Category: Uncategorized

  • RDF yashenguwe n'impanuka ya drone yakomerekeje abana i Rutsiro – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n'iminota 40 z'amanywa.

    Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y'Ingabo z'u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo.

    Riti 'Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.'

    Byasobanuwe ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.

    Babiri bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.

    Riti 'Ingabo z'u Rwanda zirihanganisha imiryango y'aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n'ibibazo batewe n'iyi mpanuka.'

    RDF kandi yavuze ko ikomeza gufatanya n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

    RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.

    RDF SMALL UNMANNED AERIAL VEHICLE ACCIDENT IN RUTSIRO DISTRICT pic.twitter.com/p3qGQcg4X2

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) September 16, 2025

    Abana bakomerekejwe na drone bari bavuye ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yashenguwe-n-impanuka-ya-drone-yakomerekeje-abana-i-rutsiro

  • Harimo agasuzuguro n'ubukoloni twipakuruye kera-Nduhungirehe ku mwanzuro w'Inteko ya EU uvuga Ingabire Victoire – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro Inteko ya EU yatoye (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, ugaragaramo ibirego byinshi ariko ugashimangira ko Ingabire Victoire watawe muri yombi muri Kamena 2025 afunzwe kubera impamvu za politiki.

    Ingabire Victoire yatiwe igifungo cy'imyaka umunani mu 2010 akijuririye cyikuba kabiri biba imyaka 15. Yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi. Mu 2018 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

    Yongeye gutabwa muri yombi muri Kamena 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye Mama URWAGASABO TV ko atari ubwa mbere Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi itoye umwanzuro nk'uyu kuko ari ubwa gatatu kuko byabaye mu 2013, mu 2016 na 2025.

    Ati 'Inteko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi igomba gushingwa ibijyanye n'imibereho myiza y'Abanyaburayi. Bafite ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwa muntu i Burayi, bafite ibibazo bijyanye n'umutekano mu mijyi imwe n'imwe mu Burayi, ni ibyo bari bakwiye kwitaho.'

    'Iyi Nteko y'i Burayi igomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubwigenge kuva twakwipakurura ubukoloni bw'Abanyaburayi. Ntabwo Inteko y'u Burayi yivanga mu mikorere y'igihugu nk'u Rwanda gifite inzego, gifite n'urwego rw'ubutabera rwigenga.'

    Yasobanuye ko ku byaha Ingabire Victoire aregwa kuri iyi nshuro agifatwa nk'umwere mu gihe atarabihamywa n'inkiko.

    Ati 'Rero kugira ngo ize nk'iya Gatera ivuge ngo Victoire Ingabire urubanza ntirumeze neza, ngo arazira ko ari umunyapolitiki ngo tumufungure, ibyo harimo agasuzuguro na ya mitekerereze y'ubukoloni twipakuruye kera.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bifitanye umubano mwiza n'ubutwererane n'izindi nzego nyubahirizategeko za EU, ndetse ngo imyanzuro yagiye itorwa n'Inteko y'uyu muryango nta na rimwe yigeze ibuza umubano w'impande zombi gukomeza gutera imbere.

    Ati 'Ntabwo duha agaciro uwo mwanzuro nk'uko tutahaye agaciro indi myanzuro yatowe n'iyo nteko y'u Burayi.'

    Inteko y'u Burayi ireba he uburenganzira bwa muntu buhohoterwa muri RDC igaceceka?

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanyamulenge bicwa, aho abarwanyi ba Wazalendo babahaye iminsi 10 ngo basubire mu Rwanda iwabo cyangwa bazahasige ubuzima.

    Yasobanuye ko mu bice bitandukanye by'u Burasirazuba bwa RDC drone z'ingabo za Leta zatwitse inzu z'Abatutsi bo muri aka gace iyo Nteko irebera.

    Ati 'Kugira ngo Inteko y'u Burayi ifunge amaso mu gihe uburenganzira bwa muntu burimo guhohoterwa mu Burasirazuba bwa Congo hanyuma ngo kubera ko hari umudepite ufitanye ubucuti n'umuryango wa Victoire Ingabire ngo bagiye gusohora umwanzuro kuri Victoire Ingabire. Ibyo ni ibintu bitangaje. Niba Inteko y'u Burayi ishishikajwe n'uburenganzira bwa muntu nisohore imyanzuro ivuga ibibazo bihari mu karere, ivuga ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Abarwanyi ba Wazalendo baherutse gukorera imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, basaba ko Brig Gen Gasita Olivier wagizwe Umuyobozi wungirije w'akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by'igisirikare n'ubutasi, asubira iyo yavuye kuko ngo ni Umunyarwanda. Byatumye ahunga uyu mujyi.

