Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwatangaje ibiciro by'amashanyarazi bivuguruye – #rwanda #RwOT

    Ibiciro by'amashanyarazi, byaherukaga kuvugururwa muri 2020.

    Itangazo rya RURA rivuga ko 'byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka zitandukanye mu bukungu n'ibikorwa biriho ubu bibyara amashanyarazi, kugira ngo u Rwanda rurusheho kwihaza mu bijyanye n'amashanyarazi.'

    RURA yasobanuye ko mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry'amashanyarazi mu ngo ku rwego rw'ibanze no kugeza amashanyarazi kuri bose, icyiciro cya mbere cy'ingo, cyavanwe kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, kandi igiciro gisanzweho nticyahindutse.

    Mu rwego rwo korohereza ibigo byita ku mibereho myiza y'abaturage no kubyongerera ubushobozi, amashuri, ibitaro n'amavuriro byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo.

    Amashanyarazi akoreshwa mu nganda yakomeje kugenerwa ibiciro byo hasi, kandi hakaba hari na gahunda ishyiraho agahimbazamusyi ku bantu bakora akazi kabo mu masaha amashanyarazi akoreshwa n'abantu bake (off-peak hours).

    Riti 'Iyi gahunda nshya y'ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bibungabunga ibidukikije, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga biyakoresha (e-mobility), byose bijyanye n'intego z'Igihugu zo kubungabunga imihindagurikire y'ikirere n'ubukungu.'

    Ibiciro by'amashanyarazi ku byiciro by'abafatabuguzi
    RURA yatangaje ko ingo zituwe zikoresha amashanyarazi angana na 0-20 kWh ku kwezi zizajya zishyura 89 Frw kuri kWh, na ho izikoresha hejuru ya 20-50 kWh zikishyura 310 Frw mu gihe izikoresha hejuru ya 50 kWh zizajya zishyura 369 Frw/kWh byose hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

    Inyubako z'ubucuruzi n'izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo, zikoresha amashanyarazi ari hagati ya 0-100 kWh zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh na ho izikoresha amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura zishyure 376 Frw kuri kWh imwe.

    Serivisi z'isakazamakuru (Radiyo na Televiziyo) zizajya zishyura 276 Frw kuri kWt imwe hatitawe ku ngano y'amashanyarazi zakoresheje ku kwezi.

    Amashuri n'ibigo bitanga serivisi z'ubuzima bizajya byishyura 214 Frw kuri kWh imwe, iminara y'itumanaho yishyure 289 Frw kuri kWh, amahoteli akoresha umuriro w'amashanyarazi utagera kuri kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka azajya yishyura 239 Frw kuri kWh imwe.

    Biteganyijwe ko inganda n'ibigo by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'iziyatunganya bikoresha umuriro w'amashanyarazi hagati ya kilowateli (kWh) 5.000 na kilowateri (kWh) 100.000 ku mwaka, amahoteli akoresha umuriro w'amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka, ububiko bucuruza serivisi z'amakuru y'ikoranabuhanga byose bizajya byishyura 175 Frw kuri kWh imwe.

    Ku nganda n'ibigo by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'iziyatunganya bikoresha umuriro w'amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 100.000 ariko utagera kuri 1.000.000, ku mwaka; ingomero zitunganya amazi n'imashini ziyohereza aho agomba gukoreshwa zizajya zishyura 133 Frw kuri kWh imwe hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

    Ibiciro by'amashanyarazi ku nganda nini

    RURA yatangaje ko inganda zikoresha umuriro w'amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 1.000.000 ku mwaka; ibikorwaremezo by'isakazamajwi n'isakazamashusho bisangiwe bikoresha umuriro w'amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 660.000 kuzamura ku mwaka na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga bizajya byishyura 110 Frw kuri kWh imwe.

    Inganda nini zikora ibyuma n'izikora sima, hamwe n'ibigo bikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'iziyatunganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowateli (kWh) 1.000.000 kuzamura, ku mwaka bizajya byishyura 97 Frw kuri kWh.

