Category: Uncategorized

  • Ifoto utabonye y’ikiganza cya Karim Benzema amaze imyaka irenga 3 akina ahishe yerekanye mu ruhame #rwanda #RwOT

    Imyaka 3 irenga akina aziritse ikiganza cye, bwa mbere mu ruhame yerekanye impamvu ahora aziritse iki kiganza aho biterwa n’imvune yagize ku rutoki rw’agahera.

    Uyu mufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne, ntuzamubona akina atiziritse 'bandage’ ku kiganza cye cy’iburyo aho benshi byajyaga bibatera urujijo.

    Tariki ya 17 Ukwakira ubwo hatangwaga ibihembo bya Ballon d’Or ya France Football yaje no kwegukana, ni bwo abantu bamenye impamvu ahora akina aziritse iki kiganza.

    Urutoki rwe rw’agahera rwaravunitse ndetse ku buryo kururambura bidashoboka ahitamo kujya akina aziritse ikiganza cyose.

    Ni imvune yagize muri Mutarama 20219 ubwo Real Madrid yakinaga na Real Betis. Abaganga bategetse ko kugira ngo akire neza agomba kubagwa uru rutoki aho yagombaga kumara amezi 2 adakina, Benzema yaje kubyanga ahubwo ahitamo kujya akina aziritse iki kiganza kugeza uyu munsi.

    Amaze imyaka irenga 3 akina aziritse iki kiganza

    Ubwo yatwara Ballon d’Or ni bwo yerekanye iki kiganza cye amaze iminsi akina aziritse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ifoto-utabonye-y-ikiganza-cya-karim-benzema-amaze-imyaka-irenga-3-akina-hishe-yerekanye-mu-ruhame

  • RIB ifunze abantu 9 barimo abapolisi babiri bashinjwa guha perimi abatarazikoreye #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini atari bo banditse ku rutonde.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira, yavuze ko bafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe rikagaragaza ko bose uko ari icyenda bagiranye imikoranire mu gushakira abandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu buryo butemewe.

    Yagize ati 'Abasivili barindwi n’abapolisi babiri, mu iperereza tumaze igihe dukora byagaragaye ko bagize uko bavugana, baranakorana mu gushakira abaturage batandukanye impushya z’agateganyo kandi mu by’ukuri babitangaho amafaranga, bikagaragara ko yageze no ku bapolisi mu bihe bitandukanye.'

    CP Kabera yasabye abifuza gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo kuko bibaviramo gufungwa ndetse n’impushya zikababera imfabusa kuko zihita ziteshwa agaciro.

    Ati 'Ibi bintu ntibyemewe n’amategeko, uburyo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burazwi kandi iyo uzi amategeko y’umuhanda urayikorera wowe ubwawe ukayitsindira utagombye kunyura mu wundi muntu kimwe n’uruhushya rwa burundu iyo uzi imodoka ukora ikizamini ukarutsindira kandi nta kiguzi bigusabye uretse igiteganywa n’amategeko.'

    Yongeyeho ko Polisi iri maso kandi ko izakomeza kugenzura no gufata uwo ari we wese uzagaragara muri bene ibi byaha agashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

    Ingingo ya 277 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ; Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe ; aba akoze icyaha.

    Uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 FRW ariko atarenze 3.000.000 FRW.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/RIB-ifunze-abantu-9-barimo-abapolisi-babiri-bashinjwa-guha-perimi-abatarazikoreye

  • Musanze: Igiciro cy’ibirayi cyamanutse, ibishyimbo birazamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-igiciro-cy-ibirayi-cyamanutse-ibishyimbo-birazamuka

  • Umukinnyi yeretse igitsina cye uwo bari bahanganye agamije kumurangaza ngo ntabatsinde #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere muri Colombia yatunguye abakunzi ba ruhago yamanuraga ikabutura ye akereka igitsina cye mugenzi we bari bahanganye ngo agerageze kurangaza ntabatsinde.

    Mu mukino wo muri wikendi ishize, myugariro wa Independiente Santa Fe, Geisson Perea yashyize hanze igitsina cye agerageza kucyereka mugenzi we bari bahanganye wari ugiye kubatera umupira w'umuterekano [Free kick].

    Uyu myugariro wari uhagaze ku rukuta,yabonye ikipe ye igiye guterwa umupira ukomeye wari hafi cyane y'izamu rye nuko amanura ikabutura yereka igitsina uwari ugiye kuyitera mu rwego rwo kumurangaza.

    Umukinnyi weretswe iki gitsina yakinaga muri Jaguares de Cordoba bari bahanganye.

    Uyu mukinnyi Perea yakoreshaga amayeri asekeje arangaza mugenzi we kandi byatanze umusaruro kuko uyu mukinnyi wa Jaguares yateye umupira hanze.

