Category: Uncategorized

  • U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikare n'abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Izo mpanuro zatangiwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'i Gako mu Karere ka Bugesera ku wa 13 Nzeri 2025.

    Abo basirikare n'abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka bakora ubwo butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abo basirikare n'abapolisi kuzakomeza ikinyabupfura n'umurava byaranze Ingabo z'u Rwanda ziri muri ubwo butumwa mu myaka ine ishize.

    Yababibukije kandi ko akazi gakomeye kakozwe na bagenzi babo bagiye basimbura muri ubwo butumwa bagomba kugakomeza kuko ikigamijwe atari ukurwana gusa ahubwo ari ugufasha Leta ya Mozambique kubaka urwego rwayo rw'umutekano.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yasabye izo ngabo kuzakorera hamwe buri gihe no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyateza icyasha isura nziza y'u Rwanda.

    Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

    Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n'ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.

    Kuva Ingabo z'u Rwanda zahagera mu 2021 zabashije guhashya ibyo byihebe aho mu mpera za 2023 Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by'Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.

    U Rwanda rugiye gusimbuza abasirikare n'abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abo basirikare n'abapolisi kuzakomeza ikinyabupfura n'umurava byaranze Ingabo z'u Rwanda ziri muri ubwo butumwa mu myaka ine ishize

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yasabye abagiye mu butumwa kuzakorera hamwe no kwirinda ikintu cyasiga icyasha isura nziza y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gusimbuza-abasirikare-n-abapolisi-bari-mu-butumwa-muri

  • Abakinnyi ba filime bazahembwa imodoka: 'Mashariki African Film Festival' yagarutse mu isura nshya – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe nyuma y'uko abategura iri serukiramuco bagaragaje urutonde rw'ibyiciro bihataniwemo ibihembo bya 'Mashariki Awards 2025', aho abahatanye barenga 160 baturutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka “Iziwacu Cinema”.

    Nyuma y'igihe cyari gishize riba, uyu mwaka ryitezweho gusiga amateka mashya binyuze mu gutanga ibihembo birimo imodoka ebyiri ku mugabo n'umugore bakina filime bakunzwe cyane (People's Choice Actor & Actress).

    Iri serukiramuco rizaba guhera ku wa 22-29 Ugushyingo 2025 i Kigali, aho rizahuza abari muri sinema barimo abakinnyi, abayobora filime, abazikora n'abandi bafite aho bahurira n'uruganda rwa sinema.

    Mu byumweru rizamara, hazabamo iminsi itatu yiswe 'Mashariki Market' aho hitezwe abahagarariye sinema barenga 500 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Uretse ibihembo, abahatana bazanahabwa amahirwe yo kugera ku mbuga zifasha guteza imbere impano no kuzihuza n'amahirwe yo mu rwego mpuzamahanga, zirimo Mashariki Residence, Mashariki Academy na Mashariki Market (International Content Market).

    Umuyobozi w'iri serukiramuco, Trésor Senga, yavuze ko bahisemo gukora amavugurura uyu mwaka muri iri serukiramuco mu rwego rwo gukomeza gutera indi ntambwe no guha agaciro abakora filime mu Rwanda.

    Yasobanuye ko imodoka ebyiri zizatangwa, imwe izahabwa umukinnyi wa filime w'mugabo ukunzwe, indi izahabwa umugore nawe ukunzwe.

    Uyu muyobozi avuga ko uretse icyiciro cy'abakinnyi ba filime bakunzwe, ibindi byose mu gutoranya abatsinze hazakora Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko mu rwego rwo guha bamwe mu baba bari inyuma y'ibikorwa byinshi ariko batazwi bahisemo kongeramo icyiciro cy'abahanga mu ikorwa rya filime (Film Technicians), mu rwego rwo kubazirikana.

    Muri iri serukiramuco hazaba amatora yo kuri Internet, ndetse buri wese bitewe n'amafaranga azakoreshwa cyangwa abantu bazakoresha bamutora, azasubizwa 20% y'amafaranga y'abamutoye.

    Abakinnyi ba filime kandi bazagera mu turere dutanu tw'igihugu hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa byabo, gukorana ibikorwa by'urukundo n'abaturage, kumurika filime z'abo n'ibindi.

    Ibihembo bihataniye mu byiciro 23, birimo abantu 160. Ugereranyije n'umwaka ushize, ibi byiciro byarongewe cyane cyane ku ruhande rw'abantu bagira uruhare mu gukora no gutunganya filime.

