Category: Uncategorized

  • APR FC yegukanye umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje imikino ya CECAFA Kagame Cup yegukana umwanya wa 3 ni nyuma yo gutsinda KMC 1-0.

    Uyu munsi nibwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rimaze iminsi ribera muri Tanzania risozwa aho umukino wa nyuma uri buhuze Al Hilal yo muri Sudani na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

    Umukino w’umwanya wa gatatu wahuje APR FC yo mu Rwanda yazezerewe na Al Hilal na KMC yo muri Tanzania yasezerewe na Singida Black Stars.

    Igitego kimwe rukumbi cya Memel Raouf Dao ku munota wa 45 ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ni cyo cyahesheje APR FC umwanya wa 3 uherekezwa n’ibihumbi 10 by’amadorali.

    Yatsinze iki gitego nyuma y’uko yari yahushije igitego ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

    Mu gice cya kabiri kandi William Togui aba yatsindiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya kabiri ku mupira yiherewe n’umunyezemu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

    Iri rushanwa ntabwo ryagenze neza kuri APR FC yifuzaga kuzana igikombe ntibyakunze itahana umwanya wa 3 ni mu gihe umwaka ushize yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11865

  • Minisitiri wa Siporo yageneye Rayon Sports ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye Rayon Sports WFC guhesha ishema u Rwanda begukana iki gikombe kizatuma bakina CAF Champions League.

    Rayon Sports y’abagore imaze iminsi muri Kenya aho yitabiriye CECAFA Women igomba gutanga ikipe imwe ijya Champions League y’abagore, ikaba ari ikipe izegukana umwanya wa mbere.

    Rayon Sports ikaba yaraye igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3, hari nyuma y’uko bari banganyije 0-0.

    Ku mukino wa nyuma uzaba ejo, Gikundiro y’abakobwa izahura na JKT Queens yo muri Tanzania yasezereye Kenya Police Bullets.

    Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire akaba yashimiye iyi kipe kuba yageze ku mukino wa nyuma ariko ayisaba no kuzana igikombe.

    Ati “Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
    Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme.”

    Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
    Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme🇷🇼 https://t.co/kyvoo9Jxqm

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 14, 2025

    Si we gusa wabashimiye n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabashimiye ndetse amakuru avuga ko barangajwe imbere na perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice watanze miyoni 2.5 Frw, n’abandi bo muri Komite Nyabazi ye batanze andi miliyoni 2.5 Frw biba miliyoni 5 Frw babagenera agahimbazamusyi, nibegukana iki gikombe FERWAFA izabaha miliyoni 10 Frw.

    Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Women

    Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye Rayon Sports kuzana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11866

  • Prime Insurance yegukanye igihembo cy'ikigo cy'ubwishingizi cyahize ibindi mu guhanga ibishya – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo cyatanzwe n'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association: RIBA).

    Cyatangiwe mu nteko rusange ya kane ya RIBA iba buri mwaka, yateramiye mu Karere ka Rubavu, hagati yo kuwa 10-12 Nzeri 2025.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya biri mu byabashije kwegukana igihembo.

    Ati 'Twitabiriye inama ngaruka mwaka ya RIBA nk'abunganizi bacu mu bwishingizi, badufasha nk'abahuza hagati y'abakiliya bacu, tuyungukiramo byinshi birimo guhanga ibishya dutuma abatugana bagezwaho serivisi mu buryo bworoshye kandi bunoze.'

    Byusa yavuze ko ikoranabuhanga ryaborohereje akazi, aho ubu bitakiri gombwa ko umukiliya wa Prime Insurance ajya ku biro kumenyekanisha impanuka, ahubwo abikora ari iwe.

    Ati 'Akanda akanyenyeri cyangwa akaduhamagara mu gihe cyose adukeneye, byose biba bigamije korohereza abo dukorana.'

    Byusa yashimiye abo bakorana umunsi ku munsi, kuko ari bo bagize uruhare mubyo bakora byanatumye begukana igihembo.

    Mu kugeza ubwishingizi ku baturage Prime Insurance ibikora mu buryo butandukanye burimo ubuzwi nka 'Bank Assurance' aho umukiliya agana banki muri serivisi ayishakamo nk'inguzanyo ikamusaba ko asaba ubwishingizi.