    Biteganyijwe ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa 1 Ukwakira 2025.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko ibiciro by'amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi ane kugira ngo bijyanishwe n'igihe.

    Ati 'Ubundi byakabaye bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n'amezi ane kugira ngo cya kiguzi kijyanishwe n'ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke. Gusa byarahagaze kubera Covid-19 kugeza iki gihe…ni yo mpamvu rero byari ngombwa ko twongera tugatangira gahunda yo kujya tuvugurura ibiciro. Ubu ni gahunda nshya itangiye, turavugurura, tuzakomeza tujye tuvugurura n'ubundi buri mezi hagati y'atatu n'ane kugira ngo tujyanishe ikiguzi cy'umuriro n'ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke.'

    Dr. Gasore yasobanuye ko 'mu kubikora tuzirikana ko hari izindi mpamvu zitandukanye, hari ibyiciro bitandukanye by'ubukungu bw'igihugu ni yo mpamvu batandukanya abaturage batuye, abacuruzi n'inganda.'

    Yavuze ko ibiciro byavugururwe ku byiciro bimwe kuko nko ku bafite ubushobozi buke, bakorasha kWh 15 ku kwezi, zongerewe zikagera kuri kWh20 'bazakomeza bakoreshe ibiciro byakoreshwaga kuva mu 2020 mu rwego rwo korohereza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ryabo.'

    Yasobanuye ko hari abo ibiciro byazamutseho 100 Frw kuri kWh [abakoresha kWh zirenga 20 kuzamura].

    Ati 'Aba na bo turabakangurira cyane kuzirikana gukoresha umuriro neza, kuzimya amatara ku manywa, hari ahantu usanga amatara yirirwa yaka, gukoresha neza ibindi bikoresho bikoresha umuriro kugira ngo dukomeze tugabanye ikiguzi ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.'

    Amavugurura y'ibiciro by'amashanyarazi yamenyeshejwe Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025 nk'imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n'ingufu mu buryo burambye.

    Kugeza ubu ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

    Ibiciro bishya by’amashanyarazi byazamutse ku byiciro bimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangaje-ibiciro-bishya-by-amashanyarazi

  • Abanyamadini baba icyuho cy'ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba batabizi? – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro byahuje RGB n'abayobozi bahagarariye Imiryango itaru iya Leta ishingiye ku myemerere, yigaga kuri politiki yo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba mu madini n'amatorero, ku wa 17 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko Imiryango ishingiye ku myemerere iri mu nzego zifitiwe icyizere cyinshi, bityo ko igomba gushyirwamo imbaraga mu kwigishwa uburyo bwo kwirinda ibyaha kugira ngo itazaba ikiraro abagizi ba nabi bifashisha mu kugera ku ntego zabo.

    Yagize ati'Amadini n'amatorero ni urwego rwizerwa cyane ni yo mpamvu basabwa kujya bakora ubugenzuzi ku bo bakorana nk'abaterankunga hakarebwa niba badasanzwe batera inkunga ibikorwa by'iterabwoba, kubanza kumenya imyitwarire yabo n'ibikorwa byabo. Hari kandi abaza nk'incuti bakanga ko bagirana amasezerano y'imikoranire aho ubwaho hashobora kuba harimo ikibazo, niyo mpamvu bagomba kumenya amakuru yabo umunsi ku wundi.'

    Ku bijyanye n'uburyo bwo kwirinda kugwa mu mutego w'iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba batabizi, Dr. Uwicyeza yashishikarije abahagarariye amadini n'amatorero ko bakwiye kugira impungenge no kumenya neza inkomoko y'impano n'inkunga bahabwa n'abafatanyabikorwa cyangwa imiryango itandukanye.