    Uyu mutwe ukorana n'ingabo za FARDC urimo n'abana uhabwa intwaro na Leta ya RDC kugira ngo bajye kwica abo yita Abanyarwanda baba muri RDC.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Inteko ya EU ikwiye kuvuga ku bibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC niba koko iharanira uburenganzira bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-agasuzuguro-n-ubukoloni-twipakuruye-kera-nduhungirehe-ku-mwanzuro-w

  • Ubucuruzi bw'u Rwanda bwageze ku gaciro ka miliyoni 1.735$ muri Kanama – #rwanda #RwOT

    Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga biturutse mu Rwanda byageze kuri miliyoni 346.04$ mu gihe ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byanganaga na miliyoni 1.247,39$ naho ibyo u Rwanda rwatumije hanze rukongera kubyohereza mu mahanga byanganaga na miliyoni 142,41$.

    Raporo ya NISR igaragaza ko muri iki gihembwe cya kabiri ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagabanyutseho 35,64% ugereranyije n'ibyo rwohereje mu gihembwe nk'iki mu 2024 kuko byo byanganaga na miliyoni 537,64$.

    Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kandi byagabanyutseho 28,03% ugereranyije n'igihembwe cya mbere mu 2025.

    Ibyatumijwe mu mahanga muri iki gihembwe cya 2025 byagabanyutseho 20,50% ugereranyije n'igihembwe nk'iki cya 2024, bigabanyukaho 9,55% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2025.

    Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo byagabanyutseho 13,17% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2024 icyakora bizamukaho 5,19% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2025.

    NISR igaragaza ko ibicuruzwa byaje ku isonga mu gutumizwa mu mahanga byiganjemo imashini n'ibikoresho by'ubwikorezi byari bifite agaciro ka miliyoni 249,02$, ibiribwa n'amatungo bya miliyoni 224,67$, ibicuruzwa byo mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 172,23$, ibikomoka kuri peteroli bya miliyoni imiti n'ibindi bifitanye isano na byo byatwaye arenga miliyoni 137,61$.

    Ibihugu bitanu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg.

    Ibyo bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 236,71$ bingana na 68,40% by'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Ni mu gihe RDC, Ethiopia, UAE, u Burundi n'u Budage ari byo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibyo rwari rwatumije mu mahanga.

    RDC yihariye 94,55% by'ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo. Ibicuruzwa byinshi kurusha ibindi u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyohereza mu bindi bihugu ni ibiribwa n'amatungo byari bifite agaciro ka miliyoni 51,62$ bigakurikirwa n'ibikomoka kuri peteroli, amavuta n'ibindi byari bifite agaciro ka miliyoni 31,94$.

    U Bushinwa, Tanzania, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni byo bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rukuramo ibicuruzwa byinshi.

    U Rwanda kandi mu gukorana n'ibihugu byo muri EAC muri icyo gihembwe rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,06$ mu bindi bihugu bigize uyu muryango bingana na 18,69% by'ubucuruzi hagati y'uwo muryango.

    Muri byo 46% byoherejwe muri Uganda bifite agaciro ka miliyoni 7,49$, u Burundi bukaba bwaroherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,58$.

    Muri rusange agaciro k'ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC kazamutseho 53,63% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo mu 2024.

    Ubucuruzi bw'u Rwanda bwageze ku gaciro ka miliyoni 1.735$ mu gihembwe cya kabiri cya 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bw-u-rwanda-bwageze-ku-gaciro-ka-miliyoni-1-735

  • Ibihugu bya Afurika byasabwe kwigira ku Rwanda mu kunoza itangwa rya serivisi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nama nyafurika yabereye mu Rwanda yahuje abahagarariye ibigo bifasha ibindi mu kunoza imitangire inoze ya serivisi ikishimirwa n'abakiliya Customer Experience mu bihugu bitandukanye bya Afurika izwi nka The Africa Customer Experience Leaders Forum 2025.

