
Category: Uncategorized
-
Gakenke: Bakoze 'Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore bagize itsinda 'Rambagirakawa', bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, mu buboshyi n’ubudozi bakora, (…) -
Umunyamakuru w’Umufaransa mu rubanza rwa Félicien Kabuga #rwanda #RwOT
Jean Francois Dupaquier umutangabuhamya w’ubushinjacyaha, yagaragarije urukiko ko ibiganiro bya RTLM kimwe n’ikinyamakuru Kangura byashishikarizaga ku mugaragarao abantu gukora jenoside aho mu biganiro bya RTLM n’inkuru z’ikinyamakuru Kangula, byabaga bivuga ko Umututsi ari umwanzi w’Abahutu.
Yongeyeho ko RTLM yageragezaga kwerekana ko hari intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Uyu mwanditsi akaba n’umunyamakuru w’Umufaransa yanagaragaje ko abanyamakuru ba RTLM, mu biganiro byabo, bagaragazaga ko amasezerano ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993 hagati ya guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe na FPR Inkotanyi ngo nta gaciro afite ko ahumbwo ngo icyo yari agamije kwari ukugambanira abanyarwanda.
Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga Felician yanze kurwitabira ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho aho afungiwe.
Ejo ku wa Kabiri nabwo urukiko rwari rwumvise undi mutangabuhamya wo kuruhande rw’ubushinjacyaha, mu 1994 uwo mutangabuhamya akaba yarakoraga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Uwo mutangabuhamya na we yagaragaje ko radio RTLM Kabuga yari abereye umuyobozi, yagaragazaga ko umututsi ari umwanzi w’igihugu ndetse ikanavuga ko Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa jenoside, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abari mu mashyaka ataravugaga rumwe na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, na bo ngo bari abanzi b’igihugu.
Uwo mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko radio ya RTLM yasomaga kenshi urutonde rw’amazina y’Abatutsi n’abandi bantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi ikaranga aho babaga bihishe kugira ngo bicwe.
Kabuga Felician ukomeje kuburanishirizwa i La Haye mu Buholande yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020, afatirwa mu nkengero z’umurwa mukuru w’u Bufaransa ariwo Paris.
Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza abantu gukora jensode, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, itoteza, gutsemba abantu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.
-
Abanya Ukraine benshi bifuza ko intambara yabo n'uburusiya yakomeza kugeza batsinze #rwanda #RwOT
Abangana na 70% by'abanya Ukraine bifuza ko intambara igihugu cyabo kirwana n'Uburusiya ikomeza kugeza igihugu cyabo cyegukanye intsinzi.
Iyo mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kumenya uko abaturage ba Ukraine babona intambara igihugu cyabo kimazemo iminsi n'Uburusiya.Ubwo bushakashatsi (Sondage) bwakozwe mu kwezi kwa cyenda.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 91% by'abanya Ukraine bifuza ko intsinzi yabo yazakurikirwa no kwisubiza uturere Uburusiya bwambuye Ukraine, harimwo na Crimea.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bije bishimangira ibyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze yumvikanisha ko atiteguye guca mu nzira y'ibiganiro kugira ngo intambara n' Uburusiya irangire, igihe cyose Vladimir Putin azaba akiri Perezida w'Uburusiya.
Ubu bushakashatsi bwasuzumye ikindi kibazo cya kabiri cyo kumenya urugero abanya ba Ukraine babayeho bishimye. Abasubije bavuze ko babayeho nabi cyane , icyizere cyo kuzokongera kwishima bakibona mu myaka itanu iri imbere.
Babajijwe kandi gutanga amanota ku buyobozi bwa Amerika, Ubudage, Ubushinwa n'Uburusiya: Abashimye ubuyobozi bw'Uburusiya ni 0,5% abashimye ubw'Ubushinwa ni 14Â % (Baragabanutse kuko mu 2021 bari ku bice 36%), Ubudage bushimagizwa n'abanya Ukraine ku bice 46%, mu gihe mu mwaka ushize bwari ku bice 48%, Amerika nayo abanya Ukraine bayihaye 66%, mu gihe mu mwaka ushize yari yabonye 37%.
