Category: Uncategorized

  • Magnifique aratabaza! APR yanze kumurekura kandi yarasinyiye Simba yamukubiye umushahara inshuro 20 #rwanda #RwOT

    Umutesi Uwase Magnifique uheruka gusinyira Simba Queens yo muri Tanzania, avuga ko ikipe ya APR ya Athletisme yafashe Passport ye yanga ko agenda yanga no kuvuga icyo yifuza.

    Magnifique yari asanzwe akinira ikipe ya Indangahangarwa WFC akanakinira Ikipe ngororamubiri ya APR aho afite amasezerano azarangira umwaka utaha.

    Mu minsi ishize nibwo yasinyiye Simba Queens yo muri Tanzania, hari nyuma yo kumvikana na Indahangarwa WFC yari asanzwe akinira.

    Magnifique yabwiye ISIMBI ko nyuma yo gusinya APR AC yanze ko agenda, isaba ko Simba iza bakavugana mu gihe na yo itabikozwa kuko yumva nta biganiro bagirana kandi atari ikipe y’umupira w’amaguru.

    Ati “ni byo APR AC yanze ko ngenda. Passport (urupapuro rw’inzira) yanjye barayifashe. Ntabwo ivuga icyo bifuza uretse kuvuga ngo Simba Queens yaza bakavugana ariko na yo ivuga ko bitakunda kuko atari ikipe y’umupira w’amaguru.”

    “APR yaravuze ngo bazaze baganire, Simba yarababwiye ko twaguze umukinnyi tukumvikana n’ikipe ye mu buryo bwemewe bw’amategeko na transfer ikaba yarabaye ubwo twvugana n’ikipe itari iy’umupira w’amaguru gute?”

    Yavuze ko hari umuntu wo muri Simba wari wamubwiye ko aza kuvugana no muri APR (ejo hashize) ariko nta kintu yigeze amubwira akaba akeka ko ntacyo bagezeho.

    Yakomeje avuga ko atumvaga ko APR yamuzitira kuko n’ubundi na yo hari ibyo itubahirije amasezerano bagiranye.

    Ati “APR numvaga itambuza kuko hari ibyo twumvikanye itankoreye harimo kunshakira amarushanwa, kuva naza nta rushanwa na rimwe ndakina.”

    “Narababwiye bandeke n’ubundi ni haba irushanwa nzaza ndikine kuko n’ubundi ntiryarenga rimwe mu mwaka ariko baranze.”

    Gusa avuga ko umushahara w’ibihumbi 100 Frw wo awubona, n’ishuri yiga nk’uko babyumvikanye.

    Ati “njye icyo nifuza ni uko APR yandeka nkajya gushakisha, bakavuga amafaranga bifuza njye nkishyura uwo mwaka nari nsigajemo.”

    Umutesi Uwase Magnifique yasinyiye Simba Queens amasezerano y’imyaka 2 ku bihumbi 5 by’amadorali nka ‘recruitment’ n’umushahara w’1500 cy’amadorali buri kwezi, ni ukuvuga arenga miliyoni 2 Frw.

    Magnifique yasinyiye Simba Queens ariko APR ya Athletisme yanze ko agenda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11859

  • Minisitiri Olivier Nduhungire he yasabye abana ba Sherrie Silver ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, yasabye abana bafashirizwa muri Sherrie Silver Foundation kugira inzozi no guharanira kuzikabya.

    Yabigarutseho ubwo yari yabasuye ku cyiciro cya Sherrie Silver Foundation i Nyamirambo ngo arebe aho imyiteguro y’ibirori byo gukusanya inkunga yo gufasha abana berererwa muri uyu muryango bizwi nka ‘The Gala Silver Foundation’ igeze.

    Yabasabye kugira inzozi zagutse kandi bagaharanira kuzigeraho bakora ibishoboka byose.

