Category: Uncategorized

  • Abacuruza amadarubindi babangamiwe n'abandi babikora batabifitiye uburenganzira #rwanda #RwOT

    Bamwe mubaba mu bushabitsi bwo gucuruza amadarubindi y'amaso mu mujyiwa Kigali, baravuga ko hari abari muri aka kazi batagira ibyangombwa, bitangwa n'ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA.

    Aba bacuruzi bavuga ko aho bakorera bagenzurwa n'iki kigo, ariko kuba aba bagenzi babo batagira amategeko bakurikiza byangiza aka kazi, kuko umurwayi wandikiwe amadarubindi na muganga, hari ubwo ahura n'aba bakamuha atujuje ubuziranenge, bigasiga isura mbi abasanzwe muri uyu mwuga.

    Ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA, cyabwiye Radio Flash na TV, ko ari ubwa mbere bakiriye ikibazo nk'iki, ariko bagiye kugikurikirana aka kajagari kakavamo

    Twavuganye na Lazare Ntirenganya ushinzwe ubuziranenge bw'ibyageze ku isoko muri iki kigo.

    Ati 'Icyo kibazo ni ubwa mbere tucyakiriye ariko nka FDA nk'ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n'ubuziranenge, icya mbere habaho inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu abone icyangombwa cyo gukora ibijyanye n'iyo mirimo yo gutanga amadarubindi, n'iyo byinjira mu gihugu nabwo aba agomba kubona icyangombwa.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo rero niba hari abantu babikora icya mbere batabifitiye icyangombwa, icya kabiri  bakaba batanga ibintu bitujuje ubuziranenge Rwanda FDA niyo mpamvu ihari, turabikurikirana kugira ngo abo bantu be gukomeza gutanga amadarubindi atujuje ubuziranenge.'

    The post Abacuruza amadarubindi babangamiwe n'abandi babikora batabifitiye uburenganzira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/10/21/abacuruza-amadarubindi-babangamiwe-nabandi-babikora-batabifitiye-uburenganzira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abacuruza-amadarubindi-babangamiwe-nabandi-babikora-batabifitiye-uburenganzira

  • Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemeje urukingo rwa SIDA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika, kigiye gutangira gutanga urukingo rwa virusi itera SIDA, icyo gihugu kandi kibaye icya gatatu ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/zimbabwe-ibaye-igihugu-cya-mbere-muri-afurika-cyemeje-urukingo-rwa-sida

  • Mbere yo guhura na Mali, Amavubi U23 yakiriye inkuru nziza #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mbere yo guhura na Mali bakiriye agahimbazamusyi nk’ishimwe ryo gusezerera Libya.

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Ukwakira ni bwo Amavubi U23 azahura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Mbere yo gukina uyu mukino ku munsi w’ejo hashize abakinnyi ndetse n’abatoza bakaba barakiriye agahimbazamusyi ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe yo kuba barasezereye Libya.

    Iyi kipe kandi ikaba yari yarasuwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier abasaba gukora ibishoboka byose bagatsinda Mali mu mukino ubanza.

    Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku munsi w’ejo, Nizeyimana Olivier yasaba aba bakinnyi kuzatsinda Mali ibitego byinshi bishoboka.

    Biteganyijwe ko nyuma y’umukino ubanza uzaba ejo, umukino wo kwishyura uzabera muri Mali tariki ya 29 Ukwakira 2022.

