Category: Uncategorized

  • Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 65 y’amavuko. Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/isabukuru-nziza-y-amavuko-kuri-perezida-paul-kagame-59777

  • Amavubi yaguye miswi na Mali #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika akaba asabwa gukora ibikomeye atsindira Mali iwayo.

    Amavubi U23 yari yakiriye Mali mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha .

    Igice cya mbere cy’umukino, Mali ni yo yagerageje kurema uburyo bwinshi bwavamo ibitego ariko bagorwa no kuyabyaza umusaruro.

    Amavubi yacungiraga ku mipira miremire ndetse na Ishimwe Anicet wageragezaga gushaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Mali no kurema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika yabonetse.

    Mali yaje gufungura amazamu ku munota wa 42 ku ishoti rikomeye rya Ahmed Diomonde yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nko muri metero 32.

    Ibi byishimo ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 43 Amavubi yishyuye iki gitego ni nyuma y’uko Mali yitsinze, Fady Sidiki Coulibaly yahaye umupira umunyezamu we Lassine Diarra agiye kuwufunga uramucika uhita uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Yves Rwasamanzi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka 2, Hakim Hamissi na Desire Mugisha bavuyemo hinjiramo Nyarugabo Moise na Rudasingwa Prince.

    Amavubi yatangiye gukina noneho asatira ubona ko ashaka igitego agenda anagerageza amahirwe atandukanye harimo nk’ishoti rikomeye rya Ishimwe Anicet umunyezamu Lassine Diarra awohereza muri koruneri ndetse Rutonesha ku munota wa 61 ariko umunyezamu arawufata.

    Ishimwe Anicet yongeye kugerageza irindi shoti ku munota wa 65 ariko na none umunyezamu awushyira muri koruneri.

    Yves Rwasamanzi kandi yakoze izindi mpinduka Kamanzi Ashraf aha umwanya Hoziyana Kenedy ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

    Amavubi akaba asabwa gutsindira Mali iwayo mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira kugira ngo yizere gukomeza.

    Abakinnyi 11 Amavubi U23 yabanje mu kibuga

    11 ba Mali babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Amavubi yagerageje ariko birangira anganyije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-mali

  • MU MAFOTO: Injira mu buzima bwumwongerezakaz… – #rwanda #RwOT

    Olivia Morcom biri kuvugwa ko ari we mukunzi mushya wa Ish Kevin, akaba akunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye. Akunda kugaragara ari kumwe na Ish Kevin mu bihe bitandukanye.

    Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu gihugu cy'u Bwongereza ndetse akaba ari ho atuye, ariko rimwe na rimwe akunze kuza mu Rwanda ndetse benshi bahamya ko ahakunda cyane.

    Nubwo Ish Kevin ataragira icyo atangaza kuri uyu mukobwa, gusa akunda kumushyira kuri Story ye ya Instagram. Uyu mukobwa nawe akunda kubyerekana ahantu hatandukanye ndetse hari n'aho yamusangije abantu.


    Olivie asanzwe akina imikino ngororamubiri

    Rimwe na rimwe aba bombi bakunze gutamazwa n’amarangamutima, bakerekana ibihe byiza bakunda kugirana birimo nk'ibyo bagiriye mu Karere ka Rubavu mu kiyaga cya Kivu n'ibindi bihe bidasanzwe byo gusohoka.

    Iyo usuye urubuga rwa Instagram rw’uyu mukobwa, uhasanga ibihe byiza agirira mu myidagaduro birimo gushyigikira cyane Ish Kevin no kwamamaza imyenda y'imbere acuruza.


    Olivia ni umwe mu banyamideli bakiri bato

    Si kenshi abahanzi bakunzwe bakunze kugaragaza abakunzi babo, gusa rimwe na rimwe mu bihe bitandukanye biranga bikamenyekana bitewe n'uko n'ubundi baba bafite abantu benshi babakurikira.

    Aha Ish Kevin ari gukubita imirongo mu ndirimbo yitwa “Twari Broke”


    Olivia akenshi aba ari i Kigali
     

    Olivia akunze kuberwa n'amafoto

    Akunda kwamamaza imyenda y'imbere

    Aha ni muri Rwanda Basketbal League mu gitaramo Ish Kevin yaririmbyemo


    Aha yari ku kibuye

    Ku mazi y’i Gisenyi

    Aha yari mu gitaramo cya Rap City

    Aha ari kumwe n'inshuti ze zirimo umukunzi wa Logan Joe

    Arambara akaberwa

    Imikino ngororamubiri ni yo mikino ye

    Avuka mu Bwongereza

    Asigaye afite inshuti zitandukanye

    Aragororotse bishoboka

    Yatwaye imidali itandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122120/mu-mafoto-injira-mu-buzima-bwumwongerezakazi-bivugwa-ko-ari-murukundo-na-ish-kevin-amafoto-122120.html

  • Rusizi: Indege ya RwandAir yarenze aho gupari… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndege yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe yarenze ikibuga mu buryo butunguranye, ihagarara mu gice gisanzwe kidatuwe, ntihagira umuntu n’umwe uhungabana mu bari bayirimo.

    Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko impanuka yabaye mu rukerera idakanganye kuko yiboneye ko abari bayirimo bose ari bazima.

    Kompanyi ya RwandAir ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Indege ya RwandAir WB601 yari mu rugendo yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa.”

    Bakomeje bati “Abagenzi n'abakozi bose bafite umutekano. Turahura n'ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi twiseguye ku bo bigiraho ingaruka.”