    Ibi birori bizabera muri Kigali Arena tariki ya 1 Ugushyingo, bizayoborwa n’umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omindi na Makeda Mahadeo nka MCs ni mu gihe Ugo Mozie umunyamideli wambika ibyamamare ku Isi azaba ahari.

    Ibi birori bizaririmbwamo n’abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

    Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe, mu gihe abashaka kugurira rimwe iya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.

    Ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro azishyura itike y’ibihumbi 130Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1 200 000Frw.

    Nduhungirehe Olivier yasabye abana bo muri Sherrie Silver Foundation guharanira kugera ku nzozi za bo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11860

  • Kwihanika no gusesagura mu binengwa mu bukwe bw'iyi minsi; Louise Mushikiwabo ati “Twabigira dute?” – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, ari mu biboneye icyo kibazo ubwo aheruka mu Rwanda mu cyumweru cyo Kwita Izina.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko abantu bakora ubukwe bashobora gukora ubudatwaye amafaranga y'umurengera kandi ntibitume butagenda neza.

    Yagize ati 'Ariko mbega ubukwe bwinshi, bujyamo byinshi na benshi kandi kenshi (…) Abagishaka rero tudaheje na ba bamwana, mbona mukwiye kutwigira uko tudatakaje umuco wacu twakora bike byiza. Abato mugishaka, natwe tubakunda murabona twabigira dute?”

    Si Mushikiwabo ubibonamo imbogamizi gusa kuko na Madamu Jeannette Kagame ubwo mu mpera za Kanama yari mu amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast' yerekanye ko bimwe mu bituma urugo rusenyuka vuba bishobora kuba gushyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.

    Yagize ati 'Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy'urungano n'imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y'ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.'

    Ubukwe bwiza ariko ingo mbi

    Inzobere mu mibanire, Hubert Sugira Hategekimana, aganira na RBA yavuze ko imvugo igezweho muri iyi minsi ko abakora ubukwe baba bategura umunsi w'igitangaza mu buzima bwabo asanga ibahuma amaso bakawurangamira wonyine urugo ntihagire urutekerezaho.

    Ati 'Abantu babigize imvugo isanzwe iyo hari ugiye kurongora baba bavuga ngo uyu ni wo munsi w'igitangaza mu buzima. Ujya kubona ukabona bagushyize mu itsinda rya WhatsApp ngo mujye gufatanya gutegura ubukwe ariko nta muntu n'umwe muri iryo tsinda ushobora kumva avuga ati 'ariko ko umugeni wacu agiye kubaka azi icyo urugo ari cyo n'icyo bisaba'. Ingaruka ni uko abantu bagira ubukwe bwiza ariko bakagira ingo mbi.'

    Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ndetse akaba n'umubyeyi w'inararibonye we yavuze ko hari n'abageraho bagashirirwa kubera gutegura ubukwe, agatanga inama yo gutegura ibingana n'amikoro ahari.

    Ati 'Ni ukumenya umufuka ufite kuko hari abakabya bakagera ubwo bashirirwa ugasanga n'ibindi bashakaga gukora babuze icyo babikoresha. Iyo ushaka ubukwe bwiza ufata ibintu bihwanye n'ubushobozi bwawe…Ab'amikoro make bajya bakora umurenge gusa abandi ntibarenze miliyoni.'

    Umuturage witwa Uwizeye utuye mu Mujyi wa Kigali asanga bidakwiye kugera ubwo abantu bafata inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bw'igitangaza ngo bashaka kwemeza abandi.

    Ati 'Hari abafata ubukwe nk'ikintu cyo kwerekana imbaraga cyangwa bikaba kunaniza imiryango ku ruhande rumwe. Ubukwe ni bwiza ariko nibura hakwiye gukoresha ibintu bike bitarimo gusesagura. Hari igihe rimwe na rimwe usanga wa muryango umaze gukora ubukwe ukennye cyangwa ukajya mu madeni urugo rugasenyuka rutaranatangira.'

    Uwizeye ajya inama y'uko ab'amikoro make bajya basezerana imbere y'amategeko gusa mu gihe n'abifite na bo badakwiye kumarira ayo mikoro yose ku birori by'umunsi umwe.