    Agira ati'Abahagarariye amadini n'amatorero bakwiye guterwa impungenge no kumenya neza inkomoko y'impano n'inkunga bahabwa z'amafaranga, kandi bagashyiraho uburyo bwizewe bwo kwakira no kohererezanya amafaranga hifashishijwe ibigo by'imari byemerewe gukorera mu Rwanda hirindwa kwakira amafaranga mu ntoki kuko baba batazi inkomoko yayo n'icyo agamije.'

    Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutasi mu by'imari (FIC), Iyabuze Qswald Christian, yavuze ko mu igenzura ryakozwe mu 2018 mu Rwanda, ryagaragaje ko imiryango itari iya Leta ari yo ifite ibyago byinshi byo kwisanga muri ibi byaha, agaragaza ko iyi politiki yo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba izafasha iyi miryango kugira amakuru no kujya yikorera ubugenzuzi ubwayo.

    Yagize ati 'Izi ngamba ntizishyirwaho kugira ngo tunanize amadini n'amatorero. Hagamijwe gufasha amadini n'amatorero gushyira mu bikorwa iyi politiki no kungurana ibitekerezo ku bijyanye no gukorera mu mucyo hirindwa kwisanga mu byaha batabizi.'

    Mufti wungirije w'u Rwanda, Sheikh Mushumba Yunusu, yagaragaje ko nk'abanyamadini basanga hari icyuho mu bijyanye no kwirinda kwisanga mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba n'iyezandonke, agaragaza ko bagiye kuba maso.

    Agira ati 'Twabonye ko mu madini yacu hashobora kugaragara bamwe mu badafite imigambi myiza nk'abashobora guhungabanya umutekano w'igihugu, dusanga rero dukwiye kuba maso nk'izindi nzego zose z'igihugu tugafatanya mu rwego rwo kurinda umutekano wacu muri rusange.'

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Uwicyeza Picard yasabye abanyamadini kugira amakenga ku nkunga bahabwa n’abo hanze

    Abahagarariye amadini n’amatorero bibukijwe kujya bakora ubugenzuzi ku mpano n’inkunga bahabwa no ku babibaha

    RGB yasabye amadini n’amatorero kurwanya iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bubahiriza amategeko mu hagamijwe gukorera mu mucyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-baba-icyuho-cy-ibyaha-by-iyezandonke-no-gutera-inkunga-iterabwoba

  • Rayon Sports nayirebaga kubera Muhire Kevin – Khalid Aucho akigera i Kigali #rwanda #RwOT

    Umugande ukinira ikipe ya Singida Black Stars, Khalid Aucho yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports bazakina kuko Kevin Muhire watumaga ayireba yayivuyemo.

    Ni nyuma yo kugera i Kigali aho baje gukina na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025.

    Kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho ubwo yari abajijwe niba hari icyo azi kuri Rayon Sports yavuze ko ubu ntacyo kuko yajyaga ayireba kubera inshuti ye Muhire Kevin.

    Ati “Muhire Kevin muramuzi, ni inshuti yanjye, najyaga nkurikira Rayon Sports kubera we ariko ubu nta byinshi nyiziho ariko mpora numva ko ari ikipe nziza.”

    Yavuze ko kandi ubwo kuri Azam TV bamaze kwegukana CECAFA Kagame Cup yavugaga ko yari yasabye abasore kwegukana CECAFA Kagame Cup mbere yo kwandika amateka bajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup atari ashatse kuvuga ko amakipe bazahura yoroshye ngo ni yo ntego ya bo.

    Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi bayubaha kimwe n’indi kipe bazahura baramutse bagize amahirwe yo gusezerera Rayon Sports.

    Khalid Aucho yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports

    Muhire Kevin ni umwe mu batumaga Khalid Aucho areba Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11878

  • Maxime Prévot utegerejwe i Kigali aracyafite ingingimira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Maxime Prévot ni umwe mu bayobozi bo mu Muryango w'Ibihugu Bikoresha Igifaransa (Francophonie) bazitabira inama yawo yo ku rwego rwa za Minisiteri izabera i Kigali mu Ugushyingo 2025.