    Yahurije hamwe abarenga 100 bahagarariye ibihugu 21 bya Afurika yateguwe na CX Touchpoints Rwanda Ltd.

    Muri iyo nama yamaze iminsi ibiri, hagaragajwe ko gutanga serivisi nziza ari izingiro ryo kugera ku iterambere ndetse u Rwanda rugaragazwa nk'urugero rwiza rwo gutanga serivisi inoze, iterambere ryo guhanga udushya, gushyira mu bikorwa ingamba zo kunoza serivisi haba mu bikorwa by'ubucuruzi ndetse na Guverinoma.

    Umuyobozi wa CX Touchpoints Rwanda, Nyinawumuntu Jeannette, yagaragaje ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga muri gahunda zo kunoza serivisi zitangwa no mu rugendo rw'iterambere rirambye.

    Ku munsi wa mbere w'Inama ya Africa CX Leaders Forum 2025 hibanzwe cyane ku gushaka ibisubizo bigendanye n'isoko rya Afurika, hashyirwa imbere uburyo bushya bwo gushyiraho imiterere ya Customer Experience ikwiriye ibihugu byo ku mugabane.

    Ikindi cyasuzumwe ni uburyo bwo kubaka gahunda zinoze zigamije guha ishingiro ijambo ry'abakiliya mu bibakorerwa (Voice of the Customer (VoC), zifasha ibigo gusobanukirwa neza no gusubiza mu buryo buboneye ibitekerezo n'ibyifuzo by'ababagana.

    Abitabiriye banagaragaje ko guverinoma zifite uruhare rukomeye mu gushyiraho uburyo bwiza bworohereza serivisi nziza abaturage, hifashishijwe urugero rw'u Rwanda, rukwiye kwigirwaho amasomo yimbitse ku buryo politiki na gahunda z'imiyoborere zishobora kuzamura uburambe bw'abaturage mu mitangire ya serivisi.

    Hanabaye kandi ibiganiro bishingiye ku bushakashatsi ku myitwarire y'umuguzi muri Afurika, aho hatanzwe inama zifatika zigamije kongera icyizere n'ubudahemuka bw'abakiliya mu bigo by'ubucuruzi n'imiryango.

    Dominic Wilhelm yagararagarije abitabiriye iyo nama kandi uburyo bwo gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI kuko rishobora gufasha ibigo byo muri Afurika guhora ku isonga mu mitangire ya serivisi nziza.

    Impuguke Joan Ntabadde Kyeyune we yasabye abayobozi b'ibigo bishinzwe guteza imbere kwakira neza abakiliya mu bihugu bitandukanye kugira uruhare mu guhindura umuco wo kwakira ababagana cyangwa abakiliya mu bigo mu rwego rwo kongera ubudahemuka no kugirirwa icyizere.

    Ku rundi ruhande, Dr. Lucy Kiruthu yasobanuriye abitabiriye uburyo bwo guhuza ingengo y'imari n'imishinga ifite ingaruka nziza ku bakiliya cyangwa abaturage.

    Nyuma y'ibiganiro abo bayobozi banagize umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira abarushyinguwemo, asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yahagaritswe ndetse n'urugendo rwo kongera kwiyubaka.

    Abatanga serivisi basabwe kuzinoza

    Ibihugu bya Afurika byasabwe kwigira ku Rwanda mu kunoza itangwa rya serivisi

    U Rwanda rwagaragajwe nk’urugero rwiza

    Akanyamuneza kari kose kuri aba bayobozi

    Abitabiriye barashimiwe

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zirushyinguwemo

    Ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bafashe ifoto y’urwibutso

    Mu gusoza inama habayeho no kwerekana umuco nyarwanda

    Habayeho umwanya wo gucinya akadiho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-byasabwe-kwigira-ku-rwanda-mu-kunoza-itangwa-rya-serivisi

  • Abashoramari b'u Rwanda basabwe kwagurira ibikorwa muri Djibouti – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku mikoranire myiza hagati y'ibihugu byombi.

    Abdourahman Ali yatangaje ko u Rwanda na Djibouti ari ibihugu bihuriye ku bintu byinshi birimo n'umuco, bikaba bikwiye kuba imbarutso yo kwagura imikoranire hagati y'abikorera, nk'uko Leta zombi zikorana bya hafi.