    Hari abandi abakiliya bashyiraho abajyanama mu bwishingizi bagaha abo bajyanama uburenganzira bwo kujya babagira inama no kubashakira ubwishingizi ibizwi nka 'Brokerage'.

    Hari n'ubundi buryo bwo gukoresha abacuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Prime Insurance ikabashakira ibyangombwa bakagira amashami mu gihugu, abazwi nka 'franchisee'.

    Abo baba bafite amashami ndetse Prime Insurance igashyiraho ibirango byayo, ushaka ubwishingizi bagahita babumuha.

    Abo batandukanye n'aba-agent nubwo na bo bahabwa ibyangombwa bigenwa na Banki Nkuru y'u Rwanda ariko bo si ngombwa ko bagira ahantu hazwi nk'ishami.

    Bo bajya gushaka abakiliya hirya no hino bakabazana ku biro by'iki kigo cy'ubwishingizi ariko bose bakitwa abahuza mu by'ubwishingizi.

    Uburyo bwa gatanu Prime Insurance ikoresha ni ubw'abakiliya bayigana aho ikorera.

    Mu rwego rwo kujyana n'intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga no kwimakaza ubukungu burishingiyeho, Prime Insurance iteganya ko cya vuba izajya itanga serivisi zayo kahoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n'ubwishingizi rizwi nka (Insuretech).

    Byitezwe kuzorohereza aba-agent gutanga serivisi aho bari hose bidasabye kugana amashami ya Prime Insurance.

    Prime Insurance isanzwe inatanga ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'ingendo n'ubwishingizi bw'inkongi. Ubushaka akanda *177# ubundi agakurikiza amabwiriza.

    Umukiliya kandi ashobora gukanda *177# akamenya amakuru ajyanye n'aho yabonera serivisi zo kwivuza ku basanzwe bafite ubwo bwishingizi bwa Prime Insurance, ndetse no kumenyekanisha impanuka.

    Ubwo buryo ni bwo bukomeje kuyifasha gutera imbere umunsi ku wundi ari na ko itabara abayiganye ku gihe.

    Muri Mata 2025 Prime Insurance Ltd, yatangaje ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 4,4 Frw mu 2024 nyuma yo kwishyura umusoro, ivuye kuri miliyari 2,9 Frw cyabonye mu 2023.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa ashyikirizwa igikombe cy’indashyikirwa cyahawe Prime Insurance nk’ikigo cyahize ibindi mu guhanga ibishya no kwimakaza ikoranabuhanga

    Abakozi ba Prime Insurance bishimiye igikombe ikigo cyabo cyegukanye

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya biri mu bikomeje kubafasha gutanga serivizi nziza no guhiga ibindi bigo

    Abakozi ba Prime Insurance bitabiriye inama ya RIBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yegukanye-igihembo-cy-ikigo-cy-ubwishingizi-cyahize-ibindi-mu

  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga – #rwanda #RwOT

    Iyo raporo yakozwe n'Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, igezwa ku kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu ku wa 9 Nzeri 2025 i Genève mu Busuwisi.

    Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba M23 baherekejwe n'abasivili bafite imihoro n'abasirikare 'bikekwa ko ari RDF' bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

    Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba yashingiye kuri iyo raporo, avuga ko ahubwo Loni ikwiye gushimangira ko ibyakozwe ari Jenoside bidasubirwaho.

    Mu kiganiro na RBA, Senateri Uwizeyimana yanenze iyo raporo ya Loni, avuga ko abantu bajijutse ku rwego rwa Loni batakabaye bagendera ku makuru batagezeho barangiza bakayatangaza nk'impuguke.

    Ati 'Uburyo bakoresheje mu kubona amakuru bugaragaza ko raporo idakozwe mu buryo bwa Siyansi. Ntabwo waba uri impuguke ngo uvuge ngo umuntu yaguhaye amakuru kuri Email utazi niba yarahimbye ibyo bintu. Abayikoze bari i Kampala ngo bakajya banyarukirayo.'

    Yakomeje agaragaza ko iyi raporo idatandukanye n'uko iyiswe 'Mapping Report', ashimangira ko hari bamwe mu bayandikaga bibereye mu Bubiligi bakandikamo ibintu babwiwe avuga ko ahubwo igamije kwishakira amafaranga.