    Ni urugendo Maxime Prévot ategerejwemo i Kigali mu gihe u Rwanda rwamaze gucana umubano n'igihugu cye.

    Muri Werurwe 2025 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

    Ni icyemezo u Rwanda rwavuze ko rwafashe kuko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.

    Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.

    Aracyafite ingingimira ku Rwanda

    Benshi bari bafite icyizere ko uru ruzinduko rwa Maxime Prévot rushobora gusiga ibintu bisubiye ku murongo, gusa mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasabye abafite izi ntekerezo gusubiza amerwe mu isaho.

    Maxime Prévot yabajijwe niba uruzinduko azagirira mu Rwanda, rushobora kubonwa nk'icyizere cyo kongera kuzahura umubano, mu gusubiza avuga ko 'Haracyari kare kuba twavuga ibyo kubura k'umubano. Ndashaka kwibutsa ko u Bubiligi ataribwo bwashatse guca umubano n'u Rwanda.'

    Yakomeje agaragaza ko agikomeye ku mwanzuro igihugu cye cyafashe wo kuzabira ibihano u Rwanda, arushinja uruhare mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Ni umwanzuro wafashwe na Kigali nyuma y'icyemezo cyo gutora dusabira abasirikare b'u Rwanda n'abayobozi ba M23, cyafashwe n'ibihugu 27 by'i Burayi, kandi wari ukuri, kandi ushyigikiwe n'u Bubiligi.'

    Maxime Prévot yavuze ko kuzahura umubano w'u Bubiligi n'u Rwanda bishobora gufata igihe kandi abantu bakwiriye kubyumva.

    Ati 'Kuri njye ni ingenzi mbere na mbere kuba inzira zishobora gutuma umubano uzahuka zongera guhangwa, byagenda gake cyangwa bikanyura mu zindi nzira. Ibi nibyo nagerageje gukora mu mezi ashize, by'umwihariko mu nama na mugenzi w'u Rwanda i Doha, hashimwe ubuhuza bwa Qatar. Umubano ushingiye kuri dipolomasi uba ukwiriye guhabwa igihe kugira ngo wongere kubaho kandi usubire mu buryo bwari busanzwe, nta gisubizo gihari uretse ibiganiro.'

    Umunyamakuru yabajije Maxime Prévot niba azakoresha uru ruzinduko rwe i Kigali mu kuganira ku kuba ibihugu byombi byasubizaho ababihagarariye.

    Maxime Prévot ati 'Kugeza ubu ntabwo ntekereza ko u Rwanda rwagaragaje inyota yo kongera kubaka umubano ushingiye kuri dipolomasi watuganisha ku gushyiraho ba Ambasaderi mu gihe gito, ariko ndashaka kwibutsa ko ntabyutse igitondo kimwe ngo mpitamo inzira yok urwanya u Rwanda. Mfitiye icyubahiro gikomeye amateka iki Gihugu cyanyuzemo n'inzira yacyo yo kongera kwiyubaka no gutera imbere.'

    'Uruhande u Bubiligi buriho ari narwo bwakomeje gushimangira rushingiye ku kurinda amategeko Mpuzamahanga no kubaha ubusugire n'ubutavogerwa bw'ibihugu. Iyi niyo mpamvu twagaragaje aho duhagaze bijyanye n'ibyo tubona mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare 2025 yasobanuye ko mu nzego u Bubiligi bwashyizeho igitutu kugira ngo zifatire u Rwanda ibihano harimo Banki y'Isi n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).

    Ati 'Ni ibigo byinshi. Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi,…Ni henshi, ntaho batajya, bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.'

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gucana umubano n'u Bubuligi, Perezida Kagame yavuze ko bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n'aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.