    Yagize ati 'Dusanzwe dufatanya ariko dukwiye kurushaho kongera imikoranire nk'uko guverinoma zacu zifatanya. Kuki tutakwagura imikorere tukanayiteza imbere kurushaho?'

    Ibi yabigarutseho nyuma y'uko u Rwanda na Djibouti bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu 2016 mu rugaga rw'abikorera, aho bibandaga ku gukorera hamwe hagati y'impande zombi hagamijwe guteza imbere ubukungu.

    Umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi waranzwe no kugabirana ubutaka, aho u Rwanda rumaze guhabwa ubuso bungana na hegitari 60 ku byambu by'iki gihugu, mu gihe u Rwanda rwahaye iki gihugu izigera ku 10 mu gace kahariwe inganda.

    Umuyobozi Mukuru wa Air Djibouti, Abdourahman Ali yasabye kwagura imikoranire hagati y’abikorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoramari-b-u-rwanda-basabwe-kwagurira-ibikorwa-muri-djibouti

  • ARCOS yizihije imyaka 30 itanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango washinzwe mu 1995, utangira nk'igitekerezo gito mu muhora witiriwe Albert (Albertine Rift) nyuma uhinduka ijwi rikomeye muri Afurika.

    Kugeza ubu ARCOS imaze kwagura ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bifite imisozi miremire ya Afurika hagamijwe iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS akaba ari nawe wayishinze, Dr. Sam Kanyamibwa, yagaragaje ko kwizihiza imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe bituma batushaho kugira umuhate wo kurengera ibidukikije ku Isi.

    Ati 'Uyu munsi si uwo kwibuka gusa imyaka ishize, ahubwo ni ukwizihiza urugendo duhuriyeho rwerekana icyerekezo, kwihangana no gukorera hamwe. Turi mu gihe gikomeye, aho ihindagurika ry'ikirere n'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima bisaba ibikorwa bishingiye ku bufatanye.'

    ARCOS yashimiye abafatanyabikorwa bayo muri urwo rugendo rw'imyaka 30 barimo BK Foundation na Entreprise Multiservices Ltd (EMS), bazwiho ubwitange mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko Banki ya Kigali yishimira ibikorwa bya ARCOS byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage ari yo mpamvu bahisemo gukorana.

    Ati 'Intego yacu ni uguteza imbere impinduka n'imibereho myiza mu Rwanda kandi ibikorwa bya ARCOS ni urugero rw'ibyo twishimira gushyigikira, nk'ishami rya BK Group twishimiye kwizihizanya na ARCOS uyu munsi w'amateka.'

    Umuyobozi Mukuru wa Enterprise Multiservices Ltd, Sabin Murererehe, avuga ko kuva batangira imikoranire na ARCOS mu 2020 umusaruro wiyongereye cyane mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije haterwa ibiti.

    Ati 'Kuva twatangira gukorana mu 2020, twashoboye gutegura ingemwe z'ibiti bisaga miliyoni 10 yaba ibiribwa, ibivangwa n'imyaka ndetse n'iby'amashyamba.'

    Mu myaka 30 ishize, ARCOS yageze kuri byinshi kandi byasize impinduka. Kuva mu 2021 kugeze 2025 imaze gutera ibiti bisaga miliyoni 14, hegitari 60.000 z'ubutaka bwangiritse ziri gusanwa, ingo zisaga 90.000 zifashwa na ARCOS mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Abagera ku 165.000 bamaze guhabwa imirimo binyuze mu mishinga yawo, ufite abakozi 245 ndetse n'abanyamuryango bagera ku 6,200.

    ARCOS yagejeje ingengo y'imari ingana na miliyari 24,6 Frw mu 2025.

    Uyu muryango washinze ikigega umusave gifite agaciro kangana na miliyari 1,2 Frw, gitera inkunga imishinga iciriritse igamije guteza imbere abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.

    Umaze gushinga ihuriro rya 'African NGO Alliance for Environmental Sustainability (ANAES)' mu 2023, rihuza imiryango 32 ikorera ku mugabane w'Afurika mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Kugeza ubu ARCOS ifatanya n'amatsinda arenga 2.000 y' 'Inshuti z'Ibidukikije' agamije kurengera ibidukikije cyane cyane yimakaza uruhare rw'urubyiruko n'abagore.

