Category: Uncategorized

  • Uburyo Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda ryatejwe imbere n'amavugurura y'amategeko no guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye hirindwa ibyuho mu isoko, byongera icyizere cy'abashoramari, ndetse byagura uburyo bwo kubona amafaranga y'igihe kirekire ashorwa mu bikorwa by'iterambere.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole yavuze ko ibikorwa byakozwe muri 2025 byari ngombwa kandi byagize uruhare mu kuzamura imikorere y'isoko ry'u Rwanda ry'imari n'imigabane.

    Yagize ati 'Aya mavugurura si ugusohoza gusa ibisabwa n'amategeko. Ni uburyo bwo kongera icyizere, guteza imbere udushya no gufasha isoko ryacu kugendana n'iterambere riri ku rwego mpuzamahanga.'

    Uretse amavugurura mu by'amategeko n'amabwiriza mashya, CMA yashyize imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abashoramari ku byiza byo gutangira urugendo rwo kuzigama no gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane. Mu mwaka wa 2025, ibikorwa byo kwigisha abaturage ku bijyanye n'isoko ry'imari byabereye mu ntara zose z'igihugu ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Abigishijwe muri ubu bukangurambaga harimo cyane cyane urubyiruko n'abashoramari bashya, bagize amahirwe yo gusobanukirwa n'uko isoko rikora n'uburenganzira bwabo nk'abashoramari.

    Mu rwego rwo kongera umubare w'ibigo bifite ubushobozi bwo kubona ishoramari, CMA ifatanyije n'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Investment Clinic.

    Iyi gahunda itanga ubujyanama ku masosiyete mato n'aciriritse (SMEs) ku bijyanye n'imiyoborere myiza, uburyo bwo kugaragaza imari neza, n'inzira zo gushaka ishoramari. Hari ibigo byinshi byafashijwe kwitegura kugira ngo bishobore kwakira abashoramari cyangwa kwiyandikisha ku isoko ry'imari.

    Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo gutangiza ibicuruzwa bishya by'imari mu Rwanda, birimo Real Estate Investment Trusts (REITs), Exchange-Traded Funds (ETFs) na sustainability-linked bonds. Ibi bicuruzwa bishya bizafasha abashoramari kubona amahitamo menshi kandi bitume isoko ry'imari rirushaho kugira ubukana n'amahirwe menshi ku ishoramari ry'igihe kirekire.

    Umusaruro wa 2025 werekana ubushake n'uruhare rwa CMA mu kubaka isoko ry'imari rifite imiyoborere inoze, ririmo abashomari benshi kandi rishingiye ku mucyo. Uko ubukungu bw'u Rwanda bukura, ni nako isoko ry'imari riba urufunguzo mu guteza imbere ubucuruzi, gutanga akazi no guteza imbere iterambere rirambye ry'igihugu cy'u Rwanda.

    Uburyo Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda ryatejwe imbere n'amavugurura y'amategeko no guhanga udushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-isoko-ry-imari-n-imigabane-ry-u-rwanda-ryatejwe-imbere-n-amavugurura-y

  • Perezida Kagame yageze muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, nk'uko byatangajwe na Village Urugwiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame ageze muri Qatar nyuma y'iminsi mike icyo gihugu kigabweho ibitero na Israel ku wa 9 Nzeri 2025, igambiriye kwivugana abayobozi b'Umutwe wa Hamas bari i Doha.

    Nyuma y'ibi bitero, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo ibyamagana ivuga ko kurenga ku mahame y'ibanze agenga imibanire y'ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.

    Ryaragiraga riti 'Gukinisha nkana amahame y'ibanze agenga imibanire y'ibihugu ni ibintu bibi kandi biteye inkeke, kandi biganisha Isi ku kubaho itagendera ku mategeko mu buryo butigeze bubaho. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera nta shingiro bifite, ariko umuryango mpuzamahanga usa n'ushyigikiye ko bikomeza nta kubiryozwa.'

