Category: Uncategorized

  • Amb Gao yashimye ubufasha bw'u Rwanda mu kurwana ku nyungu z'u Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Amb. Wenqi yagarutseho ku mugoroba wo ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza imyaka 76 ishize Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa ishinzwe, ndetse n'imyaka 80 ishize iki gihugu gitsinze intambara yagihanganishije n'u Buyapani, ari na yo yashyize iherezo ku Ntambara y'Isi ya Kabiri.

    Uyu muhango wateguwe na Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe wari n'umushyitsi mukuru, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, abandi bayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda, ndetse n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Ku wa 1 Ukwakira mu 1949 ni bwo Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa yashinzwe na Mao Zedong wari Umuyobozi w'Ishyaka ry'Aba-Communist, biba intangiriro y'amateka mashya y'iki gihugu.

    Ambasaderi Gao Wenqi yashimye abifatanyije n'u Bushinwa mu kwizihiza iyi myaka 76 ishize Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa ibayeho.

    Yakomeje avuga ko nyuma y'iyi myaka, ubu u Bushinwa ari igihugu kiza imbere mu bintu byinshi.

    Ati 'Imyaka 76 uhereye igihe bwabereyeho, u Bushinwa ubu ni ikimenyetso cy'impinduka: Kuva ku ntangiriro zaranzwe n'intambara kugera ku kuba igihugu cya kabiri ku Isi gifite ubukungu bwinshi, kiza imbere mu bijyanye n'inganda ndetse n'ubucuruzi mpuzamahanga, ariko kikaba n'ingenzi cyane haba mu gukurura ishoramari ry'amahanga ndetse no kurikora. Uru rugendo rudasanzwe rwashobotse kubera ubuyobozi bureba kure bw'ishyaka ry'Aba-Communist.'

    Yakomeje avuga ko 'Abashinwa miliyoni zirenga 100 bikuye mu bukene mu myaka 10 gusa, intambwe y'amateka yatewe mu kugabanya ubukene bukabije mu gihugu cyacu.'

    Uretse iterambere riri imbere mu gihugu, Ambasaderi Gao Wenqi yagaragaje mu myaka irenga 10 ishize, u Bushinwa bugira uruhare rwa 30% mu kwagura ubukungu bw'Isi.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Ambasaderi Gao Wenqi, yavuze ko u Bushinwa bufitanye n'ibihugu 183 umubano ushingiye kuri dipolomasi.

    Yavuze ko Guverinoma y'u Bushinwa ifitanye umubano mwiza n'iy'u Rwanda kandi ko ibihugu byombi bishyigikirana mu kurengera inyungu za buri kimwe.

    Ati 'Kwizerana kwarushijeho gushinga imizi hagati ya guverinoma zacu, ubufatanye hagati y'amashyaka burashimangirwa, amatsinda aturutse ku mpande zombi ahora abisikana mu mijyi yacu.'

    Ambasaderi Gao yagaragaje ko kimwe mu byo u Bushinwa bushimira u Rwanda, ari uko rushyigikiye politiki yabwo ishimangira ko u Bushinwa ari igihugu kimwe, izwi nka 'One-China principle'.

    Iyi politike yashyizwemo imbaraga mu 1950, nyuma y'aho Ingabo zatsinzwe n'ishyaka ry'Aba-Communiste mu Bushinwa, zihungiye muri Taiwan, zigashaka gushinga igihugu cyigenga.

    Ambasaderi Gao ati 'Duhora turi kumwe mu rugamba rwo kurwana ku nyungu zacu. Duha cyane agaciro ubufasha bw'u Rwanda mu butavogerwa bw'u Bushinwa, guha agaciro imbibi zabwo ndetse no gukora ku ihame ry'u Bushinwa nk'igihugu kimwe.'

    Ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Uyu mudipolomate yavuze ko kuva yagera mu gihugu yakiriwe neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yari ageze ahabereye uyu muhango

    Gen (Rtd) James Kabarebe hamwe na Amb. Gao

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimye ubufatanye buranga u Rwanda n’u Bushinwa

    Amb Gao yashimye ubufasha bw'u Rwanda mu kurwana ku nyungu z'u Bushinwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gao-yashimye-ubufasha-bw-u-rwanda-mu-kurwana-ku-nyungu-z-u-bushinwa

  • Supermarket za Coopérative U zigiye gufungurwa muri Inzovu Mall i Kigali – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire n'Ikigo cya Groupe Duval cy'umufaransa na we uri kubaka inyubako izakorerwamo ubucuruzi ya Inzovu Mall.

