Category: Uncategorized

  • Ambulance y’Igisirikare cy’u Rwanda yakoze Impanuka barindwi barakomereka #rwanda #RwOT

    Ambulance yavaga i Kanombe yerekeza i Musanze.

    Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Cyabingo, mu kagari ka Mukororo mu mudugudu wa Muhororo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 4 Ukwakira, 2022 ahagana saa yine n’igice z’ijoro (22h00).

    Ambulance ya gisirikare yashakaga guca ku modoka yari iyiri imbere, ihura na Fuso yavaga i Musanze iturutse mu Karere ka Nyabihu.

    Impanuka yakomerekeyemo abari muri ambulance bose n’uwari utwaye Fuso, bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo bitabweho.

    Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe no gukora ibisikana nabi, ndetse no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’uwari utwaye ambulance ya gisirikare.

    Gusa, amakuru ava mu bitaro bya Ruhengeri avuga ko kubera ibikomere, abakoze impanuka barimo abasirikare batatu muri bo bahise boherezwa kuvurirwa mu bitaro by gisirikare i Kanombe, n’abandi basirikare batatu basigaye na bo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu boherejwe i Kanombe.

    Umusivile wari muri Fuso we arwariye mu Bitaro bya Ruhengeri.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ambulance-y-Igisirikare-cy-u-Rwanda-yakoze-Impanuka-barindwi-barakomereka

  • Umunyamahanga akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor wa Muhanga akamuciraho umwenda #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 21 z’ukwezi kwa cyenda, muri Stade ya Muhanga ahari habereye igiterane kiyobowe n’umuvugabutumwa, Heward Mills Dag.

    Mu masaha y’umugoroba kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri (18h00) na saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), Vice-Mayor yinjiye muri Stade, ngo amare guparika imodoka iruhande rw’izindi, akimara gutambuka intambwe eshatu avuye mu modka ahurana n’akaga.

    Uyu uregwa witwa Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr, akaba yari ashinzwe umutekano w’uriya muvugabutumwa wari uyoboye igiterane, nibwo ngo yahise asumira Vice-Mayor Mugabo Gilbert amuta ku wa kajwiga, amukurubana amusubiza mu modoka ku gahato ngo ayikure mu nzira y’iyashebuja.

    Ababibonye barimo umutangabuhamya Nkusi Francis Murenzi, wari muri icyo gitaramo, yabwiye Urukiko ko yabonye Lovell Nii Ankrah Jnr akurura Vice-Mayor, amufashe mu gatuza, amusubiza mu modoka.

    Undi mutangabuhamya witwa Ndayishimiye Raphael na we yanditse ibyabaye asobanura ko yari muri protocol. Ngo Vice-Mayor Mugabo yaparitse imodoka ye iruhande rw’aho imodoka z’abavugabutumwa zari nko muri metero 10, noneho Lovell aza abaza uhaparitse, niko kubwira Mugabo gukuraho imodoka ye.

    Ati 'Mugabo yasohotse mu modoka maze Lovell aramukurikira amugarura mu modoka ku gahato, ari nabwo umwenda wa Mugabo Gilbert wacitse kuko yamukururaga ku ngufu.'

    Lovell uregwa avuga ko nta mutima mubi yari afitiye Vice -Mayor ko atari amuzi, bityo agasaba imbabazi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Lovell atigeze yemera icyaha kuva yatabwa muri yombi no mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, no mu Bushinjacyaha ngo yabyemeye igice, ndetse ngo ntiyigeze abisabira imbabazi.

    Bukavuga ko kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, bityo bukabiheraho busaba ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

    Uyu uregwa we asaba kurekurwa, akavuga ko atazigera acika ubutabera, kubera ko ari mu Rwanda mu buryo buzwi kandi n’igihugu cye kikaba kibizi.

    Me Nsengiyaremye Jean Claude wunganira uregwa, yasabye urukiko gukurikiza ihame ry’uko ukekwaho icyaha aburana adafunzwe, agasaba ko rwarekura umukiliya we.