    Ati 'Hari abakoresha amafaranga menshi ukumva byageze muri miliyoni eshanu cyangwa miliyoni 10 Frw kandi kuyasubizaho biba ari ikibazo rimwe na rimwe bafashe nguzanyo. Uyafite nibura amenshi yakoresha miliyoni 1 Frw yabaye menshi ariko ku muntu utayafite bashobora kujya mu murenge gusa.'

    Kwihanika no gusesagura biri mu binengwa mu bukwe bw’iyi minsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwihanika-no-gusesagura-mu-binengwa-mu-bukwe-bw-iyi-minsi-louise-mushikiwabo

  • Mighty Popo yamuritse filimi ye ya mbere yitezweho guhindura uruganda rwa sinema nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni filime yise 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

    Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki mwinshi. Iri mu bwoko bw'izitwa 'Musical Drama'' mu rurimi rw'Icyongereza. Imara amasaha abiri.

    Iyi filimi yubakiye ku bakobwa bane barimo batatu batangirira mu irushanwa ry'umuziki babiri bavukana ariko umwe agatanga ruswa kugira ngo begukane igihembo.

    Nyuma y'igihe gito wa mukobwa utaba wahiriwe, akora ibishoboka byose ngo akundane n'Umuyobozi w'abategura irushanwa ndetse bakanabana ngo abone ubwamamare ariko undi we aba yifitemo umutima w'ubushurashuzi.

    Nyuma yo gufata umugabo we amuca inyuma, ahita amurasa, akaza gufungwa ariko nyuma y'igihe gito akazagufungurwa kubera ko Se umubyara Kamali aba afite amafaranga.

    Igice cya mbere kirangira bimenyekanye ko umuherwe Kamali yagize uruhare mu kwica ababyeyi ba bamwe mu bakinnyi bakina filimi ibituma na we yicwa.

    Iyi filimi yanditswe na Mighty Popo ndetse ni na we 'Excutive Producer' wayo, mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

    Mighty Popo yavuze ko ari filime yari amaze imyaka myinshi yandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka.

    Yagize ati 'Ibyinshi byaje biza nk'ubuzima tunyuramo, tubamo umunsi ku wundi by'umwihariko umwana w'umukobwa. Ni ibintu dushobora no kuba byarabaye no ku bantu tuzi.'
    Yavuze ko muri iyo filimi harimo uburyo izo mbogamizi bahura nazo zakemurwa.

    Umwihariko wayo ngo ni uko ikozwe mu buryo mpuzamahanga, ibikoresho bigezweho ndetse Murigande yagaragaje ko yifuza ko yazatambuka kuri Netflix mu rwego rwo kugera kuri benshi.

    Murigande yavuze ko iyo filimi yari imaze imyaka itatu n'igice itegurwa kandi yatwaye agera kuri miliyoni 200 Frw.

    Yakinwemo n'abakinnyi bo mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda.
    Yerekanye ko ubutumwa bushaka gutangwa ari ubujyanye no gufasha abana b'abakobwa bari mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.
    Ati 'Abakobwa bari mu myidagaduro, bakwiye kumenya uko bahagaze, kumenya intego yabo, uko batangira neza bakarangiza neza umwugawe hatabayeho kwiyangiza no kwiyandarika.'
    Biteganyijwe ko iyo filimi izagira ibice bitatu nubwo igice cya mbere ari cyo gishyizwe hanze.
    Murigande yavuze ko iyo filimi yahaye akazi abagera kuri 250, abanyeshuri bo ku Nyundo n'abandi bo mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

    Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko n'Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi yakundwa na buri wese.
    Igaragaramo abakinnyi b'abanyarwanda nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri Symphony n'abandi batandukanye.

    Abandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka 'Directors of Photography'' mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n'abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

    Mighty Popo yatangaje ko iyo filimi yatangiye gushakirwa amasoko ndetse biteganyijwe ko vuba izakinwa mu Iserukiramuco mu Bufaransa.