    Mu bijyanye n'uburezi, ARCOS ikorana na Kaminuza n'amashuri 350, muri gahunda yo guteza imbere imfashanyigisho zigamije ihame ryo kurengera ibidukikije n'iterambere rirambye. Iyi gahunda muri ayo mashuri imaze kugera ku banyeshuri barenga 140.000.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS akaba ari na we wayishinze, Dr. Sam Kanyamibwa, yagaragaje ko kwizihiza imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe bibibutsa gukomeza kugira umuhate wo kurengera ibidukikije ku Isi

    Umuyobozi Mukuru wa Enterprise Multiservices Ltd, Sabin Murererehe, avuga ko kuva batangira imikoranire na ARCOS mu 2020 umusaruro umaze wiyongereye cyane mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije haterwa ibiti

    Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko biteguye Banki ya Kigali yishimira ibikorwa bya ARCOS byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage akaba ariyo mpamvu bahisemo gukorana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arcos-yizihije-imyaka-30-itanga-umusanzu-mu-kubungabunga-ibidukikije-mu-rwanda

  • Musanze: Polisi yafunze babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z'inzoga bise 'Muhenyina' – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, taliki ya 16 Nzeri 2025, ku bufatanye n'izindi nzego mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitemewe n'amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa n'ububi bw'izi nzoga zitemewe n'amategeko batanga amakuru zigafatwa.

    Ati 'Dukomeza gushimira abaturage batanga amakuru y'ahakorerwa izi nzoga zitemewe, zikangirizwa mu ruhame, kuko usibye kuba zigira ingaruka ku buzima bw'uzinywa, zinagira uruhare mu guhungabanya umutekano w'abaturage kuko akenshi usanga aho zinywebwa harangwa n'urugomo n'amakimbirane bidashira.'

    Akomeza agira ati 'Abazinywa baba biyangiza ndetse bakangiza n'ahazaza habo, mu gihe abazikora baba bangiza umuryango ni yo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa bigendanye n'uko amategeko abiteganya.'

    Akomeza avuga ko nk'abanywa iyitwa muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzogejo n'ayandi ahabwa ibi binyobwa bidafite ubuziranenge bitewe n'agace, usanga afite ibisobanuro byo kuburira abaturage ko ubinyweye ashobora guhura n'ingaruka mbi, bityo basabwa kubyirinda kugira ngo birinde ingaruka zabyo.

    Ati 'Abanywa ibi binyobwa byuzuye inenge, usanga zibagiraho ingaruka yo kubyimba amatama n'ibirenge, kunanirwa gukora ibibateza imbere ndetse zikaba n'intandaro y'amakimbirane ahora mu bazinywa.'

    Inzoga zitujuje ubuziranenge bafatanwe zamenewe mu ruhame, na ho abazifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.

    Polisi yamennye mu ruhame inzoga yiswe ‘muhenyina’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-polisi-yafunze-babiri-bafatanywe-litiro-zirenga-1000-z-inzoga-bise

  • Icyumvirizo ku biciro by'umuriro w'amashanyarazi biri kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Ibiciro by'amashanyarazi bimaze imyaka itanu bitavugururwa nubwo ibiciro ku masoko byagiye bihinduka bitewe n'uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga cyangwa uko idorali ryagiye rizamuka.

    Kugeza ubu ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

    Nubwo Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gukorwa amavugurura ku biciro by'amashanyarazi mu rwego rwo gufasha muri gahunda yo gukomeza gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi ntabwo biramenyekana niba bishobora kuzamuka cyangwa kumanuka.

    Iyo ukubise icyumvirizo ku biri gukorwa usanga ibiciro bishobora kuzamuka bitewe n'uko hashize imyaka itanu ibiciro by'umuriro bitahinduka kandi idorali ryaragiye rizamuka cyane.

    Mu 2020, agaciro k'idorali ry'Amerika kari hagati ya 955 Frw na 990 Frw n'aho uyu munsi kageze ku 1445 Frw bisobanuye ko kazamutse cyane.

    Impamvu izamuka ry'agaciro k'idorali ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'umuriro w'amashanyarazi ni uko Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda REG, iyo irangura umuriro ku bashoramari bikorwa mu madorali.