    Ikipe y’igihugu y’abatareneje imyaka 23 yahawe agahimbazamusyi ka miliyoni nk’ishimwe ryo gusezerera Libya

    Nizeyimana Olivier yasabye aba bakinnyi no gusezerera Mali nk’uko babikoze kuri Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-guhura-na-mali-amavubi-u23-yakiriye-inkuru-nziza

  • Assia wo muri Gatarina yakoreye ubukwe muri Amerika, umugabo we yaramutunguye mu ijoro ry’ubukwe #rwanda #RwOT

    Mutoni Assia umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye nka Gatarina muri filime y’uruhererekane ya Gatarina yamwitiriwe yamaze kugera muri Amerika aho yanakoreye ubukwe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI muri Nzeri 2022, Assia yavuze ko umugabo yamaze gufata irembo ndetse aranamukwa igisigaye ari ukwerekeza muri Leta Zuze Ubumwe za Amerika ahazabera indi mihango y’ubukwe isigaye.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2022, Mutoni Assia yari yamaze kugera muri Amerika ndetse akaba yahamirije ISIMBI ko yamaze gusezerana imbere y’Idini ya Islam bizwi nka 'Kufunga Ndoa’.

    Ati 'indi mihango yari yarabereye i Kigali, njyeze hano icyabaye ni 'Nikkah’ navuga ni 'Kufunga Ndoa’ ni ugusezerana imbere y’Idini ya Islam.'

    Yavuze ko mu ijoro ry’ubukwe bwe yatunguwe cyane n’uburyo umugabo we icyumba yari yagiteguye, ngo byari bitangaje.

    Ati 'Nasanze icyumba giteguye neza, kirimo ibipirizo, indabo, umva umugabo wanjye agira 'care’ koko. Byari byiza cyane rwose.'

    Nyuma yo gusezerana mu idini rya Islam biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka utaha.

    Assia avuga ko yamaze gusezerana imbere y’Idini ya Islam n’umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/assia-wo-muri-gatarina-yakoreye-ubukwe-muri-amerika-umugabo-we-yaramutunguye-mu-ijoro-ry-ubukwe

  • Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, ikomeje imyiteguro y'umukino bazakina na Mali ku wa Gatandatu, ni imyitozo yakurikiwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier.

    Kuri uyu wa kane, nibwo iyi kipe y'Igihugu imaze iminsi irindwi yitoreza mu karere ka Huye ari naho izakinira uyu mukino ubanza, yabwiwe ko abanyarwanda bose bayiri inyuma basabwa na Perezida wa FERWAFA kuzitwara neza.

    Ati 'Tuzahera hano twitware neza, ibindi by'umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.'

    Amavubi U-23 azajya gukina uyu mukino ari mu byishimo kuko kugeza ubu Amavubi U23 yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri kwezi gushize.

    Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

    Ikipe izakomeza hagati y'u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha wa 2023.

    Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa umukino w'umunsi wa gatandatu uri buhuze ikipe ya Police FC ndetse na Etincelles FC.

    Ni umukino Police FC igiye gukina nyuma yaho iheruka kunganya na APR FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka wabaye wari ikirarane mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Ku ruhande rwa Etincelles FC yo iheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo yanganyaga na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe, ni mumukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kane w'icyumweru gishize.


    Biteganyijwe ko uyu mukino uri buhuze aya makipe yombi ubera kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo guhera ku isaha ya ssa cyenda zuzuye.

    Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota 4 naho Etincelles yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 5.

    The post Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6

  • Tchad: Abagera kuri 50 baguye mu myigaragambyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, abantu 50 barimo 10 bo mu nzego z’umutekano nibo bapfuye muri Tchad, baguye mu myigaragambyo y’abaturage bari bahanganye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tchad-abagera-kuri-50-baguye-mu-myigaragambyo

  • BREAKING NEWS : Imirwano ya M23 ,FDLR na FARDC yongeye kubura no muri iki gitondo #rwanda #RwOT

    Alain Mirova, umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye BBC ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri 'groupement’ ya Jomba barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru.

    Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi.

    Société civile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ejo kuwa kane.

    Umutwe wa M23 wo mu itangazo ryo kuwa kane nimugoroba, wavuze ko FARDC ari yo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.

    BBC ntiyabashije kugenzura byigenga uruhande rwatangije iyi mirwano mishya.

    Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana.

    Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zanze gushyira intwaro hasi.

