Category: Uncategorized

  • Rutahizamu wa APR FC arwariye i Kanombe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra yavuye muri Tanzania akaba arwariye i Kanombe.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso yari kumwe na APR FC muri Tanzania aho yitabiriye CECAFA Kagame Cup.

    Yakinnye umukino umwe gusa wa Bumamuru aho yanatsinze igitego 1 muri 2 batsinze.

    Imikino yakurikiyeho ya Mlandege na KMC ntabwo yayikinnye kubera uburwayi bwa Malaria yamufashe imushyira hasi.

    Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu bantu bari Tanzania ni uko nyuma y’umukino wa KMC banganyije 1-1 wabaye ku wa Mbere nibwo hafashwe umwanzuro wo kumwohereza i Kigali kuko babonaga kuri we irushanwa ryarangiye.

    Amakuru avuga ko ubu Cheikh Djibril Ouattara arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ndetse akaba arimo agenda yoroherwa.

    Cheikh Djibril Ouatarra wa APR FC arwariye I Kanombe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11843

  • Polisi yataye muri yombi umwe muri batatu bagaragaye batema umukobwa #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umwe mu basore batatu bagaragaye batema umukobwa.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho abasore batatu barimo batema umukinnyi bakoresheje umuhoro.

    Polisi yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge tariki ya 11 Nzeri 2025.

    Polisi ibunyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu yagize iti “Turabamenyesha ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”

    Polisi yemeje ko yafashe umwe muri 3

    Abasore batemye umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11844

  • Menya abayobozi n'ibikorwa remezo by'u Rwanda birindwa n'Abajepe( Republican Guard ) #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari urwego rwihariye rw'ingabo rufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru n'ibikorwa remezo by'ingenzi by'Igihugu. Uru rwego ni Republican Guard (RG), abenshi bita Abajepe. Aba basirikare batoranywa mu ngabo z'Igihugu kubera ubunyamwuga, ubuhanga n'ubunyangamugayo, bagahabwa amahugurwa akomeye yo gucunga umutekano wihariye. Dore abo bafite uburenganzira bwo gucungira umutekano n'aba basirikare b'inkorokoro:

    1. Perezida wa Repubulika n'umuryango we

    Perezida w'u Rwanda arindwa n'Abajepe kuva agitorwa kugeza asoje manda ye. Ariko bitarangira aho, kuko no nyuma yo kuva ku buyobozi, Perezida wa Repubulika akomeza kurindwa n'aba basirikare ubuzima bwe bwose, kimwe n'umuryango we wa hafi. Ibi bigaragaza agaciro Igihugu giha umutekano w'umukuru wacyo.

    Perezida wa Repubulika n'umuryango we
    Umukuru wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

    2. Perezida mushya utararahira

    Iyo hatowe Perezida mushya ariko ataratangira inshingano ze ku mugaragaro, we n'umuryango we wa hafi bahabwa kurindwa n'Abajepe. Ibi bikorwa hagamijwe kwirinda ibyago byavuka muri icyo gihe cy'inzibacyuho.

    3. Abakuru b'Ibihugu n'abahagarariye guverinoma basura u Rwanda

    Iyo umukuru w'Igihugu cy'amahanga cyangwa se intumwa nkuru ya guverinoma y'icyo gihugu igiriye uruzinduko mu Rwanda, umutekano wabo uba uri mu maboko y'Abajepe. Ni uburyo bwo kubaha ishema no kurinda umutekano w'abanyamahanga ba bayobozi b'Ibihugu muri rusange.

    Abakuru b'Ibihugu n'abahagarariye guverinoma basura u Rwanda

    4. Minisitiri w'Intebe

    Minisitiri w'Intebe wa Repubulika y'u Rwanda nawe arindwa n'Abajepe igihe cyose ari mu nshingano. Na nyuma yo kuva ku buyobozi, akomeza kurindwa mu gihe cy'amezi atandatu kugira ngo ubuzima bwe busubire mu buryo bwari busanzwe.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva

    5. Perezida wa Sena

    Perezida wa Sena wa Repubulika y'u Rwanda na we agenerwa kurindwa n'Abajepe mu gihe cy'inshingano ze, kandi na nyuma yo kuva ku buyobozi akomeza kurindwa mu gihe kingana n'amezi atandatu.

    Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda

    6. Perezida w'Umutwe w'Abadepite

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite agenerwa umutekano uhabwa n'Abajepe mu gihe cy'inshingano ze, ndetse n'amezi atandatu nyuma yo kuva ku buyobozi.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Gertrude Kazarwa

    7. Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, nk'umwe mu bacamanza bakuru b'igihugu, na we arindwa n'Abajepe mu gihe ari mu nshingano ze no mu mezi atandatu akimara kuzisoza.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa

    8. Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo (CDF) afite ububasha bwo gufata icyemezo cyo gushyira abandi bantu mu rwego rwo kurindwa na Republican Guard bitewe n'ibihe cyangwa akamaro bafite mu mutekano w'Igihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

    9. Ibikorwa remezo by'ingenzi

    Uretse abayobozi, Abajepe bashinzwe kurinda ibikorwa remezo by'ingenzi mu gihugu, nk'ibibuga by'indege, ibigo by'ingufu, ndetse n'ahandi h'ingenzi hagenwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo. Ibi bikorwa byose bigamije kurinda umutekano w'Igihugu n'abenegihugu bacyo.

    Ibikorwa remezo by'ingenzi

    Nk'uko bigaragara, kurindwa n'Abajepe si ikintu gihabwa buri wese, ahubwo ni uburenganzira bugenerwa abayobozi b'ikirenga cyangwa se abashyizwe mu byiciro byihariye n'ubuyobozi bw'ingabo. Ibi bituma Igihugu gikomeza kuba icyitegererezo mu kubungabunga umutekano w'abayobozi n'ibikorwa remezo byacyo.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/menya-abayobozi-nibikorwa-remezo-byu-rwanda-birindwa-nabajepe-republican-guard/

  • Gatsibo: Umugabo akekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we, nyuma yo gutonganira mu kabari #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, haravugwa inkuru iteye ubwoba y'umugabo ukekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we nyuma y'ukutumvikana kwabereye mu kabari. Ababibonye bavuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane yoroheje, ariko uwo munsi byaje gufata indi ntera ubwo bari bari kumwe basangirira kamwe nkibisanzwe.

    Bamwe mu baturage baturiye aho byabereye bavuze ko impaka zaturutse ku kinyobwa banywaga bombi rimw, doreko cyaje gukura ziba intandaro y'amakimbirane akomeye.

    Mu gihe abandi bari bagerageje kubunga, umwe muri bo yahise asohokana umujinya ari wose, bituma yisanzura ubwo yatemaga urutoki rwa mugenzi we rwose .

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twabonye ibintu bimeze nk'ikinamico, kuko barimo bavuga amagambo asanzwe, hashize akanya gato tubona umwe ashatse kwerekana uburakari ku buryo bukabije. Twahise dutabaza ubuyobozi n'inzego z'umutekano.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitoki bwaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane aterwa n'ubusinzi no gushakira ibisubizo mu nzira z'ibiganiro aho kwishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi bishobora guhitana ubuzima bw'abantu cyangwa kubasiga iheruheru.

    Inzego z'umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, ndetse n'uburemere bw'icyaha bushinjwa ukekwaho guhohotera mugenzi we.

    Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, haravugwa inkuru iteye ubwoba y'umugabo ukekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we nyuma y'ukutumvikana kwabereye mu kabari

    Source : https://kasukumedia.com/gatsibo-umugabo-akekwaho-gutema-urutoki-rwa-mugenzi-we-nyuma-yo-gutonganira-mu-kabari/

  • Gigio Donnarumma yakoze imyitozo ye ya mbere muri Manchester City #rwanda #RwOT

    Gigio Donnarumma, umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani akaba n'umukinnyi wahoze akinira Paris Saint-Germain, yakoze imyitozo ye ya mbere hamwe na Manchester City mbere y'uko haba umukino ukomeye wa Manchester Derby uzahuza City na Manchester United. Ibi byagaragaye nk'intangiriro ry'urugendo rwe rushya nk'umukinnyi usanzwe afite izina rikomeye mu mupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Donnarumma yinjiye muri Man City nyuma y'igihe kirekire avugwa mu makipe akomeye yo ku mugabane w'u Burayi, aho byavugwaga ko ikipe izamwegukana izaba yungutse umunyezamu ufite uburebure, ubunararibonye n'ubushobozi bwo gukiza ikipe mu bihe bikomeye.

    Mu myitozo yabereye Etihad Campus, uyu munyezamu w'imyaka 26 yagaragaje imbaraga n'ubuhanga bimuteye kwizerwa n'abatoza be bashya.

    Umutoza Pep Guardiola yagaragaje ko yishimiye kubona Donnarumma, avuga ko ari umunyezamu ushobora gufasha ikipe mu mikino minini, cyane cyane muri shampiyona ya English Premier League no mu mikino ya UEFA Champions League. Abafana ba City nabo ntibatanzwe, kuko ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo by'uko ikipe yabo yabonye umukinnyi ushobora kubafasha kongera kwegukana ibikombe.