    Mu bahatanye mu bihembo by'imodoka mu cyiciro cy'abagabo 'Best Actor (People's Choice)' harimo Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge abikesheje filime yise 'Deceiver', Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri 'Bamenya Series', Irunga Longin wamamaye nka Tukowote uhatanyemo kubera filime 'Kaliza wa Kalisa', Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Habimana Swedi uzwi nka Soloba uhatanyemo kubera filime 'The Money' n'abandi batandukanye.

    Ni mu gihe mu cyiciro cya 'Best Actress (People's Choice)' hahatanyemo Mumararungu Joyeuse uzwi nka Micky urimo kubera filime 'Igihome', Niyonkuru Aimee uzwi nka Nyambo urimo kubera 'The Devil', Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli urimo kubera 'Papa Sava', Mukasekuru Hadidja uzwi nka Fabiola urimo kubera 'The Devil', Uwimpundu Sandrine[Runfonsina] urimo kubera 'Shuwa Dilu', Irakoze Ariane Vanessa wamamaye nka Kate cyangwa Maya urimo kubera 'Hurts Harder', Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y'Ingore urimo kubera 'Kaliza wa Kalisa' n'abandi batandukanye.

    Amatora yo kuri internet azatangira ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025. Ushaka kureba urutonde rwose rw'abahatanye wakanda hano.

    Abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema baheruka guhura n’abategura iri serukiramuco

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga mu minsi ishize yahuye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema abaganiriza ku rugendo rushya rw’iri serukiramuco uyu mwaka

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga yamaze impungenge abagize amakenga y’imodoka bateganya gutanga, avuga ko izaba ari nshya kandi uwayitsindiye azava mu iserukiramuco ayitahanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakinnyi-ba-filime-bazahembwa-imodoka-mashariki-african-film-festival

  • Kigali: Abapangayi barashinja ba nyir'inzu kubazamuriraho ibiciro uko bishakiye (Video) – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuga ko leta ikwiye kwinjira muri iki kibazo ku buryo amategeko arengera abapangayi mu buryo bugaragara, kuko abafite inzu bakodesha bazigira iturufu bakongeza igiciro cyazo uko biboneye, udahise abona ubushobozi bakamusohora adakoza amaguru hasi.

    Ihanabayo Loti avuga ko bamwe muri ba nyir'inzu muri Kigali bitwaza ko abantu benshi bajya kuhashakira ubuzima kandi inzu zitiyongera, bigatuma bongera ibiciro uko bashaka wakwanga kwishyura bakagusohora nabi kuko baba bizeye ko bazahita babona undi uyijyamo.

    Ati ''Hari igihe ujya nko mu nzu ukayikodesha, wamaramo nk'ukwezi kumwe cyangwa nk'amezi abiri, nyir'inzu akaba arayizamuye kandi nta kintu yayikozeho. Nta karangi yasizemo imbere, wenda inzu irava ntayivuguruye, ariko akagenda azamura buri munsi. […] Numva leta yagira icyo ibikora ho.''

    Uzabarera Jeanne Gentille we avuga ko ba nyir'inzu bitwaza ngo ibiciro ku masoko byazamutse na bo bakongeza ubukode bw'inzu uko bishakiye, kandi wenda imishahara y'abazikodesha itiyongereye. Asaba ko leta yabiha umurongo amategeko akubahirizwa uyarenzeho agahanwa, ikanagabanya imisoro ku bafite inzu zikodeshwa kuko na yo bayitwaza bagashyira umuzigo ku bapangayi.

    Ati ''Icyo kibazo cyambayeho, nanjye ndakodesha. […] akazi umuntu akora ugasanga ntabwo baba bari bumwongeze, ugasanga agize imbogamizi z'uko amafaranga na we ahembwa ku kazi abaye make kuko bamwongeje ku nzu.''

    ''Icyo leta yakora ni ugushishikariza ba nyir'inzu kugira ngo batananiza abakodesha, cyane cyane usanga ba nyir'inzu bitwaza ngo ibiciro hanze byaruriye, ngo ibiryo byarahenze, imisoro yarazamutse. Icyo nasaba leta ni uko yagabanya ku misoro ya ba nyir'inzu kugira ngo natwe bazatworohereze kutugabanyiriza ku nzu.''

    Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamategeko Munyentwali Maurice, yavuze ko amakosa akunze kugaragara mu gukodesha inzu, ari uko nyirayo n'uyikodesha badakora amasezerano y'ubukode, n'abayakora ntibashyiremo ingingo zose zikwiye kumvikanwaho zirimo n'ijyanye no kongeza amafaranga, bityo ko mu guca izo mpaka baba bakwiye gukora amasezerano bafashijwe n'umunyamategeko.

    Ati ''Imibanire ya nyir'inzu n'ukodesha ishingiye ku masezerano gusa nta kindi. Itegeko rigenga amasezerano mu ngingo ya 64, rivuga ko amasezerano yakozwe hagati y'abantu babiri afatwa nk'itegeko ubwaryo. Ubwo ni ukuvuga ngo ibyo nyir'inzu yumvikanye n'ukodesha inzu ye, ni byo bigomba kugenderwaho kandi buri wese akabyubahiriza.''

    ''Niba umuntu agiye mu nzu y'undi bagomba kuvugana igiciro cy'ubukode, bakanavugana ibirebana n'igihe icyo giciro kizahindukira ngo kizamuke. […] Amasezerano agomba kuba arimo ingingo zose zisobanutse, cyane cyane kugira ngo birengere umupangayi, agomba kuvuga ati ngiye mu nzu, nubwo nzajya nishyura buri kwezi ariko aya masezerano afite agaciro k'imyaka itanu, ibiri cyangwa umwe. Biba bivuze ngo mbere y'icyo gihe ntibemerewe kuzamura ibiciro.''

    Umunyamategeko Munyentwali Maurice yavuze kandi ko mu masezerano hagati ya nyir'inzu n'uyikodesha, hagomba kujyamo uko bizamera mu gihe hagira ushaka gusesa amasezerano. Aha ni ku bw'impamvu zirimo no kwirinda ko nyir'inzu abonye utumva ibyo kongezwa ay'ubukode, yakwirukana nabi atanabanje kuguteguza.

    Munyentwali yibukije ko agaciro k'imitungo itimukanwa nk'inzu, kazamuka bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo uko ibiciro buhagaze ku isoko, agaciro k'ifaranga ry'igihugu n'ibindi, bityo ko ibiciro by'ubukode bishibora kuzamuka, ariko ntibikorwe nko kurenganya abakodesha ngo bongezwe amafaranga buri gihe gito.

    Yongeyeho ko mu masezerano hanagomba kujyamo ibijyanye n'igihe amafaranga y'ubukode azongerwa n'umubare w'aziyongeraho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abapangayi-barashinja-ba-nyir-inzu-kubazamuriraho-ibiciro-uko-bishakiye

  • Ruhango: Bafatiwe mu cyuho bakekwaho kwiba ihene, umwe aricwa – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu rukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, mu Mudugudu wa Ruduha, aho urugo rw'uwitwa Uwineza Providence w'imyaka 49, rwatewe n'abagabo babiri, barimo uw'imyaka 57 n'undi w'imyaka 73, bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro, icumu ndetse n'icyuma, maze bacukura inzu bashaka kwiba ihene.

    Abahungu bo mo muri urwo rugo, bahise babyuka batabaye, maze batangira kurwana n'abo bajura, umuhungu w'imyaka 17 waho bahita bamutema ku kaboko, naho mukuru we w'imyaka 24 akubita umwe mu babateye witwaga Uwiragiye Fabien w'imyaka 73 inkoni ku gahanga arakomereka bikabije, maze bamujyanye kuri Ivuriro ry'Ibanze rya Tambwe, ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa abo basore babiri, ndetse n'undi ukekwaho ubujura wari kumwe na nyakwigendera bose batabwa muri yombi.

    Ati 'Ubu bose uko ari batatu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.'

    CIP Kamanzi, yaboneyeho kwibutsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi birimo n'ubujura bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage kubicikaho, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira, anongeraho ko nta muturage ukwiye kwihanira, ahubwo usagariwe wese aba akwiye gutabaza inzego z'ubuyobozi zikamufasha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakekwaho-ubujura-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-biba-ihene-umwe-aricwa

  • Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yasohoye iri tangazo ibinyujije kuri X nyuma y'ibyari byatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Reuters ndetse n'ibindi byo muri Ukraine ko abasirikare ba Pologne bagiye koherezwa muri iki gihugu kwiga uburyo bashobora guhangana n'ibitero by'indege zitagira abapilote ndetse n'ibisasu byo mu bwoko bwa missile.