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, abari i Rusizi bari nategereje ubufasha buva mu bashinzwe iby’indege ku kibuga cya Kanombe, ngo baze gutanga ubufasha, indege isubire mu kibuga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122121/rusizi-indege-ya-rwandair-yarenze-aho-guparika-igwa-mu-mirima-yabaturage-122121.html

  • Abanyonzi basabwe kwirinda guteza impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abanyonzi-basabwe-kwirinda-guteza-impanuka

  • Amvubi U23 yananiwe kwibikira impamba imbere ya Mali U23 #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 warangiye Amavubi U23 anganyije igitego 1-1 na Mali.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye warangiye Amavubi atabashije kwibikira impamba yazayarokora mu mukino wo kwishyura.

    Ikipe ya Mali niyo yabanje gutsinda igitego ku munota wa 40 ku ishoti ryatewe na Ahmed Diomande wari inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Iki gitego kikimara kwinjira,Amavubi yahise azamukana umupira ariko awamburwa n'abakinnyi b'inyuma ba Mali,hanyuma myugariro Ibrahim Camara ahereza umupira umunyezamu we Lassine Diarra ananirwa kuwufunga wigira mu izamu.

    Amavubi yishyuye ku munota wa 41 kuri iyi mpano yiherewe na Lassine Diarra.Igice cya mbere niko cyarangiye.

    Nta byinshi byabaye mu gice cya kabiri uretse ko umukino uri kugana ku musozo, Amavubi U-23 yagerageje gusatirana ashaka igitego cy'intsinzi ariko ntibyayakundira.

    Umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye ari igitego 1-1 ndetse biteganyijwe ko uwo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.

    Amavubi U-23 asabwa kubona intsinzi yose cyangwa akanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo akomeze mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga igihugu kizakatisha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc 2023.

    CAN U-23 yitabirwa n'ibihugu umunani, ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Amavubi U-23 yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Umukino wa mbere ni uwo yatsinzemo Libya ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri yawunganyije na Mali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amvubi-u23-yananiwe-kwibikira-impamba-imbere-ya-mali-u23

  • Nel Ngabo na Niyo Bosco bazaririmba mu gitara… – #rwanda #RwOT

    Abakurikirana imbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzikazi, bamaze iminsi babona ibyo atangaza, birangajwe imbere n'umugoroba w'umusangiro n'ibiganiro yateguye yise 'Thanksgiving Gala Night with Aline Gahongayire' azizihirizamo imyaka 22 ishize ari mu rugendo rw'umuziki.

    Iyi gahunda iteganyijwe kuba ku wa 30 Ukuboza 2022 kuri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ariko amarembo azafungurwa guhera saa kumi n'igice z'umugoroba.

    Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure, kandi harimo uruhisho ruzabonwa n'abantu bazitabira iki gitaramo cye.

    Yavuze ko yatumiye Nel Ngabo gususurutsa abazitabira kwizihiza imyaka 22 ishize mu muziki, kuko ari 'mubyara we'.

    Gahongayire anavuga ko Niyo Bosco azaririmba muri iki gitaramo, birenze kuba barakoranye indirimbo 'Izindi mbaraga', ahubwo ni inshuti kandi bakoranye igihe. Iyi ndirimbo bakoranye imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1 mu gihe cy'umwaka umwe ushize isohotse.

    Yanavuze ko umuhanzi Serge Rugamba umufasha cyane mu bijyanye n'umuziki, nawe azaririmba muri iki gitaramo. Bafitanye indirimbo 'Umwami yesu' yanditswe na Alex Dusabe. Kwinjira muri iki gitaramo ni 100,000, 150,000 Frw kuri 'Couple' na 50,000 Frw muri VIP.

    Gahongayire ni umwe mu b'igitsinagore bo mu Rwanda bamaze igihe kinini bafasha Abanyarwanda n'abandi kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano byomora, bihumuriza, kandi bitanga icyizere cy'ijuru ku bakristu n'abandi bemera Umwami n'Umukiza. 

    Yaririmbye mu bitaramo binyuranye, kandi akora ibikorwa by'urukundo byashibutse mu rugendo rw'umuziki we.

    Ni we washize umuryango 'Ndineza Organisations ifasha abana n'imiryango itishoboye itandukanye- Ibi byose avuga ko yabigezeho kubera Imana.

    Gahongayire avuga ko mu myaka 22 ishize ari mu muziki yabonye Imana, ku buryo afite byinshi byo kuyishimira.

    Ati 'Ntabwo ari ugushima umuziki, kuko uracyakomeje. Ahubwo ni ugushima muri iyo myaka 22 icyo umuziki wabyaye. Uko muziki wamfashije kubyara 'Ndineza Organisation', harimo ubuhamya bw'ibifatika…'

    Akomeza ati 'Ni ukwishimira icyubahiro cy'Imana nabonye mu buzima bwanjye. Hanyuma nkongera kwishimira ibyagezweho.'

     

    Nel Ngabo wo muri Kina Music azaririmba muri iki gitaramo. Ni mubyara wa Aline Gahongayire 

    Gahongayire agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki, yogeza ijambo ry'Imana 

    Niyo Bosco afitanye indirimbo na Aline Gahongayire bise 'Izindi mbaraga' 

    Serge Rugamba afasha cyane Aline Gahongayire mu bijyanye no kuririmba no kwandika indirimbo

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IZINDI MBARAGA'

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMWAMI YESU'


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122132/nel-ngabo-na-niyo-bosco-bazaririmba-mu-gitaramo-cya-gahongayire-cyimyaka-22-122132.html

  • Perezida Kagame yagaragaje igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasozaga inama ya Biro Politiki y’uyu muryango, yongeye kugaragaza igisobanuro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagaragaje-igisobanuro-cy-ubuyobozi-nyabwo