    Ati 'Baduhereye kera, na mbere y'iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubuligi, Maxime Prévot, aracyafite ingingimira ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maxime-prevot-w-u-bubiligi-utegerejwe-i-kigali-aracyafite-ingingimira-ku-rwanda

  • Ikigo cya Aterian Plc kigiye kongera miliyoni 250$ mu ishoramari ryayo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu kugura amabuye y'agaciro y'ingenzi avuye ku bagurisha bato n'abaciriritse bijyanye n'amabwiriza y'Umuryango w'Ubufatanye mu Bukungu, OECD.

    Iri shoramari rije mu gihe iki kigo cyaherukaga kohereza mu mahanga ku nshuro ya mbere amabuye y'agaciro ya Tantalum na Niobium yakuye mu Rwanda, ikaba iteganya gutangira kohereza amakontineri.

    Umuyobozi Mukuru wa Aterian PLC, Simon Rollason, yagize ati “Turateganya kongera mu buryo bukomeye ibyo dushyira ku isoko, ndetse twongere n'ibikoresho byacu dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu mu by'imari. Iyi ni intambwe ikomeye mu bucuruzi bwacu, izashyiraho urufatiro ku iterambere ry'uru rwego mu karere.”

    Aterian PLC ni yo yatahuye ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro ya Lithium nyuma y'ubushakashatsi yatangiye mu 2023.

    Ubu bushakashatsi bwatumye ikigo Rio Tinto and Mining Exploration, ku bufatanye na Aterian, cyiyemeza gushora imari ya miliyo7,5 z'Amadolari mu bucukuzi bwa Lithium.

    Nyuma yo gusubika ibikorwa byayo by'igihe gito, yongeye kubisubukura ku wa 10 Gashyantare 2025.

    Ikigo cya Aterian Plc kigiye kongera miliyoni 250$ mu ishoramari ryayo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cya-aterian-plc-kigiye-kongera-miliyoni-250-mu-ishoramari-ryayo-mu-rwanda

  • APR FC yahagaritse abakozi babiri #rwanda #RwOT

    APR FC yahagaritse abakozi ba yo babiri bari bashinzwe ibikoresho by’ikipe (Kit Managers) kubera amakosa bakoze mu kazi ka bo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakozi bahagaritswe ari Nuhu Asman na Runiga.

    Aba bombi bakaba batarajyanye n’ikipe ya APR FC muri CECAFA Kagame Cup iheruka kubera muri Tanzania.

    Nuhu Asman akaba yari yagizwe umukozi ushinzwe ibikoresho muri iyi muri 2023 ni mu gihe Runiga we yaje ku bw’umutoza Adil.

    Bivugwa ko hari amakosa bakoze mu kazi kabo ndetse hakiyongeraho n’indi myitwarire yo hanze y’ikibuga yatumaga rimwe na rimwe ikipe ititwara neza bakaba bari barihanangirijwe ariko banga kubireka.

    Runiga (wambaye ingofero) bivugwa ko yahagaritswe muri APR FC

    Nuhu Asman yahagaritswe muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11876

  • Singida ifata Rayon Sports nk’icyambu kiyigeza mu matsinda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup, Singida Black Stars ibona Rayon Sports atari ikipe izayibuza gukomeza.

    Bayegukanye batsinze Al Hilal 2-1, kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho yavuze ko yari yasabye abakinnyi bagenzi be ko bagomba kubanza kwegukana CECAFA Kagame Cup.

    Mu kiganiro yagiranye na Azam TV nyuma y’umukino, Khalid Aucho yavuze ko mbere yo kwandika amateka bakajya mu matsinda bwa mbere, bagomba kubanza gutwara CECAFA Kagame Cup.

    Ati “nari nabwiye bagenzi banjye ko mbere yo kwandika amateka tukajya mu matsinda bwa mbere tugomba kubanza kwegukana CECAFA Kagame Cup.”

    Singida Black Stars iragera mu Rwanda saa 18h00′ zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, ni mu gihe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba tariki ya 20 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00′.