    Ryagiraga riti 'Ibi ni ibije gusubiza ikibazo cy'aho imyitozo yo gukoresha indege zitagera abapilote izabera ndetse n'uburyo abahanga mu gukoresha ibi bikoresho by'ikoranabuhanga b'ibihugu byombi bazakorana.'

    'Ibiganiro biracyakomeje kandi bishingiye ahanini mu gukomeza imikoranire hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye no gukoresha drones ndetse n'ubundi buryo mu kwirinda ibi bitero bya drones bituruka mu Burusiya.'

    Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko mu gihe iyi myitozo yatangira ishobora kuzabera muri Pologne aho kuba muri Ukraine.

    Ku wa 11 Nzeri, nibwo Reuters yatangaje amakuru y'uko hari abasirikare ba Pologne bagiye kujya mu myitozo yo kurasa indege zitagira abapilote muri Ukraine.

    Yabitangaje nyuma y'aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yitangarije ko amaze kumvikana na Minisitiri w'Intebe wa Pologne mu kohereza igisirikare cyabo kwiga uburyo bashobora guhangana n'ibitero by'indege zitagira abapilote.

    Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pologne-yigaramye-ibyo-kohereza-ingabo-muri-ukraine

  • Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yisabiye abafana amafaranga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ukinira Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye abakunzi b’iyi kujya baza kuri buri mukino maze yatsinda bakamuha amafaranga.

    Ni nyuma y’uko ku mukino baraye batsinzemo Kiyovu Sports 2-0 byose byatsinzwe na we, bamuhundagajeho amafaranga.

    Yavuze ko uru rukundo bamweretse rudasanzwe rero akaba abasaba kujya baza kubashyigikira kuri buri mukino.

    Ati “Abafana bakeneye ibitego byinshi n’ibyishimo bihoraho, nkeneye ko abafaba bajya baza kuri buri mukino twatsinda, niba ntsinze nkeneye andi mafaranga.”

    Guha amafaranga abakinnyi bitwaye neza ku mukino, si bishya ku bakunzi ba Rayon Sports, iyo umukinnyi yabashimishije bamuhundazaho amafaranga.

    Abafana ba Rayon Sports baraye bamuhaye amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11858

  • Eswatini igiye gutangiza mituweli nyuma yo kwigira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'icyakorwa ngo ubu bufatanye burusheho gutera imbere.

    Hagarutswe kandi ku ruhare n'ibisubizo u Rwanda rukomeje kwishakamo binyuze mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya, Rwanda Cooperative Initiative, aho ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza intumwa ngo zize kwigira ku Rwanda.

    Umuyobozi uhagarariye inyungu za Eswatini mu Rwanda, Dr. Subira Manzi yatangaje ko Eswatini ari kimwe mu bihugu byohereje intumwa mu Rwanda. Kuva 2018, iki gihugu cyohereje intumwa mu byiciro 25, bose hamwe ni 225, barimo abagize inteko z'umutekano, abakora mu bigo bya leta n'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Yagize ati 'Muri Eswatini tugiye gutangiza gahunda y'ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé. Hari kurebwa uburyo iyi gahunda yazanwa muri iki gihugu binyuze mu bunararibonye bw'u Rwanda.”

    Umuyobozi w'ikigo wa RCI, Uwase Patricie, yavuze ko batewe ishema n'uburyo ibindi bihugu bikomeje kuza kwigira mu Rwanda no kwigira ku bisubizo rwishatsemo, kandi ngo iyo baje, hari icyo rubigiraho.

    Ati “U Rwanda rumaze kuba ubukombe kuva rwashyiraho ikigo RCI mu 2018. Tumaze kwakira amatsinda arenga 700 aturutse mu bihugu birenga 70 byiganjemo ibyo muri Afurika birenga 45. Abatugendera, baba baje kwiga, natwe kandi tukabigiraho.”

    Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw'uko ibihugu biri mu mu nzira y'amajyambere bishobora gufatanya.

    Ati “Ubufatanye ntibukiri ikintu cyo guhitamo ubishatse, ahubwo ni ikintu cy'ingenzi. Butuma ibihugu bibasha gusangizanya ibisubizo byishatsemo, uko byakemuye ibibazo runaka, amasomo byize, ubumenyi, ibitekerezo n'ibindi.”

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clementine, yavuze u Rwanda rushishikajwe no gukomeza gutanga umusanzu ku bufatanye n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Ati 'U Rwanda rushyize umutima ku bufatanye bw'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'imwe muri gahunda Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ishyize imbere mu mirimo ikora, kuko ari imwe mu nzira zo gukorera hamwe, gusangira ibitekerezo twese tugatera imbere.'

