
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/police-fc-yatsinze-etincelles-fc

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/police-fc-yatsinze-etincelles-fc

Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya


Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bato bashya bari bamaze umwaka bahabwa amasomo y'ibanze abinjiza mu ngabo mu kigo cy'imiyitozo cya Nasho.
Aba basirikare bashya binjiye mu mu ngabo z'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho, nyuma yo kubanza kugaragaza ubumenyi bungutse n'amasomo bahawe azabafasha mu nshingano zabo.
Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga wari umushyitsi mukuru,yasabye aba basirikare bashya kurangwa n'ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z'u Rwanda ndetse bakabungabunga indagagaciro za RDF zirimo no gukunda igihugu.
Ati 'Ndababwira ko mugomba guhora muba aba mbere mu nshingano zose muzahabwa kandi mukigira kubabanjirije.'
Lt Gen Mubarakh Muganga yanabashimiye amahitamo meza bagize yo guhitamo umuryango mugari w'igisirikare cy'u Rwanda, ibi ariko ngo bazabishobozwa no kuzirikana ko intsinzi iyo ariyo yose yubakirwa ku kinyabupfura.
Muri uyu muhango abasirikare bitwaye neza muri iki gihe cy'umwaka bari bamaze bahabwa amasomo bakaba bahembwe, Pte Byiringiro Egide niwe wahize abandi, akurikirwa na Pte Gisingizo Aime Bruno na Pte Habumugisha Benon.

Uwitwa UNYUZIMFURA Bernadette yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UNYUZIMFURA Rubangura Bernadette mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi nawe yemeje ko kuva Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zaremeye ko zitagishoboye kurengera abasivili muri iki gihugu zikwiye kuzinga utwazo zikagenda.
Muri Nyakanga uyu mwaka,Abanye-Congo bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma, basaba ko , ziva ku butaka bw'iki gihugu kuko zitegeze zubahiriza inshingano zari zifite.
Mu kiganiro kirekire Perezida Tshisekedi yahaye BBC,yavuze ko 'MONUSCO ubwayo yemeye ko idashoboye kugera ku byayizanye bityo ikwiye kugenda cyangwa ikongererwa imbaraga.
Ati'MONUSCO yaje gufatanya n'ingabo za leta ya Congo guhagarika urugomo ariko iyo yemeye ko itabishoboye iba ikomeje (serieux).
Rero mvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri; bazinge ibyabo batahe bashimirwe n'igihugu, cyangwa se hatekerezwe ubundi buryo ubu butumwa bwakomeza ariko buhawe ingufu kurushaho.
'Ubwo buryo ni nabwo Perezida [Emmanuel] Macron na Minisitiri w'intebe w'Ububiligi Alexander De Croo batekerejeho⦠kandi ndemeranya nabo, niba MONUSCO ihagumye ubushobozi bwayo bugomba kongerwa kuko abanyecongo iburasirazuba bibaza ko izo ngabo zabatereranye kuko ubutumwa bwazo bwari ubwo guhagarika urugomo no guha amahoro akarere'.
Inshingano nyamukuru ingabo za MONUSCO zari zifite ni izo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyamara kuva mu myaka irenga 20 ishize aho kugira ngo iyo mitwe igabanuke ahubwo irushaho kwiyongera ndetse abaturage benshi b'abasivile bakomeje kugwa mu bitero bigizwemo uruhare na yo.
Perezida Tshisekedi abajijwe ku mubano we na Perezida Kagame yagize ati “Ni umubano ukonje, niba ari ko navuga. Niwe wahisemo gutera RDC.
Ubwo nabaga perezida nasuye abaturanyi bose kugira ngo tubane neza dukorere hamwe imishinga y'iterambere ku bihugu byacu, n'abantu bacu ngo bagere ku iterambere.
Ibyo byose byagenze neza mu myaka itatu, ndetse Perezida Kagame yaje i Goma nyuma y'iruka rya Nyiragongo kandi abantu bamwakiriye neza cyane, ibyo byari ubwa mbere bibayeho, ibintu byose byagendaga neza.
Ariko [ubu] byabaye ngombwa ko tubisubiramo, duhagarika wa mubano mwiza kuko twumvaga ko twatewe imbugita mu mugongo.'
Perezida Kagame yahakanye cyane ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu mutekano muke uri muri RDC bitewe na M23.
Perezida Kagame kandi yavuze ko 'umukino wo gushinjanya utazakemura ibibazo', nyuma y'uko abategetsi ba DR Congo kenshi bashinja u Rwanda gufasha M23.
Mu kiganiro na BBC, Tshisekedi yagize ati: 'Sinzi impamvu abihakana kuko iyo turi mu biganiro imbona nkubone ntabihakana.
Dufite ibihamya by'abasirikare bafashwe nk'ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu, RDF, Rwanda Defence Forces, twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yasizwe n'abasirikare b'u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC, gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.'
Perezida Tshisekedi yasabye amahanga kenshi gusaba u Rwanda guhagarika gufasha uyu mutwe wa M23.
List of the top 10 most popular online retailers or [â¦]
The post Popular online marketplaces in Europe 2022 appeared first on UGWIRE.