    Ati 'Ntabwo ari raporo igendeye kuri Siyansi yo kwizerwa. Ni raporo ubona igamije gusaba amafaranga. Nyuma yayo basabye ko habaho komosiyo yigenga ijya gukora iperereza ryimbitse basaba n'amafaranga iyo komisiyo bayishakira ubushobozi.'

    Inarararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste na we yanenze iyo raporo RDC yashingiyeho isaba Loni gushimangira ko hari Jenoside iri gukorerwa Abahutu.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo abakoze iyo raporo bayishingiye ku kuvuga ko hishwe abantu gusa ariko batagira ikibaranga na kimwe.

    Ati 'Ntabwo wavuga ngo hagati y'itariki 8 na 29 Nyakanga hishwe abantu gusa udashobora kumenya abo ari bo, aho baguye uretse kuvuga gusa ngo ni muri Sheferi ya Bwisha mu mirima itandukanye utavuga ngo ni mu murima wa nde. Ese byari ubudehe abo bantu baje guhingira umuntu?.'

    Yakomeje agaragaza ko RDC ishimangira ubwicanyi butabaye igamije gutwikira ubukorwa n'indi mitwe ariko idashaka kuvugaho.

    Ati 'Hari abaherutse kwicwa na ADF muri Teritwari ya Beni barenga 86 kandi amashusho arahari, amazina yabo arazwi n'aho bakomoka ariko ntibigeze bashaka kubivugaho. Muri Ituri naho hagiye gushira imyaka ibiri nta joro ry'ubusa hatajya hicwa abantu batanu.'

    'Leta ya Congo yakabaye ijya muri kariya kanama ka Loni ikagaragaza ko abantu bari gutikira buri munsi ahubwo ikaka ubufasha. Ni ibyo yakora aho kugira ngo ihimbe abantu bapfuye idashobora kugaragaza abo ari bo kuko hari uwo ishaka guharahabika.'

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yavuze-ko-abakoze-raporo-ishinja-u-rwanda-ubwicanyi

  • Twarazicaga cyangwa zikatwica: Ubuhamya bw'abahoze ari abahigi b'inyamaswa muri Pariki y'Akagera – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'abahoze bakora ubuhigi muri Pariki y'Akagera bibumbiye muri Koperative Imboni za Pariki ikora ubuvumvu. Ibarizwamo abagabo 23 bahoze bahiga inyamaswa biganjemo ababikoze imyaka myinshi.

    Nsengiyumva Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko yamaze imyaka irenga icumi atunzwe n'ubuhigi.

    Ati 'Nahoze ndi rushimusi mpiga inyamaswa aho nakoranaga na bagenzi banjye, nahereye mu 1999, inyamaswa zimwe twarazicaga izindi zikatwica. Ndibuka hari ubwo twajyaga guhiga turi abantu batanu babiri bakaribwa n'inzoka cyangwa imbogo zikabica.''

    Nsengiyumva yavuze ko ku giti cye yagize uruhare mu kwica inyamaswa zirenga 1000 zirimo imbogo, isha, Impala n'izindi nyinshi. Uko Leta yagiye ikaza ingamba zo kurinda Pariki y'Akagera no guha urwunguko abayegereye niko ngo yagiye abireka kugeza ubwo abiretse burundu.

    Ati 'Ubu nsigaye mbona inyungu biciye muri koperative twashinze, baduteye inkunga ya miliyoni 5 Frw ariko ubuzima bwaraje, ubu nsigaye ngenda mu muhanda nemye ntafite ubwoba ko bari buntware muri ba rushimusi.''

    Mukamusoni Donatha avuga ko musaza we yishwe n'inyamaswa nyuma yo kujya guhiga ari kumwe n'abandi.

    Yavuze ko urwunguko Leta yagiye ibaha ikarukoresha mu kububakira amavuriro, amasoko n'ibindi bikorwaremezo aribyo byatumye abaturage bafata iya mbere mu gukumira abo mu miryango yabo bajyaga guhiga.

    Ati 'Nka njye iyo nabonaga umugabo wanjye agiye kujyayo, naramuregaga bakamufata n'abandi ni uko byagiye bigenda, ubu abajya guhiga ni abaturutse mu mirenge ya kure kandi nabwo kuko twe tuyituriye turabafata tukabashyikiriza ubuyobozi bwa Pariki.''