    Aucho yavuze ko amatsinda bayagezemo

    Singida Black Stars iragera mu Rwanda kuri uyu mugoroba

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11877

  • Muri APR FC ikibazo ni abakinnyi cyangwa ni umutoza? #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhura na Pyramids FC impungenge ni zose ku bakunzi ba APR FC aho bafite ubwoba ko yabazabatsinda ibitego biri hejuru y’ibyo yabatsinze mu myaka itambutse.

    Ni nyuma y’umusaruro nkene yagaragaje mu marushanwa atambutse yaba Preseason yateguye ndetse na CECAFA Kagame Cup ikubutsemo muri Tanzania aho yabaye iya gatatu mu gihe benshi bayihaga amahirwe ku gikombe.

    Hari ugutsindwa ariko wakinnye, igiteye impungenge abakunzi b’iyi kipe ni uko ikipe itsindwa ariko nta bimenyetso by’uko mu minsi iri imbere izaba imeze neza, ikina itanga umusaruro.

    APR FC yakoze ikosa mu migurire y’abakinnyi

    Uwavuga ko APR FC yaguze neza ntabwo yaba abeshye kuko iyo urebye abakinnyi yongeyemo by’umwihariko b’abanyamahanga nka Memel Raouf Dao, Ronald Ssekiganda na William Togui Mel ubona ari abakinnyi bafite icyo bafasha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Kugarura Omborenga Fitina nubwo atari mu bihe bye, ni yo mahitamo yari ahari kuko kuri uru ruhande rw’iburyo bari bahafite ikibazo, Byiringiro Gilbert yagaragaje igihe cyo kwikorezwa APR FC cyari kitaragera, kuzana Omborenga bizatuma bahanganira umwanya umeze neza akine.

    Bugingo Hakim ni umukinnyi wagaragaje ko mu gihe Niyomugabo Claude atameze neza yamusimbura neza. Ni ikibazo cy’igihe gusa, Iraguha Hadji na we avuga ko nahabwa umwanya azitwara neza, ntabwo wavuga ngo byaranze atarakina.

    Hari Ngabonziza Pacifique, ni umukinnyi ubona ko afitwe icyizere n’umutoza, si uwo kubanzamo ariko kuba amufite ku ntebe y’abasimbura hari icyo yafasha. Alexis we aracyari umwana ni ukwicara akiga.

    Gusa nubwo bimeze bityo iyi kipe yirengagije ko mu izamu harimo ubusumbane, nyuma y’igenda rya Pavelh Ndzila, Hakizimana Adolphe baguze na Ruhamyankiko Yvan ntabwo baragaragaza ko bari ku rwego rwo guhangana na Ishimwe Pierre.

    Ishimwe Pierre ni umunyezamu mwiza ariko na none ukeneye umunyezamu umurusha bahanganira umwanya.

    Gusa iyo urebye abakinnyi APR FC ifite n’umusaruro batanga ntabwo ari kimwe.

    Imitoreze ya Taleb Abderrahim ni iyo gucyemangwa

    Amaze gukina imikino myinshi pe, igera muri 14 ariko ni umutoza utarafata umwanzuro muri 11 be babanzamo, buri gihe aba yahinduye havuyemo runaka hajemo runaka.

    Ikindi kibazo gihari ntabwo abantu bumva uburyo Aliou Souane yicara kandi ari umukinnyi wagaragaje ko ari ku rwego rwo hejuru cyane.

    Si we gusa n’umugande Ronald Ssekiganda ntabwo akunda kumukinisha kandi mu mikino mike yakinnye yagaragaje ko ku mwanya we ntawumurusha.

    Ikindi kintu yagaragaje ko ashobora kuba afitemo intege nke, ni imisimburize ye, kumenya igihe asimburiza n’abagomba kuvamo.

    Biba bizwi ko Paccy niba ari mu kibuga ari we uri buze kuvamo bwa mbere.