    Abantu bitabiriye iri murika rya filimi ari benshi

    Ni filimi igaragaza ibibazo abakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro bahura na byo

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi na we yitabiriye imurika ry’iyi filimi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni ubwo yageraga ahamurikiwe iyi filimi

    Abakinnyi bagize uruhare muri iyi filimi

    Bamwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filimi bashimiye abitabiriye iri murika ryayo

    Abantu banyuzwe n’ibikubiye muri iyi filimi

    Mighty Popo yijeje gukora filimi zihangana ku ruhando mpuzamahanga

    Umunyamategeko w’umugande akaba n’umukinnyi wa Filimi ni umwe mu bakinnyi b’Imena muri iyi filimi

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mighty-popo-yamuritse-filimi-ye-ya-mbere-yitezweho-guhindura-uruganda-rwa

  • Arne Slot yasobanuye icyatumye Isak atagaragara mu mukino #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yasobanuye icyatumye rutahizamu Alexander Isak atagaragara ku rutonde rw'abakinnyi b'uyu munsi ubwo bakinaga na Burnely bakayitsinda igitego kimwe kubusa, aho yavuze ko ari icyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ubuzima bw'umukinnyi no kumuha umwanya uhagije wo kugarura imbaraga. Slot yatangaje ko bitari kuba byiza gukomeza kumukoresha iminota mike mu mikino itandukanye, ahubwo ko ari ingenzi kumuha icyumweru cyuzuye cyo kwitoza, kugira ngo azagaruke afite imbaraga zihagije kandi yiteguye gufasha ikipe.

    Yagize ati: 'Twafashe umwanzuro ko ari byiza kumureka akagira icyumweru cyuzuye cyo kwitoza aho kumujyana mu mikino agakinira iminota 5 cyangwa 10 gusa. Nshobora kwizeza abafana ko azaba ahari ku mukino wo ku wa Gatatu uzabahuza n'ikipe ya Athletico Madrid, gusa uyu mukino wari utaragera ku rwego rwiza rwo kumushyiramo.'

    Uyu mwanzuro wagaragaje uburyo Slot yitondera gukoresha abakinnyi be, akirinda kubashyira mu bibazo by'imvune igihe kinini. Ni ibintu biboneka cyane ku batoza bifuza gutegura ejo hazaza h'ikipe aho kwihutira kubona intsinzi y'ako kanya.

    Isak, ukomoka muri Suwede, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Liverpool yitezeho byinshi muri uyu mwaka w'imikino. N'ubwo atabonetse muri uyu mukino, abafana bashobora kwitegura kumubona mu mukino ukurikiyeho, aho bizaba bigaragara niba icyumweru cy'inyongera cyo kwitoza cyamufashije kongera imbaraga.

    Iki gisobanuro cya Arne Slot cyatangiye gutanga icyizere mu bafana ko Isak atari mu bibazo bikomeye by'imvune, ahubwo ko ari gahunda yo kumurinda kugira ngo azagaruke ameze neza kandi afite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru.

    Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yasobanuye icyatumye rutahizamu Alexander Isak atagaragara ku rutonde rw'abakinnyi b'uyu munsi ubwo bakinaga na Burnely

     

    Source : https://kasukumedia.com/arne-slot-yasobanuye-icyatumye-isak-atagaragara-mu-mukino/

  • Hari aho usanga 90% by'ingengo y'imari yarakodeshejwe ibyumba by'inama – Meya Mulindwa kuri ONG za baringa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) b'Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa yahishuye ko hari igihe usanga nka 90% by'ingengo y'imari y'umuryango runaka yarakoreshejwe mu gukodesha ibyumba bizaberamo inama.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko muri 2024/225, Akarere ka Rubavu kari gafite abafatanyabikorwa 88. Abo bafatanyabikorwa bari bagaragaje ko bazakoresha ingengo y'imari y'arenga miliyari 8 Frw.