    Iyi mirwano yubuye kandi nyuma y’ukwezi kumwe abakuru b’u Rwanda na DR Congo bahujwe i New York na Perezida Emmanuel Macron bakaganira ku bibazo birimo n’icya M23.

    Hagati aho, amakuru aremeza ko abaturage benshi muri 'groupement’ ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru barimo guhunga bakiza amagara yabo kubera iyi mirwano yubuye.

    Hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda n’akarere kanini kayegereye ugana iburengerazuba muri teritwari ya Rutshuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Imirwano-ya-M23-FDLR-na-FARDC-yongeye-kubura-no-muri-iki-gitondo

  • Hatahuwe uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho.

    Ni ibibazo bisa n’ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n’ibihindura isura muri 2019 ubwo u Rwanda rwafungaga imipaka yose iruhuza na Uganda uhereye k’uwa Gatuna.

    Inshuro nyinshi kuva icyo gihe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bumvikanye baburira Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko bahurira n’ibibazo muri iki gihugu cy’abaturanyi.

    Perezida Paul Kagame ni we wafashe iya mbere mu kuburira Abanyarwanda ko batagomba gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda, bijyanye no kuba i Kampala no mu yindi mijyi itandukanye ya Uganda Abanyarwanda barimo bashimutwa ku bwinshi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza z’ibanga aho bakorerwaga iyicarubozo.

    Uyu mugambi wo gushimuta Abanyarwanda babaga muri Uganda bitwa intasi za Leta y’u Rwanda, wavugwagamo ahanini Urwego rwa Uganda rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) rufatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa RNC icyo gihe wakoreraga ibyinshi mu bikorwa byawo ku butaka bwa Uganda.

    Mu bashimutwaga bakicwa urubozo bivugwa ko bamwe muri bo ari ababaga banze kwinjira muri uriya mutwe washinzwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 12 yaratorotse Igisirikare cy’u Rwanda.

    Uko Leta y’u Rwanda yaburiraga Abanyarwanda kenshi ko bakwiye kuzibukira kujya muri Uganda, ni na ko abayobozi ku mpande zombi babaga baterana amagambo.

    Bijyanye no kuba imipaka ihuza ibihugu byombi yari ifunze, si gake hagiye humvikana inkuru z’uko hari Abanyarwanda n’abanya-Uganda bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ahanini bashinjwa kugerageza kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe.

    Mu mihango yo guhererekanya imirambo y’ababaga barashwe, abayobozi ku ruhande rwa Uganda inshuro nyinshi bumvikanaga mu mvugo zisa n’iziha gasopo u Rwanda ko batazakomeza kwihanganira ibyo ruri gukora.

    Kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byari bikirebana ay’ingwe, n’ubwo hari amasezerano yo kuzahura umubano yari yarasinywe hagati ya ba Perezida Kagame na Yoweri Kaguta Museveni yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola ; ku buhuza bwa ba Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

    Byari bigeze ku rwego rw’uko Uganda yari itangiye gushinja u Rwanda gushimuta bamwe mu basirikare bayo ; gusa rwo rukavuga ko babaga bavogereye ubutaka bwarwo.

    Byageze aho Uganda ifata amahitamo y’intambara

    Uko ibihugu byombi byakomezaga kutumvikana ; Uganda ku rundi ruhande yo yarimo itegura intambara rwihishwa ku buryo isaha n’isaha byashobokaga ko Ingabo z’ibihugu byombi zatana mu mitwe.

    Amakuru y’iyi ntambara hagati y’ibihugu byombi ; yanemejwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko habuze gato ngo u Rwanda na Uganda bisange ‘mu ntambara y’ubucucu’.

    Byari nyuma y’uruzinduko yaherukaga kugirira i Kigali muri Mutarama rwasize we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse binarangira biyemeje kubishakira umuti.

    Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yihanangiriza Kayumba Nyamwasa yagize ati : “Gen. Kayumba na RNC, sinzi ibibazo mwagiranye na RPF/RDF mu Rwanda. Ndakwihanangirije, ntukongere gutinyuka kwifashisha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”

    Uyu muhungu wa Museveni wari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka icyo gihe, yunzemo ati : “Ibi si ibijyanye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki. Ibikorwa bitemewe n’iby’ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari bidushoye mu ntambara y’ubucucu. Ababigizemo uruhare bose bazagaragara.”

    Muhoozi mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter muri Gicurasi uyu mwaka, yahishuye ko hari bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda bari bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ; gusa bikaba ngombwa ko awuburizamo afatanyije na se.

    Icyo gihe yavuze ko uwo mugambi wariho kugeza muri Kamena 2021 ubwo Perezida Museveni yamugiraga Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

    Ati : “Hari umugambi mubisha muri bamwe mu bagize inzego z’umutekano bashakaga ko tujya mu ntambara n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda. Ishyano rikomeye kuri bo ni uko Perezida Yoweri Museveni yangize Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Nkivumbura uyu mugambi nabimenyesheje Perezida.”

    Uganda yakoresheje miliyari 1,000 z’amashiringi yitegura intambara n’u Rwanda

    Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko mu gihe cy’umwuka mubi n’u Rwanda, hashowe arenga miliyari 1,000 z’amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n’u Rwanda.

    Abahaye ikinyamakuru ChimpReports bavuga ko uyu murengera w’amafaranga Uganda yawukoresheje mu gukusanya ibikoresho bya gisirikare bigezweho, ndetse no kugurira imodoka zidatoborwa n’amasasu abasirikare bakuru muri kiriya gihugu bagombaga kuyobora urugamba.

    Iby’iyi ntambara cyakora cyo byaje kuvaho nyuma y’ingendo ebyiri Gen Muhoozi yagiriye i Kigali muri Mutarama na Werurwe uyu mwaka, zasize zizahuye umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka itanu warazambye.

    Perezida Paul Kagame muri Mata uyu mwaka ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Gen Muhoozi, yamushimiye kuba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda.

    Ati : “Ba Jenerali bakomeye si abatsinda intambara, ba Jenerali bakomeye ni abaharanira amahoro. Warakoze kunga ibihugu byacu.”

    Gen Muhoozi Kainerugaba mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu “umubano w’u Rwanda na Uganda ari ntayegayezwa.”

    Ni nyuma yo kugirira uruzinduko rwa gatatu muri uyu mwaka i Kigali kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Kabiri w’iki, rwasize agiranye ibindi biganiro na ‘Oncle we’ Perezida Paul Kagame.

    Muri uru ruzinduko Muhoozi yari yazanye n’inshuti ze zirimo umunyamakuru Andrew Mwenda, Barnabus Taremwa usanzwe ari muramu wa Gen Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni) cyo kimwe na Alexander Akandwanaho usanzwe ari umuhungu wa Gen Saleh.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatahuwe-uko-Uganda-yakoresheje-arenga-Frw-miliyari-279-yitegura-intambara-n-u-Rwanda

  • Muhanga: Abarimu baravuga ko 'Ejo heza' yashinze umuheha mu mafaranga yabo ku gahato #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yemeje iyongezwa ry'umushahara w'Abarimu, barashimira Leta yongeye kugera ku byifuzo bya mwarimu wagiye agaragaza ko ahembwa  umushara w'Intica ntikize. Nubwo bashima Leta yabibutse ikabongeza umushahara, baravuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga na 'Ejo Heza' barimo kubatwarira amafaranga batabagishije inama, ibyo bahamya ko binyuranije n'icyo itegeko rivuga ku mushahara w'umuntu.

    Bamwe muri aba barimu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com, baravuga ko nubwo bongejwe umushahara batishimiye uburyo Ejo Heza nubwo ari nziza irimo kubatwarira amafaranga bakatwa ku mushahara nta kugishwa inama, nta Jambo, ibyo bafata nko kuvogera umushahara wabo usanzwe ukatwaho ibintu byinshi bitandukanye.

