
Category: Uncategorized
-
Ukraine igiye kohereza ibinyampeke byinshi muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibihugu byinshi bya Afurika bitungwa n’ibinyampeke bikura mu Burusiya no muri Ukraine, none intambara yatumye kuza kw’ibyo binyampeke muri Afurika bisa (…) -
Kenya: Yarogoye imbwirwaruhame ya Perezida Ruto amusaba amafaranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, umugore w’ahitwa Nyeri muri Kenya, yarogoye imbwirwaruhame ya Perezida Willim Ruto, amusaba (…)
-
Uturere dutanu twahize utundi muri EjoHeza twagenewe ibihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwageneye ibihembo by’ishimwe Uturere twahize utundi muri EjoHeza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022, (…)
-
Perezida Museveni yasabye imbabazi ku magambo yavuzwe n’Umuhungu #rwanda #RwOT
Gen Kainerugaba mu minsi mike ishize yavuze byinshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, agera n’aho avuga ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Ni amagambo ataravuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimangiraga ko ari agasuzuguro ku gihugu gifite ubusugire, byongeye bikavugwa n’umusirikare wo ku rwego rwa jenerali.
Ibyo kandi bikongererwa imbaraga no kuba ari umuhungu wa Perezida Museveni, ndetse bikekwa ko ashobora kumusimbura mu 2026.
Museveni yahise asohora ubutumwa burambuye, asaba imbabazi mu izina ry’umuhungu we.
Yagize ati “Ndasaba abavandimwe bacu bo muri Kenya kutubabarira ku butumwa bwoherejwe na General Muhoozi, wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka hano, ku bijyanye n’amatora muri iki gihugu gikomeye. Ntabwo byemewe ku bakozi ba leta, baba abasivili cyangwa abasirikare, kuvuga cyangwa kwivanga mu buryo ubwo aribwo bwose, mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’abavandimwe.”
Nubwo impaka zari zose ku mbuga nkoranyambaga zibasira Muhoozi, Perezida Museveni yahise amuzamura mu ntera amukura ku ipeti rya Lieutenant General amuha ipeti rya General, ariko amuvana ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Mu butumwa bwe, Museveni yanasobanuye impamvu yafashe icyo cyemezo.
Yakomeje ati “Ni ukubera ko iri kosa, ari hamwe mu hantu yakoze nabi nk’umwofisiye. Hari ahandi uyu General yatanze umusanzu ukomeye kandi ashobora no gukomerezaho. Ni uburyo bwo guca intege ikibi maze ukongerera imbaraga icyiza. Mutubabarire cyane bavandimwe bacu bo muri Kenya.”
“Ndanasaba imbabazi Abanya-Uganda bashobora kuba barababajwe n’umwe mu bakozi babo wivanze mu bibazo by’abavandimwe ba Kenya. Ndabizi neza ko ari umuntu ukunda cyane Afurika.”
Museveni yavuze ko uburyo umuhungu we yakoreshejemo amazina y’imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Ubumwe bwa Afurika (AU) butari bukwiye.

- Gen Muhoozi yakuwe ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, nyuma y’iminsi mike yanditse kuri Kenya amagambo atarishimiwe
-
Korea y'Epfo na Amerika barashe za misire mu nyanja #rwanda #RwOT
Izi misire zarashwe mu Nyanja y'uburasirazuba â” izwi kandi nk'Inyanja y'Ubuyapani â” hagati ya Korea n'Ubuyapani.
Ku wa kabiri, Pyongyang yarashe igisasu cya misire kiraswa kure mu bikorwa byo kugerageza ibirwanisho byayo, bukaba ari bwo bwa mbere yari igicishije hejuru y'Ubuyapani kuva mu 2017.
Mu kwihora, Amerika, Ubuyapani na Korea y'Epfo biri mu myitozo rusange mu mugambi wabo wo kwerekana ingufu zabyo.
Itangazo ryasohowe kuri uno wa gatatu, rivuga ko Korea y'Epfo na Amerika, barashe misire zo mu bwoko bwa ATACMS (Army Tactical Missile System) zakorewe muri Amerika.
Umuvugizi w'Inama nkuru y'igihugu ishinzwe umutekano muri Amerika, John Kirby, yabwiye CNN ko ibi bisasu byarashwe mu ntumbero yo kwerekana ko Amerika n'inshuti zayo 'byiteguye kwihorera ku bushotoranyi bwa Korea ya Ruguru'.
Hagati aho, igisasu cya Korea y'Epfo cyagize ingorane giturika kitarashyika, ariko gusa ntacyo cyangije, nk'uko igisirikare cyayo kibitangaza.
Igisirikare kivuga kandi ko misire yo mu bwoko bwa Hyunmoo-2 yari itwaye ikibombe nayo itaturitse, gihita gisaba imbabazi ku bwoba cyateje.