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ahiga muri Pariki y'Akagera we yavuze ko atakwibuka inyamaswa yishe kuko ari nyinshi cyane.

    Yavuze ko muri iyo myaka yose hari inshuti ze nyinshi bajyanaga guhiga zigapfirayo, akanishimira ko Leta yagiye ibibakuraho mpaka.

    Ati 'Ubu ndi muri Koperative Imboni za Pariki aho twegeka inzuki, ubu ducuruza ubuki bwiza cyane. Ikindi nishimira ni uko kuva aho ndekeye guhiga aribwo nateye imbere mfite ihene nyinshi mu rugo, mfite inkoko mbese ubuzima bumeze neza.''

    Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe imari, Ntezimana Jerome, avuga ko aho batangiriye gutanga urwunguko ku baturiye Pariki byatumye abaturage bareka guhiga inyamaswa, ahubwo batangira kujya batanga amakuru ku bantu baturuka ahandi baba baje guhiga inyamaswa.

    Ati 'Iyo Pariki iteye imbere n'abayituriye batera imbere, ubu muri uyu mwaka tuzabaha miliyoni 870 Frw kandi ni amafaranga aba yaturutse kuri ba mukerarugendo, uko biyongera ni nako ayo mafaranga yiyongera.'

    Pariki y'Akagera ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Imbogo n'Inkura. Ikora ku turere dutatu, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ari umuhigi, yishimira ko yabiretse

    Mukamusona Donatha yavuze ko musaza we yishwe n'inyamaswa, ashimira Leta yabafashije kureka guhiga inyamaswa

    Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko aho bihurije hamwe batangiye kubona inyungu yo gushyira hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twarazicaga-cyangwa-zikatwica-ubuhamya-bw-abahoze-ari-abahigi-b-inyamaswa-muri

  • Mucyo Antha yavuze ku kababaro yatewe na Rayon Sports nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello #rwanda #RwOT

    Mucyo Antha Biganiro, umwe mu bamenyekanye cyane mu mwuga w'itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda aho yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Contact fm, Authantic fm, Flash fm na Radio and Tv10 ari naho yasoreshe umwuga we, nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezera kuri uyu mwuga akerekeza mu bijyanye na scouting (gushakisha impano z'abakinnyi), yongeye kugaruka ku byamubabaje mu gihe yakoraga mu itangazamakuru.

    Mu magambo ye, yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari imwe mu yamusize igikomere ku mutima, biturutse ku buryo yavuze ko iyi kipe itigeze ishimira cyangwa ngo igire icyo imuha nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello, wakiniraga mu gihugu cya Congo Kinshasa.

    Mucyo yavuze ko yari afite icyizere ko Rayon Sports izamuha agaciro gakwiye, dore ko yari yabahuje na Bello ubwe, akabagezaho amakuru yose n'uburyo uyu mukinnyi ashobora kubafasha gukina neza mu kibuga. Nyamara ngo nyuma y'uko Bello agaragaye mu Rwanda, ikipe yakiniye igihe gito nyuma imusubiza i Kinshasa nk'aho nta cyo amaze, dor ko na Bring Bello yivugiye ko nta mipira yahawe yaba ku kuguru cyangwa ku mutwe ari imbere y'izamo ngo maze abereke ko ntacyo ashoboye.

    Ati: 'Nabahaye umukinnyi wuzuye, nizeye ko ibyo nakoze bizaha agaciro ibyo nkora, ariko byarangiye Rayon Sports itakaje agaciro k'umukinnyi nari nabahaye dore ko ajya no gusubira niwabo ninjye wamwihereye itike y'indege avuga ko bamufashe nabi, ntan'urupfumuye yahawe. Bansigiye agahinda gusa.'

    Aya magambo agaragaza uburyo bamwe mu banyamakuru n'abandi bakora ibikorwa byo gushakira amakipe impano, bakunze kugorwa no kutahabwa agaciro cyangwa icyubahiro gikwiye mu byo bakora .

    Kuri ubu, Mucyo Antha avuga ko gusezera mu itangazamakuru byari ingenzi kugira ngo ashyire imbaraga mu gice cya scouting, aho afite intego yo gufasha impano z'abakinnyi bato kubona aho zigaragariza impano.