    Umukino wa Derby utegerejwe cyane uzaba ari intangiriro ikomeye kuri Donnarumma, kuko ushobora gutanga ishusho y'uko azitwara mu gihugu gikunze gukoresha imbaraga n'umuvuduko mu mupira w'amaguru

    Gigio Donnarumma yakoze imyitozo ye ya mbere muri Manchester City
    Gigio Donnarumma, umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani akaba n'umukinnyi wahoze akinira Paris Saint-Germain, yakoze imyitozo ye ya mbere hamwe na Manchester City

    .

    Source : https://kasukumedia.com/gigio-donnarumma-yakoze-imyitozo-ye-ya-mbere-muri-manchester-city/

  • Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025.

    Amashusho yashyizwe hanze n'uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n'Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n'ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi.

    Bigera aho ufite umuhoro akawukubita wa mukobwa, mbere y'uko biruka bakamusiga arambaraye hasi.

    Kazungu ati 'RIB, Polisi y'u Rwanda izi nsoresore z'i Nyamirambo, Rwampara mudufashe muzirase mu cyico! kandi mu mutwe. Ibi byabaye nijoro i Nyamirambo umanuka Rwampara. Ibaze insoresore zitwaza umuhoro koko. Ubu bujura, urugomo rusigaye muri Nyamirambo muruhagurukire pe.'

    Mu gusubiza, Polisi y'u Rwanda yifashishije X yatangaje ko yatangiye gushakisha abagaragaye muri ayo mashusho.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara tariki 11 Nzeri 2025 turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe. Murakoze'

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n'ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w'ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n'ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Abo basore basize uwo mukobwa yabaye intere

    Polisi yatangiye gushakisha abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-iri-gushakisha-uruhindu-abasore-bakomerekeje-umukobwa

  • Rulindo: Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y'agaciro mu buryo batemewe – #rwanda #RwOT

    Yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Masoro, mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo muri aka karere.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batazihanganira na rimwe abaturage bishora muri ubu bucukuzi butemewe.

    Ati “Abantu birinde buriya bucukuzi butemewe, kuko bishobora gushyira ubuzima bw'ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bakabukuramo indwara, usanga kandi aho bukorerwa hahora umutekano muke n'urugomo bituruka ku makimbirane hagati y'ababukora n'abangirizwa imirima, kandi ababufatiwemo barafungwa imiryango yabo ikabura abayikorera.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abinangiye kureka ubu bucukuzi, bikorwa umunsi ku munsi kandi batabihanganira.

    Polisi y'u Rwanda isaba abaturage kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi butemewe kuko bishyira mu kaga ubuzima kandi bigateza umutekano muke aho bikorerwa.

    Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje.

    Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y'agaciro mu buryo batemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-yafatanywe-arenga-ibihumbi-600-frw-yashakaga-kugura-amabuye-y-agaciro

  • Nyamasheke: Ababuriye ababo mu mpanuka y'urukuta bijejwe impozamarira – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura imirambo umunani y'abakozi bagwiriwe n'urukuta. Ni abakozi bari mu mirimo yo kubaka urugomero ruherereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.

    Umuhango wo gusezera no gushyingura abaguye muri iyi mpanuka wabimburiwe no gufata imirambo ku bitaro bya Kibogora byakurikiwe n'igikorwa cyo kubashyingura cyabereye mu Murenge wa Cyato.

    Uyu muhango witabiriye n'abaturage, inshuti n'imiryango ya ba nyakwigendera ndetse n'abayobozi mu nzego za Leta n'inzego z'umutekano.

    Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko Ikigo DNG Rwanda Ltd kiri kubaka uru rugomero gifite ubwishingizi, bityo ko hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.

    Ati 'Kompanyi y'ubwishingizi nayo yarahageze iza kureba uko byagenze. Bivuze ko natwe nk'ubuyobozi tuzakomeza gufatanya na kompanyi mu gukurikirana ibijyanye n'ubwishingizi'.

    Guverineri Ntibitura yavuze ko abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka babiri bamaze gutaha. Umunani basigaye mu bitaro, barindwi bari mu bitaro bya Kibogora naho umwe yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza i Butare CHUB.

    Ati 'Twabahaye ubutumwa bw'ihumure ko ubuyobozi bwifatanyije nabo, bwihanganisha imiryango yagize ibyago. Umuturage wese upfuye ntabwo ari igihombo ku muryango gusa, ahubwo ni n'igihombo ku gihugu'.

    Ikusanyamakuru ryakozwe n'ikigo cyakoreshaga aba bakozi kiri kumwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ryagaragaje ko abakozi bakoraga kuri uru rukuta umunsi rugwa ari 26. Muri bo umunani bahise bitaba Imana, abandi 10 barakomereka.