    Umwalimu wahinduriwe izina agahabwa irya'Mucyo', aho yigisha mu mashuri abanza,  yemeje ko kuva batangira guhemberwa ku mishahara mishya mbere yari yariyemeje gutanga amafaranga 1500, ariko nyuma yo guhembwa hashingiwe ku mushahara mushya, abona ubutuma bugufi bugaragaza ko umusanzu wabo bari bariyemeje gutanga muri Ejo Heza nawo bawutumbagije batagishijwe inama, hirengagijwe amasezerano y'amafaranga asanzwe bemeranijwe bagomba gukurwaho buri kwezi.

    Yagize ati' Mbere yuko duhembwa umushahara mushya twahawe natangaga amafaranga 1500 ariko maze guhembwa nabonye ubutumwa bunyereka ko umusanzu wanjye wazamutse kandi utandukanye cyane n'uwo natangaga mbere hose. Nagiranye nabo amasezerano nemera amafaranga ngomba kujya nkurwaho none kuki bayazamuye ubwabo batambajije'?.

    Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wahawe izina rya 'Theophilla', avuga ko yari yemeye gutanga amafaranga ibihumbi 2000 none barayazamuye ubwabo, abona ko atanga agera ku bihumbi 3000 kandi atarigeze yemerera ko amafaranga angana atyo bayamukata. Yibaza uburyo bihaye ububasha n'uburenganzira ku mushahara we atagishijwe inama?. Akomeza yibutsa ko itegeko rivuga ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ko udakwiye gukorwaho nyirawo atabyemeye.

    Hari abarimu babibona ukundi !

    Rugaba Athanase yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bidatangaje kuko mwarimu yabaye insina ngufi igomba gufasha akarere kwesa umuhigo wo kuzamura amafaranga uturere duhiga.

    Yagize ati' Ntabwo ibyo dukorerwa bitangaje kuko twabaye insina ngufi buri wese akandiraho. Ni twebwe tugomba gufasha akarere kuzamuka mu byiciro byinshi harimo n'amafaranga yinjizwa na Ejo Heza kuko turi benshi bafasha akarere kubigeraho. Hari n'igihe dusabwa kwitanga amafaranga avuye mu mufuka tutaranahembwa ariko ntabwo bikwiye'. Akomeza asaba ko ibi bikwiye guhinduka mwarimu akagira ijambo ku mushahara we, ntukorweho atagishijwe inama ngo abyemere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko amafaranga akatwa muri gahunda ya Ejo Heza ari ayo bo bemeye, ko biramutse bikozwe batabyemeye haba hakozwe ikosa. Avuga ko bagiye gukurikirana kugirango barebe aho bitanoze. Gusa na none, avuga ko ngo n'ubundi ayo mafaranga baba batanze ari ayabo agomba kuzabagarukira mu gihe runaka.

    Nubwo aba barimu bavuga ko Ejo Heza yihaye amafaranga batemeranyijwe, itegeko rivuga ko umukoresha adakwiye gutwara 1/2 cy'umushahara ndetse akaba atemerewe gufatira umushahara ku bw'ideni yaba afite. Hari kandi irindi hame rivugwa n'abarezi ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ari naho aba barimu bahera bemeza ko n'icyakagombye gukurwaho kivanwaho ari uko bisabwe nyiri umushahara uwuhembwa.

    Umwaka ushize w'Imihigo wa 2021-2022, Akarere ka Muhanga kahize kwinjiza Miliyoni 300 z'Amafaranga y'U Rwanda muri Ejo Heza, aho umuhigo wasojwe hinjiye Miliyoni zisaga 321.649.596 frw. Uyu mwaka w'imihigo wa 2022-2023 bahize kuzakusanya Miliyoni  357 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/21/muhanga-abarimu-baravuga-ko-ejo-heza-yashinze-umuheha-mu-mafaranga-yabo-ku-gahato/