    Ni urugendo rushya arimo, nubwo atahisha ko mu mutima we Rayon Sports yamusigiye igikomere gikomeye.

    Mucyo Antha yavuze ku kababaro yatewe na Rayon Sports nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello
    Bring Bello ati: 'ntan'urupfumuye nahawe. Bansigiye agahinda gusa.'

    Source : https://kasukumedia.com/mucyo-antha-yavuze-ku-kababaro-yatewe-na-rayon-sports-nyuma-yo-kuyibera-umuhuza-numukinnyi-bring-bello/

  • The Ben na Pamella bifatikanyije n'inshuti n'abandimwe mu birori byo kwerekana imfura yabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no mu karere, The Ben, yakoze ibirori byihariye byo kwereka inshuti ze n'abavandimwe imfura ye yitwa Icyeza Luna Ora Mugisha Paris. Ni ibirori byari byuzuyemo ibyishimo, urukundo n'ubusabane hagati y'abari bahari, byahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu muziki, imikino, imyidagaduro ndetse n'ubuhanzi nyarwanda muri rusange.

    Abahanzi b'ingeri zitandukanye barimo Israel Mbonyi, Massamba Intore, Tom Close n'umufasha we, ndetse na Uncle Austin bagaragaye muri ibyo birori, bagaragaza ko bishimiye cyane uyu muhango wo kwakira umwana wa The Ben.

    Abandi banyacyubahiro bari bahari harimo Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga uzwi cyane ku rwego rw'Isi, Jado Castar, Coach Gael, Kenny Mugarura, Kevin Kade, Shemi, David Bayingana, hamwe n'umuraperi K8 Kavuyo n'abandi benshi.

    Umwuka w'ibirori wari urimo akanyamuneza, aho buri wese yishimiye kwakira no gusabana na The Ben n'umuryango we. Uretse kugaragaza ko ari intambwe nshya mu buzima bwe nk'umubyeyi, ibi birori byabaye n'umwanya wo kugaragaza ko uruganda rw'imyidagaduro nyarwanda rufite umuco wo gushyigikirana no gufatanya mu byishimo.

    The Ben, wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Habibi, Thank You n'izindi, yavuze ko kuba umubyeyi ari impano ikomeye ahawe n'Imana, kandi ko umwana we Icyeza Luna Ora Mugisha Paris azahabwa urukundo n'uburere bukwiye.

    Yashimye inshuti n'abavandimwe baje kumuba hafi, avuga ko ibyo bamugaragarije ari icyubahiro atazibagirwa.

    Ibi birori byasize ishusho nziza mu mitima ya benshi, bigaragaza ko umuryango nyarwanda uha agaciro umuco wo kwakira ababyeyi bashya no kwishimira abana bavuka, ari nabyo bisigasira indangagaciro z'ubumwe n'urukundo mu muryango mugari.

     

    Source : https://kasukumedia.com/the-ben-numufasha-bifatikanyije-ninshuti-nabandimwe-mu-birori-byo-kwerekana-imfura-yabo/

  • Umugore wa Killaman yahishuye uko yafuhiraga Nyambo azi ko amuca inyuma (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhoza Shemsa umugore wa Killaman yahishuye ko mu minsi ya mbere umugabo we agitangira gukorana na Nyambo yamufuhiraga cyane azi ko amuca inyuma.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yari abajijwe ukuntu abasha kubana n’amagambo abantu birirwa bavuga ko umugabo amuca inyuma, mu majwi hagakunda kugarukamo izina Nyambo.

    Shemsa yavuze ko na we mbere yabikekaga bikanamubabaza ariko akaba yaraje gusanga atari ukuri baba bahujwe n’akazi.

    Ati 'ntabwo ngiye guca ku ruhande, kera Yannick [Killaman] agitangirana na Nyambo nibwo nafuhaga, narafuhaga ariko nyuma byarashize nagiye mbona ko ari akazi, bahuzwa n’akazi nta kindi.'

    Yavuze ko bitari byoroshye kumva ibyo abantu bavuga, kongeraho 'comments’ zazaga kuri filime ndetse n’ifuhe rye iyo areba nabi yari gusenya ariko yagerageje kubirwanya kandi arabitsinda.