IJWI RY'AMERIKA
-
Muhanga: REB iributsa Abarimu n'Ababyeyi kugira uruhare mu kuzamura ireme ry'Uburezi #rwanda #RwOT
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson aributsa Abarimu n'Ababyeyi kugira uruhare rufatika kugirango ireme ry'uburezi rigerweho bose babigizemo uruhare. Yabigarutseho ubwo Minisiteri y'Uburezi binyuze mu bigo biyishamikiyeho birimo; REB na NESA batangizaga icyunweru cy'Uburezi kizakorwamo igenzura mu Mashuri ya Leta hagamijwe kureba uko ireme ry'uburezi rihagaze.
Ubwo hatangizwaga iki gikorwa muri aka karere ka Muhanga, ku ikubitiro hasuwe ibigo 2 aribyo; Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kabgayi B ndetse banasura Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi.

Abayobozi batandukanye ubwo basuraga ibigo by'amashuri mu cyumweru cyiswe icy'Uburezi. Mu rwunge rw'Amashuri rwa Kabgayi B, aba bayobozi babanje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yasohowe ajyanye no gufatira ifunguro ku ishuri, n'uko ababyeyi batangira abana amafaranga, haba mu mashuri y'inshuke, abanza ndetse n'ayisumbuye.
Dr Mbarushimana yagize ati' Muri iki cyumweru dutangiye, tuzagenzura uko abarimu bigisha ndetse n'uko abana bakira uburere bahabwa, tunarebe uko abana bitabira ishuri umunsi ku munsi. Ikindi, tuzanareba uko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ihagaze tugamije kunoza ibitaranoga kuko iyo kimwe gipfuye ntabwo ireme ry'uburezi twifuza ryagerwaho'.

Ahategurirwa amafunguro abana bafatira ku ishuri ni hamwe muhasuwe. Akomeza avuga ko umuyobozi w'ishuri agomba gucunga neza umutungo w'Ikigo, akanagenzura neza uko abarimu bigisha. Yagize ati' Ntabwo umuyobozi akwiye kwicara ngo yumve ko abarimu aribo bafite uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi. Nubwo afite byinshi byo kugenzura bijyanye n'ikoreshwa ry'umutungo, agomba no kureba imyigishirize y'abarimu ayobora. Ibi byose nibirangira tuzakora isesengura turigeze kuri Minisiteri maze ibisubiza inyuma ireme ry'uburezi bivanweho. Gusa, twabonye ubwitabire buhagaze neza kandi abana bose bafata ifunguro ku ishuri'.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana amasomo batanga ndetse bakanakurikirana abatitabira ishuri, bakamenya impamvu. Yababwiye kandi ko intebe bicayeho nawe yayinyuzamo mu ishuri rya GS Saint Joseph Kabgayi.

Ati' Turabibutsa ko mukwiye kwiga kandi mugashyiramo umwete. Namwe barezi b'abana bacu mudufashe kumenya neza impamvu abana bataza ku ishuri kuko ni mwebwe ba mbere mumenya ko umwana yasibye ishuri. Mubakundishe amasomo mubigisha, ikindi bana bacu izo ntebe mwicayeho natwe twazinyuzeho, ni mwige kugirango ejo muzafashe igihugu gutera imbere'. Yakomeje ababwira ko nta mwana ukwiye kuguma mu rugo ngo ntaratanga amafaranga yo kurya ku ishuri. Yasabye ko ufite ikibazo akibwira mwarimu, ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'inzego z'ibanze bagafasha kubikemura.
Umuyobozi w'Ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, Akimana Innocent yashimiye ubufatanye buri hagati y'ababyei n'ikigo ndetse n'inyunganizi Minisiteri y'Uburezi iha ibigo. Ashima ko nibura uyu mwaka watangiye imibereho ya mwalimu yaratekerejweho hakongerwa umushahara wabo hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Kugera tariki ya 15 Ukwakira 2022, Mu banyeshuri bari bateganyijwe kujya ku ishuri mu mwaka wa 1, abagera 96, 2% biga bataha bageze ku ishuri naho 82% bacumbikirwa nibo bari barageze ku ishuri. Ni mu gihe abiga bataha mu mwaka wa 4 abagera 93, 5% bageze ku ishuri.
Iri genzura rizakorerwa mu bigo by'Amashuri ya Leta n'abafatanya na Leta ku bw'Amasezerano hagamijwe kureba ibibangamiye ireme ry'uburezi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ry'Amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri. Hazaba harimo abahagarariye ibigo nka REB, NESA n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano. Gusa nta gihe kizwi cya nyuma cyo gutangaza ibizaba byavuye muri iri genzura ry'icyumweru cy'Uburezi.