    Ibyo bituma uko rizamuka n'ikiguzi cyo kurangura wa muriro w'amashanyarazi na cyo kizamuka.

    Ubusanzwe REG ishobora kurangura umuriro w'amashanyarazi ku bashoramari bafite inganda ziwutunganya nk'izitunganya umuriro uturuka kuri Nyiramugengeri, Gaz Methan n'ahandi kugira ngo wiyongere ku wo inganda zayo zitunganya.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yerekanye ko mu 2023 EUCL yakoresheje arenga 162.215.081.561 Frw mu kugura umuriro, waguzwe 861.713.116 kW.

    Igaragaza kandi ko kugeza kuri uwo mwaka EUCL yari imaze guhomba agera kuri miliyari 126,39 Frw, aho mu mwaka warangiye muri Kamena 2023 yahombye miliyari
    53,4 Frw mbere yo kwishyura umusoro mu gihe umwaka wa 2022 hari handitswe igihombo cya miliyari 31,3 Frw.

    REG imaze igihe ihura n'ibihombo bya hato na hato birimo n'ibishingiye ku kuba irangura umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ikawucuruza ku byo yita ko ari ikiguzi kiri hasi.

    Ishimangira ko ibyo bihombo bishingiye ku igura ry'umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ariko ikawucuruza ku giciro gito bikwiye kurebwaho mu rwego rwo gukomeza icyerekezo cyo kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturarwanda 100%.

    Ku rundi ruhande abafatabuguzi ba REG bagaragaza ko ikiguzi cy'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda kiri hejuru nubwo kimaze imyaka itanu kidahinduka.

    RURA ni yo ifite inshingano zo kugena igiciro harebwe ku nyungu z'abaturage ndetse no ku nyungu za REG icuruza umuriro w'amashanyarazi.

    Byitezwe ko ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi bishobora kwiyongera nubwo hakiri gukusanywa inama n'ibitekerezo by'uko byakorwa n'ingaruka zishobora kubaho ku mpande zombi.

    Ubusanzwe ibiciro bishyirirwaho ingo, inyubako zitari izo guturamo, inganda ntoya zikubiyemo inganda z'amazi, imashini zisunika amazi n'iminara y'itumanaho n'inganda zifatira ku miyoboro iringaniye.

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwaherukaga gutangaza ibiciro bishya by'amashanyarazi mu 2020 aho byagiye bizamuka bitewe n'urwego ruyakoresha kimwe n'ingano y'ayo rukoresha.

    Igiciro cyo hasi cyane ni icy'abakoresha umuriro uri munsi ya kilowati 15 ku kwezi aho bishyuzwa 89 Frw kuri kilowati naho ku bakoresha hagati ya 15-50 igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kigera kuri 212 Frw.

    Inzu zitari izo guturamo zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha izirenze 100, igiciro cyavuye kuri 222 Frw kigera kuri 255 Frw.

    Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

    Nubwo ibiciro bishobora kwiyongera, ku rundi ruhande mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere inganda no kureshya ishoramari rishya mu by'inganda, Guverinoma yatekerezaga ko ibiciro by'amashanyarazi akoreshwa mu nganda byagabanyuka, igihugu kikabasha guhangana ku isoko ry'akarere.

    Ibiciro by’amashanyarazi bishobora kwiyongera mu gihe cya vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyumvirizo-ku-biciro-by-umuriro-w-amashanyarazi-biri-kuvugururwa

  • MINEDUC yatanze amabwiriza ku mashuri mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.

    Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi rimenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by'agateganyo muri icyo gihe hagamijwe kwakira neza iyi shampiyona.

    Iti 'Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y'irushanwa no kutabangamira umutekano w'abaturage n'abitabira iki bikorwa.'

    Biteganyijwe ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by'agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo akazasubukurwa nk'uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025.

    Iti 'Iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y'amashuri.'

    Minisiteri y'Uburezi yasabye amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri.

    Hateguwe kandi igitabo cyihariye cy'uburezi ku bijyanye n'amarushanwa y'amagare, harimo na UCI gishobora kwifashishwa mu masomo kinoneka ku rubuga rwa REB.

    Iti 'Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk'igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y'amagare n'uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga.'

    Amashuri azahagarikwa by’agateganyo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yahagaritswe-by-agateganyo-kubera-shampiyona-y-lsi-y-amagare