    Coopérative U ifite izina rikomeye mu kugira supermarket nziza kandi zigezweho zirimo Hyper U, Super U na U Express ari na zo zizagezwa ku isoko ry'u Rwanda.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Group Duval yavuze ko imikoranire y'ibigo byombi izatuma supermarket zifite izina ku ruhando mpuzamahanga zinakorera mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko mu 2026, U Express izaba yatangiye gukorera muri Inzovu Mall imwe mu nyubako yitezweho guhindura Umujyi wa Kigali.

    Inzovu Mall, ni umwe mu mishinga migari y'ubucuruzi witezweho kuzahindura isura y'Umujyi wa Kigali ndetse ugafasha imbaga y'abasura igihugu buri mwaka kubona ahantu hagari bashobora guhahira, kwidagadurira ndetse na restaurants zigezweho.

    Izaba ifite na hoteli yitwa Odalys, ibarizwa mu kigo gishamikiye kuri Groupe Duval.
    Iyi hotel ifite amashami mu mijyi itandukanye y'u Bufaransa no mu Burayi, yatangiye gahunda yo kwagurira ibikorwa mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa.
    I Kigali iyo hotel izaba ifite inyenyeri enye, yubatswe ku buso bwa metero kare 5000 aho ikagira nibura ibyumba 95.

    Ibyo bigo byombi bigaragaza ko imikoranire yabyo izatanga akazi ku Banyarwanda kandi binateze imbere uruhererekane rw'ibikomoka ku buhinzi mu gihugu kuko bazaba bakorana n'Abanyarwanda mu kubona bimwe mu bicuruzwa.

    Biteganyijwe ko nibura ubwo bufatanye buzahanga imirimo 500 kandi bizanagira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Louis-Victor Duval, yagaragaje ko Inzovu Mall ijyanye n'icyerekezo cy'abo cyo gushora imari no kugirira akamaro aho bakorera kandi ko bifuza gufasha abakiliya kubona ibicuruzwa bifite ubuziranenge mu buryo bworoshye ari yo mpamvu y'imikoranire.

    Ati 'Binyuze muri aya masezerano aho izina rya U rigiye kuza ku isoko ry'u Rwanda, turashaka korohereza abakiliya kugera ku bicuruzwa byuzuje ubuziranenge, kuzamura impano z'abenegihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Coopérative U, Dominique Schelcher, na we yavuze ko gukorana na Duval ari intambwe ikomeye mu iterambere ry'ikigo ayoboye kandi ko ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwagurira ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Inzovu Mall iri kubakwa ku buso bungana na metero kare 40.000, burimo metero kare 6000 zarahariwe ibiro byo gukorerwamo, parking ziri hagati ya 400 na 667 n'ibindi.

    Inzovu Mall izaba ikoresha ingufu z'imirasire y'izuba, ifite uburyo bwo gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa kimwe n'ayo muri piscine, amatara akoresha amashanyarazi make n'ibindi bifasha kurengera ibidukikije nka gahunda ya Leta ariko inajyanye na politiki zigezweho z'abafatanyabikorwa batera inkunga imishinga minini.

    Inzovu Mall izaba ari imwe mu nyubako ngari muri Kigali

    Imirimo yo kubaka nirangira hazaba hari amaguriro n’ahantu ho kuruhukira hagiye hatandukanye

    Imwe muri Supermarket z’ikigo kigiye kuza ku isoko ry’u Rwanda

    Abayobozi bagaragaje ko imikoranire igamije korohereza abaturarwanda n’abarusura kubona ibicuruzwa byuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-abafaransa-kimenyerewe-mu-kugira-supermarket-zikomeye-cyageze-ku-isoko

  • Abatujwe na Leta bagiye guhabwa ibyangombwa by'inzu bubakiwe – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 9 Nzeri 2025, yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyepfo, zirimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, abayobozi ba One Stop Centers.