Akimana Jean de Dieu
-
Ubwoba ni bwose : M23 iravugwa mu myiteguro yo gufata Umujyi wa Goma #rwanda #RwOT
Mbusa Mukanda, umwe mu batuye mu gace ka Ngugo aganira n’itangazamakuru, avuga ko FARADC isa n’isinziye ,ngo kuko ntacyo iri gukora mu kurinda uduce twa Ngugo na Gikeri muri Teritwari ya Rutshuru bitewe n’uko mu minsi mike ishize , Abarwanyi ba M23 baheruka kuhatera ubu abaturage bakaba barahiye ubwoba, bikanga ko Abarwanyi ba M23 bashobora gusakirana n’Ingabo za Leta FARDC muri utwo duce.
Aba baturage ,bakomeza bavuga ko usibye icyo gitero cya M23 giheruka muri utwo duce, bamaze iminsi babona urujya n’uruza w’Abarwanyi ba M23 banyura muri utwo duce baza basatira umujyi wa Goma, ubu ngo bakaba bakambitse mu birometero 40 uvuye muri uwo Mujyi .
yagize ati :' FARDC irasa n’isinziriye kuko mu minsi mike ishize Abarwanyi ba M23 bateye hano mu gace ka Ndugo na Gikeri barongera baragenda,ariko nyuma yaho turacyakomeza kubona urujya n’uruza rwabo barwanyi basa n’abasatira Umujyi wa Goma.
Impamvu bikomeje kudutera amakenga n’uko tuno duce twegereye cyane Umunjyi wa Goma kuko harimo intera y’Ibirometero 40 gusa .turacyeka ko baba bashaka gokomeza bagafata Umjyi wa Goma.'
Basabye Abayobozi ba Leta muri Rutshuru, gusaba Ingabo za FARDC gukaza gahunda zo kubungabunga umutekano mu duce twa Ndugo, Gikeri duherereye muri Gurupoma ya Rugari Teritwari ya Rutshuru, ngo kuko badashira amakenga urujya n’uruza Abarwanyi ba M23 bari gukorera muri Utwo duce bakeka ko baba bashaka kugaba igitero ku Mujyi wa Goma.
-
Umunyarwanda wabaga muri Norvege yatawe muri yombi, Ashobora koherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yafashwe biturutse ku kirego u Rwanda rwatanze gisaba ko yoherezwa kugira ngo aburanishwe.
olisi ya Norvege ivuga ko imyirondoro y’uriya mugabo itashyizwe hanze.
Gusa, itangazo rivuga ko uriya mugabo yafashwe habanje gukorwa iperereza ry’ibanze. Ibijyanye no kumwohereza mu Rwanda ngo ni icyemezo kizafatwa n’abacamanza.
Igihugu cya Norvege cyagiye gisabwa kohereza abanyarwanda bagihugiyeho barasize bakoze Jenoside, ndetse cyohereje kimwe cyatangiye kohereza bamwe kuva mu mwaka wa 2009.
ISOOKO : AFP
-
Bite bya Migi umaze iminsi atagaragara mu mikino ya Police FC? #rwanda #RwOT
Mugiraneza Jean Baptiste Migi umaze iminsi atagaragara mu mikino ya Police FC, umutoza we avuga ko ari ukubera ikibazo cy’imvune yagize ariko arimo korohererwa.
Migi ntawo yakinnye umukino ikipe ye yatsinzemo Bugesera FC 2-1 ndetse n’uwo iheruka kunganya na Police FC 1-1.
Mashami Vincent, umutoza wa Police FC avuga ko nta kibazo afite ahubwo ari ikibazo cy’inyama yo mu itako yababaye ariko akaba arimo agenda yoroherwa.
Ati 'Migi yagize ikibazo cyo kubabara kw’inyama yo mu itako (Hamstring) kandi urabizi ntabwo ipfa gukira bisaba ikiruhuko gihagije gusa yatangiye kwirukanka igisigaye ni uko wenda azatangira gukorana imyitozo n’abandi.'
Mugiraneza Jean Baptiste Migi yinjiye muri Police FC mu mpeshyi y’uyu mwaka, akaba hari nyuma yo gutandukana n’ikipe ya KMC yo muri Tanzania yinjiyemo muri 2019 avuyemo muri APR FC yo mu Rwanda.