    Ni ingengo y'imari yari igenewe imishinga yo guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere, gusa 76.57% byayo ni byo byashyizwe mu bikorwa.

    Meya Mulindwa ati 'Dufite imiryango itagaragara, cyangwa idakora, itamenyekanisha ibikorwa izakorera mu karere, ndetse dufite n'isesagura umutungo mu nyungu z'abantu ku giti cyabo. Ntabwo bakwiye gusesagura ingengo y'imari uko bishakiye, aho utungurwa no kumva hari abakoresheje 90% mu gukodesha aho bakorera no gutegura amahugurwa.'

    Umuyobozi w'Umuryango Integration of Children Post-Prison Organization, ufasha abana bataruzuza imyaka itatu babana n'ababyeyi babo mu ma gororero, n'abasubijwe mu buzima busanzwe, Furaha Delphine na we yanenze iyo mikorere.

    Ati 'Biba bibaje nk'iyo umuryango runaka udakora ibikorwa biganisha ku mibereho myiza y'abaturage bo mu gace ukoreramo, bigaragaza ko badafite urukundo rw'ibyo bakora.'

    Yasabye iyi miryango imeze nk'aho itabaho gukora icyo yasabiye icyangombwa, igafasha ubuyobozi mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yanenze imwe mu miryango itegamiye kuri reta yihisha mu mutaka wo gufasha abaturage nyamara yita ku nyungu zayo gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-aho-usanga-90-by-ingengo-y-imari-yarakodeshejwe-ibyumba-by-inama-meya

  • BK Insurance yahwituye abatarumva umumaro wo gushinganisha imitungo yabo – #rwanda #RwOT

    BK Insurance yagaragaje ko abakora ubuhinzi n'ubworozi batitabira iyi gahunda uko bikwiriye kandi Leta yarabashyiriyeho nkunganire.

    BK Insurance igaragaza ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ari rwo rukiri hasi mu bwishingizi, kandi rufatiye runini mu bukungu bw'igihugu.

    Ni ingingo yagarutsweho mu Nteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, RIBA, yabereye mu Karere ka Rubavu.

    BK Insurance yagaragaje ko ikomeje gufasha abashinganisha imitungo yabo kandi ko itasize inyuma abahinzi n'aborozi, nubwo ubwitabire bukiri hasi.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yavuze ko mu buhinzi n'ubworozi hakigaragaramo icyuho mu bijyanye n'ubwishingizi nubwo Leta yashyizemo nkunganire.

    Ati 'Usanga hari abafata ubwishingizi kuko babutumwe na banki, cyangwa babitegetswe, kandi na Leta yarashyizeho nkunganire aho umuturage yishyura 60%, Leta ikamwishyurira 40%. Dusaba abikora kutugana, bagahinga cyangwa bakorora batekanye.'

    Yakomeje avuga ko BK Insurance yakoze ibishoboka byose ngo yegereze abaturage ubwishingizi kuko ibyago bidateguza.

    Yavuze ko kandi ko BK Insurance uretse kwishingira ibyo abantu bakora ihanga n'akazi, kuko uwujuje ibisabwa wese ayihagararira.

    Ati 'Mu gihugu hose BK Insurance ifite abakozi bahoraho 51. Ifite abayihagarariye mu bice bitandukanye 135 ndetse n'abakozi bimenyereza umwuga batandatu. Bose bahora biteguye guha serivisi ababagana bakeneye gushinganisha ibyo bakora.'

    Ikigo cy'Ubwishingizi cya Banki ya Kigali, BK Insurance, gitanga ubwishingizi rusange, nk'ubw'ibinyabiziga, ubw'inkongi, ingendo, ubwubatsi, ubuhinzi n'ubworozi n'ubundi butandukanye.

    Mu 2019 ni bwo u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurinda abahinzi n'aborozi ibihombo baterwa n'ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n'ibiza.

    Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y'u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.

    Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Abakozi ba BK Insurance bitabiriye Inteko Rusange y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, RIBA, yabereye mu Karere ka Rubavu

    Inteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, RIBA, yabereye mu Karere ka Rubavu yitabiriwe n’abo mu bigo bitandukanye bitanga serivisi z’ubwishingizi

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yeretse abakerensa ibyo gushinganisha ibihingwa n’amatungo ko ibyago bidateguza

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yitabiriye Inteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, RIBA, yabereye mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-insurance-yahwituye-abatarumva-umumaro-wo-gushinganisha-imitungo-yabo

  • Gakenke: Polisi yafunze batandatu bacukuraga gasegereti na colta binyuranyije n'amategeko n'ababaguriraga – #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu Murenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri bene ibi bikorwa by'ubucukuzi butemewe ko bose, bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana.

    Ati 'Ushukisha umuturage amafaranga ni we kibazo cyane n'ubwo na we agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe, Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n'ubw'abandi kuko bangiza ibikorwa by'inyungu rusange.”

    Yakomeje avuga ko abagura aya mabuye aba yacukuwe mu buryo butemewe ari bo baza ku isonga mu gutiza umurindi abishora mu bikorwa by'ubucukuzi bwayo.

    Polisi y'u Rwanda kandi isaba abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kuko bugira ingaruka mbi, haba k'ubukora, umuryango, ibikorwaremezo n'ibidukikije.

    IP Ngirabakunzi yavuze ko abacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n'amategeko mu murenge wa Ruli bazwi ku izina ry'Abahebyi, bangiza imyaka n'imirima y'abaturage, imigezi, ndetse bakanagirana amakimbirane n'abangirizwa ibikorwa.

    Ati 'Usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bwangiza imibanire y'abaturage aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n'abo bangiriza imirima, ababukora tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko ni byo bitanga umutekano uhagije, abatabyumva, bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.'

    IP Ngirabakunzi yahamije ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego izakomeza gusobanurira abaturarwanda ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro binyuze mu bukangurambaga ndetse no gusangira amakuru n'abaturage y'aho bukorerwa.

    Abafashwe bose uko ari icyenda icyenda bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

    Imigano yatewe ku mugezi mu kurengera ibidukikije na yo iri mu byangirizwa n’ubucukuzi butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-polisi-yafunze-batandatu-bacukuraga-gasegereti-na-colta-binyuranyije-n

  • Abaturage ba Ndora bavuga ko amashanyarazi y'imirasire y'inzu atangwa mu buriganya #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Cyamukaza, hari abaturage bavuga ko batishimiye uburyo imirasire y'amashanyarazi itangwa. Abo baturage bavuga ko hari bamwe mu baturage bafite umuriro w'amashanyarazi asanzwe, ariko bagakomeza guhabwa n'imirasire yagenewe gufasha abo badafite umuriro, bikabatera kwibaza ku buryo inzego zibishinzwe zigenzura ayo mafaranga n'ibikoresho bitangwa.

    Uwitwa Mukeshimana Vestine, umwe mu baturage bo muri ako kagari, yagize ati: 'Birababaje kubona hari abantu bafite umuriro usanzwe w'amashanyarazi mu nzu zabo ariko bagahabwa n'imirasire. Twe tudafite umuriro, ntituyabona kandi aritwe yagenewe gufasha.'

    Abandi baturage na bo bavuga ko ubwo buriganya bukomeje kubatera impungenge, kuko bigaragara ko imirasire igera ku bantu bamwe, abandi bagakomeza kubaho mu mwijima. Bavuga ko byongera icyuho hagati y'abaturage boroheje n'abifashije, nyamara gahunda ya Leta yari igamije kwegereza buri wese amashanyarazi.

    Hari n'abavuga ko iki kibazo giterwa no kuba hari abashinzwe gutanga iyo mirasire bagendera ku bw'inyungu zabo bwite.

    'Ushobora gusanga bayihaye umuntu ufite umuriro kugira ngo bazamukoreshe mu buryo runaka.