    Abantu 8 baguye mu mpanuka y’urukuta rw’amabuye i Nyamasheke bashyinguwe

    Umuhango wo gushyingura abaguye mu mpanuka y’urukuta witabiriwe n’imbaga y’abaturage biganjemo inshuti n’imiryango

    Guverineri Ntibitura yijeje ababuriye ababo mu mpanuka y’urukuta ko bazahabwa impozamarira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-y-urukuta-bijejwe-impozamariza

  • Iburasirazuba: Imiryango irenga 3200 ibana bitemewe n'amategeko yatangiye gusezeranywa – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yatangiye gusezeranywa kuva ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry'uburinganire kizwi nka 'Gender Accountability Week''.

    Iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Nyamirama ahasezeranyijwe imiryango 47 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Uretse mu Karere ka Kayonza iki gikorwa kandi cyanakorewe mu tundi turere twose.

    Niyonsaba Florence na Mudaheranwa Alex batuye mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo mu Mudugudu wa Nyakagarama, bavuze ko bari bamaranye imyaka 23, bakaba barabyayemo abana umunani.

    Bavuze ko kumara icyo gihe cyose batarasezeranye byatewe n'uko batari babanye neza.

    Niyonsaba yagize ati 'Gusezerana ni ibintu binejeje cyane kuko uko ngana uku ku myaka 45 mu mvugo yo hanze bavuga ko iyo utasezeranye uba uri indaya, byari binteye ipfunwe ariko ubu ndumva nishimye, umugabo wanjye n'abana bacu biduhesheje agaciro, abana bari banditse kuri njye gusa ariko ubu nishimiye ko bananditswe kuri papa wabo.''

    Mudaheranwa we yavuze ko yicuza ibintu byinshi yatakaje kubera kugira urugo rurimo amakimbirane.

    Yavuze ko mu myaka 23 yakabaye yarateye imbere ariko kubera amakimbirane yatumye abana batiga neza.

    Yavuze ko kuri ubu bagiye gukoresha imbaraga nyinshi biteze imbere.

    Mugabo Frank, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Benishyaka umaze gufasha imiryango irenga 600 gusezerana imbere y'amategeko mu turere twa Gatsibo na Kayonza, yavuze ko iyi miryango bayigisha amezi atanu n'igice bayereka ibibi by'amakimbirane yo mu ngo.

    Ati 'Twe turi umuryango utegamiye kuri Leta rero iyo imiryango myinshi yigishijwe igahinduka ikabana mu mahoro biradushimisha, ubu uyu munsi imiryango 24 mu yigera kuri 84 turi kwigisha yabashije gusezerana kandi yiyemeza kwikura mu bukene.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imiryango yasezeranye kurushaho kubana neza no gufasha indi miryango ibana mu makimbirane mu kuyavamo kuko ngo nta keza kayo ahubwo asenya umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Tuzakomeza muri iki cyumweru gusezeranya imiryango, ubu tumaze kubarura imiryango 3277 yifuza gusezerana, aha n'ahandi henshi byakozwe ariko ni igikorwa kigikomeza, dufite imiryango igera ku 3716 twashoboye kubarura ibana mu makimbirane, turifuza gusoza iki cyumweru twumva ubuhamya bwiza bwabo.''

    Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazasezeranywa imiryango myinshi, hagakorwa ubukangurambaga bigamije kurwanya amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, kwandika abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere, gufasha abangavu batewe inda, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi.

    Imiryango 3277 yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko yatangiye gusezeranywa

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Akanyamuneza ni kose kuri Mudaheranwa na Niyonsaba basezeranye nyuma y'imyaka myinshi y'amakimbirane

    Guverineri Rubingisa yasabye abasezeranye kubera abandi urugero rw'urugo rwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-imiryango-irenga-3200-ibana-bitemewe-n-amategeko-yatangiye

  • Umusore w'imyaka 19 yatorokanye Nyirabuja, bajya kubana nk'umugore n'umugabo i Nyagatare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Ryimiyaga, Akagari ka Ntoma, haravugwa inkuru idasanzwe y'umusore w'imyaka 19 witwa Tuyizere, wari usanzwe akorera mu rugo, watorokanye nyirabuja bakajya kubana nk'umugore n'umugabo.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yasize urugo rwe n'umuryango we, asanga uyu musore wamufashaga mu mirimo yo mu rugo, bitungura abaturanyi ndetse n'ababyeyi b'uyu musore.

    Abaturage bavuga ko iki gikorwa kidasanzwe gishobora guteza ibibazo mu miryango yombi, ndetse bakibaza uko byakemurwa mu rwego rw'amategeko, cyane ko bivugwa ko umugore yashatse umugabo mbere y'uko afata icyemezo cyo gusohoka mu rugo rwe.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-19-yatorokanye-nyirabuja-bajya-kubana-nkumugore-numugabo-i-nyagatare/