Migi amaze iminsi afie ikibazo cya Hamstring ariko arimo koroherwaSource : http://isimbi.rw/siporo/bite-bya-migi-umaze-iminsi-atagaragara-mu-mikino-ya-police-fc
-
UK: Kwegura kwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu byashyize mu mazi abira akazi ka Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT
Umunsi waranzwe n'akavuyo mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza wasize kuba Liz Truss yakomeza akazi nka Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza birushaho gushidikanywaho.
Ni nyuma yuko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Suella Braverman yeguye ndetse hakabaho ibikorwa byo kugaragaza uburakari mu matora yo mu nteko ishingamategeko, umutwe w'abadepite.
Braverman yeguye kubera ibikorwa bibiri byo kurenga ku mategeko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga nk'umutegetsi, aho yohereje inyandiko y'akazi akoresheje email ye bwite.
BBC dukesha iyi nkuru yabwiwe ko Braverman yarenze ku mategeko agenga abaminisitiri akoherereza inyandiko ya leta umuntu utemerewe kuyohererezwa.
Braverman yemeye ko yakoze ikosa kandi ko aryirengera, ikaba ari yo mpamvu yeguye.
Ariko mu ibaruwa y'ubwegure bwe, yibasiye Minisitiri w'intebe Truss, ashinja leta ye kurenga “ku by'ingenzi yasezeranyije” no “kwigira nkaho nta makosa twakoze”.
Ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryavuze ko leta “irimo guhirima”.
Grant Shapps ni we wasimbuye Braverman nka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, nyuma yuko hari hashize ibyumweru bitandatu Truss yirukanye Shapps ku mwanya wa Minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu.
Mu matora yo ku wa gatatu mu nteko, abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko bamwe mu badepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative bashyizwe ku nkeke bagatoreshwa bashyigikira umushinga wa leta wo gukura gas (gaz) n'ibitoro mu bitare biri kure mu butaka – ibizwi nka 'fracking'.
Minisitiri wo muri leta y'Ubwongereza yahakanye ibi, ariko abadepite benshi bo mu ishyaka rya Conservative bashoje uwo munsi barakaye kandi bumva batereranywe n'ishyaka ryabo.
Muri ayo matora, leta yayatsinze ku majwi 326 ku majwi 230 y'abatoye bamagana uwo mushinga, mu gihe urutonde rw'uko amatora yagenze rwerekana ko abadepite 40 bo mu ishyaka rya Conservative batatoye.
Depite Charles Walker wo mu ishyaka rya Conservative yavuze ko uko ibintu bimeze ubu ari “akajagari kuzuye”.
Mu maso ye biboneka ko arakaye cyane, Depite Walker yabwiye BBC ko “nta garuriro” ririho kuri iyi leta.
Nyuma yongeyeho ati: “Niteze ko minisitiri w'intebe yegura vuba aha cyane kuko ntashoboye akazi ke”.
Ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, bizwi nka No 10 Downing Street, byari byatangiye umunsi wo ku wa gatatu byizeye ko Minisitiri w'intebe ahagaze neza nyuma yo gushyiraho Minisitiri w'imari Jeremy Hunt.
Ndetse n'icyemezo cya Minisitiri Hunt cyo guhindura nyinshi mu ngingo za Truss zo mu ngengo y'imari ntoya (mini budget), cyasaga nk'icyatumye amasoko y'imari n'imigabane atuza.
Minisitiri w'intebe Truss yarokotse ikiganiro kizwi nka 'Prime Minister's Questions' – aho abadepite bamuhata ibibazo rimwe mu cyumweru ari mu nteko – kirangira muri rusange nta ngaruka kimugizeho.
Ariko ibintu byatangiye guhinduka kuri Truss nyuma yaho gato.
Byabaye ngombwa ko Truss aburizamo igitaraganya kujya gusura uruganda rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga, kugira ngo akorane inama na Braverman, nyuma yuko arenze ku mategeko ya leta ku gukoresha ikoranabuhanga nk'umutegetsi.
BBC
-
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO YIMUKANWA IHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA KIGALI CEMENT COMPANY IHEREREYE MU MUDUGUDU WA KAMENGE ,AKAGALI KA NYABUGOGO, UMURENGE WA KIGALI,AKARERE KA NYARUGENGE.
IPIGANWA MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 20/10/2022 I SAA INE Z'AMANYWA (10H:00) KUGEZA TARIKI YA 27/10/2022 I SAA INE Z'AMANYWA (10H:OO).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788478006.

