashisha intwaro za muzinga muri Maroc.

    Nyuma yahise yoherezwa mu ngabo zirashisha intwaro ziremereye mu karere ka Kaya hagati mu gihugu cye.

    Mu 2014 yahawe ipeti rya lieutenant.

    Nyuma, uyu musirikare yagiye mu ngabo za ONU ziri mu butumwa muri Mali — zizwi ku izina rya MINUSMA — kandi avugwa mu ngabo 'zagaragaje ubutwari' mu gihe 'cy'ibitero bikomeye' by'inyeshyamba mu karere ka Timbuktu mu 2018.

    Mu 2019, Traoré yarwanye mu gitero cyiswe 'Otapuanu' cyamaze amezi arindwi mu burasirazuba bwa Burkina Faso. Yarwanye kandi mu bitero byinshi byo mu majyaruguru y'iki gihugu.

    Mu 2020 nibwo yahawe ipeti rya kapiteni.

    Kuva muri Werurwe, Traoré yari umukuru w'umutwe w'ingabo zirashisha intwaro ziremereye zikorera mu gace ka Kaya kari hagati hashyira mu majyaruguru ya Burkina Faso.

    Kuwa gatanu, yavugiye kuri televiziyo ya leta, RTB-TV ati: 'Ingingo twari twiyemeje ku ntango yagambaniwe n'umuyobozi wacu ari we Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba…

    'Kuzahara k'umutekano, ariyo mpamvu y'iki gikorwa cyacu, byashyizwe inyuma y'ibindi ku mpamvu z'ibyifuzo bya politiki bidafatika.'

    Ku cyumweru yabwiye VOA y'Igifaransa ati: 'Ntabwo nafashe icyemezo [cyo gufata ubutegetsi] naratoranyijwe. Bimaze ibyumweru bitatu bitogota.

    'Namaze hafi icyumweru i Ouagadougou mvugana nawe [Damiba]…Ariko nta na kimwe. Kandi abantu barabona inzira ya politiki yari yarafashe. Twatanze inzira nyinshi z'ibisubizo ariko amaherezo numvise ko turimo gukina politiki aho gukora icyatuzanye.'

    Kuri uwo munsi kandi yabwiye France 24 ati: 'Ndabizi Ubufaransa ntibwakwivanga bweruye mu byacu. Niba dufite abandi badufasha uyu munsi, mwihita mubona Uburusiya. Abanyamerika ubu ni abafatanyabikorwa bacu, ariko dushobora no gufatanya n'Uburusiya, ntabwo rero ari ikibazo cy'Ubufaransa cyangwa Uburusiya na Wagner.'

    Ku cyumweru abwira abategetsi bo muri guverinoma, yagize ati: 'Ndi muto kurusha benshi muri hano. Ntabwo twifuzaga ibi byabaye ariko nta yandi mahitamo twari dufite…Mu minsi micye ishize, twabangamiye gusinzira kwanyu, twabangamiye gusinzira kw'abatuye Ouaga kubera kurasa.

    'Ibi ntitwabishakaga ariko ibi ni ibintu biba mu buzima…Mu mezi macye ari imbere, tuzakora ibyakabaye byarakozwe mu mezi umunani ashize…Ibintu byose ubu birihutirwa.'

    Abandi bavuga iki?

    Kuwa gatanu, ikinyamakuru cyigenga Wakat Sera ku rubuga rwacyo cyaranditse kiti: 'Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi, kimwe n'uwitwa Thomas Sankara, nawe kandi muri coup d'etat, kimwe nawe kandi ku myaka 34. Ibi byaba ari andi mateka ya Burkina mu gushaka ikindi gihangange?'

    Naho kuri Radio Omenga yo muri Burkina Faso, umuntu utaratangajwe yagize ati: 'Traoré ari hafi cyane y'ingabo ze, afite ubushake n'ubutwari. Ntashobora kumara amezi atandatu atarasanga ingabo ku rugamba.'

    @BBC

    The post Menya Capt Ibrahim Traoré wahiritse ubutegetsi i Ouagadougou appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/03/menya-capt-ibrahim-traore-wahiritse-ubutegetsi-i-ouagadougou/

  • Bosco Nshuti yatumiye James & Daniella, Patie… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 30/10/2022 ni bwo Bosco Nshuti azakora igitaramo yise “Unconditional Love Live Worship Concert”. Kizabera muri Camp Kigali kuva saa kumi z’umugoroba. Ni igitaramo cya kabiri uyu muhanzi agiye gukora nyuma y’icyo yakoze mu mwaka wa 2018.

    Amakuru mashya kuri iyi gitaramo cya Bosco Nshuti, ni uko hamaze gutangazwa abahanzi yatumiye ndetse n’ibiciro byo kwinjira. Abahanzi bazafatanya na Bosco Nshuti ni James & Daniella, Josh Ishimwe, Patient Bizimana, Alarm Ministries na Alex Dusabe.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 20,000 Frw mu myany y’icyubahiro cyinshi unakanahabwamo icyo kunywa. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.itec.rw no kuri Momo Pay ukoresheje code 213886.

    Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ibyo Ntunze” ifatwa nk’idarapo ry’umuziki we, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 419 mu mezi 11 imaze kuri Youtube.

    Uyu muramyi aherutse kubwira inyaRwanda.com intego y’iki gitaramo cye agiye gukora mbere yo kurushinga. Ati: “Intego yacyo kizaba kitwa ‘Unconditional love’, tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze nta kindi”.

    Yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise ‘Unconditional Love’ ari ukubera ko “Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo”.

    Yavuze ko afitiye uruhisho abakunzi b’umuziki we. Ati “Mfite byinshi byiza binyuze mu ndirimbo, izo abantu bazi n’izindi nshya nzaririmbamo kuko ndi gutegura kandi ibintu byiza. Ariko tuzibanda ku kuvuga urukundo ruhebuje twakunzwe nta kiguzi”.

    Bosco ari mu myiteguro y’igitaramo kizakurikirwa n’ubukwe bwe

    Bosco Nshuti ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Uretse kuririmba ku giti cye, anabarizwa mu makoli amaze kuba ubukombe ari yo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody choir y’abaririmbyi buje ubuhanga bukomeye. 

    Ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

    Impano ye yamuritswe bwa mbere imbere y’imbaga n’umuramyi Dominic Ashimwe mu gitaramo cyabereye muri New Life Bible Church Kicukiro mu mpera z’umwaka wa 2016.

    Muri iki gitaramo cya Dominic, uyu muhanzi yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Ibyo Dominic Ashimwe yavuze mu myaka 7 ishize, byabaye impamo.

    Tariki 2/09/2018 ni bwo Bosco Nshuti aheruka gukora igitaramo cye bwite “Ibyo Ntunze Live Concert”, cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe barimo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Papi Clever na Silowamu choir.

    Cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’amagana. Nyuma y’imyaka 4, kuri ubu yateguye ikindi gikomete kizaba tariki 30/10/2022.

    Nyuma y’iki gitaramo, Bosco Nshuti azakurikizaho kurushinga n’umukunzi we Vanessa Tumushime batangiranye umushinga w’ubukwe tariki 14 Kanama 2022.  Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 12 & 19 Ugushyingo 2022.

    Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo yatumiyemo abaramyi bakunzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121527/bosco-nshuti-yatumiye-james-daniella-patient-josh-na-alarm-mu-gitaramo-cye-121527.html