    Izindi mpinduka akunda gukora yaba bakina neza cyangwa nabi, William Togui Mel na Memel Raouf Dao ni abakinnyi baba bagomba kuvamo na bo bwa mbere.

    Hakaba hari n’abakinnyi badakorwaho uko baba bakina kose, baba bagomba gukina iminota yose 90.

    Umutoza wa APR FC yatanze icyuho cyo kumushidikanyaho

    APR FC urwego rw’abakinnyi ifite n’umusaruro batanga ntibihuye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11873

  • Trent Alexander-Arnold yagize imvune y'ukuguru kw'ibumoso 'Hamstring' #rwanda #RwOT

    Myugariro w'uruhande rw'iburyo rw'ikipe ya Real Madrid, Trent Alexander-Arnold, ari mu bihe bigoye nyuma yo kugira ikibazo cy'imitsi y'ukuguru kw'ibumoso (left hamstring) byatumye asohoka mu kibuga atarangije umukino ubwo Real Madrid yatsindaga ikipe ya Marseille ibitego bibiri kuri kimwe cya Marseille mu irushanwa rya UEFA Champions League.

    Nk'uko byemejwe n'umutoza Xabi Alonso, uyu mukinnyi w'imyaka 26 ategerejwe gukorerwa ibipimo by'ubuvuzi kugira ngo hamenyekane uburemere bw'iyi mvune.

    Xabi Alonso yagize ati: 'Ntibikomeye nk'uko twabitekerezaga, ariko tugomba kubanza gutegereza ibisubizo by'isanisha (scan results) kugira ngo tumenye neza uko ahagaze.'

    Alexander-Arnold ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi ba Real Madrid muri iki gihe, dore ko ari umwe mu bakinnyi b'inkingi ya mwamba mu bwugarizi ndetse akagira uruhare mu mikino yo gusatira binyuze mu mipira y'imitambiko izwi cyane ku izina rya crosses.

    Kuba yagize ikibazo nk'iki biteye impungenge ku bafana ndetse n'abakurikiranira hafi imikino ya Real Madrid, kuko umukinnyi nka we akenerwa cyane mu mikino ikomeye irimo La Liga na UEFA Champions League.

    Mu gihe hakiri gutegerezwa ibisubizo, ikipe y'abaganga b'ikipe irimo gukora ibishoboka byose ngo irebe uko yamufasha kugaruka vuba ku murongo. Abafana bamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba. Iki kibazo cy'imitsi gishobora kumusaba iminsi mike yo kuruhuka cyangwa se igihe kirekire bitewe n'ubukana bwacyo.

    Trent Alexander-Arnold yagize imvune y'ukuguru kw'ibumoso 'Hamstring'

    Source : https://kasukumedia.com/trent-alexander-arnold-yagize-imvune-yukuguru-kwibumoso-hamstring/

  • Umuhanzi w’umunyarwandakazi abangamiwe n’ikibubo kimuremereye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Uganda, Bugie Gloria yavuze ko asigaye abangamiwe n’ikibuno kimuremereye.

    Uyu muhanzikazi ashinjwa kuba yaribagishije ikibuno kugira ngo atere neza.

    Yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akora ku mubiri ahubwo ari imihindagurikire y’umubiri we bitewe n’uko agenda akura.

    Bugie yavuze ko iyo agira amahirwe yo kwibagisha yari kukigabanya kuko gisigaye kimuremerera kigatuma n’umugongo umurya.

    Ati “nakagabanyije ikibuno kuko ari kinini kandi kiremereye, bivuna umugongo wanjye. Kuko ndi mugufi iyo ngenda numva ndemerewe bikantera kuribwa umugongo. Ntibyoroshye kukigendana. Ku biro byannje nticyakabaye kinini.”

    Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe n’indirimbo 'Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

    Uyu mukobwa yavugishije benshi mu minsi yashize ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse hari n’ubwo yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

    Bugie Gloria yavuze ko ikibuno cye gisigaye kimuremerera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11874