    Perea yagize icyo avuga nyuma y'ibyabaye, avuga ko atashakaga kwimenyekanisha ku isi.

    Yatangarije TV ya Win Sports yo muri Colombia ati: 'Nari ndi kugerageza gufunga umushumi w'ikabutura Lycra yanjye, nari mfite uwo mwanya.Iyo ninjiye [mu kibuga], mba nje gukina ntabwo mba nitaye ko kamera ishobora kumbona. Hari amarangamutima agutungura.

    Ndi ikiremwamuntu kandi nageragezaga gufunga umushumi w'ikabutura yanjye gusa, intego yanjye ntabwo yari iyo kwerekana ibice byanjye by'ibanga.”

    Nk'uko ikinyamakuru TMZ Sports kibitangaza ngo abafana batandukanye barakajwe cyane no kubona igitsina cya Perea kuri televiziyo by'impanuka, benshi bamusabira guhanwa, mu gihe abandi basabye iyi kipe kumwirukana.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-yeretse-igitsina-cye-uwo-bari-bahanganye-ashaka-kumurangaza-ngo

  • Umuhungu Katauti na Oprah yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara mu mishanana (AMAFOTO +VIDEO) #rwanda #RwOT

    Krish Ndikumana umwana w’ikinege w’umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti yishimiwe na benshi nyuma y’uko nyina amugaragaje mu mishanana.

    Katauti wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana mu Gushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.

    Oprah ukunda kuvuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umwana we abeho yishimye, yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasangizaga abamukurikira amashusho ya Krish n’amafoto ye mu mishanana.

    Yashyizeho amafoto y’uyu muhungu maze aherekezwa n’amagambo avuga ko ahora asaba Imana kumurinda ikibi.

    Ati “Buri gihe nshima Imana ku bw’iyi mpano… Imana ikurinde ikibi cyose Krish wanjye.”

    Ayo mafoto yari yabanjirijwe n’amashusho ye mu mushanana maze aherekezwa n’amagambo agira ati “umunyarwanda wanjye.”

    Yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’ibyamamare muri Tanzania nka Wema Sepetu wahise avuga ati “ni keza”, undi mukinnyi wa filime muri iki gihugu, Aunty Ezekiel na we yaje ashyiraho imitima myinshi.

    Si aba gusa kuko nk’uko bigaragara mu bantu bagiye bavugaho bagiye bagaragaza ukuntu bishimiye uyu mwana ufite amaraso y’u Rwanda arimo akura vuba.

    Ndikumana Hamad Katauti wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports mu Rwanda yanapfuye ari umutoza wa yo, Anderlecht na KAA Gent zo mu Bubiligi, Omonia Nicosia yo mu Bugereki n’izindi, yashakanye na Irene Uwoya muri 2008 baza gutandukana muri 2013.

    Ndikumana Krish umuhungu wa Katauti na Oprah

    Mu mishanana yari aberewe

    Aya mafoto ye yazamuye amarangamutima ya benshi

    Nyina yavuze ko ahora asaba Imana ngo izamufashe imurindire umwana ikibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhungu-katauti-na-oprah-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-nyuma-yo-kugaragara-mu-mishanana-amafoto-video

  • Warakoze gutuma inzozi ziba impamo!Alliah Cool yahishuye uwubatse inzu ye ikomeje kuvusha benshi #rwanda #RwOT

    Ku munzi w'ejo kumbugankoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandikanye hacicikanye amafoto agaragaza inzu Alliah Cool yujuje mu Mujyi wa Kigali igikomeje kuvugisha benshi.

    Iyi nzu yise Alliah Villa, yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda ikaba ifite na Piscine ya yo yanditsemo izina ry'uyu mukinnyi wa filime rya Alliah Cool.

    Imirimo yose yo kubaka iyo nzu yatangiwe ndetse inagezwa ku musozo na musaza we, akaba bucura bw'iwabo w'umwubatsi, Eng. Sagamba Benefice.

    Alliah abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye uyu musore watumye inzozi ze ziba impamo.

    Ati 'ku muvandimwe wanjye Sagamba Benefice bucura bwa mama, Injiniyeri (Engineer) muto mu mujyi arikouifite ibitekerezo bihambaye, wakoze akazi keza, watumye inzozi zanjye ziba impamo, warakoze Imana iguhe umugisha.'

    Yanashimiye kandi inshuti ze magara zirimo Bond, Douce na Olivier.