    Ku wa 12 Nzeri buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k'ubufatanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, birebera hamwe ibyagezweho n'ibikenewe gukorwa mu gukomeza kwiteza imbere.

    Iyi gahunda ihuriwemo n'ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Amerika y'Amajyepfo na Oceania.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eswatini-igiye-gutangiza-mituweli-nyuma-yo-kwigira-ku-rwanda

  • Hashyizweho irerero ry'abana b'abashoferi b'imodoka rusange i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi ECD yatashywe ku wa 12 Nzeri 2025, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy'iyi sosiyete.

    Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko gushinga iyi ECD biri mu rwego rwo gushyigikira politiki nziza ya Leta y'u Rwanda no gufasha abakozi babo gukora batekanye.

    Yagize ati 'Umukozi tumusaba ingufu agomba guha ikigo, ariko natwe tumwereke ko tumenya ubuzima bw'umuryango we asize inyuma. Tumaze kubona ko ibi byongera umusaruro mu kazi.'

    'Abantu dukoresha bazinduka mu gitondo bakajya kure za Rusizi. Twashatse uburyo bwo kubafasha kugira imbaraga no kubereka ko natwe twita ku buzima bw'umuryango wabo.'

    Yavuze ko iyi ECD ifite ibyangombwa byose birimo aho abana bigira, abarimu babigisha ibijyanye n'imyaka yabo, aho barira, aho baryama, aho ababyeyi bonkereza, n'aho abana bidagadurira.

    Nkusi yongeyeho ko iri rerero rifite umwihariko wo gushingira ku babyeyi b'abagabo, kuko aribo bakoresha cyane, aho babigisha ko bakwiriye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw'abana aho kubiharira ba nyina.

    Bamwe mu bafite abana bazarererwa nuri iyi ECD bagaragaje ko bizafasha abana babo gukura neza bigatuma na bo bakora akazi kabo batekanye.

    Kabatesi Clarisse, ufite abana babiri b'impanga bafite imyaka ibiri n'amezi umunani, yagize ati 'Umugabo wanjye ni umushoferi, mbere kubarera byari bigoranye. Ubu ndabona n'umwanya wo gukora ibindi bikorwa byinjiriza urugo.'

    Nshimiyimana Maurice, umwe mu bashoferi bafite umwana muri iyo ECD, avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini.

    Ati 'Iri rerero ryaje ari igisubizo ku bashoferi twari dufite abana ariko tudashobora kwizerwa 100% ubuzima bwabo. Bakigera hano bagira ubuzima bwiza, bituma tunabasha no kuzigama amafaranga kuko bigira ubuntu.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA, Diane Iradukunda, yasabye abikorera gutangiza ibigo nk'ibi.

    Ati 'Twese dufite inshingano zo kurera neza abana, kuko ari bo dutezeho ahazaza heza h'igihugu cyacu. Ndasaba ibigo bitandukanye gushyiraho gahunda nk'izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.'

    Gahunda y'Ingo Mbonezamikurire ni bumwe mu buryo Guverinoma y'u Rwanda yashyizweho hagamijwe mu kugabanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

    Ingo mbonezamikurire zirimo ibyiciro bine birimo izikorera mu ngo z'abaturage (Home Based ECDs), izikorera mu bigo bya Leta n'insengero (Community Bases ECDs), ingo mbonezamikorire zikorera mu bigo by'amashuri (School based ECD), hakiyongeraho n'ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo (Model ECDs).

    |center>

    <doc879018


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-irerero-ry-abana-b-abashoferi-b-imodoka-rusange-i-kigali

  • Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda umukeba Kiyovu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye shampiyona neza itsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa cya Ndikumana Asman.

    Ni wo wari umukino ufatwa nk’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona kuko mu busanzwe aya makipe ni amakipe y’amakeba.

    Kiyovu Sports iba yafunguye amazamu ku muno 10 ku ishoti rikomeye Paplay yateye ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 25 Kiyovu Sports yaje guhusha ikindi gitego rutahizamu Moise arebana n’umunyezamu Pavelh Ndzila awohereza hejuru y’izamu.

    Iyi kipe y’Urucaca yaje gukora impinduka itateguwe nyuma y’uko Mbonyingabo Regis yagize ikibazo akemera nk’utaye ubwenge agasimburwa na Bukuru Christophe.