    U Rwanda kandi rwakomeje ruvuga ko 'Uburyarya no kurebera mu bihe nk'ibi, by'umwihariko bikozwe n'abakomeye, bishyira Isi mu byago byo kwisanga mu mvururu n'ibibazo.'

    Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w'ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by'ubukerarugendo n'ubwikorezi.

    Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y'ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n'iterambere.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

    Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Perezida Kagame yageze i Doha yakirwa na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi

    Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Gatanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-qatar

  • Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera kuri uyu wa 12 Nzeri 2025. Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.

    Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Filipo Rukamba wayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini, akaba yarabaye umuturanyi wa Lt Gen Innocent Kabandana ndetse mbere yo kwitaba Imana, yari yaratanze ubwo busabe bw'uko Musenyeri Rukamba ari we wazayobora Misa yo kumusabira.

    Misa yitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n'abavandimwe.

    Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko urupfu ari inzira ya buri wese uri ku Isi ariko ko ubuzima bw'umuntu butagarukira ku rupfu nk'uko abemera Imana babyizera.

    Ati 'Imana iturema ntiyaturemeye urupfu, yifuzaga ko tubana nayo tukayimenya nk'umubyeyi, tukayibonamo inshuti…yaturemeye ubuzima no kubaho ubuziraherezo. Iyo tuvutse ku babyeyi, badutoza kuba ab'ingirakamaro, kubaha Imana cyane ko umuntu avukira mu muryango ukamuha imbaraga z'umutima. Na Lt Gen Kabandana na we yakuriye mu muryango, yanyuze mu mateka nk'ayo Abanyarwanda twanyuzemo, aba uw'ingirakamaro ku gihugu, aba mu Ngabo z'Igihugu. Ntabwo rero umukirisitu apfa, ahubwo ajya mu biganza by'Imana.'

    Yakomeje agaragaza ko amasengesho akorwa yo gusabira uwitabye Imana, ari ingirakamaro.

    Umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw'igihugu, by'umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.

    Umugore wa Lt Gen Kabandana, yahishuye ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n'amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by'umwihariko Perezida wa Repubulika n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, RDF.

    Ati 'Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by'ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.'

    Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana ariko yari yahawe byose bishoboka birimo n'ubuvuzi kandi bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bw'Igihugu.

    Ati 'Kuba yarivuje iyi myaka ibiri n'amezi atatu mumushyigikira byamuteraga imbaraga zo gukomeza. Roho ye yagiye mu ijuru kandi mu gihe gikwiriye natwe twizeye ko tuzahura na we.'

    Umwana we w'imfura, Dr. Monia Kabandana, na we yashimye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashije umubyeyi we kwivuza, avuga ko mbere y'uko atabaruka, yabyishimiraga kandi byatumye asaba abana be gukomeza gukunda igihugu.

    Yavuze ko se yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw'u Rwanda kuko yabyifuzaga kandi kuri we ngo yabifashe nk'umugisha kuba ataraguye i mahanga.

    Umukuru w'Umuryango, akaba na se wabo wa Lt Gen Innocent Kabandana, Bizumuremyi Antoine, yashimye abakomeje gufata umuryango mu mugongo, anashimira ko Lt Gen atabarutse yarabaye uw'agaciro ku gihugu.

    Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.

    Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

    Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi

    Maj Gen Alex Kagame atwaye ifoto ya Lt Gen Innocent Kabandana

    Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ari mu bitabiriye Igitambo cya Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba

    Dr. Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe na we yitabiriye Misa yo gusezera kuri Lt Gn Kabandana

    Maj Gen Alex Kagame

    Maj Gen Ruki Karusisi

    Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga

    Umugore wa Lt Gen Kabandana, yashimiye Perezida wa Repubulika n’umuryango we ku bwo kubaba hafi mu gihe cy’uburwayi bw’uyu musirikare

    Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Ruki Karusisi na Maj Gen Alex Kagame, bari mu baherekeje Lt Gen Innocent Kabandana