    Yahuje kandi abayobozi bashinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, abashinzwe gukurikirana ibibazo by'impunzi n'abimukira, abakozi bashinzwe imiturire, abayobozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA), ndetse n'abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse mu mpera za Kamena 2025 agaragaza ibyiciro by'abaturage batujwe Leta igiye gukorana nabo amasezerano abaha uburengiza ku nzu.

    Yagaragaje ko aya mabwiriza mashya areba abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zamugariye ku rugamba, abatishoboye ndetse n'abandi Leta yubakira ikanabatuza kubera ibikorwa by'inyungu rusange cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n'abatishoboye bimuwe kubera ibiza.

    Aba bose, amabwiriza asobanura ko ari bo bazatangira guhabwa ibyangombwa by'inzu batujwemo, nk'uko byatangajwe na Nsabimana.

    Ati 'Igikorwa cyo kubaha ibyangombwa kiratangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2025, abo baturage bagomba kuba bahawe ibyangombwa by'ubutaka.'

    Abayobozi b'inzego z'ibanze zegereye abaturage na bo babona iyi gahunda nk'izakemura ibibazo birimo kuzungura, kwaka inguzanyo muri banki n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko aya mabwiriza aje ari igisubizo ku bajyaga bifuza kuzungura ababyeyi babo bayatujwemo bakazitirwa no kuba nta byangombwa izo nzu zifite, n'ibindi byabangamiraga iterambere.

    Ati 'Hari uwo twatuje nyuma aza kwitaba Imana, tuzi ko nta n'umuryango agira, nyuma abana be baza kugaragara. Iyo nzu, abo bana twarayibahaye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko amabwiriza ajyanye n'imiturire ari ngombwa ko avugururwa kugira ngo hasuzumwe abatujwe na Leta bamaze kwiteza imbere ndetse n'abayatujwemo bagifite ubushobozi buke, anasobanura ko bizabanzirizwa n'igikorwa cyo kubarura iyo miryango hagamijwe kureba imibereho ya buri wese Leta yubakiye, hasesengurwa ibibazo bafite mu kubishakira ibisubizo.

    Kugeza ubu, imiryango irenga 9000 ni yo ibarurwa nk'iyubakiwe na Leta y'u Rwanda ariko ishobora kuziyongera nyuma y'ibarura riteganyijwe gukorwa mu gihe cya vuba.

    Hirya no hino hagaragara imidugudu yubatswe na Leta, inzu zihabwa abaturage

    Iyi nama yitabiriwe n’abarimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse azatuma abatujwe na Leta babona ibyangombwa by’inzu bahawe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko aya mabwiriza aziye igihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatujwe-na-leta-bagiye-guhabwa-ibyangombwa-b-inzu-bubakiwe

  • Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Liberia nta Visa – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyiriweho umukomo i Monrovia mu Murwa Mukuru wa Liberia ku wa 10 Nzeri 2025.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier wari muri ruzinduko rugamije gutsura umubano n'icyo gihugu.

    Ku ruhande rwa Liberia yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wayo, Sara Beysolow Nyanti.

    Amasezerano yasinywe ari mu byiciro bibiri birimo ayo gukuriranaho Visa ku baturage b'ibihugu byombi ndetse no gushyiraho komite ihuriweho n'impande zombi ishinzwe gukurikirana ubufatanye bw'u Rwanda na Liberia.

    U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y'Inteko zishinga Amategeko z'ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n'ibindi.

    Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n'intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi, mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

    Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Liberia nta Visa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-yemerera-abanyarwanda-kujya-muri-liberia-nta-visa

  • AS Kigali yatsinze APR FC mu mukino w'Inkera y'Abahizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y'umukino w'Irushanwa ry'Inkera y'Abahizi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.

    AS Kigali ni yo yatangiye neza, ibona penaliti ku munota wa 7 ubwo Dushimimana Olivier yagonganye n'umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Rudasingwa Prince yayinjije neza, aha ikipe ye igitego cya mbere. APR FC yagerageje kwishyura ariko iminota 45 ibanza irangira itsinzwe.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yazanye abakinnyi bakuru, maze ku munota wa 61 Mamadou Sy atsinda igitego cyo kwishyura. Penaliti ni zo zasize AS Kigali yegukanye intsinzi, umunyezamu Niyonkuru Pascal akuramo iya Niyigena Clément.