    Yavuze ko icyamufashije kumva ko nta kintu kiri hagati Killaman na Nyambo ari uburyo umugabo yamwitwaragaho mu rugo.

    Muri Werurwe 2024 nibwo Killaman na Shemsa bakoze ibirori by’ubukwe bw’agatangaza, abahanga mu by’ubukungu bemeza ko bwari buhenze cyane, hari nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugore n’umugabo.

    Nyambo na Killaman bagiye bavugwaho kugira umubano udasanzwe

    Shemsa yavuze ko mu minsi ya mbere yajyaga afuhira umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11861

  • Butera Knowless, David Bayingana na Israel Mbonyi mu baguze Album ya Alex Dusabe miliyoni 14 #rwanda #RwOT

    Ubwo yarimo yumvisha inshuti, abavandimwe Album ye ‘Umuyoboro’ yenda gushyira hanze, Alex Dusabe yasaruyemo miliyoni 14 Frw.

    Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryakeye muri Dove Hotel ku Gisozi tariki ya 14 Nzeri 2024 aho byari byitabiriwe na bamwe mu byamamare.

    Abari bitabiriye ibi birori barimo Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement aho banaguze iyi Album ibihumbi 500 Frw.

    Byari byitabiriwe kandi n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi we akaba yaguze iyi Album miliyoni 2 Frw.

    Mutesi Scovia yavuze ko The Ben yamutumye ko iyi album ayiguze miliyoni 1 Frw. Bosco Nshuti, Massamba Intore, Muyoboke Alex na David Bayingana buri umwe yayiguze ibihumbi 500 Frw.

    Nyambo Jessica wayiguze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana wayiguze ibihumbi 250 Frw, umuyobozi wa 'Chorale de Kigali’ watanze ibihumbi 500 Frw. Authentic Events yatanze miliyoni 1 Frw n’abandi banyuranye.

    Yakusanyije 14450000 Frw, ni mu gihe iyi album azayimurika tariki ya 14 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali.

    Butera Knowless na Mariya Yohana

    David Bayingana na Israel Mbonyi baguze iyi Album

    Alex Dusabe yumvishije abantu Album ye ‘Umuyoboro’ yenda gushyira hanze

    Nel Ngabo, Intore Massamba na Ishimwe Clement bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11862

  • Trump yavuze ko guhagarika kugura peteroli iva mu Burusiya byahagarika intambara yo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gutangaza imvugo ikomeye yerekana uko yakemura intambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine. Trump yavuze ko mu gihe ibihugu byose bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN (NATO) byahagarika kugura peteroli iva mu Burusiya, iyi ntambara yahita ihagarara mu buryo bwihuse. Yagize ati: 'Duhagaritse kugura peteroli mu Burusiya intambara ntakabuza yahagarara.'

    Uretse kuri ibyo, Trump yanenze bikomeye imikoranire iri hagati y'u Burusiya n'u Bushinwa, avuga ko ari ubufatanye bushobora kurushaho guhungabanya amahoro ku Isi. Yasobanuye ko hakenewe gushyirwaho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku Bushinwa bitewe n'uko bukomeza kugura peteroli y'u Burusiya, ibintu abona bishobora gutuma icyo gihugu gikomeza gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Kremlin.

    Trump yavuze ko ibi bishobora 'gusenya ubwo bufatanye bukomeye' hagati y'u Burusiya n'u Bushinwa, bityo bikagabanya ubushobozi bw'ibi bihugu bibiri mu guhangana n'Ibihugu by'Iburengerazuba.

    Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko ibi bisabwa na Trump bidashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye, kuko ibihugu byinshi byo mu Burayi bikeneye cyane peteroli n'icyuma cy'ubutaka bivanwa mu Burusiya. Gusa igitekerezo cye kigaragaza uburyo yiteguye gukoresha igitutu cy'ubukungu aho gukoresha intambara z'amasasu.

    Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko amagambo ya Trump ari ubutumwa bwerekana uko yatekereza ku kibazo gikomeje guteza impungenge ku isi yose: intambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Trump yavuze ko guhagarika kugura peteroli iva mu Burusiya byahagarika intambara yo muri Ukraine

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yavuze-ko-guhagarika-kugura-peteroli-iva-mu-burusiya-byahagarika-intambara-yo-muri-ukraine/