    Musenyeri Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru ni we wasomye Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana nk’uko abyifuje akiriho

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni umwe mu bitabiriye iyi Misa nk’umwe mu bo babanye mu gisirikare

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yitabiriye uyu muhango

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-kabandana-yasezeweho-mu-cyubahiro-mu-muhango-witabiriwe-na-madamu

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu bya Afurika guhashya Marburg – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakozwe n'itsinda rya Minisiteri y'Ubuzima ryayobowe na Dr. Nsanzimana Sabin uyiyobora. Bwatangajwe muri NEJM ku itariki 10 Nzeri 2025.

    Nyuma y'uko butangajwe muri NEJM, Dr. Nsazimana yanditse ku rukuta rwe rwa X ati 'Nyuma y'umwaka ubushakashatsi bwacu bwagaragaje uburyo twagendeye kuri siyansi dutahura virusi vuba tunayivura vuba. U Rwanda mu byumweru bike rwabashije guhagarika Marburg yari ihageze bwa mbere bituma ihitana abantu bake kurusha ahandi yagaragaye.'

    Marburg yagaragaye bwa mbere mu Rwanda muri Nzeri 2024 mu bitaro by'i Kigali ihereye ku bakozi 20 bo kwa muganga irandurwa burundu mu Ukuboza 2024.

    Nyuma yo kubona umurwayi wa mbere wa Marburg, byamenyekanye ko indwara yaturutse ku ducurama twitwa 'Egyptian rousette bats' twari mu kirombe cy'amabuye y'agaciro kiri hafi y'Umujyi wa Kigali.

    Abantu 66 ni bo basanganywe Marburg mu barenga 6.000 bapimwe. Abagize ijanisha rya 77% by'abasanganywe Marburg ni abakozi bo kwa muganga.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abantu 15 Marburg yahitanye mu Rwanda bangana na 23% bya 66 bayanduye bigaragaza umwihariko mu guhangana n'iyo ndwara.

    Mu bindi bihugu bya Afurika Marburg yagaragayemo mu bihe bitandukanye birimo Angola, RDC, Kenya, Afurika y'Epfo n'ibindi yagiye ihahitana abarenga 50% by'abayanduye.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwarushije ibindi bihugu bya Afurika guhashya Marburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-u-rwanda-rwarushije-ibindi-bihugu-bya-afurika

  • Gatsibo: Yatawe muri yombi azira gutema insina 100 za mugenzi we bashwaniye mu kabari – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabugenge mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki, uyu mugabo akaba yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025.

    Tariki ya 3 Nzeri 2025 ni bwo abagabo babiri bashwaniye mu kabari bapfuye umugore wagakoragamo. Icyo gihe umwe muri bo ngo yahise ahigira kuzahemukira mugenzi we akamukorera ikintu kizamubabaza cyane.

    Nyuma y'icyumweru tariki ya 10 Nzeri, undi yarabyutse asanga insina zirenga 100 zari ziri mu rutoki rwe zose ziri hasi zatemaguwe, ahita atanga ikirego. Uwo mugabo bari bafitanye ibibazo ngo yahise atangira kwihishahisha kugeza ubwo ku wa Kane atawe muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gitoki, Mayunzwe Pierre Claver, yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo watawe muri yombi akekwaho gutema izo nsina kubera amagabo yabwiye mugenzi we ubwo bari bari mu kabari, ikindi ngo cyatumye akekwa ni uburyo izo nsina zigitemwa yabanje kwihishahisha kugeza ubwo atawe muri yombi.

    Ati 'Ni ibintu bitari iby'i Rwanda, gutema insina nyinshi kuriya kandi zari kuzavaho ibitoki, rero twamufashe tumushyikiriza RIB kugira ngo ikomeze iperereza nibasanga yarabikoze abihanirwe. Abaturage turabasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Mu gihe bibaye hari inzego z'ubuyobozi kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge nta mpamvu yo kwihorera cyangwa ngo ukore ibyaha.''