    Aho kugira ngo bafashe abaturage bakennye koko, ikaguma mu maboko y'abatayikeneye cyane,' nk'uko byavuzwe n'undi muturage twaganiriye.

    Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwemeza ko bugiye gukora igenzura ryimbitse kugira ngo barebe koko niba iyo mirasire yaragiye ishyikirizwa abo yagenewe. Umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Icyo twifuza ni uko imirasire y'amashanyarazi iba igenewe gufasha abaturage badafite umuriro ishyirwa aho yagenewe. Tuzakora igenzura, abagaragaweho kubigiramo uruhare bazafatirwa ibyemezo bikakaye.'

    Abaturage basaba ko inzego z'ibanze zashyira imbaraga mu gukurikirana no kugarura ubunyangamugayo muri iyo gahunda. Bavuga ko kubura umuriro w'amashanyarazi bibabuza iterambere, kuko bituma batabasha gukora imishinga iciriritse ibateza imbere cyangwa ngo abana babo bigire mu mucyo. Iki kibazo kivugwa mu gihe Leta ikomeje gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo mu gihugu hose.

    Abaturage bavuga ko hari bamwe mu baturage bafite umuriro w'amashanyarazi asanzwe, ariko bagakomeza guhabwa n'imirasire yagenewe gufasha abadafite umuriro

     

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-ndora-bavuga-ko-amashanyarazi-yimirasire-yinzu-atangwa-mu-buriganya/

  • Umutoza Arteta yashimiye byimazeyo Madueke, avuga ko azanye intego mu ikipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yagaragaje amarangamutima n'akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gusinyisha rutahizamu ukiri muto, Noni Madueke, avuga ko azanye ubutwari n'icyizere gishya mu ikipe. Arteta yasobanuye ko igihe bari mu biganiro byo kumuzana, Madueke yamubwiye amagambo yamukoze ku mutima cyane.

    'Igihe twavuganaga ngo tumusinyishe, naganiriye na Noni, ambwira ati: 'Ndagiye, sinshobora gutegereza kwambara iyo myenda no gukinira ikipe yanyu!'' niko Arteta yibukije mu kiganiro n'abanyamakuru'.

    Yakomeje agira ati: 'Nahise mvuga nti: 'Waouh, tumuzane rwose. Nari nabyemeye mbere, none ubu ndabyemera kurushaho.'

    Ibi bigaragaza uburyo uyu mukinnyi ukiri muto ariko ufite icyizere gikomeye ndetse no gukunda ikipe agiye gukinira. Ku ruhande rwa Arsenal, byongeye kwerekana ko bafite gahunda nyinshi yo kubaka ikipe ifite abakinnyi bafite umurava n'umutima wo guharanira intsinzi.

    Madueke, wakiniye Chelsea mbere y'uko yerekeza muri Arsenal, azwiho umuvuduko, guhanga udushya ku murongo w'ibumoso ndetse n'ubushobozi bwo gucenga. Abasesenguzi mu by'umupira w'amaguru bavuga ko azatanga byinshi mu ikipe ya Arteta, cyane cyane mu kuzamura urwego rw'imbaraga mu busatirizi.

    Abafana ba Arsenal bamaze gutangira kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu mukinnyi ari 'umwana w'igihe kizaza' ushobora kuzagira uruhare rukomeye mu ntsinzi z'ikipe. Arteta na we ashimangira ko icyizere n'ubutwari Madueke yazanye ari isomo rikomeye ku bandi bakinnyi bose, kandi ko ari intangiriro y'ibyiza mu ikipe ya Arsenal.

    Umutoza Arteta yashimiye byimazeyo Madueke, avuga ko azanye intego mu ikipe
    Madueke, wakiniye Chelsea mbere y'uko yerekeza muri Arsenal, azwiho umuvuduko

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-arteta-yashimiye-byimazeyo-madueke-avuga-ko-azanye-intego-mu-ikipe/