Perezida Tshisekedi aherutse mu rugendo mu Bwongereza aho yitabiriye inama yo kurwego ruciriritse itegurwa n'ikinyamakuru The Financial Times dore ko ariwe wari umukuru w'igihugu wenyine wayitabiriye abandi ari abayobozi b'ibigo bisanzwe.
Nta na minisitiri wo mu kindi gihugu wayitabiriye. Asaba visa igihugu cy'u Bwongereza we n'abari bamuherekeje, icyo gihugu cyibajije impamvu yurwo ruzinduko.
Perezida Tshisekedi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n'abandi bantu basaga 80 bamuherekeje harimo abamuba hafi nka Fortunat Biselele, Sylvain Kabongo Mukengeshay na Jean Claude Kabongo bazwiho kurya ruswa no gukunda amafaranga ku buryo bukabije.
Ubwo yageraga mu bwongereza, Perezida Tshisekedi yari aherekejwe n'abarinzi be ba hafi barimo Lt Col Kasongo Nteki, Capt Tabu Eboma Tema, Lt Col Georges Kabasua Kalombo, Maj Aimé Amboyo Basila na Commandant Bony Kalonji Kalonji. Kuri abo batanu, batatu nibo bagaragaje ko bafite intwaro baranazitanga abandi babiri barinumira.
Perezida Tshisekedi agiye gutaha yahagurukiye ku kibuga cy'indege cya heathrow hanyuma abasirikari be bateza akavuyo aribo Lt Col Josue Kasongo na Capt Tabu Eboma bashaka kunyura aho abakuru b'ibihugu banyura kandi ari babandi babiri baterekanye intwaro zabo. Bahise bafatwa bahatwa ibibazo kuko ni icyaha mpuzamahanga gikomeye.
Mu gihugu cy'Ubwongereza usibye abarinda umukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika na Minisitiri w'Intebe wa Israel, ntawundi wemererwa kugendana imbunda muri icyo gihugu.
Abo basirikari bakimara gufatwa bagafungwa n'indege ya Tshisekedi yagumye ku kibuga ibuzwa guhaguruka. Indege ya Tshisekedi yamaze amasaha agera kuri ane yangiwe guhaguruka.
Abafashwe bafite pasiporo dipolomatike zikurikira DP0011430 ya Lt Col Josué Kasongo Nteki na DP0008919 ya Capt Tabu Eboma Tema
Tugarutse ku ruzinduko, Tshisekedi yatakambye kubonana n'Umwami Charles arabibona maze si ukurira ati 'u Rwanda nirwo rwanteye i Bunaganaga.'Â Tshisekedi yibagiwe ko ibibazo bya politiki n'umutekano ntaho bihuriye n'inshingano z'umwami ikindi abamuherekeje batangaje ibyo bavuganye n'Umwami Charles kandi kizira iyo winjiye muri Buckingham Palace aribo bavuga ibyo waganiriye n'Umwami.
Nyuma y'Ubwongereza Perezida Tshisekedi yerekeje mu gihugu cya Ghana.
Ingendo zirakomeje.
The post Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.