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bafite inama n'abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabugenge mu rwego rwo kubasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera mu gihe iperereza rigikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yatawe-muri-yombi-azira-gutema-insina-100-za-mugenzi-we-bashwaniye-mu

  • Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025.

    Amashusho yashyizwe hanze n'uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n'Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n'ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi.

    Bigera aho ufite umuhoro akawukubita wa mukobwa, mbere y'uko biruka bakamusiga arambaraye hasi.

    Kazungu ati 'RIB, Polisi y'u Rwanda izi nsoresore z'i Nyamirambo, Rwampara mudufashe muzirase mu cyico! kandi mu mutwe. Ibi byabaye nijoro i Nyamirambo umanuka Rwampara. Ibaze insoresore zitwaza umuhoro koko. Ubu bujura, urugomo rusigaye muri Nyamirambo muruhagurukire pe.'

    Mu gusubiza, Polisi y'u Rwanda yifashishije X yatangaje ko yatangiye gushakisha abagaragaye muri ayo mashusho.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara tariki 11 Nzeri 2025 turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe. Murakoze'

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n'ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w'ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n'ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Abo basore basize uwo mukobwa yabaye intere

    Polisi yatangiye gushakisha abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-iri-guhigisha-uruhindu-abasore-bagaragaye-bakomeretsa

  • Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, Polisi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bantu batatu bagaragaye mu mashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bari ku muhanda batemagura umuntu bari barambitse hasi aryamye.

    Mbere y'iri tangazo, hari irindi ryaribanjirije aho Polisi ibinyujije kuri X yagize iti' Polisi y'u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025, turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe'.

    Mu gihe kitagera ku masaha 24 agize umunsi, Polisi nibwo yahise itanga irindi tangazo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( rwahoze rwitwa Twitter), ivuga iti' Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy'ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje'.

    Ubwo amashusho y'ubu bugizi bwa nabi yagaragaraga aba bantu batatu batemagura umuntu wari uryamye hasi, humvikanye amahoni y'imodoka yasaga n'itabaza ndetse aba basore batatu bagaragara umwe afite umupanga atema umugore/Kobwa wari uryamye hasi.

    Imodoka ikivuza amahoni, baretse ku mutema biruka bahunga ariko umwe muri bo agaragara asa n'utora ibuye hasi bigaragara ko hari uwo basaga n'abirukankana. Bikekwa ko ari uwo babonaga mu nzira bahunga. Bigaragara kandi ko, abari mu modoka cyangwa se undi muntu wari hafi aho ari bo bashobora kuba barafashe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Gusa nubwo batabashije gutabara, ariko barabatesheje wenda bari no ku mwica, ariko kuvuza amahoni no gufata aya mashusho byatumye hamenyekana ubu bugome ndetse ababukoze batangira gukurikiranwa.
    intyoza.com

    The post Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi first appeared on Intyoza.

    The post Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/12/umwe-muri-3-bagaragaye-batemagura-umuntu-ku-muhanda-yatawe-muri-yombi/

  • Gorilla FC yatangiye shampiyona itsinda AS Muhanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gorilla FC yatangiye shampiyona itsinda AS Muhanga itozwa na Gatera Moussa wahoze ayitoza ibitego 2-0.

    Wari umukino ufungura shampiyona ya 2025-26 ukaba wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikaba yari yasuye Gorilla FC.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko impande zombi ntizabasha kureba mu izamu, bajya kuruhuka ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri AS Muhanga yahererekanyaga neza ndetse ikanagera imbere y’izamu ariko ntibashe gutsinda.

    Gorilla FC yakinaga ibintu bike ariko bifite intego yaje kubona igitego ku munota wa 68 cyatsinzwe na Nduwimana Frank.

    Ku munota wa 84 Mudeyi Mussa wari winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye Gorilla FC igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-0.

