Category: Uncategorized

  • UN na Amerika byongeye gusaba ko abakoze Jenoside bakidegembya bafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/un-na-amerika-byongeye-gusaba-ko-abakoze-jenoside-bakidegembya-bafatwa

  • AMAFOTO:Ihere ijisho ibyamamare mu Rwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka #rwanda #RwOT

    1. RUGAMBA Yves(Yverry)

    Yverry ni umwe mu bahanzi beza hano mu Rwanda akoze ubukwe n'umukunzi we Uwase Vanessa benshi bazi nka (Vanillah )baherutse no kwibaruka umwana wabo w'imfura.

    Imihango y'ubukwe bwa Yverry na Vannilah yabaye tariki ya 12 Kamana 2022 muri Sports View Hotel Kicukiro ari naho basezeraniye.

    2. Clarisse UWIMANA

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B FM Umwezi nawe ni umwe mu byamamare hano mu Rwanda byakoze ubukwe muri uyu mwaka.

    Clarisse yakoze ubukwe na Kwizera Bertrand Festus bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo mu bukwe bwabaye tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Umuhango wo gusaba no gukwa Clarisse wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero witabirwa n'ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.

    3. SHIMWAYEZU Cedrick

    Umunyamakuru Shimwayezu Cedrick wa Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika na Sunday Night nawe ni umwe mu basezeye ku kuba ingaragu muri uyu mwaka.

    Cedrick yasezeranye kubana akaramata na Mahoro Guillaine uzwi nka Gigi ku wa 20 Kanama 2022 mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Ndera, basezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents School.

    4. Miss Umutesi Léa

    Umutesi Léa uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nawe yasezeye ku bukumi muri uyu mwaka asezerana n'umukunzi we Peter Nasasira bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo.

    Miss Lea yasabwe anakobwa na Peter kuwa 1 Ukwakira mu muhango wabereye mu busitani bwa Golden Garden buherereye ku musozi wa Rebero, ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byakomereje muri EAR Anglican Church aho basezeraniye imbere y'Imana.

    5.Niyomubyeyi Noëlla(Fofo)

    Fofo wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda muri filime zitandukanye harimo iy;uruhererekane izwi nka Papa Sava yanatumbagije izina rye nawe yakoze ubukwe muri uyu mwaka n'umukunzi we Niyigena Daniel bahuye bwa mbere muri 2018.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa 2 Ukwakira 2022 mu birori Byabimburiwe n'umuhango gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero.

    Nyuma basezerana imbere y'Imana muri Hotel Sainte Famille iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ari naho inshuti n'abavandimwe bakiriwe.

    6. Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu]

    Kecapu ukunzwe muri Filime Nyarwanda by'umwihariko filime izwi nka Bamenya nawe yasezeranye na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka irenga icumi bakundana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 23 Nyakanga 2022 ubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

    Nyuma yo gusaba no gukwa isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y'Imana mu Idina ya Islam mu muhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

    7. Miss Mutoni Balbine

    Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda mu 2015, yakoze ubukwe na Kwitonda Arsène bari baranye imyaka umunani mu munyenga w'urukundo.

    Ubukwe bwaba bombi bwabaye tariki 1 Ukwakira 2022 bubera mu mujyi wa Kigali mu gihe aba bombi basanzwe babana muri Leta zunze ubumwe z'America.

    8. Samuel Baker Byansi

    Umunyamakuru Sam Baker wamenyekanye mu gukora inkuru zicukumbuye yasezeranye numukunzi we Uwase Jocelyne.

    Ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byabaye ku wa 18 Kamena 2022 bibera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama.

    9. Munezero Aline(Bijoux)

    Umukinnyi wa Filime Nyawanda Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime y'uruhererekane izwi nka Bamenya nawe yakoze ubukwe mu ntangiro z'uyu mwaka n'umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w'u Burayi.

    Ni mu birori byabaye ku wa 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Reberon bikurikirwa no gusezerana imbere y'Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ihere-ijisho-ibyamamare-mu-rwanda-bimaze-gukora-ubukwe-muri-uyu-mwaka

  • Buri segonda Nyabarongo itwara ibilo 46 by’ubutaka bwera – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/buri-segonda-nyabarongo-itwara-ibilo-46-by-ubutaka-bwera-impuguke

  • Volleyball: Amakipe ya APR agiye kwerekeza muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-amakipe-ya-apr-agiye-kwerekeza-muri-tanzania

  • Yabaye miliyoneri kubera guhinga ibijumba bya ‘Orange’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibijumba bifite ibara ry’icunga (orange) birimo guhindura imibereho n’ubuzima bw’abahinzi babyo, barimo Jeanne Mukasine utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/yabaye-miliyoneri-kubera-guhinga-ibijumba-bya-orange

  • Rubavu:Umugabo arashinjwa kwica Umugore we amuziza ibihumbi 12Frw akaburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yatangaje ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

    Gitifu Rudatinya yavuze ko iyi nkuru bayimenye ku makuru yaturutse mu Mudugudu wa Rukeri muri kariya Kagari ka Bihungwe.

    Ati 'Ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.'