    Inkera y'Abahizi izakomeza ku wa Kane aho AS Kigali izahura na Azam FC, naho APR FC ikine na Police FC.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-yatsinze-apr-fc-mu-mukino-winkera-yabahizi/

  • APR FC ishobora kungukira mu mpinduka CECAFA yakoze #rwanda #RwOT

    APR FC izahura na Al Hilal Omdurman mu mukino wa ½ cya CECAFA Kagame Cup uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Tanu n’igice za Kigali.

    Al Hilal ni yo yayoboye itsinda C n’amanota atanu. Umukino wa nyuma yatsinze Kator yo muri Sudani y’epfo ibitego 3-1 bituma izamuka inganya amanota na Mogadisho City yo muri Somalia yo yatsinze Al Ahly Madani 2-1.

    Ku ikubitiro, umukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup wagombaga gukinwa kuwa Gatanu saa Sita n’igice za Dar es Salaam, ariko wahinduriwe umunsi ushyirwa ku wa Gatandatu ayo masaha.

    Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya AL Hilal na APR FC bahurira muri ½ dore ko n’umwaka ushize aya makipe yari yahuriye ku kibuga cya KMC ubwo APR FC yatsindaga kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho amakipe anganyirije 0-0.

    Kugeza ubu, Djibril Ouatarra utarakinnye imikino ibiri iheruka ntabwo yari yakira, mu gihe Niyigena Clement wagize ikibazo ku mukino wa KMC we yatangiye gukora imyitozo yoroheje.

    Uku kwigiza umukino inyuma bishobora kuba amahirwe kuri APR FC kuko n’abakinnyi bari mu makipe y’igihugu bamaze kugera Dar es Salaam bazakina uyu mukino.

    Abo ni Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Pierre bari mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Ssekiganda Ronald na Denis Omedi bari mu ikipe y’Igihugu ya Uganda.

    APR FC izahura na Al Hilal muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11835

  • Polisi yemeje itabwa muri yombi ry’abahanzi Ariel Wayz na Bobo #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzi babiri Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi kubera kurenza amasaha yo gutaha bari mu kabari.

    Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ubwo yaganiraga na The New Times.

    Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo batawe muri yombi bahita bajya kubafunga.

    Ati “Yego barafunzwe.”

    Aba bahanzi bakaba bafatiwe hamwe n’inshuti za bo bari mu kabari barengeje amasaha yo gutaha yashyizweho na leta.

    Nyuma yo kubata muri yombi baje kubapima ibiyobyabwenge, ibipimo byerekana ko bakoreshaga n’ibiyobyabwenge.

    Kuri ubu aba bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11836

  • Umunyamabanga wa AS Kigali yaba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Nshimiye Joseph usanzwe ari umunyamabanga wa AS Kigali, yaba yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo ari mu maboko atari aye, ni nyuma y’uko arezwe n’umushinja ubu bwambuzi.

    Bivubwa ko uwamureze ari uwamuhaye amafaranga ashaka ko amugurisha imodoka ariko ntiyayibona n’amafaranga ntiyayamusubiza.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ariko ntibyakunda kuko umuvugizi wa yo, Murangira B. Thierry atitabaga.

    Si ubwa mbere yaba atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha nk’iki kuko no muri 2023, yatawe muri yombi nabwo akurikiranyweho ubwambuzi bushukana yari muri dosiye imwe n’abandi babiri byaguwaga ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I.

    Nshimiye Joseph yaba yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11838

  • Kamonyi: Umubyeyi aratabaza inzu ishobora kumugwaho igihe icyo ari cyo cyose #rwanda #RwOT

    Umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi aratabaza ubuyobozi avuga ko we n'abana be bamaze iminsi barara mu nzu ibateye impungenge ko yabagwaho igihe icyo ari cyo cyose. Iyo nzu ngo imaze imyaka myinshi yubatswe mu buryo busanzwe, ariko kubera gusaza kwayo no kutitabwaho, inkuta zatangiye gusaduka ndetse n'amabati y'inzu yabo yajemo imyenge myinshi.