    Indi mikino y’umunsi wa wa shampiyona

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025

    Bugesera FC vs Gicumbi FC
    Etincelles vs Gasogi United
    Mukura VS vs Musanze FC
    Police FC vs Rutsiro FC
    Kiyovu Sports vs Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025

    AS Kigali vs Amagaju

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11845

  • Ni umutoza ariko akoresha umutungo wacu – Perezida Fabrice yavuze amagambo akomeye k’umutoza w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hari impinduka zigomba kuba mu Mavubi kuko hari ibyo umutoza akora atazihanganira kuko akoresha umutungo w’abanyarwanda.

    Ibi yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye muri Nigeria na Afurika y’Epfo gukina imikino y’umunsi wa 7 n’uwa 8 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Batsinzwe na Nigeria 1-0 nyuma baza gutsinda Zimbabwe 1-0 mu mukino wabereye Afurika y’Epfo.

    Bageze mu Rwanda yavuze ko yishimiye urugendo rwe rwa mbere yaherekeje ikipe y’Igihugu aho yagize n’amahirwe yo kuganira n’abakinnyi amenya icyo baneye.

    Yagarutse ku mpinduka zishobora kuba mu guhamagara abakinnyi ubutaha, yemeza ko ashaka kubaka ikipe ikomeye yitwara neza.

    Ati “nababwiye ko hari ibintu byinshi ngiye guhindura mu Mavubi, igomba kuba ikipe y’inyamwuga ikagira aho abana bakina, tugakuramo amarangamutima.”

    Yakomeje kandi avuga ko uko abakinnyi bahamagarwa nibyo umutoza afite ububasha ariko na none agomba kumenya ko akoresha umutungo w’abanyarwanda.

    Ati “uko abakinnyi bahamagarwa, ni byo umutoza afite ububasha ariko ububasha afite akoresha umutungo wacu kugira bize, niba harimo igiciro gituma Amavubi atsindwa kuko bahamagaye abantu badakina, hari ibintu ntazemera.”

    “Tuzicara turebe tuzi abantu bakina, abafite ubwenegihugu bw’ahandi ariko ari abanyarwanda tugomba kubageraho tukabazana dushaka ko Amavubi akomera.”

    Yavuze ko yasabye abatoza kuba mu cyumweru kimwe bamaze gusohora urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bifuza kuzakinisha mu kwezi gutaha ku mukino wa Benin na Afurika y’Epfo.

    Yanavuze ko hari abakinnyi bashya bafite ku rutonde bifuza gusura bakaba baganira na bo bahise bemera hari abagaragara muri iyo mikino.

    Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hari impinduka agiye gukora mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11841

  • Imyaka 8 irashize uwari Umunyezamu wa Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunsi nk’uyu tariki ya 12 Nzeri 2017 byari amarira n’agahinda mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda by’umwihariko aba Rayon Sports kuko nibwo uwari umunyezamu wa bo, Mutuyimana Evariste yitabye Imana.

    Uyu munyezamu akaba yarazize urupfu rutunguranye aho yasanzwe iwe mu nzu yashizemo umwuka.

    Ni urupfu rwashenguye benshi cyane ko atari anarwaye. Yitabye Imana tariki ya 12 Nzeri ashyingurwa tariki ya 17 Nzeri, akaba yarashyinguranywe inkweto na ‘Gants’ yakinanaga.

    Yitabye Imana afite imayaka 29 kuko yavutse tariki ya 12 Mutarama 1988.

    Yamenyekanye akinira Kiyovu Sports na Police FC, yaje kuvamo yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya. Uyu munyezamu wanakiniraga ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma yo kubengukwa na Rayon Sports, ikipe yari amazemo umwaka ndetse akaba yaratwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ya 2016/2017.

    Imyaka 8 irashize Mutuyimana Evariste wakiniraga Rayon Sports yitabye Imana

    Yashyinguranywe inkweto na Gants yakinanaga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11842