-
Abanyamakuru Batatu bamaze imyaka Ine bafunzwe bashinjwa ibirimo guteza imvururu mu Rwanda barekuwe #rwanda #RwOT
Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.
Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.
Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze “nta shingiro gifite' .
Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko.
Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutswe cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, n’iharanira uburenganzura bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo.
Urubuga rwabo Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi babiri baza nyuma gufatanya nawe.
Ubutabera butinzeâ¦
Jean Paul Ibambe wunganira aba banyamakuru mu rukiko yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.
Ati : 'Kuba ubushinjacyaha bugusabira imyaka 22 y’igifungo ariko ukereka urukiko ko nta cyaha cyabaye rukabasha kubyumva bakugira umwere ni ikintu cyo kwishimira ko abo twunganira babonye ubutabera.'
Ibambe ariko avuga ko kuba abakiriya be baramaze imyaka ine bafunze by’agateganyo ari ikibazo kuko 'ubutabera buboneye ni ubwihuse'.
Ati : 'Niba bishoboka abantu bajye bakurikiranwa badafunze, nibafungwa nabwo imanza zabo zihutishwe kugira ngo umuntu naba umwere ntihabeho gufungwa by’amaherere.'
Batawe muri yombi mu kwezi Kwa 10 mu 2018.
-
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu rizwi nka 'Tour du Rwanda' #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022 nibwo ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ryamaze gutangaza ko iri siganwa rizaba hagati muri Gashyantare 2023.

Nk'uko byatangajwe na FERWACY, binyuze ku mbuga nkoranyambaga iri rushanwa mpuzamahanga rigiye gukinwa ku ncuro yaryo ya 15, rizatangira tariki ya 19 risozwe kuya 26 Gashyantare 2023.

Nubwo kugeza ubu hatari hatangazwa inzira iri siganwa rizacamo ndetse n'amatariki bazagenda muri ibyo bice bitandukanye by'igihugu, Tour du Rwanda imenyerewe ko ica mu ntara zose z'u Rwanda.
Tour du Rwanda iheruka ya 2022 yatwawe n'umunya Eritrea, Nathanael Tesfazion, akaba yari ku ncuro ye ya kabiri yegunye iri siganwa dore ko no mu mwaka wa 2020 yatwaye iri siganwa.
The post FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu rizwi nka 'Tour du Rwanda' appeared first on RUSHYASHYA.
-
Sosiyete Sivile n’Itangazamaku bigiye gukora ubuvugizi ku itumbagira ry’ibiciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yahuye na bamwe mu banyamakuru ku wa 04 Ukwakira 2022, kugira ngo bafatanye gukorera abaturage ubuvugizi ku (…)
-
Umwalimu SACCO yorohereje abarimu batize uburezi kubona inguzanyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwatangaje ko bwakuyeho amananiza ku nguzanyo zihabwa abakora umwuga w’uburezi batarabwize, aho bemerewe guhabwa (…)
-
Abajepe ba Tshisekedi na FDLR mu marembo y’Ibirindiro bya M23 ,Bunagana ishobora kuba Isibaniro #rwanda #RwOT
Raporo ya ONU iheruka gusohoka vuba aha tarikiya ya 22 Nzeri 2022, yemeje ko FARDC yongeye kwiyunga n’umutwe wa FDLR urwanya Ubutgetsi bw’u Rwanda, hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba z’Abanyekongo nka Mai Mai Nyatura.
Iyi raporo, yemeje ko iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DR Congo ,yasabwe na FARDC Gushaka abandi barwanyi benshi kugirango bazabafashe mu rugamba bari gutegura rwo kurwanya umutwe wa M23.
Andi makuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo, yemeza ko ubu hagiye gushira icyumweru cyose abasirikare Ba FARDC biganjemo abo mu mutwe urinda Perezida Felix Tshisekedi, baryamiye amajanja mu marembo y’ibirindiro bya M23 mu gace ka Ntamugenga muri teritwariri ya Rutshuru, ndetse ko bari kumwe n’indi mitwe nka FDLR ,Mai Mai Nyatura bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kwitegura kugaba igitero Simusiga kuri M23.
Mu marembo y’ibirindiro bya M23 FARDC iri mu myiteguro yo kuyigabaho ibitero
Ku rundi ruhande ,umutwe wa M23 urimo uratangaza ihumure ku baturage batuye mu duce igenzura, ibabwira ko Bakomeza kwikorera ibikorwa byabo by’ubucuruzi nk’uko bimeze mu duce tugenzurwa na Leta, ndetse ko ntacyo ibitero FARDC iri gutegura kubagaba ho bizagira icyo bihindura , ngo kuko M23 yiteguye ku barinda no kubisubiza inyuma ku giciro icyaricyo cyose.Kuva M23 yatanga iri humure ,amasoko yo mu duce igenzura yahise yongera gufungurwa nyuma y’uko mu minsi Yashize ,haciyeho itangazo risaba abaturage guhunga intambara bavugaga ko yegereje, ariko ubu M23 Ikaba Yongeye gutangaza ko umutekano ari wose ,ndetse ko n’amasoko mu duce igenzura nk’ayo mu mujyi wa Bunagana na Tchengerero yongeye gukora nk’ibisanzwe..'
Mu gihe FARDC ikomeje kwitegura intambara ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura,umutwe wa M23 wo Wabwiye abaturage mu duce ugenzura, ko bagomba gutuza ngo kuko barinzwe bikomeye ndetse inabasaba gukomeza ibikorwa byabo by’Ubucuruzi .
M23 kandi, ivuga ko FARDC niyibeshya ikongera kubagaba ho ibitero, bishobora gutuma ihita inigarurira ibindi Bice ,mu rwego rwo kwirindira umutekano, ngo kuko ibyo bice aribyo FARDC ikoresha ibarasaho no gutegura Ibitero byo kugaba kuri M23.
Ivomo:Rwandatribune