    Uyu mubyeyi avuga ko buri joro baryama bafite ubwoba bukomeye, kuko batinya ko mu gihe cy'imvura cyangwa umuyaga mwinshi inzu ishobora kubagwaho ikabashyira mu kaga.

    Ati: 'Ijoro ryose turara dufite ubwoba, abana banjye bahora bahungabanye. Sinzi uko twakomeza kubaho muri ubu buzima buteye ubwoba.'

    Abaturanyi be nabo babahumuriza umunsi ku wundi ariko bakavuga ko ikibazo cye gikomeye cyane. Bamwe muri bo bavuga ko bibabaje kubona umuntu abana n'abana be mu nzu imeze nk'iyo, kandi bafite ubuyobozi bukwiye kumutabara.

    Umuturanyi umwe yagize ati: 'Turifuza ko ubuyobozi bwafasha uyu mugore, kuko ni umubyeyi w'abana bato. Ntibyakwihanganirwa ko yakomeza kubaho muri aya makuba.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo bwemeza ko bwabonye iki kibazo, ariko bukavuga ko buri kugikurikirana kugira ngo harebwe uburyo yafashwa. Abaturage barasaba ko iki kibazo cyakwitabwaho vuba, kugira ngo ubuzima bwe n'ubw'abana be butarohama mu mpanuka ishobora kubaho mu gihe icyo ari cyo cyose. Ibi byongeye kugaragaza ko hari abantu benshi mu gihugu bagikeneye ubufasha bwihuse mu bijyanye n'icumbi.

    Umubyeyi w'i Nyamiyaga aratabaza, inzu ishobora kumugwaho igihe icyo ari cyo cyose
    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo bwemeza ko bwabonye iki kibazo, ariko bukavuga ko buri kugikurikirana
    Inkuta zatangiye gusaduka ndetse n'amabati y'inzu yabo yajemo imyenge myinshi

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umubyeyi-aratabaza-inzu-ishobora-kumugwaho-igihe-icyo-ari-cyo-cyose/

  • Gisagara: Bamwe mu batuye Kansi baratabariza abana barwaye bwaki #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara baratabariza abana bo mu miryango y'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho bakomeje kugarizwa n'indwara ya bwaki iterwa n'imirire mibi. Abo baturage bavuga ko umubare w'abana bagaragaweho n'iki kibazo ugenda wiyongera bitewe n'ubukene, imyumvire ikiri hasi ndetse no kudahabwa amakuru ahagije ku bijyanye n'imirire iboneye.

    Umwe mu babyeyi utuye muri uwo Murenge yagize ati: 'Birababaje kubona umwana akura atagira imbaraga kubera kubura indyo yuzuye, kandi tuba dutekereza ko twakoze ibishoboka byose. Ariko inzara ikanga ikatunganza, ntiduhinga ibihagije kandi dufite ibibazo byo kubona ifumbire n'amafaranga yo kugura ibiribwa bitandukanye.'

    Abaturage basaba inzego z'ibanze n'abafatanyabikorwa kujya bashyira imbaraga mu bukangurambaga ku mirire myiza, gufasha imiryango ikennye kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ndetse no gushyiraho gahunda z'inkunga zihoraho kugira ngo abana batazakomeza gusigara inyuma mu mikurire.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwo buvuga ko hari gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga imboga n'ibishyimbo, gukoresha akarima k'igikoni, n'uburyo bwo gukurikirana abana bafite ibyo bibazo by'imirire.

    Bavuga kandi ko hashyizweho gahunda yo gusuzuma abana mu bigo nderabuzima no kubaha intungamubiri zihariye kugira ngo bwaki idakomeza kwiyongera.

    Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi cyane mu guhindura ubuzima bw'abana basigaye inyuma, kuko bwaki ari indwara igira ingaruka z'igihe kirekire ku buzima n'ubushobozi bw'umwana mu mikurire ya hazaza he.

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara baratabariza abana bo mu miryango y'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho bakomeje kugarizwa n'indwara ya bwaki iterwa n'imirire mibi

    Source : https://kasukumedia.com/gisagara-bamwe-mu-batuye-kansi-baratabariza-abana-barwaye-bwaki/