    Uyu mukobwa waguye umwuga we wo gukina filime aho yinjiye no mu isoko rya Nigeria akaba yaranagizwe Ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye, yubatse iyi nzu mu buryo bw'ibanga ndetse amkuru avuga ko agiye kumara ibyumweru bibiri ayimukiyemo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/warakoze-gutuma-inzozi-ziba-impamo-alliah-cool-yahishuye-uwubatse-inzu-ye

  • Umukobwa yaciye ibintu kubera impano itangaje yahaye umukunzi we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Ghana yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umukunzi we mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukobwa witwa Sarah Lawson, yakoze urugendo rurerure kugira ngo yerekane ko akunda umukunzi we bitangaje, amugurira ikibanza nk'impano y'umunsi we w'amavuko.

    Sarah, atandukanye n'abandi bakobwa bo hirya no hino ku isi boherereza gusa ubutumwa buhoraho.

    Abakobwa benshi hirya no hino akenshi bandika ubutumwa ngo 'Isabukuru nziza y'amavuko mukunzi' ku munsi w'amavuko w'abakunzi babo, ariko uyu mukobwa we yakoze agashya amuha ikibanza ku isabukuru.

    Muri videwo yaciye ibintu,Sarah yapfutse mu maso umukunzi we arangije amwereka ibyangombwa by'ubutaka yamuguriye bipfunyitse mu gasanduku.

    Umusore yatunguwe n'imbaraga zidasanzwe z'uyu mukunzi we ndetse amushimira ku bw'iyi mpano idasanzwe.

    Amashusho y'uyu muhango yashyizwe hanze n'ukoresha kuri Instagram izina bless_nessa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yaciye-ibintu-kubera-impano-itangaje-yahaye-umukunzi-we-ku-isabukuru

  • Ten Hag yavuze birambuye ku myitwarire mibi ya Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umutoza Erik ten Hag yavuze ko yahannye Cristiano Ronaldo kubera ko uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yananiwe kubahiriza amahame yashyizeho muri Manchester United.

    Uyu mutoza yemeje ko uyu mukinnyi yanze kwinjira mu kibuga nk'umusimbura mu mukino wabahuje na Tottenham.

    Ronaldo yahanwe na Ten Hag nyuma yo kwanga kujya mu kibuga ku wa gatatu ndetse ataha umukino utarangiye.

    Uyu Muholandi yirukanye Ronaldo mu ikipe iri kwitegura umukino wa Chelsea ku wa gatandatu nk'igihano cy'iyi myitarire mibi.

    Uyu mugabo w'imyaka 37 ari gukora imyitozo wenyine ndetse ntiyigeze asaba imbabazi nyuma y'ibi bihano yahawe.

    Ten Hag yatangaje kandi ko yahanye Ronaldo kutazerekeza kuri Stamford Bridge ku bw'inyungu z'ikipe anavuga ko uyu mukinnyi yanamusuguye mbere ubwo yamubuzaga kugenda mu gice cya kabiri mu mukino wa gicuti wabanjirije shampiyona bakinnye na Rayo Vallecano,akabikora.

    Ati: “Ndi umutoza, nshinzwe umuco wa hano kandi ngomba gushyiraho amahame n'indangagaciro kandi nkabigenzura.

    Mu ikipe, dufite indangagaciro n'amahame kandi ngomba kubigenzura. Nyuma ya Vallecano, namubwiye ko bitemewe [kuva ku kibuga kare] ariko siwe gusa ni bose, iyi ni inshuro ya kabiri, hari ingaruka.

    'Turamubuze ejo, ni igihombo ku ikipe ariko ni ngombwa ku myitwarire n'imitekerereze y'ikipe.Ubu tugomba kwibanda kuri Chelsea nicyo cy'ingenzi.”

    'Ndatekereza ko bizagera (igihe cyo) takamumutekerezaho, ariko no ku bandi bose, natanze umuburo tugitangira shampiyona, ubutaha hagomba kubaho ingaruka bitabaye ibyo igihe mubana,igihe mukina hamwe , umupira wamaguru ni siporo ya benshi kandi ugomba kuzuza amahame yagenwe.Kandi ngomba kubigenzura. '

    Ku wa gatanu, Ronaldo yakoranye imyitozo n'abatarengeje imyaka 21 hanyuma akora imyitozo ku giti cye hamwe n'umutoza w'imyitozo ngororamubiri kuko yirukanwe mu ikipe ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ten-hag-yavuze-birambuye-ku-myitwarire-mibi-ya-cristiano-ronaldo

  • Aline Gahongayire yateguye igitaramo kirimo amatike y’ibihumbi 150 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Aline Gahongayire yateguye igitaramo cyo gushima Imana, kizaba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel, kirimo amatike atandukanye harimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Aline-Gahongayire-yateguye-igitaramo-kirimo-amatike-y-ibihumbi-150