    Inzego zitandukanye zahumurije abaturage basabwa kutihanira no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari aho bumvise amakimbirane mu muryango.

    Ni mu gihe inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umugabo-arashinjwa-kwica-Umugore-we-amuziza-ibihumbi-12Frw-akaburirwa-irengero

  • Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w'ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yemeje ko yagiranye amasezerano na myugariro Nsabimana Aimable waherukaga gukina mu Rwanda ari mu ikipe ya APR FC.

    Nsabimana Aimable aje mu ikipe y'urucaca nyuma yaho yari yerekeje mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

    Kubwo kudahirwa mu ikipe ya Jeddah SC, uyu myugariro akaba yahisemo gukinira ikipe y'urucaca kugeza uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 urangiye, kugeza ubu mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa iyi kipe ifite amanota 9 kuko yatsinze imikino itatu itsindwa undi umwe.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Bugesera FC na APR FC ko umukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona utarebeye igihe uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2023.

    Mu ibaruwa FERWAFA yanditse iragira iti 'Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko umukino w'ikirarane wagombaga kubahuza na APR FC ku munsi wa 2 wa 'Primus National League 2022/2023″ ugasubikwa kubera yo kipe yari mu mikino mpuzamahanga uteganyijwe ku wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 saa cyenda z'amanywa kuri Stade ya Bugesera (15h00).'

    Ku rundi ruhande, FERWAFA yamenyeshyeje ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ko umukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda wari uteganyijwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2022 nawo wamaze kwimurwa.

    FERWAFA yagize iti 'Tugendeye ku mukino wa CAF Confederation Cup As Kigali ifitanye n'ikipe ya El Nasr ku matariki ya 08/10/2022 i Huye hamwe na 16/10/2022 muri Libya, aho bigaragara ko bidashoboka ko yabasha gukina umikino w'umunsi wa 5 kubera ko bihurirana n'igihe cyo kugenda mu gihugu cya Libya gukina umikino wo kwishyura.

    Kubera izo mpamvu zigaragajwe haruguru, turabamenyesha ko umukino mufitanye tariki 11.10.2022 usubitswe, bityo tukazabamenyesha mu gihe cya vuba amatariki uwo mukino uzakinirwaho.'

    The post Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w'ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yasinyishije-aimable-nsabimana-utarahiriwe-muri-saudi-arabia-bugesera-fc-na-apr-fc-barakina-umukino-wikirarane-uwa-rayon-na-as-kigali-urasubikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yasinyishije-aimable-nsabimana-utarahiriwe-muri-saudi-arabia-bugesera-fc-na-apr-fc-barakina-umukino-wikirarane-uwa-rayon-na-as-kigali-urasubikwa

  • Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wasazwe mu Modoka yapfuye muri USA #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2022, Ngerero yabyutse ajyana murumuna we ku ishuri, nawe ahita akomereza ku kazi.

    Bivugwa ko ubwo yari akigera ku kazi yaje gusohoka yinjira aho baparika imodoka kuva ubwo abo bakorana ntibongera kumuca iryera.

    Nyuma y’amasaha make nibwo Ngerero yaje gusangwa mu modoka ye yitabye Imana, inkuru y’urupfu rwe iza kuba ikimenyabose mu ma saa Sita z’amanywa zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uwahaye amakuru bagenzi bacu bo ku Igihe, yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje hashakishwa niba nta cyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu.

    Kugeza ubu Polisi yo muri Leta ya Arizona yamaze gufata amashusho yose ya camera z’aho uyu mukobwa yasanzwe yitabye Imana ngo harebwe niba ntawe ubyihishe inyuma.

    Urupfu rw’uyu mukobwa wari umwe mu Banyarwanda bamurika imideri batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwababaje benshi mu bamuzi biganjemo ibyamamare bya hano hano mu Rwanda.

    Mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wari umaze iminsi ahanganye no kuzamura izina rye mu mwuga wo kumurika imideri, harimo Kenny Sol, Okkama,Isimbi Alliance, umunyamakuru Mahoro Nasri n’abandi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Neema Ngerero yari umunyamideri ubarizwa muri New York women Management, Milan women Management na Los Angeles Freedom Models.

    Guhera mu 2021 yatangiye kugaragara mu birori bikomeye byo kumurika imideri, aho muri Nzeri 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imyenda ya Coach, anitabira New York Fashion Week ndetse yongera kuyitabira muri Gashyantare 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amayobera-ku-rupfu-rw-Umunyarwandakazi-wasazwe-mu-Modoka-yapfuye-muri-USA

  • Haaland na Foden bafashije Manchester City kunyagira umuturanyi United #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witezwe na benshi,Manchester City yakiriye United baturanye ku unsi wa 8 wa shampiyona iyinyagira ibitego 6-3 ibifashijwemo n'abakinnyi babiri gusa.

    Nyuma yo gutsinda Liverpool na Arsenal,Manchester United yari yitezwe imbere y'umuturanyi City ariko yakubiswe nabi ibitego 6-3.

    Haaland yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya Premier League watsinze ibitego 3 mu mikino itatu yikurikiranya ya Premier League yo mu rugo nyuma yo gukora nk'ibyo kuri Crystal Palace na Nottingham Forest.