    Kiyovu Sports yari yisirisimbye imbere y’izamu rya Rayon Sports ntabwo byaje kurangira neza kuko amahirwe amwe afatika Rayon yabonye yahise iyabyaza umusaruro, hari ku munota wa 43 ku mupira wahinduwe na Tambwe maze Ndikumana Asman ashyiraho umutwe kiba kigiyemo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira, Sindi Paul Jesus yahaye umwanya Aziz Basane ni nako nyuma Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo na Bigirimana Abedi.

    Kiyovu Sports na yi Niyo David, Byiringiro David na Moise bavuyemo hajyamo Crespo, Rene na Darcy.

    Kiyovu Sports yashatse uko yishyura iki gitego biranga ahubwo ku munota wa nyuma Ndikumana Asman atsinda icya 2 maze umukino urangira ari 2-0.

    Uko umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025

    Gorilla FC 2-0 AS Muhanga

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025

    Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC
    Etincelles 0-0 Gasogi United
    Mukura VS 1-0 Musanze FC
    Police FC 2-1 Rutsiro FC
    Kiyovu Sports 0-2 Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025

    AS Kigali vs Amagaju

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11852

  • Kayonza: Imbamutima z'urubyiruko 670 rwahoze mu mihanda n'ababyaye imburagihe bafashijwe kwiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwahawe izi mpamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 mu Karere ka Kayonza. Mu myuga rwigishijwe harimo umwuga wo guteka, gutunganya umusatsi n'ubwiza, kudoda, gutunganya ikawa ndetse n'ishami ry'ubwubatsi.

    Iyi myuga bayigishijwe ku bufatanye bw'Akarere n'ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda, SACCA.

    Umuyobozi w'ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko batangiye bita ku bana bo mu muhanda, nyuma bongeraho kwita ku bangavu babyariye iwabo n'abandi bana bavuka mu miryango itishoboye, yavuze ko kwigisha aba bana imyuga ari ibintu byiza kuko bihita bibahindurira ubuzima ako kanya.

    Ati 'Ni amahirwe akomeye kubona Umunyarwanda yahinduye imibereho, twebwe nka SACCA twishimira kubona aba bana bahindura imibereho yabo, abandi bafasha imiryango yabo kwikura mu bukene.''

    Mugwaneza Alice wabyaye afite imyaka 14, yavuze ko yabanje kubaho nabi mu buzima bushaririye nk'umwana wari wabyaye imburagihe, yavuze ko kuri ubu yishimira ko yize kudoda kandi bikanahita bimuhesha akazi.

    Ati ''Naje hano ubuzima bunkomereye nganiriza abayobozi bo muri SACCA bamfasha kwiga kudoda ku buntu, ubu iyo nibariye ku kwezi nsanga ninjiza ibihumbi 100 Frw nizigamira, byatumye umwana wanjye mwigisha neza ndetse nanabona ibyo mutungisha ubu mfite intego zo kuzishingira inzu izajya idodera abantu benshi.''

    Hakizimana Frank uri mu bana bakuwe ku muhanda bakarihirirwa, yavuze ko yakuriye mu buzima bubi bitewe n'uko ababyeyi be batari bishoboye,yavuze ko yize ibijyanye no gukora ikawa ndetse kuri ubu yamaze no kubona akazi mu Mujyi wa Kigali.

    Ati ''Ubu nsigaye mfite umushahara w'ibihumbi 200 Frw kandi mfite n'icyizere ko ayo mafaranga azanarenga, ndifuza gutera imbere cyane nkahesha ishema iki kigo nkanerekana ko kuvukira ahantu habi iyo witaweho ushobora gutera imbere kurushaho.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye uru rubyiruko rwarangije iyi myuga gushyira imbaraga mu kwikorera kuko ari byo byabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

    Ati 'Icya mbere ni ukugira ikinyabupfura, abikorera ntibumve ko bajya gushaka akandi kazi ahubwo nk'abakora imisatsi, abateka, ari abadozi bose bashobora kwibumbira mu ma koperative bagakorera hamwe.''

    Kuri ubu abana 1825 nibo bamaze kwigishwa imyuga ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza na SACCA, 86% muri bo bamaze kubona akazi aho bamwe bikorera abandi bagakorera abandi.

    Abigishijwe gutegura ikawa ubu bari gukorera atubutse

    Abize kudoda bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere kurushaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imbamutima-z-urubyiruko-670-rwahoze-mu-mihanda-n-ababyaye-imburagihe