    Ikindi yasobanuye ko uhagarariye Ghana mu Rwanda yemera kwishingira Lovell, bityo akumva nta mpungenge urukiko rukwiye kugira ko rwazamubura.

    Akumva ko yarekurwa akagira ibyo asabwa kubahiriza.

    Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 07/10/2022 saa munani z’amanywa, nibwo hazamenyekana niba Lovell Nii Ankrah Jnr azakurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze.

    Umwe mu batangabuhamya avuga ko Lovell Nii Ankrah Jnr akimenya ko yasagariye umuyobozi yapfukamye hasi amusaba imbabazi. Ikindi ngo na nyuma yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku byabaye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamahanga-akurikiranyweho-guhutaza-Vice-Mayor-wa-Muhanga-akamuciraho-umwenda

  • Prince Kid uri kubarizwa i Mageragere aratang… – #rwanda #RwOT

    Biteganijwe ko mu gitondo cyo ku ya 5 Ukwakira 2022, i Saa Mbili za mu gitondo (08:00) ari bwo Prince Kid atangira kuburanira urubanza mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Prince Kid aregwa n’ubushinjacyaha ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Ku ya 25 Mata 2022 nibwo Ishimwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Bwana Murangira B. Thierry yavuze ko Ishimwe Dieudonné afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati 'Ni byo koko Ishimwe Dieudonné usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Arakekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye'.

    Muri Mata, Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, atangira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, urukiko rwanzura muri Gicurasi ko yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu ntangiriro za Kamena 2022, Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko narwo rwemeza ko afungwa kuva ubwo.

    Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, aribwo Ishimwe Dieudonné atangira kuburana n’ubushinjacyaha mu mizi ku byaha aregwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121573/prince-kid-ubarizwa-i-mageragere-aratangira-kuburana-mu-mizi-121573.html

  • Perezida Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, ahita anamuhindurira inshingano #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda Museveni akaba n'umugaba w'ikirenga w'Ingabo za Uganda yazamuye mu ntera umuhungu we Lt General Muhoozi Kainerugaba.

    Amugize General , avuye ku ipeti rya Lt General , icyakora yanamukuye ku mirimo ye yo kuba umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka.

    izi nshingano zahise zihabwa Major Gen Kayanja , nawe wazamuwe mu ntera akagirwa Lt General ahita anamugira Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Muhoozi.

    .Breaking News: President Museveni has promoted Lt Gen Muhoozi @mkainerugaba to the rank of General. @KagutaMuseveni also promoted Maj Gen Kayanja Muhanga to the rank of Lt Gen & appointed him Commander Land Forces, replacing Gen Muhoozi#ChimpreportsNewshttps://t.co/gpD2Zp5Gj4 pic.twitter.com/0j6CPOty2J

    — ChimpReports (@ChimpReports) October 4, 2022

    Muhoozi asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y'amasaha macye ashyize kuri Twitter ubutumwa bwateje impagarara avuga ko we n'igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.

    Kuri uyu wa mbere, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Muhoozi Kainerugaba, yagiye ku rubuga rwa Twitter, avuga ko yakenera ibyumweru bibiri gusa we n'ingabo ze kugira ngo bafate Umujyi wa Nairobi.

    Mu magambo ashobora guhungabanya umubano wa Uganda n'igihugu cy'abaturanyi, Muhoozi,usanzwe ari Umugabo w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda (UPDF) yashyize ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bushotora Kenya, umuturanyi wa Uganda mu burasirazuba.