    Uyu amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino icumi gusa amaze gukinira City muri uyu mwaka w'imikino

    Uyu musore afite imyaka 22 kandi ntahagarikwa muri Manchester City.

    Nubwo Arsenal ariyo iri ku isonga,ikipe ya City yagaragaje ko nta gushidikanya ishaka igikombe cya 3 cyikurikiranya muri shampiyona cyane ko iri kubifashwamo na rutahizamu Haaland uri hejuru cyane.

    Ikipe ya City yagaragaje ko nta mikino ifite ubwo ku munota wa 6 yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Phil Foden ku mupira wari ukaswe na Bernardo Silva nyuma yiminota umunan.

    Ibintu byabaye bibi kuri United ubwo Haaland yashyiragamo igitego cya kabiri n'umutwe ku munota wa 34 ku mupira yahawe na De Bruyne ndetse asubyamo ikindi ku wa 34 nabwo aherejwe na De Bruyne.

    Rutahizamu Foden yashyizemo icya 4 ku munota wa 44 u mupira yahawe na Haaland,igice cya mbere kirangira ari 4-0.

    Mu gice cya kabiri,mukinnyi mushya wa United, Antony yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye muri metero 25,ku munota wa 56 w'umukino ku mupira yahawe na Eriksen.

    Ku munota wa 64,ikipe ya City yatsinze igitego cya 5 cyatsinzwe na Haaland hanyuma ishyiramo ikindi cya Foden kuwa 72 byujuje ibitego 6-1.

    United yaje kubona ibitego 2 ibifashijwemo na Martial winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 84 n'uwa 90 w'umukino.

    Umutoza Ten Hag yongeye gutesha agaciro Casemiro yaguze muri Real Madrid kuko yanze kumubanza mu kibuga bigatuma mu kibuga hagati ha United hacirirka cyane.

    City yananiwe gutsinda Newcastle na Aston Villa mu mikino yahise bakanganya,ubu ni iya 2 n'amanota 20 inyuma ya Arsenal iri ku mwanya wa mbere by'agateganyo n'amanota 21.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haaland-na-foden-bafashije-manchester-city-kunyagira-umuturanyi-united

  • Igisa n’Imyigaragambyo i Burera nyuma y’uko umupolisi arashe 'uwo bemeza ko yazize ubusa' #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku wa 30 Nzeri 2022, Polisi ikorera mu karere ka Burera yarashe umuturage witwa Twagirayezu Michel wo mu mudugudu wa Gashanda, akagari ka Nyirataba, umurenge wa Cyivuye ayirwanya nyuma yo gufatwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko Polisi ibisobanura.

    Gusa abaturage basobanura ko umuturage yavanywe iwe na Polisi akaraswa.

    Aba basobanura kandi ko yarashwe habanje gufungwa k’ushinzwe Umudugudu. Bongeraho ko yabyukijwe mu buriri n’umuyobozi w’undi Mudugudu kuko umuyobora yari afunze.

    Mu burakari bwinshi babwiye umunyamakuru wa Radio/Tv1 ko badashobora kwemera ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kuko bazi icyo yazize.

    Umwe yagize ati 'Uwo muntu bamuhoye ubusa. Ibaze kukubyutsa mu buriri, ukabyuka ari umuyobozi w’umudugudu ukubyukije, bagahita bakurasa. Ntacyo yakekwagaho, ni umumotari.'

    Undi na we yagize ati 'Nta kosa yari afite ahubwo kugira ngo babikore, babanje bafunga umuyobozi w’Umudugudu umuyobora. Noneho bafata umuyobozi w’Umudugudu mugenzi we, baba ari we ubajyanayo, baramukinguza.'

    Aba baturage bari bariye karungu, basabaga ko umuturage wabo atajyanwa ku bitaro.

    Umwe ati 'Ntabwo bamukura aha, kubera iki ? Nibaze bamupimire aha. Nibarangiza kumupima tumushyingure kuko ari uwacu. Kandi ikiri gutuma twigaragambya hari undi wacu bafunze, ntabwo tuzi icyo bamujyaniye.'

    Undi na we ati 'Ko tuzi icyamwishe, baramutwara he ?'

    Abaturage bavuga ko icyo gihe hari undi muturage wigenderaga, umupolisi yarashe akaguru, na we ajyanwa kwa muganga.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu muturage yarashwe agerageza kurwanya inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

    Yagize ati 'Twamenye ko uwo muntu yarashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, akagerageza kuba yabarwanya, akaba yitabye Imana. Igikurikiraho ni uko Polisi igiye gukurikirana, ngo ese byari ngombwa ko abo bapolisi barasa mu cyico.'

    CP Kabera yasabye abantu kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Avuga ko umupolisi na we wagaragaraho amakosa ayabazwa.

    Twagirayezu Michele asize umugore n’abana batatu.

    ISOOKO : Radio/TV 1

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igisa-n-Imyigaragambyo-i-Burera-nyuma-y-uko-umupolisi-arashe-uwo-bemeza-ko-yazize-ubusa