    Yatangiye anenga uwari Perezida Uhuru Kenyatta,yahoze avuga ko ari 'mukuru we', kuba atarigeze ashaka manda ya gatatu mu matora yo muri Kanama 2022, yongeraho ko iyo abikora yashoboraga gutsinda amatora mu buryo bworoshye.

    icyakora Minisiteri y'ububanyi n'amahanga muri Uganda yasohoye itangazo risa n'irivuguruza ibyanditswe na Moohozi, rivuga ko politiki ya Uganda idakinirwa ku mbuga nkoranyambaga.kandi ko Uganda ifata kenya nk'inshuti y'akadasohoka no ku guma ku mugambi wabo w'ubufatanye mu nzego zose ntacyahindutse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yazamuye-mu-ntera-umuhungu-we-ahita-anamuhindurira-inshingano

  • Huye Half Marathon igiye kuba ku nshuro ya kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/huye-half-marathon-igiye-kuba-ku-nshuro-ya-kabiri

  • Ubudage: Hakozwe imodoka ndende ifite metero… – #rwanda #RwOT

    Sosiyete ikomeye ku isi yavukiye mu Busuwisi mu mwaka w'1983 ikaza kuba ubukombe ku isi, ifite abakozi basaga ibihumbi 41.000 ku isi hose. Kuri ubu yakoze ibisa n'ibitangaza kubabyumva ndetse n'ababibonye, ikora imodoka bakunda kubyinirira inzu cyangwa urugo rwimukanwa. 

    Ni imodoka iri mu za mbere ndende kugeza ubu, kurenza izindi modoka zose ziri ku masoko mpuzamahanga ku isi.

    Ni imodoka y'ikamyo yo mu bwoko bwa Liebherr T 282 B, yakozwe na sosiyete yo mu Budage, ifite metero 7 na santimetero 40 z'uburebure, ipima toni 230 z'uburemere, ni mu gihe ishobora kwikorera ibintu bifite uburemere bwa toni 363 icyarimwe ibivana mu gace kamwe ibijyana mu kandi. 

    Ni imodoka kandi ifite umuvuduko ungana n'ibirometero 64 ku isaha (64km/h).



    Iyi modoka idasanzwe ni ndende ku buryo kuyuriramo bisaba urwego kabuhariwe, kugira ngo uyitwara cyangwa uyijyamo abashe kuyigeramo. Yifashishwa mu bwikorezi buremereye cyane, burimo nko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubwikorezi bw'amabuye aremereye cyane ku rwego rwo hejuru. 

    Amapine y'iyi modoka apima metero 4 z'uburebure, akaba asumba umuntu muremure inshuro ebyiri. Aya mapine yayo yakorewe muri sosiyete zikomeye, zirimo nk'ikora n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ikanakora imihanda yitwa braen stone campany.

    Ipine rimwe ripima toni 5 z'uburemere, rikaba rigura ibihumbi 30 by'amayero, asaga miliyoni 25 z'amanyarwanda. Iyi modoka y'akataraboneka niyo ifite imbaraga kurenza izindi zose ku isi, ifite moteri ipima toni 10 z'uburemere. Ikindi gitangaje kuri iyi modoka moteri yayo ikoresha umuriro w'amashanyarazi.



    Liebherr T 282 iri mu modoka za mbere zihenze ku isi, igura amayero ibihumbi 350 (350.000). 

    Yagenewe gukora muri sosiyete zicukura amabuye y'agaciro gusa, kabone n'ubwo ikoreshwa mu yindi mishanga; igurwa, ikanakoreshwa na sosiyete zihagazeho zinayoboye izindi mu bukungu.
     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121571/ubudage-hakozwe-imodoka-ndende-ifite-metero-7-zuburebure-na-toni-230-zuburemere-121571.html

  • Abaturage basabwe kuzirikana ibyakozwe mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abaturage kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-basabwe-kuzirikana-ibyakozwe-mu-kubaka-ubumwe-n-ubudaheranwa

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yerekeye ubuzima i Doha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-inama-yerekeye-ubuzima-i-doha

  • Uganda: Umuhungu wa Museveni yazamuwe mu ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yazamuye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ntera amuha ipeti rya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/uganda-umuhungu-wa-museveni-yazamuwe-mu-ntera